UBUTUMWA BWA MALAYIKA MIKAYILE BWO KU WA 26 MUTARAMA 2026

Nimukomeze mwakire ububasha bw’Ijuru kandi mwakire imbaraga zidahangarwa kuko ndi kumwe namwe, mu bubasha bwanjye kandi mu mbaraga zanjye nk’umurwanyi ubarwanirira kandi ubafasha gutsinda, bityo urugamba murimo nkaba ndubayoboyemo kandi icyo nifuza kandi n’icyo ab’Ijuru dushaka, akaba ari ukwegukana intsinzi ndetse no kugaragaza ububasha bwa cyami mu Isi kuko dukomeje kugaragaza umuteguro wacu wo guhindura byose ndetse no kugaragaza byose mu Izina rya DATA. Ntore z’Imana, nshuti bavandimwe twifatikanyije kuri uyu munsi muhire mutagatifu, umunsi udasanzwe wo kuzuzaho ibikorwa byihariye kandi wo gufunguraho ibikorwa bidasanzwe, turi kumwe namwe kandi tubakomereje intambwe kuko tubaherekeje mu njyana y’integuro twubatse kandi mu njyana y’ibikorwa twafunguye muri mwe, kuko twabagize abagabuzi b’amahoro kugira ngo mukwirakwize intamo nziza y’urukundo kandi muvomerere bose, cyane cyane mubavomerere icyiza, kuko ari igihe cyo kugira ngo imbuto zanyu zere kandi zirumbuke kandi zisarurweho na buri wese.

Turi kumwe namwe mu bubasha bwa kimalayika kandi mbayoboye ku rugamba mu buryo bwuzuye kuko aho ndi n’aho nganje imirimo yanjye irigaragaza kandi ibikorwa byanjye bikigaragariza hose kuko ntarebera izuba indangare ndetse n’abadashaka guhinduka, abo bose mbahinduza ububasha bukomeye kuko nahawe na DATA imbaraga zidahangarwa kugira ngo mfashe cyane cyane benshi bari mu rugendo gusigasirwa ndetse no gukomeza intambwe bajya mbere ; duhanganye n’umwanzi mu buryo bukomeye kuko namutsinze kandi nkamurandurana n’imizi ye yose, iki gihe rero akaba ari igihe cyo kugira ngo abemera kandi abari mu kwizera mu buryo bukomeye, mwishimire intambwe n’intera muri kugenda mugezwaho kuko icyo mwahawe kandi icyo mwagejejweho mwamenye kugikoresha neza kandi mukakibyaza umusaruro ; nishimiye gukorana namwe uru rugendo kandi nishimiye aho ibikorwa byacu bigeze kuko mutigeze mutererana ibikorwa byacu cyangwa ngo mubijye kure, ahubwo mwabibayemo no kugeza kuri uyu munsi mukomeje kurwanirira Ingoma y’Imana, mushakashaka ubutungane kandi mubushakira bose.

Nshuti bavandimwe kandi nkoramutima z’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, Umugenga n’Umutegetsi w’Ibiremwa byose, nimukomere kandi mwishimire ko mwatumenye mu buryo bwuzuye kandi natwe tukisanisha namwe mu buryo budasanzwe, kuko iyo muduhamagaye turaza kandi n’aho mutabasha kumenya uburyo muduhamagaramo, twebwe tumenya icyo mukeneye tukakibaronsa kandi tukabarwanirira inkundura. Nimukomeze mukataze mukomere mu kwemera, mu kwizera ndetse no mu rukundo kugira ngo muvugururwemo imbaraga za Roho Mutagatifu kandi ububasha bwacu nk’abamalayika bukomeze bubayobore bubabwirize bubigishe kandi bubakangurire byose. Nimutege amatwi Ijwi ry’Umuremyi wa byose We wabahaye kumenya no gusobanukirwa icyo yifuza muri mwe, kandi Ijambo rya Kristu Nyagasani rikaba rikomeje kubatera ubutwari ndetse no kubatera ingabo mu bitugu, igihe nk’iki rero akaba ari igihe cyo gusobanukirwa no kumenya ko icyo muri gukora ari igikorwa cyihariye cy’ububasha kandi cy’imbaraga, gifite byinshi kiri kuzuza kandi gifite byinshi kiri guhindura mu Isi ; murahirwa rero kuko Uhoraho Imana yababibyemo imbuto idasanzwe, iyo mbuto ikaba ikomeje kuryoherera n’ubwo abenshi bayitaza aho kugira ngo bakire ibyiza byayo ahubwo bakajya gushakisha ibibi by’umwanzi, ariko kandi abo ngabo ntibakabarangaze ahubwo mujye mupfukama musenge, musabe kugira ngo ubuvunyi n’ubuvugizi bwacu kandi n’ubuvugizi bw’Ijuru ryose bugere kuri DATA, bityo DATA yururutse impuhwe ze z’igisagirane avomerere kandi akomeze abohoze cyane cyane abo bose baba bakijajaba mu nzira.

Nimwakire rero urumuri rw’igisagirane kugira ngo urwo rumuri rubahe kumenya no gusobanukirwa ibyo DATA abifuzaho, kuko akenshi na kenshi mu mwijima wabundikiriye Isi ugatuma benshi batamenya badasobanukirwa icyo bagomba gukora, ubu rero icyo turi kuzuza mu buzima bwanyu ni icy’agaciro gakomeye kandi icyo turi gukorana namwe ni umuteguro udasanzwe mwateguriwe na DATA, akaba ari igihe rero cyo kubuzuriza isezerano ndetse no kubavuburira iby’agatangaza kugira ngo iteka ryose mwishimire ko mwamenye DATA kandi mwasobanukiwe n’ibikorwa by’Ijuru ryose. Twururutse mu Isi mu bubasha bwacu kugira ngo tuvugurure ibitavuguruye, twuzuze ibituzuye kuko ari igihe cyo kugira ngo ibicagate bikurwe mu nzira bityo ibyuzuye bitunguke, akaba ari ububasha rero budakumirwa ndetse n’imbaraga zikomeye zikomeje kwigaragariza benshi kandi zikomeje gufungurirwa benshi. Nimwishyire mwizane kuko mwagizwe irorero ry’urukundo kandi mukagirwa indorerwamo y’ibikorwa by’Ijuru, iteka n’iteka rero icyo tubategurira kandi icyo tubateganyiriza akaba ari ugufasha abari inyuma yanyu ndetse no gufasha benshi hirya no hino batatanye, mu kubahuriza hamwe mu rukundo rwa DATA ndetse no kubavugururamo imbaraga zikomeye zibatagatifuza kandi zibaherekeza ; uyu munsi muhire ni umunsi wo kubasendereza imbaraga ziberereza kandi ni umunsi wo kuburiza intera n’intambwe, ni umunsi wo kubambika amapeti mu buryo bufatika kandi ni umunsi w’igisobanuro cyihariye cy’ububasha, kuko hari byinshi turi kugenda tugaragaza n’ibyo turi gukorana namwe mu buryo bufunguye, kugira ngo imbaraga z’Ijuru n’ububasha bw’Ijuru bukomeze bubayobore kandi bubatoze ikiri icyiza mu nzira igana Imana.

Twabahaye kumenya no gusobanukirwa amabanga y’Ijuru ryose kuko twabafunguye amaso tukabazibura amatwo mu buryo bufatika, abatwemereye rero tukaba tugendana umunsi ku munsi, kandi koko aho muri kwerekeza ndetse n’aho muri kugana akaba ari ahabaha agaciro gakomeye ndetse n’ahabageza ku ntera y’icyo Ijuru ryifuza ; nimukomeze rero mwishimire ibyiza bya Nyagasani, kandi mwishimire ko mwarobanuwe mu bandi, bityo mugashyirwa aheza, aheza mwashyizwe rero nimukomeze muhature, kandi mukomeze muhabe mu buryo bwuzuye bufatika kuko icyo dushaka kandi icyo twifuza ari uko Izina ry’Imana ryubahwa kandi ari uko ibikorwa by’Ijuru bikomeza kwigaragaza mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; erega hari aho turi kubageza heza kandi hafite icyo havuze mu buzima bwanyu, nimwishime rero kandi mukomere kandi mukomeze urugendo, kuko uwabatoranyije kandi uwababibyemo imbuto y’ubutungane aganje rwagati muri mwe ; nanjye mbashyigikishije ukuboko kwanjye kandi mbakomeresheje imbaraga za DATA, kuko uwabahaye urumuri ndetse n’uwabubakiye amateka mashya akabashingira ihema, akomeje kubana namwe mu buryo bwuzuye kandi mu buryo budakumirwa. Nimuhabwe umugisha na DATA bityo iteka ryose mukuzwe kandi muzamurwe mu ntera, kuko turi kugenda tubageza aheza kugira ngo igisobanuro cy’ubutumwa murimo hirya no hino mu Isi kigire icyo kimarira abatuye Isi kandi buri wese abashe kumenya icyo muri gukora ndetse n’icyo mumariye buri wese.

MBIFURIJE RERO KUGUBWA NEZA NO KWISHIMIRA UMURIMO WANYU, KUKO URI KUBYARA UMUSARURO KUKO IYO MUHURIYE HAMWE NDETSE N’IYO MUHUJE UMUTIMA, HARI BYINSHI BIKORWA KANDI HARI BYINSHI BIGERWAHO ; NIMWAKIRE RERO IMBARAGA ZIBAHEREKEZA KANDI ZIBAGEZA AHEZA MU BURYO BWUZUYE KUKO NANJYE NKOMEJE KUBAHEREKEZA MURI URWO RUGENDO NDI MALAYIKA MIKAYILE, AMAHORO AMAHORO NSHUTI BAVANDIMWE NKUNDA, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *