UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 27 NZERI 2023

Urukundo rw’Imana bana banjye kandi mbasenderejeho umugisha ukomoka ku Mana iriho ku Mana yahozeho kuva kera na kare kugeza ubu ngubu ikaba ikiriho, mbahaye rero kugubwa neza mu rukundo rw’Imana kandi mbahaye gusabagizwa n’ibyishimo by’Imana ibihe byose, nimugire ibihe byiza bana banjye nimugire kugubwa neza mbujuje urukundo kandi mbasabanishije n’Ijuru ryose mu byishimo, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza kuko ndi kumwe namwe muri ibi bihe mu buryo bw’agatangaza buhebuje cyane kuko ndi kubambika imbaraga zikomoka ku Mana kandi nkaba ndushijeho kugendana namwe mbatazanurira amayira mpigika imigambi mibisha y’umwanzi yashaka kubagirirwaho iyo ari yo yose, nimugire ibihe byiza kandi mugire kugubwa neza bana banjye ndabakunda cyane kuko muri urukundo rwanjye kandi bana banjye mukaba muri abana banjye mpoza ku mutima, nimukomeze rero mumbere abana beza nanjye nzakomeza kubabera umubyeyi mwiza bityo mbiteho kandi mbarengere iteka ryose n’ibihe byose, nimukomeze mugume mu rukundo rw’Imana aho muzabonera amahoro iruhuko ndetse n’ibyishimo mugakomeza kugaburirwa byose byiza by’agatangaza mukaba rero murushijeho gusabana n’Ijuru ryose nanjye nkaba ndushijeho kuza kubasabanisha naryo, nta kintu na kimwe njya nsaba DATA ngo akinyime bana banjye niyo mpamvu iteka ryose mbasabira igikwiye kandi nkabasabira icy’ingenzi icyo nitegereza nkareba koko nkabona ari icy’ingirakamaro nkabona ndakibaha kikabagirira akamaro bityo na DATA kikamuhesha ikuzo nanjye ndakibasabira koko, nimukomere kandi mukomeze urugendo ndi kumwe namwe ndabashyigikiye muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo bana banjye ndi Mutagatifu Mariya Madalena wabakunze cyane kandi nkaba mbakunda kandi nkashimira na DATA Uhoraho Imana wabampaye kugira ngo mbabere umubyeyi bityo namwe mumbere abana nanjye rero nzakomeza kubitaho no kubarengera kubavugurura bikwiye kandi kubamenyera icy’ingenzi uko bwije n’uko bukeye.

Kuri uyu munsi nafunguye umutima wanjye kugira ngo mwese mbashyiremo bityo mbatuzemo bana banjye bityo mubone urukundo kandi mubone urukundo mbafitiye bityo rubuzure kandi rubasabemo bityo namwe mukurizeho kugira urukundo kandi mugire urukundo koko rwuzuye kandi rusendereye, Uhoraho Imana atanga umugisha kandi atanga amahoro meza asendereye kandi uko ayatanga ntabwo nk’uko abantu bayatanga cyangwa uko Isi iyatanga, ushobora guhabwa amahoro n’Isi none ejo ikayakwambura kuko iby’Isi biyoka vuba kandi bigashira bwangu ariko ibintu by’Imana bihoraho ntibijya bishira kuko Mwene Muntu DATA ari we umurinda kandi akamurinda koko ibihe byose agakomeza rero kurindira Mwene Muntu icyo yamuhaye kandi icyo yamuzigamiye agakomeza kukirinda no kugicungira umutekano, naje rero kubarindira ibyanyu kandi ibiri ibyanyu DATA abagabira kandi ababuganizamo umunsi ku wundi ibyo mumaze gushyikira ntibibarika ni byinshi cyane by’agakiza mu buryo bwa roho mumaze guhazwa kandi mumaze gutezwa intera kandi mumaze kurizwa intera ikomeye cyane, aho mumaze kugera ntabwo hajegajezwa n’umwanzi kandi ntabwo umwanzi yabahangara ari yo mpamvu iteka ryose dukomeje kubitaho no kubarengera kugira ngo ahubwo mukomeze muhangamure ibyigize ibihangange kandi muhangamure umwanzi mwivuye inyuma, nimwakire imbaraga zo kugira ngo mugumye muhashya ibitero bye bibisha bana banjye nkunda kandi mukomeze kugendera mu rukundo murwanire mu rukundo rw’Imana iteka ryose murwanya imigambi mibisha y’umwanzi kugira ngo aho mugeze hose mwubatse urukundo kandi muri kugendera hamwe muri urwo rukundo rw’Ijuru ryose muribate ubukozi bw’ibibi mu Isi kandi mubutsembe mu Isi y’abazima kugira ngo Isi igire amahoro ndetse n’abayituye bagire amahoro ababuze ibyishimo babibone kandi ababuze urukundo barubone, nimukomezanye kandi mukomeze kugabira Isi icyo yabuze kandi ibyabuze mu Isi kandi ibidashobora benshi mu Isi mwebwe nimugire kubishobora kuko mubishobozwa uko bwije n’uko bukeye abatagatifu bo mu Ijuru tukaba twururukiye kuza kubibashoboza bana banjye, twaje rero twiyiziye mu mbaraga zacu mu rukundo rwacu kugira ngo tubuzuze kandi tubahaze buri kimwe cyose, duteye intambwe turakataje kugira ngo tubateze intambwe mukomeze namwe gukataza bityo iteka ryose muhore muhinda imigambi mibisha y’umwanzi bityo Sekibi niyibwira yuko aje kubafata kandi niyibwira yuko aje kubasingira asange nta mahuriro yanyu na we, iteka ryose rero nimukomeze mumurwanye kandi mumurwanishe intwaro y’isengesho kuko ikora akamaro kanini cyane kandi igakora ibikorwa bihanitse mu guhangamura imigambi mibisha y’umwanzi mu kwigizayo ibitero bibisha byose by’umwanzi, mbahaye rero urukundo rw’Imana kandi mbahaye gusabana mu rukundo rw’Imana namwe ubwanyu nimwiyumvemo umusabano w’Ijuru ryose, nimujye mwishima munezerwe kandi  mutarame mwizihirwe mwumve yuko ahantu mwashyizwe kandi uruhande mwashyizwemo ari uruhande rw’Imana nyir’izina kuko mutari iruhande rw’Imana mu buryo nk’ubu ngubu ntabwo mwaganirirwa n’abatagatifu abamalayika ndetse n’inteko y’Ijuru yose ikururukira kuza kwifatikanya namwe mu rugendo rwanyu muri iki gikorwa Uhoraho Imana yatangije muri mwebwe kugira ngo iteka ryose mujye mwigishwa byinshi n’Ijuru bityo abatagatifu tuze kubiyerekera buri kimwe cyose tubigishe kandi tubereke urukundo rw’Imana uko rumeze n’uko ruteye niyo mpamvu rero mukomeje kugaburirwa byose kandi mukaba mukomeje kwerekwa inzira y’icyiza namwe mukaba mukomeje kuba abadashyikirwa kandi ibikorwa byanyu mu Isi bikaba bikomeje kuba ibikorwa by’indashyikirwa.

Umunsi ku wundi mugamburuza imigambi mibisha y’umwanzi umunsi ku wundi mwambura umwanzi ijambo mukamwigizayo, aho yari yiyimitse mukahamwimura, aho yabonaga intaho aho yari yarabonye indiri mukahamwimura, ibyo bikorwa ni ibikorwa bikomeye cyane bikomeje kuvuguruza imigambi mibisha y’umwanzi nanjye rero bikanezeza cyane iyo mbona iteka ryose muhuriye hamwe bana banjye muhujwe n’icyiza kandi mukazirikana iri sengesho ryanyu iteka ryose mukahagera mufite umutima wo kugira ngo muhurize ku cyiza kandi muhurire muri iri sengesho ibi biranezeza cyane kandi bana banjye bikanshimisha cyane niyo mpamvu nanjye ntera intambwe nkaza mbasanga kugira ngo mbereke yuko ndi iruhande rwanyu ntajya mbasiga ahubwo mporana namwe nkagendana namwe muri byose kugira ngo mbereke yuko igikorwa mutakirimo mwenyine kandi urugendo mutarurimo mwenyine ahubwo nururutse kuza kwifatikanyamo namwe kugira ngo dukomeze twambure umwanzi ijambo mu Isi, erega namwe nimwishime kandi munezerwe kuko mukomeje kuvuguruza imigambi mibisha y’umwanzi, hari imigambi myinshi cyane Sekibi yari yarabapangapangiye kubatega kandi kubateza, yari yarifuje kubamira bunguri, yari yarifuje kubahuma amaso bityo akabona ntaho yabihera kubera intego yanyu y’icyiza kubera mukomeje umurego wo kumutsemba kandi wo kumurindimura, umwanzi yari yaribwiye yuko azabamira bunguri kuba mugihagaze amagingo aya ngaya we ntabwo ariko yabyifuzaga ntabwo aha mugeze yahifuzaga we yifuzaga yuko azabarindimura akabakuraho rikirasa ariko Uhoraho Imana aca akanzu kandi abacira inzira muracyariho mu rukundo rw’Imana kandi muracyaganje namwe rero ibikorwa byanyu by’indashyikirwa kandi amasengesho yanyu ya buri munsi namwe ubwanyu abagirira akamaro arushijeho kubashyigikira kubakomeza mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Iyo muboha umwanzi kandi iyo mugenda mutentebura ibikorwa bye ntabwo muba muri gukora ubusa ahubwo muba muri gukora ibikorwa bihanitse kandi bihambaye, iyo tugenda twambura umwanzi ijambo ntabwo tuba turi gukora ubusa kuko turushijeho kugenda tumwambura ijambo kandi tumwigizayo mu biremwa kugira ngo Kiremwa Muntu abone ijambo, erega ntore z’Imana ntacyo mubaye kandi nta n’icyo muzaba kuko murinzwe kandi murindiwe mu rukundo rw’Imana, Sekibi we kugambirira kubatega imigambi mibi kandi gushaka kubatega imitego ntibizamubuza kubikora natwe tuzamwihorera ajye abikora kandi abipange ariko tuze kumwereka yuko ibyo yibwira byose kandi ibyo akora byose ari amanjwe kandi ari imfabusa dufite kubipfobya no kubitentebura igihe cyose, Sekibi rero arirarika akibwira yuko aje kuvuguruza umugambi wacu muri mwebwe ariko ntazigera abishobora ntazigera anabijegajeza ngo abibashe kuko twururukiye kubarwanirira twivuye inyuma koko tukaba twarazanye imbaraga zacu zihambaye kugira ngo tumwereke yuko ibikorwa bye ntaho bihuriye n’ibikorwa byacu twaje gukorera muri mwebwe, twaje kumwambura ijambo twivuye inyuma kandi twaje kumutentebura mu bikorwa bye, twana twanjye nimukomeze mushyitse imitima hamwe kandi mukomeze mugire gutuza mu rukundo rw’Imana murarinzwe cyane kandi murashyigikiwe ntacyo mubaye gusa nimube ingabo z’Ijuru kandi mube intwari ku rugamba mukomeze mwikomezemo ukwemera kandi mukomeze kwishyigikiramo imbaraga, mukomere kandi mukomeze urugendo kuko ntacyo muzaba kandi nta n’icyo mubaye, ibihinda byose kandi ibisakuza byose ni imigambi mibisha y’umwanzi iba igira ngo irebe yuko mwagira ubwoba mugatitira mukareka uru rugendo cyangwa mukarambika icyiza mwari mwafashe kuko iteka ryose aba yifuza kubanyaga icyo mwafashe icyiza mwafashe aba yifuza yuko mwakirekura akagitoragura bityo akagihindura imfabusa ariko kandi twebwe ntidushaka yuko kiba imfabusa niyo mpamvu dukomeje kubumbura ibiganza byanyu tubitagatifuza kugira ngo dukomeze kubabumbatisha ibi byiza by’agatangaza Uhoraho Imana yabahaye.

Twabateguye igihe kirekire kandi n’ubundi turacyakomeje kubategura kuko tuzi ko neza uru rugendo twari tuzi neza ibizahabera kandi ibizabera muri uru rugendo ko Sekibi azahaguruka agashinyika amenyo kandi agakanura amaso, turabategura rero kandi dukomeza kubateguza kugeza magingo aya ngaya tukibategura kandi tukibateguza kugira ngo mukomeze kwikomezamo ukwemera ndetse n’ubutwari kugira ngo mutazigera mukangaranwa n’imigambi mibisha y’umwanzi, nimumureke ahinde kandi mumureke asakuze twebwe turahari ku rugamba kandi turi ku mazamu yanyu kugira ngo imigambi mibisha y’umwanzi tuyitentebure kandi tuyipfobye igihe cyose, nta na rimwe Sekibi yigeze yorohera abari mu rugendo nk’uru nguru bashakashaka uruhanga rw’Imana ubudahwema uko bwije n’uko bukeye, umunsi ku wundi ashaka kubagamburuza, umunsi ku wundi ashaka kubasubiza inyuma usibye ko umugambi we utajya ugerwaho kubera ko iteka ryose atera ariko ntaneshe, twebwe tuba twambariye kunesha kandi tuba twambariye gutsinda n’abacu bose tukabambika kunesha ndetse no gutsinda, niyo mpamvu mugihagaze amagingo aya ngaya kandi mukaba mugikomereye mu rukundo rw’Imana isumba byose, nimubeho rero kandi mukomeze mubeho mutere imbere mukatarize icyiza muri byose nanjye ndi kumwe namwe cyane bana banjye.

Uru rugamba muriho ni urugamba rukomeye kandi rutoroshye ariko nimuhumure mukazanye kandi mukaze amasengesho turi kumwe kugira ngo gukomeze tubarengere kandi tubashyigikire, mwebwe nimukomeze mwinjire mu gushaka kw’Imana bityo ugushaka kw’Imana gukomeze kuze kwiyuzuze namwe bityo ugushaka kw’Imana kuzabashoboza byose kandi kuzabashoborera byose, ugushaka kw’Imana kuzabakemurira buri kimwe cyose mwibwira yuko kitakemuka kuko icyo Shitani yibwira kuri mwebwe twebwe ntabwo ari cyo twibwira, icyo yiteze kuri mwebwe twebwe ntabwo ari cyo tubagererejeho kuko Sekibi we abateze ibibi ariko twebwe tubateze ibyiza kuko iteka ryose Sekibi azajya yifuza ko mugwa hariya twebwe tubahagarike kandi tubashyigikire kandi dukomeze kubarengera muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo.

Kuri uyu munsi bana banjye nururukiye kuza kubahumuriza no kubakomeza bana banjye nimuhumure kandi mukomere abafite imitima ihagaze nimuyicurure kandi muyururutse muyishyitse hamwe kuko ububasha bw’Imana isumba byose kuri uyu munsi bwururukiye kuza kubatabara no kubarengera, kubashyigikira mu mpande zombi kugira ngo murebe yuko Imana mwakurikiye mwayobotse ari Imana idasumbwa kandi ibikorwa byayo bikaba bihanitse kuri buri Kiremwa Muntu uyizera kandi uyiringira, ab’imitima ihagaze nimuhumure kandi mukomere mukomeze urugendo twaje kandi twaje kubarwanirira koko twururukiye kuza kubarengera, kubakomeza no kubahumuriza mu mitima yanyu, bana banjye rero nimuhumure nimukomere kandi namwe ubwanyu mukomezanye mwiyubakemo ukwemera gushyitse kandi gukomeye cyane kuko naje kubana namwe muri ibi bihe kandi kuri uyu munsi kugira ngo nkomeze kubashyigikira.

Nimwakire ihumure rikomotse ku Mana umuremyi wa byose kuko Uhoraho Imana abahaye guhumurizwa, abahaye gukomera no gukomeza urugendo, abahaye kuba intwari no gukatariza icyiza abahaye kudatsindwa n’imigambi mibisha y’umwanzi, nimukomere rero mukomerere mu rukundo rw’Imana murarinzwe kandi murashyigikiwe cyane kuko mwashyizwe mu buhungiro kandi mu buvunyi butavogerwa n’umubisha kuri uyu munsi Uhoraho Imana yashyizeho garde-fou ku migambi mibi kandi ku migambi mibisha y’umwanzi yari yarabagiriye kandi yari yarabateze Uhoraho Imana yarambuye ukuboko kwe kandi yarambuye ikiganza cye ashyiraho garde-fou yururukiye kubatabara kandi yururukiye kubarengera, erega ntore z’Imana ntaho Imana ijya ijya kandi ntabwo yapfuye amatwi ku buryo itabumva kandi ntabwo ituye kure yanyu ku buryo itabatabara cyangwa ngo ibarengere kandi muri abayoboke bayo, yatabaye rero kandi ikomeje kubatabara ibari hafi cyane kandi iri bugufi bwanyu cyane kugira ngo ikomeze ikomeze intambwe z’ibirenge byanyu kandi ibereke ko ari Imana idasumbwa, ibikorwa byayo birakomeje muri mwebwe kandi ni ibikorwa bihanitse bihambaye kuko kuri uyu munsi twururukiye kubavugurura no kubakomeza no kubakomezamo ukwemera.

Nimushyire imitima yanyu hamwe bityo murangamire Uhoraho Imana Umusumbabyose bityo murebe ngo byose biragenda neza kuko Sekibi aje kugira ngo amupfobye kandi amuteshe agaciro bityo ibyo Sekibi yibwira DATA aze abivuguruze kandi DATA aze amwigizeyo, erega nta byacitse bijya biba imbere y’Uhoraho Imana Umusumbabyose kuko afite ububasha ubuhanga buhanitse kugira ngo akomeze abiteho kandi abarengere muri byose, kuri uyu munsi rero bana banjye kandi muri aka kanya tugamburuje imigambi mibisha y’umwanzi myinshi kuko hari henshi yari yagiye agaba ibitero muri benshi yari yifuje kurindimura kandi benshi yari yifuje gukura mu buzima, benshi yari yifuje gukoza isoni, benshi yari yifuje gusubiza inyuma mu rugendo rwabo, benshi yari yifuje guhuma amaso kandi barebaga, benshi yari yatangiye guteza kudandabirana nk’abasinzi kandi bari bakomeye mu by’Imana bakaba bari batangiye kubura icyerekezo, ububasha bw’Ijuru bwururukiye kuza gukuraho izo nzitizi kandi izo mbogamizi zose muri aka kanya kuko mu isengesho ryanyu  tuje tukifatikanya namwe tukaba dukoreyemo igikorwa gikomeye kandi gihanitse cyane mu kugamburuza umwanzi mu kumwambura ijambo mu gupfobya ibikorwa bye bibisha kugira ngo ibikorwa by’Imana ihoraho mu bikorwa by’Imana idasumbwa  bikomeze bigaragare kandi bikomeze bitangarizwe bose.

Sekibi rero bana banjye murabizi namwe ntabwo yabishimira kuko mumupfobya kandi mukatesha agaciro umunsi ku wundi, muri abanzi be cyane ariko ntimuzigere muba abakunzi be ahubwo nimukomeze mube abakunzi b’Ijuru bityo Sekibi mukomeze mube abanzi be mumurwanye mumutsinde igihe cyose icyo ni cyo mbifurije bana banjye, kuri uyu munsi rero bana banjye nimwakire umurage mwiza wo kuzasohoza uru rugendo nta n’umwe ucitse intege nta n’umwe usubiye inyuma, nimwakire imbaraga kandi mwakire ubutwari mwakire gukomera bana banjye, nimugire amahoro kandi mugire ibihe byiza, nimutekane mu mitima yanyu bana banjye, nimwakire urukundo rwanjye twana twanjye nikundira mpoza ku mutima kandi nsaba DATA kugira ngo ajye akomeza kubarengera kugira ngo uru rugendo muzarurangize neza amahoro, nimwakire umugisha mwakire urukundo mwakire ibyishimo kandi mwakire kugubwa neza turi kumwe, ndabakunda ndabashyigikiye kandi ndababumbatiye mu biganza byanjye, nimugire ijoro ryiza bana banjye kandi mugire amahoro y’Imana abuzure kandi abasabemo, nimukomeze mugire urugendo rwiza kandi ruhire kuri buri wese, muzagire guhirwa kandi muzagire kurusohoza, nimugire ijoro ryiza mbaye mbasezeho muri ubu buryo ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo, bibaye ngombwa ko tudakomezanya bana banjye muri ubu buryo ahubwo ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo gusa ndakomeza kubasabanisha n’Ijuru ryose kandi mbuzuze urukundo ndetse n’ibyishimo kugira ngo mukomeze musabagizwemo urukundo kandi ibyishimo, ngaho rero bana banjye nimuhoberane mwishimye kandi musabane mu musabano w’Ijuru ryose bityo icyashaka gutuma mwishima cyangwa icyashaka gutuma musubiza amaso inyuma cyangwa icyashaka gutuma mwigunga mucyime amatwi bityo mwishime kandi mwishimire muri Uhoraho Imana wabatoye kandi wabahamagariye uyu mugambi, nimube amahoro mugubwe neza bana banjye ndi kumwe namwe ntabwo mbasize ahubwo mbaye nkomezanyije namwe mu bundi buryo.

AMAHORO AMAHORO KURI BURI WESE TWANA TWANJYE NIMUGUBWE NEZA NDABAKUNDA CYANE NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, MBIFURIJE ISHYA N’IHIRWE MU RUGENDO RWANYU NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *