UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 27 MATA 2024

Ndabahobereye bana banjye, mbasenderejemo umugisha, mbujujemo urukundo rwanjye kandi mbujujemo ibyishimo byanjye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye turi kumwe mbarangaje imbere, ntabwo nitandukanya namwe bibondo byanjye, muri abana banjye nabahawe n’Uwiteka Imana we ukomeza bose kandi agashyigikira ibikorwa bye mu be, ni we wanyohereje kugira ngo mbabere umubyeyi bityo namwe mumbere abana; bana banjye nimugire amahoro, bana banjye nimugire gukomera, bana banjye nimugubwe neza turi kumwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye; mbabereye umubyeyi namwe nimumbere abana turi kumwe, mbarangaje imbere mu rugendo, erega urugamba murwana ndaruzi ndarubona ntimuri mwenyine, nimukomeze mururwane inkundura kandi mukomeze kwiberaho mu rukundo rw’Imana nanjye turi kumwe, mbarangaje imbere ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, ndi umubyeyi wanyu iteka mbitaho bana banjye nkabatazanurira amayira, mbamenyera byose mbamenyesha byose.

Nimubeho kandi mukomeze mwibereho kuko Uhoraho Imana yabahaye kubaho, yabahaye umugisha we nanjye bana banjye ndabasanga, mbasenderezamo umugisha kandi uko bwije n’uko bukeye mbamenyera icy’ingenzi ikiboneye n’igitunganye kandi nkabamenyera igikwiriye, nkarushaho rero kubasanganira kugira ngo mbuzuzemo urukundo kandi mbasanganizemo ibyiza by’agatangaza; mbahaye kubaho mu rukundo rw’Imana kandi mbahaye kuzurizwa buri kimwe cyose, nimuvome mwuzuze bana banjye, kuko iteka mbazanira ibyishimo n’urukundo, ngaho nimwishime munezerwe, ngaho nimukunde kandi mukomeze gukundana turi kumwe mbarangaje imbere kuko nifatikanya namwe iteka n’iteka, nkarushaho kugendana namwe mbakomeza kandi mbashyigikira kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kumvikana muri mwe; nabahaye umugisha ukomeye kandi nabasenderejemo ibyiza by’agatangaza, naje mbasanga kugira ngo mbakomeze kuko mbahishurira byose kandi nkabamenyera byose nkabamenyesha byose, kuko nkomeza kugendana namwe kandi nkakomeza kwifatikanya namwe, kandi iteka nkakomeza kubarangaza imbere kugira ngo mbafashe kandi mbakingurire kuri buri kimwe cyose; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye mbabereye maso, nimukomeze gutega amatwi mwumve icyo tubabwira n’icyo tubatoza n’icyo tubagezaho, kuko ibyo tubazanira ni ibyiza.

Bana banjye nza mbasanga umunsi ku wundi kandi ntabwo nza njyenyine mu kubasanga, mbasanganiza urukundo n’urugwiro n’ibyishimo kandi mu kuza mbasanga bana banjye, nza ndi n’abatagatifu benshi kugira ngo bamperekeze kandi iteka ryose dukomeze kuza kubakomeza, iteka na kureba kuko muri abana banjye, kubakomeza no kubashyigikira, mwaba munyumva muri ubu buryo, mwaba mutanyumva muri ubu buryo, iteka mporana namwe mu kubakomeza no kubashyigikira, mu kubururukirizamo ububasha bukomeye kandi mu kubambika imbaraga zikomeye zihanitse zihambaye, kugira ngo mukomeze kuba intumwa kandi mukomeze kuba intore z’Ijuru; nimwakire Nyagasani Yezu Kristu mu mitima yanyu, urukundo rwe rubasabemo rubasendere nanjye turi kumwe, nkomeje intambwe z’ibirenge byanyu kandi mbashyigikiriye mu rukundo rw’Imana isumba byose; erega mwaratowe kandi mwaratoranyijwe n’ubwo benshi batari babigirira amahirwe, ngo babeho nk’uko mubayeho, bagende nk’uko mugenda, cyangwa ngo Ijuru ribakorere nk’uko ryabakoreye kuko buri muntu wese mu Isi agira umugabane we kandi agira umurage we, ibyo mwagabiwe ni ibyanyu ariko kandi hari n’abandi babitoranyirijwe ariko Uhoraho Imana igihe cyo kubinjiza mu gikorwa cyiza kandi cyo kubinjiza mu ntama ze ari zo mwebwe, ntabwo cyari cyagera ariko barahari DATA Uhoraho Imana ategura kandi umunsi ku wundi yicara ategura, niyo mpamvu ibikorwa byacu bikomeye kandi bikomeje birimbanyije.

Ntabwo rero duceceka kandi ntidusubizwa inyuma, duharanira iteka umunsi ku wundi kubaka no gukomeza ibikorwa byacu no kubishyigikira, kuko tutitandukanya dukomeza kubakomeza no kubashyigikira, bana banjye nkunda kandi bana banjye nshyigikiye nkomeje ndangaje imbere mu rugendo, nimukomeze kwifatikanya nanjye kandi mukomeze kwakira ibyiza by’agatangaza mbagabira, Uwiteka yarabarebye arabashima kandi arabishimira arabikundira, abaha gukomera kandi abahaza umugisha we abasendereza urukundo rwe, nimurwakire murubemo murukomeremo kandi murusenderezwe turi kumwe mbarangaje imbere, kuko iteka mbahora bugufi kandi nkagendana namwe nkabakomeza kandi nkabashyigikira, ntabwo nitandukanya namwe ahubwo iteka nifatikanya namwe, ngendana namwe mu kubakomeza no kubashyigikira nkabasendereza ibyiza by’agatangaza.

Uyu munsi rero utagira uko usa naje kubakomeza kandi naje kubashyigikira, naje kubururukirizamo urukundo rw’Imana isumba byose kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire, nimubeho mugwirizwe umugisha kandi mubeho mu mahoro y’Imana turi kumwe ndabakunda bana banjye, Yezu Kristu ni urukundo ruzima kandi Yezu Kristu ni amahoro nyayo, abo yasanze abaha urukundo kandi abuzuzamo ibyishimo, bana banjye muranshimisha, bana banjye muranezeza, iyo mbasanze ndizihirwa kandi nkanezerwa, iyo mbasanganiye numva muri njye nuzuye ibyishimo bityo umunsi ku wundi bikantera ubwira n’igishyika cyo kubasanga nizihiwe kandi nishimye nk’umubyeyi usanganira abana be, niyo mpamvu umunsi ku wundi bana banjye mbabwira nti “Nimuze mbonse, kandi mbahereze amata meza y’ikivuguto kandi mbaheke ku mugongo wanjye,  mbasenderezemo ibyiza by’agatangaza”.

Bana banjye nimubeho mu budacogora kandi mukomeze ubutwari, mukomeze kwigiramo ireme ry’ibyiza, ntimugacogore kandi ntimugacike intege mu rugendo, mu rugamba murwana umunsi ku wundi ndaruzi ndarubona cyane, nkomeza kubasabira kandi nkomeza kubagabira ibyiza by’agatangaza kugira ngo mwiyumvemo imbaraga n’ubutwari mu buryo budasanzwe kandi mukomeze umurava w’icyiza, Uhoraho Imana yarabatoye yarabatoranyije, abasendereza urukundo rwe kandi abagabira ibyiza by’agatangaza, nimukomeze kubaho mu mugambi w’Imana kuko muriho mu mugambi w’Imana, ntabwo ari umugambi wa Mwebwe kandi mtabwo ari umugambi w’abantu, ahubwo muriho ku mugambi w’Imana, muriho mu gushaka kw’Imana, iki gikorwa n’uyu mugambi Uhoraho Imana yarabigennye arabitegura, niyo mpamvu igihe nk’iki ngiki kandi ibihe nk’ibi Uhoraho Imana akomeje ibikorwa bye, imikorere ye akaba ayikomeje kuyishyigikira.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, ntabwo nitandukanya namwe ahubwo iteka ryose ndabasanganira nkabahuza kugira ngo mbarinde guhuzagurika, nkabakomeza iteka kandi nkabashyigikira, mbururukirizamo urukundo rwanjye rukomeye, ndababashisha kandi nkabasoboza, bintera ibyishimo n’umunezero iyo mbona umunsi ku wundi muharanira kubaka ibikorwa by’Ingoma y’Ijuru, kandi muhora iteka mushaka gutega amatwi Ijuru kugira ngo mwumve icyo tubabwira n’icyo tubatoza, nyamara mwagiriwe amahirwe ageretse ku yandi bana banjye, mwagiriwe ubuntu bugeretse ku bundi, nimubwakire kandi mububemo nanjye turi kumwe kugira ngo mbakomeze kandi mbasendereze ibyiza by’agatangaza; Shitani yararebye azunguza umurizo, Shitani arabibona akishima kandi akarakara cyane, agashaka kubavutsa amahirwe n’ibyishimo, ariko iteka nanjye ngaharanira kubakomeza no kubashyigikira kuko nza kwigizayo ikibi cyose gikomoka kuri Sekibi kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire, nkigizayo ikibi icyo ari cyo cyose kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikirire mu rukundo rw’Imana.

Nimubeho rero mu bubasha bw’Imana isumba byose kandi mwakire ibyiza by’agatangaza mukomeze kugendana natwe, kuko dukomeje kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo urukundo rw’Imana ikomeye rubabemo rububake kandi rubashigikire mu butumwa bwanyu bwa buri munsi, nyamara ntimusanzwe kandi n’ibikorwa byanyu ntibisanzwe, kuko mukomeje kugenda muvuburira hirya no hino mu Isi umugisha mu buryo budasanzwe, kuko musabira benshi kandi mukitangira ibiremwa byinshi, nyamara Uhoraho Imana yarabatoye arabatoranya abakura mu bandi, atari uko yanze ibiremwa bindi ahubwo ari uko buri muntu wese mu Isi amugenera umugambi we kandi akamugenera ikimukwiriye; ntawe yambika ikitamukwiriye kandi ntawe ah agutwara icyo adashoboye, niyo mpamvu namwe yabatoranyije kandi akaba akomeje kubakomeza no kubashyigikira, abahereza buri kimwe cyose kandi buri wese amuha gutwara icyo agomba gutwara kandi buri wese akamuhagarika aho agomba guhagarara, kuko atabeshywa akaba atabera kandi akaba atabeshya, umunsi ku wundi ahorana urukundo kandi ahorana ububasha bwe buhanitse buhambaye, nta kimunanira kandi nta kimwisoba, buri kimwe cyose arakimenya kandi buri kimwe cyose akagishyira mu ngiro no ku murongo, niyo mpamvu abakomeza iteka kuko muri abahire kandi mwahiriwe kuko muri abanyamugisha, kuko mwahawe umugisha n’Imana, kuko muri abakundwa b’Ijuru, nimukomeze mwakire ibyo byiza by’agatangaza kandi mwakire kubaho mu mugambi w’Imana, Uhoraho Imana yarabatoye kandi abasenderezamo ibyiza bye by’agatangaza nimubibemo kandi mukomeze kuisenderezwa kuri buri wese turi kumwe, mbarangaje imbere kandi nifatikanya namwe amanywa na nijoro kuko mbakomeza kandi nkabashyigikira kuko ntitandukanya namwe nkomeza kubakomeza kubarangaza imbere no kubashyigikira, kubateza intambwe no kubatoza icyiza kugira ngo mukomeze guharanira icyubaka, igituma Uhoraho Imana akomeza guhabwa ishema kandi akomeza guhabwa ijambo mu biremwa ndetse no hirya no hino mu Isi, agakomeza kugenda ashyigikira ibikorwa bye.

Muri intore mwatowe kandi muri intore mwakunzwe, mwarakungahajwe kandi mwagabiwe ibyiza by’agatangaza, Sekibi yashatse kubavutsa amahirwe n’ibyishimo, ariko Uhoraho Imana arahaba kandi akomeje kuhaba, akomeje kubabera maso kuko umunsi ku wundi ibikorwa bye ntatuma bigorama ahubwo akomeza kubigorora kuko yatwohereje nk’abamalayika ndetse yohereza n’abatagatifu twese kugira ngo dukomeze kwifatikanya namwe imbaga itabarika y’abamalayika ndetse n’imbaga itabarika yacu twese abatagatifu, umunsi ku wundi tubana namwe kandi tugasabana namwe, Uhoraho Imana yakoze igikorwa gikomeye kandi yakoze umurimo ukomeye cyane wo kwemera gukingura amarembo kugira ngo abatagatifu tubasanganire, kugira ngo biremwa muri mu Isi kandi bahire mukiri mu Isi, mwinjire mwisange mwisanzure kandi mwinjire mu marembo y’ibyiza by’Ingoma y’Ijuru mu buzima bwanyu mukiri ku Isi, n’ubwo benshi badashobora kubyumva cyangwa ngo babimenye cyangwa ngo babisobanukirwe; ibi nabyo ni iyindi ngabire ikomeye cyane, nabyo bimenywa n’uwo Uhoraho Imana yahaye kibimenya, ibi birebwa n’uwo Uhoraho Imana yahaye kubireba, byumvwa n’uwo Uhoraho Imana yahaye kubyumva, niyo mpamvu muriho mu mugambi w’Uhoraho, niyo mpamvu muriho kubera urukundo rw’Imana, kubera ububasha bw’Imana.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye kandi nkomeje kubarangaza imbere, kuko ntitandukanya namwe mbafasha mu rugendo rwanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kugira ngo nkomeze kubaha kugira ishema n’isheja mu rukundo rw’Imana; erega muri ku rugamba kandi muri mu rugendo nimuze tugende, kuko ntashaka yuko mwitandukanya nanjye ahubwo ndashaka gukomeza kubakomeza no kubashyigikira; erega mbarangaje imbere bana banjye ntabwo nitandukanya namwe, mbamenyesha byose kandi mbamenyera byose umunsi ku wundi, nyamara muri abanyamahirwe kandi muri abanyamugisha, Uhoraho Imana yabahaye amahirwe, yabahaye umugisha kandi ibyo byose yabigennye yabigabye mukiri mu nda z’ababyeyi banyu, kuko namwe ubwanyu mu kubatora kandi mu gutorwa kwanyu ntimwabigizemo uruhare, ntimwari mubizi, buri wese yibonye uko ari kandi buri wese yibonye aho ari, aho muri rero niho Uhoraho Imana yabageneye, niho yabateguriye kuko buri umwe umwe wese yamutoranyije ukwe kandi buri wese yari azi ko azababumbabumbira hamwe, akabarundarundira hamwe mu rukundo rwe bityo rero mukambera abana, bana banjye rero nimumbere abana ndabakunda, kandi mukomeze mumbere koko abana beza, ndabakunda, ndabakunda bana banjye, mbasenderezamo ibyiza by’agatangaza, mbagabira umugisha mu rukundo rw’Imana, kuko mbasanganira nuzuye ibyishimo, namwe nimwuzure ibyishimo; iyo mwishimye ndishima, iyo munezerewe ndanezerwa, ntabwo nakwishima mubabaye, n’ubwo Sekibi umunsi ku wundi aba ashaka gutuma mwijima, aba ashaka gutuma mwuzura agahinda n’umubabaro, ariko ibyo ngibyo nkabicisha ukubiri namwe, kuko nkomeza kurangwa no kubazanira ibyiza, kugira ngo mwishime munezerwe, kugira ngo umurage mwiza, umugabane mwiza mwahawe n’Uhoraho Imana muwubemo kandi muwusabaniremo, muwudabagiriremo, kuko Uhoraho Imana yabahaye kunezerwa no kwishimira mu byiza bye mu buzima bwanyu mukiri ku Isi.

Uhoraho Imana uwo yahaye aba yamuhaye, uwo yahaye guhirwa aba yamuhaye kandi iyo yatanze ntiyisubiza, ntabwo avuga ngo nari nibeshye maze icyo yatanze akaba yacyisubiza, ibyi ntibiba kuri Uhoraho Imana, biba kuri Mwene Muntu kuko Mwene Muntu aribeshya kandi aranabeshya, arahinduka riko Uhoraho Imana we ntahinduka, icyo yabagabiye rero ni icyanyu, icyo yabageneye ni icyanyu, n’ubwo Sekibi acura imigambi mibi umunsi ku wundi, ububasha bw’Imana bukomeye buraza bukigizayo iyo migambi mibisha kandi iyo mipangu mibihsha ya Sekibi, kugira ngo ikomeze kwigizwa inyuma yanyu bityo icyo mwagabiwe kandi icyo mwagenewe mugihabwe no kugihabwa.

Ndabakomeje bana ba DATA, bana b’Imana nkunda, nshyigikiye kandi ndangaje imbere mu rugendo, Yezu Kristu yambereye urukundo rukomeye mukurikira wese wese kandi mu kumukurikira kubera ineza yari angiriye n’urukundo yari anyeretse, namukurikiye wese wese sinongera gusubiza amaso inyuma ukundi kandi sinongera kureba icyo nasize, ibyo nari nsize nari mbisize, ibyo narinanze nari mbyanze, bityo rero mukurikira wese wese, urukundo rwe ruranyuzura kandi ndarwiyambika, ararunyambika, namwe rero nimundebereho bana banjye, mukurikire Yezu Kristu mumukurikiye, ibyo mwataye ibyo mwanze ibyo mwasize ntimukabisubiremo kandi ntimugasubize amaso inyuma, nimuhange amaso Yezu Kristu mumutumbire mugendane, muze tugendane umunsi ku wundi, ndabahamagara kandi nkabahamagarira kubaho mu rukundo rwa Yezu Kristu umunsi ku wundi; nimurukenyere murwitere kandi murwoge murwisige, umunsi ku wundi mubeho mu rukundo rwe mukataze ubutareba inyuma kandi mukataze ubudahagarara; erega turi umwe bana banjye, mbarangaje imbere mu rugendo, mbafasha muri byinshi kandi mbakomeza iteka, mbabereye umubyeyi nimukomeze mumbere abana, ndi igihozo cyanyu kandi ndi ikiramiro cyanyu; ni iki cyabatera agahinda, ni iki cyababaza bana banjye?

Nimukomeze kubaho kandi mugwirizwe umugisha bana banjye, ntabwo nakwishima mubabaye, nimunzanire ibibagora, ibibananira n’ibibananiza, ibibaremerera n’ibibagora n’ibibangamira byose, nimubinzanire mbiture Yezu Kristu kugira ngo abashoboze kandi abashoborere mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo nk’ibyo mubona ari imbogamizi, nk’ibyo mubona ari inzitizi mu buzima bwanyu bwa buri munsi nkomeze kubyigizayo kandi ibitaringaniye mbiringanize, ibitagenda neza mbigenze neza bityo bana banjye mwibereho mu rukundo rw’Imana, mumenye icyubaka, mumenye ikibakomeza, mumenye ikibashyigikira, mbabereye maso, mbabereye ku rugamba, nzakomeza mbakomeze kandi nzakomeza mbashyigikire, kuko iteka ngendana namwe, kuko iteka mporana namwe, ndabakomeza kandi nkabashyigikira, mbamenyera byose kandi mbamenyesha byose; erega bana banjye ndabasanganira kugira ngo mbabwire byose mbahe gukomerera mu rukundo rwa Yezu Kristu, nimukataze ubudasubira inyuma, ubutareba inyuma n’ubudasubiza amaso inyuma bityo urukundo rwa Yezu Kristu murwambare wese; nimuze tugende ndabakomeje kandi mbahamagara iteka turi kumwe, nzakomeza mbakomeze kugira ngo nkomeze intambwe z’ibirenge byanyu Yezu Kristu akomeze kubabera umutabazi n’umurengezi, mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Ndabakunda bana banjye, nimunkundire tugendane, nimunkundire mbakomeze, nimunkundire mbashoboze, mbabereye umubyeyi mbabereye ikiramiro kandi mbabereye igihozo, Uwiteka Imana Uhoraho yarabampaye kugira ngo nkomeze kubitaho kubarengera kubacungira umutekano, mbakomeze mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimube amahoro bana banjye, nimugubwe neza bibondo byanjye nabahawe na DATA, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, ubwitange bwanyu ni ingirakamaro kandi ukwirekura kwanyu, umuhihibikano wanyu, ineza yanyu umunsi ku wundi mukomeze gushaka kugaragaza turayibona cyane, niyo mpamvu umunsi ku wundi mukunda gushaka kwirundarundira hamwe, kugira ngo mwuzuze igikorwa kandi mwuzuze umugambi wa DATA yabashatseho kandi yabatoranyirije, kugira ngo ibyiza bye by’agatangaza bibe muri mwe kandi bihorane namwe; nanjye rero nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubabera ku izamu no ku rugamba, kugira ngo mukomeze kwitangira igikorwa n’umurimo; bana banjye rero umuhihibikano wanyu wa buri munsi ndawubona, nimukomeze mwitangire umurimo, nimukomeze mwitangire igikorwa turi kumwe mbarangaje imbere mu rugendo ku rugamba ntimuri mwenyine, nimukomeze mukomere kandi mukomeze mushyigikirirwe mu rukundo rw’Imana turi kumwe ndabakunda, mbarangaje imbere bana banjye, bana banjye iyo mukora, mukora ibikorwa byinshi mu gukiza kandi mu kurohora benshi, mu gukomeza gukuraho icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose, murokora benshi kandi mukabohora benshi, hari benshi twabohoye kandi hari benshi twakijije, mu gukomeza gukura benshi mu mwijima w’umwanzi kandi mu nzarwe z’umwanzi, hari benshi Uwiteka Imana yakijije kanseri kandi hari benshi yakijije byinshi ibibembe kandi yagiye akiza indwara nyinshi zitandukanye, agiriye ubwirekure bwanyu n’ubwitange bwanyu, umuhate wanyu n’ishyaka ryanyu.

Muratabaza Uhoraho Imana akabumva, iteka arabikiriza kandi akaza kureba icyo muri kumuhamagarira n’icyo muri kumushakira, kugira ngo buri kimwe cyose acyuzuze kandi agishyire ku murongo, ntabahunza umusaya kandi ntabima amaso, akomeza kubareberera, kubitaho no kubarengera kugira ngo urukundo rwe muri mwe rukomeze kogera hose, dukiza benshi kubera mwe kandi tugera henshi tugenda tugirira neza ibiremwa byinshi kubera  ubwitange bwanyu, inkunga yanyu y’amasengesho ni inkunga ikomeye cyane, nimukomereze aho ntimukagacike intege ntimugacogore turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye bana banjye, ndi Mutagatifu Mariya Madalena ubakunda, ubahoza ku mutima wanjye, bibondo byanjye ndabakunda, nimukomeze mube intwari kandi mukomeze mukatarize icyiza turi kumwe; bana banjye rero nkomeje kubabwira nti “Turi kumwe ntimugire ubwoba ntimugahungabane kuko iteka mbahora bugufi, mbasezeyeho muri ubu buryo, ngiye gukomezanya namwe muri ubu buryo, kandi bana banjye mukomeze gukora buri kimwe cyose kandi mukomeze kugendera mu kwemera no mu gushaka kw’Imana”.

BANA BANJYE RERO BYARI BYIZA KO TUGUMANA MURI UBU BURYO ARIKO BIBAYE NGOMBWA KO BANA BANJYE MBASEZERAHO KUGIRA NGO MUKOMEZE N’IBINDI, KUGIRA NGO BYOSE BYUZUZANYE, KUKO BYOSE BIRUZUZANYA KUGIRA NGO ROHO NZIMA ITURE MU MUBIRI MUZIMA, BYOSE BIMEZE NEZA KUKO MU RUKUNDO RW’IMANA MURISANGA; NDABAKUNDA BANA BANJYE, NIMUGIRE AMAHORO KUGUBWA NEZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE, NDABAKUNDA BANA BANJYE, NDABAKUNDA BANA BANJYE, NDABAKUNDA BANA BANJYE, NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *