UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 09 KANAMA 2024
Nimugire amahoro bana banjye, ndabakunda, ndabakunda, ndabakomeje mwese nimugire gukomera mugubwe neza, kuko nifatikanyije namwe mu bikorwa byinshi bigiye bitandukanye, ngira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbakomereze umurava n’umurego w’icyiza kugira ngo mugere ku rukundo nyarukundo, kuko Uhoraho Imana yabateguye nk’urukundo agomba gusendereza mu Isi yose, kandi mukaba ibyiza Uhoraho Imana yitoranyirije, kugira ngo mukomeze kuba abagenerwamurage b’ibyiza by’Ingoma y’Ijuru mu buzima bwanyu mukiri ku Isi.
Mbahaye amahoro n’umugisha kandi nifatikanyije namwe muri byose nimukomere mukomeze urugendo mugubwe neza, ndabakomeje ndabarengera kandi ndabashyigikiye, iteka n’iteka nifatikanya namwe kandi nkabakomeza, ndabaherekeza mu rugendo uko bwije n’uko bukeye kuko ntitandukanya namwe, bana banjye nababereye umubyeyi, nimwumve ko ndi kumwe namwe kandi mwumve ko ndi bugufi bwanyu, ndi mu rugendo nifatikanyije namwe mu rugendo mutari mwenyine, iteka ryose aho muri mba mpari kuko sinabasiga bana banjye, mpora iteka ryose mparanira kubahuza kugira ngo mbarinde guhuzagurika kandi nifatikanye namwe muri byose, bityo nkomeze mbasenderezemo urukundo kandi mbagabire umugisha wa DATA ubasendere, kuko iteka n’iteka ndabakomeza kandi nkabashyigikira, umunsi ku wundi ndabahumuriza kandi nkifatikanya namwe, kugira ngo nkomeze mbagabire urukundo nyarukundo kandi mbambike imbaraga, kuko iteka n’iteka ndabakomeza nkabahumuriza kandi nkabashyigikira.
Nimwakire rero amahoro kandi mwakire umugisha mwakire kugubwa neza mukomere kandi mukomeze urugendo kuko nifatikanyije namwe iteka n’iteka mbabera igihozo n’ikiramiro kuko mwambereye abana nanjye nkaba narababereye umubyeyi, DATA Uhoraho Imana iteka n’iteka mushimira ubutaretsa kandi nkahora iteka musingiriza ibikorwa n’ubuhangange bwe, n’ibyiza yampaye ari bo mwebwe bana banjye, kuko iteka nza kwifatikanya namwe, kandi nkabashimira cyane umurava wanyu, ubwitange bwanyu, ugushyiraho umutima wanyu, iteka n’iteka mukazirikana igikorwa mugomba gukora bityo mukinjira mu isengesho, kugira ngo murusheho kugenda muhashya kandi muhanantura imigambi mibisha ya Sekibi kugira ngo Sekibi arusheho kugenda atsindwa, bityo aho yagize intaho kandi aho yagiye aca icyuho hose kugira ngo mugende mumusunika kandi mumubyiga mumwigizayo, kugira ngo amahoro ya DATA aganze mu bantu, kugira ngo Mwene Muntu akomeze kubona urukundo rw’Imana rukomeye kandi Mwene Muntu akomeze kugobokwa no kugobotorwa n’imbaraga zikomeye za DATA binyuze muri mwebwe DATA Uhoraho Imana akomeje gusendereza urukundo n’umugisha bye, kugira ngo mukomeze kuba abatarutwa kandi mukomeze kuba abadasumbwa, bityo urukundo rw’Imana rurusheho kubasendera; nimwakire rero gukomera kandi nimwakire kugubwa neza bana banjye nkunda nshyigikiye mbereye maso kandi mbereye ku rugamba, mwebwe mfashe ikiganza kandi nkaba mbashyigikira kugira ngo dukomezanye urugendo, nimugire ubutwari kandi mugire ubuzima turi kumwe, mwakire urukundo, umugisha n’amahoro ya DATA kugira ngo mukomeze kugubwa neza muri byose.
Ndi kumwe namwe rero kandi nkomeje kubaherekeza mu rugendo, kuko nifatikanya namwe kandi nkaba nkomeje kubabera maso no ku rugamba kugira ngo umugisha ukomeye wa DATA ukomeze kubaherekeza kandi mukomeze gusenderezwa ibyiza by’agatangaza, mu gihe nk’iki ngiki nimukomere kandi mukomeze kuba intwari, mwiyumvemo imbaraga mu buryo budasanzwe kandi muharanire kubakana, gushyigikirana, kuberana maso, nanjye iteka n’iteka ndabakomeza kandi nkabashyigikira kuko nkomeje kubaha umugisha no kubasenderezamo urukundo rukomeye, kugira ngo mukomeze gukomerera mu rukundo rw’Imana kandi mukomeze kwambara ububasha bukomeye, mukindikize kandi mukomeze guhagarara kigabo mukomere, mwemarare kandi mwemararire mu rukundo rw’Imana yabakunze yabahanze ikabahangira umugambi mwiza wo kugira ngo mukomeze kubaho mu rukundo rwayo rukomeye, bityo ibyiza biyikomokaho mukomeze kubibona byose uko biri kandi mukomeze kubibona uko bingana.
Mbahaye rero umugisha bana banjye kandi mbahaye gukomera, mbahaye kugubwa neza, nimugubwe neza kandi mube intwari mube amahoro mukomere mukataze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete, mukomeze gutsinda kandi mukomeze gutsindira mu rukundo rw’Imana mukomeze kubasha no gushobora gushobozwa muri byose, nanjye nkomeje kubabera urukundo kandi nkomeje kubabera umubyeyi twana twanjye; twana twanjye nikundiye, twana twanjye nahawe na DATA, bibondo byanjye nteruye kandi nkaba mpetse, nongeye kugira nti “Nimugire kugubwa neza”, nongeye kugira nti “Nimugire umurava, nimugire umugisha, nimube urukundo, nimube amahoro, nimuharanire iteka gutsindira mu rukundo rw’Imana, kandi mukomeze gukatariza icyiza, nanjye turi kumwe nifatikanyije namwe kuko mbabereye maso kandi nkaba nkomeje kubabera ku rugamba, ngira ngo mukomeze gutega amatwi mwumva ibyiza by’Ingoma y’Ijuru, ntihazagire ikibavutsa amahirwe n’ibyishimo mu rukundo rwa Yezu Kristu, mu byiza dukomeje kubazanira kandi mu byiza dukomeje kubasendereza byose mujye mubibona uko biri n’uko bingana, hataburijwemo na kimwe kubera impamvu z’umubisha, ahubwo buri kimwe cyose mujye mucyakira mugihabwe, nanjye turi kumwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye”.
Mbabereye maso rero kandi mbabereye ku rugamba nimukomere, nimukomeze urugendo kandi mukomeze kugubwa neza, amahoro nyamahoro akomoka ku Mana nzima akomeze kuganza muri mwe, imitima yanyu nihore ikeye kandi imitima yanyu ihore ikenkemuye, bityo mukomeze kwizihira DATA Uhoraho Imana, mukomeze gucuranga inanga kandi mukomeze kuririmbira Umuremyi, mutambe mushime kandi mutarake, mwishimire ko muri intore kandi mwishimire ko muri intumwa, mwishimire ko muri abatoni batoranyijwe kugira ngo mukomeze kugaragira intebe y’Ijambo ry’Imana mu buzima bwanyu ku Isi bityo muhagarare n’amaguru yanyu yombi muhamye ukwemera kandi mukomeze kumva ko Uhoraho Imana abashyigikiye kandi abakomeje mu rugendo rwanyu.
Mbahaye rero umugisha kandi mbahaye gukomera no gukomeza urugendo bana banjye, ibyo mbasabira rero ni iby’ingenzi kandi ni iby’ingirakamaro, nimukomeze mubyakirane umutima mwiza kandi mukomeze mubeho mu rukundo rw’Uhoraho Imana, nanjye turi kumwe ndabakunda, nkomeje kugendana namwe kandi nkomeje kubasabira icy’ingenzi kugira ngo mukomeze kugwirizwa umugisha wa DATA muri byose; nimwakire rero ibyiza nabazaniye kandi mukomeze mwakire ineza n’urukundo, kuko nkomeje kubasabira kandi nkaba nkomeje kugendana namwe, kugira ngo nkomeze kubasabira buri kimwe cyose; nimugire rero gukomera kandi mukomeze kugubwa neza ndi kumwe namwe muri byose, kugira ngo mbahe amahoro n’umugisha kandi nkomeze kubagabira urukundo; nimukomeze bana banjye mukomeze umurava umwete ndetse n’ishyaka, ndi kumwe namwe ndi Mutagatifu Mariya Madalena ubaherekeza iteka mu rugendo, nkabafasha muri byinshi kugira ngo ibyashaka kubagwirira ibyo ari byo byose bice ukubiri namwe, bityo mwikomereze urugendo rwanyu musanganira Uhoraho Imana ubahamagarira kubaho mu gushaka kwe gutagatifu umunsi ku wundi.
Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye bana banjye nteruye kandi nkaba mpetse, mbereye maso kandi nkaba mbabereye ku rugamba, iteka ndetse n’ibihe byose nkaba nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo nkomeze kubagobotora muri byose; nimugire amahoro ndabakunda, nimugire ibihe byiza turi kumwe, ibihe byose ndabarinze kandi ndabakomeje, nimugire amahoro ndabakunda bana banjye; amahoro amahoro, ibihe byiza kandi ijoro rihire kuri buri wese, ndabakunda bana banjye, nimwakire gukomera kandi mukomeze kubaho mu rumuri rukomeye rutsinda umwijima wa Sekibi bityo bana banjye mukomeze kuba abatabazi n’abarengezi b’abandi, mube abarohozi, abazahuzi kandi mukomeze kuba koko abasare beza bambutsa ababuze ubwambuka bityo mukize benshi, mugoboke benshi kandi mubagobotore muri byose, mu ngeri zose mukomeze kuba icyitegererezo cy’abandi, nkomeje kubasabira byose kandi nkomeje kubasabira umugisha ukomoka ku Mana ndabakunda bana banjye.
BIBAYE NGOMBWA RERO KO MBASEZERA MURI UBU BURYO, NGIYE GUKOMEZANYA NAMWE MU BUNDI BURYO, NIMUKOMEZE MUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA; AMAHORO AMAHORO, NDABAKUNDA BANA BANJYE, NDABAKUNDA BIBONDO BYANJYE, AMAHORO AMAHORO.