UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 08 KANAMA 2023

Mbahaye umugisha ukomoka kuri Uhoraho Imana bana banjye mbasesekajeho urukundo rwanjye mbazaniye ibyishimo byanjye nje kubambika ubwiza bw’Ijuru muri aka kanya nje kubahumuza impumuro nziza y’iby’Ijuru kandi mbazaniye umubavu mwiza uhumura neza ukomotse mu Ijuru kuko nywubazaniye kugira ngo nywubasige bityo mutamatame impumuro nziza y’ubwiza bw’Ijuru kandi mutamatame impumuro nziza y’iby’Ijuru; nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza bana banjye mwese ndabahobereye kandi ndabahobereye mu gituza cyanjye kandi mwese mbahaye urukundo rwanjye mbasesekajeho umugisha naje mbazaniye muri aka kanya kandi muri uyu munsi kuko naje kwishimana namwe naje gusabana namwe kugira ngo mbuzuze ibyishimo kandi mbuzuze urukundo kandi mbahaze byose byiza by’Ijuru bityo mugubwe neza kandi muhabwe byose kuko Uhoraho Imana yabahaye byose kandi yabagabiye byose ku buntu bwe nta na kimwe abimye kandi nta na kimwe abakinze kugera rero amagingo aya ngaya mukaba mukomeje guhabwa byose kandi mukaba mukomeje kubumbatirwa mu biganza by’Uhoraho Imana akaba akomeje kubarinda no kubacungira umutekano nanjye rero ngashimira Uhoraho Imana kuko akomeje kubashyiraho uburinzi bwe nanjye nkaba nkomeje kuza gukomezanya intambwe zanyu kandi nanjye kugira ngo nkomeze tugendane bityo iteka ryose nkomeze kubarengera kandi bana banjye urugendo rwanyu rukomeze kuba urwanjye kandi urugendo rwanjye rukomeze kuba urwanyu bityo rero dukomeze tugendane muri mwebwe kandi nkomeze ngendane namwe muri byose kandi nkomeze kwifatikanya namwe kuko naje kuba umwe namwe  bityo rero nkaba naraje kubana namwe no kugendana namwe akaba nta kwitandukanya mu bikorwa byanyu rero mba ndi namwe kandi mu rugendo rwanyu mba ndi namwe icyo murebye mba ndi kukireba icyo muvuze mba ndi kukivuga kandi aho mugiye mba ndi namwe ari yo mbasaba ngo bana banjye nimujye mwigengesera bityo mwe gukora ikibi bityo icyiza cyose mpore iteka ngihuriramo namwe kandi nkorane namwe byose igihe cyose hari aho mugiye kandi igihe cyose hari icyo mugiye kuvuga mujye mwibuka yuko ndi kumwe namwe bityo mwirinde gutandukira bityo mwirinde kuba mwatana bityo nanjye nkomezanye namwe urugendo mu njyana yo gukomeza kuburiza intera kandi mu njyana yo kubageza ku cyiza kuko icyo nifuza ko mugeraho ari icyiza kandi nkifuza kubateza intambwe uko bwije n’uko bukeye kuko nshaka yuko aho mwari muri none ejo atari ho muzajya muba muri kuko nshaka kugendana namwe tukihuta kandi tukagenda tugendana twihuta tudahagarara kandi tudasubitse urugendo rwacu kuko nshaka kuburiza intera ntabwo nshaka yuko mudindira ngo mugume ahantu hamwe gusa ahubwo ndashaka kubimutsa ngenda mburiza intera ngenda mburiza intera bityo abababonye bose bakabatangarira kuko Uhoraho Imana akomeje kubagabira ibyiza by’Ijuru kandi akaba akomeje kubambika; nimukomeze rero mwambare ibyiza by’Ijuru ntimuzigere mubyiyambura nanjye ndi kumwe namwe bana banjye mu buryo bwo kugira ngo nkomeze mbafate kandi nkomeze mbafashe muri byose ari yo mpamvu nza kubarinda kandi nza kubakindikizaho ibyiza by’Ijuru kandi ububasha bw’Ijuru bukabakolotira bityo mukabasha kugubwa neza kandi mukabasha gutera intambwe mukongera mugatera iyindi bugacya bukira nkabarwanirira urugamba bityo icyo Sekibi yari yiteze azi neza ko ari bubasubize inyuma yari yaje azi yuko arasiga abarindimuye bityo agasanga ububasha bw’Ijuru ryose burabarinze kandi burabagose kandi burabazengurutse bityo rero icyo yari yiteze tukakiburizamo kuko tuburizamo imigambi mibisha y’umwanzi uko bwije n’uko bukeye bityo mukarushaho kubaho kandi mugatera imbere; nimujye mubaho rero igihe cyose mukunde kubaho kandi mukomeze urugendo kuko ndi kumwe namwe kandi nkaba mbashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi.

Umunsi uzajya utaha uwunde utahe kandi ukwezi kuze n’ukundi kuze umwaka wongere ushire ndi kumwe namwe kandi mbakomeje mu rugendo rwanyu kuko icyo Sekibi yibwira kandi yiteze kuza gukora muri mwebwe nkomeje kumwambura ijambo kandi nkomeje kumuhigika kuko iteka ryose bana banjye ndi kumwe namwe ndi Mutagatifu Mariya Madalena niyemeje kuza kugendana namwe kandi nabisabye Uhoraho Imana arabinyemerera bityo bana banjye arabampereza abanshyira mu biganza nanjye rero ndagenda ndapfukama ndamushimira kandi ndanamusingiza musingiza byinshi kandi mushimira yuko akomeje no kubarengera kandi yuko abampayeho umugabane bityo rero bana banjye nkaba mbafiteho umugabane kandi nkaba mbafite nk’abana banjye nitaho kandi nkabareberera umunsi ku wundi ari yo mpamvu rero ngira igishyika kandi n’ubwira bwinshi bwo kuza kwifatikanya namwe kandi bwo kuza kubaburira akanya ku kandi kandi nkaza kugendana namwe kandi nkaza guhora iteka mbatoza icyiza nkaza kuburiza intera nkaza kubahereza amahoro kugubwa neza ndetse n’umugisha mu rugendo rwanyu kugira ngo mutavaho musubira inyuma cyangwa ngo musubike urugendo rwanyu bitewe n’umwanzi; nza rero gukura ibikuramutima mu rugendo kandi nkaza kuza gukura ibiterabwoba byose nkaza kubyigizayo bityo bana banjye mukabasha guhagarara kandi mukabasha gukataza.

Nimuhumure ntacyo muzaba n’ubwo umwanzi Sekibi yakwitambika kandi n’ubwo yasakukuza n’ubwo yakwitotomba n’ubwo yakwikoza ibimeze gute byose turahari nk’abarwanirizi banyu kandi turahari n’imbaraga nyinshi cyane zikomeye kandi zihanitse zo mu Ijuru ukuboko k’ububasha kwa DATA gukomeje kubashyigikira kandi gukomeje kubarengera imbaraga z’Ijuru rero zibarengera zitandukanye kure n’iz’umwanzi kuko iyo tuje imbaraga zose z’umwanzi turazitentebura kandi iby’umwanzi byose tukabihindura imfabusa tukabihindura umuyonga byose byose tukabihindura amanjwe bityo imbaraga z’Ijuru zigakora kandi iby’Ijuru rikorera muri mwebwe ni imirimo myinshi ndetse n’ibitangaza ari yo mpamvu Ijuru rikomeje imirimo yaryo muri mwebwe kandi ugukora kwa DATA kukaba kugiye kwigaragariza mu Isi yose ndetse no muri mwebwe kandi n’Isi yose muri rusange igatangazwa n’uko muri amahoro kandi muri abana b’umugisha kandi Uhoraho Imana akomeje kubereka umugisha kugira ngo mukomeze mubeho kandi umukiro we mukaba muwufashe mu biganza ari yo mpamvu ngira nti nimukomeze muwufate mu biganza bana banjye ntimukarekure icyiza mwafashe nimuhore iteka mukibumbatiye gusa nanjye sinabareka cyangwa ngo mbatererane kuko nzi neza ku mu Isi harimo icyago kandi harimo umwanzi Sekibi uhora abakubitira agatoki ku kandi kandi akabahiga amanywa n’ijoro ari yo mpamvu rero icyiza mwafashe nanjye nkomeje  kugicungira umutekano nkaza kubafasha gukomeza kukibumbatira kugira ngo mutaba mwakibumbura umwanzi Sekibi akaza kugitwara kandi akaza kukibiba kuko iteka ryose ahora iteka arekereje kuko aba ameze nk’agaca karekereje umushwi niyo mpamvu rero iteka ryose mpora iteka mbabereye maso kandi nkaza kubacungira umutekano kandi ngacunga n’umutekano w’ibiri ibyanyu nkakomeza kubigirizayo ikibi kandi icyago cyose nkakigiza kure yanyu; nimukomere mukomeze kugubwa neza bana banjye mbahaye umugisha nimugire amahoro kuri buri wese kuko mbasesekajeho ibyiza by’Ijuru kugira ngo bikomeze kubasabanisha n’Ijuru ryose. Nimukomeze urugendo rwanyu ubudahagarara kandi mu buzima bwanyu bwa buri munsi mukomeze kwizera Uhoraho Imana kandi mumutinye we wenyine ibindi byose bi mu Isi bivaho kandi bigashira kandi ibindi byose mwumva ko ari ibihangange kandi biba bihanitse byose bivaho bigashira ariko Uhoraho Imana ntajya ashira kandi ntajya avaho niyo mpamvu mbabwira nti nimumugirire igitinyiro kandi mumwizere; Mwene Muntu mu Isi ashobora gukora ikintu Mwene Muntu wundi yakireba agatangara kandi akumirwa kandi agatangarira ubuhanga yagikoranye ariko ibyo byose mujye muzirikana yuko ari DATA uba wamuhaye ubwenge bwo gukora ibyo byose kandi DATA akaba afite byose kubicecekesha kandi akaba afite no kubihagarika kandi agaha na Mwene Muntu kubimenya no kubishobora ariko Mwene Muntu ukora ibyo byose mujye muzirikana yuko igihe iyo kigeze DATA ahagarika umwuka we, aba afite Mwene Muntu rero gukora ibintu byinshi bihambaye kandi bikomeye cyane ku buryo Mwene Muntu wundi abireba akumirwa kandi agatangara ariko ikimunanira ni kimwe cyo guhagarika umwuka we wo kuba yava mu buzima kuko we aba yumva yuko yishoboye wese niyo mpamvu ngira nti rero ntimukagire uwo mutinya cyangwa ngo mugire icyo mutinya mu rugendo rwanyu nimukomeze mutinye Uhoraho Imana kandi mumwizere kuko ari we ufite kubakiza wenyine kandi akaba ari we ufite kubarengera no mu rugendo rwanyu akaba ari we ukomeje kubahagarika kuko ku bw’umuntu kandi ku bwa Sekibi ntabwo muba mukiriho mu buryo nk’ubu ngubu kandi ndetse no mu guhumeka umwuka w’abazima muba mwaravuyeho ariko kubera ko Uhoraho Imana abafiteho umugambi kandi akomeje kubarinda no kubagenga muri byose muracyariho.

Ndagira nti rero nimukomeze mubeho kandi mukomeze muganze ibihe byose Uhoraho Imana akomeze abagabire umwuka wo kubaho kandi akomeze abagabire ubuzima, nimugire ubuzima kandi mugire ubugingo igihe cyose muhore mubifashe mu biganza byanyu kandi Uhoraho Imana akomeze kubabera umukiro kandi akomeze kubahereza umugisha ubafata kandi ubarandata mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi turi kumwe ndabashyigikiye ntore z’Imana ntimugacike intege kandi ntimugahungabane ntimukagire ubwoba kandi ntimukikange kuko ibikorwa byanyu byose biri mu biganza by’Uhoraho Imana kuko akomeje kubarengera no kubacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye kuko koko muri intore ze zimwizihira kandi akaba yarabitoreye akabashyira mu rukundo rwe kandi akabahereza ububasha bwe kugira ngo bubagenge kandi bubagenzurire buri kimwe cyose bityo iteka ryose muhore iteka mutera intambwe mujya mbere ntimuzigere musubira inyuma kuko mushyigikiwe na DATA kandi ububasha bwa DATA akaba ari bwo bw’ingenzi bubarengera kandi bukaba bubahagaritse magingo aya ngaya ari yo mpamvu ngira nti nimukomeze mubeho kandi mukomeze mukataze mu cyiza kandi ntimugatere intambwe mujya inyuma ahubwo nimutere intambwe mujya imbere ububasha bubareshya kandi bubahamagara icyiza tubifuzaho dukomeje kugikomeza kandi injyana yacu muri mwebwe nticogoye ahubwo turakomeje umurego wacu kugira ngo dukomeze dukore byinshi byiza by’agatangaza bityo abababonye bose bumirwe kandi batangazwe n’uko muri amahoro kandi Sekibi we yifuza kubavutsa ubuzima kandi yifuza guhora iteka abaserereza ashaka kubashyiramo umudurumbano ariko ibyo ngibyo twebwe ntabwo tubyishimira kandi ntabwo tunabishaka ari yo mpamvu dukomeje kubarinda no kubarengera. Nimukomeze rero mugubwe neza bana banjye kandi mukomeze kubaho kuko ibikuba n’ibikubarara byose mbihagarika kugira ngo mukomeze mutere imbere kandi mukomeze muganze.

Mbahaye umugisha wanjye kandi mbambitse imbaraga nkomeje kubambika urukundo rwanjye bana banjye nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza ndi kumwe namwe ndabashyigikiye mu rugendo rwanyu kandi mu bikorwa byanyu bya buri munsi turi kumwe. Nimukomeze mutere imbere mu cyiza kandi mukomeze mugubwe neza turi kumwe ndabashyigikiye mu rugendo rwanyu kandi mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi Sekibi ntakabagireho ijambo ahubwo nimukomeze mugirweho ijambo n’Ijuru ryose bana banjye nahawe na DATA bana banjye mpora nsingiriza DATA ko yabampaye kandi mpora nsingiriza DATA yuko akomeje kubacungira umutekano w’ubuzima bwanyu kandi akaba akomeje kubahereza ibyiza bikomoka mu Ijuru umugisha we akaba awubahozaho kugira ngo mukomeze mubeho kandi mukomeze muganze bityo imigambi mibisha y’umwanzi agakomeza kuyikumirira kure yanyu bityo rero mugakomeza gutera intambwe mujya mbere nanjye rero nkomeje gushimira Uhoraho Imana kuko akomeje intambwe z’ibirenge byanyu nanjye akampereza imbaraga kugira ngo nkomeze nze kwifatikanya namwe akampereza umugisha wo kubazanira bana banjye kugira ngo ntagera imbere yanyu amara masa nkaza mbazaniye urukundo nje kubambika kandi nje kubambika ibyiza by’Ijuru ryose.

Nkomeje rero kubahumuriza kandi nkomeje kubahereza byose nimwakire byose kandi bana banjye musobanukirwe na byose muhumurizwe muri byose turi kumwe ndabashyigikiye kandi mu rugendo rwanyu rwa buri munsi ndushijeho kwihuza namwe. Mbahaye rero umugisha kandi mbasheshekajeho ibyiza by’Ijuru nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza ndi kumwe namwe iteka ryose n’igihe cyose ntimukagwe kandi ntimugahungabane kuko turi kumwe mbashyigikiye mu ntambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo nkomeze mburize intera. Nimwakire rero umugisha wanjye kandi mwakire urukundo rwanjye turi kumwe ndabashyigikiye bana banjye kuko muri aka kanya nabwo nkoranye ibikorwa byinshi namwe kandi nkaba nari nifatikanyije namwe mu isengesho kuko mbohoye ibiboshye kandi nkaba nshyize byinshi ku mugaragaro kandi nkaba nkuye benshi mu mwijima nkaba mbashyize mu rumuri kandi hakaba hari benshi ntazanuriye amayira Sekibi yari yafungiranye hakaba hari benshi nkuye mu rwobo kandi Sekibi yari yabacukuriye urwobo yari yarubaroshyemo abo bose ndabazahuye kandi mbashyize mu rumuri rw’Imana isumba byose nimukomere rero kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi nimukomeze intambwe kandi mukomeze mutere intera mukomeze mwurire intera yo gukora ikiri icyiza iteka ryose ntimugacogore kandi ntimugacogozwe n’umwanzi.

Nimukomeze rero mutere imbere kandi mukomeze mwururukirizweho ingabire ndetse n’ingabirano ibyiza by’Ijuru bikomeze kubururukiraho ari uruhuri nanjye nkomeje kubibahereza kandi nkomeje kubibagabira ndi umubyeyi wanyu ubahora hafi. Muri aka kanya rero bana banjye nkoranye namwe ibikorwa byinshi kuko dukijije kandi tukaba tunarohoye tukaba tunabohoye. Hari benshi cyane dukijije ubukozi bw’ibibi, hari benshi cyane bagaragarwaho nk’ibyomanzi kandi bagaragarwaho nk’inkozi z’ibibi kandi bagaragarwaho yuko ari amahabara muri aka kanya mu isengesho ryanyu twakiriye kandi twarikoresheje igikorwa gikomeye cyane kuko twarohoye kandi twatahuye roho nyinshi zari ziri kure y’urukundo rw’Uhoraho kandi zari zarataniye kure y’Uhoraho muri aka kanya rero tukaba tubinjije mu bubasha bwa DATA kandi tukaba tubinjije mu rumuri rwa DATA tukaba dukumiriye imbaraga z’umwanzi bityo rero tukaba tubinjije mu rumuri dukoresheje isengesho ryanyu muturanye ukwizera kandi muturanye ukwemera muri aka kanya nkomeza kubashimira igishyika cyanyu cyo kuza kwinjira mu isengesho uko bwije n’uko bukeye mukumva yuko mugomba kwinjira mu isengesho kandi mukumva yuko mugomba kwifatikanya n’abandi bityo mukaza guhurira hamwe bityo mugahuriza ku cyiza mukabohora kandi mukarohora. Hari na benshi cyane rero bari batejejwe roho mbi kandi hari benshi cyane roho mbi zari zagirije imiryango yombi ku buryo Sekibi yari azi ko ari bubatware kuko Sekibi yari yasamye kugira ngo ahite abamira bunguri kuko hari benshi cyane bari batejejwe amashitani Sekibi we yibwiraga yuko arahita abaconcomera kandi arahita abamira bunguri.

None rero bana banjye ibyo byose tubikuyeho kandi ibyo byose twabitesheje agaciro muri aka kanya kandi mu gikorwa mukoze cy’isengesho mukoze muri aka kanya kandi hari imvururu za hato na hato duhagaritse kubera iri sengesho kandi hari intambara z’urudaca zari zahagurutse yaba mu buryo bwa roho kandi yaba mu buryo bw’umubiri muri aka kanya rero turabicogoje kandi turahagaritse dutesheje agaciro turakumiriye kandi turakotiriye dushyizeho garde-fou kubera ko mu bubasha bw’Ijuru dushoboye kandi mu masengesho yanyu tukaba tuyakoresheje igikorwa kinini cyane. Nimushimirirwe bana banjye kandi ntore z’Imana nimukomeze kugubwa neza kandi mukomeze gukora igikorwa cyiza turi kumwe ntimugacogore kandi ntimugasubire inyuma nkomeje kubambika imbaraga kandi nkomeje kubahereza umugisha; nimukomeze kugubwa neza kandi mukomeze gutera intambwe mujya mbere turi kumwe ndabashyigikiye mu rugendo rwanyu kandi mu bikorwa byanyu bya buri munsi ndushijeho kwifatikanya namwe.

Nimugire amahoro kandi mugire ijoro ryiza nkomeje kubifuriza ibyiza byinshi bana banjye bana banjye nteruye bana banjye mpora iteka nonsa bana banjye mpoza ku ibere bana banjye mpora iteka nteza intambwe bana banjye mpora iteka mburira mbahumuriza kandi mbinjiza mu rumuri rw’Imana; nimukomeze kugubwa neza mukomere kandi mukomezwe intambwe z’ibirenge byanyu nimukomeze mutere imbere ntimuzigere mutera inyuma ahubwo igihe cyose nimuhore iteka mwurizwa intera turi kumwe bana banjye nakunze bana banjye nkunda mbahaye umugisha kandi mbahaye urukundo kandi mbujuje ububasha bw’Imana isumba byose.

Nimugire rero ibihe byiza kandi mugire ijoro ryiza turi kumwe ndabakunda ndabashyigikiye mu ntambwe z’urugendo rwanyu kandi ndushijeho kuza kubahuza n’Ijuru ryose kugira ngo mukomeze mukatarize ikiri icyiza igihe cyose bana banjye rero ntimugasitare kandi ntimugasubire inyuma ntimugushwe n’umwanzi kandi mukomeze kwizigira Uhoraho Imana mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi turi kumwe. Ndushijeho rero gukomeza kubahuza n’Ijuru ryose kandi ndushijeho kubakatarisha mu ntambwe z’ibirenge byanyu nimukomeze mwizirike ku cyiza kandi icyiza mucyambare bityo muhore iteka mukisiga bityo ikibi cyose mugite inyuma yanyu bityo icyiza muhore iteka mugitumbiriye mugisanganira umunsi ku wundi turi kumwe, nimugire ijoro ryiza kandi mugire amahoro mwakire umugisha wanjye wa kibyeyi kandi mbagabiye nk’umutagatifu wababanjirije mu Ijuru Uhoraho Imana akaba yaranyemereye yuko ngaruka kuza kwifatikanya namwe muri uru rugendo kandi muri ubu butumwa kugira ngo mbatoze icyiza kandi mburize intera mbagabire ibyiza kandi mbahumurize muri byose.

Amahoro, amahoro kuri buri wese ijoro ryiza bana banjye nimugire kugubwa neza kandi mugire gukomera mukomeze urugendo mwihangane kandi mwihanganire ibyo mukirimo kandi mwihanganire amagorwa mugenda muhura nayo muhurira nayo ku Isi kuko ndabizi neza ko mu Isi mugenda muhura n’imitego ya buri kanya. Erega bana banjye Isi nayibayemo ndayizi niyo mpamvu ntakwiyibagiza abo nayisizemo cyane cyane mwebwe bana banjye Uhoraho Imana yampaye kugenzurira ubuzima kandi nkabacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye akanya ku kandi nkaba mbahora hafi.

MURI AKA KANYA RERO MBAYE NTANDUKANYE NAMWE MURI UBU BURYO ARIKO NKOMEZANYIJE NAMWE, NIMUGIRE IJORO RYIZA KANDI MUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE, NDABAKUNDA CYANE NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA BANA BANJYE NIMUGIRE AMAHORO KANDI MUHORANE UBUGINGO MUHORANE IMANA MU BUZIMA BWANYU BWA BURI MUNSI IBINEZANEZA BIHORE BIBUZUYE UMUTIMA WANYU, MBAHAYE URUKUNDO KANDI NDARUBAMBITSE NDUBASESEKAJEHO NIRUBE IKIDENDEZI MURI MWEBWE, NIMWAKIRE IBYISHIMO BYANJYE KANDI MWAKIRE URUKUNDO MBAFITIYE. AMAHORO, AMAHORO, IJORO RYIZA TURI KUMWE BANA BANJYE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *