UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU FRANSISIKO W’ASIZI, TARIKI YA 18 WERURWE 2024

Ndabakomeje ntore z’Imana, nimugire amahoro kandi mugire ubugingo muri Kristu, ndabashyigikiye mu rukundo rw’Imana, muri abavandimwe banjye dusangiye urugendo, ndi mugenzi wanyu mu gukorera Uhoraho kuko nabagendereye kugira ngo nkomezanye namwe urugendo mu kubashyigikira kandi mu kubasakazaho urukundo rw’Imana, kugira ngo mpindure byose bundi bushya kandi ngenze byose neza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nyamara murakenyeye muraberewe murambaye muraberewe murizihiwe cyane kuko Imana yabagendereye ikabaha urukundo rwayo rukomeye, nimukomeze mushakashake Uhoraho kandi mumushakashake ubudahwema, ubutarambirwa, mukomeze kwizihirwa kandi mubone uruhanga rwe rutagatifu rubengerana iminsi yose muhore mubengerana ubwiza bw’agatangaza bw’Ijuru, mwizihirwe muberwe kandi mukomeze gukataza mu gukora ikiri icyiza, kuko nifatikanyije namwe mu mibereho yanyu ya buri munsi kuko muri ibiremwa DATA Uhoraho Imana yihitiyemo, kugira ngo abahaze kandi abasendereze urukundo rwe, nyamara mu mitima yanyu ndabona Uwiteka Imana yarashyizemo ikibatsi cy’urukundo kigurumana; nimukomeze rero mukigumemo kandi gikomeze cyake kigurumana, bityo mukomeze kumukunda no kumukundira, kugira ngo ubuzima bwanyu bwa buri munsi buhore buhunzwe ihirwe n’umugisha, amahoro y’Imana ababemo kandi abasendere iminsi yose, gusa nanjye mbabwire nti biranshimisha kandi nkizihirwa iyo ndi kumwe namwe, iyo ntaramanye namwe, iyo ndi kugendana namwe hirya no hino mu biremwa byose bituye Isi, tugenda tugaragaza umutsindo n’umukiro kuri bose mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza, koko Uhoraho Imana yabambitse imbaraga, ikuzo rye n’ububasha kugira ngo mukore imirimo ikomeye n’ibitangaza mu Isi, musendereze bose urumuri n’urukundo by’Imana.

Nta kiruta Imana kandi iteka ryose uri mu rukundo rw’Imana nta kimuhungabanya, nta gituma ajijinganya, ukwemera nikubarange iminsi yose, ntimukagende biguru ntege kandi nyimukagende musubira inyuma, ahubwo iteka ryose nimujye mukomeza kurira intera mukomeza kurira escaliers mujya ejuru mu kwemera no mu rukundo rw’Imana, kugira ngo ibiremwa byose bituye Isi bikurizeho kumenya ububasha bw’Imana n’urukundo rw’Imana muri mwebwe, kuko mbikomereje kandi nkaba mbishyigikiriye biremwa by’Imana kandi ntore za DATA dutaramana umunsi ku wundi; nanjye rero narahihibikanye cyane nshaka Imana-Rugaba, nshaka Imana Umuremyi, kubera ko nari natwawe wese nkumva urukundo rw’Imana rumparanya kandi rumpihibikanya umunsi ku wundi, nkumva ubuzima bwanjye nabushyira muri Uhoraho, bityo mushakashaka ubudahwema, nkunda byose yaba ikiremwa ndetse n’abantu, kugira ngo ikintu cyose Uwiteka Imana yahanze kandi yaremye, mukunde mukundiye mu kintu cyose yaremye mu Isi, yaba ibintu ndetse n’abantu, nkabona ko buri kintu cyose Uhoraho Imana ari we wagihanze, byanteye rero gukunda buri kintu cyose kandi byanteye gukunda n’abantu, numva yuko buri kintu cyose ari Uhoraho Imana wagihanze, bityo nanjye mushakashaka wese, niyambura Isi n’ibiyiriho, bityo mushakashakana umutima wanjye wose kandi ubudahwema, ubutaretsa, namwe rero nimushakashake Uhoraho ubudahwema, ubutaretsa.

Iki gikorwa DATA Uhoraho Imana yashyize muri mwe kandi yatangije muri mwebwe kiranshimisha kandi kinogera umutima wanjye, kuko nabonye yarabahaye kubaho mu Ijuru mukiri ku Isi kandi yabahaye urukundo rwe wese wese, ntore z’Imana, nimucengere kandi mutekereze mubyumve, mubishishoze mwongere mubishishoze, mubinyungutire mwongere mubyuze, murebe ibintu Uhoraho Imana yabagiriye by’agatangaza uko ibisekuru bigenda bisimburana iteka, mbona mwaragiriwe ibintu by’agatangaza kandi mwarahiriwe cyane, mwahinduriwe ubuzima mukiri ku Isi kandi mwahawe kubana n’Ijuru mukiri ku Isi, ni ibyiza by’agatangaza bitamenywa na bose kandi bidashobora no gucengerwa n’ubwenge bw’umwana w’umuntu ari mu kimuntu ngo abicengere abigereho abimenye atabihawe n’Imana Umugenga kandi Umugaba wa byose.

Muri mu batoni batoranyijwe kandi muri mu batoni bahiriwe, muri mu ruhande rw’Uhoraho mu buryo bw’agatangaza kuko musenderejwe ibyiza by’agatangaza, kandi muhabwa iby’Ijuru umunsi ku wundi, nta cyiza nko kugaburirwa n’Ijuru, nta cyiza nko kubana n’Ijuru no kugendana naryo, nimujya muryama mujye musinzira murote mwibereye mu Ijuru kandi musenderwemo ibyiza by’agatangaza, kuko Uhoraho Imana yashatse kubatuza mu Ijuru rishya kandi yashatse kubatuza mu Ijuru rishya kandi ritagatifu mukiri ku Isi mu buzima bwanyu; ntore z’Imana nimukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete turi kumwe, mu gukomeza gushyigikira ibikorwa by’Imana mu Isi mu bwitange bwanyu bwa buri munsi, ndababona cyane turi kumwe, mbarangaje imbere muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza, kugira ngo Uhoraho Imana Umugaba kandi Umugenga wa byose akomeze abiyambikire urukundo rwe kandi abahe umugisha we utagabanyije, mukomeze mutere intambwe mu gukora ikiri icyiza mudasubira inyuma kandi mudasubika urugendo rwanyu kubera impamvu z’umwanzi.

Mbahaye kubaho mu rukundo rw’Imana, mbahaye gukomera gukatariza mu cyiza kudasubira inyuma no kudasubika urugendo rwanyu kubera impamvu z’umwanzi, nimubeho mukomere kandi mukomeze urugendo nanjye nifatikanyije namwe muri byinshi no muri byose kugira ngo mbahe umugisha n’urukundo n’amahoro bya DATA, mukomeze gushyigikirana kwambara imbaraga ubutwari n’ububasha kuko turi kumwe kugira ngo nkomeze mbarangaze imbere, mbafashe muri byinshi ndetse no muri byose kuko nururukiye kubana namwe kandi si ubu gusa nururukiye kubana namwe, kuko hari byinshi mbagenderera nkakorana namwe cyane cyane mu kazi ko mu rugo rwanyu muba mukora kuri buri wese kandi mu mirimo ibahihibikanya mu buryo bw’umubiri umunsi ku wundi, mba ndi kumwe namwe nkabafasha cyane kandi nkifatikanya namwe mu bikorwa bigiye bitandukanye, kugira ngo byose mbihe umugisha bityo urukundo rw’Imana rubyuzure, kugira ngo byose bibabere byiza kandi bibabere bihire, kuko Uhoraho Imana yabahunze ihirwe rye akabihera ku mugisha we, kandi uwo Uhoraho Imana yahunze ihirwe rye kandi akamuha ku mugisha we, nta kimuziga kandi nta kimwambura urukundo rwe, iteka ryose aho ari ahorana ibinezaneza, ibyishimo ku mutima kandi agahora yizihiwe kandi yishimye; niyo mpamvu rero ubwanyu tubasanga tukabasanganiza urukundo, bityo rero bikabatera ishyaka ndetse n’umwete wo kuba mu isengesho, kurangamira Kristu Nyagasani, kwakira ugushaka kw’Imana muri mwe kuri buri wese.

Ndabakunda rero turi kumwe, ndabaherekeje mu ntambwe z’urugendo rwanyu, nimukomeze mwambarire urugamba muberwe mwizihirwe turi kumwe ndabakunda, nifatikanyije namwe ntore za DATA, biremwa by’Imana nkunda, nifatikanya namwe umunsi ku wundi nkabatera kwizihirwa ndetse no kwishima, kugira ngo mbasabanishe n’Ijuru ryose; ndabakunda nimugire amahoro, ndabakunda nimwizihirwe muberwe, nimukenyere mukataze mu gukora ikiri icyiza turi kumwe; mbarangaje imbere muri uru rugendo, mbahaye umugisha w’Uwiteka Imana, nimubeho mugwirizwe umugisha, nanjye nkomeje kubasanganiza uwo mugisha kandi naje gukomeza kubateza intambwe, kubatoza utuyira twa Nyagasani umunsi ku wundi, naje kubigisha neza byimazeyo kandi by’ukuri by’agatangaza uko mugomba gushakashaka Uhoraho, kongera kubashyiramo ikinyotera n’urukundo kugira ngo umunsi ku wundi aho kugira ngo urukundo rwo gukunda Uhoraho rucogore, ahubwo ruhore rwiyongera, bityo rero mujye muhora mujya mbere kandi muhore mwiyongera, aho kujya nyuma ahubwo mujye mbere, ndabakunda, ndabashyigikiye turi kumwe biremwa by’Imana, bavandimwe banjye nshuti zanjye bagenzi banjye, itela ryose dutaramana kandi nkagendana namwe kugira ngo mbafashe muri byose, nimwizihirwe muberwe kandi mukenyere tugendane, buri wese akomeze afate intwaro mwafashe kandi mwahawe na Kristu Nyagasani kugira ngo mwifatikanye natwe abatagatifu twururukiye kubana namwe no gukomezanya namwe uru rugendo.

Naje rero guhindukiza byinshi kandi naje gushyira byose mu ngiro no ku murongo nifatikanyije namwe, kandi naje gukura ibitari aho bigomba kuba, naje gushyira buri kimwe cyose aho kigomba kuba kugira ngo buri kimwe cyose tukinogereze twifatikanyije, kuko mwashyizwe ku murongo kandi mukaba muri ku murongo, nimugume ku murongo he kugira n’umwe uva ku murongo, kuko nimuva ku murongo Sekibi arababona urwaho, nimukomeze mugendere hamwe mwubakane kandi mufatane urunana umunsi ku wundi, urukundo rubarange bityo ndetse n’ababamenye n’ababumvishe kandi n’abatabamenye urukundo ruri muri mwebwe rubahuze iteka, rubahuze n’abandi bityo abahuzagurika umunsi ku wundi kandi abateshuka mu rukundo rw’Imana bakurizeho kugarukira Imana Umugenga wa byose.

NDABAKUNDA TURI KUMWE, NDABASHYIGIKIYE BIREMWA BY’IMANA, NDI MUTAGATIFU FRANSISIKO W’ASIZI, AMAHORO AMAHORO, NIMUGIRE IBIHE BYIZA NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE BIREMWA BY’IMANA, UMUNSI MWIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA AMAHORO, IGICAMUNSI CYIZA KURI BURI WESE NKOMEZANYIJE NAMWE URUGENDO; EREGA NTORE ZA DATA N’IYO TUBA TUTAJE TWESE ABATAGATIFU NGO MUTWUMVE MU MAZINA YACU, ARIKO ITEKA DUTERANIRA HAMWE NAMWE KANDI TUKIFATIKANYA NAMWE, ARI ABABASHA KUBAVUGISHA N’ABATABASHA KUBAVUGISHA TUBA TWAJE TURI IMBAGA ITABARIKA; NJYEWE HO RERO SINSIBA KUZA KWIFATIKANYA NAMWE MURI IKI GIKORWA KUKO ITEKA RYOSE DUTARAMANA KUKO HARI BYINSHI MBA NGOMBA GUKORANA NAMWE UMUNSI KU WUNDI, KUKO ABENSHI MURI MWEBWE NDABAHWITURA KANDI MBAMBIKA IMBARAGA NKABATERAMO UBUBASHA BUKOMEYE CYANE BUTUMA MUTITSIMBARARAHO KANDI BUTUMA MUTARAMBIKA NGO MURAMBIRWE, NGO MWIGIRE MU BYANYU CYANGWA MUZIMIRIRE KURE Y’URUKUNDO RW’UHORAHO, KUKO BURI WESE MURI MWEBWE YATAMITSWE UMUNYURURU W’URUKUNDO RW’UHORAHO, RUMUKURURA UMUNSI KU WUNDI BITYO BIGATUMA MUKATAZA KANDI BIGATUMA MUKOMEZA GUSHAKASHAKA UHORAHO UBUDAHWEMA; AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *