UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 25 GASHYANTARE 2024

Nimugire amahoro bana banjye, mbifurije kugubwa neza kandi mbifurije amahoro y’Imana, urukundo rw’Imana nirubane namwe kandi ruhorane namwe ibihe byose, kuko nkomeje kwifatikanya namwe mu butumwa kandi mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nkomeje kugenda mbafasha muri byinshi kandi mbafashe ukuboko, nzabambutsa byinshi, nzabatsindira muri byose, mbarwanire ishyaka kugira ngo mbageze ku cyiza mbifuriza ; nimwakire ibyishimo bana banjye, nimwakire urumuri, nimwakire kunezerwa ntore kandi ntumwa z’Uhoraho mwatowe kandi mugakungahazwa mu buryo bw’agatangaza ; narabatoye kandi Uhoraho Imana yarabatoye, ndabatoza kandi Uhoraho Imana yarabatoje kandi arabatoza umunsi ku wundi, muriho mu rukundo rwe kandi muzakomeza gukomezwa iteka mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mukomeze kwakira ugushaka kw’Imana muri mwebwe kandi mushyigikirwe mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; mwakire gukataza kandi mwakire gutera intambwe mujya mbere kuko mbafasha muri byinshi kandi nkabafatira runini mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; nimwakire rero gukomera no kugubwa neza turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo, mbafata ukuboko nkabatsindira kandi nkabarwanira ishyaka, nkabafasha iteka ryose kugira ngo nkomeze kubatsindira kandi nkomeze kubarwanirira urugamba inkundura ; nimugire gukomera rero kandi mwakire amahoro y’Imana abane namwe abakomeze kandi abashyigikire, kuko turi kumwe mu butumwa bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo mbahumurize kandi mbashyigikire iteka mu rukundo rw’Imana.

Bana banjye nkunda, DATA Uhoraho Imana yampaye kugira ngo nifatikanye namwe mu butumwa bwanyu kandi mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, mbahaye umugisha w’Uhoraho kandi mbambitse imbaraga, nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko turi kumwe, nkaba mbashyigikiye kandi nkaba mbarangaje imbere muri uru rugendo kugira ngo mukomeze kwakira ibyiza by’agatangaza mwagenewe na Nyagasani Imana ihoraho kugira ngo mwakire gusenderezwa kandi mwakire gukomerera mu rukundo no mu bubasha by’Uhoraho, iteka ryose muhore murinzwe kandi mushyigikiriwe mu buntu no mu rukundo rw’Uhoraho.

Uhoraho Imana yabagiriye isezerano kandi yabagizeho umugambi mwiza wo kubana na wo, kugendana na wo ibihe byose, wo kwakira ugushaka kwe muri mwebwe, bityo iteka ryose mugahora murangajwe imbere n’Ijuru ryose ; nimwakire rero kubaho kandi mwakire kuganza iteka ryose turi kumwe, mbarangaje imbere  mu rugendo bana banjye, sinigeze mbasiga kandi sinzigera mbasiga kuko nzakomeza kubakomeza kugira ngo mbafashe byinshi kandi mbarwanire ishyaka ; iteka ryose rero mpora nifatikanyije namwe kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikirire hamwe mu rukundo rw’abana b’Imana ; nimwakire kuganza, nimwakire kubaho, gukomera no kugubwa neza, nifatikanyije namwe ibihe byose kugira ngo nkomeze mbageze ku cyiza Uhoraho Imana abifuzaho kandi abifuriza amanywa na nijoro.

Sinigeze ncogora kuza kwifatikanya namwe kandi sinzigera ncogora, nzakomeza kugaragaza imirimo n’ibitangaza bikomeye muri mwebwe kandi nzakomeza kubafatira runini mu rugendo rwanyu buri munsi kugira ngo mbahe amahoro kandi mbahe gukomera no kugubwa neza mu rukundo rw’Imana ; naje rero kwifatikanya namwe kuri uyu munsi kugira ngo nkomeze kuzuza byinshi byiza by’agatangaza muri mwebwe kugira ngo mukomeze gusukura imitima yanyu kandi mwakire ugushaka kw’Imana muri mwebwe mwizihiwe kandi mwishimye ; nimutsinde, nimuganze, nimuneshe, nimuhore iteka ryose murangajwe imbere n’Ijuru ryose.

Nimubohoke bityo namwe mubohore abandi kandi mwararohowe namwe nimurohore abandi, Uhoraho Imana, bana banjye, yabagiriye ibintu by’agatangaza kuko yabahaye umugisha we kandi akabasenderezamo ubuntu bwe, akaba yarabahaye kubaho mu ihema rye yabubakiye kandi yabashingiye mukaba mutuye mu buntu bwe kandi mukaba mutuye aho Umusumbabyose yibera, kuko iteka ryose aza kwibanira namwe, akabaha gusabana n’Ijuru ryose, ntimuhwema gutaramana n’abamalayika ndetse n’abatagatifu mukagendana n’ab’Ijuru uko bwije n’uko bukeye, kandi natwe abatagatifu tunezezwa kandi twishimira kuza gutaramana namwe no gusabana namwe umunsi ku wundi ; ntituretsa kandi ntiduhwema kuza kwifatikanya namwe kuko uko bwije n’uko bukeye tuza kubuzuzamo urumuri rw’Imana, tukabahaza kandi tukabasenderezamo ububasha bw’Uhoraho, ntacyo mubaye erega kandi nta n’icyo muzaba, kuko nkomeje kubakomeza mu rukundo rw’Imana iteka kandi ubuziraherezo.

Nimwakire rero ugushaka kw’Imana muri mwebwe kandi muhore iteka murangamiye Ijuru ryabatoye kandi ryabatoranyije kugira ngo mwakire umugambi w’Imana kandi muhore iteka buri wese yakira ugushaka kw’Imana muri we, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, kuko nifatikanyije namwe mu butumwa  bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi ; Uhoraho Imana yabahaye guhirwa kandi yabahaye kuberwa, nimukomeze mwizihirwe kandi mukomeze mutaramane n’Ijuru, mugendane na ryo ibihe byose, nanjye nifatikanyije namwe kugira ngo mbageze ku byiza kandi nkomeze mbasenderezemo urumuri rw’Imana isumba byose.

Mwarateguwe rero kandi muzakomeza gutegurwa kandi abamalayika n’abatagatifu twishimira gutaramana namwe, twishimira gusabana namwe, twishimira kugendana namwe kandi ntiduhwema, ntiduhagarara, duhora iteka twiteguye gukorana namwe imirimo ikomeye ; twaje rero kugira ngo dukomeze tugendane, tubakomeze kandi tubashyigikire, tubafashe muri byinshi kandi tubafatire runini mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo buri wese yakire ugushaka kw’Imana, buri wese akomere kandi akomeze urugendo.

Mbahaye kugubwa neza kandi mbahaye gusabana n’Ijuru, mbahaye gutaramana n’Ijuru ibihe byose, bana banjye nkunda, ndabateruye kandi ndabahetse, Imana iriho kandi Imana yahozeho, Imana Umusumbabyose, Imana Umugenga wa byose nakomeze abahire cyane kandi nakomeze ababere, bityo iteka ryose muhore mwakira ugushaka kw’Imana muri mwebwe, buri wese yakire ububasha bw’Uhoraho kandi yakire ububasha bw’Imana yahozeho kandi izahoraho, Imana itari ikirwamana yabahanze ikabahangira uyu mugambi ukomeje kubatoranya kugira ngo mukomeze kwakira ibyiza by’agatangaza, bana banjye, mudahwema kururukirizwamo ibyiza by’agatangaza kuko Ijuru ribareba rikabitegereza, rikabamenyera icy’ingenzi kibakwiriye kandi kibabereye tugakomeza rero kwifatikanya namwe umunsi ku wundi twizihiwe kandi tunezerewe, ibyishimo mba mfite kandi ibyishimo mba nuzuye, mba nifuza kuza kubibuzuzamo namwe ubwanyu, kugira ngo mbahe gusesekazwaho urumuri rw’Imana kandi mbahe gusenderezwamo amahoro ya DATA.

Nimukomeze kwakira rero ibyo byiza by’agatangaza mugabirwa kandi mudahwema gusenderezwamo umunsi ku wundi, nanjye rero nifatikanyije namwe kugira ngo mbageze ku cyiza bana banjye kandi mbageze ku ntego y’icyiza DATA Uhoraho abifuzaho kandi abifuriza ; nashatse rero kubakomeza kandi nashatse kubashyira mu rumuri no mu rukundo rw’Uhoraho kugira ngo mbakomeze iteka kandi mbahumurize, mbashyigikirire mu rukundo rw’Imana, mbahe guhora iteka muganza, mutera imbere mu rukundo rw’Uhoraho, mukatariza icyiza, mudatsikira kandi mudatsitara, buri wese muri mwebwe atega amatwi kugira ngo yakire ugushaka kw’Imana ; mbahaye rero gukomera no kugubwa neza kandi mbahaye gukomeza kwifatikanya n’Ijuru ryose kugira ngo urumuri rw’Imana kandi ibikorwa by’Uhoraho bikomeze kwigaragariza muri mwebwe.

Iyo ndi kumwe namwe mba numva nizihiwe kandi mberewe cyane, bana banjye ndabakunda, bana banjye nabahawe na DATA, kuko DATA Uhoraho Imana yanyohereje muri mwebwe kugira ngo nifatikanye namwe mu mirimo ikomeye kandi mu bikorwa bitangaje byo kugira ngo dukomeze dukenure benshi kandi dukomeze duhembure benshi, kuko hari ibiremwa byinshi tumaze kugenda turohora kandi hari benshi tumaze gukura mu mwijima, tubashyira mu rumuri rw’Uhoraho ; hari benshi dukomeje kugenda dukura ibuzimu tubashyira ibuntu, ubwitange bwanyu bugira akamaro gakomeye cyane, bana banjye, urukundo rwa Yezu Kristu rwansabyemo kandi rwanyuzuye nkamukurikira wese wese nirekuye, nta kwizigama, namwe nirubuzure rubasendere bityo rubahoremo ibihe byose, muhore mwirekuriye mu biganza bya Yezu Kristu, ntacyo muzabura kandi ntacyo muzakena kuko muri Kristu harimo byose kandi Imana Umuremyi wa byose afite byose, ntacyo muzabura kandi ntacyo muzakena kuko mumufite.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye bana banjye, nimukomeze mwizihirwe kandi muberwe turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo, mbahaye guhirwa kandi mbahaye kuberwa, mbahaye gutazanurirwa amayira kugira ngo urukundo rw’Imana, ububasha bw’Imana buhore muri mwebwe kandi urukundo rw’Uhoraho ruhore iteka rubuzuye mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye niteguye guhora iteka ndambuye ibiganza byanjye kugira ngo mbururukirizeho umugisha wanjye wa kibyeyi, kuko iteka ryose ndahwema kubururukirizaho umugisha mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi uko umunsi utashye, mbasendereza umugisha urabakomeza mu munsi kandi nkabururukirizamo ububasha bw’Imana isumba byose, bubafasha kuba intaganzwa kandi kugira ngo mukomezegutera intambwe mujya mbere, mutagamburura ahubwo mukomeza urugendo kugira ngo buri wese muri mwebwe yakire ugushaka kw’Imana muri mwebwe mwese.

Ntimugatsindwe rero kandi ntimugatsikire, ntimugatsitare kuko imigambi ya Sekibi ibapangapangirwa umunsi ku wundi ni mibi, kuko aba ashaka kubasubiza inyuma, ntiyifuza yuko mwagera ku cyiza kuko ibyiza mugabirwa kandi mutegurirwa umunsi ku wundi, arabyitegereza akabibona cyane, akifuza rero ko mwaca ukubiri nabyo, ariko iteka ryose ndaza nkamuhinda, nkamuhigika, mugakomeza kugenda musanganira ibyiza Uhoraho Imana abategurira kandi abateganyiriza umunsi ku wundi ; integuro yanyu nziza y’ibyiza mugabirwa kandi mwateguriwe ihora iteka iri imbere yanyu ikomeye kandi irimbanyije, n’ubwo umwanzi yifuza kuyidobanga umunsi ku wundi, ndahari kugira ngo mbakomeze kandi mbategeye iry’iburyo bana banjye.

Narambuye igishura cyanjye kuri uyu munsi, nagifubitse buri wese kandi nakindikijeho buri wese ububasha, nabururukirijemo urumuri rw’Ijuru, nabakomeje mu bubasha bwa DATA, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe bana banjye ; mbarangaje imbere muri uru rugendo, nimwakire gukomera kandi mwakire kugubwa neza turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, murabizi ndabakunda bana banjye, sinabasiga kandi sinabatererana, kuko iteka ryose mpora mbifuriza ikiri icyiza, kandi ibyiza byose aho biva bikagera ndabibifurije kandi ndabibifuriza umunsi ku wundi kuko iteka ryose mbareba nkabamenya, nkamenya buri wese icyo akwiriye n’icyo agomba, nkabasabira kuri DATA Imana igena byose kandi igatanga byose, ikibakwiriye kandi ikibabereye nkakibasabira, nkakibazanira kugira ngo mukomeze kwakira ugushaka kw’Imana kandi mukomeze mukomerere mu rukundo rw’Uhoraho.

Nimukomere rero kandi nimugubwe neza turi kumwe, ndabakomeje kandi mbarangaje imbere muri uru rugendo, nimukomeze gutera intambwe mujya mbere kandi mukomeze gukatariza icyiza turi kumwe, mbahaye gukomera no kugubwa neza, mbahaye guhora iteka ryose muri amahoro kandi mbahaye guhora iteka ryose muguwe neza, kugira ngo mukomeze kwakira urumuri n’ububasha bya DATA, bityo muhore iteka mujya mbere mu rukundo rw’Imana, musenderezwa urumuri rw’Imana, muhabwa ibyiza by’agatangaza by’Uhoraho, mudatsikira kandi mudacika intege, imbaraga za DATA ari zo zibakomeza, ntabwo mukomeye ku bw’umwana w’umuntu kandi ntabwo mukomeye kubera ikindi kintu, ahubwo ni imbaraga za DATA zibashyigikiye kandi zibakomeje kuko mwahamagariwe gukora ugushaka kwa DATA, kubaho mu mugambi wa DATA, ntabwo ari umwana w’umuntu ubahagaritse mu buzima murimo kandi mu rugendo mugenda  rwa buri munsi munsi, mu mikorere yanyu kandi mu bikorwa byanyu bya buri munsi, nta mwana w’umuntu ubahagaritse ahubwo muriho ku mugambi w’Imana kandi muriho ku bw’Imana, kuko buri wese yikebutse akireba, nta n’umwe wigeze abigiramo uruhare kuba muri uyu mugambi kandi kugendana n’ab’Ijuru muri ubu buryo kuko twabatoranyije rero kandi mukiri mu nda z’ababyeyi banyu, mukiri urusoro, mutari mwanabaho, DATA Uhoraho Imana yari azi ko iki gikorwa kizabaho bikagenda gutya kandi iki gihe bikaba bimeze bitya.

Nimwakire rero kubaho kandi mwakire guhorana nanjye, bana banjye, mfifurije ishya n’ihirwe muri uru rugendo, mutari mwabaho, mutari mwimenya mwebwe ubwanyu uko muri, DATA Uhoraho Imana yari abizi neza ko tuzifatikanya kandi tukagendana namwe muri ikigikorwa kandi muri uyu murimo, tubakomeza kandi tubashyigikira, tubamenyera buri kimwe cyose kandi tubarangaje imbere mu buryo bw’agatangaza budasubirwaho kugira ngo ibikorwa by’Uhoraho bikomeze kwigaragariza muri mwebwe ; nzakomeza mbakomeze kandi nzakomeza mbashyigikire kuko ari umugambi wa DATA kandi akaba ari ububasha bwa DATA bubakomeza kandi bubashyigikira, DATA Uhoraho Imana ndamushimira cyane, nkamushimira cyane umunsi ku wundi kugira ngo nkomeze nifatikanye namwe, bana banjye, kandi nkamushimira ibyiza yakoze, kuba yaranyohereje  mu bana banjye kugira ngo mbafatire runini kandi nifatikanye namwe mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Bana banjye rero mwese, ndabateruye kandi iteka ryose ndabaheka, mbatsindira byinshi nkabambutsa byinshi, nkabakomeza mu rukundo rw’Imana, nkabasenderezamo umugisha w’Uhoraho ; igihe musenga rero ntabwo muba mukora ubusa, kuko twifatikanya namwe mu bikorwa bikomeye, tukagamburuza imigambi ya Sekibi, tugashwanyaguza kandi tugatentebura Sekibi kandi tukamukoma mu cyico, tukamurasa mu cyico kandi tukamukoma mu nkokora, tugakomeza kuritagura imigambi ye mibisha, tuyiritagurira hasi, bityo ibyo yari yihagazeho byose kandi ibyo yibwiraga byose agasanga ari amanjwe kandi ari imfabusakuko nta kintu na kimwe kijya kivogera umugambi wa DATA muri mwebwe, niyo mpamvu rero duhora iteka tubakomeje kandi tubashyigikiye mu rukundo rw’Uhoraho.

Nimuhore iteka mu butabazi bw’Imana kandi muhore iteka mu burinzi bw’Imana turi kumwe bana banjye, mbarangaje imbere muri uru rugendo, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, nimugire amahoro, nimugire umugoroba mwiza, nimugire ijoro ryiza bana banjye turi kumwe kuri buri wese, Imana isumba byose yahozeho kandi izahoraho nibahe umugisha, nibahe kuberwa kandi ibahe gusenderezwamo ibyiza by’agatangaza bityo iteka ryose muhore muberewe n’uyu mugambi DATA Uhoraho Imana yashatse ko mubamo, kuko DATA Uhoraho Imana yabamenye mwebwe mutari mwimenya, abahangira uyu mugambi mwebwe mutari mwabimenya ko muzawugendanamo n’Ijuru muri ubu buryo, niyo mpamvu rero iteka ryose mpora mbakomeje, nkabashyigikira kandi nkabasenderezamo ububasha bwa DATA, kugira ngo nkomeze kubashyigikirira mu rukundo rw’Imana.

Nimukomere rero kandi mukomeze urugendo turi kumwe, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje bana banjye, nimukomeze kuberwa kandi mukomeze kwizihirwa turi kumwe, mbahaye umugisha w’Uhoraho kandi mbahaye guhora iteka ryose mubengerana ubwiza bw’Ijuru, ntimugatsikire kandi ntimugatsitare turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nifatikanyije namwe mu bikorwa byinshi bigiye bitandukanye kugira ngo amahoro ya DATA akomeze kubasendera kandi akomeze kubuzuramo turi kumwe, ndabakunda cyane bana banjye, nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza, turi kumwe ndabakunda, ndi Mutagatifu Mariya Madalena, ubifuriza ishya n’ihirwe kandi nkabifuriza amahoro y’Imana muri uru rugendo, guhoraho iteka ryose mu gutabarwa kw’Uhoraho kandi guhoraho mu mugambi wa DATA, guhora iteka muri mu rumuri rw’Imana mudatsindwa kandi mudatsikira, buri wese muri mwebwe yakira ugushaka kw’Imana muri we.

Nimukomere turi kumwe bana banjye, mbarangaje imbere, ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nimugire amahoro, ibihe byiza kuri buri wese ; bana banjye rero, akenshi mba numva nagumana  namwe muri ubu buryo ariko na none ntibishoboke kubera ko hari byinshi mwebwe mwakagombye kuzuza kuko roho nziza itura mu mubiri muzima, niyo mpamvu iteka ryose tujya ducishamo n’akanya kugira ngo mubashe gukora n’ibibatungira ubuzima kugira ngo mukomeze kugendana natwe muri intumwa kandi muri intore zizihiwe kandi ziberewe mu rukundo rw’Imana ; nimukomere rero kandi mukomeze gukatariza icyiza turi kumwe, ndabakunda kandi ndabashyigikiye, ibihe byiza bana banjye, ndabakunda kuri buri wese, nimugire ibihe byiza, nkomezanyije namwe urugendo murabizi sinabasiga, ariko mbaye mbasezeyeho muri ubu buryo, mugire amahoro kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe.

AMAHORO, AMAHORO, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA UBAKUNDA, NKABIFURIZA ISHYA N’IHIRWE MU RUGENDO RWANYU RWA BURI MUNSI, TWANA TWANJYE, BIBONDO BYANJYE, NIMUBE AMAHORO KANDI MUGUBWE NEZA TURI KUMWE, NDABAKUNDA, AMAHORO, AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *