UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 11 MATA 2024

Ndabahobereye mwese bana banjye kandi mbahobereye mu rukundo rw’Imana kandi mbahaye umugisha w’Imana, mbahaye ibyishimo by’Uhoraho, nimusenderezwe kuri buri wese kuko naje kubuzuza ibyiza kandi naje kubuzuza imbaraga, naje kubuzuza urukundo, naje kubuzuza ibyishimo bintuyemo kugira ngo namwe bibaturemo, ibyiza ntunze bana banjye namwe nimubitunge kugira ngo ibyishimo ngira namwe mubigire, urukundo rwanjye rubabemo bityo namwe mukomeze kugurumana ikibatsi cy’urukundo rwo gukunda Yezu Kristu, mu buzima bwanyu bwa buri munsi harangwe urukundo kandi harangwe ibyishimo bikomoka kuri Uhoraho Imana; naje mbasanga kuri uyu munsi kandi nabagendereye kuri buri wese, naje kubakomeza kandi naje kubazamura mu ntera, naje kubashyigira imyango yombi, naje kubateza intambwe, naje kubatoza icyiza, naje kubateramo ubutwari butuma muharanira umunsi ku wundi kubaka kuri Kristu, kumenya igikwiriye, ikiboneye n’igitunganye mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo muhazwe urukundo kandi musenderezwe ibyiza bya Yezu Kristu mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Ntimugacogore kandi ntimuzigere mugira icyo muburira mu rukundo rw’Imana, kuko mugomba guhabwa byose kandi mugasenderezwa byose n’ubwo umubisha Sekibi aba ashaka kubibavutsa kandi atishimira intambwe z’urugendo rwanyu, kuko Sekibi aba ashaka gusubiza inyuma abahagaze akandi abo abona bakataje mu gusanganira Yezu Kristu ashaka kubatangatanga agashyira ibirangaza mu nzira n’ibisitaza kugira ngo arebe yuko hari urasitara bityo muri kwa gusitara agahagarara akomeza kwihugiraho, kugira ngo rero arebe yuko hari abo yadindiza mu rugendo bahuye n’ibisitaza, kugira ngo arebe yuko arashyira hariya na hariya ibirangaza, kugira ngo abagenzi bari bari mu rugendo kugira ngo nabona ibimurangaza abe asubitse urugendo bityo arangarire muri kiriya na kiriya, oya ntabwo ari byo mbashakaho, ntabwo ari byo mbifuzamo kandi sibyo mbifuriza bana banjye, icyo mbifuriza ni icyiza, icyo mbifuriza ni ugukatazanya ishyaka ndetse n’umwete, kubaho mu rukundo rw’Imana iminsi yose kandi kwakira urukundo rw’Imana muri mwe mu buryo bw’agatangaza, bana banjye nahawe na DATA Uhoraho Imana ngo mbiteho kandi nkomeze kubakomeza no kubashyigikira mu butumwa, mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; nimuharanire rero gukomeza gukomera muri Yezu Kristu, kumwubakaho iminsi yose, nanjye niyemeje kububaka kubakomeza no kubashyigikira kubamenyera byose mu rukundo rwa Yezu Kristu, kuko mbahereza byose mu rukundo rw’Imana rukomeye dutuyemo kandi ruba muri njye kandi rutuye mu batagatifu tubakomeza umunsi ku wundi kandi tudahwema kuza kubashyigikira, kuko tuza kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo mwakire byose mu rukundo rw’Imana rukomeye.

Nimwakire guhazwa nimwakire gusenderezwa ibyiza by’agatangaza, naje nje kubakomeza kuri uyu munsi kandi naje nje kubashyigikira, naje nje kubahembuza ukuri kw’Ijambo ry’Uhoraho Imana kudatsindwa kugira ngo mumenye byose kandi murusheho gusobanukirwa, nimwakire ubuhanga n’ubumenyi n’ubushishozi nyabwo bwo kumenya igikwiye ikiboneye n’igitunganye, Sekibi indyarya kandi umushukanyi ntakabahende ubwenge kandi ntakabashukashuke, nimujye mumumenya kandi mumucyahire kure atarabageraho, atarabavuya atari yabavuyanga, mumumenye kandi mumwereke ko uburyarya bwe n’amayeri muyazi; niyo mpamvu rero bana banjye ntabava iruhande, mpora iteka mbashakashakishiriza icyiza bana banjye, kugira ngo mbatoze ubuhanga n’ubumenyi kandi bana banjye mbereke ibikomoka kuri Uhoraho Imana, kandi ibituye muri Yezu Kristu bibaturemo, mumenye ingendo ya Yezu Kristu, mumenye imvugo ye kandi mumenye indoro ye, mumenye imvugo ye umunsi ku wundi, bityo Sekibi naza kubashukashuka mumwamaganire kure kandi mumucyahe mu izina rya Yezu Kristu watsinze kandi uzakomeza kubatsindira iteka n’ibihe byose uko ibihe bizahora bisimburana iteka, ni Yezu Kristu watsinze ubatsindira akabakomeza iminsi yose kuko urukundo rwe rudatuba, kuko urukundo rwe rudashira, ruhora rwuzuye kandi ruhora rusendereye, ni igisagirane muri bose, ni igisagirane muri benshi, bana banjye nshimishwa n’uko Uhoraho Imana yabampaye kugira ngo mbabere umubyeyi namwe mumbere abana, ariko kandi nkabona abitayeho mu buzima bwanyu bwa buri munsi, abakomeza kandi akabasenderezamo ibyiza bye bidakama.

Mu biganza by’Umwami Imana harimo ibyiza by’agatangaza muhora musenderezwa umunsi ku wundi, nimukomeze mubyakire urudaca, he kugira ikintu na kimwe muburira mu rukundo rw’Imana, he kugira na kimwe muburiramo, ahubwo buri kimwe cyose nimutege ibiganza mucyakire kandi mukomeze gukomera kuri Yezu Kristu bityo Uhoraho Imana akomeze kubitaho, abarengere mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye nzakomeza guharanira icyiza muri mwe, kububaka, kubarundarundira hamwe mu rukundo rwa Yezu Kristu kandi kubakana no gushyigikirana bana banjye; benshi rero bana banjye baba batangiye kuva mu buntu bw’Imana bagenda batangira kwiyaka urukundo rw’Imana kandi batangira kugenda bahunga urukundo rw’Imana, bagatangira kugenda ikinyumanyuma kandi Uhoraho Imana yari yabinjije, bagatangira kugenda baseta ibirenge kandi bagenda ikinyumanyuma, kugira ngo hatagira ubabona bakagenda bihishahisha bakisohora kandi Uhoraho Imana yari yabinjije ariko kandi hari abinjira bakisohora, hari abisohora kwinjira bikabagora kongera kuba bakwinjira, kuko benshi bikuramo icyiza Uhoraho Imana yari yabambitse, kongera kucyiyambika bikabagora, kuko benshi bivana mu buntu bw’Imana kubwisubizamo bikabagora; icyo bana banjye sinkibifuriza ntikakabe kandi ntikikababeho, kuko nkomeje kubifuriza icyiza kandi nkaba nkomeje kubifuriza ibyiza mu rukundo rwa Yezu Kristu iminsi yose.

Uhoraho Imana yarabinjije yabashyize mu rukundo rwe ntimuzisohoremo, Uhoraho Imana yarabambitse bana banjye ntimuziyambure kuko murambaye murakeye kandi muraberewe umunsi ku wundi, nimwizihirwe muberwe kandi mwoge mu rukundo rwa Yezu Kristu, kandi umunsi ku wundi mukomeze kugenda mwoga mu nyanja y’impuhwe z’Imana mwogamo umunsi ku wundi kugira ngo mugire ubuzima kandi mwakire urukundo rw’Imana rudashira, iminsi yose rubakomeza kandi rubahumuriza iteka n’ibihe byose, nyamara Uhoraho Imana yabagiriye ibyiza by’agatangaza, nyamara Uhoraho Imana yabahaye urukundo rwe, nyamara Uhoraho Imana yarabasanze abasanganiza ibyiza n’ibyishimo n’urukundo rwe rudashira, kuko abakomeza iteka kandi akabashyigikira umunsi ku wundi, benshi batazi kandi benshi batari bamenya bitiranya ibikorwa byacu kandi barabitiranya, nyamara muri abantu badasanzwe, benshi batari basobanukirwa kandi benshi baba bumva batangiye guhaga iby’Uhoraho Imana, batangira kumva ko ntacyo bimaze, nyamara Uhoraho Imana hari icyo yabahaye, hari icyo akomeje kugenda abagezaho, abasendereza umunsi ku wundi, mwebwe nimugume mu buntu bw’Imana, mwigumire mu rukundo rw’Imana, ibyivumbagatanya mureke byivumbagatanye, ibihinda mureke bihinde kandi amajwi y’ibisakuza muyareke asakuze, mwebwe muzi aho muri kujya, intumbero yanyu murayizi, muzi icyo mugomba gukora, muzi icyo mugomba kuvuga kandi muzi uwo mugomba guhanga amaso, muzi uwo mugomba gutega amatwi, mumutege amatwi mumwumvire muri byinshi no muri byose, nanjye nkomeje kubahumuriza, nanjye nkomeje kubashyigikira, kubamenyera byose.

Uhoraho Imana rero mwiringiye ntabwo ari igipupe kandi ntabwo ari igishusho, kuko Uhoraho Imana mwakurikiye ubakomeza iteka akaba abagejeje aya magingo, ni Imana Umuremyi kandi ni Imana Umugaba wa byose, yakoze ibikomeye kandi yakoze imirimo ikomeye kuva kera na kare kugeza magingo aya ngaya, ibyo yakoze bikomeye ntabwo ari mwebwe yananirirwaho, kuko Uhoraho Imana ntajya ananirwa, ahorana imbaraga, ubutwari ndetse n’ubushobozi, kandi igihe cye iyo kigeze arakora kuko aba afite uko yagennye ibihe kandi afite uko agenza ibihe n’igihe yageneye gukora aba yarakigennye kuko ntakora mbere cyangwa ngo akore nyuma, ahubwo isaha n’igihe n’umunota yagennye iyo bigeze arakora bityo akigaragaza, bityo benshi bakamuhereza ikuzo n’icyubahiro; namwe rero nimwishimire guhereza DATA Uhoraho Imana ikuzo n’icyubahiro bimukwiriye kandi murangwe no kumusingiza iminsi yose, nanjye bana banjye niyemeje kujya nza nkabafasha gusingiza Uhoraho Imana Umugenga wa byose, niyemeje kujya nza nkabafasha kumuririmba kandi kumukuza no kumurata bimukwiye, kuko ibyo akomeje kugenda akora rwagati muri mwebwe, ni iby’agatangaza kandi ni imirimo ikomeye cyane igomba kumenywa n’Isi ndetse n’abayituye kugira ngo urukundo rwe rwogere muri bose.

Bana banjye naje nje kubahumuriza kandi naje nje kubakomeza mbabwira nti “Ndahari muri mwe kandi umunsi ku wundi mba ndi kumwe namwe, mbabungabunga nk’utwana twanjye nkunda, kandi umunsi ku wundi ndabakarabya bana banjye, nkabasiga, nkabaheka ku mugongo wanjye, kuko kuri buri wese nkomeje umujishi kandi simpwema kubereka inzira kandi abatega amatwi Ijuru umunsi ku wundi, bana banjye murahirwa kandi murahirwa koko kandi mwaranahiriwe, muzajya mubona byose mu rukundo rw’Imana umunsi ku wundi, unkunda wese akunda Uhoraho Imana kandi unyumva wese yumva ijwi mvuga kandi ibyo mvuga ntabwo ari jye uba ubivuga ahubwo ni mu rukundo rw’Imana rwansabye runyuzura kandi runyuzuye, nza kubuzuzamo namwe  umunsi ku wundi kuko ibyo nkora byose nkorera muri mwe, nkorana namwe, byose mbikora mu rukundo rw’Imana mu izina ry’Imana, mu bubasha bw’Imana, kuko ntacyo twitumirizamo, kuko byose tubikora mu rukundo rw’Imana no mu bubasha bw’Imana”; nimukomeze rero umurego n’intego yo gukora icyiza, ntimugacike intege kandi ntimugacogore, icyo ni cyo mbifurije kuri buri wese, gukataza no guharanira icyiza kibubaka kibakomeza mu rukundo rw’Imana iminsi yose.

Bana banjye rero ndabakunda cyane kandi nkabakungahaza, kandi umunsi ku wundi mpora nza kubareba nkareba uko mwiriwe kandi nkareba uko mumeze, kandi nkakomeza kubatazanurira amayira, kugira ngo mukomeze gukatazanya nanjye, kuko ntifuza yuko hari n’umwe wasubika urugendo, kuko ntifuza yuko hari n’umwe wasubira inyuma; nkomeje rero kubakomeza kandi nkomeje kubishyigikirira bana banjye nimubeho, bana banjye nimubeho mu rukundo rw’Imana, bana banjye nimwakire byose mu rukundo rw’Imana; narabakunze kandi na DATA Uhoraho Imana arabakunda kuko yabakunze mbere kandi akaba ahora iteka ryose abakunda, kuko yabakunze namwe ubwanyu mutari mwimenya ngo mwikunde, kuko kugeza magingo aya ngaya agenda abasenderezamo urukundo rwe, ariko kandi namwe ubwanyu kuba mwikunda ni ukubera urukundo rwe rubatera kwikunda, kuko buri wese muri mwe asenderezwa urukundo rwe, nkaba rero nanjye naraje kubasenderezamo urukundo rw’Imana, kugira ngo mbabumbabumbire hamwe bana banjye nk’abana b’Imana, nk’intore, nk’intumwa z’Ijuru mwatowe kandi mwatoranyijwe, kugira ngo muhabwe kandi musenderezwe byose mu rukundo rw’Uhoraho.

Bana banjye mbahaye umugisha kandi mbambitse imbaraga kubera umwete n’ishyaka mukomeje kugaragaza ubudahwema kandi ubudacogora, mwitangira ibikorwa byinshi kugira ngo Isi n’abayituye babone umugisha kandi babone amahoro; muri aka kanya hari benshi dukijije kandi hari benshi turokoye, hari benshi turohoye, hari benshi bari kwicwa n’agahinda none turabatabaye kandi turabarokoye, hari benshi bari kwicwa n’impanuka muri aka kanya Uhoraho Imana akinze ikibaba kubera ubwitange bwanyu, hari benshi Sekibi yari yasabye kugira ngo abazimize ariko Uhoraho Imana akinze ikibaba kandi Uhoraho Imana agabye ubuzima muri benshi kubera inkunga y’amasengesho yanyu, nkomeje rero kubakomeza kandi nkomeje kubashyigikira nkomeje kugira ngo mukomeze guhabwa byose kandi mukomeze guhabwa umugisha w’Imana, mukomere rero kandi mukomeze urugendo turi kumwe kuko mbakomeje kandi nkaba nkomeje kubashyigikira.

Bana banjye nimugire amahoro kandi mukomeze kugubwa neza, kuko naje nje kubakungahazaho byinshi byiza bikomoka mu Ijuru, kugira ngo buri wese mwegamire kuri Yezu Kristu mwumve ko mukomeye kandi  mushyigikiwe imyango yombi; nimugire amahoro ndabakunda, nimugire ibihe byiza bana banjye, nimujye murangwa no gukiza kandi murangwe no kurohora benshi, kuko mwagizwe intumwa nziza kandi mwagizwe abarohozi, bana banjye nimukomeze kumbera abana beza nanjye nzakomeza kubabera umubyeyi mwiza, kuko nabahawe na DATA nzakomeza kubitaho mu rukundo rwe rukomeye yanyujuje kandi yansendereje, ndubuzuza namwe ubwanyu kandi ndubasendereza kandi mbakomeza mu byiza by’agatangaza ndahwema guhabwa na DATA Uhoraho Imana kugira ngo mbibashyikirize bana banjye; ariko kandi mbamenyera icy’ingenzi, ikiboneye, igikwiye ndetse n’igitunganye, bana banjye njya kubasabira kuri DATA igituma mwishima kandi igituma munezerwa, igituma muhagarara kugira ngo mukomere mukomeze urugendo ndakibamenyera.

NIMUGIRE AMAHORO KANDI MUGIRE GUKOMERA BANA BANJYE, BIBAYE NGOMBWA KO TUTAGUMANA MURI UBU BURYO, MBAYE MBASEZEYEHO MURI UBU BURYO, NGIYE GUKOMEZANYA NAMWE MU BUNDI BURYO BANA BANJYE, NIMUGIRE AMAHORO KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA, MURABIZI SINITANDUKANYA NAMWE TURI KUMWE, MBAHAYE UMUGISHA W’IMANA, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE, NDABATERUYE KANDI NDABAHETSE NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, NIMUGIRE IBIHE BYIZA, NIMUGIRE IJORO RYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO KURI BURI WESE NDABAKUNDA, AMAHORO BANA BANJYE.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *