UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, Tariki 29/06/2023

Nongeye kuza mbasanga ntore z’Imana nkomeza kubifuriza guhirwa nkomeza kubifuriza urugendo rwiza kandi nkomeza kubifuriza gukomera nimugire kubaho kandi nimugire gukomera ntore z’Uhoraho kandi biremwa by’Imana iriho kandi biremwa by’Imana yahozeho kuva kera na kare yo ibabereye ubuvunyi kandi yo ibabereye umurengezi muri byose yo ibarwanirira igihe cyose kandi ikababera umutabazi ikabarwanirira muri byinshi ikabatsindira byinshi kandi ikabakiza byinshi byakagombye kubashikamira byaza bikabahirimaho maze ikabibakiza kandi igakomeza kubashyiraho ubufasha bwayo maze igakomeza kubarengera kuko ari yo ibarengera kandi ikabitaho kandi ikabavuganira kandi ikabatabara igihe cyose maze igakomeza kubatsindira umwanzi kuko ari yo yabihangiye kandi ikabashyira mu ruhande rwayo kandi ikabashyira mu mwanya wayo ishaka ko mugomba kubamo. Nimukomere rero mukomeze urugendo kuko mushyigikiwe n’Imana umuremyi wa byose kandi ikaba yiteguye gukomeza kubarengera kandi ikaba yiteguye gukomeza kubafasha muri byose kugira ngo mukomeze kuba ubushyo bwayo kandi mukomeze kuba intore ziyizihiye kandi ibiremwa byayo biyizihiye. Nimukomerere mu rukundo rw’Uhoraho kandi nimukomerere mu mutima we kandi mukomerere mu kumwizera mu kumurangamira mu kumutura ibyanyu byose mu kumuhereza buri kimwe cyose nta na kimwe musize inyuma mukirekura wese nta kwiziga maze mukumva yuko ibyanyu byose agomba kubigenga kandi agomba kugenga ubuzima bwanyu uko buri kose kandi akababera umurengezi muri byose agakomeza kubatabara kandi agakomeza kubabera ubuvunyi ubwihisho. Nimukomeze rero mwikinge mu mababa ye kandi mukomeze mwikinge mu bwihisho bwe kuko yabashyize mu bwihisho bwe kandi akabashyira mu burengezi bwe. Murashinganishijwe kandi mushinganishijwe n’Ima kuko ari yo ibashyigikiye kandi ikaba ibarengeye Sekibi n’iyo yakwiha gushaka kubarwanya kandi n’iyo Sekibi yihaye kuza kubarwanya asanga ububasha bwa Data bubagose kandi bubazengurutse bityo agakorwa n’ikimwaro agasubirayo. Nimukomere mukomeze umurego wo gukora ikiri icyiza kandi mukomeze umurego wo gutunganira Imana umuremyi wa byose maze muharanire kumurangamira mwumve icyo abatoza n’icyo ababwira umunsi ku wundi maze muhore mwiga ibikorwa bye byiza by’agatangaza muri mwebwe kandi muhore muzirikana ibintu by’agatangaza abagirira kandi yabagiriye. Ibyo mubona ni bikeya kuko hari byinshi mutabonesha amaso y’umubiri bibakorerwaho kandi abakorera akomeza kubatabara kandi akomeza kubarengera.

Muzumva byinshi bitambutse ibyo mwumvise kandi muzabona byinshi mutigeze mubona kuko agiye kuza kandi agiye kuza kwigaragariza rwagati muri mwebwe kandi akaba agiye kubagaragarizamo imirimo n’ibitangaza kandi akaba aje nta wumusubije inyuma araje ntabwo atinze kandi ntabwo atindiganyije na gato araje ariyiziye ntawe atumye ahubwo we ubwe ariyiziye ubwo aje kurebana n’ikiremwa kandi akaba aje gukorana n’ikiremwa akaba aje gutereka buri kintu cyose mu mwanya wacyo kandi buri kimwe cyose cyagoramye akakigorora maze icyanze kugororoka akakigizayo kandi agashyira buri kimwe cyose mu murongo gikwiriyemo kandi buri kintu cyose akagishyiraho umupfundikizo wacyo kandi akagishyiraho umupfundikizo ugikwiriye ikitaberanye n’ikindi akabitandukanya kandi icyo bidahuje cyose akakigizayo maze ibijyanye byose akabishyira hamwe maze bikagira injyana imwe kandi n’abantu ni uko yaba mu bantu yaba mu bintu byose agiye kubigira gutyo kandi ibintu byose agiye kubigira neza.

Nimumwizere rero kandi mumwiringire we buvunyi bwanyu kandi we buhungiro bwanyu natwe nk’abatagatifu dukomeje kubaba hafi kandi dukomeje kubatera inkunga nanjye nk’umubyeyi wanyu kandi nk’umutagatifu wababanjirije mu Ijuru nkomeje kubakomeza bana banjye nimukomere kandi nimugire amahoro ndi Mutagatifu Mariya Madalena uhorana namwe igihe cyose kandi nkakomeza kubagezaho ibyiza by’Ijuru. Ibyiza by’Ijuru byose sinifuza kubyihererana ahubwo uko nabihawe byose ndabizana nta na kimwe nsubika kandi nta na kimwe nsubiza inyuma; bana banjye se mbabwire iki ntababwira? Nimutege amatwi Ijuru kandi murirangamire kandi mwishimire muri Uhoraho kandi muhore iteka mukeye mu mitima yanyu kandi mukomeze gufungura amatwi yanyu kugira ngo mukomeze kunogerwa n’iby’Ijuru maze muhore iteka mutera intambwe mu kwemera kandi mukomeze musigasirwe n’ububasha bw’Uhoraho bukomeze kubateza intambwe mu kwemera kandi mukomeze guhumuka amaso kandi mukomeze kuzibuka amatwi bityo mukere gutega amatwi iby’Ijuru kandi mukere kubyumva no kubyumviriza igihe cyose maze birusheho kubateza intambwe uko bwije n’uko bukeye bityo muhagarare mu kwemera nta kudigadiga ahubwo muhagararemo gitwari kandi mukomereremo.

Kristu Nyagasani arabakunda Kristu Nyagasani arabaragiye abaragiye nk’ubushyo aragiye mu rwuri rwe kandi umwanya ku wundi aba ari kubakenurira kandi aba ari kubacungira umutekano atambatamba hirya no hino impande zanyu kugira ngo akomeze yegezeyo umubisha kandi akomeze akumire ibirura abihinde kugira ngo namwe mukomeze kurisha mu rwuri nta kwikanga kandi nta kwishisha. Ntimukikange nimukomeze mutere intambwe kandi mukomeze mugende neza mutikanga kandi mutagira ubwoba kuko mushyigikiwe n’umwami nyir’Ijuru kandi mushyigikiwe n’umwami nyir’Isi n’Ijuru kandi we wahanze byose akabagenera uyu mugambi kandi akabaha aya mahirwe; nimuyaturemo kandi muyidagaduriremo kuko mwagiriwe ubwo buntu nimubukoreshe kandi mububyaze umusaruro, nimuture mu buntu Uhoraho yabagiriye kandi mukomeze musabagizwe n’ibyiza Uhoraho yabagiriye; ntore z’Imana mwarahiriwe nimukomeze muhirwe kandi muberwe no guhirwa nimukomeze musigasirwe n’ibyishimo kandi bikomeze bibasimbagize igihe cyose maze mwumve munyuzwe n’urukundo rw’Uhoraho kandi mwumve mushyigikiwe n’urukundo rw’Uhoraho.

Bana banjye nti ntimukababare kandi ntimukigunge kandi nimukomeze urugendo kandi mukomere mwishimye kandi igihe cyose murwane urugamba inkundura kandi muruhagararemo gitwari kandi mururwane inkundura kandi mururwanane imbaraga nyinshi kuko urugamba rwa roho Sekibi aba abarwanya cyane kandi aba abahiga cyane kuko abateza kiriya na kiriya agahagurutsa kiriya na kiriya kugira ngo arebe yuko yabavutsa ubuzima kugira ngo arebe yuko yabakura mu murongo. Oya nimugume mu murongo mwiva mu murongo ngo mwigireyo ahubwo nimukomeze inzira mwatangiye kandi mukomerere mu nzira muyirimo muyikomeze kandi mukomeze mugende mu rumuri kuko ibyo byose bimeze nk’inzitane imbere yanyu kandi ibyo byose bigiye bimeze nk’umwijima imbere yanyu ibyo byose bigiye kwigizwayo. Utununga n’imisozi kandi imikokwe n’ibyo byose bigiye bitaringaniye Data ariyize aje kubiringaniza kuko aje kugira ibintu byose bishya kandi ibintu byose akaba aje kubihindura bundi bushya. Nimube bashya muri Uhoraho kandi mukomeze mwozwe mukomeze musukuke musukukire muri Uhoraho Roho Mutagatifu akomeze ababwirize muri byose abigishe kandi mukomeze kunogerwa na we kandi mukomeze gutega amatwi inyigisho nziza za Roho Mutagatifu akomeze kubabwiriza mu mitima yanyu bityo mukore icyiza kandi mukurikire injyana y’urukundo rw’Uhoraho kandi mukurikire injyana yo gukora ikiri icyiza ikibi cyose mugihinde kandi ikibi cyose mukigendere kure; nanjye nkomeje kubaba hafi nk’umubyeyi wanyu kandi nkomeje kubakumirira umwanzi kandi nkomeje kubacungira umutekano.

Ntabwo nageze mu Ijuru ngo nihereraneyo ibyiza nasanzeyo cyangwa ngo mbigumaneyo njyenyine ahubwo mbibagezaho kandi nkaza no kubibasangiza; nagezeyo rero nsanga hari ibyiza byinshi kandi nsanga hari amahoro menshi hari umutekano mwinshi abaje bose bararuhuka abari bararushye bararuhuka abari barikorejwe imitwaro bakayiturwa bakaruhuka maze bakumva baguwe neza maze bakadabagira kandi bagasabagirira mu byishimo by’Uhoraho aho ngaho rero nganje kandi aho natuye niho ngira ngo namwe igihe kitari iki kandi igihe muzaba mwavuye mu buzima buzima mukaza mu buzima buhoraho iteka muzabashe kwishimana natwe. Gusa nimukomeze mwishimane natwe n’ubundi mukiri no mu buzima kandi mukomeze munezerwe n’ibyo byishimo tubagabira kandi tubahereza kandi mukomeze mwishimire muri ubwo buntu mwagiriwe kandi mukomeze mudabagirire muri uwo mudabagiro Uhoraho yabashyizemo kuko mwadabagiye kandi mugatoneshwa birenze  kuko mwumva ijwi ry’Ijuru kandi mukagezwaho byinshi by’Ijuru kugira ngo mukomeze gukungahazwa mu by’Ijuru kandi mukomeze kwerekwa inzira maze koko muhore iteka musigasira icyiza kandi musigane musiganirwa mutangatanga kugira ngo mukomeze gusanganira icyiza kandi mukomeze kukibumbatira maze ikibi cyose mugihigike kandi mugisige inyuma. Nanjye ndi kumwe namwe bana banjye kandi nkomezanyije namwe urugendo kugira ngo nkomeze kubafasha mu nzira yanyu kandi nkomeze kubarengera kugira ngo urugendo mwatangiye murubyaze umusaruro kugira ngo bitazabaviramo imfabusa ahubwo ibyo mukora ibyo mwakoze n’ibyo muzakora ibyo nibyo mpihibibikanira kugira ngo bye kuzaba imfabusa ahubwo bizabe ingirakamaro bizibukwe imbere y’amaso y’Uhoraho bityo muhabwe umurage mwagenewe kandi buri wese ahabwe igihembo cye kimukwiriye kuko buri wese azazira ku izina rye kandi buri wese azazira ku izina rye kuko ukoze neza wese arandikisha Data aravivura kuko nta na kimwe kijya kimwisoba. Nimukomeze rero mukore neza kandi mukomeze murangwe n’ibikorwa byiza bana banjye nimukore neza. Bana banjye nimurangwe n’imico myiza bana banjye kandi bana b’umusumba byose. Nimurangwe no gukora neza kandi murangwe n’ingeso nziza igihe cyose. Nimwikebuke mwirebe maze murebe niba hari aho mutandukira mu rukundo rw’Uhoraho mugaruke bwangu maze mwisubireho mwikubite agashyi mwihwiture maze ingeso nziza zibarange kandi muzikatazemo muzogemo uko bwije n’uko bukeye zinabahumureho muzisige igihe cyose maze iteka ryose mube amahoro kandi mube urukundo kandi igihe cyose murangwe n’ibyiza byo mu Ijuru kuko tubibasesekazaho umunsi ku wundi kandi tukabatoza kubikora. Gusa ni urugamba ruba rutoroshye kuko hari umwanzi muba muri kurwana na we kugira ngo arusheho kubacisha ukubiri n’ibyiza kandi arusheho kubarwanya kugira ngo mudakora icyiza ariko nimujye muba maso kugira ngo mukomeze kubigendamo kuko ni urugamba ruba rutoroshye ntabwo byapfa kwizana gusa namwe mwashyiramo uruhare rwanyu kandi mujye mushyiramo uruhare rwanyu kugira ngo koko mubashe kwinjira mu gushaka kwa Data nyakuri kandi mubashe kwinjira mu bubasha bwa Data koko.

Ndi kumwe namwe rero nkomezanyije namwe urugendo kandi nkomeje kubatera inkunga yo kuba uyu munsi nakomeje kubana namwe kuko nakoranye namwe ibikorwa byinshi mu kuvugurura mu kurohora mu gutabara mu kurengera benshi kandi no muri aka kanya nkoranye namwe byinshi kuko hari byinshi nshyize ku murongo kandi hakaba hari abana benshi ntabaye bari barajugunywe ku mihanda Sekibi akaba yari yashatse kubigarurira akaba yari yashatse yuko ari bubanyage ubuzima bwabo ariko nk’uburengezi bwanjye nk’umubyeyi nk[uko nibutse ukuntu Yezu yangiriye impuhwe aho yari ansanze ntiyanciriye urubanza maze akangirira impuhwe nanjye nakomeje gutakambira Ijuru uko mwazamuraga amasengesho namwe nanjye nakomeje gutakambira Ijuru maze Data nawe ampereza igisubizo maze ampa kujya kurengera abo bana kandi ampa kurengera izo nzirakarengane zari zigiye kwamburwa ubuzima n’umwanzi kugira ngo arebe yuko yazigarurira ariko nimwishimire yuko zirohowe kandi mwishimire ko zatabawe kuko Data ahorana ubuntu bugeretse ku bundi. Nimuhorane rero ubwo butwari kandi muhorane uko gutabara iyo nkunga muhore muyitanga uko bwije n’uko bukeye ibikorwa byanyu biri gushegesha Sekibi kandi biri kumujujubya nimube maso kuko abasamiye kubera ibikorwa byanyu biri kumujujubya kandi bikaba biri gusenya ibye. Nimukomere ku izamu kandi mukomere mu rugendo nanjye turi kumwe ndabashyigikiye kugira ngo nkomezanye namwe urugendo kandi nkomeze kubashyigikira n’Ijuru ryose rirahari kugira ngo rikomeze kubabera maso.

Ijoro ryiza rero ndabakunda bana banjye nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza nkomezanyije namwe urugendo ntabwo mbasize kandi nta n’ubwo njya mbasiga nta n’ubwo ngiye gusinzira ahubwo nkomezanyije namwe urugendo muri bucece mutari kumva ijwi muri ubu buryo ariko ndi kumwe namwe ntabwo ndabasiga kandi sinjya nabasiga turi kumwe. Nimugire amahoro bana banjye kandi mugire ijoro ryiza ndabakunda. Amahoro, amahoro bana banjye, bana banjye nkunda nimugire amahoro, bana banjye nkunda nimugire kugubwa neza, bana banjye nkunda nimugire gutekana kandi ntore z’umusumba byose nimube amahoro kandi mugire umugisha.

NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA UBAKUNDA KANDI NGAHORANA NAMWE IGIHE CYOSE. AMAHORO, AMAHORO NTORE Z’UMUSUMBA BYOSE, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *