UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 15 GICURASI 2024

Ndabahobereye bana banjye, ndabasanganiye bana banjye, mbahaye umugisha nimugubwe neza, kuko mbasenderejemo urukundo rw’Uhoraho, nimugire amahoro, nimugire gukomera kandi mugire kugubwa neza, kandi nimukomeze mukataze mu nzira murimo, kuko mukurikiye Imana Umusumbabyose ubakomeza kandi akabashyigikirira mu rukundo rwe iteka n’iteka kandi akabahaza ineza ye; nimukomeze mube amahoro kandi mukomeze kuba urukundo mwuzure urukundo turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mbarangaje imbere mu bikorwa mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko nkomeza kwifatikanya namwe bana banjye, kugira ngo ngire ibikorwa byinshi nkorana namwe; mu rugendo rero nimumenye mudashidikanya ko Uhoraho Imana ari we ubarangaje imbere kandi ari we ubahamagarira kubaho mu rukundo rwe umunsi ku wundi, nanjye rero nkaba nkomeje kubakomezamo ubutwari n’ukwemera kugira ngo mbahaze kandi ndusheho kubanezeza kandi mbarushirizeho kubuzuza ibyishimo bityo mu buzima bwanyu muhore iteka mutemba itoto kuko Uwiteka Imana abitayeho abarengera kandi abakomeza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Nimwizihirwe muberwe kandi munogerwe turi kumwe mbarangaje imbere, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mbabereye maso mbabereye ku rugamba, nimwizihirwe muberwe ntore z’Imana bana banjye nkunda, bana banjye, bana b’Umusumbabyose, mwebwe abatagatifu twishimira kuza kubana namwe no gutaramana namwe, kugira ngo turusheho kubuzuza urukundo rw’Uhoraho, Uwiteka Imana yarabarebye abona bikwiye kandi bitunganiye umugambi we muri mwe, ahitamo kubagirira neza kandi koko yabagiriye neza, kuko ibyiza by’Ijuru muhabwa kandi mugabirwa amanywa n’ijoro ni ibyiza by’agatangaza no kuba Ijuru ribiyigishiriza buri kimwe cyose kandi mukaganirizwa n’ab’Ijuru bakaba barururukiye kubana namwe mu buryo budasanzwe, ni ibyiza kandi ni ineza mwagiriwe, Uhoraho Imana yabagiriye ubuntu kandi yabagiriye ineza igeretse ku yindi kandi ineza itagereranywa n’ibindi bintu kuko Uhoraho Imana akomeje kubagaragarizamo urukundo rwe kandi akaba akomeje kubahaza no kubaha kwizihirwa no kunezerwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Bana banjye ntacyo muzaburira mu biganza by’Uhoraho, kandi ntabwo muzigera mukena, ntabwo muzigera musonza, Uwiteka Imana azabana namwe azabakomeza kandi azabashyigikira kandi azakomeza kubigaragariza kandi abahe kuzura ineza n’urukundo bye, bityo mu buzima bwanyu bwa buri munsi mwumve ko Uwiteka Imana ababereye maso kandi ababereye ku rugamba; nimugire umugisha w’Imana kandi muhorane urukundo rw’Uhoraho, mbahaye umugisha ubakomeza kandi ubashyigikira bana banjye, bana b’Imana, nteze ibiganza mu kubakira kandi nteze ibiganza mu gukikira buri wese, kandi mu gukomeza kubategura kugira ngo mukomeze kuba abana bizihiye Uhoraho Imana Umuremyi.

Namwe rero nimwumve ko Uhoraho Imana abishimira kandi abanezerewe umunsi ku wundi natwe abatagatifu tugahora tubanezerewe, ari yo mpamvu dukunda kandi tukishimira kwibanira namwe no kugendana namwe, kandi tukururukira kubasabanisha n’Ijuru ryose; erega bana banjye iyo tumanutse tuza dufite ubwuzu n’urukundo n’ibyishimo byinshi kubasanganira muri ubu buryo kandi kubaganiriza muri ubu buryo bidutera ibyishimo kandi bikadutera kunezerwa, ngaho nimunezerwe kuko Uwiteka Imana abakomeje kandi ababereye maso mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, Uwiteka Imana abaha umugisha we kandi akabasendereza urukundo rwe rukomeye, ntacyo muzaburira mu biganza by’Uhoraho Imana bitagatifu, kuko muzakomeza guhabwa buri kimwe cyose mugakomeza urugendo kandi mugakomeza kwizihira Uhoraho Imana Umugaba kandi Umugenga wa byose.

Bana banjye nururutse nje kubana namwe ngira nti “Nimukataze mu kwakira urukundo rwa Yezu Kristu mu mitima yanyu, ni urukundo rusa rusa kandi ni amahoro masa masa kandi uwo yagiriye neza amugirira neza kandi uwo yahaye aramwongera no kumwongera; mwarahawe rero Yezu Kristu yarabahaye, ni yo mpamvu akunda kugendana namwe kandi akabagenderera, akabongera no kubongera kuko ibyiza yabahaye akomeje kugenda abisukiranyaho ibyinshi by’agatangaza kugira ngo mukomeze guhabwa ibyo byiza bye by’agatangaza”.

Bana b’Imana kandi bana ba DATA mwatowe kandi batoni mwatoranyijwe, nimwizihirwe kuko iteka ryose nishimira kuza kubana namwe, kandi bana banjye mwizihirwe koko kuko mbasabira umugisha ku Mana, namwe mukomeze muhamye ibirindiro byanyu, ntimugacogore mu rugendo kandi ntimugacike intege, nimumenye ko mugomba guharanira icyiza, ikibakomeza n’ikibubaka, mukabaho mu rukundo n’urugwiro, mu byishimo bibakomeza kandi bibashyigikirira mu rukundo rw’Imana, igihe nk’iki ngiki nimwakire imbaraga, igihe nk’iki ngiki nimwakire umugisha, mwakire urukundo rukomeye mukomeze urugendo, intambwe z’ibirenge byanyu mukomeze muzihate inzira, ntimugacogore mu rugendo turi mu rugendo, ntimukarambike intwaro kuko turi ku rugamba tugomba kurwanya umubisha, ntimukicare mugomba guhaguruka tukagendana kandi tukabashyigikirira mu rukundo rw’Imana yabakunze yabahanze ikabahangira umugambi mwiza nk’uyu nguyu ukomeye mu gukomeza kwiberaho mu rukundo rw’Imana.

Bana banjye rero Isi ndayizi nayibayemo, mu buzima nanyuzemo mu Isi nta mahirwe nagize yo kubana n’Ijuru nk’uko mubana naryo, nta mahirwe nagize yo kugendana n’Ijuru nk’uko mugendana naryo, ni byo koko Yezu Kristu byo naramubonye kandi koko naramubonye kandi anyereka urukundo rwe anyereka imbabazi ze, kandi anyereka imbabazi ze z’agatangaza zihanitse zisesuye, we udacira urubanza abanyabyaha ahubwo akabareshya abahamagara akabatamika umunyururu w’urukundo akabakurura kugira ngo amusange, bityo akabohora ikibi cyari kiboshye abanyabyaha akagicagagura, bityo ikibi cyatumaga Mwene Muntu kandi uwitwaza ko ari umunyabyaha yitandukanya na Yezu Kristu, Yezu Kristu akagikuraho, bityo agasendereza Mwene Muntu urukundo rwe umunsi ku wundi akamukurura amwiyegereza, ibyo narabibonye mu buzima ndi mu Isi, ariko amahirwe mufite ararenze kandi amahirwe mufite arahanitse bana banjye.

Erega ni uko mutabyumva kandi ni uko mutabirebesha amaso ngo mubone ukuntu Ijuru ribagirira neza kandi nyamara mwiberaho mu Ijuru n’ubwo mubona mukiri ku Isi, Ijuru ryarabagendereye mubana naryo muhorana naryo umunsi ku wundi, kuko tubuzuza urukundo n’urumuri rw’Imana kandi mukabaho mu busabane bwacu abamalayika ndetse n’abatagatifu twifatikanyije namwe ubutaretsa kandi ubudahwema, ari na yo mpamvu tuba twabukereye kandi duharanira iteka kuza kwihuza namwe kandi kuza kwibanira namwe no kubaganiriza muri ubu buryo, bikadutera ibyishimo bikomeye cyane; njyewe rero ho ndabakunda bikomeye bana banjye kandi biranshimisha, bikanezeza umutima wanjye kandi bikantera kwizihirwa, iyo nje kwifatikanya namwe kandi iyo nje kugendana namwe muri ubu buryo, nza nishimye nogewe kandi nezerewe.

Ngaho rero namwe nimwishime munogerwe kandi munezerwe, igihe nk’iki ngiki mwishimire kubana natwe, igihe nk’iki ngiki mwishimire kugendana natwe, kuko mbahaye umugisha kandi nkaba mbasenderejemo urukundo rwa DATA, nimurwambare murukenyere kandi murukindikize igihe nk’iki ngiki mwibereho muri uru rukundo rw’Imana kandi mukatarize icyiza, ndabakunda biremwa kandi mukomeze kubaho mu musabano wacu wa gitagatifu kuko dukomeje kubagenderera tubahaza ineza n’ibyishimo muri Yezu Kristu, abatagatifu twarururutse kugira ngo twihuze namwe kandi twifatikanye namwe mu buryo budasanzwe, n’abamalayika barururutse duhorana namwe tugendana, nimujye murangwa no gusingiza Imana aho muri hose, umwanya ku wundi umunota ku wundi kuko natwe mu buzima bwacu twicara dusingiza Uhoraho, tumuramya kandi tumurata, tumukuza ubutitsa kandi tumushengereye kuko tubaho mu byiza bidakama kandi mu byiza by’agatangaza; erega iyo tubasanze bana banjye, tuba tuje kubaganiriza kandi tuba tuje kubuzuzamo ibyo byishimo duhoramo kandi tubana nabyo, nimukomeze rero mube muri ibyo byishimo kandi mube muri urwo rukundo, muhorane uwo munezero nanjye turi kumwe mu kubakomeza no kubasenderezamo iyo neza n’amahoro n’urukundo rw’Imana, kandi nkomeje kubaha umugisha.

Ntabwo mbasiga rero umunsi ku wundi ndabarinda kuko singomba kubasiga kandi sinanabikora, kuko ndabakunda cyane bana banjye, aho muri hose mba mbareba cyane, nkaharanira kubarundarunda kandi nkaharanira kubahuriza hamwe nk’abana banjye, nk’intore zakunzwe, nk’intumwa zakunzwe, nk’inkoramutima za Jambo kandi nk’utwana twanjye nishimira; erega bana banjye muri abana banjye, narabakunze nimuture mu rukundo rwanjye mubeho mu mutima wanjye, mwishime munogerwe kandi munezerwe iteka n’ibihe byose, mparanira kubaha umugisha kandi nkabakomeza iteka, kugira ngo nkomeze gushyigikira ibikorwa byacu muri mwe.

Nimugire amahoro bana banjye kandi mwakire kugubwa neza turi kumwe, mbahaye umugisha w’Imana kandi mbasenderejemo urukundo rw’Uhoraho, mbifurije kugubwa neza kuri buri wese kandi mbifurije gukomera, gukatariza icyiza kudasubira inyuma, kudasubika urugendo rwanyu, kuzirikana yuko Uwiteka Imana ari namwe mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ngaho nimugire amahoro, ngaho nimube amahoro, nimugubwe neza bana banjye; mu iri sengesho rero mukoze narikoranye namwe, nururutse ndi n’abatagatifu benshi, imbaga itabarika tuje kwifatikanya namwe muri aka kanya, tuje kubakomezamo ubutwari, kubahaza imbaraga, kubuzuzamo urukundo rukomeye, kugira ngo mukomeze kubaho mu gushaka kw’Imana, kugira ngo mukomeze gukatariza icyiza.

Mbahaye rero umugisha kandi ndabakomeje bana banjye, kandi muri aka kanya mbashimiye ubwitange bwanyu, ukwirekura kwanyu, igishyika cyanyu cya buri munsi kugira ngo mwinjire mu isengesho ndabibashimiye; bana banjye hari byinshi dukoranye, hari benshi dukijije, hari benshi turohoye kandi hari benshi dukomeje kugenda dushyira ejuru tubakura hasi aho umwanzi Sekibi yari yarabatabitse, tuzamura benshi mu rukundo rw’Imana kugira ngo duhaze bose urukundo rw’Uhoraho.

Mbahaye rero umugisha bana banjye kandi mbahaye gukomera, gukomeza urugendo no kugubwa neza, nimwakire amahoro y’Imana kandi mwakire urukundo rw’Imana mbahaye umugisha, mbahaye kunogerwa kandi kwizihirwa umunsi ku wundi turi kumwe, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba twana twanjye, nkoramutima za Jambo, biremwa mwakunzwe, biremwa mwatoranyijwe, bana banjye, urukundo Yezu Kristu akunda Kiremwa Muntu ni urukundo rukundo rukomeye, kandi namwe urukundo yabakunze ni urukundo rukomeye, n’urukundo yankunze nkiri mu Isi ni urukundo rukomeye, namwe mujye mumusingiriza ibyo abakorera mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kandi ineza yabagiriye mu buzima bwanyu ntimuzayibagirwe, ntimuzigere musubiza amaso inyuma ukundi, nimwihatire gukataza mu kwakira urukundo rw’Imana, kumenya ibikorwa by’Uhoraho, imigirire n’imigenzereze y’Uhoraho, bityo mu buzima bwanyu murusheho gukataza mu kwakira urumuri rw’Imana, kubaho mu rukundo rw’Imana mu mahoro ahebuje kandi ashamaje atangaje.

Nimugire umugisha kandi mugire ubugingo turi kumwe, mbahaye umugisha, bana abanjye, abatagatifu twazanye barabatashya cyane kandi barabaramutsa, nimwakire indamukanyo yabo muri uwo muhoberano wa gitagatifu, namwe ubwanyu nimuhoberane mwumve ibyishimo tubafitiye n’urukundo tubagirira, bityo mwumve ko twaje tubasanga tubakunze, kandi iteka n’iteka tubasanga tubakunze, kugira ngo turusheho kubazamura ejuru mu rukundo rw’Imana; ntabwo muri inkorabusa kandi ntabwo muruhira ubusa, ibyo mukora bikomeje kugirira Isi ndetse n’abayituye akamaro, ariko namwe ubwanyu bibagirira akamaro mu buzima murimo no mu buzima buzaza, kuko mwiteganyiriza ibyiza by’agatangaza kandi ibyiza byanyu aho mubibika aho mubihunika ntihagera imungu kandi ntihagera umugese, nimukomereze aho bana banjye, ntimugacogore dore ibicantege ni byinshi, ibirangaza ni byinshi mu rugendo mugomba kumenya ubwenge kandi mugatira icyiza tubabwira, mukakira icyo tubahereza cyiza, bityo icy’umwanzi mukihatira kukirekura kandi mukihatira kugisiga, bityo mugakomeza kwiberaho mu musabano wacu wa gitagatifu kandi mugakomeza kwiberaho mu rukundo rw’Imana.

Mbahaye umugisha kandi mbasendereje urukundo rwa DATA, nimukomere kandi mugubwe neza turi kumwe, mbahaye umugisha w’Imana, nimugire umugoroba mwiza bana banjye, nimugire gukomera bana banjye, nimugire kugubwa neza, urukundo, amahoro y’Uhoraho Imana nibibe muri mwe, ndabakomeje kandi mbashyigikiriye mu rukundo rwanjye iteka ubuziraherezo, nimubeshweho n’umugisha w’Imana kandi murangwe no kwibera mu biganza byanjye, kuko mbakunda nimunkundire tubane kandi tugendane umunsi ku wundi, mbasendereje umugisha n’urukundo rw’Imana rukomeye.

AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE, MBASEZEYEHO MURI UBU BURYO, NGIYE GUKOMEZANYA NAMWE MU BUNDI BURYO, MURABIZI SINABASIGA KANDI SINABIKORA NTIBIKABE, KUKO ITEKA N’ITEKA NDI KUMWE NAMWE, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA UBAKUNDA CYANE, NIMUGIRE AMAHORO BANA BANJYE KANDI MUGIRE GUKOMERA, N’ABATAGATIFU TWAZANYE BOSE TURABISHIMIYE KANDI TURABANEZEREWE CYANE, NIMUKOMEZE KUGUBWA NEZA MU RUKUNDO RW’IMANA NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO, UMUGOROBA MWIZA, IBIHE BIHIRE KURI BURI WESE NDABAKUNDA BANA BANJYE, BIREMWA BY’IMANA MWAKUNZWE, NIMUBE AMAHORO NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *