UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, Tariki 22/06/2023

Mbasanganije urukundo ndetse n’urugwiro ntore z’umusumbabyose nongeye kuza mbishimiye ntore z’umusumbabyose kandi nanjye mbasesekajeho ibyishimo kandi mbasesekajeho kugubwa neza no guhorana umutima mwiza wuzuye impuhwe ndetse n’urukundo; nimugire kugubwa neza bana banjye kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbazaniye ihirwe ryinshi ryo guhora iteka muhihibikanira iby’Ijuru kandi ryo guhora iteka murangamiye iby’Ijuru kudatezuka ku murimo guhorana ishyaka ndetse n’umwete mu gukora ikiri icyiza kandi mu kujya mbere mu kiri icyiza igihe cyose; nimwambare izo mbaraga kandi nimwambare ubwo butwari bubasesekareho igihe cyose maze mubusabagize no mu bandi hirya no hino mu bo mubana bose mububasesekazeho kandi no mu bababona bose mububasesekazeho mukomeze kugwirizwa imigisha kandi mukomeze kumanurirwamo imbaraga nyinshi maze zibe igisagirane muri mwebwe bityo murusheho gukomera kandi murusheho gukomeza urugendo kandi nta kibateze kandi nta n’ikibahungabanyije kuko twamanutse kugira ngo dukomeze amavi yanyu kandi dukomeze intambwe zanyu igihe cyose kandi ijuru rikaba ryururukiye kubatabara no kubakomeza kuri mwese kugira ngo muhore iteka mushyigikiwe kandi muhore iteka muhagaze mu gitinyiro cya DATA ubuntu bwa DATA buhore bubagose kandi buhore iteka bubashyigikiye.

Nimukomeze muganze muri DATA nimukomeze mwambarire imbaraga muri DATA igihe cyose ubuntu bwa DATA bubashyigikire kandi imbaraga za DATA zihore zibagose kandi zibazengurutse. Nimuhorane amahoro umugisha ndetse n’ibyishimo bibasabemo kuko tubibagabira umunsi ku wundi kandi tukabibazanira kugira ngo birusheho kubagirira umumaro uko bwije n’uko bukeye. Uwo mugisha rero nimuwakire kandi muwusesekaze no mu bandi abababona ndetse n’abo mubona bityo muwubasesekazeho. Nimwakire ibyiza by’Ijuru ntore z’umusumbabyose kandi namwe muhore iteka mubishyigikiye kandi muhore iteka mubibungabunga maze ibyiza tubagabira muhore iteka mubisigasiye kandi mwumve yuko ibyo tubaha ari iby’agaciro maze muhore iteka mubibungabungira umutekano kandi muhore iteka mubishyigikiye. Umunsi ku wundi rero tubazanira ikibatunga kandi tubazanira ikibagirira umumaro kuri roho zanyu uko mugaburira imibiri yanyu natwe tuza kugaburira na roho zanyu kugira ngo nazo zirusheho gutohagira ze kurwara bwaki ahubwo zirusheho gushisha maze mube abantu bazima muri Kristu kandi mube abantu bazima muri Nyagasani igihe cyose.

Nimwambare ubumuntu igihe cyose maze Muntu w’igisazira mumwiyambure maze mwambare ubumuntu bundi bushya kandi mwambare ubumuntu buzima kandi igihe cyose muhore muri abantu bazima barangamiye Kristu kandi barangamiye uruhanga rwe igihe cyose. Nimutore umuco mwiza kandi mutore imico myiza yo guhora mushyigikiwe n’ububasha bwa DATA kandi yo guhora mushyigikiwe n’imbaraga zo mu Ijuru igihe cyose maze muhore mugoswe kandi muzengurutswe n’ububasha bw’Ijuru maze mukwirakwize ikiri icyiza kandi muhore iteka mutangaza amahoro akomoka ku Mana umuremyi wa byose kuko tuyabazanira kandi tukayabahundaho uko bwije n’uko bukeye kugira ngo murusheho kuzura urukundo kandi murusheho kuzura imbaraga zikomoka mu Ijuru maze zibagirire umumaro kandi murusheho gutera imbere igihe cyose. Nimuhore mureba ntimugahume kandi nimuhore muhumuye amaso amatwi yanyu ahore afunguye kugira ngo igihe tuvuze mutwumve kandi igihe tuje mutubone. Ntore z’Imana twarabakunze kandi twarabikundiye niyo mpamvu tuzagusabana namwe kandi tukaza kubabwira ibyiza by’Ijuru. Nanjye rero ndi Mutagatifu Mariya Madalena uhorana namwe kandi ndi umutagatifu wababanjirije mu Ijuru kandi ngahora iteka mbacungira umutekano kandi ngahora mbarebera icy’ingenzi maze nkakibasabira kuri DATA, DATA nawe yakimpa nkaza kukibabuganiza muri mwebwe kandi nkakomeza kukirinda no kugicungira umutekano kugira ngo kirusheho kubagirira umumaro kandi ndusheho kugishyigikira muri mwebwe kandi ibyo nabahaye nkomeza kubicungira umutekano kugira ngo mbikomeze muri mwebwe bibyare umusaruro kandi bigwire kandi nkakomeza gucunga umutekano muri mwebwe kugira ngo igihe cyose muhore mwuzuye ububasha bw’Ijuru kugira ngo Sekibi atabanyaga ibiri ibyanyu ibyiza by’Ijuru duhora tubahereza kandi ibyiza by’Ijuru tubazanira umunsi ku wundi tukabicungira umutekano kugira ngo Sekibi atabibanyaga kugira ngo atabibiba kubera ko aba ashaka kuza kubibavutsa tubahereza akiterera hejuru kandi agatangira gukenguza arebareba ibyo tubahereje kugira ngo arebe uburyo ki araza kubyiba. Turabahereza nawe agatangira gukenguza agatangira gupanga imipangu y’aho aranyura kugira ngo aze kubavutsa ibyo twabahaye bityo natwe tugahita dutahura amayeri ye maze natwe tugakomeza kubacungira umutekano kandi tugakomeza kubarinda.

Ntore z’Imana rero tubashimira byinshi kandi tubashimira ubwitange bwanyu mu isengesho ubudahwema uguhozaho kwanyu kandi iryo shyaka ry’urukundo ryo guhora mu isengesho ariko mwitakambira maze mukazirikana n’ibindi biremwa mbashimiye ko muzirikana n’abandi hirya no hino maze mukumva yuko mutakwizamura mwenyine ahubwo mukumva yuko hirya no hino hari imbabare kandi hari n’abandi bakeneye isengesho maze mukabazamura kandi mukabatura, ibyo nabyo ndabibashimiye. Mbashimiye uwo mutima mwiza w’urukundo nimukomeze muwugwirizwemo igihe cyose maze urukundo rube rwinshi rwiyongere rube igisagirane muri mwebwe maze mukomeze musabire Isi yose ndetse n’abayituye maze igihe cyose murangwe no gusabira bose maze mube abasabizi ba bose kandi mukomeze kwera imbuto nziza mu biremwa mukomeza gutangaza amahoro mu Isi kandi mukomeze gutangaza umukiro muri bose kuko Kristu ari we mukiro kandi akaba ari we buzima maze mutangarize bose maze babashe gushakira ubuzima aho buri ko ari kuri Kristu kandi bashakire umukiro aho uri ko ari kuri Kristu maze babashe kuyoboka inzira aho iri maze inzira zindi babashe kuzita maze begukire Imana imwe kandi begukire Kristu Nyagasani ari we bayoboka kandi ari we bakurikira iby’Isi ndets n’abayituye babitere umugongo maze bakurikire Kristu Nyagasani imbaraga ze nabo zibashyigikire maze zibakomeze barangwe no gukora ikiri icyiza maze ububasha bwa DATA bugenge buri kiremwa cyose gituye mu Isi ibya Sekibi byose tubikoneoze mu Isi maze ububasha bwa DATA bukore kandi bugenge buri kiremwa cyose kugeza aho buri muntu wese azinjira mu gushaka kwa DATA kandi akagirwa n’ugushaka kwa DATA kandi kukamugenga igihe cyose.

Gusa Muntu yabyemera atabyemera kandi kiremwa muntu iyo ava akagera yabyemera atabyemera iki gihe ni igihe ni igihe cyo kugira ngo DATA yikorere kandi ashyire byinshi ku murongo ashyire buri muntu we mu gushaka kwe uwanze kukwinjiramo akwinjizwemo ku ngufu kuko igihe kigezweho atari igihe cyo kwihagararaho kwa Mwene Muntu atari igihe cyo kwinangira cya Mwene Muntu ahubwo ari igihe tuje kwikorera kandi tuje gukubura mu bubasha bwacu bwinshi no mu mbaraga zacu zihanitse imyanda yose tukayikubura tukayitwika kandi ibishingwe byose bikarundarundwa bikamenwa mu ngarani maze ibyiza nabyo bigategurwa ku meza kandi bigategurwa aho bigomba gutegurwa DATA yateguye kugira ngo benshi barusheho gukira kandi benshi barusheho kwegukira umukiro wa DATA.

Abacu rero turi kugenda tubashyiraho ikimenyetso kandi abacu bari kugenda bimenyekanisha kandi abacu bari kugenda bigaragaza kuko imbuto bari kwera ziri kuba zitandukanye n’izo ab’umwanzi bari kwera kandi iby’umwanzi biri kugenda byigaragaza mu Isi ari nako biri kugenda byishyira ku mugaragaro kandi bikitangaza kuko igihe kigezweho atari igihe cyo kwihishira cya Mwene Muntu ahubwo ni igihe ibintu byose bigiye ku mugaragaro umuntu wese wakoreraga mu bwihisho bikaba bitagishobotse ahubwo buri wese ikibi cye agiye kukigaragaza kandi akagaragarana nacyo maze akaba atacyihishiriye kandi n’ukora neza nawe agiye kujya ku mugaragaro maze akomeze kubera itara abandi maze akomeze kubera indorerwamo benshi ibyo abenshi barushijeho gupfukirana kandi byari byiza benshi bakoze neza kandi benshi bakora neza bagapfukirana ibyabo bakarushaho kubitwikira kugira ngo bitajya ku gasongero kandi bitajya ku mugaragaro dore igihe kirageze ngiki kandi cyanageze aho byose bigiye kujya ku mugaragaro kandi bikajya hose kugira ngo bijye ahabona buri wese abirebe abibone maze buri wese wiga yige, yige kuvoma icyiza kandi yige gutora icyiza maze twigarurire benshi kandi twigarurire ikiremwa muntu kandi dukomeze kwiyegereza imitima ya benshi kandi dukomeze kubohora ibiboshye byinshi mu Isi. Ntore z’Imana rero namwe muri mu bagira uruhare rwo kubohora benshi kandi muri abagira uruhare rwo gutabara benshi mu Isi mubakura mu mwijima mubashyira mu rumuri rw’Imana isumba byose ndagira nti nimukomereze aho kandi nimukomeze mukataze kandi iryo shyaka ryo gukora ikiri icyiza kandi iryo shyaka ryo gukora umurimo neza mutiganda nimurihorane kandi muhorane ubwo butwari.

Ntabwo ari mwe mubyishoboza ntore z’Imana ntabwo ari mwe mubyishoboza n’imbaraga zanyu ahubwo ni uko mwatowe kandi mukaba mwaranabitorewe kandi DATA nawe agakomeza kubashyigikira no kubamanuriramo ububasha bwe kugira ngo bukomeze kubagota ndetse no kubazenguruka bityo mubashe gukomera mu gushaka kwe kandi mubashe kugukomereramo igihe cyose nta gutezuka nta kureba inyuma nta kujijinganya kuko ububasha bwe bwamaze kubagota kandi akaba yarabatumye kuri uyu murimo akaba yarabahereje akazi abizeyeho abakozi beza kandi yari abizeyeho ko muzakora akazi niyo mpamvu yabatoye kandi akabatoranya mu bandi kuko mu Isi hari abantu benshi basenga kandi mu Isi hari abantu benshi baba bashaka gutorwa na DATA kandi baba bashaka kumva ijwi rya DATA ariko kubera ko batabigenewe kandi kubera ko DATA atabatoye ntibagiriwe ayo mahirwe kandi ntabwo bagiriwe ubwo buntu namwe ubuntu mwagiriwe ntabwo mwari mubizi kandi nta n’ubwo mwigeze mugisha inama DATA mumubwira ngo uzangenzereze gutya kandi uzampe iki uzampe gukora iki kandi bizagende gutya. Oya ntabyo mwakoze ahubwo DATA niwe wabipanze mu bitekerezo bye no mu migambi ye akibahanga kandi mukiri urusoro mu nda z’ababyeyi banyu DATA yari abifite mu migambi kandi yari abifite mu bitekerezo ko azabategurira uyu mugambi kandi akaba uyu murimo kugira ngo muwukore kandi murokore benshi muri iki gihe kandi mutabare benshi.

Ngaho nimukomeze mukore mudatezuka kuko mushyigikiwe n’Ijuru ryose kandi natwe tukaba tubahagarikiye igihe cyose kugira ngo muhore mukora mutikoresheje kandi imbaraga mukoresha tukaba tuzibanuriramo umunsi ku wundi kandi n’igihe tubonye mugiye kudandabirana cyangwa kugwa kubera ko tuzi ko Muntu agira intege nkeya kandi DATA akaba ari we wabishyiriye ku murimo agerageza kubaha imbaraga kandi akatwohereza bwangu kugira ngo tubatabarane ingoga dukumakume tugarure buri wese tumukebure dukomeze tubashyire mu nzira nyayo kandi mukomeze mubumbatirwe n’ububasha bwa DATA igihe cyose. Ngaho nimukomere mukomeze urugendo ntore z’Imana murakunzwe kandi mukunzwe n’Ijuru ryose DATA wabatoye kandi DATA wabikundiye DATA wabatoranyije mu bandi arabashyigikiye nimukomeze mubeho muri we nimukomeze mugirire ubuzima muri we kandi nimukomeze mugirire ubutwari muri we igihe cyose imbaraga ishyaka n’umwete byo gukora ikiri icyiza bihore bibaranga kandi bihore bibasesuyeho igihe cyose; nibibe nk’izuba ribarasiyeho igihe cyose maze buri wese ubagezeho kandi buri wese ubabonye aze yugame muri ako gasusuruko k’izuba ribacaniyeho ry’ibyiza ry’urukundo amahoro ubwiyunge kandi uko mwambara ukwemera umunsi ku wundi gukomeze nako gusesure bityo ababageze iruhande nabo bumvire kandi binjizwe muri ako gasusuruko k’ukwemera maze babashe gukwirakwizwaho ibyiza by’Ijuru maze igihe cyose nabo babe abatanganzwa ku murimo nabo binjizwe mu bya DATA kandi mukomeze gushyigikira benshi mukomeze kwinjiza benshi mu gushaka kwa DATA kubagenge kandi kubayobore.

Mbifurije ibihe byiza ntore z’umusumbabyose kandi mbifurije gukomera no gukomeza urugendo kuri buri wese nimugire umugisha nimugire ubuzima nomuhirane amahoro akomoka ku Mana umuremyi wa byose kandi muhore iteka mushyigikiwe n’Ijuru ryose kuko mbarangaje imbere kandi nkaba mbashyigikiye bana banjye maze nkarambura igishura cyanjye iteka mpora nkibakindikijeho kugira ngo mukomeze kugubwa neza mu mutima wanjye wuzuye urukundo ari nako ndubabuganizamo nkahora iteka ndubavomerera kugira ngo muhore murunywa kandi rubasindishe musinde urukundo igihe cyose kandi muhore iteka murufitiye inyota maze mujye muza murunywe mu mutima wanjye kandi murunywe no mu mutima wa Yezu Kristu adahwema kubanuriramo umunsi ku wundi kuko ari we urubagabira urukundo kandi akabagabira ibyinshi byinshi kugira ngo murusheho kugubwa neza kandi murusheho kubaho muri we.

Amahoro, amahoro bana banjye kandi amahoro, amahoro ntore z’umusumbabyose nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbari bugufi igihe cyose nkaba niteguye gukomezanya namwe urugendo kugira ngo nkomeze nkorane namwe ibikorwa byinshi bitandukanye mu Isi mu kuvugurura mu kurohora; nimukomere nimukomeze ndabakunda ndabashyigikiye kandi n’Ijuru ryose rirabashyigikiye abatagatifu babahora hafi bahora iteka babahunda ingabire kandi bahora iteka babahunda ibyiza by’Ijuru kugira ngo muhore iteka mukikijwe n’urumuri kandi urumuri ruhore iteka rubiyambika kandi duhore turubambika kugira ngo murusheho kugendera mu rumuri rw’Imana isumba byose.

AMAHORO, AMAHORO! NTORE Z’UMUSUMBABYOSE, IJORO RYIZA NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *