UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 29 WERURWE 2024
Ndabahobereye bana banjye, ndabahobereye bana ba Yezu Kristu, ndabahobereye bana b’Imana, nimugire amahoro, nimugire kugubwa neza mu rukundo rwa Yezu Kristu, wabasanze kandi wakunze akabasanganiza urukundo n’urugwiro n’ibyishimo byinshi akamanuka mu Ijuru kugira ngo aze gusabana namwe, aze kwihindura ubusabusa kandi aze kubacungura, kubacunguza amaraso ye matagatifu y’igiciro kugira ngo muronke ubuzima muri we kandi mugwirizwe umugisha we ubakomeza, ubashyigikira, ubaha kubaho mu rukundo rwe iteka ryose ibihe byose; ndabikomereje ndabishyigikiriye bana b’Imana, nimugire umugisha kandi mugire urukundo muri Yezu Kristu, mukomeze kugwirizwa umugisha we mutagatifu, mukomeze kuberwa kwizihirwa kandi mukomeze gusabana na we kuko mbasabanishije n’Ijuru, mbahaye kunezerwa, kwizihirwa, kuberwa no gutaramana n’Ijuru iminsi yose.
Bana banjye nkunda kandi bana banjye nagendereye, bana banjye ngendana namwe, bana banjye nsenderezamo ibyiza by’agatangaza, nimubeho mugire umugisha n’urukundo muri Yezu Kristu kuko Yezu kristu yabasanze akabasanganiza urukundo rwe rutagatifu, kandi akaba abahaza ibyiza bye by’agatangaza, Yezu Kristu udaca umunyabyaha, Yezu Kristu udahinda umunyacyaha, ahubwo agahora ateze ibiganza kugira ngo yakire bose ahamagare bose, baze bamusange kandi baze bisange bisanzure mu rukundo rwe rutagatifu; ntawe aheza kandi ntawe asubiza inyuma, kuko iteka ryose kandi ibihe byose ahora ateze ibiganza kugira ngo akize bose arokore bose akize benshi, kuko ubutabazi bwe ari ubutabazi butagira umupaka, kuko ntaho ashyira umupaka ahubwo buri wese aramugenderera, akamusanga kandi akamusanganiza impuhwe ze n’urukundo by’igisagirane.
Yezu Kristu ntabwo ahinda abanyabyaha kandi ntabwo abacira urubanza rwo kubahinda abigizayo kugira ngo abacireho umurongo, kugira ngo abaheze abasubize inyuma, ahubwo muri rwa rukundo rwe rutagira uko rungana kandi rutagira ingano, rutagira ibipimo ahubwo rusendereye rusabye Isi yose, ni rwo rureshya buri muntu wese abanyabyaha bakamugeraho bagahindukira, kandi umunyabyaha ugeze kuri Yezu Kristu atura imitwaro yose yamuvunaga yamugondaga ijosi, bityo akegukira urukundo rwe rutagatifu; namwe rero Yezu Kristu yarabirokoreye kandi yarabihamagariye mu rukundo rwe rukomeye, abahamagaza ijwi rye ritagatifu kandi ijwi rye ryuzuye urukundo n’impuhwe nyinshi, kugira ngo muze mumusange mwisanzure kandi abagabire ibyiza by’agatangaza.
Muriho rero muri Yezu Kristu kandi muri abanyamugisha be, kuko yabihereye umugisha we kandi abasendereza urukundo rwe uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo murusheho kujya imbere kandi murusheho kujya mbere mu rukundo rwe murusheho gutoneshwa guteteshwa kandi murusheho kugenda muhinda mwigizayo ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kubavogera, cyashaka kubahangara muri abadahangarwa kandi muri abatamenwa, muri imitamenwa y’Uhoraho kandi muri abatavogerwa b’Uhoraho, nimubeho muri Yezu Kristu kandi mugire urukundo; harimo abashobora kubabona bakabitiranya kubera ko musangira byinshi kandi mugahurira muri byinshi, ni uko Yezu Kristu yabigenje neza kandi akabasenderezamo urukundo rwe, kugira ngo mukomeze mwisabanishe n’abandi, ariko mwebwe muri mu Ijuru muri ku Isi, Yezu Kristu yamaze kubafata kandi yarabigaruriye, nimukomeze gutegura imitima yanyu, mwibere mu Ijuru mukiri ku Isi, ibi byiza by’agatangaza bimenywe na bose, ababimenye kandi ababyumvise bakurizeho gusingiza Yezu Kristu kandi bakere kumuramya no kumurata, basingize urukundo rwe rutagatifu rwabagendereye; hari benshi bashobora kubona mutambuka nabo bagatambuka, bakabitiranya kandi namwe mugakomeza kwifata ukundi cyangwa ntimwibwire cyangwa ngo mwiyumvishe urugero murimo cyangwa aho mwashyizwe, kuko mwashyizwe aheza kandi mukaba mwaragizwe abantu b’indashyikirwa, kuko Yezu Kristu yabakunze akabakungahaza.
Mushobora kuba mubona kiriya na kiriya Mwene Muntu utaratorewe ubu butumwa n’uru rugendo akora kiriya na kiriya namwe mukaba mwagikora, ni ukubera ko Yezu Kristu akiboroheye kandi aborohereza, kugira ngo mukomeze kwisabanisha n’abandi mu buzima bwanyu mukiri ku Isi, kuko Yezu Kristu aramutse abihinduye ukundi kandi akabigenza ukundi, benshi bajya bababona bagakangarana bakava mu nzira, ariko Yezu Kristu ntiyabishatse ariko kandi abishatse yanabikora, kuko ububasha bwe muri mwebwe buganje kandi buhanitse buhambaye cyane; umunsi ku wundi rero turabagenderera tukabasendereza ibyiza by’agatangaza, tukabakarabya tukabasiga kandi tukabambika, by’umwihariko njyewe bana banjye, kuko mbagenderera mu kubakwirakwizaho ibyiza by’agatangaza nkomora mu Ijuru kwa DATA kandi kubashyira mu bumwe bw’abana b’Imana mbatoza icyiza, mbashyiramo urukundo cyane, mbasendereza ibyishimo byo kugira ngo mwizihirwe munezerwe mu mitima yanyu, mukunde Yezu Kristu kandi mumukundire, kugira ngo mukomeze kugenda nta gihunga kandi mukomeze gukatazanya umwete ndetse n’imbaraga, mudasubira inyuma kandi mudasubika urugendo rwanyu.
Umwanzi Sekibi aba ashaka kubavutsa ibyiza, umwanzi Sekibi aba ashaka kubasubiza inyuma mu rugendo rwanyu, ariko nkababera ku rugamba kandi nkababera maso nkarushaho guhashya no guhanantura imigambi ya Nyakibi kugira ngo murusheho kuganza no gutera imbere mu rukundo rw’Imana; ibyo Sekibi abifuriza ntazabibabonaho kandi aho ashaka kubashyira ntabwo nzemera ko ahabashyira, nzakomeza mbarinde, nzakomeza mbarengere, nzakomeza mbashyigikirire mu buntu bw’Imana isumba byose, Yezu Kristu wabakunze aganze muri mwebwe ibihe byose, kuko mbakunda kandi nkabakundira umutima wanyu w’ubwitange, ubwitange mugaragaza ku murimo, ubwitange mugaragaza mu bikorwa, ubwitange bwanyu bwo kwirekura kugira ngo ugushaka kw’Imana gukorerwe muri mwebwe, iyi nayo ni iyindi ngabire y’agatangaza itagirwa na bose kuko kubaho mu gushaka kw’Imana kandi kwirekura, kugira ngo mwitangire ibiremwa byinshi musabire Isi ndetse n’abayituye bishobora bake kandi hari benshi batabishobora; iyi ni ingabire ya Nyagasani Yezu Kristu yabihereye, ni ingabire ya Nyagasani Yezu Kristu yabasendereje akaba akomeje kuyibasendereza, abashyira mu buntu bwe no mu rukundo rwe rutagatifu umunsi ku wundi.
Sekibi rero ahora arekereje kuko ari umujura uhora iteka ashaka kwiba iby’abana b’Imana baba bagabiwe umunsi ku wundi, agahora iteka ashaka gushikuza kandi agahora iteka ashaka kubahinyuza, ariko nimukomere muhumure kuko twatsinze, abatagatifu bo mu Ijuru tubagenderera tubahora hafi kugira ngo tubarwanire ishyaka mu rugamba rwanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi, twaratsinze kandi namwe tuzabatsindira, nimwitegure intsinzi buri wese yumve ko ayifashe mu biganza bye, gusa mwebwe mwirinde kunyeganyega kandi mwirinde kurekura kuko murekuye umwanzi Sekibi yabibahushura.
Nimukomere rero mukomeze urugendo turi kumwe, kandi mukomeze kugendana n’ab’Ijuru bose kandi mukomeze gutega amatwi ab’Ijuru babagenderera, babahumuriza kandi babashyigikira uko bwije n’uko bukeye kugira ngo murusheho gutera intambwe murusheho gutora icyiza, bityo mukatazanye umwete ndetse n’ishyaka mudasubira inyuma mudasubika urugendo rwanyu, nanjye nkomeje kubabera ku rugamba mbabera maso mbafasha muri byinshi kugira ngo mbakomeze kandi mbahumurize, mu rukundo rwa Yezu Kristu wabakunze, mu rukundo rw’Imana DATA yabahanze, ikabahangira iki gikorwa n’uyu mugambi kugira ngo mujye murushaho kunezezwa n’ibyiza byayo bitagatifu kandi muture mu Isi kandi mukomeze kugabirwa ibyiza by’agatangaza bityo ubuzima bwanyu mu Isi, buzabe amateka akomeye benshi bazigiraho kumenya urukundo rw’Imana bamenya ko Uhoraho Imana adakora nk’abantu kandi akorera mu bantu, kandi atagenza nk’uko Mwene Muntu atekereza, atavuga nk’uko Mwene Muntu avuga, kuko ububasha n’urukundo rw’Imana ruri muri mwebwe kandi yururukije ububasha bwe bukomeye kugira ngo bubakingire kandi bubashyigikire mu buzima bwanyu, mu mibereho yanyu ya buri munsi, ahora iteka ahahunda ihirwe n’umugisha kugira ngo murusheho kunezererwa mu rukundo rwa Yezu Kristu.
Bana b’Imana rero kandi bana ba DATA ndabakunda kandi twana twanjye ndabakunda kuko umunsi ku wundi ntega umugongo wanjye nkababwira nti “nimuze mujye mu mugongo wanjye mbaheke, kandi muze mujye ku bibero byanjye mbaterure” kuko umunsi ku wundi ndangwa no kubahumuriza no kubashyigikira kubera ko ingorane n’amagorwa y’Isi umunsi ku wundi mbizi kandi imiruho n’imvune za Mwene Muntu ukiri mu Isi mu mubiri mbizi mbibona, nkarushaho rero kubakomeza no kubashyigikirira mu rukundo rw’abana b’Imana kugira ngo ndusheho kubatsindira kandi ndusheho kubaneshereza bityo mbahe kuganza iteka mu rukundo rw’Imana.
Sekibi umujura uba ushaka kubiba ibyanyu uko bwije n’uko bukeye, iteka akunda kuzana uturingushyo kugira ngo abone uko abongoshyoshya kuko ntawe atwara amukankamira cyangwa amutera ubwoba ahubwo azana utwongoshyoshyo akaza yisize ibyera inyuma nyamara imbere bisharira kandi ari umukara, akaza yiyambitse uruhu rw’intama nyamara imbere ari ikirura; niyo mpamvu rero mbahishurira byose kandi nkabamenyesha byose kugira ngo mujye mumenya ubwenge nk’intore nk’intumwa z’Ijuru mwigishwa byose kandi mumenyeshwa byose umunsi ku wundi, kugira ngo murusheho guhishura kandi murusheho gutahura amayeri n’uburyarya bya Sekibi, bityo rero Sekibi ntakabagireho ijambo kandi ntakabibe ibiri ibyanyu, ntakabatware ibiri ibyanyu, ntakabibe ntakabavutse ibyiza, nimukomeze mumenye ko ari indyarya ari umushukanyi ari umuhendanyi, uba ushaka kubahenda umunsi ku wundi kugira ngo arebe yuko yabigabiza akabigarurira, abagirira umururumba mwinshi kandi abagirira ishyari ryinshi, kuko iteka yicara akubita agatoki ku kandi afite umururumba wo kuba yabona n’umwe muri mwebwe, kugira ngo arebe yuko yamusubiza inyuma kuko ibikorwa mukora umunsi ku wundi bimushegesha kandi bikamukoma mu nkokora, bimanuka bimeze nk’inkota ityaye imwahuranya mu mutima we bityo ikamushegesha, bityo nawe agashakisha impamvu-hamvu zo kugira ngo arebe yuko hari n’umwe yaconcomera; ariko iteka kubera ko imbaraga z’Ijuru zibarwanirira kandi zibarwanaho zikomeye zibashyigikira umunsi ku wundi, turabarwanirira kakahava kandi tukabatsindira kakahava, kandi tukaba dukomezanyije namwe urugendo kugira ngo tubageze aho tubifuriza kandi tubageze aho tubifuza, twifuza buri umwe umwe muri mwebwe; buri umwe umwe rero muri mwebwe turamuzi kandi buri wese yahamagawe mu izina rye, ariko n’ubwo buri wese yahamagawe mu izina rye, buri wese akaba yumva ko avuga ati “ni njyewe”, nimube umwe muri Yezu Kristu mwumve ko muri umwe, mutari umwe uri hariya undi ari hariya undi ari hariya ahubwo mwumve ko muri umwe muri bamwe muri Yezu Kristu, kandi mwabumbabumbiwe hamwe mu rukundo rwa Yezu Kristu, kuko yabagize abagenerwamurage b’ibyiza by’Ingoma y’Ijuru, akaba abahaza kandi akabasendereza urukundo rwe iteka ryose.
Ese mujya mwiyumvisha neza urukundo rwa Yezu Kristu muri mwebwe n’imbaraga ze zikomeye muri mwebwe, uko yashatse kubahuriza hamwe mu rukundo rwe rutagereranywa? Yezu Kristu ibi byiza yarabikoze kandi ibi byiza yabisendereje muri mwebwe biratunezeza kandi turishima cyane, tumushimira impuhwe ze z’igisagirane n’urukundo rwe rutangaje kandi ruhebuje, tumushimira kandi tutadahwema kuzamushimira, kuko iteka ryose dukomeza kubimushimira no kubimusingiriza mu rukundo rwe rutagereranywa; mbifurije gukomeza kubaho mu buntu no mu rukundo rw’Imana, ntore za Yezu Kristu, bana b’Imana mwakunzwe kandi mwakungahajweho ibyiza byinshi by’agatangaza kugira ngo murusheho kubaho mu butoni bw’Uhoraho kandi murusheho kubaho muri abatoneshwe mwatoneshejwe kandi mwahiriwe mu buzima bwanyu mukiri ku Isi.
Ese ni nde washaka kubahagurutsa aho Uhoraho Imana yabicaje? Ninde washaka kubasakamburiraho aho Uhoraho Imana yabasakariye kandi ikiganza cye gitagatifu ko ari cyo kibasakariye? Ni iki cyabatera ubwoba, ni iki cyabakangaranya? Nimugume mu mwanya Ijuru ribifuzaho bityo ibindi byose tubyibereyemo nk’ab’Ijuru; erega kandi Uhoraho Imana yohereje ingabo nyinshi zigomba kubagota kubarwanaho no kubarwanira umunsi ku wundi kugira ngo mutahukane umutsindo kuko ibibahiga n’ibibasamira n’ibibashinyikira amenyo hirya no hino ari byinshi tubibona tukabyitegereza, Uhoraho Imana na we akarushaho kutwongerera imbaraga umwete n’ububasha bwinshi bwo kugira ngo duhore iteka twifatikanyije namwe, bityo amajwi yanyu n’ayacu yihuze bityo turusheho gukora imirimo ikomeye mu Isi kandi turusheho gutsinda ibyo bishuko bya Sekibi n’izo ngabo za Sekibi zose kugira ngo tuziribatishe ububasha bw’Ijuru zitsindwe kandi zitsiratsizwe, mu izina rya Yezu Kristu watsinze ubatsindira kandi akabarwanirira umunsi ku wundi; mbifurije rero gukomeza gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete, nta gucika intege, nta kurambika kandi nta kurambirwa bana banjye nkunda, bana banjye nikundira kandi nkungahazaho ibyiza by’agatangaza umunsi ku wundi.
Muri aka kanya rero nkoranye namwe ibikorwa byinshi bana banjye, mu gutabara benshi, mu kubohora imbohe nyinshi zari ziboshywe n’umwanzi, mu gukura benshi mu magorwa Sekibi yari yarabashyizemo kugira ngo arebe yuko yabigarurira ashaka roho zabo, kuko hari benshi cyane Sekibi yari yarafashe arabazirika, abashyiraho amagorwa atagira ingano kugira ngo arebe yuko barambirwa bakarambika, kugira ngo arebe yuko bava mu buntu bw’Imana, kugira ngo basubire inyuma mu kwemera kwabo kuko yashakaga abenshi yashakaga roho zabo nk’uko yashakashatse Yobu, ariko muri aka kanya dutabaye benshi kandi turabarokoye, benshi batihakanye urukundo rw’Imana, batihakanye Yezu Kristu, turabatabaye turabarokoye kandi turabakijije kuko twururukiye kubohora benshi no gukiza benshi, kuzamura benshi kugira ngo dukomeze intambwe za benshi; ndabikomereje rero kandi ndabishyigikiriye mu buntu no mu rukundo rw’Imana, nimugire umugisha mugire ubugingo muri Yezu Kristu turi kumwe, ndabakunda kandi nkabakungahazaho ibyiza by’agatangaza.
Nimugire amahoro mugire kugubwa neza kandi mugume kuba abarokozi n’abatabazi beza kuko ibikorwa dukorana umunsi ku wundi ari iby’indashyikirwa, muri aka kanya dukijijemo benshi kandi turokoyemo benshi turohoye benshi, kuko hari benshi Sekibi yari yashatse kwitambika kugira ngo abahitane mu buzima bwabo abakure mu buzima, baticujije kandi batisukuye batiteguye neza ariko muri aka kanya dushyizeho garde-fou kubera ububasha bw’Ijuru bwururukiye gutabara no kurokora benshi, n’amaraso ya Yezu Kristu yaje gucungura Kiremwa Muntu nta n’umwe asubije inyuma, kugira ngo akomeze kweza benshi kandi benshi bakomeze gukirizwa mu rukundo rwe rutagatifu rukomeye kandi rutagereranywa; ntabwo twaje kugira n’umwe duhinda kandi ntawe twaje kwigizayo, ahubwo twaje guhamagara bose no kubarembuza kugira ngo bisange mu mpuhwe z’Imana bisanzurire mu rukundo rwa Yezu Kristu, kuko iteka duhumuriza ntabwo duhahamura kandi turarundarunda ntitunyanyagiza, duharanira icyubaka igisenya tukakigizayo; nimumenye rero icyubaka icyo ari cyo, nimubona ikibubaka kandi igishaka kubakomeza mu rukundo no mu bumwe bw’abana b’Imana umunsi ku wundi, icyo icyo ari cyo cyose mujye mumenya ko giturutse kuri Yezu Kristu mugikomereho kandi mugifatishe yombi, icyo muzabona icyo ari cyo cyose gishaka gutuma mutera intambwe mujya nyuma kibasubiza inyuma, kibasenya kandi kibatatanya, icyo muzamenye ko gituruka kuri Sekibi, umwanzi Shitani utabifuriza icyiza bityo mumuhunge kandi mumwihunze cyane, bityo mujye mumenya kumwizibukira; ndabikomereje bana banjye, ndabishyigikiriye bana banjye, nimukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe, bibondo byanjye.
Mbifurije kubaho mu rukundo rw’Imana kandi mbifurije gukatariza icyiza, ngaho bana banjye rero nimukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kubaho neza, mukomeze kuzirikana urukundo rwa Yezu Kristu wabakunze, mubyuze neza mutuze mutekane, mwuze urukundo rwa Yezu Kristu muri mwebwe, mutekane mu mitima yanyu, kuko Yezu Kristu yaje gutaha kandi yaje kwinjira mu mutima wa buri umwe umwe muri mwebwe, kugira ngo mumutuzemo mukingure yinjire yisange kandi yisanzure bityo namwe mwinjire mu mutima we mwisange kandi mwisanzure, kuko muriho muri Yezu Kristu na we akaba ariho muri mwebwe, nimukomeze kubaho muri we, nanjye mbifurije umugisha w’Imana, ibihe byiza kugubwa neza kandi bana banjye mukomeze gusabana n’Ijuru, ubu ngubu njyewe iteka mpora ntaramanye na Yezu Kristu mu byishimo no mu rukundo rudashira, ariko buri wese muri mwebwe bana banjye umunsi ku wundi ndabagenderera kugira ngo mbahe ku byiza no ku byishimo mbamo, ariko umwanzi iteka agashaka kubibavutsa no kubibambura ariko nimukomere ndahari mbabereye maso kugira ngo nkomeze kubabera ingabo ibakingira kandi nkomeze kubarwanirira muri byinshi no muri byose; mbahaye amahoro n’umugisha n’urukundo muri yezu Kristu.
Bana banjye rero mbaye mbasezeyeho muri ubu buryo, murabizi sinjya mbajya kure, ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo, nimugire ijoro ryiza, nimugire ibihe byiza, umugoroba mwiza turi kumwe, ndabakunda nkabakungahaza kandi nkabasenderezamo ibyiza by’agatangaza, nimukomeze kuba amahoro turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo, ndabashyigikiye kandi mbateruje ibiganza byanjye byombi kuko nafunguye umutima wanjye wose kugira ngo mbatuzemo kuko muri utwana twanjye niherewe n’Imana DATA, kugira ngo nkomeze kubitaho no kubahishurira byose no kubarengera mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
AMAHORO BANA BANJYE, NIMUKOMEZE GUKUNDA YEZU KRISTU, MUMUKUNDIRE ABATOZE IMICO MYIZA MUYIFATE KANDI AJYE IMBERE MUMUKURIKIRE, NTIMUZEMERE KO YABASIGA, NIMUMUFATE KU BISHURA KUGIRA NGO ABAMBUTSE KANDI ABAKINGIRE MURI BYINSHI, KUKO AHO YABAHAYE KUBAHO MU BYISHIMO NO MU MUNEZERO WE, MU BYO MUBONA BYOSE BYASHAKA KUBAVUTSA IBYISHIMO N’AMAHIRWE N’UMUNEZERO, IBYO NGIBYO ABA ARI INZITIZI SEKIBI ABA YATEJE ZO KUGIRA NGO ABATERE AGAHINDA KANDI ATUME MUTISHIMIRA MURI WE; NIMUJYE RERO MUBIMENYA MUMWIRUKANE KANDI IBYASHAKA GUTUMA MWIJIMA MU MITIMA YANYU MUMENYE KO BIKOMOTSE KURI SEKIBI, MUSHAKISHE IBYISHIMO N’AMAHORO, MWIHINGEMO ICYIZA KUKO USHATSE WESE ASHOBORA, NANJYE NZAKOMEZA KUBIBAFASHAMO KURI BURI KIMWE CYOSE TURI KUMWE NDABAKUNDA BANA BANJYE; NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA UBAKUNDA CYANE BY’AGAHEBUZO BANA BANJYE, NDABAKUNDA, NDABAKUNDA BANA BANJYE, NDABAKUNDA, AMAHORO!