UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 29 UGUSHYINGO 2023

Nimuhorane ubuzima, Ntore z’ Imana, bana banjye nkunda, nshyigikiye. Muri aka kanya ndabasanganiye kandi ndabagendereye mu rukundo rwinshi, kandi nje kubasendereza ibyiza by’ agatangaza Uhoraho Imana ahora iteka ryose ampereza, kugira ngo mbibazanire mbibashyikirize kuri buri wese, ndusheho kubakungahazaho ubukungu bw’ Ijuru, namwe murusheho kuba abahire, mwahiriwe mukiri ku Isi, kuko mu buzima bwanyu turushijeho kugenda tuhahunda ihirwe, ibyishimo ndetse n’ urumuri rw’ Uhoraho, uko bwije n’ uko bucyeye, kuko dukomeje kubasanganira no kubagenderera nk’ Intwari zo mu Ijuru zaritashye, kugira ngo namwe dukomeze kubatoza gitwari, mukomeze kwifatikanya natwe Intwari zo mu Ijuru twamaze kuritaha, namwe Intwari mukiri mu Isi mukomeze kugendana natwe, kuko dukomeje kubarangaza imbere, mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo tubateze intambwe kandi dukomeze kubatoza ikiri icyiza aho kiva kikagera.

Mbasendereje amahoro n’ umugisha by’ Uhoraho, kandi mbahaye urukundo rw’ Imana nyirizina kugira ngo rubabemo, bityo iminsi yose mujye muhora mwituriye mu Ngoro ya Nyagasani, kuko yabakinguriye ibyiza bye by’ agatangaza, kugira ngo bibabemo, bibururukiremo iminsi yose, namwe mwishime, munyurwe, kandi muhore munyotewe n’ uko Uhoraho Imana agomba kubabera Umuyobozi, Umurengezi, kuko ariwe ubatazanurira amayira mugatambuka, akabakingurira mukinjira, akabacira inzira aho zitari ziri zikahaboneka, kuko ari Umushobozi w’ ibyananiranye, kandi akaba yitwa Ushoborabyose. Igihe cyose rero, ntimuzigere mugira ubwoba kandi ntimuzigere mugira ubwo mwakwiganyira cyangwa ubwo mwayoberwa, kuko Uhoraho Imana akomeje kubitaho mu kubareberera, mu kubarengera, mu gukomeza kubateza intambwe, mu gukomeza kubatoza icyiza, kugira ngo urukundo rwe rukomeze gutura rwagati muri mwebwe nyirizina. Ndi kumwe namwe Bana banjye nkunda, Ndi Mutagatifu Mariya Madalena uhora mpihihibikanwa n’ urukundo rwanyu, rwanjye Bana banjye, kugira ngo nkomeze ndubasendereze, kandi ndubasukeho uko bwije n’ uko bucyeye.

Urukundo rwanjye muri mwebwe ni ingenzi, kandi urukundo rwanjye muri mwebwe ni urw’ agaciro kandi ni urw’ agatangaza, kuko nshaka kubashyira mu rukundo rw’ Imana rwagati nyirizina, kuko iyo ngeze muri mwebwe simbasiga amara masa, hari ibo mba nabazaniye kandi hari icyo mbahereza, hari icyo mbasigira, simbasiga uko mbasanze, uko bwije n’ uko bucyeye hari ibikorwa nkorana namwe kandi hari aho mbakura nkagira n’ aho mbashyira. Uko bwije n’ uko bucyeye rero nkomeza kubashyira mu ntera.

Nimwishime, mwizihirwe kandi munezerwe, munezezwe n’ uko muri Intore z’ Ijusru kandi mukaba muri abana bishimirwa na DATA Uhoraho Imana, mukaba muri Intore dukomeje gutoza gitore, kandi mukaba muri Intwari dukomeje gushyigikira, kugira ngo ibikorwa byanyu bihore ari ibikorwa by’ agaciro, ibikorwa by’ umugisha, muhesha DATA Uhoraho Imana ikuzo ndetse n’ icyubahiro.

Mbahaye urukundo n’ umugisha bikomoka kuri Uhoraho,  mbahaye umugisha ukomoka kuri Uhoraho, mbahaye guhora iteka ryose mukatarije icyiza, ubudahwema, ubutadandabirana, muhore iteka ryose mushyize imitima yanyu hamwe, ibikorwa by’ Ijuru bikomeze kwigaragariza muri mwebwe ubutaretsa, bityo abatuye isi bakurizeho kumenya urukundo rw’ Imana iganje rwagati muri mwebwe, iyabarundarunze, ikaza kwisabanisha namwe, iyabarundarunze kandi ikomeje kubarundarunda ikabasanga uko bwije n’ uko bucyeye ikabahuriza hamwe nk’ abana bayo bizihirwa nayo kandi abana bayo yikundira.

Mwarahiriwe kandi mukomeje guhirwa, kuko Uhoraho Imana abitayeho kandi akaba akomeje kubarengera. Kwibanira n’ Uhoraho ntako bisa, kugendana nawe ntako bisa, kuyoborwa n’ Ijuru ntako bisa, kugendana n’ Ijuru ni iby’ agaciro kandi ni iby’ agatangaza, birahebuje cyane. Niyo mpamvu benshi mu Isi kugendana n’ Ijuru bibagora, kandi bikabayobera, bikababera inshoberamahanga. Nyamara koko kugendana n’ Ijuru ni iby’ ababihawe kandi ni iby’ ababitorewe, no kumva ijwi ry’ Ijuru no kugendana n’ Ijuru bana banjye, ni iby’ ababihawe. Hari benshi bashaka kubyirukaho kubera ko batabihawe, ntibabibashe kandi ntibabishobore kuko batabifiye ubutore. Mu Isi rero buri muntu wese aba afite igikorwa cye, buri muntu wese mu Isi aba afite igeno rye yagenewe, buri wese aba afite uko abana n’ Ijuru n’ uko agendana n’ Ijuru, Hari  abo rero Uhoraho Imana aba yaragize ingarigari ze yarabiyegereje, akabamenyesha byose, amabanga ye nta na kimwe asize. Abo bose rero ni ababa babifitiye ubutore kandi ni ababa baratoranyijwe, bari mu mugambi wa DATA kugira ngo bamenyeshwe byose kandi berekwe buri kimwe cyose.

Ntabwo kugendana n’ Ijuru muri ubu buryo mugendanamo naryo ari ibya buri wese n’ ubwo bose baba babishaka kandi babikeneye, ariko Uhoraho Imana we ntabwo ariko aba yarabigennye, aba afite abo yabitoreye n’ abo yabitenganyirije, n’ abo yashyize ku murongo kandi afite mu mugambi we, ko aribo azagendana nabo. N’ abandi aba afite uko agendana nabo, ariko by’ umwihariko, akaba afite abo agendana nabo mu buryo bw’ agatangaza. Muri abahiriwe rero kuko muri mu batoranyijwe kugira ngo mumenyeshwe amatangazo, amakuru y’ iby’ Ijuru, mwerekwe buri kimwe cyose, mubwirwe buri kimwe cyose, mugendane n’ Ijuru mu buryo bw’ agatangaza. Uburyo rero turi gukoranamo namwe muri ibi bihe ni uburyo budasanzwe, ndabona ibyiza Uhoraho Imana yabagiriye ari ibyiza bigeretse ku bindi kandi ari ibyiza by’ agatangaza, by’ agahebuzo: ukuntu Ijuru ryakingutse , bityo natwe tukururuka tukongera kuza kwisabanisha namwe mu Isi, tukongera kugaruka mu Isi kuza kubahuza n’ Ijuru ryose kandi kuza kubasabanisha n’ Ijuru ryose, kugira ngo ibikorwa byanyu bya buri munsi dukomeze kubiha umugisha, urugendo  rwanyu mu Isi dukomeze turuhe umugisha, namwe mukomeze mwizihirwe no kubana n’ Ijuru no kugendana naryo.

Nanjye rero ngira igishyika cyinshi bana banjye iyo ndi kubasanga, nkaza nihuta kugira ngo mbagaburire ku byiza byo mu Ijuru,  ameza yanyu ntazigera aburaho ikintu, ameza yanyu ntabwo ajya aburaho igeno ryanyu, kuko buri munsi Abatagatifu tubategurira mu buryo bw’ Ijuru. Nimujye murya, munywe kandi mushire inyota, niko Uhoraho Imana yabikoze, nibibe bityo, kuko nta muntu washaka kuza kwitambika mu mugambi w’ Imana muri mwebwe, kuko Uhoraho Imana yabahaye, ntawe uzabanyaga, yarabambitse ntawe uzabambura, yarabatoye ntawe uzabigizayo, arabashyigikiye ntawe uzabahirika, yabahaye ijambo ntawe uzaribambura,  kandi yabahaye ubutorwe n’ ubutoneshwe. Yabashyize mu biganza bye, ntawe uzabakuramo, kuko uwo Uhoraho Imana afashe ntawe umunyeganyeza.

Murarinzwe kandi murahagarikiwe, nimukomeze mutambukane ishema n’ isheja Ntore z’ Imana, abakundwa b’ Ijuru. Twebwe Abatagatifu turabireba tukishima, tukanogerwa kandi tukizihirwa, cyane cyane njyewe by’ umwihariko, bana banjye kuko mbafite mu biganza byanjye, iyo mbona DATA akomeje kubahereza umugisha ndishima, nanjye nkabumbura ibiganza banjye, nkabona ukuntu mbateruye n’ ukuntu mbabumbatiye mu biganza banjye bikanezeza, nkasingiriza DATA ko yabampaye, bityo nkarambura ibiganza byanjye byombi ngahereza DATA ishimwe rimukwiriye uko biri n’ uko bikwiye, mushimira ko yabampaye kugira ngo mbabere Umubyeyi namwe mumbere abana. Nzakomezanya namwe urugendo, amanywa na nijoro, igitondo, kandi igihe cyose mba ndi kumwe namwe, yaba igicamunsi, yaba igicuku kinishye, yaba mu gitondo mu museso, mba ndi kumwe namwe, kuko sinabasiga Bana banjye, kuko ibyiza mbifuriza by’ agatangaza ari ibihebuje, kandi ndashaka koko kubashyira mu rumuri nyirizina rw’ Imana kugira ngo iteka ryose mujye muhora mumurikiwe mu ntambwe z’ ibirenge byanyu.

Nkomeza gutsinda rero no gutsemba Sekibi washaka kubavogera no kubagogera, kugira ngo nkomeze kuabashyigikira mu rukundo rw’ Imana no mu bubasha bw’ Imana isumba byose. Ndi kumwe namwe rero muri iki gihe mu kazi gakomeye, mu kazi katoroshye, kugira ngo nkomeze kwifatikanya namwe mu bikorwa, mu rugendo rwacu dukomeje kandi mu rugendo rwacu dukomeje kugaragazamo ibikorwa by’ indashyikirwa mu kurohora benshi, mu kuzahura Isi ndetse n’ abayituye.

Dufashe Isi yose mu biganza byacu, namwe ndi kugenda mbahereza benshi, kandi uko mugenda murohora benshi niko murushaho kurizwa mu ntera, kandi niko murushaho gutezwa intambwe, kugira ngo koko mukomeze  kurohora benshi kandi mukomeze gushyigikira benshi.

Bana banjye rero, mushobora kuba mwakipfobya cyangwa mukisuzugura. Oya ntimukipfobye kandi ntimukisuzugure. Uko muri munyuze umutima w’ Imana, uko muri munyuze ibitekerezo bya DATA, kuko Uhoraho Imana niko yabikoze kandi niko yabigennye, ni mwebwe yatoye kandi ni mwebwe yahereje ibikorwa bye, kandi ni mwebwe yahaye itara kugira ngo mumurikire abari mu mwijima, akaba rero akomeje kubashyigikira, kubabumbatira, kugira ngo ibikorwa byanyu bya buri munsi birusheho kuba ibikorwa bimunezeza kandi bimushimisha amanywa na nijoro. Kuri uyu munsi rero nabagendereye cyane kugira ngo mbahaze umugisha kandi mbahaze urukundo rw’ Uhoraho, nkomeze kubakungahazaho byinshi byiza by’ agatangaza, namwe murusheho gukura kandi murusheho kugenda mutona mu maso y’ Uhoraho uko bwije n’ uko bucyeye, kugeza ubwo bizajya bigaragarira buri muntu wese utuye mu Isi, kandi byanze bikunze bizamenyekana kandi bigaragarire buri muntu wese. Mwene Muntu yabyemera atabyemera, icyo Imana yashatse gukora muri mwebwe kizakorwa, Mwene-Muntu yakwitambika bimeze bite, Sekibi yakivurunga bimeze bite, umugambi w’ Imana muri mwebwe uzagerwaho, kuko n’ aho tumaze kugeza ibikorwa byacu ari ahashimishije, kandi abo tumaze kurohora akaba ari benshi, ibikorwa tumaze kugeraho bikaba ari ibikorwa bikomeye cyane. Dukomeje rero kugaragaza imbaraga zacu n’ ububasha bwacu mu buryo budasanzwe, twifatikanyije namwe kugira ngo dukomeze duhabure ab’ impabe, dukomeze tuzahure abazahaye, kandi abazimijwe n’ umwanzi tubagarure, abajyanywe bunyago tubagarure, kandi ab’ impabe tubahabure, dukomeze gucyura abana ba DATA tubazana mu rumuri kandi tubazana mu rugo rwa DATA, kuko hari aho Sekibi yabibye kandi hari aho Sekibi yabacukuriye. Naje rero kubataburura kandi tuje gusibangana icyo cyobo cy’ umwijima, kugira ngo turohore benshi kandi dukize benshi. Nimukomere kandi mukomeze kugira ibihe byiza, nifatikanyije namwe, nkomeje kubakomeza, kubashyigikira, kubateza intambwe no kubatoza icyiza, kugira ngo urukundo rw’ Imana rukomeze kubiyambika muri byose. Nimugire amahoro rero kandi mukomeze kugubwa neza, ndi kumwe namwe iminsi yose kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi nkomeze mbashyigikire. Muri aka kanya nkoranye namwe ibikorwa byinshi bihanitse kandi bihambaye, kuko twambuye umwanzi ijambo kandi tukaba dushyigikiye ibikorwa bya DATA, kandi tukaba dukomeje kubarinda, kubacungira umutekano, kubasesuriraho urumuri n’ urukundo by’ Ijuru. Mbahaye amahoro akomoka kuri Uhoraho Imana, mbahaye umugisha ukomoka kuri Uhoraho Imana, kuko dukoranye namwe ibikorwa byinshi bitangaje, kandi hakaba hari benshi tuzahuye bari bazahajwe n’ umwanzi, hari benshi bari bajyanywe n’ umwanzi bunyago tukaba tubagaruye, hari n’ abandi Sekibi yari yasamiye kugira ngo abamire bunguri tukaba tubumbye urwasaya rwe rwari rubasamiye, hari n’ abandi bari batejwe guta Umutwe, hari n’ abandi bari batejwe kwangara ku misozi, hari n’ abandi bari babuze epfo na ruguru, bari babuze uko bigenza kubera amikoro macyeya, ariko ububasha bw’ Imana, kandi urukundo rw’ Imana muri aka kanya muri iri sengesho ryanyu, dukoreyemo byinshi kuko tubohoye byinshi  kandi tukaba tubohoye abo bose bari bajyanywe n’ umwanzi bunyago, kandi tukaba dushyize byinshi ku murongo, kuko tuzahuye benshi kandi tukaba dushyize urukundo rw’ Imana muri benshi, kandi tukaba dutabaye abari babuze uko bigenza, bari babuze hepho na ruguru. Hari n’ abandi Sekibi yari yasabirije, kugira ngo arebe y’uko yabatesha Umutwe akabatesha agaciro. Ariko muri aka kanya turatabaye, turarohoye, benshi tubasendereje urumuri n’ urukundo rw’ Imana, abari bari mu mwijima tubashyize mu rumuri rw’ Imana. Murahetse rero kandi murateruye namwe, kuko mukomeje guheka benshi kandi mukaba mukomeje guterura benshi, mukaba mukomeje guheka benshi ku migongo yanyu, mukaba mukomeje kumurikira benshi. Nimugire amahoro ndabakunda, kandi muhorane umugisha w’ Imana, ibyiza mukorera abandi namwe mujye mubikubirwa karijana, ibyiza mukorera abandi mu bwitange bwanyu kugira ngo Isi irusheho kurohoka, mukomeze mubihererwe umugisha w’ Uwiteka Imana ubahoremo, ubane namwe iminsi yose, nanjye mbasabiye umugisha kuri DATA, nanjye mbujuje urukundo bana banjye, ntimuzigere mubura uko mwigenza, ntimuzigere mubura uko mugenza, kuko Uwiteka Imana akomeje kubitaho, kubaha umugisha we kugira ngo ubashyigikire mukomeze urugendo kandi mukomeze ibikorwa byiza bibaranga iminsi yose, ndi kumwe namwe. Nimugire amahoro kandi mukomeze kugubwa neza, ndabakunda, ibihe byiza, nkomezanyije namwe urugendo, ubwitange bwanyu nibukomeze bugirire Isi yose akamaro, turi kumwe ndabakunda bana banjye Ntore z’ Uhoraho, Ndi Mutagatifu Mariya Madalena. Bana banjye rero, byari byiza ko twigumanira muri ubu buryo, ariko murabizi hari byinshi mugomba gukora, kandi hari n’ ibindi muba mugomba kwinjiramo, byose rero bikaba bigomba guhabwa umwanya kugira ngo n’ ubuzima bwanyu mu isi bukomeze. Mbaye rero mbasezeyeho, nimukomere, ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo, nimugire amahoro, ibihe byiza, ijoro ryiza kuri buri wese, ngiye gukomezanya namwe, kandi turi kumwe murabizi, ndabahetse kandi nkomeje umujishi sinabasiga.

AMAHORO, AMAHORO, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA UBAKUNDA CYANE TWANA TWANJYE; AMAHORO, NIMUTURE MU MUTIMA WANJYE UBAFITIYE UBWUZU N’ URUKUNDO RWA KIBYEYI, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *