UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU JEANNE D’ARC BWO KU WA 20 UKUBOZA 2025

Ndabaramukije Ntore Ntumwa za DATA nshuti bavandimwe nkunda, mbifurije umunsi mwiza, ibihe byiza mugubwe neza kandi muturize mu rukundo rwa Kristu Nyagasani watsinze ; nifatikanyije namwe kuri uyu munsi mutagatifu Uhoraho Imana yabageneye kandi yabateguriye, kugira ngo murwane kandi mutsinde kuko ari igihe cyo kururutsa ububasha bukomeye mu Isi yose ndetse no kubumbira hamwe ibikorwa Ijuru twateguye kandi twateganyije, kugira ngo byuzurizwe mu Isi yose ndetse no mu Kiremwa Muntu muri rusange ; nje muri mwe kuri uyu munsi kugira ngo mbakomereze isezerano kandi mbafashe muri uru rugendo murimo, kuko urugamba muri kurwana ari urugamba rudasanzwe kandi akaba ari urugamba rufitiye akamaro benshi ; nimukomeze mukataze kandi mukomeze mwakire ibyo byiza mwateguriwe kandi mwateganyirijwe kuko ndi kumwe namwe kandi Ijuru rikaba ryururukiye muri mwe kugira ngo ribafashe gutsinda, nimwambare umwambaro mutagatifu kugira ngo igihe cyose muhore muri mu butabera kandi muri mu kuri, kuko iyo umusirikare ari ku rugamba aba afoye kandi yiteguye guhashya umwanzi burundu.

Intwaro zose murazifite zo kurwanisha kandi namwe murabizi kuko igihe ari iki cyo kurasa kandi mukarasa umusubirizo kandi mukamenya aho mugomba kurasa ko ari mu cyico, kugira ngo umwanzi asezererwe burundu ; tunezerejwe n’abitanga kandi n’abitangiye umurimo w’Ijuru kuko DATA mu kubatora atigeze abibeshyaho, yabahamagaye azi neza ko abashyize ku murimo kandi uwo murimo mugomba kuwukora neza, natwe rero nk’abatagatifu twifatikanyije namwe, kugira ngo dukomeze duhashye umwanzi kandi dushyire byose ku murongo ; erega imbaraga za DATA ziruzuye kandi zirasendereye muri mwe, ububasha bwe yarangije kubwururukiriza mu buzima bwanyu kugira ngo aho muri, aho mutambuka, aho mugeze muhakorere imirimo ndetse n’ibitangaza, ijwi ryanyu kugira ngo ritegeke kandi rihungabanye byose, rikureho kandi rihigike ibikorwa by’umwijima ; ndahari rero mu rugamba rukomeye kuko nanjye narurwanye inkundura, ndwanirira benshi hirya no hino kandi ndabatsindira, narwaniriye Kiliziya mu buryo bukomeye ari ko nkura abantu mu bucakara, bityo izina ryanjye riramamara kandi ububasha bwanjye bukwira hose, nitanze wese cyane cyane mu mbaraga nari nahawe n’Umuremyi wanjye, sinigeze mutenguha ahubwo aho yanyoherezaga najyagayo kandi nkajyayo ntategwa, kuko ububasha bwe bwari buntwikiriye ; namwe rero ubwo bubasha nibubatwikire kandi bubakomeze, bubafashe gukomeza urugendo ndetse no gutsindira muri DATA ; nta cyiza nko kunyura DATA kandi nko kurwana urugamba akoherejemo, kuko uba wizeye intsinzi kandi koko mukaba muyifite mu biganza byanyu.

Nshuti bavandimwe nkunda, nezerejwe n’ibikorwa byanyu byiza, ubwitange, kwemera kwitangira benshi n’ubwo akenshi na kenshi abo mwitangira batabimenya batabiruzi, akenshi bamwe bakanabavuma bakavumagiza kuko babona ko icyo muri gukora ntacyo kimaze, ariko kandi iyaba bari bazi neza ko benshi babeshejweho n’amasengesho yanyu n’ubwitange bwanyu, babagarukira kandi bakamenya kubaha agaciro ; ariko kandi ibyo byose ntacyo bivuze kuko icyo mwe mugomba kureba ndetse n’icyo mwe mugomba kwizera ni uko Uwabatumye ari rwagati muri mwe kandi ari nawe ugomba kubahemba, Isi ntizigera ibakomera amashyi kuko nyine Umugenga wayo ari we murwanya, kuko rero umwanzi Shitani atabakunda kandi atabashaka, ahubwo igihe cyose aba yumva yatesha agaciro icyo murimo, niyo mpamvu adahwema gukora hirya no hino kugira ngo agire abo yinjiramo ababuze amahoro n’amahwemo ; mwebwe rero mujye muhora mufunze imyenge yose kugira ngo nasunutsa utuzuru mwigizeyo kandi mumurase kuko mwahawe imbunda kandi umunsi ku munsi tukongera amasasu, amasasu yanyu rero ni isengesho ryanyu rya buri munsi kandi mukomeze mufore, mukomeze rwose mube ku rugamba kuko muherekejwe n’ububasha bw’Ubutatu Butagatifu ; ntimuri mwenyine muri uyu murimo mukomejwe na DATA kandi muherekejwe n’Ijuru.

Nimubeho iteka mu rukundo rw’Uwabahanze kandi rw’Uwabakunze, nanjye ndi kumwe namwe kandi mbakomereje intambwe kuko mbafashe ikiganza kuri buri umwe umwe wese ; uyu munsi ni umunsi udasanzwe wo kongerera imbaraga abari mu rugendo bose, ni umunsi wo gukora imirimo n’ibitangaza mu Isi yose muri rusange, ni umunsi wo guhindura amateka mu batuye Isi, ni umunsi wo kugaragaza ibikorwa byihariye ku bari mu bikorwa by’Ijuru ndetse no ku bari mu bikorwa byabo ni umunsi wo kubagaragariza impinduka, kugira ngo habeho guhindukira kandi habeho kugaruka mu murongo ; ni umunsi wo gutesha agaciro ibikorwa byose by’umwanzi kuko umwanzi yaridegembeje mu buryo bukomeye, bityo akomeza kwikoza hirya no hino, iki ni igihe rero cyo kugira ngo atsindwe akurweho burundu, atsiratsizwe kandi akurwe mu nzira ; mwebwe rero Biremwa muri mu Isi, mwebwe mwagenewe inzira y’agatangaza mugomba kunyuramo, mwebwe mweretswe icyerekezo nyakuri kibaganisha mu mutsindo, nimwishime kandi munezerwe, nimwishimire ko imigabane yanyu muyifite, nimwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu gitabo cy’ubugingo, bityo bibafashe gukomera ndetse no kwishimira inzira murimo ko ari inzira mwatoranyirijwemo na DATA kandi DATA akaba ari we unayibakomejemo ; erega muri mwenyine ntacyo mwakora, niyo mpamvu kuba mutera intambwe mukabasha gutambuka ni uko ububasha bw’Ijuru bubaherekeje kandi ni uko bubakomeje, natwe rero tunezerejwe n’uko muri aho mugomba kuba muri kandi muri mu byishimo muterwa n’Uwabakunze kandi n’Uwabahaye byose.

Kristu Nyagasani Umwami w’abami nakomeze akurizwe muri mwe kandi akomeze akore imirimo n’ibitangaza mu buzima bwanyu, nabuzurize byose kandi abasendereze imbaraga, kugira ngo umurimo wanyu muwukore mwishimye kandi muwukore munezerewe ; nimushishikare kandi mukomeze ibyiza kuko igeno ryanyu murifite kandi mukaba mukomeje kuriteganyirizwa, hari byinshi turi gufungura kandi turi kubafungurira, hari ibyo mwazigamiwe mugiye kwakira mu bihe biri imbere, nimukomeze mutege ibiganza mwirinde kurambirwa kandi mwirinde gucika intege mu rugendo, erega aho muharanira muzahagera, aheza mushaka muzahabona n’ubwo ubu mukiri mu Isi yanduye, ariko intego y’Ijuru ni uguhindura byose bundi bushya bityo mugatura mu Isi nshya kandi namwe mugahinduka bashya ; nimuhumurizwe rero urugamba tururiho kandi umutsindo warwo urahari ndetse mwarangije kuwinjiramo, igisigaye ni ugutangariza buri wese, igisigaye ni isegonda imwe gusa byose bikigaragaza kandi byose bikabirindurwa ; ngaho rero nimukomeze muke ku mutima kandi mwisukure muhorane amatara yaka, mwishime kandi munezerwe, mushimire Uwabahanze kandi Uwabatoye uganje rwagati muri mwe ; nimuhorane Imana Ntore z’Imana, mwakire umugisha n’ubutwari kugira ngo uyu munsi ubabere umunsi udasanzwe kandi ubabere umunsi ubatera icyuhagiro, ubabere umunsi ubahindurira amateka kandi ubinjiza mu bikorwa byihariye bya DATA.

MBIFURIJE GUKOMERA NO GUKOMEZA URUGENDO, NIMWAKIRE IMBARAGA ZIBAHEREKEZA KANDI MWAKIRE IBYISHIMO BISENDERERA UMUTIMA WANYU, KUKO NDI RWAGATI MURI MWE KANDI MBAHEREKEJE MURI URU RUGENDO ; AMAHORO IBIHE BYIZA NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU JEANNE D’ARC, AMAHORO NTORE NSHUTI ZA DATA, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *