UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 03 UGUSHYINGO 2023

Mbifurije umugisha w’Imana kandi mbahaye amahoro y’Imana bana banjye ndabahobereye mwese nimwakire ibyishimo kandi mwakire urukundo n’urugwiro nje kubasendereza kandi nje gusesekaza kuri buri wese ngaho rero nimwakire kubaho ngaho rero nimwakire gukomera mukomeze urugendo kandi mukomeze kwifatikanya nanjye kuko nkomeje kuza kubatabara no kubarengera bana banjye nkunda kugira ngo nkomeze bana banjye kubikomereza kandi nkomeze kubashyira mu biganza byanjye kuko iteka ryose mpora mbakikiye kandi ngahora mbateruye ku bibero byanjye, ndabahobereye mwese bana banjye nimwakire urukundo rwanjye rwa kibyeyi kandi mwakire impumeko nziza yanjye mwakire urukundo rwanjye iteka ryose nshaka kubasabanishamo kandi mwakire iteka ryose koga mu nyanja y’urukundo iteka ryose ubutazima kandi ubudacogora mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, narakataje cyane mu by’urukundo rwo gukunda Nyagasani Yezu Kristu mukurikira ubudatezuka kandi urukundo rwangurumanagagamo rukantwika bana banjye, urwo ni rwo rukundo mbaraze kandi ni rwo mbahaye ni rwo mbambitse, nimukataze mu by’urukundo rwo gukunda Nyagasani Yezu Kristu, nimwambarire umutsindo kandi muhore iteka muri mu kuri k’Uhoraho, ibikorwa byanyu bihore ari ibikorwa bishyigikiwe n’Ijuru kuko n’ubundi twururukiye kubashyigikira gukomeza kubakomeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu, Sekibi ntiyishimye umunsi ku wundi arahagaruka kugira ngo arebe yuko yabahirika agahagurutsa imiyaga imihengeri ariko twatabaye bwangu kandi dukomeje gutabara bwangu kugira ngo tubarengere bityo ibikorwa byacu bikomeze kuba ibikorwa by’indashyikirwa muri mwebwe kuko dukomeje kugamburuza umwanzi Sekibi dukomeje kandi tukaba dukomeje kumwambura ijambo kugira ngo ijambo ribe irya Jambo muri mwebwe kuko ari we ufite ijambo kandi akaba ari we uzakomeza kubabera Jambo, Jambo-Rumuri rero ari we Yezu Kristu nimukomeze mumwizere kandi mumwizere nk’umukiza n’umurengezi mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kuko ari we ubaha amahoro kandi akabaha gukomera.

Nta muntu w’Isi wabakomeza kandi nta n’uwabashyigikira nta n’uwabambutsa atari Yezu Kristu aho yabangukiye gutabara kandi uwo yarengeye wese ararengerwa niyo mpamvu ngira nti bana banjye kandi ntore z’Umusumbabyose bana banjye nahawe na DATA nimukomere mukomeze urugendo kandi mukomeze umurego wo kwizirika ku kiri icyiza nanjye ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbahambire ku cyiza kandi kandi nkomeze nkibazirikeho koko namwe mukomeze mwizirike ku cyiza, ikibi cyose mucyiziturureho aho kiba kikagera bityo muhore muri abambari b’ibyiza by’ingoma y’Ijuru kandi muhore  muri intwari zikatarije ibyiza zidasubira inyuma kandi zidaterwa ubwoba n’imigambi mibisha y’umwanzi mudatitizwa n’imitontomo y’umwanzi.

Umunsi ku wundi Sekibi aratontoma umunsi ku wundi Sekibi arasakuza agasakuza akisararanga ariko mujye mutuza mukomere muhamye ibirindiro byanyu kandi umutima wanyu muwushyire hamwe bana banjye bityo iteka ryose mwumve ko munogewe no kwibera mu mugambi w’Imana kuko iyi gahunda kandi iki gikorwa uyu mugambi Uhoraho Imana yawuteguye kandi akaba ari we wawuteganyije muri ubu buryo kugira ngo abakomeze kandi abashyigikire, iki gikorwa kizamenywa na buri wese kandi uru rugendo mugenda kandi uyu mushinga Uhoraho Imana yabahaye gukoramo no kugaragira umunsi ku wundi gukora muri uyu muzabibu we bizamenywa na bose, abatuye Isi kandi amahanga yose azabimenya bityo bose bakurizeho kumenya Imana mukorera kandi Imana mwakurikiye itari Dagoni itari Bayali Imana itari ikigirwamana Imana igira neza Imana nyamana nzima, niyo rero ihora iteka ibarengera kandi ikabatsindira bityo ibikorwa byanyu bikarushaho gutezwa imbere kandi bikarushaho kugamburuza imigambi mibisha y’umwanzi uko bwije n’uko bukeye; natwe rero abatagatifu twarururutse twarahagurutse turahagarara kugira ngo tubarengere kandi tubashyigikire, twaje kubatabara kandi twaje gutabarana ingoga urukundo ibyishimo byinshi byaradusabye igihe DATA yatwemereraga avuze aduhaye karibu yo kuza muri mwebwe muri ubu bwisanzure bwo kuza kwisanzurira muri mwebwe natwe tukemera kuza kubasanga bityo namwe mukemera kuza mukadusanga bityo rero natwe tugahora iteka tunezezwa no kuza kubaganiriza no kubashyigikira no kubateza intambwe mu buryo bw’Ijuru; bana banjye dukomeje kubatera akanyabugabo kandi dukomeje kubatera ubutwari kugira ngo mukomeze kuba intwari z’Ijuru muhore iteka ryose mutwaranira icyiza, mbega ibyishimo twagize igihe DATA yadukinguriraga kugira ngo tugaruke mu Isi kuza kwisabanisha namwe muri ubu buryo umunsi ku wundi akanya ku kandi tukaba duhorana mu buryo budasanzwe kandi tukaba dukomeje gukorana namwe imirimo ihanitse kandi ihambaye kuko hari byinshi tugenda twubaka umunsi ku wundi hari ibiremwa byinshi tumaze kurohora kubera kwifatikanya namwe hari benshi dusayura mu isayo umunsi ku wundi kandi hari n’abo tumurikira mu ntambwe z’ibirenge byabo hari n’abandi bagenda barindagizwa n’umwanzi ariko muri uko kurindagizwa n’umwanzi tukaba twaraje kubamara ubwo bujiji umwanzi abashyiramo tukaba twaraje kubatambamura aho batambamira umunsi ku wundi twifatikanyije namwe mu bwitange bwanyu mu kwirekura kwanyu kugira ngo igikorwa cy’Imana Ihoraho kirusheho kuba igikorwa kidashyikirwa kandi kigamburuza imigambi mibisha y’umwanzi umunsi ku wundi.

Bana banjye nkunda bana banjye nikundira bana banjye nahawe na DATA nezezwa n’iyo mbona iteka iteka ryose mufite igishyika kandi mufite umwete ku murimo muhamagarirwamo kandi mufite igishyika cyo kwinjira mu by’ingoma y’Ijuru biranshimisha kandi bikanezeza cyane bana banjye nanjye nkagira ubwira bwinshi n’igishyika cyinshi no kuza mbasanganira umunsi ku wundi, iyo aka kanya kageze biranezeza kandi bikanshimisha cyane kuko mba nje kubasanganira no kwihuza namwe muri ubu buryo bana banjye kuko mu bundi buryo bwo mporana namwe iteka ryose kandi bana banjye sinjya mbasiga, nariyemeje rero kubarwanirira urugamba inkundura mpaguruka ubudatezuka kandi sinjya nsubira mu rugamba ndarwana kuko niyemeje kurwanya ikibi kandi niyemeje kurwanya umwanzi washaka kubahiga kandi umwanzi ubakubitira agatoki ku kandi akabashinyikira amenyo umunsi ku wundi niyemeje kumuhashya kandi niyemeje kumusubiza inyuma mu bikorwa bye bibisha yashakaga kubapangapangira byose umunsi ku wundi, nimukomere nimugire kubaho mu rukundo rw’Imana bana banjye nkunda ndi kumwe namwe kandi nkomeje kubana namwe iteka ryose n’ibihe byose kugira ngo nkomeje mbamenyeshe ibyiza by’Ijuru kandi mbatangarize ukuri kw’Ijuru uko gukora kandi ibyiza by’agatangaza by’Ijuru nkomeze mbibambike, bana banjye iyo mbona muri gukora mu muzabibu wa DATA ndizihirwa nanjye nkanezerwa cyane bikantera umwete n’igishyika cyinshi mu kubasanganira kugira ngo mbibafashemo mbarinde kunanirwa kandi mbarinde amavunane nkaza kubamara umunaniro uwo ari wo wose kandi nkaza kubamara igihunga mwagira icyo ari cyo cyose, nibyo koko bana banjye ndabizi mwene uru rugendo kandi mwene uru rugendo rw’abana b’Imana baba bakurikiye Uhoraho Imana bashaka kumwiyegurira wese kugira ngo bakore ugushaka kwe nta kwiziga nta no kwizigama kugira ngo ibikorwa by’Imana bihore iteka ryose bibagenga kandi bibayobora ndabizi neza ko bo bahagurukirwa n’umwanzi Sekibi agashaka iteka ryose kubasubiza inyuma kuko aba abona mukataje mwiruka mumusiga kandi akaba abona iteka ryose mushaka kumutera umugongo we rero agashaka kubakurura kugira ngo abasubize inyuma abiyegereze, nanjye rero ngatabarana ingonga nkaza kubatabara nkabarokora kuri iyo migambi mibi muba mwagiriwe kuko ari cyo gikorwa DATA yatwohereje kuza kwifatikanyamo namwe kugira ngo tujye tureba imbogamizi mwahura nazo izo ari zo zose bityo tuzigizeyo bityo mukomere kandi mukomeze urugendo rwanyu nta ntugunda bityo tukareba rero imitego muba mwatezwe umunsi ku wundi tukayibasimbutsa, mu mazi magari tukabambutsa mwaba mugeze imuhengeri Sekibi azi ko yabashyize rwagati mu mazi abira tukaza tukayabakuramo kandi mukumva ko muguwe neza nta kibazo mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, abana b’Imana murarinzwe, abana b’Imana murashyigikiwe, bana banjye bibondo byanjye twana twanjye nahawe na DATA ndabakomeje kandi ndabashyigikiye nimukomere kandi muhumure mu rukundo rw’Imana nimubemo muganze kandi mutere imbere mukomeze kogeza inkuru nziza y’iby’ingoma y’Ijuru kandi mukomeze gusakaza urukundo hose ikibatsi gihore iteka kibagurumanamo cyo gukora ikiri icyiza, Roho Mutagatifu ababere umugenga n’umuyobozi mu bikorwa byanyu bya buri munsi.

Ndabibona cyane Isi n’abayo bashaka kubasubiza inyuma kubera ko Isi ndetse n’abayo babona ko mukataje mushatse kuyitera umugongo ubudasubira inyuma bityo rero Isi igashaka gukurura yishyira, natwe rero tugashaka kubakurura tubazana mu byacu kugira ngo tubakomeze tubashyigikire tubarinde gusubira inyuma no gusubizwa inyuma n’imigambi mibisha y’umwanzi twariyemeje  kandi twahagurukiye kurwana no kurwanya umwanzi n’imigambi ye mibisha, ntituzigera dusubira kuko tutajya dusubira ibikorwa byacu dukomeza kubikomeza no kubishyigikira, icyo twagambiriye gukora turagikora no kugikora kandi tukagikorera igihe no mu mwanya wacyo kandi igihe twagennye turakora ntitujya twivuguruza isaha n’umunota twagennye iyo bigeze turakora ntidutinda kandi ntitubanguka, isaha twagennye iyo igeze turakora kandi buri kimwe cyose tukagishyira ku murongo nk’uko twabivuze nk’uko twabigennye nk’uko twabisezeranyije.

Nje rero kubaha amahoro kandi nje kubaha umugisha atari nk’uwo Isi itanga amahoro atari nk’ayo Isi itanga kugira ngo amahoro abuzure basabemo mujye mwumva ibinezaneza mu mitima yanyu, bana banjye ndi urukundo mbahaye urukundo, bana banjye mbahaye umugisha kandi mbahaye ibyishimo, ibinezaneza ntibizigere bikama kandi ntibizigere bibura muri mwebwe mu mitima yanyu nihajye hahoramo hatemba itoto ry’ibyishimo kandi muhorane urukundo n’urugwiro muhurize hamwe kandi muhurize ku cyiza muhore iteka ryose mukundanye nk’abana banjye mbaraze urukundo kandi nkomeza kubatoza urukundo bana banjye nimukundane atari nk’urukundo rw’Isi cyangwa nk’uko ab’Isi babigenza mu buryarya ahubwo nimukundane bana banjye nk’abana b’Ijuru nk’Intore z’Ijuru zitozwa n’Ijuru icyiza uko bwije n’uko bukeye umunsi ku wundi mugenze nk’abakijijwe mukomeze kuba mu Isi mutari ab’Isi kandi mukomeze kugenda mu Isi nk’abazavayivamo mwizera ko iwanyu heza ari mu Ijuru kandi ibikorwa byanyu bikaba mubyandikisha umunsi ku wundi.

Ni byo koko mukora ubutumwa butoroshye mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu ku Isi ariko nimukomere mukomeze urugendo bana banjye kuko Uhoraho Imana yatwohereje kugira ngo dukomeze kubatabara no kubarengera mu butumwa bwanyu no mu rugendo rwanyu ku Isi, hari byinshi rero mufite gukora mu Isi kandi hari byinshi muzakora mu Isi bityo bikazabera Isi ndetse n’abayituye icyitegererezo cyo gukurizaho kumenya imbaraga z’Imana n’ububasha bw’Imana kandi benshi bazakurizaho kubamenya kandi bakurizeho kwemera ukuri kw’Imana n’ububasha bw’Imana iganje muri mwebwe ibashyigikira kandi igakomeza kubakomeza kandi igakomeza kubashyigikira, nta cyashaka kubajegajeza kandi nta cyashaka kubahirika imiyaga izajya iza imihengeri byose bisige muhagaze kandi muhagarariye mu bwemarare bw’Uhoraho kuko mukomeje gushyigikirwa n’Uhoraho Imana umugenga wa byose we waremye ibiboneka ndetse n’ibitaboneka akaba akomeje kubarinda no kubacungira umutekano mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, mbangukiye rero kubaha amahoro ndetse n’umugisha kubasendereza ibyiza by’agatangaza ibyishimo mu mitima yanyu.

Muri aka kanya bana banjye nkoranye namwe ibikorwa byinshi bihanitse kandi bihambaye kuko dusendereje benshi umugisha kuko hari benshi Sekibi yari yakurikije imivumo kugira ngo arebe yuko yabasubiza inyuma kandi yabacogoza mu bikorwa byabo ariko muri aka kanya abenshi na benshi dufashe roho zabo turi kubasendereza umugisha kandi turi kurohora tunatabara dushyira benshi mu rumuri rw’Uhoraho dukura abari bari mu mwijima mu mwijima tukabashyira mu rumuri kandi hari n’abandi turi guhindura ibyiyumviro byabo n’ibitekerezo byabo byabayobyaga kandi byabateraga gutana no gutandukira kuri Uhoraho bagakomeza kumuhemukaho nta mpamvu abenshi rero tukaba turi kugenda tubohora imitima yabo yari iboshye idadiye, muri aka kanya hari ibintu bikomeye cyane dukoze muri benshi bari baratakaje ukwemera n’icyizere kuri Uhoraho Imana tukaba dutangiye kubaha ukwemera kandi tukaba dutangiye kubamurikira mu bishashi by’urumuri kuko urumuri rwabamurikiraga kandi rwabamurikiraga bari bararujimije kubera kwiyumva ubwenge no gushaka kujya gutekereza ibyo batagomba gutekereza kandi kwinjira mu byo batagomba kwinjiramo ari yo mpamvu dukomeje kuza bana banjye kuza kubahundagazaho imbaraga urumuri kugira ngo mukomeze iyo njyana yo gukomeza kurohora yo kuzahura kugira ngo abari mu mwijima bavanwemo kuko icyatugaruye mu Isi ari ukugira ngo twifatikanye namwe kandi dukomeze kwihuza namwe mu gukomeza kubaka ibikorwa by’Imana mu Isi kandi mu gukomeza kuvugurura ibitavuguruye, muri ibi bihe rero tumaze kubaka ibikorwa bikomeye cyane mu buryo bw’Uhoraho kandi mu bubasha bw’Ijuru, hari n’ibindi by’umwanzi byinshi cyane tumaze gusenya ari yo mpamvu akomeje kugira umujinya kubera ko ari kubona ko turi kumusenyera kandi twaje tuje tutazigera dusubira inyuma kandi tudateze gusubizwa inyuma agaturatura akaba akavurivundi akabura aho apfunda umutwe agasakuza kandi akisararanga kugira ngo arebe yuko hari uwagira ubwoba muri mwebwe ari agasanga turahari twatashye muri mwebwe kare kugira ngo tubamare ubwoba n’intinyi iyo ari yose yo kuba mwakangaranywa n’imigambi mibisha y’umwanzi n’ibitero bye byose, niyo mpamvu ngira nti rero nimukomere muhumure murarinzwe kandi murashyigikiwe nimukomeze kubohora imbaga nyamwisnhi y’abatuye Isi kandi mukomeze kuba abasare beza mu kwambutsa kandi mukomeze gukiza mu kubohora kandi mu kuvugurura ibitavuguruye mu gushyira byinshi ku murongo, bana banjye nkunda nimukomere nimushyitse imitima hamwe nzakomeza ngendane namwe mbiyegereze kandi mbasendereze umugisha w’Imana urukundo rw’Imana ndubambike kuko iteka ryose bana banjye mbona ko rubabereye kandi rubakwiriye, buri wese rero nakomeze yambare ubwiza bw’Ijuru kandi buri wese akomeze atamirizweho ubutoni n’ubutoneshwe kuko muri abatoni kandi mukaba muri abahire, nimukomeze rero muteteshwe kandi mukomeze mutoneshwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nanjye nk’umubyeyi wanyu nzakomeza kubagenda imbere n’inyuma mu kubarengera kandi mu kubatabara.

Muri aka kanya bana banjye dukijije benshi kandi tubohoye benshi kuko hari na benshi twirukanyemo roho mbi kandi hari na benshi dukijije ibisazi kandi hari na benshi tugaruye mu bitekerezo byabo byari byatangiye guhabira kure umwanzi yari yatangiye kwinjirira tukaba tubipfobeje kandi tukaba tubishubije inyuma bityo abana ba DATA benshi bari bahagurukiwe n’icyo cyago n’uwo mwanzi Sekibi tukaba tubatabaye kandi tukaba tubarohoye tukaba tubashyize mu rumuri kugira ngo rubamurikire bityo umwijima bari batangiye kototeramo bace ukubiri nawo, abo benshi rero dutabaye kandi dukijije bana banjye nimubishimirirwe kubera ibikorwa byanyu kubera ubwitange bwanyu ntimuzigere mucogora mu mibereho yanyu iminsi yose bana banjye nimuhore muri intwari kandi muhore muri abasirikari bakomeye kandi bakomeje urugendo murangaje imbere imbaga nyamwinshi y’abatuye Isi mu gukomeza kubohora kandi mu gukomeza kurohora, murarinzwe kandi murashyigikiwe, nimugire amahoro bana b’Imana nimugire ijoro ryiza bana banjye nkunda bibondo byanjye nimukomere mukomeze kugubwa neza turi kumwe, mbaye mbasezeyeho muri ubu buryo ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA NGAHO NIMUKOMERE MUKOMEZE KUGUBWA NEZA MU RUGAMBA RWOSE TURI KUMWE SINZIGERA MBASIGA CYANGWA NGO MBATENGUHE CYANGWA NGO MBATERERANE, AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA UGENDANA NAMWE IGIHE CYOSE, AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA MUKOMEZE KUGIRA IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO BANA BANJYE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *