UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU KIZITO, TARIKI YA 17 GASHYANTARE 2024

Mbasesekajeho amahoro n’umugisha ntore z’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, mbifurije umugoroba mwiza kandi mbifurije ibihe byiza, amahoro y’Imana nasendere mu buzima bwanyu kandi asendere mu mibereho yanyu ya buri munsi, mu bikorwa bikomeye Uhoraho Imana yabahamagariye kandi mu mirimo idasanzwe mwatorewe mu buryo bw’agatagaza; ndi kumwe namwe muri byose kuko nunze ubumwe namwe mu buryo bw’agatangaza kugira ngo amahoro y’Uhoraho akomeze asendere mu Isi yose kandi akomeze asendere muri bose mu buryo bw’agatangaza; nimwambare imbaraga kuko mukomeje kuvomererwa n’Ijuru ryose mu buryo bukomeye kandi budasanzwe kuko hari byinshi Uhoraho Imana akomeje kugaragaza mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi.

Igihe ni iki ngiki cyo kugaragaza ibikorwa by’Uhoraho mu Isi yose kandi ni igihe cyo kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri bose, mu mbaraga zikomeye kandi mu bubasha budasanzwe Uhoraho Imana yamanuriye mu Isi yose kandi yamanuriye muri bose kugira ngo Mwene Muntu yongere yambare ububengerane bw’Uhoraho Imana mu buryo bw’agatangaza; nimwambare muberwe kuko mwambitswe n’Uhoraho mu mbaraga zidasanzwe kugira ngo muzenguruke Isi yose kandi mutambagire amahanga yose musakaza ububasha bw’Imana kandi musendereza imbaraga z’Uhoraho muri bose; ibi ni ibihe turi gukorera mu mbaraga zidasanzwe kandi mu bubasha bukomeye kuko ibihe byahindutse bitakiri bya bindi, turi mu bihe bikomeye byo gusakaza ububasha bukomeye mu Isi yose kugira ngo buri kiremwa cyose gituye Isi kibeho mu rumuri rwa DATA rukomeye; ni igihe cyo kugendera mu bikorwa bikomeye kandi igihe cyo gushyira byose mu ngiro mu buryo bw’agatangaza kuko tuje gutengeneza mu buryo bukomeye kandi tuje guhagarika buri kimwe mu murongo aho kigomba guhagarara kugira ngo Uhoraho Imana yongere ahange byose bundi bushya mu rukundo rwe kandi mu bubasha bwe bukomeye.

Nimutwaze kandi mutwarane muri byose mushyigikirane kandi mufatane urunana, mwunge ubumwe kuko mwahujwe n’Uhoraho Imana kugira ngo mukore imirimo ye kandi mukore ibikorwa bye, muramira kandi mutabara benshi mu butabazi bwihuse; muri gukora imirimo ikomeye kandi muri gukora ibikorwa bidasanzwe kuko hari byinshi muri kugaragariza Isi kandi akaba ari byinshi muri kugaragariza ikiremwa muntu n’ubwo bamwe bakomeje kugenda nk’aho batabona, hari byinshi mukomeje gukora kuko umwanzi mumujubije mu buryo bushoboka kandi mukaba mukomeje gutsemba ibitero bye byose, akaba ari nta jambo afite kandi nta buhungiro afite, ari kwidegembya ariko kandi ari gusamba, kuko ari ibihe bya nyuma, nimukomeze muhonyore, murangize ibye byose mu mbaraga zikomeye kandi mu bubasha budasanzwe.

Twagendanye namwe mu buryo bw’agatangaza kandi twagendanye namwe mu mbaraga zikomeye kuko twamanutse mu buryo budasanzwe, mu bubasha bukomeye turi gutwikiriza Isi mu buryo bw’agatangaza kugira ngo Mwene Muntu asubire ku isoko kandi asubirane isuku nyayo; nimukomeze muhorane urukundo n’ubwitangiye mwitambira bose mu rukundo, kuko mwahamagawe mu buryo bukomeye kandi mukaba mwarahamagawe mu mbaraga zikomeye, Uhoraho Imana yabasize amavuta y’ubutore mu buryo bw’agatangaza, mushyirwaho ikimenyetso kidasibangana kandi kidakuka mugishyizweho n’Uhoraho; Uhoraho Imana yabashingiye ihema mu buryo bukomeye kandi mu bubasha budasanzwe, kugira ngo mwisanzure kandi mwisange muri byose bityo ububasha bwe bukwirakwire mu Isi yose kandi busakare muri bose.

Twamanukiye kubana namwe no kwihuza namwe muri byose, mu gukora imirimo ikomeye n’ibikorwa bidasanzwe, mu gucecekesha amajwi yose y’umwanzi kandi mu kuvanaho ibitero byose by’umwanzi kuko umwanzi yidegembeje igihe kirekire, igihe ni iki ngiki kugira ngo ibikorwa bye byose bihagarare kandi abo bose bakomeje gukurikira ibikorwa bye tubacecekeshe mu buryo budasanzwe; ni igihe cyo guha Mwene Muntu Umwuka Muziranenge kugira ngo agendere mu rukundo rw’Uhoraho Imana kuko abakomeje kwizera ubwenge n’ubuhanga bwabo tuje kubacisha bugufi mu rukundo rwa DATA, bityo buri kiremwa cyose gituye Isi kirangamire Uhoraho Imana Umuremyi wa byose.

Nimuhorane ibyishimo n’umunezero mu mitima yanyu kuko mbasendereje ibyiza byose bya DATA, kugira ngo bisendere mu mitima yanyu kandi bisendere mu buzima bwanyu bwa buri munsi, oya ntimukifate mapfubyi, nimwumve ko turi kumwe namwe muri byose kandi tubarengera igihe cyose, igihe urugamba ruremye kandi igihe rurimbanyije turaza tugatabara kuko aho umwanzi yateze turaza tugatazanura mugatambuka mwemye mu bubasha bwa DATA; ngaho rero nimukataze kandi mukomere turi kumwe muri byose, tubarangaje imbere mu buryo bw’agatangaza, nta kizabatega mu rugendo namwe ntimukitege mu mayira, nimurangamire Uhoraho Imana, mwumve ko ari urukundo bityo mwirundurire urukundo, bityo rubashoboze muri byose kandi rubafashe muri byose kuko ruzabaha gutwarana kandi rukabaha kugera ku mutsindo nyawo w’ukuri; nanjye ndabashyigikiye kandi ndabakomeje mu mbaraga zikomeye kuko ndi kumwe namwe mu buryo bw’agatangaza mu bikorwa bidasanzwe, nkaba ndi kugendera mu bubasha bukomeye kandi nkaba ndi kugendera mu mbaraga zidasanzwe; nimwisanzure mu bikorwa by’abamalayika bakomeye bamanutse mu Isi kubana namwe no kwifatikanya namwe muri iki gikorwa kugira ngo ibikorwa bya DATA bikomeze byigaragarize Isi kandi bikomeze byigaragarize bose, turi kumwe turabashyigikiye kandi turabakomeje kuko abatagatifu twese twamanutse kubana namwe muri iyi mirimo kandi muri ibi bikorwa Uhoraho Imana yabahamagariye kandi yabashyizemo; ntimukipinge kandi ntimukipfobye, ntimukitinze mu mayira ntore za DATA, murarinzwe kandi murashyigikiwe mwahawe ubutore mu buryo bw’agatangaza.

Mwahawe ibyiza by’agatangaza by’intabarika, ingabo zose zirabazengurutse kandi namwe muri ingabo mu buryo bukomeye kuko iyo tubareba turi kumwe namwe turizihirwa kandi tukanezerwa muri iyi mirimo kuko dukorana byinshi kandi tukarangiza byinshi, cyane cyane aba barekerejwe n’umwanzi, aho umwanzi aba yateze mukagenda nk’ingabo zikomeye, mugatazanura mu buryo bw’agatangaza; nimukomeze murangurire ahirengereye, ntimukinube kandi ntimukijujute, Uhoraho Imana abageneye igeno ryiza kuri buri wese kuko integuro yanyu irashimishije kandi iranejeje mu maso ya DATA, hari byinshi muzigamiwe tugiye kubagaragariza mu buryo bukomeye, imbonankubone kuko hari byinshi tugiye kubagaragariza mu buryo bw’agatangaza, bamwe bazatungurwa mu Isi, abatarashatse kumva ijambo ry’Imana kandi abatarashatse kwakira ububasha bw’Imana, ariko mwe ntabwo dushaka ko mutungurwa, niyo mpamvu dukomeje kubahugura no kubigisha, kubasobanurira iby’amabanga y’Ijuru kugira ngo musobanukirwe na byose.

Nimube abashishozi muri byose, mwakire urukundo rw’Imana, ubwenge bw’Isi ntimukabwihambireho kuko buyoka kandi bugashira vuba, nimuharanire ubuhanga nyakuri bukomoka kuri Uhoraho Imana kandi ubwenge nyabwo butangwa n’Uhoraho, abe ari bwo mwizirikaho mu mibereho yanyu muhore murangamiye Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, nanjye nifatikanyije namwe kandi ndi kumwe namwe muri byose, kugira ngo mbatere inkunga kandi mbashyigikire muri byose mukomeze kunyura Imana no gutunganira Imana.

Mbifurije kugubwa neza mu rukundo rw’Uhoraho Imana, nimutuze kandi mutekane kuko muri kumwe n’Ubutatu Butagatifu bwamanutse kubana namwe muri ibi bihe bidasanzwe, hari gukorwamo ibikorwa bikomeye kandi hari gukorwamo imirimo idasanzwe mu Isi yose, mu mbaraga zikomeye kandi mu mivumba idasanzwe; nimuhumure rero igihe kiregereje kugira ngo urukundo rw’Imana rwigaragarize Isi kandi rwigaragarize bose kuko urumuri rumaze gusendera Isi mu buryo bw’agatangaza, hakaba hasigaye igihe gito cyo kugaragaza byose, nimurindire mutarambiwe, mwicare murambye kuko muri abana mu rugo, mwashyizweho ikimenyetso mu buryo bw’agatangaza, tukaba dukomeje kubazamura mu ntera no mu ntambwe kugira ngo ibikorwa by’Uhoraho Imana bikomeze byigaragaze muri mwe kandi bikomeze byigaragarize mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Mbahaye urukundo rwanjye rwose kandi mbahaye ibyiza byanjye byose by’agatangaza, nimubituremo kandi mubibemo, mubyisanzuriremo kuko mbibahaye kugira ngo mwishyire mwizane bityo muhorane urukundo kandi muhorane ubutohagire, muhorane ishyaka n’umurava muri byose, mwitambira Isi yose, intamenyekana n’insuzugurwa kugira ngo bose baramirwe n’ubwitange bwanyu kandi baramirwe n’urukundo rw’Imana, kuko Uhoraho Imana aje kuramira bose mu buryo bukomeye binyujijwe muri mwe kandi binyujijwe mu bwitange bwanyu bwa buri munsi.

Ndabashyigikiye kandi mfashe ikiganza buri wese nimuhumure kuko mbahumurije kandi mbakomeje ngira nti nimubeho mu rukundo rwa DATA, mugume mu gushaka kwe, muhore mumurangamiye mu rukundo rwe, Yezu Kristu akomezeabane namwe kandi akomeze abashyigikire muri byose, mu bikorwa bikomeye twiteguye kugaragariza Isi kandi twiteguye kugaragariza bose mu buryo bw’agatangaza; amahoro y’igisagirane nasendere mu buzima bwanyu, ibyiza by’Uhoraho nibibasesekareho mu buryo bw’agatangaza mwagenewe kuri uyu munsi kandi byagenewe Isi yose kuko ibyo muba mwagabiwe biba atari ibyanyu ubwanyu, ahubwo ari ibigirira Isi akamaro kandi ari ibiramira benshi mu buryo bukomeye kandi butangaje; nimwakire amaso mashya kugira ngo murusheho kubona ibyo abandi batabona, mwakire amatwi mashya kugira ngo murusheho kumva ibyo abandi batumva bityo muhuguke kandi musobanukirwe n’ijambo ry’Imana.

AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NTORE Z’IMANA, BAVANDIMWE BANJYE NKUNDA KANDI NSHYIGIKIYE MU RUKUNDO RWA DATA, NDI MUTAGATIFU KIZITO, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *