UBUTUMWA BWA MALAYIKA MIKAYILE BWO KU WA 20 UGUSHYINGO 2025
Amahoro y’Imana nasenderere mu mitima yanyu Ntore Biremwa dukunda kandi dutaramanye kuri uyu munsi, mbasanganije ibyishimo byinshi kandi nifatikanyije namwe mu bikorwa by’urugamba kugira ngo dukomeze kugamburuza imigambi yose y’umwanzi, kuko ari igihe cyo kuvuyanga kandi kunyukanyuka ibikorwa bya Sekibi twivuye inyuma ; mwarahiriwe rero kuko Uhoraho Imana aganje rwagati muri mwe kandi yabahurije hamwe, kugira ngo muhagararire ibikorwa bye kandi isengesho ryanyu rikomeze kubohora Isi, ibyo rero bikaba biduteye umunezero mwinshi, ari yo mpamvu nje kubakomeza kandi kubarinda no kubacungira umutekano, kubambika imbaraga no kubashyigikira, nkaba mbarangaje imbere mu gikorwa cy’urugamba kuko nje gushyigikira intambwe yanyu kandi kubasendereza ububasha bukomoka mu Ijuru kugira ngo mbagoteshe umucyo n’urumuri rwanjye ; muri abatavogerwa rero kuko mugoswe n’ingabo z’abamalayika n’abatagatifu babarinze kandi babacungiye umutekano, nimukomere mukataze mu rugendo no mu rugamba kuko ndi kumwe namwe kandi nishimiye kugendana namwe ; nimwakire rero ibyishimo byanjye bisenderere muri mwe kandi mukomere kandi mukataze tugende kuko iki gihe ari igihe cy’integuro ikomeye mu buryo bwimbitse twaje gukubura imyanda, kandi twaje gutamurura ibikikije Kiremwa Muntu, ibimubujije amahoro n’amahwemo kugira ngo tubikure mu nzira ; ndahari ndaganje mu buryo bwose kandi ndabarwanirira, mbacungira umutekano waroho zanyu, ndi byose muri mwe kuko ntagoheka, ntasinzira, iteka ryose mpora mbarangaje imbere mu gikorwa cy’urugamba ; ndabayoboye rero mw’uru rugamba kandi m bikorwa bidasanzwe byo kuvumbura no guhishura umwanzi aho ari ndetse n’aho ava akagera kugira ngo tumwake ijambo kuko ububasha nabuhawe n’Uhoraho Imana, Umubyeyi, Umuremyi wa byose kugira ngo mpashye Sekibi n’ikibi cye kandi mvuyange imigambi ye nivuye inyuma, nkaba rero naje kubasendereza ibyiza byose bikomoka mu Ijuru kugira ngo mukomeze murwane urugamba inkundura kugera ku munota wa nyuma, aho Uhoraho Imana abifuza abashaka, kugira ngo mbatere imbaraga bityo mubashe kugera ku ntera n’integuro ye mu buryo budasanzwe ; mwarahiriwe muryango muhire w’Uhoraho, kuko Ijuru ryose riganje muri mwe kandi integuro yacu ikaba ikomereje muri mwe mu buryo budasubirwaho.
Nimwakire gukomera no kugubwa neza kuko mwahawe kandi mwagabiwe byose buri wese ku ruhande rwe, umwete n’umurava ahorana muri uyu murimo no muri ubu butumwa, inkunga mukaba muyiterwa n’Ijuru kandi tukaba tutagoheka iteka ryose duhora tubavomerera imbaraga kandi tugurumanisha ikibatsi gitagatifu mu mitima yanyu kugira ngo muhorane umwete n’umurava ndetse n’inyota y’ibyiza by’Ingoma y’Ijuru kuko twifuza ko mukomera kandi mukomeza gukataza mu mugambi udasanzwe w’Ijuru kandi mu bikorwa bidasanzwe by’Ijuru ryose ryateguriye muri mwe ; nkomereje intambwe buri wese kandi nkomeje kubagura mu bikorwa by’urugamba kugira ngo muhashye umwanzi kandi mumutsinde burundu kuko ari igihe cyo kugaragaza intsinzi rwagati muri mwe, ndetse no kubategura mu buryo bwo kubambika imbaraga kandi gushyira buri wese mu mwanya no mu murongo ukwiye wa ngombwa twifuza kandi twashatse kuva kera na kare ; ntimwabaye ibigwari rero mu butorwe n’ubutumire Ijuru ryose twabahamagariye, mwakomeje kurwana urugamba inkundura, bamwe mugwa mubyuka mukomeza urugendo ntimwarambarara, nanjye rero nkaba nkomeje intambwe yanyu kandi kubaba bugufi mu kubagura mu bikorwa n’imirimo idasanzwe kugira ngo mwishimire mu rukundo rw’uwabaremye wabahanze, ntabwo tuya dutsindwa ku rugamba, abari kumwe natwe rero nabo ntibatsindwa, nimwambare imbaraga kandi mukindikizwe ububasha bwose kuko iki gihe ari igihe cyo kuburekurira muri mwe kugira ngo muporotejwe n’Ijuru ryose kandi ububasha bw’Ijuru bwigaragaze muri mwe ; mwateguriwe ibyiza kandi mwazigamiwe ibyiza, nimukomere kandi mubiharanire kuko igihe kigeze kugira ngo hugururwe amarembo mashya kugira ngo ibikorwa by’Imana byisukiranye rwagati muri mwebwe, kuko mugoswe n’imigisha y’amoko yose, akaba rero iyo yose igomba kugaragarira muri mwe, muri urufunguzo rwa byinshi byiza mu Isi, kandi muri urufunguzo rwa benshi mu Isi, kugira ngo bahabwe umugisha w’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose.
Ndabakomeje rero kandi naje kubashishikariza icyiza kugira ngo mukomere mukataze muri intagorama ku Ijambo ry’Imana, muhore iteka murinda isezerano ryanyu kandi muteze ibiganza kuko Uhoraho Imana ari bugufi yanyu kandi yiteguye kubuzuriza icyo yabateguriye yabateganyirije ; erega Uhoraho Imana arahemba kandi abari mu mirimo ntabwo ajya abibagirwa kuko yiteguye kubagaragariza ibigwi bye n’ibyiza bye kuko yabahamagaye mu muzabibu we kugira ngo muwubemo kandi muwuturemo muri abasabizi b’Isi yose kandi muhetse imbaga itabarika, umurimo rero mukaba muwukorana umwete n’umurava kandi isengesho rikaba ribahuza n’Ijuru ryose ari yo mpamvu mukomeje gufungura no kufungurirwa imigisha y’amoko yose kugira ngo isenderere itahe muri mwe ; nimugubwe neza rero kandi mumererwe neza munezezwe n’ibyo Uhoraho Imana yateguye yateganyije muri mwe, dore araje vuba bidatinze kuzuza umugambi yagambiriye kuva kera na kare kandi natwe duhagaze neza ku rugamba kuko inkota tuyibanguye kugira ngo duhashye umwanzi kandi igihe nk’iki akaba ari igihe cyo kumujujubya kugira ngo abure amahoro n’amahwemo kandi yirukanwe mu bantu ndetse no mu Isi, kuko iki gihe ari igihe cyo guhanantura imbaraga ze zose, kugira ngo tumwake ijambo yihaye mu Biremwa ; tuje rero kwigarurira bose na byose mu mbaraga zikomeye kandi mu bubasha butavogerwa, nimuhagarare neza ku mazamu kandi murwane ubutadohoka kuko iki gihe ari igihe cyo kubuzuza imbaraga kandi kubahundagazaho imigisha mu buryo bwuzuye kandi mu buryo butavogerwa, kugira ngo mwambikwe imbaraga n’igitinyiro cy’Uhoraho, bityo umwanzi nababona akangarane kandi umwanzi ahungire kure nyanyu.
Ndabashyigikiye, ndabakomeje kuri uyu munsi, nimwakire gukomera no kugubwa neza, muvome kandi muvomererwe kuko naje kubuzuriza byose nahawe mu buryo bw’uburwanyi kugira ngo mbatsindire kandi nsinde imitego yose y’umwanzi yateze buri umwe umwe ; muhora ku rugamba ariko kandi natwe ntidusinziriye kuko mutaruriho mwenyine ahubwo duhora iteka tubarwanirira, mubizi mutanabizi iteka ryose mpora mbarinze kandi mbacungiye umutekano, mpanganye na Nyakibi Sekibi kugira ngo atabanyaga ibyiza, kandi akabambura ubugingo n’ubuzima, ni yo mpamvu rero igihe nk’iki nkomeje kubambika kandi kubashishikaza kugira ngo mukomere mu rugendo no mu rugamba, kuko turi kugenda tugeza byose ku ndunduro kandi igihe kiri bugufi kugira ngo tugaragarize umwanzi mu buryo bufatika ko yatsinzwe kandi n’abacu bamutsinze mu buryo bwuzuye ; nimukomere rero murakunzwe Ntore Ntumwa z’Ijuru nshuti zanjye, nimwishime munezerwe kuko ibika murimo ari ibika bikomeye bidasanzwe by’urugamba kandi byo kubambika ndetse no kubakindikiza intwaro z’urumuri, kugira ngo muhagararire ineza mu rugendo no mu rugamba kuko ari igihe cyo gufungura ububasha bukomeye muri mwe, kubusandagiza mu Isi yose mu buryo bwuzuye, mukaba rero mutwaye benshi ku mutima, isengesho ryanyu rikaba ari isengesho rirohora kandi rivuyanga umwanzi aho ava akagera, kuko ari igihe cyo gushimangira itekegeko ry’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose mu bantu kugira ngo dukure mu nzira ibyo umwanzi yaritse mu bantu kandi yibwira.
Ndabakunda ndabashyigikiye, mwaguke kandi mukomere kuko mushyigikiwe n’Ijuru ryose kandi nanjye nkaba ndi bugufi yanyu mu bihe nk’ibi, kugira ngo murikire intambwe zanyu kandi mbahuze n’Ijuru mu buryo bwuzuye ; mbifurije gukomera no kuba intwari mu rugendo no mu rugamba, amahoro y’Uhoraho nasendere mu mitima yanyu kandi ibyishimo by’Uhoraho bikomeze byuzure buri wese, musesekazeweho imigisha y’amoko yose kuko iki gihe ari igihe cyo kubakomeza kandi kubashyigikira no kumurikira intambwe ya buri wese, Ntore z’Imana, ndabakunda kandi mporana namwe ku rugamba kuko mbarangaje imbere mu bikorwa by’urugamba ndwanirira buri wese kandi nshyigikira intambwe ya buri wese kugira ngo mukomere muhagarare mu rugamba mu buryo bwuzuye kandi mu buryo budasanzwe ; ibyishimo by’Uhoraho nibisenderere muri mwe bityo muhore iteka mugobokwa kandi muhore iteka muhabwa izindi mbaraga mu rugamba, kuko iki gihe ari igihe cyo kunyuza bose mu ruganda kandi gusya ikibi cy’umwanzi, kubirindura ndetse no guca ingoyi z’akarengane mu bantu mu buryo bukomeye bwo guhindura byose bundi bushya no guhindukiza Isi mu buryo bwuzuye kugira ngo umugambi w’Ijuru ugerweho kandi intsinzi igaragarire buri Kiremwa Muntu wese aho ava akagera ; ndabakunda ndabashyigikiye Ntore z’Imana Biremwa by’Uhoraho, nimukomere murarinzwe kandi muri mu bwishingizi bukomeye bw’Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose, kuko yabakunze kandi akaba abakomereje intambwe mu buryo nk’ubu, yifatikanya namwe muri uru rugendo no muri uru rugamba.
Mbifurije ibihe byiza, nimukomere mugubwe neza kandi mwishimire mu rukundo rw’Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose we udahwema kwigaragaza uko bwije n’uko bukeye mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; Umugisha w’Uhoraho nubasabe kandi ubasenderere, nanjye turi kumwe iminsi yose n’ibihe byose, mbarwanirira urugamba, nifatikanya namwe mubikorwa bidasanzwe byo kugamburuza umwanzi mu bihe byose, kuko intsinzi ari iyacu kandi intsinzi mukaba muyirimo, nimukomere rero mugende nta bwoba ku rugamba kuko ubashyigikiye ubarangaje imbere mu rugendo no mu rugamba ari udatsindwa Uhoraho Imana wabaremye kandi wabashyizeho bityo natwe akadushyiraho kugira ngo tube ku rugamba, turwanirira imbaga ye kandi Ibiremwa bye mu buryo bwuzuye.
NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE IBIHE BYIZA, TURI KUMWE NDI MUTAGATIFU MIKAYILE, AMAHORO Y’IMANA ABANE NAMWE, AMAHORO AMAHORO.
