UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU JEANNE D’ARC, TARIKI YA 23 MUTARAMA 2024

Mbifurije amahoro ntore za DATA kandi ndabakomeje mu rukundo rwe kugira ngo dukomeze kugendana kandi dukomeze gukorana imirimo ikomeye kuko dukomeje kubashyigikira mu bubasha buhoraho bw’ Umuremyi wa byose kugira ngo dukomeze kugamburuza imigambi yose y’ umwanzi kandi dukomeze gutegeka byose mu Isi, kuko mwahawe ububasha kandi mugahabwa imbaraga zigomba kuyobora byose kandi zigomba guhagarika imigambi yose y’ umwanzi mu buryo bugaragara kandi mu buryo bufatika; nimwakire gukomera kuko tubakomeje kandi mwakire ibyishimo n’amahoro bisendereye kuko dukomeje kubisendereza ubuzima bwanyu kugira ngo mukomeze kuba intwari ku rugamba kandi mukomeze gutwarana muri  byose, bityo imigambi ya DATA ikomeze kuzuzwa kandi urukundo rwe rukomeze kugaragarira buri kiremwa cyose.

Ndabakomeje kuko nkomeje gusabana namwe mu bikorwa by’ urugamba kandi nkomeje kubahunda ibyiza bya DATA by’ agatangaza, bibashyigikira mu gukomeza kuba intwari ku rugamba kandi bibashyigikira mu gukomeza kwitangira ikiremwa muntu mu buryo budasubikwa kandi mu buryo budasubira kuko hari byinshi dukomeje gukorana kandi hari byinshi dukomeje kugaragaza kugira ngo Isi yose irusheho kumenya urukundo rw’ Imana isumba byose kandi kugira ngo buri kiremwa cyose kiri mu Isi kirusheho kwakira ububasha bwa DATA kandi kirusheho kwakira impinduka zigomba kuza kandi zigomba kugaragarizwa Mwene Muntu.

Ndabashyigikiye rero mu mbaraga n’ urukundo kandi ndabakomeje mu bikorwa by’ urugamba kugira ngo dukomeze guhagarika ikibi cyose cy’ umwanzi kuko dukomeje kubambika imbaraga zitagamburuzwa kandi dukomeje kubayobora mu bikorwa byose kugira ngo icyo DATA yifuza gikomeze gikorwa mu Isi yose kandi gikomeze kuzuzwa ubwitange bwanyu kandi mu kuzuzwa mu mbaraga mwagabiwe; nimukomere turi kumwe muri byose kandi dukomeje gusiba byinshi mu Isi kandi dukomeje kuvogera imigambi yose y’ umwanzi kugira ngo aho yari yariharitse kandi aho yari yarigizeho uruhare hose tuhagere kandi tuhageze urumuri rwacu rugomba kurangiza byose kandi urumuri rwacu rugomba gukuraho byose kuko hari  byinshi dukomeje gukongora by’ umwanzi kandi hari byinshi dukomeje guhagarika kugira ngo buri kimwe cyose DATA yifuza kandi imigambi ye igomba kugerwaho igerweho mu bubasha bwe bukomeye kandi mu mbaraga ze zidatsindwa.

Murashyigikiwe rero kuko muyobowe n’ urumuri rwa DATA muyobowe n’ urukundo  rwa DATA rugomba kuvugurura byose kandi rugomba kurangiza byose mu Isi kuko turi kumwe namwe kugira ngo dukomeze kubambika imbaraga kandi dukomeze kubagira koko abanyabubasha mu gukumira kandi abanyabubasha mu kurangiza ibikorwa byose by’ umwanzi; nimugubwe neza muri uyu mwanya kandi mwakire imbaraga zikomeza kubashyigikira kandi zikomeza kwiyubaka mu buzima bwanyu kugira ngo icyo Uhoraho Imana iteka abifuzaho gihore gikorwa kandi gihore cyubahirizwa kuko hari byinshi dukomeje gukorera muri mwe kandi hari byinshi dukomeje kuzuza kugira ngo ububasha bwacu butanyeganyezwa kandi imbaraga zacu zigomba gutabara no gusobanura byose mu Isi zigaragare kandi zigerweho mu buryo bw’ibikorwa bigomba kumvikana kandi bigomba kwigaragaza.

Mbifurije rero gukataza kuko turi kumwe kandi dukomeje gukorana imirimo ikomeye kandi dukomeje gushyiraho ibikorwa byacu bikomeye ariko tubomora ibikorwa byose by’ umwanzi kandi ariko dusenya imbaraga ze zose kuko ibikorwa byacu bigomba gutambuka hose kandi urumuri rwacu rugomba gusenya ibikorwa byose umwanzi yubatse kandi bigomba kurangiza urugamba rwose mu Isi kuko hari byinshi bigomba guhagarara kandi hari byinshi bigomba kugira igisobanuro ndetse no gusobanurwa mu mbaraga zikomeye, kuko hari byinshi umwanzi yagiye agira amayobera kandi hari byinshi umwanzi yagiye yihishahishamo, bityo akaba ari igihe cyo kugira ngo turangize byose kandi tugaragaze ukuri kwacu gutsinda byose kandi ukuri kwacu kugomba kurangiza byose.

Ndabakomeje rero mu mbaraga n’ urukundo kuko turi kumwe kandi nkomeje kubashyigikira mu byishimo n’ amahoro kugira ngo buri wese arusheho gukomera kandi  buri wese arusheho gukataza kuko umutsindo wa DATA ugomba kugaragara kandi ibikorwa bye by’agatangaza bigomba  kwigaragaza kandi bikarangiza byose mu Isi.

Amahoro ya DATA rero nakomeze kubana namwe kandi urukundo rwe rukomeze kubasigasira kuko dukomeje kurubagabira kandi dukomeje kurubahunda kugira ngo icyo twifuza mu Isi yose gikomeze gukorwa kandi ibyo dukomeje gusesa mu Isi yose mukomeze kubona ko byose biri guturuka mu rukundo rwa DATA kandi biri guturuka mu mbaraga ze zigomba kugaragaza byose kandi zigomba gusobanura  byose kuko buri kimwe cyose kigomba gushyirwa ku murongo kandi kigashyirwa mu mwanya mu buryo bufatika kandi mu buryo bugaragara.

Murashyigikiwe rero ku rugamba kandi mukomeje guhabwa imbaraga zibakomeza kugira ngo icyo DATA akomeje kwifuza hose kandi icyo DATA akomeje gukora mu Isi yose kigaragare kandi cyumvikane kuko mwashyiriweho gusakaza ibyiza bya DATA kandi mwashyiriweho gufungura imigisha kugira ngo igere ku bandi kandi ibyari byaragomewe n’ umwanzi kugira ngo mugomorore byose kandi mutangaze ukuri ndetse n’ amahoro asendereye mu Isi yose.

Murashyigikiwe rero mu byishimo n’ amahoro kandi mukomejwe n’ ububasha  buhoraho bwa DATA kugira ngo Umwuka Muziranenge we ukomeze kubayobora ku rugamba kandi ukomeze kubashyigikira muri byose kuko ari igihe cyo kugira ngo mushyigure buri kimwe cyose kandi muhabwe imbaraga zigomba gutagatifuza Isi kandi zigomba  guhindura byose mu Isi kuko dukomeje gukora ibikorwa byose by’ umwanzi mu mizi kandi dukomeje kubirandurana na bene byo kugira ngo icyo twifuza gikorwe mu Isi yose bityo amahoro asendereye ya DATA akomeze kwigaragaza kandi ububasha bwe bw’ agatangaza bwumvikane kandi bugaragarire buri kiremwa cyose.

Mbifurije rero urukundo rwa DATA kandi nkomeje kubifuriza amahoro n’ibyishimo kugira ngo bikomeze gutura muri mwe kandi bikomeze guhora iteka bisendereye, bityo icyo Umuremyi wa byose yifuza kandi icyo Umuremyi wa byose agambiriye gikorwe mu Isi yose kandi kibohore byose mu Isi.

Amahoro kuri buri wese, ibihe byiza, kugubwa neza, nimukomere kandi mukataze mu rugendo kuko turi kumwe kandi dukomeje kubatera umwete kandi kubatera ishyaka ryo gukomeza kuba abarinzi, kandi gukomeza gusigasira ibyiza by’ingoma ya DATA kugira ngo bigere kuri bose kandi bigaragarire buri kiremwa cyose. 

Mbifurije gukomera ntore za DATA kandi nsabanye namwe mu byishimo kugira ngo buri wese akomeze gucyura icyiza kandi buri wese akomeze guhambira umuba w’ ibyiza mugabirwa na DATA kandi umuba w’ ibyiza mukomeje gukorera Isi yose kuko mukomeje kwihunikira ubukungu bukomeye kandi mukomeje kwizigamira  aheza kugira ngo ibyiza byacu bibaramire kandi ibikorwa mukomeje gukora bibabere koko imbaraga zanyu za buri munsi kandi bibabere ishema ryanyu muterwa n’ urukundo rw’ Imana isumba byose ndetse n’ububasha DATA yabahamagariye kandi akabagabira kugira ngo buvugurure byose kandi bihindure byose mu Isi; ndabakomeje rero muri ibyo byiza kandi nkomeje kubashyigikira no kubasigasira kugira ngo buri wese akomeze kuzurizwa kandi buri wese akomeze guhabwa igeno kandi guhabwa ingabirano ze zigomba umufasha mu kuzuza  ndetse no mu kurangiza neza inshingano mu Isi.

Amahoro ya DATA nakomeze kubana namwe kandi ibyiza by’ urukundo rwe bikomeze kumvikana mu buzima bwanyu kandi bikomeze kubaramira iminsi yose kuko turi kumwe kugira ngo tubagabire ububasha bukomeye kandi tubagabire imbaraga zibafasha gukomeza kujya mbere kandi gukomeza kwitanga mu mahoro n’urukundo.

Mbifurije umunsi mwiza, ibihe byiza, kugubwa neza, nimukomere turi kumwe kandi dukomeje kubashyigikira mu bubasha butavogerwa kandi  mu mbaraga zitanyeganyezwa kugira ngo ibyiza by’ Umuremyi wa byose byumvikane kandi bigaragarire buri kiremwa cyose.

AMAHORO KURI BURI WESE, IBIHE BYIZA NTORE ZA DATA BAVANDIMWE BANJYE, NDABAKUNDA, NIMUKOMERE KANDI MUKATAZE MU NZIRA Y’ UBUTUNGANE KANDI MU NZIRA YO GUKOMEZA GUTAGATIFUZA NDETSE NO GUSAKAZA IBYIZA BY’ UBURUMBUKE BWA DATA MU ISI YOSE; AMAHORO KURI BURI WESE, UMUNSI MWIZA KANDI IBIHE BYIZA, NDI MUTAGATIFU JEANNE D’ARC, AMAHORO, AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *