UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 22/07/2023
Mbifurije umunsi mwiza kandi mugire umunsi mwiza mutagatifu wanjye kuko nje kubahobera mwese mu byishimo byinshi kandi mu rugwiro rwinshi nkaba mbahobereye rero mu rukundo rwinshi kandi nkaba ndi kurubatsimbagizamo kugira ngo rubaterure kandi rubuzure mwese kugira ngo mwishimane nanjye kuko muri aka kanya bana banjye nishimanye namwe; uyu munsi rero ni uwanyu kandi uyu munsi ni uwanjye kuko naje kwishimana namwe kuri uyu munsi nkaba nakomeje kugendana namwe kandi nkaba nakomeje kubuzuza urugwiro kandi nkaba nakomeje kubuzuza ibyishimo ndaje rero ngo nishimane namwe aka kanya kandi nganire namwe muri aka kanya mbuzuze ibyishimo kandi mbuzuze urukundo nkomora kuri Uhoraho Imana. Mbahaye umugisha mwese kuri uyu munsi nimuwakire kandi muwusesekazweho nk’uko Uhoraho Imana yawumpaye kugira ngo nywubazanire kuri uyu munsi bana banjye, kuri uyu munsi nabazaniye umugisha kuri uyu munsi nabazaniye ibyishimo nongeye kubazanira urukundo ruvuguruye kugira ngo ndwambike buri umwe umwe muri mwebwe kandi buri wese ndumwambike kugira ngo abashe kurugenderamo. Nimukomere rero kandi buri wese ahumure kandi buri wese yakire ihumure rimukwiriye kuko ndi kumwe namwe kandi nkaba nkomeje kubakomeza mu bikorwa byanyu bya buri munsi uko bwije n’uko bukeye nkagenda namwe ndi umutagatifu rero waje kwiyunga namwe muri ubu buzima kugira ngo nkomeze kubatera inkunga kandi nkomeze kugendana namwe uko bwije n’uko bukeye nkomeze kubuhira ku byiza byo mu Ijuru kandi nkomeze kubagaburira ku byiza byo mu Ijuru. Kuri uyu munsi rero bana banjye nabateguriye byinshi byiza imbere yanyu kandi nabibateguriye kugira ngo mubashe kubihabwa buri wese ashyikirizwe igeno rye ryo kuri uyu munsi naje namuteguriye kandi namuteganyirije buri wese muri mwebwe namuteguriye uko biri ndetse n’uko bikwiye nimwakire bana banjye kandi mugire kwishima kandi mugire kunezerwa kuko turi kumwe naje nje gutaramana namwe naje nje kwishimana namwe kandi nkaba naje kwizihirwa muri mwebwe rero muri aka kanya nkaba nishimye kubera aka kanya nongeye kuza kwiyuzuza namwe muri aka kanya nongeye kuza gusabana namwe muri aka kanya nongeye kuza kwishima muri mwebwe mu bwuzu ndetse n’urukundo rwinshi n’umusabano mwinshi mbafitiye.
Kuri uyu munsi rero urukundo naje mbafitiye bana banjye n’igishyika cyinshi urukundo naje mfite ndetse n’ibyishimo naje mfite ni byinshi cyane nta wabipima ngo abone ibilo byarwo kuko ari byinshi cyane, ni nako rero ndi kubibambika kandi ni nako ndi kubibasenderezaho. Ndi Mutagatifu Mariya Madalena wakunzwe n’Imana kandi na Yezu Kristu akangirira impuhwe akambohora nkomeje rero nanjye kubabohora kuri buri kimwe cyose kiba kimeze nk’inzitizi kuri mwebwe ikibabangamira mu buzima bwanyu bwa buri munsi kikaba cyatuma mudatera intambwe uko mubyifuza n’uko mubishaka. Naje kubakuriraho inzitizi kandi naje kubakuriraho imbogamizi kugira ngo mubashe kugenda kandi mubashe gutambuka bana banjye, uyu munsi rero nagiye imbere ya DATA musaba icyo naza kuza mpingukanye imbere yanyu ndabahereza bana banjye kugira ngo nishimane namwe kandi mbahereze, DATA yampaye icyo nza kubahereza yuko ari ukugira ngo nze mbakurireho imbogamizi zituma mutabasha gutambuka ngo mwinjire mu gushaka kwa DATA uko biri n’uko bikwiye cyangwa ngo mubashe kwinjizwa mu gushaka ku Ijuru, nabibazaniye rero buri wese nabe maso atege ibiganza kugira ngo yakire kugira ngo buri wese ashyikirizwe igeno rye ry’uyu munsi. Ndabasheshekajeho rero uwo mugisha kandi ibyo byiza buri wese ndabimuhaye bana banjye nabategeye iry’iburyo kandi nabategeye kugira ngo muze mwonke kuri jyewe nabakindikijeho igishura cyanjye nabafubitse kandi bana banjye ndi kubamara ubukonje ubwo ari bwo bwose ndi kubamara imbeho iyo ari yo yose uko yaza imeze kandi ubwoba ubwo ari bwo bwose buturuka ku mwanzi naje kubukumira kugira ngo mukataze mu by’urukundo kandi mukataze mu by’ubumenyi bw’Ijuru kandi mwambare ibyishimo igihe cyose mu rugendo rwanyu mujye mutaguza mwishimye kandi mukatazanye urukundo Uhoraho Imana abagabira kandi abasesekazaho umunsi ku wundi nanjye rero ndishimye cyane kuri uyu munsi bana banjye mwazirikanyeho umunsi mwiza wanjye mutagatifu. Nongeye rero nanjye kwishimana namwe kandi mbabwiye yuko nirirwanye namwe kandi nakomeje gutaramana namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi nkaba ndi kumwe namwe kandi nkaba nakomeje kubasabagizaho ibyiza by’Ijuru uko biri n’uko bikwiye.
Yezu Kristu rero bana banjye yangiriye urukundo rwinshi arambohora kandi arankiza bityo rero ankura mu buhabara anyereka urukundo nanjye ndubonye ndarufata sinarurekura nkomeza kumwizirikaho kugira ngo akomeze anyuzuze urukundo bityo rero uko namufataga kandi uko nakomezaga kumwizirikaho niko urukundo rwagendaga rwiyongeranya niko urukundo rwagendaga rwisukiranya uko bwacyaga urukundo nabaga mfite none ejo bwacyaga rwiyongeyeho nk’ikindi kilo bityo rero urukundo rugenda rurushaho kuba rwinshi kuri jyewe kugeza nkomeje gukataza kugeza ngeze mu Ijuru kugeza urukundo kandi igishyika nahise ngirira Yezu Kristu kandi urukundo nahise nkunda ab’Ijuru nahise ndwambara wese wese kugeza runangejeje mu Ijuru. Ndagira nti rero namwe nimukomere kandi mukomeze mukataze ntimuzigere mucika intege mu buzima bwanyu bwose ahubwo muharanire kwambara imbaraga kandi muharanire ubudateshuka kandi muharanire guhora iteka musigasiwe n’ububasha bw’Ijuru kandi imbaraga z’Ijuru zibagenge kandi zibayobore kuri buri kimwe cyose bityo urukundo mwagiriwe n’Uhoraho Imana kandi urukundo mwagiriwe na Yezu Kristu mugatorwa muri ubu buryo Yezu Kristu akaba abasanganira akabigisha akabereka buri kimwe cyose agakomeza kubabwira yuko ababereye umushumba kandi ababereye umwami muri byose we mukiza wanyu wabacunguye akaba rero n’ubu ngubu akibareberera kuri buri kimwe cyose ndagira nti nimukomeze mumwizirikeho bana banjye kandi bana banjye twana twanjye nkunda bana banjye Uhoraho Imana yampaye kugendana namwe nkomeje kugendana namwe rero muri ubu buryo kandi nkomeje kubuhira urukundo nkomeje kurubavomerera kugira ngo koko rube igisagirane muri mwebwe; ndashaka rero yuko koko muba intangarugero uko bwije n’uko bukeye kuko urukundo mbazanira nshak yuko rubyara umusaruro bityo rukagaragarira n’abandi kandi ababumvise bose abababonye bose n’iyo mutakwirirwa mugira icyo muvuga bityo bagahita bamenya ikibatuyemo kandi ikibarimo ikibabibyemo icyo nkomeje kubasesekazaho kuko nshaka yuko gikomeza gusagamba bityo kigakwira hirya no hino kikaba amashami kandi kikagaba amashami hirya no hino kuko urukundo mbambika kandi mbagezaho umunsi ku wundi ari urwo nkomora kuri Uhoraho Imana.
Ikindi rero nabazaniye kuri uyu munsi bana banjye ni urukundo nabazaniye rwo kugira ngo muhore iteka mukunda iby’Ijuru kandi mubikunda ubudatezuka ubudasubira inyuma mukizirika ku b’Ijuru nta muntu mwiziritseho cyangwa ngo mwizirike ku bindi ntihagire ikintu na kimwe mwizirikaho ahubwo mukumva yuko mwiziritse kuri Nyagasani Yezu Kristu wenyine. Ibintu se birashira kandi bigahinduka, abantu se bavaho bose bagahinduka kuko twese aho twateguriwe ni mu Ijuru kwa DATA kuko Mwene Muntu uko byagenda kose n’iyo yaba akomeye ate amaherezo ni ugupfa akavanwa mu mubiri ariko Uhoraho Imana we ahoraho kandi agahora agenga kandi agahora agenzura ibihe uko bihora bisimburana iteka kandi uko ibisekuruza bigenda bisimburana iteka Uhoraho Imana ahora aganje. Ndagira nti “nimukomeze mumwizirikeho kandi mukomeze guharanira ubuzima butazima ubuzima buhoraho iteka ryose, n’ubwo bwose muri mu mubiri ariko umubiri mwambaye ni ubuzima buzima ariko bana banjye nkomeje kubateganyiriza ubuzima butazima buhoraho iteka ryose mu mutuzo ndetse no mu mutekano mu byishimo ishengerera ridashira rya DATA mukuza kandi buri wese aririmba indirimbo y’ibisingizo uko abyumva”. Bana banjye rero ndagira ngo mbabwire nti “harimo benshi muri mwebwe mushobora kumva yuko mudashobora kuba mwahimba indirimbo z’igisingizo kibereye DATA uko biri n’uko bikwiye ariko igihe kitari iki muzashobora kuzihimba kandi buri wese ahimbaze buri wese aririmbe mu njyana ye kandi acurange abyine yongere abyine kandi nta munaniro kandi nta mavunane kuko mu Ijuru nta mavunane ahubwo hari ibyiza byinshi kandi hahora ibyishimo amahoro ndetse n’umutekano”. Aho ngaho rero niho nkomeje kubasabira Uhoraho Imana kugira ngo akomeze kuhabategurira bana banjye kuko n’ubwo bwose mukiri mu mubiri nkomeje kubasabira kubaho mu mubiri nk’uko mubishaka kandi mubyifuza ariko igihe kitari iki kandi igihe kiri ngombwa DATA yabateganyirije muzaza tukishimana kandi tugasabana tugataramana mumbona uko ndi nanjye mbabona mu bundi buryo butari ubu ngubu bityo rero tukishimana kandi tugasabana mu musabano w’Ijuru ryose mu byishimo tuzajya dutaramana bucye bwongere bucye kuko mu Ijuru hahora ari amanywa kandi hagahora ari umucyo kuko urumuri dutuyemo kandi tubamo nta mwijima ujya uhaba kandi ntibujya bwira ahubwo ahora ari urumuri iteka ryose tugahora imbere ya DATA dushengereye kandi dukuza. Ibyo byiza rero muzabibamo kandi muzabituramo bana banjye ndabibijeje kuko nkomeje kubibasabira kuri DATA kugira ngo azabibahereze ari nako nkomeza kumusaba rero kugira ngo akomeze abakurireho inzitizi zose imbogamizi zose zashaka kuzitambika mu buzima bwanyu mukaba mwabuzwa ihirwe ry’Ijuru kuko mba mbona umwanzi Sekibi ahora iteka abarekereje bana banjye abarebuza abakenguza ariko nanjye nkarushaho kubegera nkabashyigikira nkababundikira nk’uko inkoko ibundikira udushwi igihe agaca kaba kaje gutwara umushwi bityo inkoko igatebuka bwangu igahita ibundikira udushwi twayo bityo rero agaca kakaba katagitwaye umushwi niko nanjye mbagenzereza nkababumbatira nkabashyigikira nkababundikira ku buryo bwose bushoboka bityo umwanzi akagenda yububa wenyine akagenda agataha kuko igihe cyose ahingutse nanjye mpita mvugana ubukana bwinshi kandi mu gitinyiro cyinshi no mu bubasha nahawe n’Ijuru nkamucyaha nkamubuza nkamwiyama nkamubwira yuko nta ruhare abafiteho kandi nta bubasha abafiteho agomba no kureka gukomeza kubabangamira bityo rero agahita yihinda akiruka kuko azi neza ko jye na we tudakorana kuko igihe namwangaga namwanze mwanze musigira utwe twose nariyambuye buri kimwe cyose n’umukungugu wose ndikunguta ndabimusigira ndamubwira nti “twara ibyawe byose jyewe nkurikiye Yezu Kristu nabonye urukundo afite rwose kandi nabonye ubuntu yangiriye kandi nta wundi muntu wabungirira nta n’uwigeze abungirira” bityo rero mpita mukungutira utwe twose na buri kimwe cyose cye nari mfite ndacyiyambura ndakimujugunyira bityo nkurikira Yezu Kristu ndagenda Yezu Kristu ndamubwira nti “Yezu Kristu ndaje nguhaye ibyanjye byose kandi ndakwiyeguriye wese ndagukurikiye ndagusanze akira ubuzima bwanjye ubugenge”. Yezu Kristu rero nk’uko yari amaze kumbohora na we yaranyakiriye wese wese bityo nanjye mugwamo kandi igihe cyose numva nguwe neza muri we bityo ndatuza kandi ndatekana kuko n’igihe rwose nabonaga abishi be bari bamaze kumugirira nabi yapfuye ntabwo nigeze nsinzira ahubwo nakomeje guhora mu gahinda kandi mporana umuhangayiko nongeye kugira ibyishimo ari uko nivuganiye na we ari uko yambwiye yuko akiri muzima agiye kwa DATA agiye kuntegurira umwanya. Nahise rero ngira ihumure kandi ndatuza koko rero ibyo yansezeranyije yaranabikoze umwanya wanjye nawugezemo ubu nywuganjemo kandi nywutuyemo.
Bana banjye rero ntimubabare kandi ntimugire agahinda kuko namwe imyanya yanyu ihari gusa igihe cyo kuyituramo nticyari cyagera nimukomeze mube mwihanganye mube mukataje muri ubwo buzima turi kumwe kugira ngo nkomeze mbubafashemo n’ubwo bwose nageze mu Ijuru ahera ntabwo njya mbibagirwa ntabwo nabataye kandi ntabwo nabatereranye ndabazirikana cyane mbahoza ku mutima wanjye igishyika cyanjye kandi igihe cyose mpora mbatekereza nkaza kwiyunga namwe, erega n’ubwo mba mu Ijuru mbana namwe kuko mbera hose icyarimwe ubuzima mbamo bunyemerera kuba hose kuko umubiri watumaga ntabasha kuba hose nawiyambuye kuko umubiri urananirwa umubiri ucika intege umubiri utuma Mwene Muntu agwa mu bishuko ugashuka Mwene Muntu, umubiri rero narawiyambuye ndawusiga kandi ubu nganje mu ikuzo rya DATA ubu ngubu ndi uwera ndererana kandi mpora iteka mu rumuri igihe cyose. Kuri uyu munsi mwiza wanjye rero mutagatifu bana banjye ndagira nti “nimwishime mwishimane nanjye, nanjye ndishimye cyane kandi nishimiye muri muri mwebwe, mbujuje urukundo kandi mbujuje ububasha bw’Ijuru”.
Ariko kandi kuri uyu munsi ikintu nakoranye namwe muri iri sengesho ntabwo nabuze kurohora ngo ni uko ari umunsi mwiza wanjye mutagatifu ahubwo nibwo nakozemo ibikorwa byinshi bitandukanye kuko nakomeje gusaba DATA byinshi bitandukanye kuko nagiye mwisanzuraho musaba buri kimwe cyose icyo namusabye cyose yakimpereje no muri aka kanya rero ikintu nari nasabye DATA ko yaza kuza kunkorera ndi gukorana namwe kuko mu isengesho ryanyu mwatuye nahise nza niyuzuza namwe bityo nsabira amahabara yose kandi indaya nyinshi cyane abo bose bagiye bata isaro kandi abo bose b’urukozasoni mu bandi kubera kwiyandarika kwifata nabi abagore bata abagabo babo kandi abagabo bata abagore babo ndetse abana batoya biyandarika mu ngeri zose nafatafashe bityo njyanira DATA imbere ye bari benshi cyane ndagenda ndamushyikiriza ndamubwira nti Dawe reba aba ngaba nibo nshaka ko ubobohora kandi ukabarohora, DATA rero yakiriye uruhuri rwinshi rw’abantu bari amahabara kandi bari baranze kureka ingeso benshi ingeso yaziciye kandi yabatandukanyije n’ikibi yabambitse urumuri kandi yabashyize mu bubasha bwe yabambitse ububasha budakumirwa kandi yabahaye imbaraga ntagatifu zibafasha gutsinda umwanzi kandi zibafasha gutsiratsiza ikibi cyose. Muri aka kanya rero nje kwiyuzuza namwe muri ubwo buryo nsabira abo bose kugira ngo bazahuke kandi abo bose nibo twazahuye mu buryo bwo kugira ngo benshi bareke ingeso dore ko kuri iki gihe ari yo yeze kandi akaba ari yo Mwene Muntu akomeje kwihambiraho kandi kuyireka kwa Mwene Muntu nkaba nabonaga bigoranye. Abemeye rero kandi abateze amatwi kuri uyu munsi abo nagiye nkomangira bumvise kuko hari benshi cyane uruhuri rwinshi cyane rw’abantu mu Isi yose natambagiye ntabwo narebye mu gihugu iki n’iki ahubwo mu bihugu byose nakozemo ndajagajaga ariko cyane cyane nagiye njyana abari amahabara kurenza abandi bityo mbazamurira DATA, DATA rero yakoze imirimo ndetse n’ibitangaza, yarohoye yabohoye ubu benshi harimo benshi bari kwicuza bari kuboroga bari gutakira Uhoraho Imana ku cyaha cyabo bakoze kugira ngo babarirwe bityo nabo binjire mu murongo wo gukurikira Uhoraho Imana. Muri aka kanya rero dukoranye icyo gikorwa cyo kugira ngo twuzurize ibyo byose kandi tubohore abo bose bana banjye nabisabye DATA kuva kare kandi nari nabisabye DATA mbimukomangira kare ariko nkomeza gutegereza kugira ngo nze kubyuriza muri iri sengesho ryanyu kuko bana banjye nza kwishimana namwe muri aka kanya kandi ngataramana namwe nkumva nguwe neza. Nimukomeze rero kugira umugisha kandi mukomeze kugira ibyishimo byinshi turi kumwe nkomeje kubasendereza umugisha ndetse n’ububasha nkomeje kubambika ubwiza bukomoka kuri Uhoraho Imana DATA kugira ngo na we ukomeze ubaherekeze mu rugendo rwanyu rwa buri munsi. Bana banjye naje kubahumuriza ku butagatifu nimwigize hino amazuru mubwihumurize mwumve ukuntu buhumura neza, ubutagatifu buhumura neza kandi ubutagatifu ni bwiza nimubukorere bana banjye nimuze mubwambare kandi mubwinjiremo mukiri ku Isi maze murebe ngo muranyoterwa n’ibyiza by’Ijuru maze murebe ngo murizihirwa n’Ijuru mukiri ku Isi maze murebe ngo ibyiza by’Ijuru birabasabagiramo igihe cyose maze murebe ngo muranezerwa mukiri ku Isi bityo mukumva koko muguwe neza muri Kristu Nyagasani mwakurikiye.
Mbahaye umugisha kuri uyu munsi bana banjye n’ubwo bwose bana banjye mutari kumbona imbona nkubone ariko nimwumve yuko nishimanye namwe ariko rero bana banjye ndongera kubabwira nti nimugire kwishima kandi mugire guhoberana umuhoberano mutagatifu buri wese narebe uwo muri kumwe maze mwifurizanye amahoro menshi akomoka kuri Yezu Kristu kandi muhoberane gitagatifu kandi mwakire ibyishimo mbagabiye kuri uyu munsi. Buri wese rero nahobere mugenzi we kandi n’utari bubone uwo ahobera yumve yuko muhobeye; nimwakire amahoro bana banjye ndabahobereye mu byishimo byinshi, nimugire umunsi mwiza kandi mugire kunezerwa, ndabahobereye kandi mbashyikijeho urukundo rwanjye nimurwakire rubasabagire kandi rubuzure; nimukomeze rero kugira ijoro ryiza turi kumwe ndabashyigikiye nimwakire ibyishimo byanjye kandi nimwakire urukundo rwanjye, ndarubambitse ndarubasendereje nirubuzure ntumwa z’Uhoraho kandi ntore za Nyagasani Yezu Kristu bana banjye nkunda cyane nkaba mbahoza mu mutima muri intore z’Uhoraho kandi muri abakunzwe n’Uhoraho Imana, abatoni b’Imana rero kandi abatoni banjye nimugire umunsi mwiza ndabakunda kandi mugire ijoro ryiza turi kumwe muri byose. Ndi Mutagatifu Mariya Madalena, sinantundakanye namwe ahubwo nkomezanyije namwe mu bundi buryo nimukomeze kwisanzurira mu mutima wanjye kandi munisanzurire mu mutima wa Yezu Kristu.
AMAHORO, AMAHORO, IJORO RYIZA TURI KUMWE, BANA BANJYE TUZAKOMEZANYA URUGENDO KANDI NZAKOMEZA KWISHIMIRANA NAMWE IBIHE BYOSE. AMAHORO, AMAHORO, BIBONDO BYANJYE TWANA TWANJYE, MUGIRE IJORO RYIZA NDABAKUNDA, UMUNSI MWIZA WANJYE, AMAHORO, AMAHORO!