UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 02 GASHYANTARE 2024

Ndabakomeje mu rukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi, nshuti bavandimwe, kuko naje kwifatikanya namwe kuri uyu munsi kandi nkaba mbifurije umunsi mwiza muhire, mutagatifu wo gusabana n’ Ijuru ryose kandi wo gukomeza kwifatikanya natwe kuko twururukirije imbaraga zacu muri mwebwe kugira ngo zibakomeze kandi zibashyigikire mu buryo bw’intangarugero; mbahagije umugisha n’ urukundo by’ Uhoraho kandi mbasenderejeho imirasire y’ Uhoraho, nisesekarire buri wese kandi imirasire y’ Uhoraho, urumuri rw’ Uhoraho rukomeze rurasire kuri mwebwe kuko iteka ryose mbahora bugufi kandi iteka ngahora nifatikanyije namwe, mu gucana muri mwebwe urumuri rukomeye, rutwika ikibi kandi rukarandura icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose cy’ umwanzi, tukarushaho gukwirakwiza mu Isi ububasha bw’ Uhoraho, kandi tugakomeza gukomeza ibikorwa by’ Uhoraho mu Isi yose.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye nshuti bavandimwe kuko nifatikanya namwe umunsi ku wundi kandi nkabasenderezamo urukundo rw’ Uhoraho, nkabuzuza umugisha kandi amahoro y’ Uwiteka Imana nkayasendereza imitima yanyu; nkomeje rero kubifuriza kugubwa neza, gukomera no gutera intambwe mujya mbere mu rukundo rw’ Imana kuko nifatikanya namwe muri byinshi no muri byose kugira ngo nkomeze kubasendereza urumuri n’ urukundo by’ Uhoraho, bityo mukomeze gukatariza icyiza kandi mukomeze gutsindira umutima watsinze wa Yezu Kristu, Jambo-Rumuri ufite ijambo kandi agahora iteka akora ibikomeye cyane; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye cyane mu bubasha bw’ Imana isumba byose, ndagira nti nimugire amahoro kandi mwakire umugisha w’ Imana, mu bubasha bw’ Imana isumba byose ndagira nti nimukomere turi kumwe, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje cyane mu rukundo rw’ Imana Umuremyi.

Uyu munsi  rero naje kwifatikanya namwe naje gukomeza gufukura amasoko y’ ibyiza by’ Ijuru muri mwebwe kugira ngo muhore iteka kuri buri wese adudubiza ibyiza by’ Ingoma y’ Ijuru, twaje gufukura isoko muri buri wese kugira ngo isoko iri muri mwebwe y’ ibyiza by’ Ijuru ikomeze kuvubuka amazi meza nk’ uko isoko ivamo amazi meza y’ urubogobogo iteka adakama kandi akagirira Isi yose akamaro kandi akagirira Kiremwa akamaro; bityo buri Kiremwa Muntu akavoma ku isoko ibyiza , bityo namwe mujye muvomerera abandi kuko muri mwebwe twafukuyemo amariba y’ amasoko y’amazi meza afutse y’ urubogobogo kugira ngo ahembure abarembera kandi akomeze kugirira neza abo bose batuye hirya no hino bahora bicaye bategereje impuhwe n’ urukundo by’ Uhoraho kugira ngo dukomeze kubashyira mu rumuri rw’ Uhoraho kandi dukomeze kubafasha twifashishije mwebwe Uhoraho Imana yatoye mu bubasha bwe.

Uhoraho Imana yarabatoye mu bantu, yabakuye mu bantu, bityo arabiyegereza abagira abe, n’ ubwo abantu bose, namwe muri abantu, ariko Uhoraho Imana hari ukundi kuntu yabahinduye kandi hari uko yabagenje, kandi hari uko dukomeje kubagenza, twabahinduye ukundi kuntu muri Uhoraho, twabahinduye ukundi kuntu muri Kristu Nyagasani; niyo mpamvu mwirekuye, imitima yanyu igahora iteka ikereye kumvira ijwi rya Nyagasani, imitima yanyu igahora iteka yuzuye urumuri n’ ibyishimo byo kugira ngo mwirekure mwitange, bityo muharanire igihesha Isi ndetse n’ abayituye amahoro n’ umugisha, mwururukiriza mu Isi urumuri rw’ Uhoraho; erega ntore z’ Imana kandi nshuti bavandimwe, igihe mukora ibikorwa byiza muba mugirira Isi ndetse n’ abayituye akamaro gakomeye cyane mu kururukirizamo benshi ububengerane bw’ Uhoraho; erega nkomeje ibikorwa byacu muri mwebwe, sinzigera mbasiga kuko iteka ryose nkorana namwe imirimo ikomeye mu Isi.

Sekibi abahiga hasi no hejuru kuko ntabwo ajya abishimira kuko Uhoraho Imana yabatoranyije mu bantu, yabakuye mu bantu, bityo abashyira iruhande rwe kugira ngo mwumve urukundo rw’ Ijuru kandi mwumve impumeko yacu ya kimalayika ndetse mwumve impumeko y’ abatagatifu, dukomeza kuza kwifatikanya namwe, mu rwunge rw’ amajwi atabarika kandi iteka tukaza kwifatikanya namwe mu kuririmbira Umusumbabyose, mu kumutaramira kandi mu kumusingiza, mu kumukuza tumurata, mu kumuvuga ibigwi akwiriye; dukunda kuza kubyifatikanyamo namwe, bityo tukabatera ikinyotera kandi tukabatera kwizihirwa mu mitima yanyu, ibyishimo bigasaba buri wese, bityo buri wese akumva arizihiwe, bityo akumva muri we ashatse kuririmbira Uhoraho.

Ntore z’ Uhoraho ni twebwe tuba twabagendereye, tukabafasha muri ibyo byishimo, bityo tukabateramo urukundo kandi tukabazamuramo ikibatsi kigurumana ibyishimo bityo mugakomeza kurambura amaboko yanyu kugira ngo muramburire amaboko Uwiteka Imana kandi mumushime munamusingize uko biri n’ uko bikwiye, kandi rero cyane biratunezeza kuza kwifatikanya namwe no kuba Uhoraho Imana yaremeye y’ uko abamalayika tugaruka mu Isi kuza kwifatikanya namwe kandi tuza gukomeza kubasendereza urumuri rw’ Ijuru; ni ibikorwa bikomeye dukomeje kugaragariza muri mwebwe, kandi ni imbaraga zihambaye dukomeje kururukiriza muri mwebwe mu buryo bw’ agatangaza; Sekibi yaratsinzwe, kuko urumuri rw’ Ijuru ntirutsindwa.

Twaje rero gukomeza kumurikira intambwe z’ ibirenge byanyu kugira ngo twifatikanye namwe mu gusendereza amahoro y’ Uhoraho mu Isi kandi dukomeze ibikorwa byacu bidashyikirwa mu Isi yose ndetse n’ abayituye; nkomeje gushyigikira ibikorwa by’ Uhoraho muri uru rukari mu buryo bw’ indashyikirwa kandi mu buryo bw’ agatangaza kuko niteguye kandi ngahora iteka niteguye gukorana namwe imirimo ikomeye mu Isi mu gukomeza gucecekesha amajwi y’ umwanzi kandi mu kuyagamburuza twivuye inyuma; Sekibi akora iyo bwabaga, agakora hasi no hejuru, akabahiga hasi no hejuru, agakubita agatoki ku kandi, akaritsira umunsi ku wundi, kugira ngo arebe ko yaburizamo urukundo rw’ Imana muri mwebwe; ariko iteka tukababa hafi, abamalayika tukagendana namwe, turi ingabo zibashyigikiye kandi tubagenda imbere n’ inyuma, iburyo n’ ibumoso, duhora iteka tubarinze kuko muri ingabo z’ Ijuru, mutagomba kuvogerwa kandi mutagomba guhangarwa n’ ibikorwa bibisha by’ umwanzi n’ ingabo za Sekibi; twaje gutsemba kuribata no kujajanga, gukubura no gukura mu nzira kugira ngo dushyigikire ibikorwa by’ Imana mu Isi ndetse no muri mwebwe mu buryo bw’ agatangaza.

Mbahaye rero gukomera n’ umugisha, nimukomeze mutsinde kandi mukomeze muganze, kuko nifatikanyije namwe mu gukomeza kubasendereza urumuri kandi mu gukomeza  kubabashisha no kubashoboza muri byinshi no muri byose; uyu munsi rero ni umunsi ukomeye cyane naje kwifatikanyaho namwe mu gukomeza gutagatifuza imitima ya benshi kugira ngo benshi barusheho gukomeza kwirundurira Nyagasani, abamwihaye bakomeze bamwirundurire; twaje gutegura imitima ya benshi y’ abirunduriye muri Nyagasani ariko bakamwirunduriramo igice kuko twaje kubinjiza mu rumuri rw’ Imana ruzira umwijima kandi urumuri rw’ Imana rucanira imitima ya benshi; bityo umwijima wari uyirimo ukigizwayo kuko twaje kubyiga umwijima kugira ngo urumuri rw’ Imana rukomeze kuzura mu mitima ya benshi, cyane cyane abihebeye Uhoraho Imana kandi abamushakashaka amanywa n’ ijoro.

Erega mwese muri intumwa z’ Uhoraho kandi mwiyeguriye Uhoraho, kuko mumwemera kandi iteka ryose mugahora mushaka kumutega amatwi, abo dukorana namwe kandi abo tugendana namwe cyane cyane mu buryo budasubirwaho muri  uru rukari muri intore z’ Uhoraho, muri intumwa z’ Uhoraho, murashyigikiwe kandi murarinzwe kandi mwiyeguriye Uhoraho, namwe uyu munsi muwizihize kandi uyu munsi muwugendanemo natwe kuko twaje kwifatikanya namwe, ni ibyishimo bihire kandi ni ibyishimo bitagatifu twaje kwifatikanyamo namwe; ntihagire uwisuzugura kandi ntihagire uwipinga kuko uko tugendana namwe kandi uko dukorana namwe imirimo ikomeye kandi ikomeje ya buri munsi, ni uburyo bw’ ubwitange kandi ni uburyo mwirekuyemo mukihereza Uhoraho Imana; namwe rero mwiyeguriye Uhoraho kandi mwishyize mu biganza bye, kuko iteka iyo tubahamagaye muratwitaba kandi iyo tubabwiye muratwumva, kuko mutakiri abanyu ngo mwigenge, ahubwo iteka dukomeje kubashyigikirisha ububasha bw’ Ijuru kandi urumuri rwa Roho Mutagatifu kandi imbaraga za Roho Mutagatifu, akaba arizo zibayoboye igihe cyose.

Mbifurije rero  uyu munsi kuri buri wese kugira ngo ubabere mwiza kandi muhire, imirasire y’ Uhoraho nikomeze igere kuri buri wese, cyane cyane mu mitima yanyu nihacanwe urumuri bityo mwuzure ibyishimo kuri uyu munsi mubyine mutarake kandi mwizihirwe, mukomeze kwihuriza hamwe kandi mukomeze kwibumbira hamwe nk’ abana b’ Imana nshyigikiye muri uru rugendo nshuti bavandimwe.

AMAHORO, UMUNSI MWIZA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE CYANE, NDI MALAYIKA RAFAYELI, IBIHE BYIZA KURI BURI WESE, URUGENDO RWIZA RUHIRE, NIFATIKANYIJE NAMWE MU BIKORWA BY’ UYU MUNSI, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *