UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 16 UKWAKIRA 2023

Ndabahobereye mu rukundo rw’Imana bana banjye nkunda, bana banjye nshyigikiye, bana banjye ndangaje imbere muri iki gikorwa muri uru rugendo, nifatikanyije namwe muri aka kanya ndi Mutagatifu Mariya Madalena ubifuriza ishya n’ihirwe kandi nkabazanira amahoro n’umutekano kandi nkabatoza icyiza nkabaha kugubwa neza kandi nkabinjiza mu rukundo rw’Imana nyir’izina nkabasabanisha n’Ijuru ryose kandi nkabaha gutekana no kugubwa neza mu mitima yanyu kugira ngo nkomeze nshyigikire ibikorwa byanyu kandi nkomeze mbarangaze imbere, naje rero kubana namwe no kugendana namwe kuri uyu munsi kugira ngo nkomeze mbateze intambwe mburize intera mbashyigikire kandi nkomeze mbayoboreshe urukundo, amahoro y’Imana nabuzure kandi amahoro y’Imana abasesekareho bityo mukomere kandi mukomeze kugubwa neza kuko nifatikanyije namwe mu buryo bw’agatangaza kugira ngo nkomeze mbashyigikire kandi nkomeze mbayoboreshe urukundo, nimwambare imbaraga kandi mukomeze gukindikiza ububasha bw’Ijuru ryose dukomeza kubururukirizamo no kubahereza, bana banjye nkunda, bana banjye mwatowe n’Uhoraho Imana mugashyirwa mu ruhande rwiza kandi mukaba muhagarariwe n’Ijuru ryose ribitaho rikabarengera rikabashyigikira rikabamenyera buri kimwe cyose, nanjye nk’umubyeyi wanyu iteka ryose nkomeje kubasabira icy’ingenzi kandi nkomeje kubasabira iby’agaciro by’ingirakamaro mu butumwa bwanyu mu Isi kandi mu rugendo rwanyu mu Isi kugira ngo mukomeze mugire urugendo rwiza kandi ruhire, mbahaye umugisha wanjye kandi mbujuje umugisha w’Imana isumba byose kugira ngo ubuzure ubasendere he kuzagira n’umwe ucika intege, he kuzagira n’umwe usubira inyuma mu rugendo ahubwo igihe cyose mujye mukomera kandi mukomeze gukatariza icyiza, amahoro y’Imana akomeze kuzura kuri buri wese, nururukiye kubashyigikira impande zombi nururukiye kubafata ikiganza kugira ngo nkomezanye namwe urugendo kugira ngo ibikorwa by’Imana isumba byose birusheho kugaragarira muri mwebwe kandi bikomeze gutangarizwa muri mwebwe umunsi ku wundi.

Ijuru ryarururutse riza kwifatikanya namwe mbega ubuntu mwagiriwe ntore z’Imana bugeretse ku bundi kubana n’Ijuru ntibigira uko bisa, kugendana n’Ijuru ntibigira uko bisa, mwebweho rero mwarahiriwe kuko mugendana n’Ijuru mukaba mubana naryo mugasangira naryo kandi mugasabana naryo mu buryo bw’agatangaza umunsi ku wundi Ijuru ryarabakinguriwe kandi Ijuru ryabahaye ibyiza byaryo, Uhoraho Imana yabagiriye ibintu by’agatangaza, yabahaye guhirwa mukiri ku Isi kandi muri abahiriwe muri abahire b’Imana kandi muri abatoni b’Imana kuko Uwiteka Imana yabatoranyije akabakura mu bandi akabaha gusabana n’Ijuru mu buryo bw’agatangaza mukiri ku Isi, nimwishime munezerwe kandi mukenyere muberwe munezezwe n’uko muri intore kandi mukaba muri intumwa Uhoraho Imana yitaho kandi yitayeho mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimurusheho kujya musobanukirwa na buri kimwe cyose kandi mwakire buri kimwe cyose tubazanira amanywa na nijoro twana twanjye bibondo byanjye nimukomeze munywe amata y’ikivuguto mutegurirwa n’Ijuru, nimunywe ku mazi meza y’urubogobogo kuko mwafukuriwe amariba y’amazi afutse kugira ngo mujye muvomaho munywe bityo mushire inyota, nimujye murya mushire inzara, Ijuru ryarabatonesheje kandi ryarabatoye ryabagize abatoni baryo, nimuhirwe kandi nimuberwe iteka ryose muhore muri abambari b’ibyiza by’ingoma y’Ijuru, muhore muri abahire bizihiye Uhoraho kandi muhore muri abatoni bakatarije icyiza.

Nanjye rero nkomeje kwifatikanya namwe hamwe no kugendana namwe mu buryo bw’agatangaza nururukiye kubakingira imbeho y’ubuhakanyi nkaba nururukiye kuza gutsinda umwanzi nkaba nururukiye kuza guhashya imigambi mibisha y’umwanzi ibapangapangirwa uko bwije n’uko bukeye, Sekibi ntabwo yicaye Sekibi ntabwo abishimiye iki gikorwa uru rugendo ntabwo arwishimiye na gato bibaho iteka ryose arashaka kubahirika arashaka kubarandura abahereye mu mizi ariko natwe tukarushaho kubashyigikira no kubakomeza kuko nta na rimwe Sekibi azigera arusha imbaraga Ijuru kuko ububasha bwe iyo ubwacu buri gukora ubwe bwose burahagarara, iyo twururukiye gukora kandi iyo twururukiye gutabara tumwigizayo tukamuhigika tukaba tumwigijeyo bityo akabisa abacu kandi akava mu byacu akabibisa bityo tugakora kandi tugakomeza gukorana n’abacu, ibi rero ni ibi turi gukora tutikoresheje tukaba turi gukoresha imbaraga zacu zose twese abatagatifu kugira ngo turwanirire ibiremwa by’Imana kandi ntore z’Imana ziri mu Isi, namwe rero murarinzwe kandi murashyigikiwe muberewe maso mu buryo bw’agatangaza, murarinzwe cyane bana b’Imana murarinzwe cyane bana banjye.

Kuri uyu munsi rero nongeye kubazanira ingabire y’urukundo kugira ngo nkomeze nyishyigikire kandi nyitere muri mwebwe ikomeze gukura uko bwije n’uko bukeye, nongeye kuza kubagarira urukundo muri mwebwe kurwuhira no kuruvomerera no kurusukira no kurushyiraho ifumbire impande n’impande kugira ngo uko bwije n’uko bukeye rujye rugenda rukura rusagambe muri mwebwe kuko nshaka yuko urukundo nateye muri mwebwe rugomba kuba igiti cy’inganzamarumbo kigakura kikera imbuto nziza benshi baryaho bagashira inzara kuko abenshi mu Isi babuze urukundo benshi mu Isi babuze amahoro, urukundo rero aho rwabuze ibintu ntibigenda neza aho urukundo rutari ibintu birashambagurika bigashanyagurika ntitubone uko twabyubaka ari yo mpamvu twaje kugarura urukundo mu Isi kandi twaje kugarura urukundo muri Mwene Muntu tukaba rero dutangiye kubinyuza muri mwebwe tukaba twarabitangirije muri mwebwe tukaba dukomeje kubyubaka ari yo mpamvu dukomeje kubahuza mu bumwe bw’Imana tukaba dukomeje kubabumbabumbira mu rukundo rw’Imana no kubahuza mu buryo bw’agatangaza kugira ngo mukomeze kuba umwe kandi mukomeze kugenda mu njyana imwe mukomeze gukundana nk’abana b’Imana bashyigikiwe n’ububasha bw’Ijuru ryose kandi mwatowe n’Ijuru mwigishwa n’Ijuru mutozwe icyiza, nimukomeze mwakire kandi mukomeze mutore icyiza tubazanira umunsi ku wundi kuko icyo tubazanira kandi tubatoza ari icyiza kugira ngo mugishyikire kibabemo mugituremo nacyo kibabemo iteka ryose muhore musabira Isi ikiyikwiriye kandi muhore mugabira Isi amahoro ndetse n’umugisha kuko iteka ryose iyo tubazaniye umugisha n’abandi hirya no hino baboneraho bakabona umugisha bakabona amahoro, iyo tubazaniye ibyiza n’abandi baboneraho bityo benshi bakagira ubuzima kandi benshi bagahabwa umugisha w’Imana, iyo twururukiye kubarengera no kubatabara no kubazanira umugisha kugira ngo Uhoraho Imana abarengere kandi akomeze kubashyigikira muri iyo njyana y’igikorwa tuba tuje kubashyigikiramo no kubakomezamo, hari n’abandi benshi mu Isi babiboneramo umugisha kandi bakabyungukiramo kubera mwebwe muba mukomeje kwitanga no kwirekura, urukundo rw’Imana rero rukabashyikirizwa kandi ububasha bw’Imana bukabana namwe bukagendana namwe mu gukomeza gutera intambwe mukatarije icyiza.

Muri iki gihe rero tuje kubana namwe dukomeje kugendana namwe dukomeje kubashyira mu burinzi bw’Ijuru dukomeje kubabumbura ibiganza byanyu kugira ngo tubashyiremo ubukungu bw’Ijuru bwuzuye kandi busendereye, ubutunzi bw’Ijuru buhebuje kandi butangaje cyane nimubugire kandi mugire koko ububasha kandi muhorane ishyaka ryo gukora ikiri icyiza mukomeze mukatarize icyiza mudacika intege kandi mudasubira inyuma, nimubeho mu rukundo muganze mu bubasha  mutere imbere mukatarize icyiza mukomeze kugira urukundo kandi rube urukundo rwuzuye rusendereye, bana banjye rero iteka ryose urukundo nasanze ari urw’ingenzi mu buzima bwa Kiremwa Muntu ukiri ku Isi, kugenda rero muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo wishimye kandi unezerewe ku watangiye iki gikorwa kandi ku watangijwe uru rugendo mushyigikiwe n’Uhoraho Imana nabyo bikaba ibyiza by’agatangaza bigeretse ku bindi niyo mpamvu mbabwira nti nimujye mwishima kandi munezerwe ntimukakazinge umunya ahubwo igihe cyose nimujye mwishima munezerwe mwirinde ko hari icyatuma mujya mu nguni za hato na hato ahubwo urukundo rw’Imana rukomeze kubiyambika ububasha bw’Imana bukomeze kubana namwe urugendo rwanyu rukomeze kuba rwiza kandi rube ruhire, kugendana n’Imana rero mwishimye kandi munezerewe mukenyeye kandi muberewe ikuzo ry’Imana rigakomeza kubasesuraho mugakomeza kubengerana ubwiza bw’Ijuru.

Ibyo byose ni ibyiza by’agatangaza ariko kandi bikagirwa na bakeya batowe kandi batoranyijwe kuko abari ku Isi bose siko babifite abari ku Isi bose siko babitunze ahubwo benshi bifuza kuza kubitunga kubibamo no kubigendana no kubiharanira ariko ntibabishobore kuko no kubana n’Ijuru no kugendana n’Ijuru nabyo ni iyindi ngabire ikomeye cyane, kumva ijwi ry’Ijuru Mwene Muntu agasobanukirwa naryo akamenya ko ari Ijuru agendna naryo kandi akamenya Ijwi ry’Ijuru rimuhamagara rimutoza icyiza kandi rimuhamagarira guhinduka umunsi ku wundi kumvira nabyo ni iyindi ngabire ikomeye cyane, nimukomeze rero mwumvire kandi mukomeze mugendane n’Ijuru urukundo rwanyu rukomeze rube urukundo rwuzuye kandi rusendereye ububasha bw’Imana bukomeze kubana namwe bana banjye nkunda bana banjye nshyigikiye bana banjye mfashe mu maboko yanjye bana banjye nshyize mu biganza byanjye, nimukomere kandi mukomeze kuba amahoro ndi kumwe namwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye nururukiye kubana namwe nururukiye kugendana namwe kugira ngo nongere koko mbereke ukuntu Imana yabakunze ukuntu Imana yabatoye yabatoranyije ikaba ibashyize mu buntu bwayo mu burinzi bwayo, mbega ukuntu muri mu buvumo muri mu buhungiro butavogerwa n’umubisha kuko Uhoraho Imana yabubakiye kandi akaba abashyize mu rumuri rutazima kandi akaba abashyize mu bubasha bwe butavogerwa akaba yarabubakiye inzu y’umutamenwa muturamo kandi mubamo umunsi ku wundi urukundo rw’Imana rukarushaho kuzura muri mwebwe kandi mukaba mukomeje gutozwa icyiza uko bwije n’Uko bukeye mukaba mwurizwa intera mushyikirizwa amahoro ndetse n’urukundo, nimwambare ibyishimo kandi mwambare urukundo rw’Imana rubuzure kandi rubasendere muri byose mukomeze kugendana n’Ijuru ryose ndi kumwe namwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye bana banjye nimukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kugubwa neza nifatikanyije namwe mu buryo bw’agatangaza kuko mporana namwe kandi nkagendana namwe amanywa na nijoro, mbahaye umugisha rero kandi mbururukirijemo urukundo rw’Imana nirukomeze rubane namwe kandi ruhorane namwe iteka ryose n’ibihe byose nkomeje kubana namwe kubashyigikira no kugendana namwe kubiyegereza bana banjye.

Muri aka kanya rero bana banjye nkoranye namwe igikorwa gikomeye cyane mu guhashya imigambi mibisha y’umwanzi mu kurindimura kandi mu kuritagura ibitero bye bibisha kugira ngo dukomeze tubengeranishe ikuzo ry’Imana muri Kiremwa Muntu, naje kubashyigikira kuri uyu munsi kandi naje kubakomeza kandi naje kubateza intambwe no kuburiza mu ntera no mu ntambwe y’urukundo kuko uko bwije n’uko bukeye mbazanira umugisha n’amahoro kandi nkabateza intambwe nkaburiza n’intera, nimube amahoro kandi mugubwe neza mu rukundo rw’Imana mwakire ibyiza muhora mugabirwa umunsi ku wundi, bana banjye rero ubwitange bwanyu bwa buri munsi, ishyaka ryanyu rya buri munsi ndaribona ariko ndagira nti nimukomere bana banjye mumenye ko nta cyiza kitarushya icyiza cyose kiraharanirwa niyo mpamvu namwe icyiza mukorera kandi muharanira muzakigeraho kandi mukazagihabwa, ntabwo mukorera ubusa ntabwo muruhira ubusa Ijuru mukorera rirahemba ntiryambura Imana mukorera irahemba ntiyambura buri wese azahabwa icyiza kandi buri wese azagenerwa umugabane we n’umurage we kuko buri wese afite igeno rye.

Muri aka kanya rero tubohoye imitima ya benshi kandi tugaruye imitima ya benshi kuko hari benshi bitwaga ba Mpana-vuba-nigendere bityo rero bamara kumva ubuntu bw’Imana kandi bamara kumva ijwi ry’Imana bagahita babisiga aho ngaho bakabita aho ngaho bakikomereza ibyabo bityo muri aka kanya tukaba tugaruye abo ngabo, tukaba tuberetse yuko ibyo bahabwaga kandi ibyo bajugunyaga bajugunyaga ikirezi bakaba batangiye kwisuzuma no kwisubiraho bakabona ikibi bakora kandi bakabona ikosa bakora benshi bakaba batangiye guhindukirira urukundo rw’Imana, hari benshi rero tubohoye bari bafite imitima inangiye idadiye imeze nk’amabuye guhinduka muri bo byari ingorabahizi muri aka kanya twururukiye kujajanga no kujajangura tugiriye ubwitange bwanyu bukomeye mu gukomeza kwirekura kandi mu gukomeza kwitangana urukundo kugira ngo Kiremwa Muntu musangiye ubuzima mu Isi abohoke na we arohoke bityo yinjire mu rukundo rw’Imana kandi yinjizwe mu buntu bw’Imana isumba byose.

Muri aka kanya tubohoye benshi bari barabohewe kwa Sekibi muri aka kanya tubohoye benshi bari baratejwe roho mbi amashitani y’amoko yose, benshi turababohoye kandi benshi turabarohoye, hari benshi twashyize mu rumuri nabo ubwabo bakaba bari kwireba aho bari bakibaza nimba ari bo batabawe, bakibaza nimba ari babohowe ikuzo ry’Imana riri kubasesuriraho kandi ububasha bw’Imana buri kubururukiraho mu buryo bw’agatangaza kuko dukoranye namwe ibikorwa bikomeye cyane, muri intumwa rero zikomeje gusakaza umukiro mu Isi kandi mukomeje kugabira benshi ubuntu bw’Imana isumba byose, muri aka kanya rero twururukirijemo benshi imbaraga kandi duhaye benshi umugisha w’Imana tukaba dukomeje rero kugendana namwe no kubana namwe mu buryo bw’agatangaza dushyira benshi mu buntu bw’Imana isumba byose tubashyira mu maboko ya DATA kugira ngo batabarwe kandi nabo barengerwe, nimukomere rero kandi mukomeze gusabira Isi ndetse n’abayituye ndi kumwe namwe muri icyo gikorwa kugira ngo nkomeze kwifatikanya namwe mu gutabara kandi mu kurohora, nimukomeze mugire ibihe byiza n’urugendo rwiza kandi ruhire twana twanjye, mbafatiye iry’iburyo nkomeje kubaneshereza no kubatsindira no kubambika umutsindo ubafasha kubaho neza kandi wo gukomeza kugendana n’Ijuru ryose muri uru rugendo ndi kumwe namwe kugira ngo mbarinde gutsikira no gutsitara mbatsindire imitego ya Sekibi imyango yombi kugira ngo nkomeze mbashyire mu burinzi bw’Imana isumba byose, nimwakire amahoro meza yuzuye asendereye nabazaniye bana banjye nimushire amavunane kandi mushire umunaniro iteka ryose muturize mu gituza cya Nyagasani Yezu Kristu kandi mushire umunaniro n’amavunane kuko Yezu Kristu yururukiye kubana namwe kubashyigikira no kugendana namwe muri byose, nimwakire amahoro kandi mwakire umugisha mwakire gukomera no kugubwa neza mu rukundo rw’Imana ndi kumwe namwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye ndi Mutagatifu Mariya Madalena.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE BANA BANJYE NKUNDA IBIHE BYIZA KURI BURI WESE NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA UHORANA NAMWE NKAGENDANA NAMWE AMANYWA NA NIJORO NKABASHYIRA MU RUKUNDO RW’IMANA KANDI NKAKOMEZA KUBIYEGEREZA MU BUBASHA BW’IJURU RYOSE, NIMUBEHO NIMURINDWE KANDI MUKOMEZE GUTSINDA NO KUNESHA IMBARAGA ZOSE Z’UMWANZI KUGIRA NGO MUKOMEZE MWINJIZWE MU RUMURI RW’IMANA. AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE NKUNDA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE, AMAHORO AMAHORO, IJORO RYIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *