UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARITA, TARIKI YA 24 MUTARAMA 2024

Nimukomeze kuba intwari mu rugamba ntore za DATA dushyigikiye kandi ndabakomeje mu rukundo n’ amahoro bya DATA kugira ngo dukomeze kugendana kandi dukomeze gukorana imirimo ikomeye mu Isi yose, bityo ibikorwa bya DATA bikomeze kwigaragaza kandi ububasha bwe bw’ agatangaza bugomba gutsinda kandi bugomba gutsiratsiza ikibi mu Isi dukomeze kubusakaza turi kumwe namwe kandi tubashyigikira  mu mahoro n’ urukundo.

Ndabakomeje rero muri uyu mwanya kandi ndabashyigikiye kugira ngo nkomeze kubatera imbaraga kandi nkomeze kubatera umwete mu gukomeza gusenyera umwanzi kandi mu gukomeza gusakaza ibikorwa by’ uburumbuke bwa DATA mu Isi yose kugira ngo tugaragaze ububasha bwacu bwatsinze kandi tumunge ikibi cyose cy’ umwanzi mu bubasha bwacu bukomeye kandi dutsiratsize ibikorwa bye byose mu mbaraga zacu zigomba kwigaragaza bityo ibikorwa by’ umwanzi bigahezwa, bigakurwa mu nzira kugira ngo urukundo rwa DATA rumenyekane kandi rugaragarire buri kiremwa cyose.

Ndabashyigikiye rero kuko ndi kumwe namwe mu rukundo kandi ndabakomeje mu byishimo n’ amahoro kugira ngo dukomeze gushyigura byinshi mu Isi kandi dukomeze gusenya ibikorwa byose by’ umwanzi kandi gukuraho ibikorwa byose by’ ubunyamaswa bityo imbaraga za DATA zigomba kugaragara kandi urukundo rwa DATA rugomba gutura mu buzima bwa Mwene Muntu rukomeze kwimikwa kandi rukomeze kwigaragaza.

Turabashyigikiye rero mu bubasha bukomeye kandi dukomeje kubakomeza ndetse no kubambika imbaraga zitagamburuzwa umunsi ku wundi kugira ngo dukomeze gukorana imirimo ikomeye, kandi dukomeze kubatera umwete bityo ibyiza bya DATA bigaragare kandi imbaraga se z’ umutsindo zigomba kumvikana kandi zigomba kugaragarira buri Kiremwa cyose no guhumura benshi kugira ngo dukomeze kuzigaragaza no kuzumvikanisha.

Ni igihe cyo gusiga byose rero kuri Mwene Muntu kandi ni igihe cyo kwihutira kwakira ugushaka kw’ Imana kuri Mwene Muntu kuko hari byinshi bigomba kugaragara kandi hari byinshi tugomba kugamburuza ndetse no gutesha agaciro kugira ngo ineza ya DATA igaragare mu Isi yose kandi ibimenyetso bye bikomeye bigomba kugaragaza ibihe kandi bigomba gusobanura byose mu Isi bikomeze gushimangirwa n’ imirimo mugomba gukora ndetse n’ urukundo mukomeje kugabira Isi yose.

Ndabakomeje rero mu mbaraga n’ urukundo kuko turi kumwe kugira ngo dukomeze gucamo ibikorwa byose by’ umwanzi kandi dukomeze kubitatanya, bityo ibico byose by’ umwanzi tubimenenganishe kandi tubyigizeyo, maze urukundo rwa DATA rugomba kugaragara kandi rugomba guhagarika Mwene Muntu kugira ngo ave mu kibi  rwigaragaze kandi rusakare mu Isi yose.

Nkomeje kubatera imbaraga n’ ubutwari kandi nkomeje kubashyigikira kugira ngo duhashye imigambi yose ya Lusiferi kandi duhashye ibikorwa bye byose, bityo urukundo rwacu rwigaragaze kandi imbaraga zacu z’ agatangaza zigomba kumvikana no kumenyekana ngo zibe ikimenyetso gikomeye cy’ ubudahemuka mufite muri Uhoraho Imana, zigaragaze kandi zitangarizwe benshi bagipfobya kandi bagishidikanya imirimo ya DATA muri iki gihe kuko hari byinshi bigomba gukorwa kandi hari byinshi bigomba kumvikana kugira ngo urukundo rwa DATA rumenyekane kandi rugaragare mu Isi yose.

Nimukataze kandi mukomere ku murimo kuko turi kumwe namwe kandi ibikorwa muri gukora ari ibikorwa by’ ingirakamaro bitazigera biba imfabusa nk’ uko benshi babitegereza kandi babyiyumvamo, kuko hari byinshi dukomeje gukorana namwe kandi hari imbaraga z’ umwanzi dukomeje guhigika ndetse no gusenya kugira ngo imbaraga za DATA zumvikane kandi ububasha bwe butegeka, buhindura byose, burusheho gushimangirwa mu Isi yose no gushimangirwa mu buzima bwa Mwene Muntu.

Ntore za DATA nimukomere ku rugamba kandi mukomeze kumva aho mwashyizwe, bityo mwumve ko igihe cyose mutwaye amabanga ya DATA kandi aho muri hose mutwaye urumuri rwa DATA, rugomba gutsemba byose kandi rugomba guhindura byose kuko mutagomba kugenda imbokoboko kandi mutagomba kugenda uko gusa kuko mwahawe kuba intumwa mu Isi yose kandi mugahabwa kuba intumwa zigenga mu Isi kugira ngo aho mugeze hose mugamburuze imigambi yose y’ umwanzi kandi icyo mukoze cyose umwanzi amenye ko ari mwe mwatashye kandi mwageze mu bikorwa bye, bityo mugamburuze imigambi ye yose kandi mugamburuze imirimo ye mu buryo bukomeye kandi mu buryo bumujegeza.

Nkomeje rero kubashyigikira kugira ngo dutsembe byose kandi dukure mu nzira ibikorwa bye, kuko ukuri kwa DATA kugomba gutsinda kandi ubutabera bwe bugomba kwigaragaza, bityo abitwaje ikinyoma kandi abitwaje ikibi cyabo kugira ngo kirangizwe kandi gikurwe mu nzira; ndabakomeje rero kuko turi kumwe mu rukundo kandi ndabashyigikiye  mu byiza by’ ingoma ya DATA kugira ngo dukomeze kugendana kandi dukomeze gusukura imitima kandi gusukura buri kiremwa kiri mu Isi, kuko ari igihe cyo gutagatifuza byose kuko umwanzi ntaho atigeze areka kandi yigeze asiga, akaba ari igihe cyo kugira ngo tugaragaze imbaraga zacu zigomba gukuraho ikibi icyo aricyo cyose kandi zigomba kurangiza ibikorwa bye, bityo urumuri rwacu rukomeze gutsinda kandi ububasha bwacu bw’ agatangaza bwumvikane kuri ibi bihe.

Ndabashyigikiye rero kuko turi kumwe kandi ndabakomeje mu rukundo n’ amahoro kugira ngo mukomeze kwishimira ineza ya DATA kandi mukomeze kwishimira ibikorwa bye bitunganye kandi byuje ubuziranenge, kuko turi kumwe kugira ngo dukomeze gushimangira ububasha bwa DATA mu Isi yose kandi dukomeze gushimangira amahoro ye asendereye kugira ngo tugamburuze ibikorwa byose by’ umwanzi kandi duhagarike intambara zose z’ umwanzi mu mitima ya benshi.

Mbifurije rero kugubwa neza, nimukomere ku rugamba kandi mukomeze gufora no kwenyegeza, kuko turi kumwe kugira ngo dukore ibikorwa byinshi kandi dukure ibintu byose mu nzira mu bikorwa byose by’ umwanzi, kuko ntaho duhejwe, imbaraga zacu zigenga kandi zigatambuka hose mu bubasha bwa Roho Mutagatifu.

Ndabashyigikiye rero mu mbaraga n’ urukundo, kandi ndabakomeje mu ituze muri uyu mwanya kugira ngo dukomeze gukorana imirimo ikomeye kandi dukomeze kumvikanisha ububasha bwa DATA buri hejuru ya byose, kandi ububasha bwa DATA bucengera hose kandi bukamenya byose.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, IBIHE BYIZA KU RUGAMBA, NIMUKOMERE TURI KUMWE, KANDI NDABAKOMEJE MU MBARAGA N’ URUKUNDO, NDI MUTAGATIFU MARITA, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *