UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI BWO KU WA 26 MUTARAMA 2026
Mbifurije amahoro y’Imana nshuti nkoramutima z’Umusumbabyose, amahoro ya DATA nabasenderere nabaragire kandi nabakomeze, nababemo kandi abayobore mu buryo bwose kuko ari igihe cyo kugira ngo muture muri ayo mahoro nyine ; ndabaherekeje kuko mbabereye byose kandi mbabereye ku rugamba, mu mbaraga zacu nk’abamalayika kandi tukaba tubakomeje mu bikorwa byanyu bya buri munsi ; erega uko mugenda mutera intambwe mujya mbere, niko tubakomezamo imbaraga zacu kandi niko tubaherekeresha ububasha bwacu kugira ngo mwishyire mwizane kandi mukomere ku murimo wa DATA, DATA yabahaye kwishyira mukizana kandi yabahaye imbaraga n’ububasha kugira ngo mukore ugushaka kwe, nimukomeze rero mubeho mu rumuri ruhoraho kandi muhorane amatara yaka kugira ngo ibyiza by’agatangaza mugabirwa na DATA bikomeze bifungurirwe mu mitima yanyu.
Nshuti z’Imana, Ntumwa mwatowe, mwebwe mwahamagawe mu mazina yanyu, iki ni igihe cyo gukomera kandi cyo gukomeza ubumwe mufitanye na DATA, kuko turi mu bihe byo gusoza urugendo kandi tukaba turi mu bihe byo gutsikamira umwanzi burundu ; murahirwa kuko mwamenyeshejwe Ijambo ry’Uhoraho, mukarigira impamba rikabaturamo kandi rikabakomeza, rikabaherekeza kandi rikabageza aheza ; ngaho rero nimukomeze urugendo mwishimye, n’ubwo inzira yaba irimo ubunyereri, n’ubwo haba harimo amahwa ndetse n’imikokwe, n’ubwo haba harimo amabuye ndetse n’ibisitaza bigiye binyuranye, ariko kandi nimwishimire ko Uhoraho Imana yabatoye kandi koko yabahamagaye mu magana n’amagana, akabamenyesha Ijambo rye kandi akabaha umurimo kugira ngo mumukorere kandi murusheho kubaho mu gushaka kwe iteka ryose.
Ntumwa z’Imana mwashyizwe mu muzabibu, uwo muzabibu we rero nimuwukorere neza, kuko icyo mukora ari igikorwa cy’ingirakamaro kandi igikorwa kibafasha gutsinda, nimuhorane amatara yaka mwishime kandi munezerwe, mugume mu rumuri iteka ryose kugira ngo urwo rumuri rumurikire intambwe zanyu kandi rumurikire n’abandi hirya no hino. Nimwikomezemo imbaraga zidasanzwe kandi muharanire icyiza kugira ngo icyo cyiza kibakomeze kandi kibaherekeze, nimwambare umwambaro mutagatifu mugabirwa na DATA, kugira ngo igihe cyose mukomeze urugendo DATA yabateguriye kandi DATA yabateganyirije, mwazigamiwe mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bufatika, mutegurirwa iby’ingenzi kugira ngo bibakomeze kandi bibasenderere, mwabibwemo imbuto nziza y’ubutungane kugira ngo iyo mbuto igirire akamaro bose ; nimukomeze rero muyituremo kandi muyibemo kuko mwagizwe umurima utarumba, ahubwo uhora urumbuka ibyiza by’agatangaza, muri isambu nziza ngaho nimukomeze mwororoke kandi mukomeze mugirire akamaro cyane cyane benshi, mukora ikiri icyiza kandi mufasha abanyantege nkeya ; ntukibaze icyo ugomba gufashisha mugenzi wawe, kuko icyo ugomba kumufashisha ni isengesho rya mbere, kumusabira ndetse no kumutura Imana kuko ari cyo cy’ingenzi, akenshi na kenshi Muntu yita ku by’umubiri ugasanga abita kuri Uhoraho ni bake cyane, mwebwe rero mwamenye guha agaciro roho zanyu niyo mpamvu mwashyizwe ku murimo, mugashyirwa ku gicaniro kugira ngo muhore mwenyegeza, isengesho ryanyu niribakomeze kandi ribaremere amateka, ribakomeze mu njyana idasanzwe y’urugamba kandi y’umuteguro mwateguriwe n’Ijuru.
Mbifurije rero guherekezwa n’ububasha bw’Ubutatu Butagatifu kuri uyu munsi, kuko Ijuru ryose ryururutse, twe nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu tukaba turi rwagati muri mwe, kuri buri wese aho agiye ari niyumve ububasha bwacu kandi yumve imbaraga zacu, zimuherekeza kandi zimukomeza kandi zimugumisha mu rukundo rwa DATA ; nimuharanire ikiri icyiza kandi mukomere ku murimo DATA yabateguriye yabateganyirije, kuko ari we uzabahemba kandi ari we uzi umumaro mumaze, akenshi na kenshi Isi ntibimenya kandi ntisobanukirwa n’icyo muri gukora, ari nayo mpamvu ibarwanya kuko iyo mushyize hamwe mu kwemera mu kwizera, muba muri kurwanya umwanzi bityo nawe agahagurukira kubarwanya ; nimukomeze rero imbaraga mushyikirizwa na DATA, mwikomezemo urumuri mu buryo bukomeye, kugira ngo amatara yanyu ahore yaka kandi icyo muhabwa kibagirire akamaro kibafashe muri byose. Nimwambare umwambaro mutagatifu mugabirwa n’Ijuru ryose, kuko twururutse kugira ngo tubaherekeze kandi tubakomeze mu bikorwa murimo mu buryo bwo kubateza intambwe ; erega ububasha bwanjye ni ububasha bukomeye kandi bubakomeza mu rugendo rw’ubutumwa murimo, kuko iyo muhagurutse mugenda mukwirakwiza Inkuru Nziza y’Umukiro, ndabaherekeza kandi nkabafasha gutsinda, mu burwayi bwanyu mbamenyera icy’ingenzi kandi nkamenya icyo mukeneye, nkabavurisha ububasha bwa DATA kuko mbwuzuye kandi mbusendereye ; ngaho nimukomere mu kwemera kuko mbabereye byose mu mbaraga zifatika, kandi mukomeze ukwizera mu buzima bwanyu kugira ngo uko kwizera kubaherekeze mu butumwa murimo.
Mbifurije rero guhorana ibyiza bya Nyagasani kugira ngo bikomeze bibagaragarizwemo, ngaho nimukomeze muhamye Uhoraho Imana mushize amanga kandi mukomeze urugendo Uhoraho Imana yatangiye muri mwebwe, kuko hari byinshi turi kuzuza kandi turi gusendereza mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Mbifurije kwakira urumuri iteka ryose kugira ngo urwo rumuri rubakomeze kandi rubahe kugubwa neza ndetse no gukomera mu murimo DATA yabateguriye kandi DATA yabateganyirije ; mbifurije umunsi mwiza Ntore za DATA kandi Ntore z’Imana, nshuti bavandimwe, nimwambare umwambaro mutagatifu kandi mukomeze urugendo Uhoraho Imana yabateguriye, aho mugana ni heza kandi aho mwerekeza hafite byinshi mu buryo bwuzuye, ari nayo mpamvu mwateguwemo imbaraga zikomeye, mukuzurizwa isezerano igihe nk’iki ngiki akaba ari igihe cyo kugira ngo ububasha bw’Imana bwigaragaze mu buzima bwanyu ; ntimupfusha ubusa iyo musenga, ahubwo muba mufite byinshi muri kunguka kuri roho, kandi mukungukira na benshi mu buryo budasubirwaho.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NSHUTI BAVANDIMWE NKUNDA, NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO NTORE Z’IMANA, AMAHORO AMAHORO !
