UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 16 GASHYANTARE 2024

Nimuhorane amahoro y’Uhoraho bana banjye kandi mukomeze kuguma mu rukundo rw’Imana kuko turi kumwe kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire iteka, iteka ryose n’ibihe byose turi kumwe kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire mu rukundo rw’Imana ; nzakomeza mbakomeze kandi nzakomeza mbashyigikirire mu rukundo rw’Uhoraho kuko turi kumwe kugira ngo mbakomeze kandi mbajyane ejuru mu rukundo rw’Imana ; nifatikanyije namwe muri byinshi kandi nifatikanyije namwe muri byose kuko naje kubahaza urukundo n’amahoro y’Uhoraho kugira ngo mbashyigikire iteka kandi mbuzuzemo urumuri rw’Imana isumba byose ; mbahaye gukomera no kugubwa neza kandi mbahaye gukatariza icyiza, mbambitse ubudacogora, guhora iteka ryose mwizeye kandi mwiringiye ubuntu bw’Imana n’urukundo rw’Imana ubutaretsa, ubudahwema, nimukomeze muhagarare kandi mukomeze mwemararire mu rukundo rw’Uhoraho, mukatarize icyiza kandi mukomeze guhamya ibirindiro byanyu hamwe bana banjye ; mbahaye gukomera no kugubwa neza kandi mbahaye gukatariza icyiza, mbambitse ubudacogora kandi nkomeje kubakomeza iteka kuko ibihe byose mpora nifatikanyije namwe kugira ngo mbashyire mu rumuri rw’Imana ubuziraherezo.

Naje kubakomeza no kubashyigikira mu rumuri no mu rukundo rw’Uhoraho, bana banjye, nimugubwe neza kandi mube amahoro kandi mukomeze gukatariza icyiza kuko iteka ryose mpora nifatikanyije namwe kugira ngo mbakingurire kandi mbatazanurire amayira, mutambukane ishema n’isheja ; nimukomeze rero kubaho mu rukundo rw’Imana, ukuri kw’Imana gukomeze kwigaragarize muri mwebwe, nanjye iteka ryose nzabakomeza kandi nzabashyigikira kuko nkomeje kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu nkomeje ; iteka ryose rero nifatikanya namwe, bana banjye, kandi nkabamenyera buri kimwe cyose, nkabamenyesha byose, nkahinda kandi nkigizayo ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kuvogera urukundo rw’Imana muri mwebwe kuko Uhoraho Imana yabururukirijeho umugisha we kandi akabasendereza urukundo rwe kugira ngo muhore iteka muri mu rumuri rw’Imana kandi muhore iteka musabagizwamo urukundo rw’Imana ubuziraherezo ; mbahaye gukomera no kugubwa neza kandi mbahaye kwambarira urugamba, gutsinda kandi kuganza iteka, guhora iteka ryose mushobora kandi mushobozwa muri byose no muri byinshi kugira ngo muhore iteka mutazanurirwa amayira kandi muhore iteka mubengerana ubutungane bw’Imana.

Uyu munsi naje kwifatikanya namwe kandi ibihe byose mpora nifatikanyije namwe kuri uyu munsi rero, bana banjye, hari byinshi byiza nabazaniye kugira ngo bibakomeze muri uru rugendo, muri iki gikorwa mukomeze kwifatanya nanjye kuko nkomeje kubarangaza imbere kandi nkaba nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo mbatsindire umwanzi Sekibi, mpashye kandi nkome umwanzi mu nkokora, ndandure ikibi cyose ngihereye mu mizi cyane cyane icyashaka kubagera amajanja icyo ari cyo cyose, kuko umwanzi Sekibi abatega imitego ya hato na hato umunsi ku wundi nkururukira kuza kuyitegura ; bana banjye, n’ubwo mukiri ku Isi y’amagorwa kandi n’ubwo mukiri mu Isi, mucyambaye umubiri ubagora kandi ubarushya umunsi ku wundi, nimuhumure mukomere ab’Ijuru twaratsinze, ibibagora n’ibibarushya byose mujye mubyereka Uhoraho Imana, nta kimunanira kandi ni Umugenga wa byose, ibidashobokera abana b’abantu kandi ibidashoboka kuri Muntu we arabishobora ; nimwumve rero yuko Imana nta kiyinanira, bityo ibibagora kandi ibibananiza umunsi ku wundi mubiture Nyagasani mu masengesho yanyu ya buri munsi kugira ngo byose bikemuke, kugira ngo byose bigende neza, kugira ngo byose bikomeze bibagendere neza ; mwakire urukundo rw’Imana muri mwebwe kuri buri wese.

Uyu munsi rero naje kubakomeza kandi naje kwifatikanya namwe kuko iteka ryose mbatazanurira amayira nkifatikanya namwe muri byinshi no muri byose kugira ngo mbahe amahoro n’urukundo rw’Imana, nkomeze kubazirikanisha urukundo rw’Imana kandi mpore iteka ryose mbaha kuza ububasha bw’Imana bwaje muri mwebwe kandi urukundo rw’Imana Uhoraho Imana yabambitse, yabasendereje mu buryo bw’agatangaza.

Nimukomeze kugubwa neza, nimukomeze kuba amahoro, nimukomeze gutera intambwe mujya mbere mu rukundo rw’Imana, turi kumwe ndabakunda kandi mbarangaje imbere mu buryo bw’agatangaza, nimukenyere muberwe, nimwizihirwe muberwe, turi kumwe ndabakunda, bana banjye, nimunyoterwe n’iby’Ijuru umunsi ku wundi, ntimuzigera, bana banjye, muhura n’umwuma ahubwo iteka ryose nimushire inyota, munywe mushire inyota, murye mushire inzara, kuko mwagaburiwe n’Ijuru kandi mwahawe n’Ijuru ryose ; nimukomeze rero mujye munywa mushire inyota kandi murye mushire inzara, mwizihirwe, muberwe kandi mukomeze gukomezanya, natwe abatagatifu twaje kubakomeza mu buzima bwanyu bwa buri munsi ku Isi.

Bana banjye, Isi nayibayemo ndayizi, ibibi bihabera ndabizi kandi inzira z’ingorane z’inzitane Mwene Muntu anyuramo umunsi ku wundi, intambara z’urudaca Mwene Muntu arwana umunsi ku wundi ndazizi, ibibagora mu Isi byose ndabizi, niyo mpamvu, bana banjye, naje kubafasha muri byinshi no muri byose kugira ngo mbatazanurire amayira, bana banjye, mubashe gutsimbura imitego ya hato na hato kandi mubashe gutsindira mu rukundo rw’Imana ; abari kumwe n’Imana rero baratsinda kandi abagendera mu kuri k’Uhoraho ntacyo baba, ntacyo bikanga kuko Uhoraho Imana ababera umurwanyi ku rugamba, akabatsindira kandi akabarwanirira muri byose.

Bana banjye, nakijijwe na Kristu Nyagasani, ububasha bw’Imana nibwo bwandengeye, bwarandokoye kandi burantabara, bunshyira mu rumuri rw’Imana, ubu iteka ni rwo ndimo ubuziraherezo ; nzakomeza rero kubakomeza kandi nzakomeza kubashyigikira kuko iteka ryose mpora nifatikanyije namwe kugira ngo mbakomeze kandi mbahumurize, mbashyire mu rukundo rw’Imana iteka ryose ; nimukomere rero kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe kuko nkomeje kubarangaza imbere kandi nkaba nkomeje kubatazanurira amayira kugira ngo mutambukire mu rukundo no mu kuri k’Uhoraho, mwambariye gutsinda no kunesha ibihe byose kuko mbahaye kuganza no gutekana muri mwebwe kugira ngo muhore iteka ryose muri mu rukundo rw’Imana ; nimukomeze muzirikane ineza kandi mwambarire gutsinda muri Uhoraho turi kumwe ndabakunda, mbarangake imbere muri uru rugendo kuko mbafatiye runini kandi nkaba mbategeye amaboko bana banjye, nimukomeze kuza munsange kandi mukomeze muze muzirikane urukundo rw’Imana, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye iteka ryose, nzakomeza kubakomeza kandi nzakomeza kubashyigikira kugira ngo iteka ryose muhore muri mu kuri kw’Imana kandi muhore iteka mwizeye ububasha bw’Imana.

Mbahaye gukomera no kugubwa neza kandi mbahaye gutera intambwe mujya mbere mu rukundo rw’Imana, nimukomee muzirikane kandi mukomeze mukatarize icyiza turi kumwe, ndabakunda kandi mbarangaje imbere muri uru rugendo, nimukomeze muberwe kandi mukomeze mwizihirwe turi kumwe iteka ryose nzakomeza mbakingire kandi nzakomeza mbafashe muri byinshi no muri byose kugira ngo mbahe amahoro akomoka ku Mana nzima ; nimuze tugende, bana banjye, umunsi ku wundi turi kumwe kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire kandi nkomeze kubereka buri kimwe cyose kigomba kandi buri kimwe cyose cya ngombwa muri uru rugendo, bityo iteka ryose muhore mwibereye mu rukundo rw’Imana iteka musabagiramo ububasha bw’Imana isumba byose ; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe kuko mbarangaje imbere muri uru rugendo kugira ngo mbashyigikirire mu rukundo rw’Imana kandi mpore iteka mbuzuzamo urumuri rw’Imana iteka ryose n’ubuziraherezo.

Nimugire gukomera kandi mugire kugubwa neza, bana banjye, kuko mbarangaje imbere iteka ryose kandi iteka ryose n’ibihe byose kandi nkaba mbashyize mu kuri kw’Imana no mu rukundo rw’Imana ruzira ubuhemu kugira ngo mukomeze kwakira muri mwebwe imbaraga z’Uhoraho Imana kandi mukomeze gusabagizwamo ububasha bw’Uhoraho ; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye iteka ryose mpora nifatikanyije namwe mu kubakomeza kandi mu kubashyigikira, mu kubateza intambwe no kubatoza icyiza kugira ngo mukomeze kuzirikana muri mwebwe igitinyiro cy’Imana Uhoraho Imana yabambitse kandi mukomeze kwambarira gutsinda no kunesha kuko naje kubabashisha kandi nkaba naje kubakomeza mu rukundo rw’Imana ; mbarangaje imbere kandi iteka ryose nzakomeza kubarangaza imbere, nzakomeza kubashyigikira kandi nzakomeza kubateza intambwe no kubatoza icyiza kugira ngo mukomeze kubaho mu kuri kw’Imana kandi mukomeze gutsinda no kuganza ; ibihe byose rero nimube mu rukundo rwanjye kandi mube mu rukundo rwa DATA, mutege amatwi kugira ngo muzirikane urukundo Imana yabakunze kandi mwakire byose muri mwebwe kuko nabazaniye byinshi byiza by’agatangaza kugira ngo muhore iteka mwakira kuri buri wese kandi muhore iteka muzirikana ukuri kw’Imana kandi muhore iteka mutazanurirwa amayira muri byose ; mbahaye kubaho kandi mbahaye gukomera no gukomeza urugendo turi kumwe kandi mbarangaje imbere muri uru rugendo, bana banjye, nimukomeze kuberwa kandi mukomeze kwizihirwa turi kumwe kuko mbahaye gukomera no gukataza, kuzirikana urukundo rw’Imana kandi kwambarira kunesha no gushobora muri byose.

Mbifurije kugubwa neza kandi mbifurije gukatariza icyiza, guhora iteka ryose muri intwari ku muri mudacogora kandi mwambariye gutsinda no kunesha kuko iteka ryose mpora nifatikanyije namwe kugira ngo mbarwanirire urugamba inkundura, mbasimbutse kandi mbambutse byinshi ; amahoro y’Imana rero nakomeze abane namwe kandi urukundo rw’Imana rubuzure, bana banjye, naratsinze namwe nzabatsindira, hari byinshi natsinze kandi hari byinshi nasimbutse ndi mu Isi, ubu ngubu rero nkaba ndi ahera mu Ijuru, aho nganje haganje amahoro, ubutungane n’urumuri rw’Imana iteka ryose ubuziraherezo ; nzabatsindira kandi nzababashisha namwe nzabashoboza muri byinshi, aho ndi nambaye ububasha butagereranywa kandi ndi mu rumuri rw’Imana rutazima, urwo rumuri ni rwo mbazanira umunsi ku wundi kandi nkabashyira mu rumuri rw’Imana no mu bubasha bw’Imana kugira ngo mukomeze gutsinda, kuganza no kunesha, mushobore kandi mushobozwe muri byinshi no muri byose kugira ngo mbahe amahoro n’urukundo bikomoka ku Mana nzima ; mbahaye kuganza, gushobora no gukomera kuri buri wese, nimutere intambwe mujya mbere mu rukundo rw’Imana kuko mbahaye gukatariza icyiza, gukomeza kuzirikana muri mwebwe urukundo rw’Imana, kwambarira ukuri k’Uhoraho, kudatsindwa no kudatsikira, guhora iteka mwambaye urukundo n’urumuri rw’Imana, muganza iteka kandi mujya mbere mu rukundo rw’Imana.

Mbifurije ibihe byiza, gukomera  no kugubwa neza kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikirire mu rukundo rw’Uhoraho ; ibi rero ni ibihe twaje kubakomeza no kubashyigikira twivuye inyuma, ni ibihe twaje guhigika no gutsemba ibikorwa bibisha byose by’umwanzi, kuvana ibisindu byose mu nzira kugira ngo dukomeze tubashyigikire kandi tubakomeze iteka ; tubarangaje imbere rero ab’Ijuru kandi ntumwa z’Ijuru twururukiye kubana namwe kuko namwe muri intumwa z’Ijuru mu buryo budasanzwe kugira ngo dukomeze, dukomeze intambwe z’ibirenge byanyu, ibyo murwana nabyo umunsi ku wundi turabizi kuko mucyambaye umubiri kandi turabibona cyane, ari yo mpamvu abatagatifu iteka duhihibikana tubasanga kugira ngo tubafate ukuboko kandi tubafashe muri byinshi, bityo namwe mugire gutsinda kandi mubone ugutsinda kw’Imana nzima yabahamagariye iki gikorwa kandi yabahamagariye muri uyu mushinga udahomba kandi utazigera uhomba, utajya uhomba bibaho, abakorera Uhoraho Imana ntibahomba kandi ntibahombywa kuko Uhoraho Imana ari we ubaha inyungu nyayo kandi akabahemba akaba atambura ; uwo mukorera arahemba ntabwo yambura kandi azahemba buri wese akurikije icyo yakoze ; namwe rero ntabwo muruhira ubusa, ibyo mukora umunsi ku wundi birandikwa, icyo mukoze cyose kiravivurwa, hari aho muri guhunika ubukungu bwanyu kandi hari aho muri kwizigamira hatagera imungu n’umugese.

Nimukomeze murundarunde ibyiza bizababeshaho igihe kitari iki, bizabatunga igihe kitari iki, kuko ibihe nk’ibi ngibi muri kwigirira neza kandi murahinga mugatera muzasarura rero, ntabwo muzasarura umuyaga ahubwo muzasarura byinshi byiza mukomeje kugenda muhunika mu Ijuru kandi mugenda mwihunikira umunsi ku wundi, ariko kandi birenze ibyo ngibyo no mu buzima bwanyu mu Isi mwigirira neza kuko mukomeje kugenda mwishyira mu rumuri rw’Imana kandi mwishyira mu maboko y’Uhoraho kugira ngo mukomeze gutsindira mu rukundo rw’Imana, bana banjye.

Nimukomeze mube intwari ku rugamba, mukize benshi kandi mubabohore kuko hari benshi baba bakeneye kubona impuhwe z’Imana, hari benshi baba bakeneye kubona agasusuruko kandi hari benshi bakonje, bahora bigunze iteka ; abo bose rero bakeneye kubona agasusuruko kandi bakeneye ibyishimo bikomoka ku Mana, hari benshi bari mu mwijima, bahora iteka bahunyeza, bashaka kwitegereza bakabona urumuri rw’Imana, abo nimubarohore umunsi ku wundi kuko dukomeje kugendana muri iyo njyana yo gukiza no kurohora no kubohora, gutahura abo bose b’impabe, abo bose bazikamishijwe n’umwanzi kugira ngo tubabohore kandi tubarohore twifatikanyije, bana banjye.

Muri aka kanya rero, muri iri sengesho dukoze, dukoranye namwe bana banjye, hari byinshi rero dukoranye kandi hari byinshi dushyize mu ngiro no ku murongo kuko dutabaye benshi kandi tukaba turohoye benshi, hari benshi dukuye mu mwijima tukaba tubashyize mu rumuri, hari benshi tubatuyeho umwanzi kandi hari benshi dukuye mu mwijima Sekibi yari yashyize mu icuraburindi, bakaba bari bari kureba bakabura aho bareba kandi bakabura aho bakandagira, inzira zabo Sekibi yari yazigize inzitane, muri aka kanya dutazanuriye amayira benshi ; hari n’abandi rero benshi Sekibi yari yateye mu buryo bwa roho mbi, benshi bakaba bari batangiye kugenda basaragurika ku misozi, hari n’abandi bari batejwe ibintu by’ibisazi kugira ngo Sekibi arebe yuko yababuragiza mu bwenge bwabo, bakarindagizwa no kubura ubwenge bityo bagata urwo bari bambaye, bakiyambura ikirezi bari bambaye bityo bakiruka inyuma y’umuyaga ; muri aka kanya dutabaye benshi, muri aka kanya turengeye benshi, dushyize benshi mu rumuri rw’Imana.

Turi kumwe rero ndabakomeje kandi mbarangaje imbere muri uru rugendo, nimukomeze mubeho kandi mukomeze mukomere, muriho, nimubeho, muzakomeza mubeho mu rukundo no mu rumuri rw’Imana iteka, nzakomeza mbibafashemo kuko ndabizi bana banjye, inzira mugendamo ndazizi, aho mugenda ndahazi kuko umunsi ku wundi mba mbona ari inzira z’ubunyereri, bana banjye, rero izo nzira ndazizi zose, niyo mpamvu nza kumutsa kugira ngo mutambuke ahumutse umunsi ku wundi kugira ngo imitego ya Sekibi itabagiraho ububasha, mukomeze kubaho mu kuri no mu rukundo rw’Imana iteka ryose kandi ubuziraherezo.

Nimukomeze muganze kandi mutere imbere, mubeho mu rukundo rw’Imana, ntimugacike intege kandi ntimugacogore turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo kuko nifatikanyije namwe muri byinshi no muri byose kugira ngo mbahe amahoro y’Imana nzima ; nimugire rero kugubwa neza, mugire ibihe byiza, umugoroba mwiza, Imana nikomeze ibane namwe, Imana yo mu Ijuru yantabaye kandi yandengeye ikampa umugisha bityo nkaba ntaramana n’abera mu Ijuru kandi nkaba ntaramana n’abamalayika, nkaba iteka ryose nganje kandi nkasakaza urumuri rw’Imana mu Isi ; niyo namwe mbasabiyeho umugisha, niyo igomba kubaha umugisha kandi niyo ibaha umugisha umunsi ku wundi kugira ngo mukire kandi murokorerwe mu rukundo rw’imana, mwakire ubuntu bw’Imana muri mwebwe kandi mukomeze gusabagizwamo ubuntu bw’igisagirane, bana banjye ndabakunda ; naje rero kuri uyu munsi nuzuye urukundo n’ibyishimo, namwe nimwishime munezerwe kandi mwizihirwe munogerwe turi kumwe kuko nkomeje kubakomeza kandi nkaba nkomeje kubamurikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu, nimukomeze rero muganze kandi mutere imbere bana banjye, naje kubakomeza no kubashyigikira kuri uyu munsi kuko naje kubasenderezamo urumuri rw’Imana isumba byose.

Nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza turi kumwe bana banjye, mbaye rero mbasezeyeho muri ubu buryo, ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo, ku bwanjye mba numva ntatandukana namwe, mba numva nakomeza, bana banjye, nkabiganiririza kandi nkabereka inzira, nkabereka igikwiye kandi nkabereka ikiboneye, nkakomezanya namwe muri ubu buryo, ariko kandi mu rundi ruhande byose bikuzuzanya, niyo mpamvu bigera aho nkabasezeraho kugira ngo mukomeze n’ibindi bityo byose byuzuzanye, mukomeze mukatarize icyiza kandi mukomeze guhagarara mu nzira nyayo no mu rukundo rw’Imana ; igihe kitari iki rero muzajya mumbona kuri buri wese kandi buri wese anyiyumvemo kandi ambone n’amaso ye, n’umutima we wose, bityo nkomeze kubakomeza kandi ngendane namwe ; rero bana banjye, aho buri wese ari mba ndi kumwe na we, mu byo mukora, mu byo muvuga, aho mureba, aho mugiye hose mba ndi kumwe namwe kuko ntatusha na gato ngo mbasige, muri abana banjye, muri ibinege byanjye, muri abo nitaho nkarengera kandi ngashyigikira umunsi ku wundi.

NIMUGIRE AMAHORO, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA, MBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA, TURI KUMWE, NDABAKUNDA KANDI MBASENDEREJEMO URUKUNDO RW’IMANA, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA, IBIHE BYOSE NDABAKUNDA BANA BANJYE, IJORO RYIZA, AMAHORO Y’IMANA NAKOMEZE ABANE NAMWE ; AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA, AMAHORO BANA BANJYE !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *