UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARITA BWO KU WA 28 UGUSHYINGO 2025

Mbifurije ibyiza by’Ijuru Ntore Ntumwa za DATA, mbaramukije mu rukundo rwanjye ngira nti : « Kristu Nyagasani nakuzwe mu mitima yanyu, kandi akomeze yigaragarize muri mwe » ; Ntore Ntumwa za DATA twifatikanyije kuri uyu munsi, nshuti nkoramutima z’Uhoraho, nimugubwe neza mu rukundo rw’uwabahanze kandi mukomeze mwakire impuhwe ze z’igisagirane kuko akomeje kuzururukiriza mu Isi yose kandi no kuzururukiriza muri mwe, kugira ngo mwebwe mwemeye kwitambira bose kandi mukemera kuba ku gasongero kugira ngo mube abahereza b’ibikorwa byacu, nimugubwe neza kandi mwishime munezerwe, kuko muri gukorana natwe ibikorwa by’impangare kandi ibikorwa byo kubohora Isi yose.

Nimunezezwe n’urukundo rw’Imana rwabuganijwe muri mwe, kandi igihe cyose mwishimire ko imbaraga muhabwa muzikoresha mu buryo bukomeye kandi mu buryo butunganye ; turi muri mwe mu buryo bwuzuye nk’abatagatifu kugira ngo dukomeze tubatoze kandi tubigishe igikwiye n’igitunganye, nimwishimire ibyiza mwagejejweho kuko buri umwe umwe namugejejeho Inkuru Nziza, nkamutoza ikiri icyiza nkamwereka byose, nkamwereka inzira yo kunyuramo bityo namwe mukaba mwarayikatajemo, mukaba mufite aho mugeze mu kwemera, mu kwizera ndetse no mu rukundo ; nje muri mwe mu buryo bwo kubashimira ubwitange bwanyu, ndetse n’umurava mukorana ibikorwa by’Ijuru ; nzi neza ko ari umuteguro ukomeye kandi utaboroheye, ariko kuko mwumviye kandi mukanyura Uhoraho, nimukomeze mwakire Ijambo ry’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose kandi mukomeze mwizigire Uhoraho.

Nimwishime kandi mutege amatwi iteka ryose mu buryo bwo kumenya no kumenyeshwa ibyiza mwagenewe kandi mwateguriwe, nimuhorane Imana kandi muhorane amatara yaka, kuko urumuri rw’Imana rukomeje kuba igisagirane ; nimwambare imbaraga kandi mukenyere mukenyeze buri wese cyane cyane wiyambuye kugira ngo mwongere mwambike benshi mwebwe mwemeye kwitangira abandi, mukaguma ku gicaniro mwenyegeza kandi muhora iteka mwongeramo imbaraga kugira ngo buri wese agezweho Inkuru Nziza y’umukiro imufasha gukomeza urugendo ; nimwakire imbaraga zibakomeza kandi ziberekeza aheza, bityo iteka ryose twifatikanye namwe mu kurohora Isi iri mu kaga kandi Isi ikomeje kunangira umutima ; benshi turababurira kandi tukabereka inzira nyayo kugira ngo bayinyuremo, badahura n’akaga n’akangaratete gateganyirijwe abatumvira, ariko ugasanga aho kugira ngo bahe agaciro ibyo bikorwa n’umuteguro mwiza w’Ijuru, ahubwo benshi bakinyurira inzira zabo, bakumva ko icyo tuvuga ari amanjwe, bakumva ko Uhoraho Imana atazaza kubaza buri wese icyo yakoze mu Isi ndetse n’icyo yamuhaye icyo yagikoresheje.

Erega ibikorwa by’Ijuru bifite uko bigenda kandi bifite uko bikora, ntiduhubukiraho kuko turatuza kandi tukoroshya, ariko kandi ibikorerwa mu Isi byose indorerwamo yabyo irahari kuko ntawe ushobora kwibeshya cyangwa ngo hagire ikiduca ku ruhande, ibikorwa byose turabibona kandi umuteguro wa buri kimwe cyose ukaba ugaragara, benshi mu Isi rero baribeshya bakumva ko hari aho bashobora guhunika cyangwa hari aho bashobora kugera tutagera nyamara tuzenguruka Isi yose mu bubasha bwacu kandi buri wese tukamugeraho igihe tubishakiye tumenya ibiri mu mutima wa buri wese mbere y’igihe, ari nayo mpamvu mwebwe mwagizwe ab’ikambere kugira ngo amabanga y’Ijuru ryose muyamenyeshwe, bityo namwe muyamenyeshe abandi.

Nimukomeze mube intumwa nziza z’amahoro kandi mukomeze mwakire ibyiza by’Ijuru, kugira ngo mubafashe gukomera ndetse no gukataza mu nzira ibaganisha aheza, nishimiye uyu munsi mu buryo bwimbitse bw’ibikorwa biri gukorwa kandi bikomeje kugaragazwa ; nimukomeze mukorane umwete n’ubwira ntimuri gupfusha ubusa kuko icyo muri gukora gifitiye akamaro benshi kandi umusaruro w’ububasha bw’Ijuru buri kururuka bukaba buri kugera kuri buri wese, mu gusenga mutakambira abenshi impuhwe ni iby’agaciro gakomeye kuko hariho benshi batiyitaho yewe batazi ko n’izo mpuhwe zibaho bakabaho mu bwihebe, bakabaho mu bwigunge, bakabaho mu bwigomeke, yewe bakabaho mu icuraburindi bibwira ko cyane cyane ibikorwa barimo ntawe ushobora kubagirira impuhwe cyangwa ngo abumve ; erega hariho benshi babona rwose ibyaha babayemo kandi bijanditsemo bidashobora kubabarirwa, bityo rero bitewe n’ibyo byose biba biri gukorwa kandi biba biri kwigaragaza kandi bigaterwa n’uko Muntu ahagaze, akenshi akumva ko impuhwe z’Imana zitariho bityo bigatuma abaho nk’utazwi cyangwa nk’utikunze cyangwa nk’udafite ubusabane n’abandi kuko aba abona ari mu icuraburindi no mu mwijima ukomeye, bityo aho kugira ngo ahe agaciro ibikorwa by’Ijuru, yumve ko n’ubwo yaba ari mu byaha tukutuku impuhwe z’Imana zihari kandi zikamuhindura kandi zikamuhindukiza ; niyo mpamvu rero abo bose baba barihebye bitewe n’ibyo babayemo bityo nabo ubwabo bikabarenga, isengesho ryanyu ribageraho bityo bagatangira nabo kwiyumvamo ubumuntu, kuko hari aho Muntu agera akumva ubumuntu muri we bwararangiye.

Nimwakire rero imbaraga zibafasha gutsinda kandi mwakire ububasha bukomeye kugira ngo mukomeze musabire abo bose kandi mwumve ko igikorwa cyanyu ari igikorwa cy’ububasha kandi igikorwa cy’ingirakamaro, igikorwa gifitiye akamaro benshi kandi kizageza benshi ku butungane kandi namwe kikazabafasha gukomera ndetse no kuba mu rukundo rw’Imana ubuziraherezo no kuguma mu byishimo no mu mbaraga zibegereza urukundo rw’Imana ubuziraherezo ; nimukomere rero Ntore z’Imana nshuti bana banjye nkunda kandi nkomeje, nimwakire imbaraga kandi mwakire gukomera kuko urumuri rw’Imana rukomeje kubatera imbaraga kugira ngo igihe cyose musigasirwe kandi muherekezwe mu rugendo rwanyu.

Nimubeho rero iteka mu rukundo rw’uwabahanze kugira ngo ibyiza by’Ijuru ndetse n’umuteguro w’Ijuru ukomeze wigaragarize muri mwe, murahirwa kuko mwamenyeshejwe amabanga y’Ijuru kandi mukerekwa inzira mbere y’igihe, murahirwa kuko icyo mwahawe mwagifashe kandi mukagikomeza, nimukomeze mugisigasire kandi mwumve ko mwagizwe abatwararumuri kugira ngo mumurikire Isi yose mu buryo bw’agatangaza ; erega n’ubwo Isi yabasuzugura ikabafata uko yishakiye ariko muri ab’agaciro mu maso y’Imana, kuba rero uwabahaye akazi azi neza ko mugakora neza, nimwishime kandi munezerwe, erega n’aho Isi itabakomera amashyi ntabwo ari yo yabatumye, uwabatumye arabazi kandi arabasobanukiwe, uwo rero ari we mwishimira kandi aricyo mwishimira ko mwamenywe mbere y’igihe, bityo iteka ryose munezezwe no kugendana na we no gukorana na we ndetse no guhora iteka muha agaciro ibikorwa bye kugira ngo ibyo byiza bikomeze byigaragarize muri mwe.

AMAHORO, IBIHE BYIZA NIMUGUBWE NEZA, NDABAKUNDA CYANE NDABAKOMEJE KANDI MBIFURIJE IBIHE BYIZA, MBIFURIJE GUKOMERA NO GUKOMEZA URUGENDO, GUCYA NO KWAMBARA IMBARAGA, KUVOMA NO KUVOMERERWA KUGIRA NGO MUVOMERERE ISI YOSE N’IKIREMWA MUNTU MURI RUSANGE ; AMAHORO NSHUTI BAVANDIMWE NKUNDA, NDI MUTAGATIFU MARITA, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *