UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 30 GICURASI 2024

Nimwakire mwese urukundo rwanjye bana banjye, nimwakire kugubwa neza muri Yezu Kristu kandi nimusenderezwe umugisha w’Uhoraho kuri buri wese, ndabakunda bana banjye kandi ndabakomeje kandi mbakomejemo ubutwari, nimukomeze muhagarare gitwari, muhagarare kigabo, kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiriye mu rukundo rw’Imana muri abana banjye Uhoraho Imana yihitiyemo kandi yatoranyije kugira ngo muhabwe umugisha kandi musenderezwe, mukomeze kugabirwa ibyiza by’agatangaza kandi mukomeze kubaho mu rumuri rw’Imana; igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo gukomera kuri buri wese, ni igihe cyo guhagarara kigabo, kandi ni igihe cyo gutega ibiganza kugira ngo mwakire urukundo rw’Imana; abatagatifu twarururutse twifatikanyije namwe kandi twihujije namwe mu buryo bw’agatangaza, kuko Uwiteka Imana yakoze yakoze imirimo ikomeye, niwe wabikoze, ni we wateguye iki gikorwa n’uyu mugambi, bityo natwe bikadushimisha kandi bikanyura umutima wacu kuza kwihuza namwe mu kubasenderezamo urukundo rw’Imana umunsi ku wundi.

Ndabakomeje rero kandi nkomeje kubashyigikirira mu buntu bw’Uhoraho, kuko ntitandukanyije namwe kandi ntazigera nitandukanya namwe bana banjye, nimwakire umugisha ubakomeza kandi mukomeze kuwugwirizwa kuri buri wese, kuko uwahawe umugisha n’Uhoraho kandi utega ibiganza umunsi ku wundi agahabwa umugisha w’ab’Ijuru, umugisha koko umugendaho kandi akagendana na wo aho ari hose, mwaba muryamye mbagabira umugisha, mwaba mwicaye mbagabira umugisha, mwaba mugenda mureba kandi munatekereza mbagabira umugisha w’Imana, kugira ngo hato Sekibi atagira icyo yabakurikiza kikaba cyabohokaho, kikaba cyabafata, ni yo mpamvu nkomeza kubaherekeresha umugisha w’Uhoraho; abari mu biganza by’Uhoraho Imana nimuhirwe, nimuberwe kandi munogerwe bana banjye turi kumwe ndabakunda, igihe nk’iki rero ni igihe cyo gukomera kandi igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo gutega amatwi, mugaharanira iteka kubaho mu gushaka kw’Imana kandi mugasenderezwa urumuri rwayo, kuko iteka n’iteka kandi umunsi ku wundi mbakomezamo ubutwari kandi  nkabashyigikirira mu rukundo rw’Uhoraho, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba bana banjye, nimukomeze kwitegura kandi mukomeze gutega amatwi, kuko nkomeje kubana namwe kandi nkaba nkomeje kugendana namwe; inzira zanyu nizikomeze kuringanizwa kandi urukundo rw’Imana rukomeze kwigaragariza muri mwe, mwakire urukundo rw’Usumbabyose ruhore muri mwe kandi bana banjye mwakire ibyiza mwagenewe kandi bibagenewe, byabateguriwe ibyiza bibakwiriye, bityo mukomeze kubyambara bibakwire kandi bibabere koko, bityo mwizihirwe muberwe n’intore z’Ijuru, nk’abana batoranyirijwe kubaho mu bikari by’Uhoraho, ntore mwatowe kandi bana b’Imana mwakungahajwe, mwebwe mwahawe ibyiza by’agatangaza kandi mukaba mufite umugabane n’umurage mwiza mu by’Ijuru.

Uhoraho Imana yarabatoye kandi yarabatoranyije kuko abakomeza kandi akabasenderezamo urukundo rwe rw’indashyikirwa, iteka n’iteka kandi umunsi ku wundi, nkomeza kubabera maso kandi nkomeza kubabera ku rugamba kuko urumuri rw’Imana ari urumuri rukomeye, nkomeje kumurikira intambwe z’ibirengere byanyu, kugira ngo mbahe umugisha wanjye wa kibyeyi, kuri buri wese nimwakire umugisha, bana banjye kandi bibondo byanjye Uhoraho Imana yampaye, kugira ngo nifatikanye namwe mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; mu buzima bwanyu ku Isi rero turabakomeza kandi tukabashyigikira kuko abatagatifu tutitandukanya namwe ahubwo duhorana namwe, mu kubakomeza no kubashyigikiramo ukwemera n’ubutwari, kuko muri intore z’Uhoraho kandi mukaba abana b’Imana mwatowe kandi mwatoranyijwe, Uhoraho Imana yabihitiyemo abakomezamo urukundo n’ubutwari, kugira ngo umunsi ku wundi dukomeze kubasenderezamo urukundo rw’Imana kandi tubakomezemo ukwemera; nimuhabwe umugisha w’Imana kandi musenderezwe urukundo rwayo rukomeye, rube muri mwe kandi ruhore iteka ruri muri mwebwe, urukundo rw’Imana ntirugakame kandi ntirugacogore muri mwe, ibyiza Uhoraho Imana abahereza ntibigakame kandi ntibigacogore muri mwe, nimuhore iteka ryose mubihabwa kandi imitima yanyu ihore iteka ikereye kubyakira, gusa nanjye bana banjye biranshimisha kandi bikanezeza, iyo nje kwihuriza hamwe namwe  kandi iyo nje kubakomezamo ubutwari n’ukwemera, kugira ngo mbahe guharanira umunsi ku wundi kubaho mu gushaka kw’Imana.

Kwibanira n’Uhoraho ni byiza kandi ni iby’agatangaza, kwibanira n’Uhoraho ni iby’agaciro gakomeye cyane, nimukomeze mugire ijambo kandi mukomeze muhabwe umugisha w’Imana, bana banjye mpaye umugisha, bana banjye nsederejemo urukundo rw’Imana, nimukomeze kugira umugisha n’ubugingo muri Yezu Kristu, ntimugacogore mu rugendo kuko igihe nk’iki ngiki ari igihe cyo gukomera, igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo gukomeza urugendo kuri buri wese mugatega amatwi mukumva ntimwumvirane, mugaharanira iteka kubaho mu gushaka kw’Imana; nimwakire umugisha umugisha wa DATA ubasendere kuri buri wese, muhore iteka murambuye ibiganza byanyu bityo mukomeze kwibera mu gushaka kw’Imana, nanjye bana banjye nzakomeza kubamenyera byose kandi nzakomeza kubasabira kuri DATA ukomeye, ikibakwiriye ikibabereye kugira ngo mukomeze gushobora kandi mukomeze gushobokerwa kugira ngo inzitizi z’umwanzi zihishurwe kandi imitego ye muyisimbuke, kugira ngo imitego ye ibimeze nk’imifatangwe imbere yanyu tubifatangure bityo tuyifatangure bityo mutambukanye ishema n’isheja, mwemaraye kuko muri abana b’Imana mwatowe kandi mwatoranyijwe.

Kubaha Uhoraho Imana ni iby’ingenzi kandi ni iby’agaciro, gukunda Yezu Kristu no kumukundira bikaba byiza kurushaho, gufunguka umutima bityo ugahereza Yezu Kristu ibibagora n’ibinanira byose kugira ngo abe ari we ubibatwaza, kugira ngo umunsi ku wundi abaruhure byose, kugira ngo ibibagonda ijosi kandi ibishaka gutuma mugenda biguru ntege byose Yezu Kristu abibatsindire, nimumuhereze buri kimwe cyose arashoboye kuko yakira buri muntu wese umutwaro umurembeje kandi umuremereye, kuko nta kimunanira ni Rubasha ashobora byose, nimumwizere kandi mumwiringire bana banjye, bana banjye nezerewe cyane kandi bana banjye nishimira, umunsi ku wundi nimwakire urukundo rwanjye rwa kibyeyi, mubeho mu rukundo rw’Imana, muhabwe umugisha wa DATA ukomeye ubabemo, ubakomeze kandi ubasendere; igihe nk’iki ngiki rero ni igihe cyo gukomera, igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo gutega amatwi, igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo kuba maso, igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo guhabwa umugisha w’Uhoraho, igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo kurambura ibiganza kugira ngo mwakire ibyiza by’Ijuru.

Nimurambure ibiganza byanyu kandi ntimukihende, ntimukiyime kandi mwarahawe, ntimukiyambure kandi mwarambitswe, ntimukicwe n’imbeho kandi mwarafubitswe, ahubwo umunsi ku wundi nimumenye kwakira ibyo tubahereza kandi koko bibatunge bibagirire umumaro, ni iki rero cyatuma mwicwa n’umwuma kandi mufite iriba ryiza ry’amazi y’urubogobogo muvomaho umunsi ku wundi, oya Sekibi ntakabahende ubwenge kandi ntakabatentebure, dore ni cyo aba ashaka umunsi ku wundi, ashaka kubavutsa amahirwe n’ibyishimo muri Yezu Kristu, nimumenye ko ari umurwanyi kandi mumenye ko ari indyarya, ariko kandi n’ubwo ari umurwanyi ntabwo atsinda, Yezu Kristu watsinze ni we ukomeza gutsinda kandi agatsindira abe bamwizera umunsi ku wundi kugeza magingo aya ngaya mukomereye mu rukundo rwa Yezu Kristu, kugeza magingo aya ngaya muhabwa umugisha wa Yezu Kristu, kuko mwarinzwe kuva kera kugera amagingo aya ngaya, Uhoraho Imana ari we ubarinze kandi Yezu Kristu ababera ingabo ibakingira mu buzima banyu bwa buri munsi.

Nimwizere kandi nimwemere murangwe n’ukwemera bityo ukwemera mukugire intego mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko uwizera wese Uhoraho Imana aramukomeza kandi akamushyigikira, nimwizere rero kandi mwiringire ibyiringiro byanyu ntibigacogore kandi ntibigatentebuke, kuko dukomeje kubabera maso nk’abatagatifu tubarwanira ishyaka n’urugamba umunsi ku wundi kugira ngo dukomeze kubashoboza no kubashoborera muri byose, ibyo mwibwira yuko mudashoboye turabibashoborera,  aho mwibwira yuko mutabasha kwigeza turahabagerera kuko tubareberera muri byose, twebwe aho turi tumenya byose kandi tukareba byose, ibyo mutabasha kubonesha amaso yanyu y’umubiri twebwe turabibona, ari yo mpamvu tubakomezamo ukwemera n’ubutwari umunsi ku wundi kugira ngo tubahe guharanira kubaho mu gushaka kw’Imana.

Nimwakire umugisha wanjye kandi musenderezwe urukundo rwanjye turi kumwe ndabakunda, bana banjye rero naje kubambika ngaho buri wese niyakire, mwambare muberwe kandi mwizihirwe mwambitswe n’Uhoraho, ntihazagire ubahenda ubwenge ngo abambure kandi umubisha ntakabambure, nanjye nongeye kubambika mu buryo bw’intangarugero kandi ndabakomeje cyane bana banjye, nimukomeze mugwirizwe umugisha kandi mukomeze mubeho mu rukundo rw’Imana turi kumwe mbarangaje imbere, kuko mbabereye umubyeyi-gihozo kandi nkaba mbabereye umubyeyi-kiramiro, nifatikanya namwe umunsi ku wundi mu kurwana urugamba inkundura kugira ngo turwanirire benshi kandi tubatsindire koko mu buryo bw’intangarugero, kugira ngo dukomeze gukomeza benshi, cyane cyane tubazana mu rukundo rw’Imana rukomeye; igihe nk’iki rero ni igihe cyo kugira ngo dukomeze tuvomerere ibiremwa byinshi, kuko hari benshi bumiranye kandi hari benshi bakayutse, abo bose rero tugomba kubinjiza mu rukundo rwa Yezu Kristu twifatikanyije namwe, kuko abemera kandi abubaha Imana, abarindiriye ugushaka kw’Imana muri bo, igihe nk’iki ngiki ari igihe cy’ibikorwa byacu kandi akaba ari igihe cy’imirimo yacu ikomeye cyo kugira ngo tugaragaze ububasha bw’Imana n’ubutabera bwayo.

Nimwakire umugisha w’Imana ubabemo, ubakomeze kandi ubaherekeze mu rugendo, intego yanyu ibe intego y’icyiza, intego yanyu ibe intego yo kwemera Yezu Kristu, yo kumu kuza no kumusingiza mu mitima yanyu, intego yanyu ibe kwambara urukundo kandi ugutegereza ugushaka kw’Imana muri mwe kuri buri wese; igihe nk’iki rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye bana banjye mu rukundo rwanjye rubakomeza kandi mu rukundo rwanjye nabafunguriye kugira ngo muruturemo umunsi ku wundi, kandi muhabonere ibyiza ntagereranywa, ibyiza bikomeye nongeye kubibakomezamo kandi nongeye kubibashyigikiriramo kuri buri wese; naje mbasanga kandi naje mbasanganira kuri uyu munsi, kandi muri aka kanya nkomeje kubakomeza kandi mbashimira ubwitange bwanyu bana banjye, kuko hari ibikorwa byinshi dukomeje gukorana byo kugira ngo dukomeze kurohora Isi ndetse n’abayituye, kurokora benshi tubakura mu bugizi bwa nabi bw’umubisha, kuko hari benshi Sekibi yari yaribasiye kandi hari benshi yari yibasiye kuri uyu munsi, hari benshi yari yacukuriye urwobo ariko turarusibanganyije muri aka kanya, hari benshi yari yateze imitego ya hato na hato yibwiraga yuko iri bubashibukane, imitego myinshi turayiteguye, kugira ngo ibiremwa by’Imana kandi abana b’Imana bambare imbaraga kandi babeho mu buntu bwayo kuko Uhoraho Imana agira urukundo rwinshi, impuhwe ze ni igisagirane umunsi ku wundi arababarira kandi agatabara, kuko muri aka kanya ababariye bose ingeri zose ndetse ababi n’abeza, kandi akaba ateguye imitego mu nzira kugira ngo akize benshi kandi abarokore, abarohore agiriye urukundo rwe rukomeye.

Mbifurije rero umunsi mwiza bana banjye kandi mbifurije kugubwa neza kandi nkomeje kubaha gutega amatwi mwizera Yezu Kristu nk’umukiza nk’umutabazi wanyu mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo urukundo rwe rukomeze rutahe iwanyu mu mitima; nimukomeze mutegure kandi mukomeze mwitegure kandi mukomeze mwisukure musukura n’abandi kuko uko mwigirira neza mugirira n’abandi neza kandi uko mugirira abandi neza namwe mwigirira neza, kuko abo mugirira neza mu bwitange bwanyu namwe muba mutiretse, kuko icyiza cyose mukoze kirandikwa, ntabwo rero mukora ubusa kandi ntimuruhira ubusa, kuko buri kimwe cyose kiravivurwa kandi DATA Uhoraho Imana ntabera ntabeshya kandi ntarenganya, ni yo mpamvu umunsi ku wundi ahembera buri wese icyiza yakoze agiriye ishyaka ry’urukundo kandi agiriye icyo Mwene Muntu amuhereza umunsi ku wundi, icyo aba ashaka kandi icyo aba akeneye, ntabera rero ni yo mpamvu urukundo rwe ruhora ari igisagirane ku bwamwemera n’abamwizera.

Bana banjye mbifurije kugubwa neza kandi mbifurije ubudacogora, ntimugacogore kuko mbahaye umugisha, ntimugacike intege turi kumwe, mbarangaje imbere, mbabereye maso nimukomeze mutege amatwi kandi mukomeze mube maso turi kumwe, mbahaye umugisha wa DATA Uhoraho Imana, nimukomeze kugwirizwa umugisha kandi mukomeze kuba amahoro nanjye turi kumwe ndabakunda, mbarangaje imbere mu bikorwa, mu rugendo rwanyu nimukomeze mutege amatwi, mube intwari kandi muhabwe ibyiza by’agatangaza, umugisha w’Imana ubaherekeze kuri buri wese ndabakunda.

Mbifurije umugoroba muhire bana banjye, bana banjye mbifurije umugoroba muhire, akenshi na kenshi ndaza nkabasanga muri ubu buryo, ariko nkumva twagumana muri ubu buryo ariko kandi bana banjye kubera ko haba hari n’ibindi bikorwa byinshi bibareba mwakagombye kwinjiramo kugira ngo roho n’umubiri byose byuzuzanye kugira ngo mukorere Uhoraho Imana, roho n’umubiri byose byuzuzanya mu kubikora neza kandi mu kubirangiza neza byose umunsi ku wundi, ni yo mpamvu biba ngombwa ko mbasezera muri ubu buryo, tuvugana muri ubu buryo bityo nkabasezera, nkaba mbasezeyeho mu buryo nk’ubu, ariko nkakomezanya namwe mu bundi buryo.

NIMUGIRE IJORO RYIZA TURI KUMWE BANA BANJYE, KUKO ITEKA NTABASIGA AHUBWO NIGUMANIRA NAMWE KANDI NKABANA NAMWE, KUGIRA NGO MBAKOMEZEMO UKWEMERA N’UBUTWARI KURI BURI WESE; AMAHORO AMAHORO, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, IJORO RYIZA BANA BANJYE, AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *