UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 07 KANAMA 2023

Nejejwe no kubaramutsa bana banjye nimugire ibihe byiza ndabahobeye mwese kandi mbasesekajeho umugisha kandi mbururukirijeho ibyishimo nimugubwe neza kandi mwishimane na Nyagasani Yezu Kristu wabakunze kandi akaba yarabakunze urukundo rutagabanyije. Nimukomeze rero kwishimira mu gituza cye kandi mukomeze gutekanira mu buntu abasesekazaho kandi abagabira umunsi ku wundi nanjye rero by’akarusho bana banjye nje kwishimana namwe muri aka kanya kandi nishimiye kuza gusabana namwe no gutaramana namwe ndushaho kubuzuza ibyiza by’Ijuru kandi ndushaho kubatazanurira amayira kugira ngo murusheho kururukirizwaho ingabire ndetse n’ingabiro z’Ijuru bityo bihore iteka bibahundagazwaho namwe mutezwe intambwe kandi mwurire intera mu byishimo byinshi kandi mukomeze gukatariza Uhoraho Imana mumusanganira uko bwije n’uko bukeye nta kibaziga kandi nta kibitambika nanjye niyemeje kuza gukorana namwe ibikorwa ndetse n’imirimo bitandukanye mu Isi nterana namwe intambwe kandi mbatera inkunga mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi mbahuza n’Imana kandi mbasesekazaho umugisha ukomoka mu Ijuru.

Nimugire kugubwa neza mwese kandi bana banjye mbahaye umugisha kandi nongeye kuza kwishimana namwe bana banjye ari nako nabazaniye rwa rukundo bana banjye mbazanira umunsi ku wundi naje kurubambika n’ubundi kandi naje kurubakindikiza narubakeneyeje kandi ndi kurubakindikizaho ndi kurubatera kandi bana banjye ndi no kurubasiga bityo rero mugende mutamatama impumuro y’urukundo kandi ubwiza bw’Ijuru ryose naje kububambika kuko Ijuru ryabakunze rero nta wabanga kandi uko Ijuru ryabahaye nta wuzabambura ahubwo ndagira nti nimukomeze mushyikirizwe ibyiza by’Ijuru ribahereza kandi ribagabira umunsi ku wundi nanjye ndushaho kubibabikira kandi ndushaho kubibasesekazaho kugira ngo mpore mbabuganizamo ibyo byiza kandi ayo mata mukamirwa n’Ijuru kandi ayo mata muherezwa n’Ijuru mukomeze kuyanywa neza kandi mwirinde kuyabogora nanjye ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbibafashemo muri urwo rugendo rutoroshye rwo mu Isi kandi mu bikorwa byanyu mutorohewe byo mu Isi uko mugendamo mu nzira uko bwije n’uko bukeye byose mba mbibona bana banjye ndaza rero nkifatikanya namwe nkabakomeza nkabahumuriza kandi nkabihanganisha kugira ngo dukomezanye urugendo kandi nkomeze mbapfumbate kandi nkomeze mbarandate muri byose.

Nimukomeze mwumve yuko mukunzwe n’Ijuru ryose kandi musabana umunsi ku wundi ndabakunda bana banjye ndi Mutagatifu Mariya Madalena ugendana namwe kandi nkabifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rwanyu mbafatiye iry’iburyo kandi nkomeje kubakindikizaho igishura cyanjye kandi nkomeje kubururukirizaho ububasha bw’Ijuru uko bwije n’uko bukeye uko umunsi utashye nanjye ndagenda nkajya imbere ya DATA nkamusaba nti akomeze abandindire bana banjye kandi akomeze abahagarike mu rugendo kandi akomeze abashyigikire kandi abakomereze intambwe z’ibirenge byanyu bana banjye mutazacika intege cyangwa mukaba mwasubira inyuma kuko mba mbibona neza ko mu rugendo muba mutorohewe kandi uko mugenda mutera intambwe umunsi ku wundi mukarushaho gukura kandi mukarushaho gukuzwa mu kwemera mukagenda mukura umunsi ku wundi mutera intambwe musanganira Ijuru ni nako imitego kuri Sekibi irushaho kuba myinshi kugira ngo arebe yuko yayibatega mugasubira inyuma ibyo byose rero nkabirebesha amaso yanjye bityo bana banjye nkabangukira kubatabara kandi nkaza kwifatikanya namwe kugira ngo hatagira ikibaca intege mu rugendo rwanyu kandi icyo atari cyo nifuza ahubwo jyewe icyo mbifuzaho ari ugukatazanya namwe iteka ryose kandi bana banjye nifuriza kuburiza intera bityo mukaba icyitegererezo cy’abandi kandi mukajya ku gasongero koko bityo abababonye bose bakabavomaho icyiza kandi ubabonye wese agahita abasomamo ikibatuyemo kandi ikibabamo n’Ijuru mubana naryo iryo ari ryo bityo buri wese agahita yibwiriza kandi akamenya uwo mubana na we n’uwo mukoreshwa na we bityo rero bana banjye icyo mbashakaho ni icyiza kandi icyo mbifuriza ni icyiza ku Mana bana banjye ndagenda nkajya imbere ya DATA nkamusaba nti Dawe umenyere abana kandi ukomeze kubarinda no kubahagarika mu rugendo rwabo none rero namwe bana banjye nongeye kubasaba nimukomere mukomeze urugendo mwe kudandabirana kandi mwe gucika intege kandi mukomeze kwihanganira mu bigeragezo mugenda muhura nabyo ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze kubikumira mbyigizayo kugira ngo hatagira ikibaca intege cyangwa ngo kibasubize inyuma mu rugendo rwanyu turi kumwe nzakomeza kwifatikanya namwe kandi nzakomeza kubambika imbaraga ndetse n’umugisha kugira ngo mukomere kandi mukomeze urugendo mu rugendo rwanyu turi kumwe ndabahumurije nimuhumure kandi ndabakomeje nimukomere nkomeje kubambika imbaraga kandi nkomeje kubahereza umugisha ubashyigikira kandi ubabumbatira bana banjye.

Nimugire rero kugubwa neza kandi mugire kwishimira muri Nyagasani Yezu Kristu bana banjye mbahaye urukundo rwanjye kandi mbahaye ibyishimo byanjye nimugubwe neza kandi mushyikirizweho ibyo byishimo by’Ijuru nimwumve ibinezaneza bitemba kuri mwebwe kandi mwumve neza ibinezaneza biri kubatemba ku mitima bityo bimanuke bimeze nk’agasusuruko kuko naje kubomora kandi naje kugendana namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi mbahumuriza kandi bana banjye mbaha agasusuruko ibinezaneza kandi no kwishimira muri Yezu Kristu wabakunze namwe mukaba mwaramukunze mwaramwihebeye kandi nawe arabakunda cyane umunsi ku wundi arushaho kuza kubareba kuko muri intore ze kandi mukaba muri abageni be umunsi ku wundi rero akaba aza kwifatikanya namwe kandi akaba aza kugendana namwe yabakoye amaraso ye amaraso ye y’igiciro niyo mpamvu rero atabareka cyangwa ngo abatererane by’umwihariko rero yaranabiyegereje abaha ubutore butambutse ubw’abandi ku buryo butangaje kandi ku buryo bw’agahebuzo mu buryo nk’ubu ngubu rero tuza kwisabanishamo namwe Yezu Kristu yabigizemo uruhare kugira ngo nze kubana namwe kandi nze kugendana namwe kuko yarebye akabona ari byo kandi bikwiye koko akabona bitunganye ko nza kwifatikanya namwe kandi nza kugendana namwe mu rugendo nk’uru nguru kandi nkaza kugendana namwe mu bikorwa nk’ibi ngibi kugira ngo ndusheho kubateza intambwe ndusheho kuburiza intera mbabwire byinshi byiza by’Ijuru.

Yezu Kristu yarabatoye kandi yarabatoranyije urukundo rwe rubahoraho kandi imbaraga ze ahora azibururukirizaho kuko muri intore ze agomba kureba umunsi ku wundi akabakumirira umwanzi bityo rero ukuboko kwe k’ububasha kugahora iteka kubarengera kandi ikiganza cye kigahora iteka kibakingira; nimukomeze mukingirwe na Yezu Kristu kandi akomeze ababuganizemo ibyiza bye kandi akomeze abavomere mutazigera mwumirana kandi akomeze abatohagire bityo mushishe kandi koko mukomeze kuba indabo nziza za Yezu Kristu kandi mukomeze kuba koko urumuri rw’amahanga yose nanjye bana banjye nkomeje kubibafashamo; erega bana banjye nanjye ndishima cyane kandi nkanezerwa iyo mbona Ijuru riri kubururukirizaho ibyiza kandi nkabona umuhate ndetse n’ishyaka Ijuru rirushije gushyiraho kandi rirushijeho kuza ribasanga kugira ngo ribateze intambwe kandi ribururukirizeho umugisha waryo nanjye ndishima cyane nkanezerwa iyo mbona DATA abitaho bana banjye nanjye ndishima cyane nkanezerwa nkarushaho kuza kwiyuzuza namwe no kwihuza namwe.

Ibicantege by’Isi ntibikabasubize inyuma kandi ibikangisho by’umwanzi ntibikabasubize inyuma kuko aza agatontoma kandi akasama agira ngo arebe yuko yabasubiza inyuma mu rugendo rwanyu mu bikorwa byanyu ariko nimuhumure mukomere naratsinze kandi n’Ijuru ryose ryaratsinze bana banjye icyo nkora mu Ijuru kandi icyo mbasabira umunsi ku wundi ni ikiri icyiza kuko niyemeje guhora imbere ya DATA musaba kandi mutakambira kugira ngo akomeze abururukirizeho ingabire ze kandi n’ububasha bwe kugira ngo koko muhore mukora ibitunganye kandi muhore mutunganiye amaso ye kandi igihe cyose mutazacika intege kuko koko narebye nkabona bikwiye kandi bitunganye bana banjye yuko ibyo mukora kandi ibyo mwakoze n’ibyo muzakora bitazaba imfabusa ahubwo nkifuza yuko byazaba ingiramumaro bityo mukazabihererwa umugisha kandi mukabyambikirwa amapeti igihe kitari iki ariko kandi n’iki gihe mukaba mukomeje guhabwa ibyiza ndetse n’ingabirano ari nako dukomeza kwihuza namwe nk’Ijuru ryose kuko ibyo tubazanira tuza kubagaburira kandi tuza kubambika umunsi ku wundi ari ibyiza kugira ngo mukomeze mutezwe intambwe kandi mukomeze mwurizwe intera mu by’Ukwemera kandi mukomeze gushyigikirwa n’Ijuru ryose nanjye rero nk’umubyeyi wanyu ubahora hafi nkomeje kuburiza intera kandi nkomeje kubahumuriza no kubakomeza bana banjye.

Bana banjye rero nimuze mwonke ku ibere ryanjye kuri uyu munsi naje guterura buri wese kugira ngo mushyikirize ku ibere ryanjye bityo buri wese muterure mwonse kandi buri wese muhaze nimuze mwonke kandi bana banjye kuko naje kubahaza kandi nabazaniye byose kuko mu ibere ryanjye murasangamo byose nimuze mwonke bana banjye nabemereye kandi bana banjye naje kwishimana namwe ngaho nimuze mugubwe neza mu rukundo rwanjye kandi mugubwe neza mu rukundo rwa Yezu Kristu kandi ari nako mukomeza gushimira Yezu Kristu munamusingiza kuko iteka ryose abahora hafi kandi agahora abarengera kandi na DATA Imana ihoraho umuremyo w’iby’Ijuru n’Isi kandi we wahanze byose we wabahanze akabahangira umugambi akabashyira muri iki gikorwa kugira ngo muhore iteka mugituyemo kandi mukiganjemo muhore iteka muguwe neza mu by’Ijuru byose kandi nanjye akanyemerera kuza gusabana namwe kandi akanyemerera yuko nza kubabera umubyeyi bityo namwe mukambera abana nanjye nzakomeza kubabera umubyeyi mwiza kandi nkomeze kubabumbatira bana banjye nzakomeza kubakingira kandi nzakomeza kubafubika nzakomeza kubabundikira kugira ngo agaca ari ko Sekibi katabatwara kuko nzakomeza kubabundikira nk’uko inkoko ibundikira udushwi igihe agaca kaje bityo kakabura icyo gafata kagasama ubusa kuko inkoko iba yabundikiye udushwi twayo. Nanjye rero bana banjye nzakomeza kubabundikira mu gishura cyanjye kandi Uhoraho Imana na we akomeze kubabundikira mu mababa ye kandi ikiganza cye gikomeze kibasakarire turi kumwe nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza nimukore iteka mutikoresheje kandi muhore iteka mutera intambwe mu kwemera turi kumwe nkomeje kubashyikiriza mu rukundo rwa DATA nkomeje kubateza intambwe mbaganisha imbere kugira ngo muhore iteka mukatarije ikiri icyiza mwirinde gusubira inyuma bana banjye.

Ese bana banjye hari icyo ntababwira, hari icyo ntabamenyesha? Nimutere intambwe mugana ukwemera kandi muhore iteka mwumva yuko nzabageza kuri byose kuko n’ibyo mutari mwamenya byose nzabibamenyesha, bana banjye rero ikizabinjiza mu butungane kandi ikizatuma koko mwinjira mu gushaka kwa DATA wese wese ni ukwirekura kandi mukinjira mu rukundo koko kandi urukundo rukaganza ibindi muri byose. Urukundo rero niyo mpamvu ndubambika kandi nkarubashyikiriza umunsi ku wundi ndagira nti nimurukarabe kandi murwisige rubahumureho murwambare murwitere kandi murukindikize murugire umwambaro wanyu wa buri munsi bana banjye kuko ndubazanira uko nje muri mwebwe ndarubazanira ari nako nkomeza gusaba DATA kugira ngo akomeze abahe ubutwari bityo mubashe kurwambara ndabizi neza koko kwambara urukundo hari aho bikomeza bikagorana bana banjye niyo mpamvu iteka ryose nza kubibafashamo; ntabwo nabatererana mwenyine muri iyi Si ndabizi biragorana kandi ubuzima bwo mu Isi buragora cyane kandi Mwene Muntu uba ucyambaye umubiri niyo mpamvu aba akeneye imbaraga ndetse n’ububasha bw’Ijuru ryose ndetse n’ubufasha bw’Ijuru niyo mpamvu ubufasha bwanjye nk’umubyeyi wanyu kandi nk’umubyeyi ubahora hafi bana banjye nzahora mbubururukirizamo kandi mpora mbubururukirizaho kandi mbubagabira kugira ngo buhore iteka bubatera inkunga kandi buhore iteka bubakatarisha mu ntambwe z’urugendo rwanyu kugira ngo muhore iteka mutera intambwe mujya imbere mutajya inyuma ntimukadandabirane bana banjye ntimukagwe ntimugasitare kandi ntimugahunyize nimuhore iteka mureba mbahaye umugisha kandi mbahaye ububasha mbahaye gushobora no gushobozwa muri byose bana banjye.

Nimugubwe mwese kandi mwakire ibyishimo kugubwa neza gutarama no gutaramana n’ab’Ijuru bose nimuhore iteka musabanye n’ab’Ijuru kandi muhore iteka munezerewe nimuze mwinjire mu butungane maze mwumve ngo Uhoraho Imana aranogera imitima yanyu kandi muragubwa neza bityo igihe cyose muhore iteka munogewe na byose kandi mutunganiwe na byose; nimwirekure wese bityo mwinjire mu gushaka kwa DATA maze mwumve ngo muratungana maze mwuve ngo muranezerwa kandi mukishima kubera igice Uhoraho Imana ashaka kubashyiramo kandi ibyiciro ashaka kubashyiramo kuko icyiciro cyiza cyane mugomba gutunga kandi mugatunganirwa na byose kandi mugatuza mugaturiza mu byo Ijuru ribahereza kandi ribashyikiriza kandi nashimiye Uhoraho Imana cyane kuko yabampayeho umugabane bityo nanjye ngahora iteka mbimusingiriza kandi mbimushimira bana banjye Uhoraho Imana yarabampaye kandi nanjye ndamushimira cyane ko yabampaye bityo akanya nk’aka ngaka nkagafata nje kubaganiriza kandi bana banjye nje kubigisha iby’urukundo rwinshi kandi uko kwirekurira Ijuru bimera kandi uko mugomba kubigendamo n’uko mugomba kubigenza kandi n’uko mugomba guhumuka kandi n’uko mugomba gusobanukirwa na byose byiza by’Ijuru kugira ngo murusheho gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete mudasubira inyuma kandi mutagushwa n’umwanzi gusa imitego y’umwanzi iba ari myinshi kandi ibikangisho bye aba ari byinshi kandi uburyarya bwe n’amayeri aba ari byinshi ariko nimuhumure kuko ibyo byose tubizi kandi tukaba tubitahura mbere y’uko bibageraho bityo rero bimwe tukabibamenyesha kandi tukabitangariza kugira ngo mubashe kumenya uko mwifata kandi mubashe kumenya uko mwitwara bityo mubashe guhangana n’imitego y’umwanzi muyitsinde muri uko guhangana n’umwanzi rero ntabwo tubareka mwenyine tuboherereza imbaraga zikoma umwanzi mu nkonkora bityo mukabasha kurwana mugatsinda ari nako bana banjye nanjye ndushaho kwihuza namwe kugira ngo mbuzuze imbaraga kandi mbagabire ububasha ari nako nkomeza kubatera ikinyotera cyo mu isengesho kandi nkabaha gukunda Ijuru ryose bityo rero isaha y’isengesho yagera buri wese akibuka ko hari igikorwa agomba kujya gukora kandi buri wese akibuka yuko hari icyo agomba kujya kuzuza kandi buri wese akibuka yuko hari icyo agomba kujya gukora kandi agomba kwihutira bityo rero buri wese nkabona akataje aza yiruka nanjye ngahita nza nihuta bityo tukahahurira bana banjye tukazamura isengesho tugakora igikorwa turi hamwe kandi tugakomeza gukiza kandi tugakomeza kubohora twifatikanyije kuko uko muba muri kuza buri wese aza buri wese ndaza nkamwongorera nkamuhwitura kandi buri wese nkamukoraho nkamubwira nti ngwino tugende buri wese nkamuhwitura kandi buri wese nkamuhumiza kumuhereza inkomanga bityo buri wese akihutira kujya aho agomba kujya bityo rero nanjye nkaza nkishimana namwe kandi nkaza ngasabana namwe nkaza ngasengana namwe mu kuzamura amajwi yanyu nanjye tukifatikanya. No muri aka kanya rero twari turi kumwe bana banjye muri ubwo buryo bwo gukomeza kuzamura isengesho twifatikanyije dukomeza gukiza benshi hirya no hino kandi tuzahura benshi hirya no hino.

Hari benshi cyane rero bari bagwiriwe n’ibiza hari benshi bari bagiye guhura n’ingorane batahamagaye kandi amagorwa batahamagaye hari benshi bari bagwiriweho n’ibiza kandi bari baravutse ari bazima, hari benshi Sekibi yari yateje yuko bari buhume amaso yabo bakazarinda bapfa batongeye kubona ibyo byose rero tubikuyeho muri iri sengesho kuko muri uko kubafata yari  kubafata bityo agahita adadira roho zabo bakazajya bahora iteka bivuza kandi bagahora iteka bacumura kuri Uhoraho Imana bibaza ukuntu bahumye icyo ngicyo rero Sekibi yari yagiteje kugira ngo arebe yuko yabafatira aho ngaho Uhoraho Imana arareba abona bamwizeraga kandi bamwiringiraga akabona yuko Sekibi aho ngaho ari ho yari kubafatira Uhoraho Imana muri iri sengesho ryanyu abohoye izo roho kandi akijije abo bose bahawe kureba kandi bahawe kubaho izo Sekibi kandi ibyo byose Sekibi yari yabatejeje bikuweho kandi byigijweyo.

Sekibi hari abo yari yateje ubumuga bwa hato na hato muri iri sengesho tubikuyeho kandi tubyigijeyo turabikumiriye tubicishije ukubiri n’abo yari yabitejeje bityo rero nabo bagabiwe ubuzima kandi bahawe gukomeza urugendo rwabo n’ubuzima bwabo bwose kandi bahawe ubuzima buzima ibyo Sekibi yari yahagurukije tubitesheje agaciro kandi tubyegejeyo. Hari n’abo Sekibi yari yateye kugira ngo abateze kwiyanga mu buzima bwabo yari yabatejeje kwiheba muri uko kwiheba hakaza kubyaramo ukwiyahura ibyo byose rero tubitesheje agaciro tubyigijeyo dukoreshe inkunga y’amasengesho yanyu kandi muri iri sengesho dukijije benshi tubohoye imitima myinshi yari iri mu mwijima kuko hari benshi cyane bari bari mu icuraburindi ry’umwijima batumva Uhoraho kandi batumva n’urukundo rw’Imana ihoraho bityo rero twabaruhuye kandi twabazahuye benshi batangiye kubona urumuri rw’Imana isumba byose bari gusingiza DATA kandi bakamushimira kubera ahantu bari bari uburyo batashoboraga no kwegura umutwe kandi uburyo ahantu bari bari baboheye batumvaga ko hari Imana yabarengera ariko ubu ngubu bakaba bumvishije yuko Uhoraho Imana yabatabaye kandi yabarengeye mu bubasha bw’Ijuru ryose tukaba dukuyeho izo nzitizi zose kandi imbaraga z’umwanzi tukaba tuzitentebuye.

Hari ibikorwa bibisha by’umwanzi duhiritse kandi ingabo z’umwanzi nyinshi zari zigabije kujya gutera abana ba DATA kugira ngo zibateze ibigeragezo ndetse n’ibitotezo benshi bakaba bari gukurizaho kugwa no gusubira inyuma abandi bakaba bari gukurizaho kugira ubupinzi bwa hato na hato ibyo byose rero tubikuyeho kandi izo nzitizi umwanzi Sekibi yari yagiye agaba amashami hirya no hino ibyo byose tubikuyeho turatwitse turajajanze kandi turarindimuye twifatikanyije muri aka kanya bana banjye nimukomeze urwo rugendo kandi bana banjye nimubishimirirwe kandi mukomeze intambwe yo gukora ikiri icyiza cyo gukomeza guhirika imigambi mibisha y’umwanzi turi kumwe mbahaye kugubwa neza kandi nongeye kuburiza intera yo gukomera no gukomeza urugendo kandi mbashyikirije ububasha bw’Ijuru ryose kugira ngo buhore iteka butagamburuzwa muri mwebwe bityo icyo umwanzi Sekibi yagambiriye gukora namwe mukigamburuze musenya kandi muhirika ibikorwa bye bibisha mu Isi yose kandi namwe ubwanyu mukomeza kwigirira akamaro ko kugira ngo mukomeze kwicungira umutekano mu bya hato na hato kandi mukomeza gukuraho inzitizi izo ari zo zose turi kumwe bana banjye ndabashyigikiye mu rugendo rwanyu nkomeje kubatera inkunga ari nako nkomeza gusaba DATA kugira ngo abarengere bana banjye mu rugendo rwanyu ajye ahora iteka abangukira kubatabara nanjye mporana namwe mbaha uburinzi bwanjye bwa kibyeyi kandi bana banjye mbuzuza urukundo rwanjye ndushaho kubahumura amaso mbatoza gutega amatwi iby’Ijuru ryose kandi mbaha kutarambirwa no gucengerwa n’iby’Ijuru kugira ngo mubikunde kandi mukundire Ijuru ribayobore kandi ribagenge muri byose.

Muri aka kanya rero twaje twifatikanyije nk’abatagatifu baje babashimira kandi babaha imbaraga kugira ngo mukomere kandi mukomeze urugendo babashimira igishyika cyanyu cy’urukundo mu isengesho kandi babashimira kutadandabirana kwanyu kudakurwa ku izima kugira ngo muhore iteka mukatarije icyiza babashimira yuko mufite ishyaka ndetse n’umwete bakomeza kubasaba ngo mukomereze aho ngaho ntimugacike intege kandi ngo musubire inyuma. Nimugire kugubwa neza kandi mugire amahoro kandi mwakire indamukanyo y’abatagatifu twazanye kuko bari kubaramutsa cyane kandi bakaba babishimiye bana banjye kandi ntore za DATA nimukomeze urugendo rwo gukora ikiri icyiza turi kumwe kandi nkomeje kubashyikiriza ibyiza by’Ijuru kugira ngo bihore iteka bibabungabungira umutekano w’ubuzima bwanyu uko bwije n’uko bukeye nanjye rero nkomeje gucunga ibiri ibyanyu Uhoraho Imana abagabira kandi ampereza kugira ngo mbashyikirije uko nje kwifatikanya namwe muri iki gikorwa bana banjye.

Mbasezeyeho rero nimugire ijoro ryiza turi kumwe ariko kandi ntabwo mbasezeyeho burundu ni uko mbaye ntandukanye namwe muri ubu buryo ariko ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo kuko sinjya mbasiga bana banjye sinanabasiga kuko sinzigera nabasiga ahubwo nzakomeza kugenda namwe mu rugendo rwanyu kugira ngo nkomeze mbabashe muri byinshi kuko ntabatererana ndabizi amagorwa y’Isi ndayazi kandi imitego y’umwanzi mu Isi ahora abatega akanya ku kandi ndayabona ari yo mpamvu ntabasiga burundu ari uko mba mbasezeyeho mu buryo nk’ubu ngubu ariko nkomezanyije namwe mu bundi buryo. Nimugire amahoro mugire ijoro ryiza murote Imana kandi muhorane Imana nimugire ubugingo kandi mwakire umugisha.

AMAHORO, AMAHORO, TURI KUMWE IBIHE BYIZA KANDI MUGIRE KUGUBWA NEZA MBAMBITSE URUKUNDO RWANJYE KANDI MBAMBITSE URUKUNDO RW’IJURU RYOSE. AMAHORO, AMAHORO KURI BURI WESE NDABAKUNDA CYANE, AMAHORO, AMAHORO BANA BANJYE, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *