UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARITA BWO KU WA 26 UGUSHYINGO 2025
Nje mbasanga mbasanganiza urukundo kandi mbubakamo ububasha kugira ngo mukomeze mushyikire ibyiza bya Nyagasani kandi mushyikirizwe ibyo mwateguriwe kandi mwateganyirijwe kuri uyu munsi, ndahari mu buryo bwuzuye nk’umutagatifu wabatojeje kandi wabigishije kandi uharanira kubageza ku butungane, intego yanjye rero ikaba ari ukubaherekeza muri byose kugira ngo mubeho mu rukundo ruhoraho iteka ; nimwishyire mwizane rero kandi mukomeze intambwe kandi mukomeze isezerano mwagiriwe kandi mwagiriye Kristu Nyagasani watsinze, kugira ngo mwubahirize kandi iteka ryose muzirikane ibyo mwavuganye na we ; araganje muri mwe mu buryo bw’agatangaza kuko akomeje kubakorera imirimo n’ibitangaza mu buryo buhoraho, kandi akaba akomeje kubagaragariza ineza ye kugira ngo urumuri rwe rukomeze rwigaragarize muri mwe kandi ibikorwa bye bikomeze byisesure mu buzima bwanyu.
Nimwishimire ko Uhoraho Imana yabashyize iruhande rwe, kandi iteka ryose akabamenyera icyiza icy’ingenzi, akaba ari igihe cyo kugira ngo isezerano rye rikomeze ryigaragaze muri mwe, ibikorwa bye byifungurire mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko Ijuru ryose ribashyigikiye kandi mukaba mumurikiwe n’urukundo rwe iteka ryose ; nimwizihirwe no kugendana na we amanywa na nijoro, kandi mukomeze urugendo kuko mwahawe byose kandi mukaba mwarashyikirijwe iby’ingenzi ; ni iby’agaciro gakomeye kwibanira n’Uhoraho Imana, kandi kuba yarabiyeretse kandi akabaha byose nta na kimwe abakinze, namwe nimukomeze mwidagadure kandi mukinire ku mbuga ye, kuko yabahaye gutetera ku birenge bye ndetse no kwishyira mukizana kugira ngo iteka ryose mumunogere kandi munogere Ijuru ryose.
Uyu ni umunsi udasanzwe, ni umunsi w’imirimo idasanzwe, ni umunsi wo kururutsa ububasha bukomeye mu Isi yose, ni umunsi wo gushyira byose ku murongo ndetse no kubambika imbaraga mu buryo bwihariye kugira ngo igihe cyose mukataze kandi mugane aheza mwagenewe mwateguriwe ; nimwishime kandi mwishimire aho muri n’aho muri kwerekeza kuko ari mu njyana idasanzwe iberekeza aheza, ari nayo mpamvu ibikorwa by’Ijuru bikomeza kwifungurira muri mwe kandi imirimo ya DATA ikaba ikomeje kubigaragariza mu buryo bwihariye ; buri umwe umwe muri mwe nakomeze yakire imbaraga zimufasha gukomeza urugendo kandi zikomeze zibaherekeze muri byose kuko mwahishuriwe byose ; nimwishime kandi munezerwe mwishimire aho muri n’aho mugeze, kuko hari byinshi bikomeje gukorwa kandi bikomeje kubigaragariza mu njyana idasanzwe yo kubohora ababoshywe n’umwanzi, dore umwanzi yasaritse Isi mu buryo bukomeye anyanyagiza ubumara bwe mu Isi, benshi rero barabutoraguzwa aho kugira ngo bakire ibyo bagenewe na DATA ; iki nicyo gihe rero cyo kugira ngo habeho kandi hagaragare ibikorwa byihariye by’Ijuru, bityo bitandukane n’iby’umwijima kuko akenshi na kenshi abantu bavangavanze ugasanga bari kuvanga ibitavangwa kandi bakaba aho Uhoraho Imana atabashaka, bitewe n’ibishashagirana byiganje mu Isi yose.
Nimwakire rero imbaraga kugira ngo izo mbaraga zibaherekeze, zikomeze zibazane mu rumuri ruhoraho, iteka ryose munezezwe no kwibanira na DATA kandi akazi yabahaye mugakore neza mwishimye kandi munezerewe ; mwashyizwe mu muzabibu kugira ngo muwukorere neza kandi muhabwa kumenya no gusobanukirwa amabanga yose y’Ijuru, mwamenyeshejwe ibyo abandi batazi kandi murushaho kubyumva, amatwi yanyu aziburwa mu buryo bukomeye kugira ngo mwumvire uwabahanze ; mwahumuwe amaso kugira ngo mubone ibyo abandi batabona, iki rero akaba ari igihe kidasanzwe cy’ububasha bw’Ijuru bukomeje kwigaragariza Isi yose ; nimwizihirwe kandi muze mwegere ameza matagatifu ya Kristu Nyagasani watsinze, we wabihaye wese nta na kimwe yizigamiye, yabahaye umubiri we n’amaraso ye kugira ngo abatungire ubuzima bwanyu, nta n’umwe mu Isi wabasha kwitanga nk’uko yitangiye Ikiremwa, yewe nta n’umwe wagira urukundo nk’urwe rwo kwemera kwiha buri wese kugira ngo abahe ubuzima bwe ; nimumurebe kandi mumurebereho kuko arangwa no gutuza no koroshya, bityo namwe Biremwa muri mu Isi muhore iteka mwicishije bugufi imbere y’uruhanga rwe, nta kindi yifuza kitari ukumwumvira no kumwubaha kandi iteka ryose mugaharanira icyo abasaba umunsi ku munsi.
Nimukomeze urugendo rero kandi mukomeze mukataze kuko Ijuru ryose ribashyigikiye, nimubeho iteka ryose mu rukundo rwe, bityo icyo yifuza kandi icyo abashakaho mucyuzuze kandi cyuzurizwe muri mwe ; ni iby’agaciro gakomeye kumunogera ndetse no kumwumvira, kuko abamwumvira kandi abamucira bugufi yabahaye gusogongera ku murage we, kandi akabaha kumumenya ibihe byose ; nimukataze rero kandi mukomeze mutere intambwe mujye mbere, muherekezwe n’urukundo rwe iteka ryose kandi mwishimire ko yabahaye kandi akabasogongeza ku byiza bye ; natwe turishimye kandi turanezerewe kuko turi iruhande rwe kandi iteka ryose tugahora tumukuza, tumuramya tumushengereye kuko ari byo byacu kandi koko tukaba tunogerwa no kuba iruhande rwe iminsi yose.
Twabayeho mu buzima budasanzwe ariko kandi atwereka uruhanga rwe mu buryo buhoraho, nanezezwaga no kumuhora iruhande kandi iteka ryose nkahora muteze amatwi nta na kimwe mubangikanyije nacyo, nabahaye urugero rwiza rwo kumukunda, namwe nimumukunde, nimwumwumvire mwumve icyo ababwira, mwumve icyo abatoza mwumve icyo abasaba ni icy’agaciro gakomeye, nta cyiza nko kwibanira na Kristu Nyagasani, nta cyiza nko kumuhora iruhande, namwe rero abahawe kandi bakagenerwa ihirwe, nimwishime kandi munezerwe, munezezwe n’uko mumufite nk’umwami bityo akaba azi neza imirimo yanyu n’ibikorwa byanyu ; nimukomeze mukataze bityo isengesho murigire intego, ribohora bose kandi namwe roho zanyu zikaba zifasha gukira kandi zikabasha kwegera Uhoraho.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, NIMUGUBWE NEZA KANDI MUTEKANIRE MU RUKUNDO RW’UWABAHANZE KUKO IJURU RYOSE RIKOMEJE KUBAHEREKEZA, KANDI UBUBASHA BWA DATA BUKABA BUKOMEJE KUBAKOMEZA MU NTAMBWE IDASANZWE MUGOMBA KWEREKEZAMO ; AMAHORO NDABAKUNDA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDI MUTAGATIFU MARITA, AMAHORO AMAHORO !
