UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 08 GICURASI 2024
Nimubeho bana banjye kandi nimubeho bana banjye, nimugubwe neza bana banjye ndabahobereye mwese, nimugire amahoro, nimugire kugubwa neza mu rukundo rwanjye, ndabishimiye kandi ndabanezerewe, nimukomeze kwizihirwa kandi mukomeze kunezerwa turi kumwe, muri abana banjye nanjye ndi umubyeyi wanyu, ntimukagire icyo mwamburaho kandi ntimuzigere bana banjye mubura icyo mukena mumfite, umunsi ku wundi nzakomeza kubakomeza kandi nzakomeza kubashyigikira, kuko nabahawe na DATA Uhoraho Imana Umuremyi Umugenga wa byose ugenga ibihe kandi akagenga buri kintu cyose kiriho mu Isi, ibiboneka n’ibitaboneka, ibyo byose akaba ari we ubigenga, naje rero kubikomereza kandi naje kubihera umugisha, kugira ngo mbasenderezemo urukundo rwa DATA.
Iteka n’iteka rero ndabakomeza kandi nkabashyigikira, nkabarundarundira hamwe nk’abana banjye, kugira ngo mwizihirwe muberwe kandi munogerwe no kugendana nanjye kandi mugendane n’Ijuru ryose; Yezu Kristu arabakunda kandi Imana DATA irabakunda, kandi yarabakungahaje yo yabahangiye uyu mugambi kandi ikabahangira iki gikorwa mu buryo bw’agatangaza, aho mwizihirwa mukaberwa, aho mugirana umushyikirano n’ab’Ijuru, mugahabwa buri kimwe cyose, ntacyo mwatuburanye kandi nta n’icyo mwenda kutuburana kuko umunsi ku wundi tubakomeza kandi tukabashyigikira, tukabasenderezamo urukundo ruhoraho rw’Ijuru, twururutse kuza kwisabanyisha namwe, namwe nimwisabanishe natwe niko Uhoraho Imana yabigennye kandi niko yabiteguye, ni iby’ababihawe, ni iby’ababigenewe, abatabigenewe ntibabibamo, abatarabigenewe ntibabyakira ngo bikunde, ariko buri muntu wese n’icyo yahawe gutwara, n’icyo yahawe kwambara aracyambara kikamukwira kandi kikamubera buri wese akagenda mu nzira yahawe kugendamo, kandi akagendera aho yahawe kugendera; ni yo mpamvu Mwene Muntu ku Isi ahabwa icyo agomba gutwara kandi akaba afite igikorwa azakora mu buzima bwe ku Isi.
Mwebwe Uhoraho Imana yarabarebye arabishimira bana banjye, noneho arabatora kandi arabarundarunda, abarundarundira hamwe nk’abana be, nk’inkoramutima ze, nk’ibiremwa yishimira kandi yikundiye yihitiyemo, kugira ngo abanezeze kandi abahe kwizihirwa, kugira ngo abahe kunogerwa; nta kintu na kimwe muzaburira mu biganza by’Uhoraho, nta kintu na kimwe muzaburira mu rukundo rw’Imana; mbahaye umugisha rero, mbahaye gukomera bana banjye, mbahaye gukomeza urugendo kandi mbahaye kwizihirwa no kunogerwa.
Ese bana banjye mwese muri amahoro? Ese bana banjye mwese mumeze neza? Ese bana banjye muzi umunsi ku wundi ukuntu mbahihibikanira kugira ngo mwese mube amahoro, mugubwe neza? Ese bana banjye mwese mugirana umushyikirano kugira ngo mukomeze kuzuzanya, mukomeze gushyigikirana, mubashe kumenya icyo Mwene Muntu akeneye umunsi ku wundi mukimusabire kandi mubashe kumenya icyo namwe ubwanyu mukeneranyeho, icyo namwe ubwanyu mwafanyaho kugira ngo mugifanyeho umunsi ku wundi mukomeze kwibumbabumbira hamwe nk’abana banjye natoye, narundarundiye hamwe mu rukundo rwanjye?
Bana banjye nimunsange mbakomeze, bana banjye nimunsange nkomeze mbonse ku ibere rimwe, kugira ngo nkomeze mbashyigikire kandi nkomeze mbaterure kandi mbaheke, nimujye bana banjye mugirana n’umushyikirano kandi mugirane n’ikiganiro namwe ubwanyu, kugira ngo buri wese amenye uko mugenzi we wundi amerewe, bityo mubashe kurandata kandi mubashe kugendana mu gushyigikirana muri ubwo bwuzuzanye, muri uko kugendera hamwe, kugira ngo mugende mutishishanya kandi mugende mutihinda mutihindanya, ahubwo mukomeze kuzuzanya mushyigikirana kandi munaberewe koko, nk’intore, nk’indabo nziza za Jambo, nk’inkoramutima za Jambo, mwatowe kandi mwatoranyijwe, kugira ngo musenderezwe ibyiza by’agatangaza.
Muri indabo rero zivomererwa umunsi ku wundi, murategurwa kuko mwateguwe n’Ijuru ryose ribategura rikabakomeza kandi rikabashyigikira umunsi ku wundi, bana banjye rero nza kubatoza urukundo rukomeye, urukundo nyarukundo, kuko mugomba kuba umusingi w’urukundo mu buzima bwanyu ku Isi, ibiremwa byose bikamenya urukundo rw’Uhoraho, ibiremwa byose bikamenya urukundo rw’Uhoraho uko rumeze mu bantu; ni yo mpamvu twabatoye kandi twabatoranyije kugira ngo tubagire umusingi kandi tububake nka fondasiyo ikomeye, igomba kubakirwaho urukundo rwacu rukomeye, muri ubwo bwumvikane, muri uko gushyigikirana, muri uko kugendera hamwe, muri uko kuzuzanya, mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimutore rero icyo cyiza mwuzuzanye bana banjye, bityo umunsi ku wundi murangwe n’icyiza, kugira ngo icyo Uhoraho Imana abashakaho kandi abashakira mucyuzuzanyemo kandi mukigendereho, kuko hari byinshi dushaka kububakiraho umunsi ku wundi, dushaka kubaka ibikorwa byacu mu Isi tunyuze muri mwe DATA Uhoraho Imana yatoye kandi yatoranyije akomeje kurundarundira mu rukundo rwe rukomeye, kugira ngo akomeze kubaha gusenderezwa ibyiza by’agatangaza.
Nimwakire umugisha ubashoboza kandi ubashoboza ibyo byose, kuko ntabwo mwabyishoboza, hirya no hino umwanzi aba ashinyitse amenyo, aba akanuye amaso ari kubategatega imitego kugira ngo arebe ko wabashibukana, nyamara iteka mbaba hafi nkabagwiriza umugisha, nkabakomeza kandi nkabashyigikira, kugira ngo nkomeze kubashyira mu rukundo rwanjye; nimwakire rero ibyiza kandi mwakire kunezerwa mwakire kunogerwa no kwizihirwa, kuko mbahaye umugisha kandi nkaba mbahaye gukomera no gukomeza urugendo; nimukomeze mwizihirwe kandi mukomeze muberwe munogerwe turi kumwe, mbabereye maso bana banjye, mbabereye ku rugamba bana banjye, namwe nimube ku rugamba murwane urugamba inkundura mwifatikanyije nanjye, n’ingabo zose z’Ijuru twifatikanya namwe mu kurwana urugamba inkundura, mu kurwanya umwanzi umunsi ku wundi, kugira ngo dukomeze gushyigikira ibikorwa byacu.
Ngaho rero mbihereye umugisha kandi mbihereye gukomera no gukomeza urugendo, kuko mbasendereje ibyiza by’agatangaza kandi nkaba mbasakajeho ububasha bukomoka kuri DATA kugira ngo ineza y’Imana ibaherekeze mu buzima bwanyu bwa buri munsi; Uhoraho Imana yarabakunze kandi yarabakungahaje, ese bana banjye ibyo murabibona, mubona ko Uhoraho Imana yabakunze? Ese mubona ko yabakungahaje? Ese namwe murabizirikana? Urwo rukundo Imana yabagiriye mujya mwicara mukarutekerezaho, mukarukurura neza mukarwumva ? Nimba mutabikora kandi nimba hari utabikora nimujye mubikora, kugira ngo bibafashe umunsi ku wundi, gusingiza Imana ubutitsa, kuyiha icyubahiro kiyikwiriye kuko ikwiye gusingizwa kandi ikwiye kuratwa iteka n’ibihe byose kuko ibikorwa ikomeje kugenda ikorana namwe kandi imirimo ikomeye ikomeje kugenda ibakorera ari agatangaza, erega bana banjye Imana yabagiriye ubuntu bugeretse ku bundi, rero ni ubuntu mugomba kwakira kandi mukabubumbatiza ibiganza byanyu byombi, kugira ngo mukomeze kwakira uwo mugisha.
Umugisha rero mwahawe bana banjye ni umugisha ukomeye cyane, Sekibi atifuza ko mutunga, Sekibi atifuza ko muwakira, Sekibi atifuza ko muwuhorana, Sekibi atifuza ko muwugendana; umugisha mwahawe ni umugisha ukomeye, Sekibi yifuza kuwubambura kugira ngo abateshe agaciro, kugira ngo umunsi ku wundi arebe ko yabavutsa ibyishimo mu rukundo rw’Imana ibakomerezamo umunsi ku wundi kandi mu rukundo rw’Imana yashatse kugaragariza muri mwebwe rwagati, Sekibi aba ashaka kuza kubajajanga kandi aba ashaka kuza kubahingamo ubudehe, kugira ngo arebe yuko yabanyanyagiza, kugira ngo arebe ko yabatatanya; ariko bana banjye ndabasabye, nimwuzuzanye nk’abana banjye, mwuzuzanye nk’abana b’Imana, mu rukundo rw’Imana rukomeye mushyigikirane kandi mugirane inama umunsi ku wundi, kuko urugendo murimo rubasaba kugendana kandi gushyigikirana, kubakana, kugendera hamwe mwubaka urukundo rukomeye, nanjye niyemeje kubakomeza no kubashyigikira, kuko muri abana banjye nahawe na DATA kandi muri inkoramutima za Jambo, kandi Jambo arabakunda, Jambo we wabahaye ijambo, Jambo ufite ijambo muri mwebwe, Jambo ubakomeza kandi akabashyigikira iteka, bityo mugatambukana ishema n’isheja mwemarariye mu rukundo rwe umunsi ku wundi, kandi kenshi na kenshi Sekibi abatega imitego Jambo-Rumuri akayitegura, mugatambuka mufite ijambo, aho Sekibi yari yibwiye yuko muri bufatirwe, aho yari yibwiye yuko umutego uri bubashibukane, bityo mukahaca mufite ishema kandi mufite icyubahiro nk’abana b’Imana yihitiyemo kugira ngo abagaragarizemo ikuzo rye ry’agatangaza; nanjye rero nkomeje kubaha umugisha w’Imana, kugira ngo ubaherekeze kandi ubasendere, bityo mukomeze kugendana uwo mugisha, bityo mukomeze kuwambara kandi mukomeze kuwitera, iyo mivumo ya Sekibi itabakurikirana kandi ijye ikomeza guca ukubiri namwe.
Bana banjye nimuhumure nimukomere, erega bana banjye ab’Ijuru baratsinze, Uhoraho Imana ubarwanirira yaratsinze, ntabwo ari ikigwari aratsinda kandi ni ingabo ibakingira amanywa na nijoro, ni we ukomeza abakomeye kandi ni we ukomeza ibiremwa byose biri mu Isi, mwebwe ho rero yihitiyemo akabatuza mu bikari bye mugomba kwakira byose kuko yabigije hino, kandi yabashyize mu nzu ntimukisohore rero kandi ntimukitatanye kuko yabarundarunze; ndabakomeje kandi nongeye kubakomeza mu buryo bw’intangarugero, naje kubuzuzamo ibyishimo mfite kandi naje kubuzuzamo urukundo mbakunda kugira ngo namwe murwuzure rubagumemo kandi rubakomeze rubasendere, naje kubuzuzamo ingabire y’agatangaza ikomeye ibafasha kubaho mu gushaka kw’Imana, mu rugendo rwanyu mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Nimukomere turi kumwe bana banjye, mbahaye umugisha bana banjye, mbahaye kwizihirwa bana banjye, mbahaye kunezerwa iteka n’ibihe byose, nimugire kugubwa neza mu rukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi, nanjye nkomeje kubasenderezamo ibyo byiza by’agatangaza, kandi bana banjye nshyize ikinyotera muri mwebwe, nshyize inzara muri mwebwe yo gutuma muhora murarikiye Uhoraho Imana kandi murarikiye kwakira ibye, kugira ngo hato mutazagira umurengwe mu by’Uhoraho, bikaba byatuma mwiyambura icyiza mwahawe; ni yo mpamvu kuri uyu munsi narebye icy’ingenzi kibakwiriye kandi kibabereye nkaba nkibagejejeho kuri buri wese; nimutege ibiganza mwakire bana banjye, murabizi ntabwo njya nza muri mwebwe amara masa, hari ibyo mbazanira kandi hari ibyo mbasendereza umunsi ku wundi, ariko kandi mu kuza mbasanga bana banjye n’ubwo nza nkavuga njyenyine kandi nkabaganiriza mu buryo nk’ubu ngubu mukumva ijwi ryanjye ari njye njyenyine, mba nazanye n’abatagatifu benshi cyane babakunda, kandi babakunda koko bahora iteka babasabira ubutitsa, kandi batitandukanya namwe bakomeza kubasenderezamo imbaraga n’ubutwari kugira ngo mukomeze kugira umwete n’ishyaka ku murimo, kandi bose boherejwe na DATA, hari ingabo nyinshi z’Ijuru z’abatagatifu zibarwanira kandi zibakingira umunsi ku wundi zikabarwanira urugamba inkundura mugatahukana umutsindo; izo ngabo rero zirakomeje kandi iteka twifatikanya namwe mu buryo bw’isengesho ubutaretsa, kugira ngo dukomeze kubasenderezamo urukundo rw’Imana.
Muri aka kanya rero bana banjye mbahaye umugisha kandi ndabakomeje koko, nimukomere kandi mugubwe neza, kuko mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza; dukijije benshi kandi turohoye benshi, mu rukundo rw’Imana rukomeye, mu gusendereza umugisha benshi hirya no hino mu Isi, kuko turokoye benshi kandi tukaba dutabaye benshi, cyane cyane mu bo umwanzi Sekibi yari yarapfukiranye, cyane cyane mu bo umwanzi Sekibi yari yaragize akari aha kajya he, kubera ko Uhoraho Imana yururukiye kugoboka benshi no kubatabara, hari abo Sekibi yari yarapfutse Uhoraho Imana apfukuruye, hari abakuwe ibuzimu bashyirwa ibuntu, kandi hari abakuwe mu buretwa bw’umwanzi bahabwa imbaraga za Nyagasani Yezu Kristu, kugira ngo bareke gukorera umwanzi ahubwo bakorere Uhoraho Imana Umugaba; ni yo mpamvu twururutse gukorana namwe imirimo ikomeye muri aka kanya, hari benshi dukijije rero mu buryo bwa roho ndetse no mu buryo bw’umubiri, cyane cyane hari n’abari bafite indwara y’ubumuga kandi bari barihebye kandi hari abari bafite ibiza byabagwiririye mu burwayi butunguranye, bakibona uko batari biyizi, ariko bakaba bahoraga batakambira Uhoraho Imana kugira ngo abagoboke kandi abagobotore abarengere; muri aka kanya dushyizeho garde-fou kuri benshi kandi turatabaye turengeye ibiremwa byinshi, mu rukundo rw’Imana rukomeye kuko Uhoraho Imana agirira ubwitange bwanyu kandi akagirira inkunga yanyu ikomeye mukomeza kumuhereza, kandi akagirira umuhate wanyu mu isengesho ubutaretsa, bityo akamanukira kuzuza kandi akamanukira gukiza benshi, kandi Uwiteka Imana akabihera umugisha we ukomeye, kugira ngo akomeze kubashyigikira mu rugendo rwanyu no mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Nimube amahoro kuko DATA ubaha amahoro ari amahoro kandi natwe abatagatifu tubagenderera umunsi ku wundi tubagabira umugisha n’amahoro kandi natwe tukaza turi amahoro; nimukomeze kubakana mu mahoro kandi mukomeze kubakana mu rukundo turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye bana banjye, ndabakunda bana banjye kandi mbasenderezaho urukundo rwanjye, n’urukundo rwa Yezu Kristu rubagereho, urukundo rwangezeho mu buzima bwanjye ndi ku Isi, namwe nirubagereho urwo rukundo rwa Yezu Kristu rububake rubakomeze, rubashyigikire ndabakunda bana banjye.
Ngaho nimukomere kandi mugubwe neza, ntabwo mbasize bana banjye ahubwo mbaye mbasezeyeho muri ubu buryo, murabizi nkomezanyije namwe urugendo, ndi Mutagatifu Mariya Madalena, kandi mwakire n’indamukanyo y’abatagatifu bandi twazanye, n’ubwo batabashije kubavugisha muri ubu buryo, ariko barabakunda cyane, twese tubahoza iteka ku mutima, kugira ngo dukomeze kugendana namwe, mu gutabara benshi kandi mu gushyigikira ibikorwa byacu muri mwe, kandi mu gukomeza gusenderezamo benshi urukundo rw’Uhoraho mu buzima bwanyu bwa buri munsi, tugirira ubwitange bwanyu.
AMAHORO AMAHORO, IJORO RYIZA, NDABAKUNDA BANA BANJYE, ITEKA RYOSE MPORA NDI KUMWE NAMWE, KANDI NIMUHUMURE MUKOMERE MBABEREYE MASO MBAHORERA KU RUGAMBA; AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA BANA BANJYE, NIMUKOMEZE KUGUBWA NEZA TURI KUMWE, NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO AMAHORO.