UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 19 WERURWE 2024
Muragahorana urukundo rwa Yezu Kristu kandi muragahorana ibyishimo by’Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko nshaka gukomeza kubasiga no kubasendereza ibyiza by’agatangaza bikomoka mu Ijuru, ndabahobereye bana banjye, mbasenderejemo urukundo ruhoraho rw’Uwiteka Imana kugira ngo mukomeze kwakira ibyiza bivubuka mu Ijuru by’agatangaza, kandi bibazanirwa kandi mubihabwa mu biganza byanyu, ndabakunda rero nimukomeze namwe mwakire ibyiza by’agatangaza, kuko urukundo rw’Uwiteka Imana rubarimo kandi ububasha bw’Imana bukaba bubabamo umunsi ku wundi kuko Uhoraho adahwema kubasendereza no kubakomeza iteka mu rukundo rwe, kugira ngo mwibereho mu mahoro ye kandi mwibereho mu rukundo rwe iminsi yose; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe, nzakomeza kubagenda imbere n’inyuma mbabashisha mbashoboza kugira ngo ububasha bw’Imana, kugira ngo urukundo rw’Imana rubabemo, Kristu Nyagasani nakomeze aganze kandi abe mu mitima yanyu iminsi yose turi kumwe, ndabakomeje kandi nzakomeza mbakomeze, kuko ndi ubashyigikira nkababa hafi, nkababashisha igihe cyose kugira ngo mukomeze kubaho mu rumuri no mu rukundo rw’Imana iteka kandi ubuziraherezo.
Bana banjye rero ndabakunda, iyo ndi kumwe namwe ndizihirwa nkanezerwa, nimwakire ibyishimo bikomoka ku Mana, kandi mwakire urukundo muhore iteka mukundana kandi muhore iteka mukunda Ijuru, kuko nanjye ndabakunda cyane kandi Ijuru naryo rirabakunda cyane; bana banjye mpihibikana mbasanga kandi mpihibikanira icyiza kibazanirwa kandi icyiza muhabwa umunsi ku wundi nanjye mba nifuza ko mwahabwa ibyiza bigeretse ku bindi umunsi ku wundi, bityo mugashisha mwumva muri Kristu kandi mugashisha mwumva mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko urukundo rw’Imana rwabazaniwe, bityo namwe mukabona koko ko muri mu rukundo rw’Imana kandi muri mu ruhande rw’Uhoraho mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza kuko muri intore kandi mukaba mwaratoranyijwe mu bandi, kugira ngo ibyiza by’agatangaza byavubutse mu Ijuru bibabemo bibuzure kandi bibasendere iminsi yose.
Ntacyo mwaburanye Ijuru, ntacyo muzaburana Ijuru kuko turi kumwe kugira ngo mbakomeze kandi mbasenderezemo ibyiza by’agatangaza; ese mwaba mubaye iki muri Yezu Kristu ko muriho kandi mukaba mugwirizwa umugisha w’Imana? Haragowe igishaka kubagiriza kandi haragowe igishaka kuvogera umugambi w’Imana muri mwebwe, kuko Uhoraho Imana yakimerera nabi cyane kandi Uhoraho Imana ahagurukiye kubatabara no kubarengera, kugira ngo uko yabigennye ikuzo rye n’ububasha bwe abigaragarize muri mwebwe mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza; mbahaye kubaho mu rumuri no mu rukundo rw’Imana iteka, mwuzuye igikundiro cy’Uwiteka Imana yabambitse kandi yabasendereje, akomeje kubambika no kubasendereza umunsi ku wundi, kugira ngo murusheho gukataza mu gukora ikiri icyiza, mutere intambwe mujya mbere turi kumwe ndabakunda; mbahaye urumuri n’urukundo rw’Uwiteka Imana, mugire umugisha n’ubuzima muri Yezu Kristu; ndabakunda kandi ndabashyigikiye turi kumwe, kuko iteka ryose mpora nifatikanyije namwe mu kubabera maso, mu kubabera ku rugamba, mu kubakomeza no kubashoboza buri gihe bana banjye.
Ngaho rero nimwakire urukundo rwanjye nabazaniye kuri uyu munsi, naje kurubuhagira naje kurubasiga kandi naje kurubambika kugira ngo buri wese akenyere aberwe kandi buri wese yizihirwe, nimukenyere urukundo murwitere mwizihirwe, ibyishimo bibe igisagirane kuri buri wese, ibinezaneza byuzure imitima yanyu, muhore iteka mwizihiwe kuko Uhoraho Imana yabatoye, akabashyira mu rukundo rwe kandi akabashyira mu ruhande rwe, nimuhore iteka mwiberaho gitagatifu, muharanire iteka kubaka ikiri icyiza mu buzima bwanyu ku Isi, bityo mukomeze kubaho gitagatifu mukiri ku Isi, ubuzima bwanyu bukomeze kuba ubw’urumuri, bityo umwijima wa Sekibi ujye ukomeza kubagendera kure, kugira ngo ibishashi by’urumuri tubururukirizamo kandi tubahereza umunsi ku wundi bijye bikomeza kurasa umwanzi bimwigizayo, kuko Sekibi ntabwo akorana n’urumuri, iyo abonye urumuri arahunga cyane, we aba ashaka umwijima w’aho agenda yikingakinga; nimubeho rero mu rukundo rw’Imana bana banjye, ndabakunda kandi ndabashyigikiye, bana banjye mbatoranyiriza icyiza, ndaza iteka ryose nkabomora ku bikomere Sekibi aba ashaka kubateza, kuko mu buzima mugendamo, mu rugendo mugendamo ku Isi, imitego muhura nayo ndayizi kandi ubuzima bwa Kiremwa Muntu ku Isi, ndabizi n’ibisitaza ko biba ari byinshi kuko Sekibi atabifuriza ishya n’ihirwe muri uru rugendo, ariko nimuhumure mukomere ab’Ijuru tubibifuriza umunsi ku wundi, kandi ijambo ryacu ni indakuka kandi ni indahinyuka, iyo twabagabiye umugisha Sekibi akazana umuvumo, umuvumo we ntubafata, ahubwo mukomeza guherekezwa n’umugisha; tubaha rero umugisha kugira ngo ubaherekeze, ubatazanurire amayira mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo murusheho kubaho kandi murusheho gukatariza icyiza, mwiberaho mu buntu bw’Imana kandi mwiberaho mu rukundo rw’Imana.
Yezu Kristu rero yarabakunze yarabagendereye, Imana DATA yabahaye kubaho mu buntu bwayo, abamalayika ndetse natwe abatagatifu twishimira kuza kubana namwe no gutaramana namwe, iyo turi namwe turabyina tukizihirwa tugataraka kandi tugakomeza gusingiza DATA Uhoraho Imana Umugenga wa byose kubera ko yabasenderejemo urukundo rwe, akabaha umugisha we utagabanyije, kugira ngo mukomeze gukorera Uwiteka Imana nta kabuza kandi mukomeze gukataza mu gukora ikiri icyiza, ibibaziga n’ibishaka kubaziga ibyo ari byo byose tubisubize inyuma mu bubasha dufite kandi mu bubasha bwacu buribata kandi bukajajanga imbaraga za Sekibi kugira ngo urukundo rw’Imana urugwirizwe umunsi ku wundi ; naje kubatera ibyishimo n’ubwuzu kuri buri wese kugira ngo mwizihirwe muberwe kandi mubengerane ubwiza n’ibyiza by’agatangaza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Mbahaye gukomera no gukomeza urugendo kandi mbahaye kubaho mu rumuri no mu rukundo rw’Imana, iteka ryose kandi ubuziraherezo bana banjye; bana banjye rero nishimiye kubana namwe, bana banjye nishimiye kugendana namwe kandi iteka ryose mpora mbasiga kandi nkabambika igikundiro cy’Uhoraho Imana, kugira ngo mukomeze kubengerana ikuzo n’ububasha bya DATA, nihashaka kugira ikibavogera, nihashaka kugira igishaka kubavutsa ubuzima tukigizeyo bityo tubakomeze kandi tubashyigikire tubakomeze, tubashyigikirire mu rukundo rw’Imana iteka kandi ubuziraherezo.
Mbahaye umugisha kandi mbahaye kubaho mu rukundo no mu rumuri rw’Imana, nimukomere kandi mukomeze gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete, mubaho mu rukundo rw’Imana kandi mubengerana iminsi yose, kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiriye mu buntu bw’Imana iteka kandi ubuziraherezo, kuko mbahorera maso kandi nkabahora bugufi, nkababera ku rugamba, nkabashyira mu ruhande rwanjye, iteka ryose nkabakingurira kugira ngo mwinjire, nkabahora hafi mbabashisha mbashoboza, kugira ngo murusheho kubaho mu rumuri no mu rukundo rw’Imana iteka kandi ubuziraherezo; nimukunde Ijuru kuko naryo ryarabakunze, mudukundire tugendane umunsi ku wundi, erega natwe turishima cyane bana banjye rero iyo nje muri mwebwe nza nuzuye ibyishimo n’ibinezaneza, ibyishimo byinshi cyane nkashaka rero kubibahaho kandi nkashaka kubibagabira; ngaho buri wese rero nafate kandi nashyikire ku byishimo nabazaniye, kubaha kunezerwa, gutaratswa n’ibyishimo, kubaho mu rumuri no mu rukundo rw’Imana.
Bana banjye ndanezerewe kubera mwebwe muhora iteka mushaka guhihibikanira ibikorwa by’ingoma y’Imana mu buzima bwanyu mukiri ku Isi, iteka ryose mba nshaka kubahereza urumuri n’urukundo rwo gukunda Imana umunsi ku wundi umunota ku wundi, kugira ngo ibyishimo bijye bibasimbagiza iteka, urukundo rw’Imana rubataratse bityo mubure aho gukwirwa kandi mubure aho kubikwiza, bityo bibuzure bibasabemo, mwibereho mu gitagatifu kandi mwibereho mu binezaneza, Uhoraho Imana abaha gusabanishwamo kandi abaha kuzuramo umunsi ku wundi.
Mwabura iki mwakena iki, mwakangaranywa n’iki ko urukundo rw’Imana rubasanganira umunsi ku wundi? Ni iki cyabakangaranya, ni iki cyabatera ubwoba ko ububasha bw’Imana bubagose kandi bukaba bubashyigikiye imyango yombi? Ibyo nabyo biri mu binezeza kuko mbona ko Uwiteka Imana abitaho cyane kandi nkamushimira ko yabampaye ngo mumbere abana nanjye mbabere umubyeyi, ndakataje mu kubagirira neza kandi ndakataje bana banjye mu kubashakashakishiriza kandi mu kubarebera ikiri icyiza kuko iteka ryose mpora mpihihibikana nshakishiriza mwebwe bana banjye ikibatunga, ikibabeshaho mu rukundo rw’Imana, yaba mu buryo bw’umubiri, yaba mu buryo bwa roho kugira ngo mbiteho kuri buri kimwe cyose, kugira ngo mbahaze kandi mbasenderezemo urukundo rw’Imana isumba byose.
Ibyiza by’agatangaza nibibe namwe kandi urukundo rw’Imana ruhore muri mwebwe iminsi yose, nkomeje kubakingurira amarembo y’Ijuru kugira ngo mwisange mwisanzure, kandi mukomezanye natwe urugendo, mukomeze kwisanga kuko Ijuru ribakunda kandi Ijuru ryabatoranyije kugira ngo mwiberehi mu rumuri rwaryo iteka kandi ubuziraherezo; mbahaye kwishimana namwe kandi mbahaye kunezerwana nanjye, kuko nkomeje kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo nkomeze mbahe kubaho mu buntu bw’Imana, muhore iteka musendereye ibyiza by’agatangaza; Sekibi rero ni umwanzi w’ibyiza kandi ni umwanzi w’amahoro, ahora ashakashaka icyabaca intege, icyabasubiza inyuma, agashakashaka icyatuma mutentebuka mu ntambwe z’ibirenge byanyu, agashaka kubatatanya umunsi ku wundi, kuko ntiyishimira ko hari icyiza cyaza muri rwagati muri mwebwe, kuko integuro yanyu arayibona cyane, ibyiza mbategurira kandi tubategurira nk’Ijuru umunsi ku wundi nabyo arabibona, agashaka rero kubibanyaga no kubibambura, ariko urukundo rw’Imana rubarimo kandi mwururukirizwamo umunsi ku wundi rukamwigizayo kandi rukamusunika rumwigizayo, kugira ngo ibyiza mutegurirwa kandi mwateguriwe byose mubihabwe kuri buri kimwe cyose nta na kimwe kiburijwemo, nta na kimwe kizimiye kubera impamvu y’umwanzi, kubera ubugome bw’umwanzi.
Sekibi rero aba ashaka kubagirira nabi umunsi ku wundi, aba ashaka kubavutsa ibyishimo, amahirwe n’amahoro, ashaka kubakura mu rukundo rw’Imana, ariko nimuhumure mukomere, ab’Ijuru twaratsinze dukomeje kubatsindira, kubarwanaho no kubarwanirira kugira ngo tubahe kubaho mu rukundo rwacu iteka kandi ubuziraherezo; mbahaye umugisha w’Imana kandi mbasendereje ibyishimo, nimukomeze kubaho mugire umugisha n’ubugingo muri Yezu Kristu turi kumwe, ndabakunda kandi mpora iteka ryose mbashyigikiriye mu buntu no mu rukundo rw’Uhoraho Imana Umugenga wa byose, nimubashe, nimushobore, nimushobozwe kuri buri kimwe cyose, turi kumwe ndabakomeje kandi mbarangaje imbere muri uru rugendo bana banjye, narabakunze cyane kuko Yezu Kristu ahora iteka ari muri njye kandi na we nanjye nkaba muri we, kandi iteka mba muri mwebwe namwe mukaba muri njye bana banjye; nafunguye umutima wanjye wese wese mbashyiramo mbatuzamo muhora ku mutima wanjye, mbahozaho ijisho ibiganza byanjye bihora iteka bibateruye, umugongo wanjye uhora iteka ubahetse, mpora iteka mbategurira ikibakwiriye, icyo mugenerwa umunsi ku wundi mpora iteka nishimiye ko mugihabwa n’Ijuru.
Umubyeyi Bikira Mariya arabagenderera, akabasendereza kandi akabashyikiriza buri kimwe cyose, bintera ubwuzu n’ibyishimo bityo rero mwanezerwa by’akarusho nanjye nkanezerwa, kuko nishima mwishimye, ntabwo nakwishima bana banjye mbona mubabaye kuko iyo mbonye hari n’uwo Sekibi yashatse gushyiraho ubushotoranyi bwe kugira ngo amubabaze nkora ibishoboka byose kugira ngo mbuzuzemo ibyishimo, Sekibi yashaka kubanyaga ibyishimo n’urukundo rw’Imana muri mwebwe nkamwigizayo kugira ngo mukomere bana banjye; erega kubaho mu mwanya wo gusenga ni byiza, kuko bibagirira akamaro kanini cyane ndetse n’ibiremwa byose bikagira umugisha mu rukundo rw’Imana; nimukomere rero turi kumwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimubeho mubengerane ubwiza kandi mukomeze kubengerana ubwiza bwa gitagatifu mucyambaye umubiri kuko Uhoraho Imana ariko yabigennye kandi ariko yabiteguye, nimubibemo kandi nimubeho muri ubwo buzima kuko Uhoraho Imana niko yabishatse, mu mugambi we mu nteguro ye nziza ntagatifu yabateguriye mu rukundo rwe.
Muri aka kanya rero bana banjye, nari nifatikanyije namwe muri iri sengesho, kuko hari ibikorwa byinshi dukoranyemo namwe, kuko dukoranye namwe ibikorwa byinshi bikomeye byo gucecekesha amajwi y’umwanzi, byo gupangura imigambi mibisha ya Sekibi, byo kubaka ibikorwa by’Imana mu Isi kuko hari benshi tugaruye bari barajyanywe bunyago n’umwanzi, hari benshi bari baratangiye gutana batandukira ku rukundo rw’Imana, hirya no hino mu Isi hari ibiremwa Sekibi yari yagirije kugira ngo abakure mu buzima, kubera cyane cyane gutangatanga kugira ngo batabona ibyiza kugira ngo abavutse ibyishimo muri Yezu Kristu; muri aka kanya dutabaye benshi kandi turabarokoye.
Hari abandi rero Sekibi yari yasabye kugira ngo arebe yuko yabambura ubuzima, kugira ngo arebe yuko yabica urubozo, kugira ngo bababare bumva, muri uko kubabara bumva rero bakaba bakwijujutira Imana, kandi bari bari mu mwanya wo gusenga, bagahabwa ibyiza kandi bizera Uhoraho banamukunda, akaba rero yari yashatse kubateza ibibababaza byinshi kugira ngo arebe ko bakwijujutira Imana bakayivaho; muri aka kanya dutabaye benshi kandi dukoranye namwe ibikorwa byinshi, nimukomereze aho ngaho ntimugacogore, ntabwo muri ku busa kandi ntabwo muri gukora ubusa, hari byinshi byiza by’agatangaza mukomeje gukora, kandi mukomeje kugaragaza mu maso y’Ijuru, kandi hari byinshi byiza mukomeje kuzamura, hari amaturo meza mukomeje kuzamura, impumuro nziza, umubavu mwiza muri kuzamura, agahumurira neza Uwiteka Imana, ntimugacogore turi kumwe ndabakunda, muri ibyo bikorwa nkahora iteka nifatikanyijemo namwe, kugira ngo mbasenderezemo urukundo rw’Imana ihoraho, yahozeho, Imana itari baringa itari bayali cyangwa dagoni, Imana y’abasokuruza banyu, Imana ya Izaki na Yakobo na Abrahamu, iyo niyo mwiringira kandi niyo ibakoreramo imirimo ikomeye umunsi ku wundi, kugira ngo mukomeze gushyigikirirwa mu rukundo rwayo iteka, mubeho mubeshejweho n’Umwuka w’Imana Muziranenge, bityo imbaraga za DATA Imana Umugenga wa byose, nizo zibakomeza kandi zikabashyigikira iteka, mukabeshwaho n’Ijambo ry’Imana ritagatifu.
Umugoroba mwiza rero, Ijoro ryiza kuri buri wese bana banjye, nimukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kugubwa neza, bana banjye, njyewe nashakaga kuba nagumana namwe muri ubu buryo ariko kubera yuko hari n’ibindi muba mugomba gukora mukinjiramo byose bikuzuzanya kandi byose bikagenda neza, mbaye mbasezeyeho muri ubu buryo, nimukomeze mube amahoro turi kumwe murabizi sinabasiga, nkomezanyije namwe urugendo kandi nkomeje kubana namwe, ndabakunda cyane bana banjye; ngaho rero nimukomeze kuba amahoro, nanjye ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo, kugira ngo byose byuzuzanye kandi byose bikomeze kubagendekera neza mu rukundo rw’Imana turi kumwe, ibibaziga ndabizi, ibishaka kubitambika ndabibona, niyo mpamvu iteka mparana ngira ngo mbyigizeyo kuko imitego ya Sekibi ihora iteka irekereje kuko Sekibi ntabwo aboroheye, ntabwo abishimira ahora iteka ashaka kubavutsa ibyishimo kuko ni umubisha wanyu, ariko iteka nanjye ngahihibikana nshaka kwigizayo iyo mitego kugira ngo umutsindo w’Uwiteka Imana muwutahukane kandi muwuhorane.
AMAHORO BANA BANJYE, IJORO RYIZA KURI BURI WESE, NGAHO NIMUBEHO MU RUKUNDO RWANJYE, NAFUNGUYE UMUTIMA WANJYE KUGIRA NGO MUTUREMO KANDI N’ABATAGATIFU BENSHI TUBA TURI KUMWE BOSE BARABAKUNDA, TURI KUMWE KANDI MWAKIRE INTASHYO ZABO NZIZA NTAGATIFU, KUKO BURI WESE ARI KUBAHOBERA MU MUSABANO WA GITAGATIFU; NIMUSABANE MWIZIHIRWE KANDI MUHOBERANE GITAGATIFU MWUMVE URUKUNDO RWACU UKO RUMERA, KANDI MWIZIHIRWE MUBERWE NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA; AMAHORO IJORO RYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO!