UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA  12/07/2023

Ndabahobereye mwese ntore z’Imana nimukomere kandi mugire kugubwa neza kandi mwakire indamukanyo yanjye y’ibyishimo ndetse n’amahoro mbasesekajeho kandi nkaba nyabasenderejeho mwese nimube amahoro kandi muhorane Imana igihe cyose bityo ubumwe n’ubwiyunge kandi n’amahoro bikomoka ku Mana umuremyi wa byose bihore iteka bibamanukiraho kandi bihore iteka bibasabanisha n’urukundo rw’Imana yabakunze kandi yabatoye akaba yarabatoranyije ikaba yarababumbiye mu rukundo rwayo kandi ikaba ibahuje muri ubu buryo kandi ikaba ikomeje kubabumbira mu mugambi wayo kugira ngo muhore iteka muganje kandi muhore iteka mukataza mu byayo kandi muhore iteka muyubakiyeho bityo ububasha bwayo bubashyigikire kandi bubarengere muri buri kimwe cyose bityo igihe cyose muhore iteka muguwe neza mu by’Ijuru kandi muhore iteka mutekanye mu mitima yanyu. Naje rero kwifatikanya namwe bana banjye kandi nkoramutima za Jambo kugira ngo mpore iteka ngendana namwe kandi mpore iteka mbaganiriza kandi nishimana namwe kandi nza kwishimira muri mwebwe kugira ngo ndusheho kubasabanisha n’urukundo rwa DATA kandi mbuzuze ibyishimo ndetse n’umunezero bikomoka mu Ijuru kuko mu Ijuru hakomoka ibyiza byinshi kandi bikaza ari ingabirano nyinshi zimanukira ku bemera bose kugira ngo barusheho kugira ubuzima kandi barusheho gukunda Yezu Kristu igihe cyose. Nimukomeze gufungura imitima yanyu kandi mukomeze gusobanukirwa na byinshi by’Ijuru bityo murusheho gukataza urugendo rwanyu musobanukiwe na byose bityo mubashe kubona icyerekezo nyacyo kandi mubashe kugenda muzi aho muri kujya kandi muzi icyerekezo muri kwerekeramo ko muri gusanga Yezu Kristu kandi muri gusanganira Yezu Kristu umucunguzi wanyu wabacunguye  kandi akaba abahoza iteka ryose ku mutima kugira ngo akomeze abarengere kandi ahorane namwe mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi ahore iteka abateza intambwe kugira ngo musiganirwe gukora ikiri icyiza musiga ikibi cyose bityo murangwe n’imico myiza kandi ibikorwa byiza bibarange igihe cyose. Nimuhore iteka mukeye kandi muhore iteka musukuye ku mitima yanyu bana banjye kandi ntumwa za Jambo kugira ngo igihe cyose muhore iteka mukeye mu maso y’Imana kandi muhore iteka mwizihiye Imana DATA igihe cyose kuko umuntu wese wisukuye kandi umuntu wese urangwa n’imico myiza n’ibikorwa byiza bikamuranga uwo nguwo DATA aramwishimira kandi igihe cyose ahora yizihiye amaso ya DATA; namwe rero nimuharanire ibyo byose igihe cyose uko bwije n’uko bukeye nanjye bana banjye ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbibafashemo kandi nkomeze mbateze intambwe ndi Mutagatifu Mariya Madalena waje kwifatikanya namwe muri uru rugendo kugira ngo ngendane namwe kandi nkorane byinshi namwe kandi mpore iteka mbateza intambwe kandi mpore iteka mbakorera imirimo ndetse n’ibitangaza mu kubambutsa byinshi kandi mu kubambutsa inyanja zose zigiye ziri imbere yanyu mu kubasiziriza udusozi ndetse n’utununga bigiye binugaritse imbere yanyu kugira ngo mbisize bityo mbiringanize mubashe gutambuka kandi mubashe kugenda ahaharuye kuko Ijuru ryabagiriye ubuntu kugira ngo tuze kwifatikanya namwe kandi tugendane namwe mu kubasobanurira byose kandi mu kubaringaniriza ahataringaniye kugira ngo mubashe kugenda aho mubona kandi mubashe kugenda muri kureba aho muri kwerekeza. Icyerekezo rero murimo ni cyiza kandi icyerekezo murimo ni icyo gusanganira Jambo kandi ni icyo gusanganira Yezu Kristu, nimukomeze muze mumusanganire bana ba DATA nimuze murisanga muri Yezu Kristu kuko yabakinguriye umutima we kugira ngo muze mugubwe neza muri we kandi muhore iteka mutekaniye muri we kandi kuri we muhakure byose kandi muhakomore byose.

Muri Yezu Kristu hari ibyiza byinshi kandi nimukomeze mutege ibiganza kugira ngo mukomeze mushyikirizwe ibyiza bye byinshi bivubuka mu mutima we ahore iteka abagabira kandi ahora iteka abasenderezaho. Nimukomeze mugirire ubuzima muri we kandi mukomeze mugirire umugisha muri we bityo muhore iteka mu rugendo rwanyu muhagaze nta kibasubiza inyuma kandi nta kije kubavutsa amahirwe mu rugendo rwanyu kuko Uhoraho Imana yabatoye akabitegereza bityo akabashyira mu moya ye kugira ngo muhore iteka muhabona ubwihisho kandi muhore iteka muhabona ubwikingo bityo ikiganza cye arakibashyigikirisha kandi ikiganza cye akigira ubwihisho bwanyu kugira ngo muhore iteka mukihishemo kandi muhore iteka mwihishe munsi yacyo kuko uhishe mu kiganza cya DATA munsi yacyo umwanzi ntabwo ajya atinyuka kuhakandagira ntabwo ajya atinyuka kubashotora ngo abe yabigarurira abatware DATA ikiganza cye kitari cyashikamira uwo mwanzi ngo kimuhigike kimwigize kure yanyu bityo musigare muri amahoro kandi mutekanye ndagira nti rero bana banjye nimukomere kandi mukomeze urugendo rwanyu  muhamagarirwamo gukora kandi murangwe iteka no gukora ibyo DATA abifuzaho nanjye nkomeje kubafasha muri byose kandi nkomeje kubakuriraho inzitizi ndetse n’imbogamizi zose zashaka kwitambika zishaka kubavutsa amahirwe yo kugana Ijuru kandi no gukatariza mu by’Ijuru; intambwe yanyu ndayobona cyane kandi n’Ijuru rirayibona cyane igihe mukataje kandi muza musiganwa muza mugira ngo musanganire Jambo kandi mu gukora ikiri icyiza mu kwihatira kwinjira mu gushaka kwa DATA uko bwije n’uko bukeye mukumva yuko mwakora icyo DATA ashaka kandi uwo muhibibikano turawubona nk’Ijuru ryose bityo tukaza kubafasha kugira ngo tubafashe gutaguza mu ntambwe zanyu kandi tubibafashemo byose kugira ngo mubashe kugira aho mugera aho mwifuza kugira ngo tubashe kubuzuriza ibyifuzo byanyu bityo mubashe kugera aho mushaka kugera kandi na DATA aho ashaka kubageza kugira ngo dukomeze kubafasha kugira ngo muzaruhuke mugeze aho DATA abifuza kuko DATA yabyemeye ko tuza kubafasha turi abatagatifu babanjirije mu Ijuru kugira ngo tuze tubibafashemo tugaruke kwifatikanya namwe no kwiyunga namwe kugira ngo ibyo mukoze byose tuze twiyunge namwe bityo tubafashe kandi dukomeze kubambika imbaraga zo kugira ngo mubashe gushobora.

Isi nayibayemo ndayizi bana banjye niyo mpamvu ntagenda ngo niherere iyo ngiyo cyangwa ngo mbareke ari yo mpamvu nza kwiyuzuza namwe kandi nkaza kubaganiriza mu bikorwa byanyu bya buri munsi kugira ngo mpore mbaganiriza kandi mpore nishimana namwe kandi mpore mbabwira yuko ndi kumwe kandi mbabwira yuko uwo mubiri nanjye nawubayemo n’ubwo ubu ntakiwurimo ndi mu bundi buzima nahinduriwe ubuzima na DATA, DATA akaba yarankuye mu mubiri akampindurira ubuzima nkaba nganje mu Ijuru aho musingiza kandi aho nganzanye na we aho mubona kandi nkabona ibyishimo bye kandi nkahora iteka ntekanye mu mutima wanjye kandi nkaba mpabonera ibyishimo mu Ijuru; ndagira nti rero bana banjye kandi ntore za DATA namwe nibyo mbifuriza kugira ngo muzaze muture mu rukundo rwa DATA kandi muhore iteka mumusingiza kandi muhore iteka mumukuza imbonankubone mutaramanye na we kandi natwe twese twishimanye. Ndagira nti rero sinabahisha kandi sinabakinga ibyiza nasanze mu Ijuru ari yo mpamvu nagarutse kwifatikanya namwe kugira ngo nkomeze mbibabwire kandi nkomeze mbibamenyeshe bityo murusheho gutunganira Ijuru kandi mubashe kumenya inzira igana Ijuru imyitwarire ya buri muntu wese uba uri muri urwo rugendo kandi buri wese uba uri muri iyo nzira kugira ngo abashe gukora ikiri icyiza umuntu wese uri muri iyi nzira y’ubutungane buri wese uri kuza azasanganira DATA arangwa no gukora ikiri icyiza kandi akihatira imigenzo myiza kugira ngo abashe kugaragara neza mu maso ya DATA kandi igihe cyose agaharanira guhesha ikuzo DATA kandi gaharanira yuko DATA amubona neza igihe cyose mukarangwa rero n’ibikorwa byiza kandi imigenzo myiza ikabaranga igihe cyose kuko muyizi kandi mukaba muyizirikana uko bwije n’uko bukeye kandi n’ubwo habaho kwibagirwa bana banjye niyemeje guhora nza kubibutsa kugira ngo muhore iteka mwibuka ibyo DATA abashakaho kandi n’ibyo abasaba umunsi ku wundi kugira ngo murusheho gukurikiza amategeko n’amabwiriza ye asaba buri kiremwa cyose kugira ngo kiyakurikize kandi kiyagendereho kugira ngo kibashe kwambutswa inyanja y’ibibi kandi kibashe kwambutswa iyo nyanja igihe ihanamye iri imbere yanyu ishaka gutwara abagenzi benshi.

Inyanja rero iri imbere yanyu ni inyanja ikomeye cyane kandi ni inyanja itoroshye abagenzi benshi barahagera bakaharohamira abagenzi benshi barahagera ntibabashe ubuhambuka kubera baba baharebye bakahatinya bityo ntibahambuke kandi abandi bageramo rwagati umuhengeri ukaza ukabahitana kubera ko ari inyanja ikomeye cyane haca uwo DATA yabashije guha imbaraga ze kandi hagaca uwemeye kwireka kandi kirekura wese kandi usenga ahamye bityo agahira iteka yizigiye DATA kandi agahora iteka arangamiye DATA. Ugeze rero kuri iyo nyanja akajijinganya areba hari na hariya ntabwo yashobora kuyambuka kereka umuntu wese wizera DATA akamushyiraho umutima we akirinda kugira ibindi yarangamira akirinda kugira ibindi yakurura mu mutima we akizera DATA wenyine araza akahamwambutsa. Bana banjye kandi ntore za DATA naje kubarandata kandi naje kubafasha kugira ngo mbambutse iyo nyanja kugira ngo mfate buri umwe umwe wese kugira ngo nzabashe kuyimwambutsa kuko ni inyanja ikomeye cyane kandi haca abagenzi bakeya kubera ko ihitana benshi abandi bagasubira inyuma batayambutse kandi abandi benshi bayibona bakarohama abandi benshi bakarohorwa; nanjye rero naje kubambutsa kugira ngo mutazarohama cyangwa ngo mube mwayitinya kuyambuka naje kwifatikanya namwe kuko njyewe nayambutse kandi nayitsinze rero nkaba narageze mu Ijuru kandi nkaba narageze hakurya ku nkombe ari nayo mpamvu nagarutse kwifatikanya namwe kugira ngo namwe mbafate ukuboko kandi mbafate ikiganza kandi mbarandate kuri buri kimwe cyose mbaterure bityo nyibambutse mbahetse kandi nyibambutse mbarandase. DATA rero ubwo yabahaye guhirwa kandi akaba yarabahaye umugisha we kugira ngo ukomeze ubashyigikire mu rugendo rwanyu kandi umugisha ukomeze ubaherekeze muri byose ntimukikange kandi ntimugakangarane kuko inyanja muzayambuka kandi DATA akaba yaremeye yuko tuzabafata kandi tukabarandata tukayibambutsa.

Uru rugendo rero ntabwo rujya rukunda korohera abagenzi kubera umwanzi uhora iteka yasamye kandi agahora iteka asumiriye abana ba DATA kugira ngo arebe yuko abasubuza inyuma ariko rero mwebwe bana banjye kandi bana ba DATA ntimukagire ubwoba kuko tubamenyesha byose kandi tukabamenyesha yuko umwanzi ahora arekereje ari nayo mpamvu tubabwira kandi tukabigisha uko bwije n’uko bukeye kugira ngo mukurizeho kuzirikana kandi mukurizeho kumenya buri kimwe cyose cy’amayeri ya Sekibi kugira ngo mubashe kumenya uko muyambuka kandi mubashe kumenya uko mumwirinda kuko agira uburyarya bwinshi kandi akarangwa n’amatiku igihe cyose ishyari n’inzangano bigahora iteka bimusabitse mu mutima we kandi agahora abikunkumurira no mu ngarigari ze kugira ngo ibyo yankunkumuriye mu ngarigari ze akabiteza n’izo ngarigari ze z’abantu bacyambaye umubiri kugira ngo barwanye n’abandi bagenzi baba bizera DATA kugira ngo Sekibi arebe yuko yabasubiza inyuma cyangwa akabaca intege yanyuze mu bindi biremwa aba yarasobetse imitima yabo ariko ndagira nti bana banjye kandi ntore za DATA nimukomere kandi mukomeze mube maso mushyigikirwe n’ububasha bw’Ijuru uwo mwanzi kandi uwo mubisha n’ubwo arwana kandi agahora iteka abasumiriye ntacyo azabatwara kuko twaje kubarwanirira kandi ikiganza cya DATA kikaba kibariho kandi kikaba kibakingira igihe cyose DATA rero iyo avuze Sekibi arakangarana kandi agahunga n’ubwo iteka ryose ahora yibwira yuko arwana ariko ararwana ariko ntabwo ajya anesha. DATA yaranesheje kandi yaranamutsinze igihe amuhananturira ku Isi nimukomere kandi mukomeze urugendo mwumve yuko DATA ubarwanirira kandi DATA ubarwanaho ari we ufite ububasha bwose hejuru y’ububasha bwe nta bundi bubasha buhaba ibindi byose biri munsi ye iyo avuze byose birahanantuka.

Nimukomere rero kandi mukomeze urugendo turi kumwe kandi nkomeje kubambika imbaraga muri byose nkomeje kubahumuriza kandi nkomeje kubakomeza muri byose bana banjye nimuhumure kandi mukomere; gusa mu rugendo ntabwo biba byoroshye kandi mu rugendo haba hari imitego myinshi ariko niyemeje kuza kwifatikanya namwe kandi niyemeje kuza kugendana namwe kugira ngo mbambutse iyi mitego yose kandi iyo mitego nyigize kure yanyu bityo mubashe gutambuka kandi mubashe kwambara imbaraga zibagenga kandi zibayobora igihe cyose. Nimwakire rero uwo mugisha ubakomeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu kandi mwakire umugisha ubaherekeza mu rugendo rwanyu igihe cyose kugira ngo igihe cyose mugenda mugende mwambaye umugisha kandi mugende muri amahoro igihe cyose muhore muri amahoro kandi muhore mwuzuye ubuzima muri Yezu Kristu. Nimuhorane ubwo buzima kandi muhore iteka muguwe neza muri Yezu Kristu turi kumwe kandi mu isengesho ryanyu rya buri munsi muza mufite igishyika kandi muza mwitabanye ingoga kandi mufite urukundo rwinshi turaribona kandi tukaryakira igihe cyose muje mutaguza muhetse benshi mugira ngo DATA arengere benshi kandi abohore benshi DATA aryakirana ingoga kandi akaryakira akaribohoza benshi kandi akaritabaza benshi; nimukomereze aho bana banjye kuko isengesho ryanyu ari ingirakamaro ari nayo mpamvu uko mutangiye isengesho mpita nza nkifatikanya namwe bityo nkatangira gukora ibikorwa by’aho hose muri kwerekeza isengesho bityo nkakira amasengesho yanyu nanjye nkayahereza DATA, DATA nawe akayakoresha akurikije abagiye bababaye mu Isi kandi akurikije abo ashaka gukiza n’abo ashaka kubohora cyane cyane ababa batabaza kandi ababa batakamba kuko ku Isi hari ababa batera amajwi yabo hejuru baboroga kandi bavuza induru kugira ngo batabarwe n’ububasha bwa DATA bubarengere kandi bubarenganure bityo DATA rero nawe agafata amasengesho yanyu akayakira akayatabaza benshi kandi akayabohoza benshi.

Muri aka kanya rero nifatikanyije namwe mu bikorwa bitandukanye kandi nifatikanyije namwe mu isengesho ryanyu kuko nkijije benshi kandi nkaba mbohoye benshi kuko nkijije benshi Sekibi yari yatejeje gukora impanuka nkaba rero izo nzitizi nzikuyeho kandi nkaba nzigijeyo bityo abana ba DATA bakaba bari butambukane imbaraga kandi bakaba bari bukomeze kugira ubuzima muri Yezu Kristu kuko ari we ubahaye gutsinda kandi akaba ari we ubahaye ayo mahoro kandi akaba ari we ubahaye uwo mugisha wo kubarengera binyuze mu nkunga y’amasengesho yanyu ari nako akomeje kubohora abo bose bazirikiwe kuri roho mbi abo bose batuwe amashitani bakiri abana batoya kugeza ubu ngubu bakaba bamaze kuba bakuru bityo bareba ibyo bakorewe kandi babona ukuntu amashitani akunda kugenda abibasira bityo bakarushaho kugira intimba n’agahinda kenshi bakababara muri aka kanya rero isengesho ryanyu naryo ryerekeye kuri abo bose kandi ryerekeye kuri abo ngabo bari kuganyira Uhoraho Imana kugira ngo abatabare kandi abarengere bityo abakize iyo ngoyi ya Sekibi yabazirikiweho. DATA rero yatangiye gucagagura iyo minyururu kandi yatangiye kubohora abo bose bari barabohewe kwa Shitani abo bose bari baratuwe amashitani bakiri batoya bakaba bari barinze bageze mu bukuru bakiboheye kuri ayo mashitani kandi bakaba bari bamaze igihe batakambira DATA kugira ngo abatabare kandi abarengere. DATA rero yumvise gusenga kwabo bityo amasengesho yanyu yo muri aka kanya akaba ababohoye kandi akaba akomeje kuyabatabaza no kubatsindira uwo mwanzi. Nimukomeze kuko muri gukora igikorwa cyinshi kiri guhanantura Sekibi kandi kigasenya ibikorwa byinshi bya Sekibi; ndagira nti nimukomeze musenyere umwanzi kandi mukomeze mumuburagize bityo abure intaho kandi abure aho yabona amahwemo mukomeze mumuserereze ntazigere abona aho yongera kwikinga bityo inkunga yanyu y’amasengesho ifite akamaro kandi ihore ibohora benshi.

Nimugire amahoro bana banjye kandi ntore za DATA mugire ibihe byiza ndabakunda mukomereze aho ndabashyigikiye mukomereze aho kuko muri mu bubasha bwa DATA mukomereze aho kuko mwambitswe imbaraga na DATA kugira ngo zikomeze kubafasha mu rugendo rwanyu kandi zikomeze kubarengera muri byose ari nako mukomeza kurengera benshi hirya no hino mu Isi kuko hari ibiremwa byinshi bitabarwa kubera inkunga y’amasengesho yanyu. Nimuhorane rero ayo mahoro kandi muhorane uwo mugisha kandi muhorane ubwo butwari n’uwo mwete wo gukiza namwe ubwanyu mukomeza kwibohora muri byose. Mbahaye umugisha kuri uyu mugoroba nimugire ibihe byiza kandi mugire ijoro ryiza ndabakunda kandi muhorane amahoro y’Imana ahore iteka abasabamo kandi muhore iteka mutuje muturije muri Yezu Kristu wabakunze kandi wabatoye akaba yarabatoranyije mu bandi akabagira inkoramutima ze kandi akatwemerera ko natwe tuza kwifatikanya namwe kugira ngo duhore iteka tubayobora by’umwihariko rero akanyemerera yuko nza kubana namwe nkifatikanya namwe nkabagira abana banjye kandi nkabagira inshuti zanjye nkabagira abana banjye b’inkoramutima; nimukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe ndabashyigikiye muri byose nimukomeze urugendo nimugire ibihe byiza bana banjye nimwakire ibyishimo naje mbazaniye kuko ari yo ndamukanyo yanjye ya buri munsi kandi mwakire amahoro ndetse n’umugisha bihore iteka bisabye muri mwebwe.

AMAHORO, AMAHORO NDABAKUNDA NTORE ZA DATA MUHORANE UMUGISHA NDETSE N’AMAHORO BIKOMOKA KU MANA UMUREMYI WA BYOSE. NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *