MUTAGATIFU KIZITO, TARIKI 24/07/2023

Ndabahobereye ntore z’Imana kandi nshuti bavandimwe banjye mbifurije amahoro y’Imana kugira ngo urumuri rwa Nyagasani Yezu Kristu rukomeze kubatwikira kandi ubuntu n’impuhwe ze bikomeze gusenderera mu mitima yanyu kandi ubugwaneza bw’Imana isumba byose bukomeze kwigaragaza mu buzima bw’ikiremwa muntu wese uri ku Isi. Mbahoberanya ubwuzu n’urukundo mbafitiye kuko ntahwemye gukunda kandi ntahwemye kugaragaza urukundo nkunda kiremwa muntu ngirira Imana yampanze kandi Imana umubyeyi umuremyi wa byose we dukesha kubaho kandi we dukesha ubuzima. Mu rukundo rwanjye rero nkaba ndahwema gukunda buri kiremwa wese uri ku Isi kuko mbakunda kandi nkaba mbafite ku mutima, igihe cyose ntabwo nahwemye gukunda kiremwa muntu ngirira urukundo rw’Imana kandi ngirira impuhwe z’Imana kuko urukundo rw’Imana rwampaye gusabana n’abandi kandi rumpa kwirekurira mu Mana isumba byose bityo mugenzi wanjye nkamubonamo ishusho rizima ry’Imana isumba byose kandi ibikorwa by’Imana isumba byose nkahora iteka mbibona muri mugenzi wanjye. Ngaho rero mbifurije gukomera no gukataza mu nzira no mu rugendo mwatangiye kandi mwahamagariwe biremwa mwese mushaka kugana inzira y’ubutungane kuko aho ndi kandi aho nganje nkomeje kubavomerera imbuto nziza y’urukundo kandi nifatikanyije namwe mu ntera no mu ntambwe mutera mugana Nyagasani Yezu Kristu. Ndabashyigikiye mu butumwa kandi mu cyiza muhamagarirwa kugira ngo mwiyumvemo urukundo rusendereye rutarondera akari akarwo, urukundo rufite ireme rushingiye muri Nyagasani Yezu Kristu.

Ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma rero mukitegereza kandi mukareba urukundo rw’Umwami wacu Yezu Kristu yatugaragarije ku musaraba ajya kudupfira. Ni iki se Mwene Muntu yatanga kugira ngo yigurane undi kandi Mwene Muntu yatanga kugira ngo agaragarize mugenzi we urukundo? Uhoraho Imana arabitugaragariza mu ijambo rye kandi arabitugaragariza mu rukundo rwe atahwemye kugaragaza mu buzima bwacu atwambika isura nk’iye kandi atwambika umubiri-mana kugira ngo buri wese abonemo mugenzi we ishusho rizima ry’Uhoraho. Ni igihe cyo gutekereza kandi kugarura umutima wacu kugira ngo ibitekerezo by’ikiremwa muntu byumvikane bihuje n’ugushaka kw’Imana. Mwene Muntu hari igihe atana akumva amarangamutima ye imigambi ye n’ibitekerezo bye akumva ko ari byo by’Imana, ni igihe rero cyo kugira imitima itaryarya buri wese ntiyibeshye kandi ntiyiryarye kuko uryarye Imana aba yibwira ko ayihenda ubwenge ariko burya ni we uba wihenda ubwenge kuko Imana itabeshywa kandi Imana itaryarywa. Ukunda mugenzi we kandi ukunda mugenzi we nk’uko yikunda uwo aba yifite urukundo rw’Imana, aba yifitemo urukundo rw’ireme kandi urukundo rw’Imana uzarubona kandi uzarugaragariza uko ukunda mugenzi wawe. Buri wese rero ku giti cye ni igihe cyo kuzirikana kandi gutekereza kugira ngo buri wese uhihibikanishwa n’urukundo ajye azirikana mugenzi we amubonemo isura y’Imana ko adashobora kumuhemukira kumuryamira cyangwa se kumuvutsa icyiza yari agenewe kandi yari ateganyirijwe akumva yuko intera n’intambwe we ashaka kugeraho itagomba kuryamira mugenzi we ukumva icyo ushaka ko bagukorera nawe ugomba kugikorera mugenzi wawe kandi ukumva ko icyo utakorera mugenzi wawe icyo utakwikorera na mugenzi wawe na we atagikorerwa. Ngurwo urukundo rufite ireme kwiyumvamo urukundo ukumva ko icyo mugenzi wawe yagirirwa nawe bakigukorera cyangwa se icyo bagukorera banagikorera mugenzi wawe, kwisanisha mu rukundo ko icyo ushaka kugeraho cyangwa icyo ushaka ko bakugezaho ukifuza ko na mugenzi wawe ariko yagirirwa kandi ariko ko ubuzima bwawe bwabaho n’ubwa mugenzi wawe ariko bwabaho.

Urukundo rero rwarakendereye mu bantu turareba tukitegereza tugasanga Isi iri kugenda igana ku ndunduro kuko nyine abakagombye gukundana ari bo bashyamirana intambara n’amatiku bikavuka, ishyaka nahoranye nkiri mu mubiri kandi ncyambaye umubiri niryo mfite kuko ndi guhihibikanira benshi kuko mbona roho nyamwinshi zigenda zigwa isari kandi zigwamo nk’imungu ugasanga icyakagombye kugira ireme mu buzima bw’ikiremwa muntu kiragenda kiyoyoka kandi kinyanyagira. Ntabwo rero nahwemye gukunda ahubwo ibikorwa by’urukundo niho mbikatajemo kuko iteka ryose ngenderera abatuye Isi mbashishikariza urukundo kandi nkabavomerera imbaraga nahashye kandi nahawe na DATA kuko nyine ibyiza byose nagenewe kandi nahawe nabibumbabumbiwe kandi nabirundarundiwe mu buryo bw’ibikorwa nakoze mu Isi kandi nagaragaje mu buryo bw’ubutwari ntabikesha imbaraga zanjye ahubwo mbikesha imbaraga za Nyagasani Yezu Kristu we wampaye byose kandi nkumva ntacyo namugurana ntacyo namubangikanya nacyo kuko yandutiye byose kandi akandutira bose. Gushyira amizero rero muri Nyagasani Yezu Kristu ukamukundira kandi yakuyobora inzira akuyoboyemo ukayiyoboka kandi aho akwerekeje akaba ari ho werekera utazuyaza kandi utajijinganya kuko yantwaye wese mu rukundo rwe kandi akangaragariza urukundo ruhebuje bityo nawe akantera inyota nanjye nkagira inyota yo gukunda kandi guharanira amahoro. Ngiki rero icyampihibikanyaga mu mutima guharanira amahoro n’urukundo ndetse ngashakisha n’icyazana amahoro mu bantu n’icyazana urukundo mu bantu akaba ari cyo ntoza umutima wanjye kandi akaba ari cyo ntoza n’abantega amatwi kandi banyumva kugira ngo buri wese yisange mu rukundo rw’Imana nta wubangamiwe nta wufite ikimubereye inzitizi n’imbogamizi. Ngubwo ubuvandimwe rero mu bana b’Imana bugomba kubaranga ko uharanira amahoro agomba kuyagira kandi utanga amahoro na we akayahabwa n’abandi kuko ubuza abandi amahoro burya na we nta mahoro aba ateze kuko umuntu adatanga icyo adafite.

Ni igihe rero cyo kuzirikana urwo rukundo rw’Imana mu bantu kuko ukunda mugenzi we kandi ukunda mugenzi we aba akunda Imana kuko Imana ari byose muri bose kandi tukaba ntacyo twayiburanye twayikenanye igihe cyose dusabye turahabwa kandi igihe cyose dushaka kugana mu butungane kabone n’ubwo twahura n’ibitunaniza kandi n’ibitugora Uhoraho Imana afite byose mu biganza abiduha ku buntu nta kiguzi. Ni igihe rero cyo gushyira hamwe amizero yanyu muri Uhoraho wese kugira ngo ibikorwa bye imigambi ye icyo agambiriye mu buzima bwanyu kibashe kugerwaho kandi kigende neza. Ndi ubateye ingabo mu bitugu rero mparanira ikibazanira amahoro kandi mparanira ikizana urukundo mu bantu ndetse no mu Isi hose kuko ari cyo mpirimbanira kandi nkaba narahawe uwo murimo n’Uhoraho Imana DATA mu buryo bwagutse kuko nahawe imbaraga ububasha n’ubushobozi bwo gutambagira mu Isi yose ngera ku babi n’abeza kugira ngo mbibe iyo mbuto y’urukundo yandanze nkiri mu mubiri kuko ntacogoye gukunda kandi kuko ntacogoye kwigisha iby’urukundo, ahubwo ibikorwa ari bwo biri mu bikorwa kandi biri gushyirwa mu ngiro uko mbyifuza n’uko mbishaka. Ni umugabane nahawe kandi ni igeno nahawe ryo kwamamaza urukundo ubu rero nkaba mbifitiye ububasha mu buryo bukomeye ku bw’imirimo idasanzwe kandi ku bw’ibikorwa bidasanzwe nahawe umugabane na DATA kugira ngo mpabwe gutera benshi inkunga kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo babashe kunezereza Imana umubyeyi kandi umuremyi wa byose; nkaba rero ndi ku rugamba rwa roho nyamwinshi kugira ngo izo roho zibatuke ku kibi zinjire mu rukundo rw’Imana kandi zakire urukundo rw’Imana zakire gutera amahoro no gutanga amahoro kuko hari benshi babuze amahoro mu mitima kandi hari benshi babuze urukundo mu mitima yabo, abo bose rero nkaba mbahihibikanira kandi mu rukundo nahawe nkaba ngenda ndugaba kandi ndukwirakwiza mu barwifuza ndetse no mu batarwifuza nkaba ngenda mpindura mu mbaraga nahawe kugira ngo bose bamenye urukundo rw’Imana kandi bose bamenye Imana ko ari yo soko y’urukundo rushyitse kandi rufite ireme. Urugamba rero ndiho kandi ibikorwa ndiho muri iki gihe mu buzima nahinduriwe kandi nahawe n’Imana isumba byose ni urugamba rwo kurwanirira roho zose z’abari ku Isi kugira ngo buri kiremwa wese ahihibikanwe n’urukundo akandi yiyumvemo urukundo rw’Imana nkaba rero ndi kugenda nunga imiryango abadahuje kugira ngo bahure kandi abatannye mu mugambi w’icyo Imana yabifuzagaho kandi yabashakagaho kugira ngo bagaruke mu murongo kuko ari yo nkunga yanjye kandi ari nabyo bikorwa byanjye bifite ireme kugira ngo ngeze benshi ku mukiro. Nahawe rero kwigenga nkorana umurimo wa DATA umurava n’imbaraga kuko nta kintangira kandi nta kinkoma imbere, uwo nshatse wese mutahaho kugira ngo mugabire urwo rukundo hose ndishyira nkizana mu Isi kuko nahawe imbaraga ububasha n’ubushobozi bukomeye kandi buhambaye Isi idashobora kunyaga no kunyambura nkaba rero nkomeje injyana y’ibikorwa bidasanzwe kuko nahawe uburenganzira ndetse n’ububasha mu buryo budasanzwe kugira ngo namamaze urukundo kandi ndirimbe urukundo mu buryo bufatika uko narwigishaga kuva kera kandi ngahora iteka umutima wanjye unezerejwe  no guhuriza hamwe abana b’Imana kugira ngo bunguke ubwenge kandi bamenye icyo Uhoraho Imana abifuzaho kandi abashakaho basobanukirwe mu buryo bukomeye ugushaka kw’Imana icyo ari cyo. Ni igihe rero cyo gukomeza kubumbira hamwe Isi n’abayituye kugira ngo abemera kuyoborwa n’Ijuru kandi abemera kugendana n’Ijuru biyumvemo izo mbaraga kuko ndi umuterankunga wabo mu buryo bukomeye kuko aho nagiye kwa DATA kandi aho nganje mu Ijuru ndi mu bikorwa bikomeye kandi bihambaye kugira ngo nzanire benshi agakiza kuko nzi ingorane n’ibigeregezo by’abatuye Isi, inzira z’imfatanwe abemera kandi abaharanira amahoro n’urukundo banyuramo. Hari byinshi bibarwanya bituruka ku mwanzi kuko burya Sekibi ari umwanzi w’amahoro n’urukundo, ibibahiga rero imitego irwanya guharanira amahoro n’urukundo akaba ari myinshi. Nkaba rero mbateye ingabo mu bitugu mu buryo bwo kurwanana namwe urugamba kuko mutari mwenyine Ijuru ryururutse kandi ryaduhaye uruhushya n’uburenganzira kugira ngo ububasha n’ubushobozi twambitswe kandi twahawe tubashe kubukoresha muri iki gihe tugenderera abatuye Isi kandi tugenderera Isi. Erega Isi ikeneye agakiza k’Uhoraho Imana kandi isonzeye urukundo n’amahoro kuko hari ibyinshi bitera abantu kuyoba no kuyobagurika gutana no gutandukira mu mugambi w’icyo Uhoraho Imana yifuza bitewe n’ukwikungahaza kw’ikiremwa muntu. Erega Isi yaratsinzwe kandi n’umugenga wayo yaratsinzwe niyo mpamvu nta gishobora gutsinda urukundo n’amahoro biva ku Mana isumba byose Sekibi azateza akaduruvayo abuze benshi amahwemo ariko abazakomera kugera ku munota wa nyuma bazagarizwa intsinzi mu buryo bw’agatangaza.

Nimukomere rero kandi mukomeze kwitegura kandi mukomeze kuba maso mutege amatwi ijambo ry’Imana ribayobora mu rukundo kandi ribafasha gutsinda byose kuko urukundo rutirarira kandi urukundo rutarondera akari akarwo, uharanira amahoro n’urukundo agomba kwibonamo mugenzi we kandi akamubonamo nk’Imana nzima iri imbere ye kandi iri kumwe na we bityo urukundo rw’Imana ashaka kuyoboka kandi ashaka kwiyumvamo akarubona muri mugenzi we. Urukundo ntirwirarira ntirwikuririza ntirurondera akari akarwo biri wese agomba kurangwa n’ineza muri urwo rukundo n’amahoro. Ibyo byose rero bikaba bibumbatiwe n’ibiganza by’Imana kandi Uhoraho Imana akaba ari gutambagira mu biremwa byose kugira ngo agabire amahoro abayifuza n’abayashaka kandi agabire urukundo abarukeneye n’abarushaka. Ni igihe rero cyo gutera inkunga abatuye Isi kandi kongerera imbaraga abari mu Isi ububasha n’ubushobozi kugira ngo babashe gutsinda ibibaye inzitizi n’imbogamizi ibituma bajya kure y’Imana kandi ibibatera guhunga ububasha bw’Imana kugira ngo urukundo rutsinde byose kandi ruhirike byose byabangamiye umugambi w’Imana mu kiremwa muntu. Nimukomere ntore z’Imana kandi mukomeze kwishyira mwizana mu rukundo rw’Imana kuko Uhoraho Imana aganje mu buzima bwanyu kandi yiteguye guhindura ibintu ukundi, nkaba rero mbateye ingabo mu bitugu kuko nkiri mu mubiri nakoranye na benshi byiza byinshi mparanira igitunganiye Imana mu bantu mfite umurava n’ishyaka kuko numvaga ntacyo nshobora gukora kitarimo urukundo n’amahoro nkifuriza mugenzi wanjye amahoro nk’uko nanjye nyashaka kandi nyaharanira. Icyo nifuza ko ngirirwa nkumva yuko na mugenzi wanjye agisonzeye kandi agifitiye inyota.

Namwe rero nimwirememo urukundo kandi mwiyumvemo urukundo n’amahoro bisendereye bityo icyo mfifuriza mugenzi wanyu namwe ari cyo mwifurizwa kuko uwifuriza mugenzi ikibi na we ntiyakwifuza ko kimukorerwa kandi uwifuriza ko mugenzi yamukorera icyiza na we yifuze kukimukorera bityo icyo wumva ushaka kugeraho intambwe iyi n’iyi wifuze ko na mugenzi wawe yayigeraho hatabayeho icyaba inzitizi kumva ko wakungahazwa kuri iki mugenzi wawe we ntakigereho kandi ntakibone. Komera rero kandi mukomeze kuri buri wese intera n’intambwe y’icyo buri wese yifuriza mugenzi we agikomereho kandi nawe yumve yuko niba acyifuriza mugenzi we ari icyiza cyangwa se ikibi yumve yuko aba yatannye yagiye kure y’urukundo. Niba rero ushaka kwiyumvamo urukundo rw’Imana mu bantu haranira kumva ko icyawe wifuza mu mutima wawe na mugenzi wawe na we cyamugirirwaho ntiwishimire ibyago bya mugenzi wawe kandi ntiwishimire amakuba ya mugenzi wawe, niba uri mu byishimo wumve yuko na mugenzi wawe akeneye ibyo byishimo kuko umubabaro we utagomba guhinduka ibyishimo byawe, akaga ka mugenzi wawe ugafate nk’akawe ibyishimo bya mugenzi wawe ubifate nk’ibyawe, niba wifuza gutera imbere wumve yuko na mugenzi wawe abikeneye kandi yambaye umubiri kimwe na we ubabara kandi ubabazwa bityo niwumva hari icyakorerwa ku mubiri wawe cyakubabaza wirinde yuko na mugenzi wawe cyamugirirwaho kuko na we ububabare ushobora kugira na we ashobora kubugira. Ni igihe rero cyo kuzirikana urukundo rufite ireme, urukundo rushingiye kuri Nyagasani Yezu we watwitangiye atarobanuye atarebye umukuru kandi atarebye umuhanga atarebye abanyabwenge atarebye uyu n’uriya kubera igitinyiro bafite cyangwa se igihagararo bafite, we yitangiye ababi n’abeza yitangira intamenyekana kandi yitangira abafite amavuko afatika n’abafite amavuko adafatika bose yarabakunze kandi aratwitangira twese atarobanuye, ngurwo urukundo tutabona ahandi kandi tutavoma ahandi. Ni igihe rero cyo kwigira ku rukundo Yezu Kristu yatugaragarije wo utararebye abahanga n’abanyabwenge ngo abe ari bo yitangira ahubwo akitangira kiremwa muntu atarobanuye. Nimuzirikane rero urukundo rufite ireme kuko ndubabashishikaza kandi ndubigisha kugira ngo rubabemo kandi iyo mbuto nziza y’urukundo ikwirakwire kugera ku mpera z’Isi kuko ari cyo twifuza ko kigerwaho cyabuze muri Mwene Muntu kandi cyacogoye mu buzima bw’ikiremwa muntu.

Abo rero nkomezanyije nabo injyana n’umurava wo gukomera mu ntambwe mu rukundo nimukomere mutere imbere muri urwo rukundo mube intaganzwa mu rukundo muhore iteka mushyigikiwe n’ububasha bw’Ijuru kuko ari igihe cyo kubaka imbaraga mu kiremwa muntu kugira ngo uharanira amahoro ayabone kandi uharanira urukundo na we rumugereho. Nimukomere rero kandi mukomeze kwiyumvamo imbaraga zituruka ku Mwami wacu Yezu Kristu Uhoraho Imana we watwigombye kandi we waduhaye byose ku buntu dukomeze kumukundira mu biremwa yihangiye kandi mu biremwa yiremeye kuko usuzuguye ikiremwa yahanze akakigirira nabi burya aba akoze mu jisho uwamuremye kandi uwamuhanze. Nimumenye rero gukunda kandi mumenye gutera amahoro icyo ari cyo kuko bizanira Mwene Muntu wifitemo ayo mahoro n’urukundo kunga ubumwe no kugirana ubusabane n’Ijuru. Erega icyo gikorwa cyambereye inzira imfungurira byinshi mu Ijuru kuko ubutabera bw’Ijuru ari bwo bwabaye nk’aho bunyobora muri icyo gikorwa kugira ngo mbashe kukigendamo uko Ijuru ribyifuza kandi ribishaka bityo ntwarwa wese kandi Ijuru riranyigarurira kugira ngo mbe mu buzima bw’urukundo n’amahoro nifuriza mugenzi wanjye icyiza nk’uko nanjye ncyifuza. Ni igihe rero cyo kuzirikana ku rukundo ndetse no kuzirikana ku mahoro kugira ngo buri wese ayiyumvemo kandi aharanire kuyashakashaka no kuyaronka inzira zikigendwa kandi hakiri kare. Umurimo wanjye rero wo kwamamaza amahoro n’urukundo ntiwacogoye kandi ntiwahagaze kuko nywurimo mu buryo bufatika kandi mu buryo bw’ingenzi kandi mu buryo bw’ingirakamaro kuri roho nyamwinshi z’abatuye Isi uko ngenda ntahiriza benshi mbageza ku mukiro w’icyo Ijuru ryifuza kandi rishaka kuri buri wese.

Nimukomere rero kandi mukomeze kuba intwari mwamamaze ibikorwa by’urukundo kandi imvugo yanyu igendane n’ingiro kuko mugomba kwihara kandi mugomba kwigomwa n’ibyanyu byose n’umubiri wanyu mukaba mwawutanga kubera urukundo mufitiye Nyagasani Yezu Kristu mukabigaragaza mu mvugo no mu bikorwa kuko nyine urukundo rw’Imana rutagomba gupfukiranwa ngo rupfobywe rusuzugurwe n’ubonetse uwo ari we wese, nkaba rero mbashyigikiye mwebwe mwese biremwa mwese muri ku Isi kuko ndi umutoza wanyu kandi ndi umwigisha wanyu mu buryo bw’urukundo mu mvugo no mu ngiro kugira ngo muharanire urukundo kandi muharanire kurubamo no kurwamamaza kugera ku mpera z’Isi. Erega uwaturemye kandi uwaduhanze ntiyaturemye amahane yaturemeye kuba abateramahoro no kubaho mu rukundo kugira ngo rusagambe kandi rukwirakwire mu Isi hose. Ikibanganiye rero imbuto y’urukundo kandi ikibangamiye amahoro Uhoraho Imana we wahanze kiremwa muntu wese uri ku Isi ubangamiye amahoro n’urukundo uwo nguwo akaba atana kandi atandukira mu gusuzugura ndetse no gukandagira ijambo ry’Imana kuko kubaho nyakubaho mu rukundo binezereza uwaturemye kandi uwaduhanze. Urukundo rw’Imana rufite ireme mu buryo budasanzwe kandi rufite ireme mu buzima bw’ikiremwa muntu mu buryo bwo gukingurirwa amarembo y’Ijuru, ibyo Mwene Muntu yavuga n’ibyo yakora nta rukundo ntacyo biba bimaze. Nimukomere rero kandi mukomeze kwiyumvamo imbaraga z’urukundo kandi mwiyumvemo iyo ngabire y’urukundo kuko ihatse izindi zose cyane cyane mubafashe inzira bari mu rugendo rugana mu Ijuru. Nimwibibemo imbuto y’urukundo mu bitekerezo byanyu kandi ubuzima bwanyu bwose muhore mwiyungura kandi muhore mwunguka ubwenge kugira ngo mwumve ko Kristu ari kumwe namwe kandi ahari amahoro n’urukundo haba hari Imana. Uhoraho Imana rero nature mu buzima bwanyu kandi ahore abiyoboreye mu ntambwe zanyu za buri munsi kugira ngo ayo mahoro n’urukundo birusheho kubasendera no gusagamba muri mwebwe maze ibikorwa byanyu bihore biyobowe n’Ijuru kugira ngo imigambi yanyu mutagamburuzwa n’umubisha igihe cyose mwatannye mwatandukiriye. Ngaho rero nimukomere mwirekurire mu gushaka kw’Imana yabatoye kandi yabahamagaye kugira ngo mube ababibyi b’amahoro ku Isi kandi mube ababibyi b’urukundo.

Ubaho mu rukundo kandi atanga amahoro aba yubahirije itegeko ry’Imana kandi abaho mu munezero kuko amahoro atanga agabira mugenzi we na we aramugarukira, niba ubaho mu rukundo mugenzi wawe urukundo umugaragariza na we rurakugarukira ariko imitego y’umwanzi n’ababisha Sekibi yigaruriye bo babibona ukundi ariko abo si bo bagomba kubakerereza kuko ubiba ikibazo azasarura ikibi kandi ubiba urwango nawe ruzamugarukira kuko inkozi z’ibibi  aho ziva zikagera zanga amahoro n’urukundo ntizizatinda kubona ko zibeshye kandi zatannye kuko burya nta kibi kitagira ingaruka. Nimwizigamire rero icyiza mubeho mu rukundo kuko nanjye mbashishikaje kandi mbahihibikanira kugira ngo iyo mbuto y’urukundo igaragare mu buzima bwanyu iminsi yose y’ubuzima bwanyu muhore munejerejwe n’uko Uhoraho Imana abakunda kandi abashyigikiye.

Nimukomere mukataze ku rugamba ndabakunda kandi ndabashyigikiye mwiyumvemo amahoro n’iruhuko kuko Kristu ari mu buzima bwanyu kandi ababereye ikiramiro kandi ababereye byose kugira ngo muharanire ayo mahoro n’urukundo ruhora iteka rusendereye mu mitima yanyu kuko ari cyo mwaremewe kandi ari cyo mwashyiriweho kugira ngo mutange amahoro kandi mukomeze mube abateramahoro nk’uko Uhoraho Imana na we atanga amahoro mu biremwa bye. Ndabakunda kandi ndabashyigikiye nimukomere mbabereye ku isonga kugira ngo mbashyigikire mu cyiza kandi mbashyigikire mu mahoro muharanira no mu rukundo nifuriza abatuye Isi bose kuko nifuza kurubiba hose mu buryo bukomeye kandi kurwamamaza hose mu buryo bw’agatangaza kuko nahawe uburenganzira n’ububasha bwo gukwirakwiza iyo ntama nziza y’urukundo n’amahoro mu kiremwa muntu kugera ku mpera z’Isi. Mbabereye rero ku isonga ry’urugamba namwe ndabashyigikiye abatega amatwi ijwi ry’Imana kandi ijambo ry’Imana mukiyumvamo iruhuko kandi mugaharanira gutangaza ibikorwa by’urukundo n’amahoro kugira ngo bibashe gusendera ku batuye Isi kandi bibashe kugera ku batuye Isi hirya no hino kugira ngo Isi yose itameho impumeko nziza y’urukundo n’amahoro kuko ari cyo duharanira kandi ari cyo dukotanira nk’abatagatifu.

Mbifurije umunsi mwiza ndabakunda kandi ndabashyigikiye nimukomere kuri Uhoraho nibwo muzakomera kandi mukomere ku rukundo n’amahoro abagabira uko bwije n’uko bukeye kuko nta handi mushobora kuyavoma atari muri Nyagasani Yezu Kristu no muri Uhoraho Imana umubyeyi kandi umuremyi wa byose. Nimukomere rero mumwizigire kandi mumwiringire we byose muri bose we dukesha ubuzima kandi we dukesha imbaraga zituma Mwene Muntu agira ubuzima butazima kabone n’ubwo twaba tuvuye mu buzima tugahindurirwa ubundi tugahabwa ibihembo kuko ari we ubitugabira kandi ari we ubitugenera. Naharirwe icyubahiro n’amashimwe ku bw’imirimo ye kandi ku bw’ibitangaza bye kuko yatwigombye kandi akaba akomeje ibikorwa bye mu buzima bwacu kuko adutera imbaraga kandi akaduha icyerekezo cya nyacyo ubu nkaba ndi mu mirimo ikakaye kandi ireba Isi yose, akaba ari urwunguko rukomeye ku kiremwa muntu. Nkaba rero nishimiye buri wese wimakaza amahoro n’urukundo mu buryo bw’ubufatikanye kandi mu buryo bwo guca akarengane mu bana b’Imana, abitangira amahoro n’urukundo, murakagwira kandi nimukomeze iyo nganzo nziza kuko mbashyigikiye kandi ndi ahirengeye kugira ngo mbatere imbaraga kandi mbashyigikire mukomeze umurava n’ubutwari kuri urwo rugamba. Erega kurwanirira amahoro n’urukundo mu Isi kuko Isi yacu yageze aharenga kandi yageze aharembera bisaba kwihara no kwirekurira mu biganza by’Imana, Mwene Muntu akima amatwi ibimukurura kandi ibimuziga kugira ngo abashe kwegukira Imana yonyine abashe kuzuza uwo muhamagaro kandi abashe kuzuza uwo mugenzo mwiza kuko Mwene Muntu atawigezaho ahubwo awugezwaho n’Ijuru.

Nimukomere rero kandi mukomeze kwirekurira mu Mana kuko ari ho muzaronka agakiza n’amahoro asendereye Isi idashobora kubaha ariko kabone n’ubwo ab’Isi babanyaga amahoro mwebwe mube abayatanga ntacyo musize inyuma mwirekurire mu Mana kugira ngo amahoro yanyu kandi muhabwa n’Imana muyakwirakwize mu bayakeneye kugira ngo musige imbuto nziza mu Isi kandi mugaragaze urukundo rwanyu n’amahoro mube abateramahoro mu bikorwa by’Ijuru kandi mu bikorwa by’Imana isumba byose.

Ndabashishikaje kandi ndabakomeje nimukomeze mukataze ku rugamba kuko uwabaremye kandi uwabatoye ari kumwe namwe akaba abashyigikiye mu bubasha bwe mu mbaraga ze n’umurava kugira ngo mukomere mukataze mube indashyikirwa mu rugendo no mu rugamba mwatorewe kandi mwahamagariwe kuko ari igihe cyo guhamya kandi kugaragaza ibikorwa buri wese bimukorerwamo kandi ibikorwa Roho Mutagatifu akorera muri buri wese nta gutinya kuko mutahawe roho w’ubwoba ahubwo mwahawe roho ubakura mu bucakara bw’ikibi kugira ngo mwegukire ijambo ry’Imana ntacyo mwikanga kandi nta gihungabanyije ubuzima bwanyu; muri Yezu Kristu hari byose we ndorerwamo nyamukuru twireberamo mu rukundo kandi mu kwitanga agirira abo akunda. Namwe rero nimukunde kugira ngo ingoma y’Imana yogere muharanire amahoro n’urukundo kuko ari byo bigomba gutsinda byose kandi bigaragaza mu Isi kuko amahoro n’urukundo byabuze mu batuye Isi ariko mu bubasha bw’Imana ibyo bikaba bigomba kugerwaho mu mbaraga z’Ijuru bikaganza mu Isi kandi bigatura mu buzima bw’ikiremwa muntu kugira ngo Mwene Muntu agarurirwe amahoro asendereye Isi yamunyaze ndetse n’umwanzi yamunyaze.

Si igihe rero cyo guta igihe Mwene Muntu atega amatwi umwanzi ahubwo ni igihe cyo gufunga imiryango kugira ngo buri wese wifitemo imbuto nziza y’urukundo n’utayifite aharanire kuyiremamo kuko ari yo izabatambutsa aho mudashobora kutambuka kandi uharanira amahoro n’urukundo azabibona kandi bizamugarukira kuko icyo wifuriza mugenzi wawe ko kimugirirwaho kandi icyo wifuriza gutanga ugiha mugenzi wawe nawe kirakugarukira. Ngaho rero buri wese nabibe urukundo n’amahoro kugira ngo abashe gusakaza inkuru nziza ya Nyagasani Yezu kristu ku Isi hose kuko ari ukwizigama no kwizigamira icyiza imbere y’usumba byose.

AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA NTORE DUKUNDA KANDI DUTARAMANYE, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI MBASHISHIKARIJE URUKUNDO KUKO MBATERA INGABO MU BITUGU MU BAHARANIRA AMAHORO N’URUKUNDO KUGIRA NGO KRISTU ASINGIZWE IBIHE BYOSE. MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, NDI MUTAGATIFU KIZITO, UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA CYANE, NDABASHYIGIKIYE KANDI NDI KUMWE NAMWE KU RUGAMBA, NDI MUTAGATIFU KIZITO, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *