UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 17/07/2023
Mbifurije kugubwa neza mwese ntore za DATA nimuhorane Imana kandi muhorane umugisha kandi muhorane umutekano ndetse n’amahoro nyayo bikomoka ku Mana kandi Uwiteka Imana ahora abamanuriramo kugira ngo mugubwe neza nanjye rero aka kanya nongeye kuza gusabana namwe bana banjye nongeye kuza kwishimana namwe nongeye kuza kwishimira muri mwebwe kuko mfite ibyishimo byinshi rero nkaba nabibazaniye kugira ngo mbibasesekazeho bityo namwe mwishime mwishimane nanjye kuko umunsi ku wundi mba nifuza kuza iteka mbazaniye ibyishimo n’urukundo rwinshi kugira ngo ndubasukeho kandi ndubabibemo bityo namwe murusheho kwishimira muri Uhoraho Imana kandi murusheho gukataza muza munsanga kandi musanganira Ijuru ryose twifatikanyije muri ibyo byiza by’Ijuru kandi muri ubwo bwiza bw’Ijuru. Nkomezanyije namwe urugendo nkomeje kubarandata no kubashyigikira muri buri kimwe cyose kandi nkomeje kubiyegereza bana banjye kugira ngo mbatambutse byinshi kandi nkomeze mbasimbutse byinshi twifatikanyije mu rugendo rwanyu naje kugendana namwe naje kwifatikanya namwe naje kubarohora kandi naje kubasayura naje guhora iteka ngendana namwe mu nzira nyayo naje gukorana namwe ibikorwa byinshi bitandukanye mu Isi naje gushyira byinshi ku murongo nifatikanyije namwe; naje rero kubatera inkunga naje kubafata ikiganza kuri buri umwe umwe wese kugira ngo mbambutse inyanja y’ibikomeye kandi mbasimbutse ibikomeye byinshi bityo mukataze mukomeza gusanga Uhoraho Imana. Nanjye nk’umutagatifu wababanjirije mu Ijuru nkomeje kwifatikanya namwe muri uru rugendo kandi nkomeje kujya mfata uyu mwanya nza kubaganiriza kandi nza kwishimana namwe muri mwebwe muri ubu buryo ntaramana namwe kandi nkomeza kubaganiriza bana banjye kandi ntore za DATA mu buryo nk’ubu mucyambaye umubiri nanjye watsinze ayo magorwa yo mu Isi nkaba narageze mu Ijuru ndushijeho rero kubahumuriza rero kandi ndushijeho kubamenyesha ibyiza by’Ijuru kugira ngo mukomeze mufatanye kandi mukomeze mukore kuko namwe muzaritaha kandi mukazarigeramo bityo mukakira ibyiza mutegurirwa mu Ijuru kandi ibyiza muhora iteka muhunika mu Ijuru buri wese akaza guhabwa umugabane we kandi akaza guhabwa ingororano ye.
N’ubwo igihe kitari cyagera kandi n’ubwo igihe kitari cyagera ariko DATA igihe kizagera buri wese ahabwe ingororano ye kuko DATA yabiteganyije kandi yabibateguriye gusa nimukomeze mugume muri ubu buzima mukora neza kandi mukora icyo Uhoraho Imana abifuzaho nanjye naje kwifatikanya namwe kugira ngo mbibafashemo kugira ngo mukomere kandi mukomeze uru rugendo rwo muri ubu buzima munogeye Uhoraho Imana kandi murushaho gukatariza mu gukora icyo ashaka n’icyo abifuzaho umunsi ku wundi. None se bana ba DATA ni iki cyababaza ni iki cyabatera agahinda kandi DATA yarabamenyesheje byose yarabakunze akabagira intore ze akabiyegereza kugira ngo muhore mwishimanye nabo kandi muhore mwishimiye muri we? Ngaho nimugubwe neza kuri byose kandi mushyikirizwe umugisha uhora iteka ubamanukiraho kandi mukomeze gufata neza isaro ry’agaciro mwashyizwe mu biganza mukomeze kuribungabunga bityo umwanzi nashaka kuza kuribanyaga mumutere umugongo kandi mumwiyake bityo mukomeze mufate ikiri cyiza mwahawe n’Ijuru. Bana banjye rero nkomeje kwifatikanya namwe ndi Mutagatifu Mariya Madalena ufata akanya nk’aka ngaka nkaza kwishimana namwe kuko iyi nje muri mwebwe sinza nikandagira ahubwo iyo nje mpita nzana ibyishimo urukundo ndetse n’amahoro nkaza kubibambika kugira ngo mwambare umwambaro mwiza ubakwiriye kandi mwambare umwambaro w’ubwiza bw’Ijuru ubabereye kuko Uhoraho Imana yabarebye akabona muzaberwa n’umwambaro w’iby’Ijuru kandi mukaberwa nawo bityo rero akarushaho kubibambika kandi akarushaho kubibasesekazaho.
Nimugwirizwe ibyishimo kandi mugwirizwe amahoro uko bwije n’uko bukeye kandi murusheho gukatazanya imbaraga ndetse n’umwete mu gusanganira DATA kandi mu kumukorera ubutiziga n’ubutizigama kandi mu kumuhereza ibyanyu byose mukamwiyegurira wese kuko ari cyo abashakaho kandi akabasha kwigarurira imitima yanyu wese wese. Nimukomeze rero mukataze mu by’Ijuru kandi mukomeze mutere intambwe mwongere mutere iyindi ntimugasubire inyuma ahubwo buri gihe cyose nimuhore mujya mbere bityo igihe cyose muhore mutsemba umwanzi no kurindimura imigambi ye mibisha nanjye rero nkomeje kwifatikanya namwe mu buryo bwo kubahumuriza mu buryo bwo kubaha ihumure ku buryo bwose mu buryo bwo kuza kubereka yuko ndi kumwe namwe kandi mu rugendo mwatangiye mwifatikanyije n’Ijuru ryose kandi nkaba ndushijeho kubatazanurira amayira muri byinshi mu kubambika ububasha bukomoka kuri DATA kugira ngo bubagenge kandi bukomeze kubakoresha imirimo ndetse n’ibitangaza mu gusanganira DATA mu kubuganizwamo imbaraga z’Ijuru n’ububasha bw’Ijuru bugahora iteka bubagenga kandi bugahora iteka bubayobora.
Urukundo rero mbazanira kandi ibyishimo mbazanira ni ibyo Uhoraho Imana yangabiye kandi ni ibyo nkomora kuri Nyagasani Yezu Kristu kubera ineza yangiriye kubera ubuntu yangiriye uburyo yantabaye kandi uburyo yandohoye aho yankuye nkamushimira kandi nkamusingiza yangiriye neza arankiza anyereka ikibi cyanjye ntiyancira urubanza bityo nanjye mpita mperako ndamukurikira mukurikirira urukundo rwe mukurikirira ubuntu bwe mukurikirira impuhwe ze; namwe rero mwagiriwe ubuntu kandi mwagiriwe urukundo rwinshi namwe mujye musubiza amaso inyuma murebe ukuntu Nyagasani Yezu Kristu yabakunze nk’urwo yankunze kubera aho yankuye kubera aho yandohoye namwe murebe ukuntu yabatoye akabagirira icyizere akabakura muri benshi ku Isi akabatoranya muri benshi ku Isi kandi ntacyo mwari murushije abandi ahubwo ari ubuntu Nyagasani Yezu Kristu yabagiriye n’icyizere yabagiriye akemera yuko muza kuba iruhande rwe kandi akabahagarika mu ruhande rwe bityo akabamenyesha amatangazo y’iby’Ijuru akaboherereza ingabo zibakingira kandi zibarwanirira amanywa n’ijoro natwe nk’abatagatifu tukaba tuza kwifatikanya namwe muri ubu buryo tukaza kubaganiriza kandi twaramaze kugera ahera mu Ijuru namwe mucyambaye umubiri tukongera tukaza kubasanga tukaza kwisabanisha namwe kandi mucyambaye umubiri kubera rero urwo rukundo Yezu Kristu yabakunze kugira ngo tuze tubamenyeshe ibyiza by’Ijuru murusheho gukunda Ijuru kandi murusheho kurikumbura mukiri ku Isi kandi murusheho kurikorera ubutitsa.
Birenze ibyo rero yarabakunze cyane amaze kubaganiriza kandi amaze kubereka byose no kubahereza byose ntahwema kubiyereka ntahwema kubavugisha kandi ntahwema natwe kutwohereza kugira ngo tuze kwisabanisha namwe nk’abatagatifu baritashye dukomeza kubereka ibyiza by’Ijuru bitari ibyo rero yaboherereje n’imbaraga zibarwanira kandi zirenze cyane yabahaye ndetse n’ingabo zo kubarwanirira no kubafasha kurwana urugamba uko bwije n’uko bukeye kugira ngo mudatsikira cyangwa mugasitara cyangwa mukagira icyabashimashima gishaka kubasubiza inyuma kuko imbaraga z’umwanzi ziba zishaka kuboma runono kugira ngo zirebe yuko zabasubiza inyuma ariko zigasanga iza Yezu Kristu zikaganza iza Shitani kure kuko imbaraga zibarwanirira ari imbaraga za Yezu Kristu aboherereza zikabarwanirira kandi akazibaha namwe mukazirwanisha kandi natwe nk’abatagatifu kandi n’abamalayika tukaba tubahora iruhande tubakumirira ikibi cyose kandi tubakumirira umwanzi uwo ari we wese n’intege nkeya zose z’umwanzi tukarushaho kuzihindira kure yanyu namwe mukarushaho gutera intambwe mugatambuka mugakomezanya ububasha ndetse n’ishyaka muhabwa na Yezu Kristu.
Ntore za DATA kandi bana banjye bana mwakunzwe n’Ijuru njya nshimira DATA kandi nkamusingiza nkamusingiriza ukuntu yanteruye akandohora kandi akangirira ubuntu bugeretse ku bundi akampa ihirwe ryo kubana na we ahera mu Ijuru ubu nkaba mpaganje kandi nkongera nkamushimira ubuntu bana banjye yabagiriye abatoranya muri benshi bityo akabiyegereza akabaha kwumva ijwi ry’Ijuru mukiri mu Isi nanjye nkamushimira yuko mubo yohereje kuza kuganiriza ibiremwa bikiri ku Isi nanjye ndimo. Yezu Kristu rero ntiyitaye ku cyaha cyanjye kandi ntiyitaye ku bubi bwanjye yankijije ankijije kandi ntiyigeze angirira inzika bityo nanjye rero nahise mukurikira wese wese ibyishimo biransaba urukundo rwo guhora iteka murangamiye kandi rwo guhora iteka mutekereza urukundo rwe ntirwigeze rushira kuva ubwo rero kandi kuva nanataha mu Ijuru ndacyakunda Yezu Kristu kandi ndanamukunda cyane kugeza n’ubu ngubu ndamusingiza kandi nkamuramya uko bwije n’uko bukeye kandi nkamusingiriza ubuhanga n’ubuhangange bwe nkamusingiriza ukuntu atora kandi nkamusingiriza n’ukuntu abohora n’ukuntu arohora nkamusingiriza ukuntu abatora n’ukuntu yabatoye n’ukuntu yabiyegereje n’ukuntu yaduhaye ububasha bwo kuza gusabana namwe mukiri ku Isi n’ukuntu yakunze ibiremwa bye akemera kubyitangira kugeza na n’ubu ngubu rero agihorana impuhwe kandi akigira impuhwe z’ikiremwa akaba ataza kurimbura kandi Muntu acumura uko bwije n’uko bukeye rero Yezu Kristu ntarebe ibyo byose bikorwa ngo ahite aza ajajange Isi ayirimbure ayimareho ahubwo za mpuhwe ze z’igisagirane zihora iteka zimutanga imbere kandi akumva gutakamba no gusaba kwanyu bityo agacururuka kandi akababarira ikiremwa akabarengera kandi akabongerera iminsi yo kwisubiraho kubera ko muba mwabatakambiye kandi mwabasabiye Yezu Kristu rero arumva kandi arakira Yezu Kristu asubiza ibyifuzo byanyu kandi buri wese mumuhereje aramwakira akamubohora. Hari ubwo rero kenshi mujya musabira abantu benshi bakabohoka kandi bakarohoka n’ubwo bwose Yezu Kristu ataza ngo ababwire ajye muri total ababwire ati nakoze kiriya nabohoye gutya cyangwa nabigenje kuriya ariko nimwumve yuko abikora akababohora kandi akabatabara kandi agahitako anabandikira igeno ryanyu mu Ijuru kandi akabandikira igikorwa cyiza mwakoze.
Ndagira ngo mbabwire ngo muri guhunika ubukungu bwanyu ahatagera umugese ndetse n’imungu kandi ibyanyu ntabwo biri kononekara aho muri kubibika ni mu bubiko bwiza butuje kandi butekanye kandi muri gukomeza kwandikisha ibyiza mu Ijuru ntore za DATA kandi bana banjye nkunda bana banjye nakunze bana banjye nahawe na Yezu Kristu kugira ngo nze kwifatikanya namwe muri uru rugendo kugira ngo nze kubaganiriza no kwishimana rwagati muri mwebwe ibyishimo nari mfite kandi urukundo mfite ntabwo nari kurwihererana njyenyine mu Ijuru n’abandi baba bafite ibyishimo byinshi twese turi gusabana twese twuzuye ibyishimo ahubwo nashimye yuko yemeye ko nza no kubibasabagizamo mucyambaye umubiri kugira ngo namwe mukomeze mufate kuri ibyo byishimo kandi mufate kuri ibyo binezaneza nkomora mu Ijuru kandi nahawe na Yezu Kristu namwe mbibasabishemo kandi mbibasabanishe nabyo bityo mwishime kandi mwishimire urugendo rwanyu mwishimire intambwe mugenda mutera kandi intambwe mugenda mutezwa kuko Yezu Kristu abereka ububasha bwe kandi akabereka urumuri rubahora iteka rubamurikira mu rugendo rwanyu kugira ngo mutavaho mucika intege cyangwa mukaba mwateshuka ku murongo mwashyizwemo.
Ndi kumwe namwe rero mu rugendo rwanyu uko bwije n’uko bukeye nkomeje kwifatikanya namwe mu bikorwa byinshi bitandukanye kandi nkomeje gufatanya namwe kurohora Isi ndetse n’abayituye mu gukomeza gukiza benshi kandi mu gukomeza kubabohora turi kumwe ntore za DATA nkomeje kwifatikanya namwe muri uru rugendo; muri aka kanya rero bana banjye kandi ntore za Nyagasani Yezu Kristu mfatikanyije namwe kurohora benshi kandi mfatikanyije namwe mu kubohora benshi kuko hari benshi cyane basaga nk’aho bari basinziriye kandi hari benshi cyane bari bari mu mwijima ariko isengesho mukoze rimanutse rimeze nk’urumuri rugurumana bityo bakaba bavuye mu mwijima buri wese yagiye ashyira ikiganza ku rumuri rwabamanukiye bityo mwamanuye rero incundura zikomeye cyane z’urumuri mu buryo buri wese yagiye afata urumuri bityo akaruzamukiraho akanya nk’aka ngaka rero bakaba bamaze kwinjizwa mu rumuri rwa DATA bakaba bamaze gufata inzira y’urugendo kandi bakaba bamaze kubona icyerekezo bagiye gukomeza kunyuramo kandi bakaba bamaze kubona aho bagiye gukomeza gututerera inzira zabo babifashijwemo namwe; namwe rero ndabona musa nk’aho muri imbere yabo mufite amatara mukaba mukomeje kubahamagara ngo baze babakurikire. Nabo rero bari gukomeza bakataza baza birukanka babasanga kugira ngo babasingire kuko bari kubona ahantu muhagaze hari urumuri rwinshi kandi bari kubareba babona muhagararanye na Yezu Kristu bakaza bihuta kugira ngo babashyikire kugira ngo babagereho bityo babashe kwishimana namwe kuko aho bari bari kubona mufite ibyishimo rero bari kuza birukanka namwe ntimuri guhwema kubahamagara no kubarembuza ngo babanguke babagereho. Nimukomeze rero murembuze benshi kandi mukomeze muhamagare benshi turi kumwe ndabashyigikiye mu rugendo rwanyu kandi mu bikorwa byanyu bya buri munsi turifatikanyije ntore za DATA kugira ngo turangwe no kurohora kandi turusheho gukiza Isi ndetse n’abayituye.
Hari n’abandi benshi rero bari barwaye ku bw’umubiri bari barwaye ibyo byose bari batejwe na roho mbi kandi bari batejwe n’abagizi ba nabi Sekibi yasabitse imitima yabo bakaba rero bitwa abarozi bakaba bari baroze bagenzi babo akanya nk’aka ngaka rero ibyo bari bagiye baha bagenzi babo abo barozi tukaba twagiye tukabitesha agaciro amagingo nk’aya ngaya kandi akanya nk’aka ngaka bakaba bari kugarura ubuyanja babigiriye inkunga y’amasengesho yanyu kuko amasengesho yagiye ameze nk’akayaga kari guhuhera bityo ibyo bari bariye kandi ibyo bari boherewe byose bigenda biteshwa agaciro kuko Roho Mutagatifu yagiye abamanukira mu mitima yabo kandi akabinjiramo bityo akagenda asunika buri kimwe cyose cyari kigiye cyabinjiramo kikaba cyari cyatangiye kubavutsa ubuzima muri aka kanya rero bakaba basubiranye amahirwe y’ubuzima kubera inkunga y’amasengesho yanyu ntabwo byaciriye aho rero no ku barozi bagezweho berekwa yuko n’ubundi ibyo bari gukora atari byiza akanya nk’aka ngaka bakaba bafite imitima ihagaze bakaba bari kwibaza ibyo bakoze kandi bakaba bari kwibuka yuko ibyo bakoze atari byo ari abateje amashitani ari n’abatanze ibyo kurya byanduye kugira ngo bagenzi babo bapfe ariko akanya nk’aka ngaka Roho Mutagatifu yagiye kubakomangira kugira ngo abereke yuko ibyo barimo atari ibyiza bityo rero bakaba bibona basa nk’aho bari mu muriro ugurumana kandi bari mu muriro uri kubatwika bakaba bari gusaba Uhoraho Imana kugira ngo abatabare kandi abarengere abakize uwo muriro na we rero Yezu Kristu akabereka yuko bagomba kureka ikibi muri aka kanya rero mukoze igikorwa gikomeye cyane; ndagira nti nimukomeze mwinjire mu isengesho mukomereze aho ngaho mukomeze mubikorane igishyika cy’urukundo umwete ndetse n’imbaraga mukomeza gukunda Nyagasani Yezu Kristu akomeze kubagenga muri byose kandi akomeze kubaha Roho Mutagatifu we akomeze abayobore kandi akomeze abatere ubutwari muri byose bityo murusheho gukora ikiri icyiza kandi murusheho mu gukataza mu gukora ikiri icyiza kandi murusheho kubohora ibiboshye turi kumwe; inkunga yanyu y’amasengesho ni inkunga ikomeye cyane kandi igikorwa nk’iki ngiki muba mukoze ni igikorwa gikomeye cyane ari yo mpamvu Sekibi abafitiye umujinya kandi akaba abafitiye urwango kuko mubohora benshi kandi mukamwambura benshi kandi mukaba murushijeho gusenyagura ingabo ze mukaba murushijeho rero kuzamura benshi mubinjiza mu rumuri rw’Imana isumba byose nimukomeze mugirire amahirwe muri Yezu Kristu kandi mukomeze mugirire umugisha muri Yezu Kristu ntore za DATA nanjye nkomeje kubifuriza umugisha no gukomera no gukataza muri uru rugendo kwambara imbaraga ndetse n’ubutwari bibakomeza muri uru rugendo kugira ngo mukomeze mushyigikirwe n’ububasha bwa DATA uko bwije n’uko bukeye murangazwe imbere na Yezu Kristu mukomeze guturiza mu gituza cye kandi mukomeze kuragirwa n’ubuntu bwe inkoni ye ya gishumba iragira ibiremwa byose mu Isi ikomeze ibaragire kandi ikomeze ibabungabunge uko bwije n’uko bukeye.
Mbifurije ijoro ryiza kandi mbifurije amahoro ntore za DATA nimukomeze mugubwe neza turi kumwe kandi nanjye nkomeje kubasabagizamo ibyishimo kandi nkomeje kubaha urukundo rwanjye kandi nkomeje kubahereza ingabire y’urukundo kugira ngo mukundane namwe ubwanyu kandi mukunde n’abandi bityo ibyishimo bibe igisagirane muri mwebwe kuko mbibagabira nanjye narabihawe na Yezu Kristu nkaza muri mwebwe rero mbifite ari igisagirane kugira ngo mbibuzuze urukundo ndetse n’ibyishimo bana banjye.
AMAHORO, AMAHORO, NTORE ZA DATA TURI KUMWE NDABASHYIGIKIYE MU RUGENDO RWANYU NIMUKOMEZE MUGUBWE NEZA, AMAHORO, AMAHORO NDAKUNDA CYANE, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, AMAHORO, AMAHORO!