UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 14 MUTARAMA 2024

Ndabakomeje mu rukundo rw’ Uhoraho Imana bana banjye nkunda nshyigikiye cyane kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbuzuze imbaraga ndetse ububasha bwa DATA nkomeze kubasendereza urumuri rw’ Imana kugira ngo rukomeze rwuzure imitima yanyu; imitima yanyu niyishime kandi imitima yanyu ninogerwe kuko Ijuru ryabagiriye ibintu by’ agatangaza kuko Ijuru ryabagiriye ibintu bidasanzwe tukaba rero dukomeje kwifatikanya namwe mu kubakomeza kandi mu kubashyigikira kugira ngo dukomeze tuyobore intambwe z’ ibirenge byanyu kandi tubarinde gutsikira no kudandabirana tubanyuze mu nzira nziza kandi dukomeze tuberekeze mu cyerekezo cyiza muhazwe umunezero n’ ibyishimo n’amahoro y’ Uhoraho abatungira ubuzima kandi imitima yanyu ikishima ikanezerwa n’ ubwo bwose Sekibi iteka ryose aba ashaka kubavutsa amahirwe n’ ibyishimo njyewe mbahora hafi cyane kugira ngo mbuzuze urumuri kandi mbasendereze urukundo rw’ Imana, nimukomeze rero mubeho kandi mukomeze mugwirizwe umugisha muri byose kuko nifatikanyije namwe kugira ngo ndusheho kubahaza kandi ndusheho kubasendereza kuri buri kimwe cyose.

Nimwakire kubaho kandi mwakire gukomera no kugubwa neza kuko nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze mbahuze mbarinde guhuzagurika mbatoze inzira nziza kandi mbaganishe mu nzira igana Imana; ibyiza by’ ingoma y’ Ijuru nibikomeze bibane namwe kandi urukundo rw’ Imana rukomeze rwiyongeranye muri mwebwe kuko nkomeje kubarinda kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo mbateze intambwe kandi mbatoze icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Bana banjye nkunda nimugubwe neza, bana banjye nkunda nimube amahoro kandi mukomeze koko gushyira imitima yanyu hamwe kuko nifatinyije namwe kugira ngo nkomeze kubahuza n’ Ijuru ryose; iteka ryose rero mbahora bugufi cyane kugira ngo nkomeze kubiyegereza mbatazanurire amayira mbabe hafi, mbakingire kandi mpore iteka ryose ngendana namwe mbatsindira ibyashaka kubatsinda ibyo ari byo byose; Sekibi rero abahiga hasi no hejuru kugira ngo abone ububa yabavutsa ibyishimo ndetse n’amahirwe ariko nanjye nkababa hafi cyane kugira ngo nkomeze kubateza intambwe kandi nkomeze kubasendereza urumuri rw’ Imana isumba byose.

Nifatikanya namwe amanywa na nijoro kugira ngo nkomeze mbuzuze urukundo rw’ Imana bana banjye, mparanira iteka igituma mbona muba amahoro kandi mbona igituma muguwe neza nanjye nkishima nkanezerwa; bana banjye sinakwishima mbona mubabaye ni yo mpamvu nkora ibishoboka byose kandi nkakora uko nshoboye kose kugira ngo nkomeze kubashyira hamwe mu rukundo rw’ Imana isumba byose.

Nta kiza rero nko kubana n’ Ijuru kandi nta kiza nko kugendana na ryo; nimukomeze mubane n’ Ijuru ryabasanganiye kugira ngo ribahaze kandi ribasendereze ibyiza byacu by’agatangaza hari abari mu Ijuru kandi  ababana n’ Ijuru mu buryo nk’ ubwo mubanamo n’ Ijuru barahirwa kandi barahiriwe; mwarahiriwe kuko muri abatoni b’ Imana kandi mukaba muri abahire b’ Imana mwagabiwe kandi musenderezwa ibyiza by’ Ijuru uko bwije n’ uko bukeye n’ ubwo bwose Sekibi atabyishimira kandi atabishimira ahora iteka ryose ashaka kubavutsa no kubambura ikiza ashaka kubavutsa amahirwe nanjye iteka ryose mbaba hafi kugira ngo nkomeze mbarwanire urugamba inkundura mbatoza icyiza kandi mbambika urukundo rw’ Imana isumba byose; naje kubakomeza no kwifatikanya namwe kubateza intambwe no kubatoza icyiza kugira ngo nkomeze kubambika urumuri ndetse n’ ububasha kandi nkomeze kubasendereza ibyiza by’ ingoma y’ Ijuru, mbatsindire kandi mbakingire kuri buri kimwe cyose; ndi ubahora hafi cyane kandi nkabarebera kuri buri kimwe cyose bana banjye.

Nimukomere rero kandi mukomeze kugubwa neza kuko nifatikanyije namwe muri byose mu butumwa bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo nkomeze kubuzuza kandi nkomeze kubasendereza kuri buri kimwe cyose; nimugire kubaho kandi mugire kuramba, mukomere kandi mukomeze urugendo mu rukundo rw’ Imana; murimo mu bubasha bwa DATA murimo kandi iteka ryose muturanye n’ Ijuru kuko twururukiye kuza kubana namwe kandi abatagatifu twururukiye kuza kubana namwe twishimira kubahora hafi twishimira kubarinda no kubacungira umutekano; abatagatifu rero twazanye kuri uyu munsi turabakomeje kandi turabashyigikiye cyane ntore z’ uhoraho nimwizihirwe kandi muberwe mwishimire no kubana n’ Ijuru ryose kandi mukomeze mutaramane n’ ab’ Ijuru, nanjye nkomeje gutaramana namwe kandi nkomeje kubagenderera no kubasanganira kugira ngo mbahaze kandi mbuzuze urumuri rw’ Imana mu buryo budasubirwaho bana banjye ndabakunda, numugire amahoro mugire umugisha kuko mbakunda kandi mwakire umugisha w’ Uhoraho kuko Ijuru ribakunda; mwakire umugisha w’ Imana kuko DATA yabakunze kugira ngo abahaze kandi abuzuze, abasendereze ibyiza bye bitagabanyije, bitagabanyika byuzuye bisendereye kuko DATA iyo yatanze kandi uwo yahaye amuha ibyuzuye kuko ntabwo ajya atanga igicagate ni yo mpamvu dukomeze kuza kubongera kuko DATA uwo yahaye aramwongera no kumwongera.

Mwarahawe rero kandi mwaragabiwe nimukomeze mutege ibiganza mwakire ibyo byiza by’ ingoma y’ Ijuru mutegurirwa kandi mugenerwa umunsi ku wundi; muri abanyamahirwe atagereranywa kandi muri abanyamahirwe mu buryo butavugwa kuko uburyo mubanamo n’ Ijuru ni uburyo bw’ agatangaza natwe turabireba tukizihirwa kandi tukanezerwa tugasanga muri abahire bahiriwe mukiri ku Isi mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko turi ku Isi twebwe mu buryo twari twambayemo umubiri nk’ uko namwe muwambaye ntago twigeze tubona ibyo byiza by’ agatangaza kandi ntago twigeze tugirirwa ubuntu n’ ayo mahirwe yo kubana n’ Ijuru nk’ uko mubana na ryo yo kugendana n’ Ijuru nk’ uko mugendana na ryo ni yo mpamvu tubita abanyamahirwe kandi tukabita abanyamugisha b’ Imana.

Murakunzwe kandi murashyigikiwe, muherekejwe n’ umugisha w’ Imana, murawambikwa mukawusigwa iminsi yose kandi ibihe byose mugakomeza gutaramana n’ Ijuru kandi mugasabana na ryo ubudahwema; erega natwe biratunezeza kandi bidutera ishema kuza kwifatikanya namwe kuza kwizihirwa muri mwebwe kandi mu bo DATA yafunguriye yakinguriye kugira ngo tuze kwifatikanya namwe,  duhora iteka twizihiwe, tunezerewe kuko ntitujya dutandukana namwe dukomeza kugendana mu byo mukora, mu byo muvuga, aho mugiye kuri buri kimwe cyose tuba turi kumwe namwe kuko ntago tujya tubajya kure akenshi dukomeza kubahwitura no kubacyamurira mu cyiza kugira ngo dukomeze tubashyigikire kandi tubarinde kuba mwaheranwa n’ umwanzi kandi tubarinde kuba mwatana mukaba mwatandukira ari yo mpamvu tubahoza ku mitima yacu tugahora iteka turi aho tubitegeye kandi tugahora iteka ryose tubarengera mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Amahoro y’ Imana rero nakomeze abane namwe, urukundo rw’ Uhoraho rukomeze rubuzure muri byose kuko muri mu biganza by’ Imana kandi muri mu bubasha bw’ Uhoraho; mbega ukuntu Uhoraho yabagiriye ubuntu bugeretse ku bundi akabubakira ihema mugomba guturamo akabubakira inzu mugomba guturamo irimo umugisha wose; rero mwahawe ibivomesho nimujye muhora iteka muvoma, muhunike kandi mubike mukomeze kwizigamira ibyiza bidashira bidakama, bitarangira kandi bitazigera birangira; erega aho mubika kandi aho muhunika ubukungu bwanyu ni heza cyane nta mungu nta ngese ihagera; bicungirwa umutekano natwe abatagatifu ndetse n’ abamalayika ndetse n’ Ijuru ryose  dutaramana namwe tudasiba kuza kwifatikanya namwe kugira ngo dukomeze kubasendereza umugisha n’ urukundo rw’ Imana.

Bana banjye rero icyo mbifuriza ni urukundo ruhebuje kandi urukundo koko rwuzuye rusendereye rutagabanyije; hari benshi babeshya ngo bakunda Ijuru ariko ntibarikunde koko hatera kiriya na kiriya bagahita bihakana Ijuru cyangwa bakinyurira mu zabo nzira nyamara abakunda Uhoraho kandi bakunda ab’ Ijuru bariyemeza bagakomera ku Ijuru kandi bakarikunda koko bakanarikundira bakagendana natwe ibihe byose imvururu zahinguka bagakomera kandi imiyaga yahinguka maze bakumva ko bakomeye kuri Yezu Kristu bakumva ko bakomeye kuri Uhoraho Imana bityo iyo miyaga ikaza igatwara ubusa kuko uwo mwegamiye kandi abizera Uhoraho Imana uwo baba begamiye ntanyeganyega ntanyeganyezwa ntahirikwa n’ ibibonetse byose kandi imiyaga iye ije itwara ubusa kuko abegamiye Uhoraho Imana ntago bahirima kandi ntibadandabirana.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye cyane bana banjye ntore z’ Uhoraho nimukomeze mugane inzira nziza mukomeze murebe icyiza nanjye nkomeje kubamurikira kandi nkomeje kubaherekeza mu ntambwe z’ ibirenge byanyu; naje kubakomeza, kubarinda, kubayoboresha urukundo imbaraga z’ Ijuru kugira ngo ububasha bw’ Imana buhorane namwe; mbega ukuntu binezeza bikanshimisha iyo mbona ndi kumwe namwe nifatikanyije namwe nk’ uku nguku bana banjye! Bintera ishema kandi bikanshimisha koko ngashimira DATA Uhoraho Imana wabikoze ukunguku ngo bibe gutya kugira ngo njye nza nizihirwe muri mwe kandi nsabane namwe mu buryo nk’ ubu ngubu.

Ndiho bana banjye muri mwebwe kandi namwe muriho muri njye kuko naguye umutima wanjye nkabashyiramo mwese mwese namwe nimukomeze mukingure imitima yanyu ninjiremo wese wese kuko niyemeje gukorana namwe ibikorwa bikomeye mu Isi mu gukomeza gusendereza amahoro y’ Imana muri benshi ndetse no muri bose, gukomeza kubateramo ikinyotera cyo kugira ngo mube umwe kandi mugire urukundo bityo mukomeze inzira nziza igana Uhoraho kandi mukomeze gutahiriza umugozi umwe mwubake ubumwe nk’abana b’ Imana ikiruta ikindi urukundo ruganze mu mitima yanyu rwuzure kandi rusendere urukundo ruganze muri mwe amahoro niyuzure asendere muri mwe bana banjye mbifuriza ibyiza by’ agatangaza, ibibaho byose byiza ndabibasabira kuri DATA kandi nkabibazanira kugira ngo birusheho kubuzura kandi birusheho kubasendera.

Ab’ Ijuru rero turabakunda, abamalayika n’ abatagatifu turabakunda kandi tubahora hafi cyane ariko bwose n’ ubwo tubakunda Sekibi we ntabishimira na gato kandi ntago yishimira intambwe n’ intera murimo mugenerwa n’ Ijuru kandi mwagabiwe n’ Ijuru arashaka kubibaziza no kubibahora uko bwije n’ uko bukeye akasama kugira ngo arebe ko abaconcomera nyamara agasanga turi kumwe namwe cyane abatagatifu bo mu Ijuru twururukiye kuza kubumba urwasaya rw’ umwanzi ruhora iteka rubasamiye kugira ngo dukomeze kumwigizayo kumuhinda no kumuhigika; twaje kumuribatisha ububasha bw’ Ijuru, twaje kumukandagira ku ijosi, twaje kumumena umutwe kandi ntago tujya dutaha amara masa dusiga tumuribase kandi tumujajanze; igihe rero abyukiye, yeguriye umutwe akongera agakubita agatoki ku kandi ngo iteka ryose mukomeje kugenda mumwirukana kandi mumwamagana aho yaciye ingando aho ari hose mukaba mukomeje kumusenyera uko bwije n’ uko bukeye bikamutera umujinya mwinshi na we agahuma cyane kandi akabagirira umujinya ariko nimuhumure mukomere mukomeze kumukandagira ku ijosi ndetse no ku mutwe, kumuribata kumujajanga no kumutsemba ku Isi y’ abazima kugira ngo kiremwa muntu utuye Isi agire amahoro kandi agire ubugingo muri Uhoraho Imana kandi yakire umugisha w’ Uhoraho Imana agabirwa kandi agenerwa umunsi ku wundi kuko hari kenshi benshi bagabirwa umugisha n’ ububasha bwa DATA bigakama bitarabageraho kandi umwanzi Sekibi akitambika byinshi byiza bari bateguriwe kandi bari bagenewe ntibabigezweho kubera ko umwanzi Sekibi yitambika kugira ngo hatagira ikiza kibageraho ariko mu masengesho yanyu dukomeje kwifatikanyamo namwe byinshi bikomeje kugenda bishyirwa mu ngiro kandi bishyirwa ku murongo bigenda neza benshi basubizwa kandi benshi bahabwa ibyo bagenewe, ibyo basezeranyijwe kuko hari benshi muri aka kanya buzurijwe amasezerano yabo bari baragiriwe n’ Uhoraho; hari benshi kuri uyu munsi twatabaye kandi hari benshi turengeye muri aka kanya, hari benshi twuzurije kandi hari benshi dusendereje, hari benshi tubohoye kandi hari benshi dutabaye; isengesho ryanyu ribyara umumaro kandi rigira akamaro koko kuko hari benshi rirohora kandi hari benshi ribohora.

Tukaba rero dukomezanyije namwe ibikorwa bihanitse, bihambaye kandi bisendereye byo kugaragariza kiremwa muntu yuko Uhoraho Imana ariho, ari muzima mu bantu kandi n’ abantu bakaba bazima muri Uhoraho kuko Uhoraho Imana wahanze ikiremwa muntu atigeze amureka ngo amutererane ahubwo iteka ryose ahora ari maso kugira ngo abere maso kiremwa muntu, amwiteho amutabare kandi amurengere n’ ubwo Sekibi ahora iteka acukura urwobo rwo kugira ngo ashyiremo benshi kugira ngo atsiratsirizemo benshi ba DATA, ariko DATA muri iki gihe ari gutabara kandi ari kurengera benshi kuko yaje gukonoza no gucogoza ubukana bw’ umwanzi bwose kugira ngo mu Isi kandi muri kiremwa muntu humvikane ibikorwa by’ Imana isumba byose.

Nimugire amahoro ndabakunda bana banjye nifatikanyije namwe ibihe byose ndi mutagatifu mariya madalena utaramana namwe nkishima, nkizihirwa nkanezerwa; ndabataramisha nkizihirwa kandi nkanezerwa no muri aka kanya ndishimye, ndanogewe kandi ndanezerewe cyane kuko nifatikanyije namwe twana twanjye kandi nkaba mbujuje umugisha wanjye; bana banjye rero ndi kubonsa kandi nabonkeje nkomeje kubonsa kugira ngo nkomeze mbarinde kandi nkomeze mbarengere kuri buri kimwe cyose.

Nimube amahoro, ndabakunda ndabashyigikiye, ndabakomeje cyane mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nimukomeze mube amahoro kandi mwakire umugisha w’ uhoraho ukomeze kuba muri mwebwe ibihe byose ndabakunda bana banjye; ibihe byiza, ijoro ryiza kuri buri wese, nkomezanyije namwe urugendo sinzigera ncogora.

AMAHORO BANA BANJYE, IBIHE BYIZA, NKOMEZANYIJE NAMWE URUGENDO MURI BYOSE; MURABIZI NDABAKUNDA SINABASIGA KANDI SINABATERERANA NIMUHURE TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABAKOMEJE CYANE; AMAHORO, AMAHORO, UMUGOROBA MWIZA KURI BURI WESE TURI KUMWE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *