UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 28 KAMENA 2024

Twana twanjye, twana twanjye, bibondo byanjye nkunda, nimukomere nimubeho, nimwakire umugisha wanjye wa kibyeyi, nimugire amahoro, ndabahobereye mwese mu byishimo byinshi, mbahaye umugisha mwese, nimukomere, bana banjye nimugubwe neza, ndabakikiye mwese bana banjye, mbonsa ibere rimwe, bana banjye nimuze mbonse kugira ngo mushishe mwe kurwara bwaki ku bw’impamvu z’umubisha ahubwo naje nje kubonsa bana banjye, nimuze mwonke kuko umunsi ku wundi mba nshaka kubonsa kugira ngo mutavaho mwicwa n’inzara mukaba mwakwicwa n’umwuma, ndabagaburira mu buryo bwose bushoboka, kuko bana banjye nkunda kugendana namwe iteka nkabahumuriza kandi nkabakomeza.

Mbabereye Umubyeyi-Gihozo kandi mbabereye Umubyeyi-Kiramiro, mbahoza ku mutima wanjye, mbashyigikira iteka, mbakomeza ubutaretsa, kuko mbambika kandi nkabakenyeza ibyiza by’Ijuru kugira ngo murusheho kuberwa kandi murusheho gukatariza icyiza, muriho ku bw’umugambi w’Imana, muriho ku bw’Ijambo ry’Imana ryabavuzweho, kuko nta Jambo na rimwe Uwiteka Imana avuga ngo rihere, buri wese icyo Uhoraho Imana yamuvuzeho kigomba kuzura no kuzura; yarabatoranyije DATA kugira ngo abarundarundire hamwe, abashyigikirire hamwe nk’inkoramutima ze, nk’abana be yihitiyemo, kugira ngo abagire icyitegererezo cy’abandi mu Isi kandi akomeze kubagwiriza umugisha, bityo iteka kandi mu buzima bwanyu bwa buri munsi mubone ineza, mubone urukundo rukomeye, mubone ibyiza by’agatangaza kandi mukomeze kwizihirwa muberwa, munogerwa, mukomeza gukatariza icyiza kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze rubabemo.

Mbahaye umugisha kandi ndabakomeje, ndabashyigikiye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba turi kumwe; nimwakire umugisha kandi nimwakire gukomera, nimwakire kugubwa neza kandi mukomeze kuba intwari ku rugamba, nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubatsindira nimubeho, nimugwirizwe ingabire z’Imana kandi mwakire urukundo rw’Imana, mukomeze gukomera kandi mukomeze gushyigikirirwa mu buntu bw’Imana; naje gukomeza buri wese kandi naje kubashyigikira, kuko mbambitse imbaraga kandi nkaba mbahaye umugisha bana banjye; ndabakunda bana banjye, ndabakunda bana banjye, nabahawe na DATA mu kubarwanira ishyaka n’urugamba, mu kubitaho mu kugenda namwe muri uru rugendo, kugira ngo aho bigoranye bana banjye mbatambutse, aho mudashoboye kwitambutsa mpabatambutse, ibyo mutishoboreye mbibashoborere, aho mudashoboye kwigerera mpabagerere, ibyo mudashoboye kwivugira mbibavugire, kugira ngo buri kimwe cyose mutishoboreye nkibashoborere, kuko ndi Umubyeyi wanyu kandi nkaba mbabereye koko iteka maso ku rugamba, kuko abatagatifu twaritashye turatsinda dutsindira abacu, by’umwihariko rero bana banjye ndabafite nk’abana banjye, mwe nkunda kandi nkungahaza, DATA Uhoraho Imana yampaye kugira ngo mbiteho, mbakomeze mbashyigikire kandi ngendane namwe mu bikorwa byacu bikomeye dukomeje kugenda dusesekaza kandi dusendereza mu Isi yose kugira ngo urukundo rw’Imana rugwire kandi rugwire mu Isi rusendere mu Isi, ibiremwa byose bibone ububasha bw’Imana, kandi buri muntu wese abone ikuzo ry’Uhoraho, ko ari ikuzo rikomeye n’ububasha bw’Imana budasumbwa.

Uhoraho Imana akora ibikorwa bikomeye kandi agaragaza imirimo ye ikomeye, umunsi ku wundi ntatsindwa kandi ntasimburwa, umunsi ku wundi akomeza ab’amavi adandabirana kandi agashyigikira ibikorwa bye bikomeye, abizeye Uhoraho Imana murakomeye, murakomeye kandi muzakomeza gukomera, nimukomeze muhirwe no kubaha Uhoraho Imana mumukomereho, icyiza mwafashe mukomeze mugikomeze ntimukakirekure, kandi ibyiza mubumbatiye mu biganza byanyu mukomeze kubibumbatira, nanjye mbahaye umugisha kandi mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza; nimukomeze gukomera kandi mukomeze gushyigikirwa nanjye turi kumwe kuko mbihereye umugisha w’Imana kandi nkaba mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza; iteka n’iteka ndabakomeza kandi ngendana namwe, mbahishurira byose, mbaha gutsinda, gushobora kandi ndabakomeza nkabakomeza ubutaretsa bityo umugisha w’Imana ugakomeza kuba muri mwe, urukundo rw’Imana rugakomeza kubasendera.

Nimwakire rero byose mu rukundo rw’Imana, kandi nimwakire umugisha wa DATA uhore muri mwe, nanjye ndabakunda kandi ndabashyigikiye kuko igihe nk’iki ngiki naje nje kwifatikanya namwe, kandi umunsi ku wundi nshimira DATA cyane we wampaye kuza kwizihirwa muri mwe, kandi kubazanira ibyiza by’agatangaza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; bana banjye rero n’ubwo hari byinshi mutabonesha amaso yanyu y’umubiri, ariko mu buryo bwa roho mbana namwe, bana banjye ngendana namwe, mbaha byinshi, ndabakomeza, ndabahumuriza kandi ndabashyigikira; erega bana banjye ntimukumve ko ndi kure yanyu, mujye mwumva ko ndi kumwe namwe umunsi ku wundi kandi akanya ku kandi, ibikorwa byinshi mba mbyifatikanyijemo namwe, byinshi ndururuka nkaza nkabyifatikanyamo namwe, nkabikoranamo namwe, kuko sinakwisigira abana ahubwo nkomeza kubarundarunda mbashyigikira kandi mbakomeza, n’ubwo umwanzi Sekibi aba ahora ashaka kubatesha kugira ngo arebe ko yabambura ibyiza mwambitswe n’Uhoraho, ashaka kubavutsa amahirwe n’ibyishimo, ashaka ko amatara yanyu azimangatana, ariko ibyo ntibikabe ku bana banjye, ntibikababeho bana banjye, nkomeje kubasabira umugisha kuri DATA, mbategeye iry’iburyo kandi mbahaye umugisha wanjye, si ubwa mbere nywubaha kandi si n’ubwa nyuma, ahubwo nzakomeza kubaha umugisha wanjye nk’abana banjye nshyigikiye, mpamagarira kubaho mu gushaka kw’Imana umunsi ku wundi, kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kubasendera.

Nimubeho kuko mugomba kubaho mu rukundo rw’Imana, mugomba kugwirizwa umugisha w’Imana, mugomba gukatariza icyiza biremwa; mwarakunzwe mwahamagawe kubaho mu gushaka kw’Imana, mwahamagawe mukunzwe, mwatoranyijwe mukunzwe, Uwiteka Imana yarabarebye arabishimira, ariko kandi nanjye ndabishimira, mwebwe mwakunzwe n’Uhoraho Imana, nta washaka kubahangara ashaka kubakurikiza imivumo, kuko nushatse kubigerageza wese imigisha ya DATA yigizayo imivumo, ushatse kuyibashyiraho yose igaca ukubiri namwe, bityo umugisha wa DATA ugakomeza kubaherekeza; nongeye bana banjye kubaha uwo mugisha kugira ngo ubaherekeze mu ntambwe z’urugendo rwanyu bityo ibikorwa bibisha bya Sekibi kandi imivumo ya Sekibi ikomeze guca ukubiri namwe, nanjye mbihereye umugisha kandi mbasenderejemo urukundo rw’Imana ishobora byose kugira ngo byose mubibone mu rukundo rw’Imana kandi mugwirizwe umugisha w’Imana.

Mbahaye rero umugisha kandi mbahaye gukomera, gukomeza urugendo, kugubwa neza, kuba amahoro, gukomeza gutaramana nanjye kandi gukomeza gutaramana n’ab’Ijuru bose; erega bana banjye iyo nje nzana n’abatagatifu benshi tuje kubakomeza no kubashyigikira, n’ubundi twazanye n’abatagatifu benshi, kuko tubishimira kandi turabakunda cyane bana banjye, ibihe kandi ibihe bibi ntibikabatese kandi ibihe bibi ntibikabakangaranye kuko niho dukomereza abacu, niho dushyigikirira abacu kandi niho intwari n’intore zigaragarira; nimukomere rero kandi mukomeze kuba intwari, mube intore kandi mube koko intwarane zikomeye, zikomeye kuri Uhoraho, kuko mu bikomeye niho dukomereza abacu, kandi niho intore za DATA zigaragarira koko; nimukomeze mugaragaze ubutwari bukomeye kandi mukomeze kwiyumvamo imbaraga mu buryo budasanzwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbabereye Umubyeyi-Gihozo-Kiramiro nimukomere, mukomeze urugendo mube amahoro kandi mugubwe neza, kuko mbihereye umugisha kandi nkaba nkomeje kubana namwe no kugendana namwe, kugira ngo mbahe imbaraga, urukundo ndetse n’umugisha; mbahoza ku mutima wanjye, mbarengera igihe cyose kandi mbabereye Umubyeyi, murabizi bana banjye, mbahishurira byose kandi mbakomeza ubutaretsa; nimugire rero amahoro kandi mwakire imbaraga mubeho mu rukundo, bana banjye, nimugire umugoroba mwiza muhire, kuko mu bikorwa byacu bikomeye dukomeje kubahereza imbaraga kugira ngo ubwitange bwanyu bukomeze kugirira Isi ndetse n’abayituye akamaro gakomeye cyane. Hari benshi rero dukomeje kugenda tugenderera, twamururaho imbaraga za Sekibi, hari benshi dukomeje kugenda dukura mu buretwa bwa Sekibi, hari benshi dukomeje kugenda dukiza uburwayi cyane cyane ubwayoberanye n’ubwananiranye, kandi benshi bagenda bibasirwa na kanseri dukomeje kugenda tubakiza kandi dukomeje kugenda tugaragaza imbaraga z’Umushoborabyose, bityo tugashyiraho garde-fou kuri benshi, bityo benshi bakabona imbaraga z’Uhoraho kandi bakabona ukuboko kw’Imana gukomeye kubagirira neza cyane cyane mu bategereje ugushaka kw’Imana, bivuye mu bwitange bwanyu mukomeje kugaragaza ubutaretsa kugira ngo ibiremwa byinshi bibeho mu gushaka kw’Imana, kandi buri wese agwirizwe umugisha w’Imana.

NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA, NIMUKOMERE, NTIMUGACOGORE TURI KUMWE NDABAKUNDA, TWANA TWANJYE, BIBONDO BYANJYE, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA; AMAHORO BANA BANJYE, UMUGOROBA MUHIRE KURI BURI WESE, NDABAKUNDA, MBAYE MBASEZEHO MURI UBU BURYO, MURABIZI TURAHORANA, NGIYE GUKOMEZANYA NAMWE MU BUNDI BURYO NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO, MUKOMEZE KWAKIRA INTASHYO Z’ABATAGATIFU TWAZANYE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *