UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 26 NYAKANGA 2024
Bana banjye, bana banjye, bana banjye nkunda, nimugire amahoro, nimugire kugubwa neza, ndabakomeje, ndabashyigikiye mwese, ndambuye amaboko yanjye kugira ngo mbahobere mwese, mbahe umugisha wanjye wa kibyeyi kandi mbasenderezemo mwese urukundo rukomoka ku Mana isumba byose, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nongeye kubabwira nti “Ndabakunda bana banjye, nimukomere mukomeze urugendo turi kumwe, ndabahetse kandi nkomeje umujishi, ndandase buri wese kuko mbafashe ukuboko mu rugendo mukaba mutari mwenyine, iteka n’iteka mba ndi kumwe namwe, kugira ngo mbakomeze, mbashyigikire kandi mbahumurize mu buryo bw’intangarugero”; ngaho nimwakire umugisha wanjye kandi mwakire urukundo rwanjye, mwakire guhirwa kandi mwakire kuberwa, mwakire gukomera, gukomeza urugendo kugubwa neza, kuba maso, kuba intwari, kuba ku rugamba iteka ryose n’ibihe byose kuri buri wese, mbifurije ishya n’ihirwe kandi nkomeje buri wese kugira ngo mukomeze kugubwa neza, mukomeze kwakira umugisha ukomoka ku Mana, ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye bana banjye.
Nongeye kubabwira nti “Nimuhumurizwe kandi mwakire urukundo rwanjye mbakunda, mwakire ibyishimo bikomoka ku Mana, mwakire urukundo mbakunda, mwakire umunezero ukomoka ku Mana nzima, nimuhore iteka n’iteka muberewe no kuba Intore zinyuze Uhoraho Imana Umuremyi wa byose kandi mwakire guhora iteka ryose mwizihiwe n’uko Uhoraho Imana yabatoye yabatoranyije kugira ngo muberwe kandi mubengerane, mukomeze kwizihirwa kandi mukomeze gucengerwa n’ibyiza by’Ijuru, dukomeje kugenda tubabuganizamo umunsi ku wundi kuko tubambika tukabasukura, tukabahumuriza kandi tukabasenderezamo ibyiza by’agatangaza biva mu rukundo rw’Imana rubakomeza kandi rubashyigikira, rukababumbabumbira hamwe nk’abana b’Imana yihitiyemo kugira ngo mube Intore zinyuze Uhoraho Imana Umuremyi, nimukomeze mwakire ibyo byishimo kandi mukomeze mwakire urwo rukundo, ntimugacogore mu rugendo kandi ntimugacike intege, nihabeho kuba maso kuri buri wese kandi guhagarara kigabo mugahagarara gitwari, mukarwana urugamba inkundura kuko muzi ubarangaje imbere uwo ari we, ubahamagara umunsi ku wundi kugira ngo mukomere kandi mukomeze urugendo, nje kubaha umugisha kandi nje kubakomeza no kubashyigikira bana banjye, nimukomereze aho ntimugacogore iteka mba ndi kumwe namwe, kuko ndangwa no kubasabira ibyiza by’agatangaza kandi nkabagabira urukundo, nimukomeze mwakire kandi mukomeze muhirwe muberwe munogerwe, nanjye turi kumwe mu rugendo ntabwo muri mwenyine, kuko umunsi ku wundi mbahumuriza kandi nkabakomeza nkabashyigikira, nimwakire gukomera kandi mwakire guhirwa, mwakire kuberwa, mukomeze urugendo kandi mukomeze kuba intangarugero mu bandi, ntimugacogore bana banjye, ntimugacike intege kandi ntimukagire ubwoba, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, kuko igihe nk’iki ngiki ari igihe cyo kubakomeza kandi akaba ari igihe cyo kubashyigikira, kugira ngo buri wese muri mwebwe akomeze kumenya kandi akomeze gusobanukirwa n’ibyiza by’agatangaza dukomeje kugenda twururukiriza muri mwe”.
Nimwakire amahoro n’urukundo bikomoka ku Mana Umuremyi kandi mwakire ibyishimo bikomoka muri Uhoraho Imana Nyir’izina, nimutege ibiganza byanyu kugira ngo mwakire ibyiza by’agatangaza nkomeje kuza mbazanira bana banjye, hari ubwo kenshi mutambonesha amaso yanyu y’umubiri cyangwa ngo munyumve mu buryo bw’umubiri, ariko bana banjye simbasiga kandi sinzabatenguha ngo mbatererane, iteka mpora nifatikanyije namwe mu kubakomeza no kubashyigikira; nimuze bana banjye munyegere uko nabasanze kuri uyu munsi mbasanganije urukundo urugwiro ibyishimo n’umunezero, nimunezerwe mwishime kandi munogerwe, turi kumwe kuko ibihe nk’ibi ngibi ari ibihe byo kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbashyigikire nk’abana Imana yihitiyemo, kugira ngo muhore iteka munogewe no kuba abana bo mu bikari by’Uhoraho Imana, mwakire ibyiza byo mu bikari by’Uhoraho Imana; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe, nimukomeze gutera intambwe mujya mbere mugire gukomera kandi mwambare ubudacogora kuri buri wese, naje mbasanga kuri uyu munsi, mbasanganije ibyishimo kandi bana banjye nimuhorane ishya n’ihirwe mu rugendo, mbahaye umugisha kandi mbahaye amahoro bikomoka kuri Uhoraho Imana, mbambitse imbaraga kuri buri wese, nimukomere ubutajegajega kandi muhagarare kigabo kuri buri wese mwumve ko buri wese ari ku rugamba mugomba kurwana urugamba inkundura kandi mugatahukana umutsindo, abana b’Ingoma y’Ijuru ntabwo batsindwa, ahubwo abana b’Ingoma y’Ijuru baratsinda, iteka ryose rero nimuhore mukenyeye umutsindo muwiteye kandi muhore iteka muwukindikije turi kumwe bana banjye, ndahari ndi kumwe namwe, ndahari kugira ngo mbabere byose, ndahari kugira ngo mbarebere byose, ndahari kugira ngo mbamenyere byose bana banjye, twana twanjye mpetse, twana twanjye nteruye, bibondo byanjye niyonkereza umunsi ku wundi, nimwakire konka kandi mwakire bana banjye amata meza mbabuganirijemo y’ikivuguto kugira ngo abatunge ababesheho mwe kurwara bwaki ahubwo mube abaherekejwe n’ab’Ijuru mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, abatagatifu turishima kandi twishimira kubana namwe, twishimira kugendana namwe, twishimira kubakomeza kubahumuriza no kubashyigikira kugira ngo umunsi ku wundi muhore mutera intambwe mujya mbere mukatariza icyiza mudacogora, kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kuba intaganzwa muri mwe, mbahaye umugisha n’amahoro kandi mbujujemo ibyishimo n’umunezero, nimukomeze kugubwa neza kandi mukomeze kuba amahoro kuri buri wese.
Ineza n’amahoro n’urukundo by’Imana nibikomeze kubana namwe, kandi umugisha w’Imana koko ukomeze kubaherekeza, nanjye naje mbasanga kugira ngo mbahumurize mbakomeze, mbagoboke kandi mbagobotore nifatikanye namwe mu buryo bw’agatangaza kandi mu buryo budasubirwaho, bana banjye mwahawe umugisha n’Uwiteka Imana ikomeye, mwasenderejwe ibyiza by’agatangaza, buri wese muri mwe yahamagawe mu izina rye, kuko Uhoraho Imana yabarebye akabishimira kandi akabishaka ko abatoranya mu bandi, kugira ngo abagabire urukundo rwe rukomeye kandi abasenderezemo ibyiza bye by’agatangaza.
Mu bihe nk’ibi ngibi rero nimukomeze kuba intwari kandi mukomeze kwambara ubudacogora turi kumwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, bana banjye mpumuriza, bana banjye mfashe ikiganza, bana banjye nkomeje kandi bana banjye mbungabunga nkabacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye, ndababwiye nti “Bana banjye nimubeho, nimugire amahoro, nimubeho bana banjye kandi mugire amahoro koko, amahoro akomoka ku Mana nzima kandi amahoro adatangwa n’abantu muyakire, mwakire amahoro atangwa n’Uhoraho Imana nk’uko yayabahaye, bityo mu mitima yanyu muhorane ituze, ihumure, ibyishimo, urukundo rukomeye.
Nshyigikiye rero buri wese kandi nkomeje buri wese, ngaho nimwakire imbaraga mu rugendo mukomere mukomeze urugendo mugubwe neza, buri wese abe amahoro, buri wese atere intambwe akataza ajya imbere, mukomeze mugire ubudacogora kandi mukomeze mwambare imbaraga mukomere mushyigikirirwe mu buntu bw’Imana; mbahaye umugisha nimukomere bana banjye, mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza, erega bana banjye mbabereye maso ndabareberera kuri buri kimwe cyose, kandi bana banjye buri cyangombwa cyose ndakibamenyera mwaba munyumva muri ubu buryo, mwaba mutanyumva muri ubu buryo ngendana namwe, mporana namwe kandi bana banjye iteka ryose ndaza nkabasanga, nkabahumuriza, mbahwiturira icyiza mbahamagarira kumera nkanjye mugataza mu rugendo; nimukomeze rero mukataze kandi mukomeze mube intwari ku rugamba turi kumwe, kuko mbahaye umugisha kandi nkaba mbahaye gukomera, gukomeza urugendo, kugubwa neza, kudacogora mu rugendo kugira ngo mukomeze kubonera byose mu rukundo rw’Imana.
Bana banjye rero nimwakire urukundo rwanjye mbazaniye kandi nabazaniye koko, kuko naje mbishimiye kandi nkaba mbishimiye, ndabanezerewe cyane namwe nimunezerwe kuko ndi kumwe namwe kandi n’abatagatifu twazanye kugira ngo twifatikanye namwe tubakomeze tubashyigikire tubabwira tuti “Turi kumwe namwe iteka n’ibihe byose”, barabishimiye cyane nimwakire indamukanyo zabo, twaje tubishimiye kandi tunezerewe buri wese nimukomeze munezerwe namwe mwishime munogerwe, turi kumwe mu rugendo, nimunogerwe no kuba mu rukundo rw’Imana kandi munogerwe no kugumana natwe iteka n’ibihe byose turi kumwe, kuko mbahaye umugisha kandi nkaba mbahaye ineza n’amahoro n’urukundo bikomoka ku Mana, kugira ngo mukomeze kwakira buri kimwe cyose mu rukundo rw’Imana.
Ngaho nimube amahoro kandi mukomeze kuba umugisha kandi namwe ubwanyu mwumve ko turi kumwe mu rugendo, mwumve yuko namwe ubwanyu mugomba gushyigikirana, mukubakana mukarandatana mukaberana maso, mukaba intwari ziri ku rugamba zidatsindwa kandi zidatsimburwa zitazatsimburwa, mugomba kugendera hamwe nk’abana b’Imana mugafatana urunana nk’abana bakurikiye Yezu Kristu Umugaba w’Ingabo we Rukundo ruzima; muri ingabo za Yezu Kristu kandi muri ibyiza yihitiyemo kugira ngo abasenderezemo urukundo rwe rukomeye bityo musendereze mu Isi yose ibyiza agenda abasendereza kandi agenda abasesekazamo amanywa na nijoro.
Nimwakire guhirwa bana banjye, nimwakire kuberwa bana banjye, nimwakire gukomera, mwakire gukomeza urugendo, mwakire ubudacogora, mwakire kuba intwari ku rugamba nanjye turi kumwe mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, igihe nk’iki ngiki nimwambare ubudacogora, igihe nk’iki ngiki nimwakire intwaro z’urumuri zibafashe umunsi ku wundi kugendera mu rukundo rw’Imana kandi zibafashe kumurikirwa kugira ngo mutavaho mwinjira mu mwijima wa Sekibi kuko Sekibi umunsi ku wundi aba abarekereje abashakaho impamvuhamvu, abashakaho impamvuhamvu za hato na hato kugira ngo rebe yuko yabitambika ntimukomeze urugendo, ariko ndagira nti “Bana banjye, nimuhumure naje nje kubahumuriza kandi naje nje kubakomeza”, mbabwira nti “Turi kumwe mu rugendo, bana banjye mbohora kandi kandi bana banjye umunsi ku wundi ntazanurira amayira kugira ngo mutambukane ishema n’isheja, aho mugeze hose, aho munyuze hose muhanyure mufite ijambo kuko Yezu Kristu yabahaye ijambo kuko ari we Jambo, kandi akaba ari we Jambo rwagati muri mwebwe, nimukomere muhumure, Ijuru riraganje muri mwe kandi turi muri mwebwe mu buryo budasubirwaho, kandi twaje kwifatikanya namwe mu buryo budasanzwe, kugira ngo tugire byinshi dukorana namwe mu Isi, kugira ngo tugire byinshi duhindukiza mu Isi bityo byose tugende tubishyira ku murongo, kugira ngo urukundo rw’Imana n’ingoma y’Imana byogere hose mu Isi, abataramenya Ingoma y’Imana babashe kuyimenya”.
Nimukomeze mube indorerwamo z’abandi kandi mukomeze mube icyitegererezo cyiza, kuko twururutse tuje kububaka nk’umunara ukomeye kugira ngo Isi ndetse n’abayituye bakurizeho kumenya urukundo rw’Imana, kandi nanjye nkomeje kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo byose bibe mu gushaka kw’Imana kandi byose koko mukomeze mubyakire mu rukundo rw’Imana; ndabakomeje kandi ndabashyigikiye turi kumwe kuko igihe nk’iki ngiki ari igihe cyo gukomera no gukomeza urugendo kugira ngo imbaraga z’Imana zibe muri mwe kandi urukundo rw’Imana rukomeze kubasendera; nimwakire amahoro kandi mwakire umugisha, mwakire gukomera no gukomeza urugendo, kugubwa neza, kuba intwari ku rugamba kandi gukomeza gushyigikirirwa mu buntu bw’Imana; nimwakire bana banjye ndabakunda, ndabakunda bana banjye ndabakomeje, kandi ndabahumurije kuri buri wese; nimwakire bana banjye igeno ryanyu nabazaniye kuri uyu munsi, nabazaniye ibyiza byinshi by’agatangaza kandi nabazaniye byinshi byiza bihumura neza; nimwakire bana banjye, nimwakire, nimwishime mwishimane nanjye kuko nanjye nishimiye muri mwe, ndabishimira cyane kandi iyo ndi muri mwebwe ndanezerwa, ndanezerewe bitavugwa bana banjye turi kumwe, bana banjye tugendana, bana banjye mporana namwe, bana banjye nahawe na DATA Uhoraho Imana Umuremyi kugira ngo nkomeze kubambika imbaraga kandi mbasenderezemo ibyiza by’agatangaza; igihe nk’iki ngiki nimwakire umugisha kandi umunsi nk’uyu nguyu mukomere, mukomeze urugendo kuko igihe nk’iki ngiki ari igihe cyo kubambika imbaraga n’ubudacogora kugira ngo buri wese muri mwe akomeze kwakira imbaraga z’Imana Umusumbabyose; nimubeho mu rukundo rw’Imana kandi mukomeze kubaho mu mahoro y’Imana, ndakomeje kubasanga kandi ndakomeje kubagenderera iteka n’ibihe byose.
Bana banjye rero mbaye mbasezeyeho muri ubu buryo, ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo, sinjya mbasiga kuko iteka mpora nifatikanyije namwe, ndabakomeza nkabashyigikira kandi nkakomeza kubasenderezamo ibyiza by’agatangaza, kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kubasendera kandi rurusheho kogera muri bose kandi Ingoma y’Imana muri mwe ikomeze kogera hose kandi ikomeze gusakara muri mwe ndetse no mu Isi n’abayituye binyuze muri mwebwe Uhoraho Imana yihitiyemo kugira ngo abakomeze kandi abasenderezemo urukundo rwe rukomeye.
NIMUGIRE UMUGISHA W’IMANA KANDI MUKOMEZE KUBA AMAHORO Y’IMANA, NDABAKUNDA BIBONDO BYANJYE, NDABAKUNDA TWANA TWANJYE, NIMUGIRE AMAHORO, NIMUGIRE AMAHORO BANA BANJYE NDABAKUNDA, NIMUGIRE AMAHORO, TURI KUMWE MBABEREYE MASO KANDI MBABEREYE KU RUGAMBA, NIMUBE INTWARI ZIDATSINDWA, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE URUGENDO, MBAHAYE UMUGISHA UKOMOKA KU MANA UMUREMYI, BANA BANJYE NIMUGIRE AMAHORO, TURI KUMWE ITEKA N’IBIHE BYOSE NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, WIFATIKANYA NAMWE ITEKA RYOSE, KUKO NTAJYA MBASIGA AHUBWO NIFATIKANYA NAMWE BANA BANJYE, MBAHAYE UMUGISHA MU BUMWE BW’IMANA DATA, IMANA MWANA N’IMANA ROHO MUTAGATIFU, NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA BANA BANJYE, NIMUKOMEZE KUBA AMAHORO NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO AMAHORO, AMAHORO BANA BANJYE NDABAKUNDA NIMUKOMERE KANDI MUGUBWE NEZA NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO, TURI KUMWE MU RUGENDO NTIMURI MWENYINE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.