UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 21 NZERI 2023

Mbifurije kugubwa neza mu rukundo rw’Imana bana banjye nkunda nifatikanyije namwe muri aka kanya kugira ngo mbuzuze amahoro kandi mbasendereze ibyishimo kandi mbambike urumuri rwuzuye rubasendereho kuri buri wese nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza bana banjye kuko nje kubambika imbaraga kandi nkaba nje kwifatikanya namwe mu butumwa bw’uyu munsi kandi bana banjye nkaba nje kwifatikanya namwe mu rugendo rwanyu no mu gikorwa cyanyu cya buri munsi uko bwije n’uko bukeye ndushijeho kubahereza imbaraga kandi ndushijeho kubambika umugisha ndi Mutagatifu Mariya Madalena ubifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rwanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi nkabakatarisha kandi igihe cyose nkabashyigikira kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi nkomeze mbashyigikire mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi, nimube amahoro rero bana banjye kandi mukomere mukomeze kugubwa neza kuko nkomeje kubashyira mu rukundo rwanjye kandi nkomeje kubashyira mu mutima wanjye kugira ngo mbavuburire ibyiza by’agatangaza kandi mbasesekazeho ibyiza bitabarika bitagira ingano iteka ryose mpora mbavuburira kandi mpora mbazanira bana banjye, ibyiza byose bibaho nibibagirirweho kandi bize bibasanga kuko Uhoraho Imana yabahaye kuba abanyamahirwe kandi akaba yarabahaye guhirwa no gutonera mu rukundo rwe, iteka ryose rero nimukomeze mube abatoni kandi mukomeze muhazwe kuri buri kimwe cyose, mugenerwe buri kimwe cyose kuko ndi kumwe namwe kandi nkaba nkomeje kubabumbatira mu biganza byanjye bana banjye, oya ntabwo nshaka yuko umwanzi abankura mu biganza niyo mpamvu iteka ryose mpora mbafashe kandi nkabarinda nkabacungira umutekano kugira ngo nkomeze mbahuze n’urukundo rwa Nyagasani Yezu Kristu nyir’izina bityo rubuzure kandi rubasabemo, erega bana banjye muri Yezu Kristu hari isoko y’urukundo kandi hari isoko y’ibyiza kandi iteka ryose iyo soko ihora ifunguye idudubiza ibyiza by’agatangaza, nimujye mutega ibivomesho byanyu igihe cyose kugira ngo mbavomerere kandi  mbagezeho ibyo byiza kandi nkomeze kubibashyitsaho kuri buri wese.

Erega ntacyo mubaye kandi nta n’icyo muzaba murarinzwe kandi murashyigikiwe muri mu bwikingo kandi muri mu bwihisho bukomeye cyane murashyigikiwe kandi murarinzwe murasigasiwe kandi murahagatiwe byuzuye bikomeye mu buryo buhanitse kandi buhambaye cyane, murashinganye kandi koko muri mu biganza by’Uhoraho Imana mukomeje gushyigikirwa bana banjye ibi byiza by’agatangaza nibikomeze bibabeho ibi byiza by’agatangaza nimukomeze mubibemo, uru rumuri nimukomeze murugenderemo urukundo rw’Imana nirukomeze rubiyambike bityo iteka ryose muhore muguwe neza kandi muhore mukatariza icyiza muhore muri intwari ziri maso kandi muhore muri intwari ziba maso igihe cyose, naje kwigizayo imbogamizi izo ari zo zose kuko Sekibi uko bwije n’uko bukeye ateza ibirangaza kandi agateza ibishuko byinshi ari byo bijya bituma benshi badasoza urugendo rwabo benshi bakagwa mu nzira abandi bakarangara bagasigara mu nzira kubera ibishuko n’ibitotezo ibigeragezo n’imbogamizi nyinshi Sekibi aba yateje abari bari mu rugendo, abagenzi rero bari mu rugendo hari abadasohoza urugendo rwabo ahubwo bagasigara mu nzira abandi bakarusohoza abandi bagacika intege abandi bakananirwa abandi rero bakarangara abandi bakareba kuri kiriya na kiriya bakaba batagikomeje urugendo kubera umwanzi Sekibi aba yabateye akabateza kiriya na kiriya bityo rero akabateza imbogamizi nyinshi zatuma basubira inyuma mu rugendo rwabo.

Izo mbogamizi nizo naje kwigizayo no kubakuriraho bana banjye kuri uyu munsi nkomeje kugira ngo buri wese akomeze akataze, erega bana banjye uko bwije n’uko bukeye aba ari urugamba rutoroshye kuko Isi murimo irimo umwanzi ubahiga amanywa na nijoro akabakubitira agatoki ku kandi kugira ngo arebe yuko yabavutsa urugendo rwanyu kugira ngo arebe yuko mutazasoza uru rugendo, niyo mpamvu rero iteka ryose nanjye mbabera maso nkaza kubarwanyiriza umwanzi kandi nkaza guhinda ikibi nkegeza kure yanyu kugira ngo mukomere kandi mukomeze uru rugendo bana banjye ndabizi ni urugendo rutoroshye kandi rutajya rupfa korohera Mwene Muntu ariko nimuhumure muzatsinda kuko mwifatikanyije n’Ijuru kandi mukaba muri mu burinzi bw’Ijuru kandi mukaba muri mu bwishingizi bw’Ijuru ryose.

Nimukomeze muhagatirwe kandi mukomeze muhagarare mu rukundo rw’Imana mukomeze mugendere mu bubasha bw’Imana isumba byose nanjye ndushijeho kubatera ubutwari kubambika ibyiza kandi gukomeza kubambika iki kirezi Uhoraho Imana yabambitse kandi yabashyizemo, nimukomeze muberwe bana banjye erega muraberewe cyane kubera ubutorwe mwahawe kubera umwanya mwashyizwemo aho mwashyizwe harababereye ibyo mwambitswe birababereye namwe nimujye muhagarara bityo mwirebe neza muraberewe cyane kugendana n’Ijuru birababereye gusabana n’Ijuru birababereye kandi guhora murangamiye Ijuru birababereye namwe nimujye mwumva ko muberewe kandi muberewe no kugendana n’Ijuru kandi muberewe no gusabana n’Ijuru ryose, nanjye rero simpwema kuza kubagezaho ibyo byiza by’agatangaza Uhoraho Imana aba yabateguriye kandi yabateganyirije kuko yabateganyirije kuva kera na kare ibyo tubahereza ni ugukora mu bubiko bw’ibyo mwari mwarateganyirijwe, nimukomeze mutege ibiganza mwakire, nimurye mushire inzara, nimunywe mushire inyota kandi mwongere mucurure munasogongere, murye kandi mwiyongeze iteka ryose muhore muhazwa n’ibyiza by’Ijuru gusa muzirinde kugira umurengwe bana banjye gusa kurya mujye murya kandi munywe mushire inyota icyo mbiyamye ni uko mutazagira umurengwe ngo murengwe mu by’Imana ahubwo igihe cyose nimuhore mubifitiye inyota ndetse n’inzara kandi muhore mufite igishyika cyo kugendera mu by’Imana cyo kwakira iby’Imana ndi namwe cyane bana banjye nimwakire rero amahoro kandi mwakire umugisha kuko nifatikanyije namwe mu bihe nk’ibi ngibi kugira ngo nkomeze mbasendereze ibyiza by’agatangaza, ndi kumwe namwe mu kazi katoroshye muri iyi Si kandi ndi kumwe namwe mu kazi katoroshye n’urugamba rukomeye cyane kuko akanya nk’aka ngaka nza kukifatikanyamo namwe, gusa si n’aka kanya kuko igihe cyose mugiye mu isengesho nza kubana namwe nkifatikanya namwe mu bikorwa byanyu ndushaho kurohora Isi ndetse n’abayituye, Kiremwa Muntu ndamukunda bana banjye kuko mba mbona amagorwa ahoramo kandi agenda abamo umunsi ku wundi nkaba nifuza kumusabira iteka ryose kugira ngo atazagira amagorwa ahura nayo y’umunsi ku wundi bityo akazabona n’ibihano by’Uwiteka Imana ari yo mpamvu nkora uko nshoboye cyane kugira ngo ndohore kandi nzahure nkafatafata kandi nkafata epfo na ruguru nkakomeza gutabara Mwene Muntu amagorwa y’Isi aragoranye kandi kuba mu Isi biragoranye kuko haba hari imitego myinshi Sekibi ni indyarya ni umushukanyi kandi muzirikane yuko nuko Yezu Kristu yabaye Imana na we yagiye kumushukashuka amushukashukisha kiriya na kiriya ajya kumubwira ngo nahindure amabuye umugati ibyo byose nibyo yajyaga kumushukashukisha nuko Yezu Kristu yasanze ari Imana azi byose kandi amenya byose bityo agatahura uburyarya bwe n’amayeri ye, bisaba rero ubushishozi buhanitse kandi buhambaye no kugendana n’Ijuru kugira ngo Mwene Muntu amenye uburyarya bw’umwanzi kandi abutsinde, nimubumenye kandi mubusobanukirwe bana banjye mujye mumenya ko ari umushukanyi kandi ari indyarya ikomeye cyane iteka ryose rero ahora yiruka ku bari kugenda kandi ahora yiruka ku bakatarije icyiza kandi aba ashaka guhirimisha abahagaze kuko n’ubundi abicaye aba abifitiye kandi abarambaraye aba abifitiye, abo ntacyo aba akibarebaho arabareka agakomeza kubatsikamirira aho ngaho bityo rero agakomeza kwirukanka cyane ku bo ari kubona bakataje kandi bari kwiruka, ntahwema ntasinzira ahubwo iteka ryose ahora ahagaze ashinyitse imikaka kugira ngo arebe yuko yasubiza inyuma intwari ziri gushaka gutwaranira icyiza ngo zigere ku cyiza iteka ryose yifuza kuzirambararisha no kuzisubiza inyuma ariko bana banjye mbifurije gukomera no gukomeza kuba intwari no kudacika intege gutsinda iyo migambi mibisha y’umwanzi guhinda no kwigizayo ubwo bugome bw’umwanzi uwo mubisha wasamiye Isi ndetse n’abayituye kugira ngo arebe ko ayiconcomera, mukomeze kumwigizayo kandi mukomeze kumuhuma amaso mukomeze kumwambura benshi akomeje kwigarurira mu Isi kandi mukomeze gushyira benshi mu rumuri rw’Imana isumba byose, ndi kumwe namwe cyane kugira ngo nkomeze mbibafashemo kandi nkomeze mbatere ubutwari bana banjye.

Igihe nk’iki rero ni icyo kurohora kandi ni igihe cyo gutabara, gutabara Mwene Muntu kuko hari benshi barangurura amajwi yabo batabaza Uhoraho Imana kugira ngo abarengere, hari benshi bashaka kwinyagambura ngo bave mu bukozi bw’ibibi bw’umwanzi ngo bave mu nzara z’umwanzi Sekibi akarushaho kubatsikamira kandi akarushaho kubahirimaho kugira ngo arebe yuko akomeza kubarambararisha iteka ryose rero twaje gutabara abo bameze gutyo bari gutabaza kandi bari kwiyambaza impuhwe z’Imana isumba byose kugira ngo zibatabare kandi zibarengere, twururukiye rero kuza kwifatikanya namwe kugira ngo tubamenyeshe amagorwa ya Mwene Muntu kandi tubabwire ibyo Mwene Muntu ahurira nabyo mu rugendo benshi bashaka kwinyagambura umwanzi ntibabibashe kugira ngo namwe mubashe kubifashamo benshi kandi mubashe guhagarara gitwari kigabo bityo mwebwe muri maso mukomeze kubera maso abasinziriye abahumye, mwebwe rero mubona ubwinyagamburiro mubashe kujya kurohora abatakibona ubwinyagambure abageze mu muvumba rwagati umuhengeri ukaba wenda kubarohamisha, mubazahure kandi mubarohore bana banjye, nimwakire kubibasha kandi mwakire imbaraga zo kubishobora, nimwakire ubushobozi bubafasha gushobora ibyo byose kandi mwakire gutera intambwe mutaguriza icyiza iteka ryose n’ibihe byose.

Kuri uyu munsi rero naje kubambika imbaraga kugira ngo dukomeze kwifatikanya mu kuvugurura kandi mu gutabara Mwene Muntu uhanze amaso Uhoraho Imana kugira ngo amutabare kandi amurengere twaje mu butabazi bwinshi kandi twaje mu mbaraga nyinshi ndashaka gukiza Kiremwa Muntu uhanze amaso Imana, ndashaka kumusabira koko nivuye inyuma nifatikanyije namwe bana banjye naje mu rugamba rwo kurwanya umwanzi kandi nambariye gutsinda namwe rero nabambitse gutsinda, nimwambarire gutsinda iteka ryose bityo dutsindire benshi kandi turwanirire benshi twivuye inyuma kuko ibikorwa turimo muri iki gihe ari ibikorwa biri kwihuta cyane ari ibikorwa bidahagarara kandi bidasubikishwa n’umwanzi, twaje n’imbaraga nyinshi kandi n’ubukaka bwinshi kugira ngo duhashye kandi turindimure, iki gihe ntabwo ari igihe cyo kujenjekera umwanzi ni igihe cyo gukura twigiza mu nzira ubukozi bw’ibibi bwose kandi turandura  ikibi cyose cy’umwanzi tugihereye mu mizi kugira ngo dukomeze gucagagura twigizayo kandi dutema duhuga.

Nimukomeze rero kuba intwari bana banjye mukomeze kwambara imyambaro y’urugamba nanjye nkomeje kwifatikanya namwe, naje kubahumura amaso kandi naje kubakomeza mu rugendo no mu bikorwa byanyu bya buri munsi, nimube amahoro kandi mugire umugisha mwakire urukundo nyarukundo bana banjye, mwakire kubaho no kugubwa neza, erega bana banjye ndabakunda niyo mpamvu iteka ryose bintera igishyika cyo kuza kubamenyesha buri kimwe cyose cyo kubabwira buri kimwe cyose kugira ngo mumenye uko mwitwara n’uko mwitwararika muri ubu buzima kandi mu rugendo, erega nimumenye ko mu Isi hari umwanzi ubahiga amanywa na nijoro kandi igihe cyose agahora abahiga bityo bibatere kuba maso igihe cyose kandi mukomeze kuba intwari mutwaranire icyiza, gusa igishyika cyanyu n’umwete wanyu wa buri munsi ndawubona, ubwitange bwanyu ndabubona cyane, nimukomereze aho aho ngaho mukomeze gutsinda kandi mukomeze kuganza n’ubwo umwanzi Sekibi atabyifuza yuko mwakomera cyangwa mwakomeza urugendo ariko nimuhumure muzatsinda kuko twatsinze twebwe tubarwanirira tuzaza kwifatikanya namwe kandi tubatsindire, erega twaje kugendana namwe twebwe twageze mu Ijuru kugira ngo dukomeze tubereke inzira twanyuzemo kandi inzira Mwene Muntu acamo kugira ngo abashe kugera mu Ijuru ku Mana, ibi byose bizashira bana banjye urugamba murwana ruzashira ibigeragezo muhura nabyo bizashira kandi gusenga kwa buri munsi kwitanga kwanyu ibyo byose muzabihemberwa kandi buri wese azahabwa igeno rye n’igihembo cye, ntabwo bizacira aha gusa hari igihe kitari iki muzishima kandi mukanezerwa maze mugasingiza Imana muvuga muti ntabwo twaruhiye ubusa.

Nimukomeze mwishime kandi munezerwe tuzataramana maze bishyire kera kandi dukomeze twizihirwe bwire buke kandi bukomeze koko twizihirwane twishimanye bana banjye mu munezero mwinshi kandi mu mahoro menshi adashira kuko mu Ijuru ntihaba ijoro ahubwo igihe cyose bihora ari amanywa ari umucyo usesuye kuko tuba turi imbere y’uruhanga rw’Imana rubengerana igihe cyose tumushengerera kandi tumukuza, aho ngaho niho mbifuriza kuzaba bana banjye, nta gahinda nta marira ndetse nta n’amaganya iteka ryose duhora twishimye kandi tunezerewe, gusa ikitubabaza ni uko tubona Mwene Muntu amagorwa abamo mu Isi kandi tukabona umuruho ndetse n’imvune ahura na zo za buri munsi tukabona yuko hari n’aho umwanzi Sekibi aba ashaka kumucukurira nyuma y’iyo mibabaro kandi nyuma y’aho hose aba yaruhiye akazajya no kuba habi, niyo mpamvu rero duhora iteka dukora uko dushoboye kugira ngo dutabare Mwene Muntu ukiri mu buzima tumurohore bityo tumucire inzira bityo azaze kubana natwe yishime kandi anezerwe amagorwa azayasezerere ayasezereye kandi umuruho azawusige awusize bityo aze kwishimana natwe aho tuganje mu Ijuru, erega mu Ijuru hari ibyiza byinshi by’agatangaza niyo mpamvu iteka ryose mbatoza kubiharanira no kubibamo kandi nkabatoza bana banjye kuhagera ikirenge kugira ngo mukomeze muze musabane n’Ijuru ryose, nimwishime muberwe kuko turi kumwe mu buryo bw’agatangaza kandi tukaba dukomeje kubururukirizamo urumuri rwinshi.

Nimugire rero gukomera kandi mugire gukomeza urugendo kuko isengesho ryanyu rya buri munsi ari ingirakamaro muri aka kanya rero dukijije benshi kandi tubohoye benshi cyane cyane icyo niyemeje gutabara muri iri sengesho tugenda dukiza benshi tubohora benshi tubamururaho imbaraga z’umwanzi cyane cyane ababa baratuwe amashitani muri aka kanya rero dukijije abari barabaye abasazi babitewe n’amashitani bari baratejwe bakiri batoya mu gukura kwabo akajya agenda abakuriramo ubwo amaze kuba menshi cyane abasaza abirukansa ku musozi bakaba batagiraga epfo na ruguru kandi bakaba batagiraga gitangira, ntabwo bagiraga aho babarizwa ariko muri aka kanya Uhoraho Imana akoze imirimo ikomeye cyane hari benshi akijije kandi hari benshi atabaye hari benshi ashyize mu rumuri kandi hari benshi arohoye, hari benshi rero Sekibi yari yarisasiye kandi yariyoroshe batagiraga epfo na ruguru kandi batagiraga aho babarizwa abo bose Uhoraho Imana arabatabaye kandi arabarengeye nabo bagize aho bibona kandi nabo bari kugira bibona, abenshi bari kuzamura amashimwe bari kwireba bakayoberwa abo bari bari bo bityo rero bagakuza Imana ibakijije kandi ibarohoye muri aka kanya rero dukoze ibikorwa byinshi kandi ibikorwa bikomeye mu kurohora Isi ndetse n’abayituye, hari n’abandi turohoye kandi hari n’abandi tuzahuye, hari benshi bari batejwe imfu zitunguranye kubera umwanzi Sekibi yari yabategeye muri kiriya na kiriya hari benshi bari butezwe amashitani akabahitana kandi hari benshi bari bugirirwe nabi bakarogwa kubera urwango bari bafitiwe nyamara bo batabigizemo uruhare ari uko bagenzi babo babarebaga bakumva barabanze kuberako Sekibi yari yarasabitse imitima y’ababanga bityo rero akabateza kuyinangira bityo bakumva yuko bagomba gukuraho bagenzi babo, ibyo byose Uwiteka Imana arabipfobeje kandi abyigijeyo abo bari guhura nabo kugira ngo babagirire nabi abacishije ukubiri nabo, imirimo y’Uhoraho Imana ikomeje gukomera kandi ibikorwa bya DATA bikomeje kuganza mu Isi twifatikanyije namwe ntore z’Imana mu isengesho ryanyu ry’ubutaretsa mu bwitange bwanyu kandi mu kwirekura kwanyu mukumva ko mugiye mu isengesho kwirohora mwebwe ubwanyu kandi no gutabara Isi ndetse n’abayituye, nkomezanyije namwe rero urugendo kandi igikorwa gikomeye cyane mu gukiza Isi ndetse n’abayituye bana banjye.

Ndi kumwe namwe rero mu murimoblue kandi ndi kumwe namwe ku rugamba ntimugacike intege nimukomereze aho ngaho nkomeje kuza kubatera ishyaka ndetse nkomeje kuza kubatera imbaraga, nimushire amavunane bana banjye kandi nimushire koko umunaniro nimukomeze mwambare imbaraga nimwakire ibyishimo kandi mwakire ihumure bityo mwakire akayaga kabahuhereho bityo kongere kabavuburire imbaraga bityo buri wese yumve ko akomeye kandi buri wese yumve ko ashize amavunane, nimugire kuruhuka bana banjye kuko harimo abo mba mbona baba bananiwe cyane ariko bagakomeza gushyiramo umwete ndetse n’ishyaka n’ubwitange ariko nimuhumure mujye mukomera mukomerere mu rukundo rw’Imana ntacyo muzaba nanjye nzakomeza kubakomeza, nimube intwari kandi mube intwarane iteka ryose, igihe kitari iki muzabona ko mudakorera ubusa kandi mutaruhira ubusa.

Nimugire amahoro rero bana banjye nkomeje kwifatikanya namwe kandi mugire ijoro ryiza ibihe byiza kuri buri wese, mbaye mbasezeyeho bana banjye muri ubu buryo ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo, murabizi bana banjye ntabwo twakomezanya kuvugana muri ubu buryo kuko hari n’ibindi biba bisabwa mwakagombye gukora jye ku bwanjye nakomeza nkabaganiriza ariko mwebwe ku bwanyu hari ibindi muba mwakagombye gukora kugira ngo bibagirire umumaro kandi mubashe kubaho bityo roho nziza iture mu mubiri muzima, nimugire amahoro rero kandi mugire ijoro ryiza mukomeze kugubwa neza turi kumwe ndabakunda nkomeje kubashyira mu rukundo rw’Imana kugira ngo rubuzure kandi rubasendere kuri buri wese.

AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGIRA IJORO RYIZA N’IBIHE BYIZA KURI BURI WESE, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA UBATERUYE KANDI UBAHETSE NIMUKOMEZE MUBE MU RUKUNDO RWANJYE KANDI MUKOMEZE MUBE MU BUBASHA BW’IJURU RYOSE, NDI KUMWE NAMWE KANDI NDABASHYIGIKIYE, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE, IBIHE BYIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *