UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 10 UKWAKIRA 2023

Ndabahobereye bana banjye kuko nongeye gufata akanya nk’aka ngaka kugira ngo nze nishime muri mwebwe bityo mbuzuze imbaraga kandi mbahe ububasha bukomoka ku Mana Umuremyi wa byose, ndabahobereye mwese bana banjye nkunda nimuze mwishimane nanjye kandi mutaratswe n’ibyishimo n’urukundo mbazaniye kuri uyu munsi, ndaje rero kugira ngo mbanezezeze kandi ibinezaneza namwe ubwanyu mubyiyumveho biri kubatemba ku mutima kandi mwuzure urumuri n’ububasha buri wese aho ahagaze niyiyumvemo iruhuko kandi yiyumvemo ihumure yiyumvemo imbaraga zikomoka kuri Uhoraho Imana kuko twabagendereye nk’abatagatifu b’Ijuru kandi tukaba twaje kwifatikanya namwe muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo kugira ngo dukomeze guhanangura umwanzi kandi dukomeze kumubirandurana n’ikibi cye tumuhirikange bityo ikuzo ry’Imana ryigaragaze uko riri bityo ububasha bw’Imana bugaragarire bose.

Dukomeje rero kubohora benshi bari baboshywe n’imigozi y’umwanzi kandi dukomeje gushyira byinshi ku murongo muri iki gikorwa kandi muri iri sengesho tuza kwifatikanyamo namwe umunsi ku wundi, bana banjye rero ndabahobereye mwese mbaha amahoro ndetse n’umugisha mbabwira nti nimukomere kandi mukomeze urugendo ntimugacogore ntimugasubire inyuma kandi ntimugasubizwe inyuma n’imigambi mibisha y’umwanzi intambwe yanyu nihore ijya mbere kandi ibikorwa byanyu bihore ari ibikorwa bishimisha Uhoraho Imana iteka ryose mutere imbere mutezwe intambwe mwurizwe intera ibikorwa byanyu bihore ari ibikorwa by’indashyikirwa, Isi yose itangazwe n’uko muri amahoro kandi muri umugisha mugabirwa n’Uhoraho bityo namwe mukagabira ibindi biremwa mu Isi kuko musangiye ubuzima ariko mukaba mugaburirwa mu buryo bw’Ijuru mudahuriyeho mwese mwese ariko mwebwe mwatowe kandi mwatoranyijwe tukaba twibanira namwe mukaba mubana n’Ijuru mu buryo bw’agatangaza buhebuje cyane bityo rero mwebwe muhabwa byinshi kandi mwebwe mwerekwa buri kimwe cyose mukabwirwa buri kimwe cyose mujye mufunguriraho n’abandi hirya no hino mukomeze kurambura ibiganza byanyu mubahe ku mugisha muba mwagabiwe umunsi ku wundi kandi mubuzuze amahoro kugira ngo Isi irusheho kuzura amahoro binyuze muri mwebwe dukomeje kugabira amahoro umunsi ku wundi kuko uko tubagabira amahoro umunsi ku wundi n’Isi iboneraho bityo n’ibiremwa byinshi bikagenda biboneraho bakaboneraho umugisha kubera ko tuba twabahaye amahoro kandi tukabaha umugisha bityo n’abandi hirya no hino baba bagiye babakikije nabo bakaboneraho bityo umunsi ku wundi uko ibihe bigenda bisimburana iteka Isi ikagenda yuzura amahoro ndetse n’umugisha atari uko abayituyemo bose ari beza atari uko abayirimo bose ari intungane ahubwo DATA agirira bakeya bamwubaha kandi bamwumvira mu kohereza wa mugisha we bwa bubasha bwe bityo bukagenda bukumira kandi bukarinda benshi ariko DATA yagiriye abamwubaha n’abamwumvira bityo bikagera kuri bose akagusha rero imvura ikagera kuri bose yayururukirije kuri bakeya bamwubaha bamwumvira kugira ngo batavaho bicwa n’umwuma cyangwa bakicwa n’inyota cyangwa bakicwa n’isari, muri uko kugabura kwa DATA rero na benshi bakaboneraho umugisha, benshi rero bateze amatwi kandi bagahanga amaso kandi bakitegereza cyane babona byinshi byiza by’agatangaza bagakurizaho no guhindukirira Imana Umuremyi wa byose.

Bana banjye rero ndagira nti nimukomere kandi mugubwe neza nanjye ndabahobereye kandi mbashyize mu mutima wanjye no mu rukundo rwanjye ndi umubyeyi wanyu ndi Mutagatifu Mariya Madalena kuko nabahawe mu buryo bw’Ijuru mukaba mumbereye abana nanjye nkaba mbabereye umubyeyi, muri iki gikorwa rero muri uru rugendo ndi kumwe namwe cyane bana banjye mpora iteka ryose nkora uko nshoboye kugira ngo mbakingire kandi mpore iteka ryose mbakindikijeho ububasha n’urukundo rw’Ijuru mbarinde igihunga icyo ari cyo cyose mbarinde amage n’ibyago kandi mbarinde umwanzi uba ushaka kubagiriza imyango yombi kuko iteka n’iteka ntabwo ajya yishimira iki gikorwa kandi ntabwo ajya yishimira uru rugendo ngendanamo namwe by’umwihariko rero abona uburyo ngendanamo namwe n’uburyo mbanamo namwe ishyari riramurenga umujinya ukamurenga akifuza kuba yabasubiza inyuma yabapfobya mu bikorwa byanyu ariko nanjye ngakomeza kuza kubateza intambwe no kubateza imbere nkamwereka yuko aho twavuze we nta ruvugiro agira kandi aho turi gukora we ntacyo ashobora gukora kandi abo twagendereye we adashobora kubagenderera kuko tuba twamaze kubagenderera tukabakindikizaho imbaraga zacu n’ububasha bwacu tukabikomereza kandi tukabishyigikirira, namwe rero ndabashyigikiye muri iki gihe mu buryo bw’agatangaza kuko ndi kugenda nkomeza kubashyigikira kandi nkagenda mbuzuza ingabire n’ingabirano ububasha bukomoka kuri Uhoraho bukabakindikiza bana banjye, erega bana banjye nanjye ndishima nkanezerwa iyo mbona mbafite nk’uko Uhoraho yabampaye nankye nkaba mbafite muri abana banjye nkunda kandi muri abana banjye munyizihira bityo rero bikantera ishema ryo kuza kwihuza namwe no kwifatikanya namwe urugendo rwanjye rero mu kugaruka ku Isi rukaba runshimishije kuko nifatikanyijemo namwe kandi nkaba ngendana namwe umunsi ku wundi aka kanya iyo ngafashe nje kwizihirwa muri mwebwe nje gusabana namwe nje gusangira namwe ibyiza by’Ijuru bana banjye nje kubatoza ibyiza by’Ijuru nje kubabwira ibyiza by’Ijuru biranezeza bikantera ishema kandi nkizihirwa namwe rero ndagira nti mujye mwizihirwa munezezwe nuko mba nje kwifatikanya namwe kandi nje kugendana namwe kugira ngo mbateze intambwe mbatoze icyiza bityo ndusheho kuburiza intera kandi nkomeze kubamenyera buri kimwe cyose mbahishurire ibyihishe kuko nta na kimwe nzabahisha kandi nta na kimwe ntazababwira, nzababwira byose kandi mbereke byose bityo urukundo rw’Imana ruhore iteka rubamurikira kandi ibikorwa byanyu bihore ari ibikorwa by’ingenzi bifite agaciro kandi bifite ireme mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi.

Uhoraho Imana Umugenga w’ibihe ibiboneka n’ibitaboneka nahore iteka asingizwa kandi nahore iteka ashimirwa we wabampaye kugira ngo mumbere abana nanjye mbabere umubyeyi, jyewe sinzigera mbabera umubyeyi gito namwe muzirinde kuba mwambera abana babi bityo iteka ryose twihoranire muri urwo rukundo n’uwo musabano w’Ijuru namwe bizajya bibatera ihirwe ndetse n’ishema ryo kumva y’uko mubana n’Ijuru umunsi ku wundi kandi mwigendanira n’Ijuru kandi mumfite nk’umuvugizi wanyu nk’umubyeyi wanyu ubareberera umunsi ku wundi nkabamenyera icy’ingenzi kandi nkabasabira igikwiye amanywa na nijoro, bana banjye nimuterwe ishema n’uko muri intore kandi mukaba muri intumwa z’Ijuru kandi iteka ryose tugahora itela tubikomereza  tubashyigikira mu rukundo no mu bubasha bw’Ijuru ryose kugira ngo rero tubateze intambwe tuburize intera tubamenyere buri kimwe cyose murarinzwe kandi mwarahiriwe muri intumwa zashyizweho n’Uhoraho kandi muri intumwa zatowe kugira ngo mwerekwe buri kimwe cyose kandi mumenyeshwe nuri kimwe cyose, intambwe yanyu ya buri munsi rero irakataje urugendo rwanyu rero rukomeje kuba rwiza kandi rukomeje kuba ruhire, nanjye ndagira nti rero nirukomeze rube rwiza kandi ruhire bityo amage Sekibi aba ashaka kubasukamo ajye aca ukubiri namwe kandi ibikorwa bibisha aba ashaka kubategatega umunsi ku wundi n’imitego y’urudaca nanjye ndangwa no kuza guhora iteka ryose nyicagagura kandi nyitegura bityo bana banjye mugakomera kandi mugakomeza urugendo bijye bihora bimeze bityo ntazigere abatsinda kandi ntazigere abageraho, ntazigere abavogera nanjye narahagurutse narahagaraye narabyambariye kumutsinda kandi niteguye koko gukomeza kumuhashya no kumukoma mu nkokora nkomeje kugira ngo ibikorwa bye mbipfobye kandi mbiteshe agaciro.

Bana ba DATA mugire ijambo kandi mukomeze kugira ireme mu bikorwa byanyu kugira ngo umunsi ku wundi muhabwe ireme kandi muhabwe ijambo ibikorwa byanyu bibe ingiro mu Isi kandi bikomeze kuba ibikorwa by’indashyikirwa nururukiye kuza kwifatikanya namwe kandi naje kugendana namwe mu buryo bw’agatangaza kugira ngo mbahishurire byose kandi mbamenyereye byose, Uhoraho Imana yabatoye atabibeshyeho kuko nta muntu n’umwe ajya yibeshyaho ntajya abeshywa ntabeshya iteka ryose aramenya kandi agacengera akamenya ibyabaye n’ibizabaho kuko ari we mugenga w’ibihe byose, ntabwo rero yigeze abibeshyaho ajya kubatora yari abizi neza ko mubereye uyu mugambi kandi yari abizi neza ko muzatura muri iki gikorwa kandi mukabana na we muri ubu buryo, nimubeho rero kandi iteka ryose mubane na we mubane n’Ijuru ryose kandi mukomeze kwifatikanya natwe iteka ryose turi kumwe rero bana banjye.

Nimwumve urukundo mbakunda kandi mwumve urukundo Ijuru tubakunda umunsi ku wundi turabagenderera turi abatagatifu benshi tukabambika imbaraga kandi tukabaha kwambarira urugamba rwa buri munsi bityo mugatsinda kakahava uko bwije n’uko bukeye tukaza kwifatikanya namwe iyo tubonye Sekibi yarubiye kandi ashaka kubasumbiriza turahaguruka tugahagarara bityo tukamuhanangura tukamuribata kandi tukamujanjagura tukamuhindura akavurivundi bityo akagenda yubitse umutwe bityo ibikorwa by’Imana muri mwebwe bigakomera kandi bigakomeza, erega umwanzi ntaho yabahera umwanzi ntacyo azabatwara, kwivovota no kwijujuta azijujuta, gupanga imipangu azayipanga, gusakuza no kwiremereza azabikora ariko kubageraho ntazabageraho n’imipangu ye mibisha ntazayibagezamo kuko twiyemeje kubarwanirira dukomeje, inteko y’Ijuru twese turi maso, abatagatifu tubahora hafi twaraje kandi twarabyambariye gutsinda twambariye gutsinda no kunesha umwanzi kandi no kunesha uwo mubisha uhora iteka arekereje kubasubiza inyuma no kubapfobya mu bikorwa byanyu, twambariye kumupfobya ari we no kumusubiza inyuma kugira ngo iteka ryose tubasakazeho impuhwe z’Imana urukundo rw’Imana rukomeze kwigaragariza muri mwebwe uko ruri, urukundo rw’Imana rwabiyambitse kandi rwabasanganiye ntiruteze gusubizwa inyuma kandi ntiruteze kubamburwa, twararubambitse rero nimukomeze mubane narwo mugendane narwo kuko tubona koko rubabereye kandi kubana n’urukundo rw’Imana muri mwebwe namwe murizihiwe kandi koko murakindikije muraberewe, niyo mpamvu iteka ryose twifuza kubambika ubuntu bw’Imana kandi ibikorwa by’Imana bigahora biganje muri mwebwe.

Nimujye murambura ibiganza byanyu tubahereze kuko ibyiza by’Ijuru ari ibyanyu kandi ububasha ndetse n’umugisha akaba ari uwanyu Uwiteka Imana akaba yiteguye guhora iteka abahereza kugira ngo mwakire buri kimwe cyose kuko namwe mu kurohora Isi ndetse n’abayituye kandi mu gusabira bamwe bose mu kwirekura kwanyu ntimujya mwiganda ahubwo igihe cyose murirekura ntimwinangire cyangwa ngo mwikomereho ahubwo iteka ryose mugahora muteze amatwi Ijuru ryose mugahanga amaso Uhoraho Nyagasani kugira ngo ababere ingenzi kandi ababere uw’agaciro mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nanjye rero kuri uyu munsi nururukiye kuza kubana namwe naje kubashyigikira no kubashyira mu rukundo rw’Imana no kubashyira mu bubasha bw’Imana rwagati, nimutekane mugubwe neza bana banjye ngaho nimushyitse imitima yanyu hamwe nimwakire amahoro ndetse n’iruhuko nabazaniye mwakire ibinezaneza bitembe mu mitima yanyu, nimwakire urukundo rwansabye kandi rwandenze kubera mwebwe bityo namwe rubuzure kandi koko mwumve yuko koko muri mu rukundo rwanjye kandi muri mu rukundo rw’Ijuru ryose, icyo nabakundiye bana banjye ni uko mushaka kumvira Uhoraho mudatezuka kandi mukaba mumushakashaka amanywa na nijoro, mukaba mushaka kumutega amatwi no kumuhanga amaso nanjye rero bana banjye ndashaka koko kubageza kucyo mushaka ibikorwa byanyu n’ibyo mwifuza umunsi ku wundi mu ntambwe yanyu mushaka gukatariza imbere, mbari imbere mbari n’inyuma kandi mbari bugufi cyane kugira ngo mbageze ku bikorwa byiza mwifuza, ibyifuzo byanyu mbyuzurize umunsi ku wundi.

Nimukomeze urugendo muri kumwe n’Ijuru ryose kandi murarinzwe cyane abamalayika n’abatagatifu twariyiziye kugira ngo tubarwanirire kandi tubahore hafi nibyo koko uru rugendo ntabwo rworohera abagenzi ariko nimuhumure mukomere turahari kugira ngo turugire urworoshye kandi tubamenyeshe iby’urukundo n’iby’uru rugendo by’ukuri kuko uwamaze kurumenya no kurusobanukirwa ntaho aba agihuriye no gusubira inyuma kandi ntaho aba agihuriye n’amateshwa y’umwanzi nimukomeze muyange urunuka kandi mukomeze muyizibukire iteka ryose bityo muze twigendere bana banjye twana twanjye mbageze ku byiza by’Ijuru kandi mbageze ku byiza by’agatangaza n’akataraboneka kose muzakabona kandi n’ibitaramenyekana muzabimenya kuko mwaje kugendana n’Ijuru no kubana naryo kugira ngo ribigishe kandi ribatoze buri kimwe cyose.

Muri aka kanya rero muba mufashe ntabwo muba mukora ubusa ahubwo muba mukora iby’ingirakamaro kuko murohora kandi mukazahura, muri aka kanya dukijije imbaga itabarika y’abantu benshi, hari ibiremwa byinshi byari byihebye abandi bapanze kwimanika mu kagozi, abandi bapanze kwishyira mu mugezi, abandi bari bapanze kwiyahura bigiye bitandukanye ariko bashatse kwikura mu buzima ariko muri aka kanya dukuyeho dushyizeho garde-fou ubuntu bw’Imana burabamanukiye, bongeye kwigirira icyizere no kwiha agaciro bo ubwabo kuko bari bakiyambuye kandi icyizere kuri bo bakitakarije, muri aka kanya rero tubahaye icyizere tubakuye ibuzimu tubashyize ibuntu kubera ko Sekibi aho yari yabacukuriye tuhasibye hose bityo abana ba DATA tukaba tubashyize mu rumuri nabo ubwabo bakaba bari kwireba aho bari bageze ariko bakaba bari kureba n’aho bari bakaba bari gusingiza Imana Uhoraho Umusumbabyose, nimukomereze aho ngaho mu kurohora kuko muri aka kanya tuvutaguye iminyururu myinshi Sekibi yari yabohesheje abana ba DATA kuko hari benshi cyane yari yafashe yabatamitse akagozi yabacukuriye urwobo kugira ngo akomeze abahambe mu rwobo rwe ariko muri aka kanya dushyizeho garde-fou turatabaye kandi turarohoye, hari n’abandi bari batejejwe ibisazi, hari n’abandi bari batejwe ibisazi kubera yuko ibibazo byari byabarenze n’ibigeragezo n’ibitotezo bari bafite bityo bikabarenga nabo bakibona uko batari bari kandi bakibona uko batikekaga muri aka kanya turatabaye kandi turarohoye, hari abandi rero bari bageze imuhengeri bagiye kuzimirira mu mazi abo bose rero turabarohoye kandi tubashyize ku nkombe, abo bose bari bageze imuhengeri turabambukije kandi tubashyize hakurya kubera urukundo rw’Imana rubatabaye kandi rubarohoye muri aka kanya kubera isengesho ryanyu muturanye umutima ushaka gukiza kandi ushaka kurohora, nimujye mukomeza muhurize ku cyiza urukundo rwanyu rero muba murukoze kandi muhuriye ku isengesho rurahura rukihuza rukabyara igikorwa kinini cyane kikaba ingirakamaro mu Isi bityo tukagihuza n’ibikorwa byacu ab’Ijuru bityo tugatabara kandi tukarohora.

Nimukomere rero kuko ibikorwa byanyu bikomeje kuba ibikorwa by’indashyikirwa kandi ibikorwa bihanitse, nimuhore rero muri maso kandi muhore muri ku rugamba, muhore muri abasare beza barohora kandi bambutsa, mbifurije rero urugendo rwiza kandi ruhire kuri buri wese bana banjye nimukomere mukomereze aho ngaho ntimukagwe kandi ntimugasubire inyuma ntimugatsitare kandi ntimugatentebuke, mbahaye amahoro kandi mbahaye umugisha, mbahaye urukundo rw’Imana nirubuzure kandi rutume mwizihirwa muri mwebwe bityo iteka ryose musabagizwemo urumuri n’urukundo rw’Imana isumba byose; nimugire amahoro bana banjye mugire ijoro ryiza, umugoroba mwiza kuri buri wese ndabakunda ndabashyigikiye ndi Mutagatifu Mariya Madalena ubakunda kandi wabakunze wabahawe na DATA kugira ngo mbiteho mbarengere muri uru rugendo muri iki gikorwa nifatikanye namwe mu gukomeza kurohora Isi ndetse n’abayituye; bana banjye rero nimugire ibihe byiza kandi mugire ijoro ryiza kandi mukomeze kwishima turi kumwe mbaye mbasezeyeho muri ubu buryo ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo.

AMAHORO AMAHORO, IJORO RYIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE BANA BANJYE NIMUGIRE IBIHE BYIZA NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE NKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *