UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 20 UGUSHYINGO 2023

Mbifurije amahoro y’ Imana, mbifurije kugubwa neza, mbifurije gukomera kandi mbifurije gusenderezwa umugisha w’ Uhoraho, bana banjye, nkoramutima za Jambo; bana banjye nshyigikiye ibihe byose, mwebwe nkomeje kugenderera amanywa na nijoro, ndahwema kubazanira ibyiza by’ agatangaza, ndahwema kubacanira urumuri, amatara yanyu kugira ngo akomeze yaka; nimugire kugubwa neza bana banjye, ndabahobereye mwese mu rukundo rw’ Imana, kandi mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, mbasendereje ibyiza by’ agatangaza, mbujuje urumuri kandi mbasendereje amahoro y’ Uhoraho; ndi Mutagatifu Mariya Madalena, ubagenderera uko bwije n’ uko bukeye, kugira ngo ndusheho kubateza intambwe mu rukundo rw’ Imana, ndusheho kubashyira mu bubasha bw’ Ijuru ryose, mu gukomeza kubahugura kandi mu gukomeza kubatoza icyiza, mu gukomeza kubatazanurira amayira, kugira ngo urukundo rw’ Imana kandi urumuri rw’ Imana ruhore muri mwebwe iminsi yose; nimukomeze kugubwa neza, kandi mukomeze gutekana bana banjye, kuko nkomeje kuza mbasanganira kugira ngo mbahe kugubwa neza iminsi yose.

Nimukomeze muberwe kandi mukomeze mwizihirwe, kuko Uhoraho Imana akomeje kubaha kugendera mu rukundo rwe, kandi akaba akomeje kubasendereza ibyiza bye by’ agatangaza, kugira ngo mukomeze kwizihirwa muberwe; bana banjye rero mwarahiriwe, kandi muri abatoni mu maso y’ Uhoraho, kuko mwatoranyijwe kandi mukaba muri imbuto nziza, zikomeje kurobanurwa kugira ngo mukomeze gutoranywa koko, kandi mukomeze kurindirwa umutekano, kuko dukomeje kubagira imbuto nziza zigomba kubyara umusaruro mu Isi yose kandi tugomba kubashyiramo urukundo rw’ Uhoraho, mukarubiba mu Isi yose kandi mukarusakaza mu Isi yose, bityo Isi ikuzura urumuri kandi Isi ikagira imbuto nziza, bikomotse muri mwebwe mukomeje kugaragaza ubwitange, mwitanga mu isengesho ryanyu, kugira ngo byinshi bikorwe, ibitagenda neza mu Isi bigenzwe neza.

Bana banjye rero, nje kubakindikizamo urukundo nya rukundo, kandi nje kubashyira rwagati mu rukundo rw’ Ijuru ryose, kugira ngo namwe ubwanyu mukundane by’ agatangaza, birenze iby’ abana b’ abantu, kandi mukundane koko, bishimisha Imana kandi bihesha Imana ikuzo ndetse n’ icyubahiro kandi ari nako mukunda Uhoraho, ari nako mukomeza kumukundira Uhoraho kugira ngo ababere Umugenga mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; nshimishwa no kubona mwitaba karame, nezezwa no kubona imitima yanyu mwirekuye, kugira ngo Uhoraho Imana abone intebe ye kandi abone umwanya mu bikorwa byanyu; nshimishwa no kubona mwakinguye kugira ngo Uhoraho Imana aganze muri mwe kandi aganze mu bikorwa byanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi; biranezeza cyane nkishima nkizihirwa iyo mbona mwemereye Uhoraho kugira ngo ababere Umugenga kandi abatazanurire amayira mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi. Biranshimisha kandi bikanezeza iyo mbona muri gutera intambwe mukataza mugana ukwemera, muri gusiga ikibi musanganira icyiza, biranezeza cyane bikanyura umutima wanjye, kandi bigashimisha umutima wanjye bya cyane, nanjye rero ngashakisha buryo ki nza mbasanga kugira ngo ntume mu mitima yanyu huzura ibyishimo kandi hahora urumuri, kugira ngo mukomeze kuberwa kandi mukomeze kwizihirwa muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo bana banjye.

Gukorera Imana ndabizi ntabwo biba byoroshye, kuko buri muntu wese utangiye iyi nzira kandi utangiye uru rugendo, Sekibi ahagurukira kumurwanya, agahaguruka agashinyika amenyo kugira ngo arebe y’ uko yasubiza inyuma umuntu wiyemeje gukora iki gikorwa kandi wiyemeje kugendera mu kuri k’ Uhoraho; ariko uwo Uhoraho Imana yarinze kandi yamaze gufata ikiganza, aramurinda akamucungira umutekano, n’ iyo Sekibi yakara bimeze gute, ingabo ze zose zigahaguruka, ntacyo muzaba kandi nta n’ icyo mwaba kuko Uhoraho Imana abakingira kandi akomeje kubareberera, kandi abamwizera bose iyo bamaze kugera mu gikorwa nk’ iki ngiki, Sekibi agahaguruka, kandi Uhoraho Imana areba ko abamukurikiye kandi abamushaka babifitemo ubushake, nawe koko arambura ikiganza cye, akabarinda kandi akabakomeza; namwe rero ni muri ubwo buryo mukomejwemo, kandi namwe ni muri ubwo buryo mukomeje kurebererwa, ni muri ubwo buryo mukomeje gutezwa intambwe, mukomeje gutozwa icyiza, kugira ngo ububasha b’ Imana bubane namwe iminsi yose, kandi impuhwe z’ Uhoraho zibigaragarizemo ibitangaza, ibikorwa mu buryo bw’ agatangaza bikomeze bigaragarire muri mwebwe, kuko muzarindwa kandi mugacungirwa umutekano, mugategwa hariya ariko Imana ikahabacisha, kandi aho umwanzi Sekibi yabateze imitego, Uhoraho Imana akayibasimbutsa, aho Sekibi yabategeye ntahababonere, ibyo ari kubibeshyaho byose ntabibabonemo, kuko Uhoraho Imana akomeje kubabera Umugenga n’ Umurinzi mu buzima bwanyu no mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Nkomeje kubatazanurira amayira nkomeje, nkomeje kubashyigikira nkomeje, nkomeje kubatera ingabo mu bitugu, umunsi ku wundi mbangukira kuza kwihuza namwe no kwiyuzuza namwe, kugira ngo nkomeze mbashyire mu rukundo rw’ Imana rwagati nyirizina, mwizihirwe muberwe, mwakire buri kimwe cyose mbazanira, kandi muberwe no gukorera Uhoraho, buri wese ashyire umutima we hamwe, kugira ngo ibyiza by’ agatangaza muteganyirizwa umunsi ku wundi bibe muri mwe kandi bibane namwe; bana banjye rero, nje kubasendereza urukundo, kandi nje kubaha umugisha w’ Uhoraho kugira ngo ubane namwe, muhore iteka ryose muberewe no kwizihira Uhoraho, muhore iteka ryose muberewe no gukorera Uhoraho, mwumve ko ibyo tubasangiza, kandi mwumveko ibyo tubazanira ari iby’ agaciro kandi ari iby’ agatangaza.

Nta kibi nabifuriza bana banjye, kandi sinakwifuza mbona mwatsikiye mwaguye, niyo mpamvu, uko bwije n’ uko bukeye, nkora ibishoboka byose kugira ngo mbahagarike, muhore iteka ryose muhagaze mu kuri kandi muhore muhagaze ku maguru yombi, mudatitira kandi mutadandabirana, ububasha bw’ Imana buhore muri mwebwe, kandi ibikorwa by’ Uhoraho bihore ari indashyikirwa muri mwebwe; nkora ibishoboka byose kugira ngo mukomeze kuba intwari kandi mukomeze kuba abasirikari bakomeye mu rwego rw’ Ijuru kandi mu buryo buhanitse, buhambaye cyane. Nkora ibishoboka byose kugira ngo nkomeze kubiyegereza, nkomeze kubatazanurira amayira mwizihirwe muberwe no gukorera Uhoraho; namwe ubwanyu mujye mwumva ibinezaneza ku mitima yanyu, mwumve agasusuruko ku mitima yanyu, buri wese amwenyure aseke.

Buri wese niyicyebuka akireba akabona uburyo Uhoraho Imana akomeje kubarinda no kubarundarunda, kugira ngo abigishe inzira ze kandi abatoze kumenya ibye mu buryo bw’ agatangaza, kubamenyesha ubwiru bw’ Ijuru mukiri ku Isi, koko mwarahiriwe, kandi muri Intumwa z’ Uhoraho, muri Intore z’ Uhoraho, muri Abatoni be kandi muri Abakundwa b’ Ijuru, kuko mukomeje kwerekwa buri kimwe cyose, mukaba musangira n’Ijuru, mugasabana naryo, akanya ku kandi, kandi umunsi ku wundi, Ijuru rikaba rikomeje kubiyegereza mu buryo bw’ agatangaza.

Bana banjye, ntore z’ Uhoraho, mwarahiriwe, natwe Abatagatifu twaritashye turabireba tukishima kandi tukizihirwa; ibi bihe byavugwaga tukiri mu Isi, ariko tuva mu Isi bitari byagerwaho, none mwebwe byabagereyeho kandi ni namwe byagiriweho, nimwishime rero munezerwe, kuko Uhoraho Imana ibi bihe yari yarateganyije y’uko Ijuru rizamanuka rikihuza na KiremwanMuntu, kandi Mwene Muntu agasabana n’ Ijuru akiri ku Isi, acyambaye umubiri, ari mwebwe byagiriweho kandi akaba arimwe byabanjirijeho, kandi mukaba mukomeje kubakwa nka fondation ikomeye, kuko iki gikorwa kizakomeza kikagera ku mpera z’Isi kandi buri muntu wese akamenya ibikorwa Uhoraho Imana akomeje gukorana namwe kandi akomeje gukorera rwagati muri mwebwe, aho Ijuru rimanuka nyirizina ubwaryo, rikaza kubasabanisha kandi rikaza kubigisha, kubiganiririza, kubacyamura kandi kubahwitura, kubahugura kuri buri kimwe cyose, kubatoza buri kimwe cyose kugira ngo murusheho gusobanukirwa kandi murusheho kumenya byinshi byiza by’ agatangaza, bijyanye n’ iby’ Ingoma y’ Ijuru.

Ntore z’ Imana mwarahiriwe, bana banjye mwarahiriwe, nimukomeze mwishime, muberwe kandi munogerwe, nanjye nkomezanyije namwe urugendo mu gukomeza kubatoza icyiza kandi mu gukomeza kubateza intambwe kugira ngo ibikorwa by’ Imana bihore muri mwebwe kandi bihorane nemwe iminsi yose kandi umunsi ku wundi, ni iki cyabakangaranya muri mu rukundo rw’ Uhoraho? Ni iki cyabatera ubwoba muri mu rukundo rw’ Uhoraho, ikiganza cy’ Uhoraho kibaramburiweho? Nanjye bana banjye nkomeje kubarinda no kubacungira umutekano.

Narabyambariye, nambariye kubarinda, nahagurukiye kubarinda, nahagurukiye kubakindikizaho urumuri n’ ububasha by’ Uhoraho, kugira ngo mugotagotwe impande n’ impande, kugira ngo hatagira ikibi kibinjirana; ndi gufunga imiryago yose kugira ngo hatagira ikibi kibameneramo; namwe mukomeze kwihuza nk’ abana b’ Imana, erega mujye munaganirizanya, mwishime, munogerwe kandi muberwe, bityo mukomeze kwishimira ukuntu Uhoraho Imana yabatoye kandi akaba akomeje kubatoranya, kandi akaba akomeje kubatoza icyiza, natwe nk’ Abatagatifu bo mu Ijuru tukaba dukomeje kubasanganira, mu gukomeza kubateza intambwe mu by’ Ijuru, kandi mu gukomeza kubashyigikira mu burinzi bw’ Ijuru no mu bubasha bw’ Imana isumba byose, kugira ngo mukomeze gukomezwa kandi mukomeze gukatariza icyiza amanywa na nijoro.

Ntore z’ Imana  bana banjye nkunda, bana banjye nshyigikiye cyane, mwebwe nkomeje kubumbatira mu rukundo rw’ Imana, nimwishime muberwe, kandi mutarame mutarake, erega mujye munizihirwa minsi yose, muririmbire Uhoraho indirimbo zimukwiriye kandi mumusingize ibisingizo bimubereye, nanjye nkomeje kuza mbasanga kugira ngo njye nsingizanya namwe, buri wese muri mwebwe mwigishe gusingiza binyuze Imana, kandi mwigishe kuririmba kandi mwigishe gukomera Uhoraho Imana amashyi, kandi mbigishe gucinya akadiho no guca umugara imbere ye, kuko mwagiriwe ibyiza by’ agatangaza.

Ibyo byose rero ni ibyo kwishimirwa kandi ni ibyo gushimira Uhoraho, kandi ni ibyo gukomeza kumusingiriza ibihe n’ ibihe kandi umunsi ku wundi, uko mukomeje kwerekwa inzira igana Uhoraho, kandi Uhoraho Imana akaba abahanze amaso ye, kugira ngo akomeze kubakingurira mwinjire, akomeze kubatazanurira amayira bityo mukomeze kugenda nta mususu nta n’ igihunga, kandi abamare ubwoba ubwo aribwo bwose umwanzi Sekibi yashaka kubateza; mbahaye kwizihirwa kandi mbahaye kuberwa, nimwishime, munezerwe, munezezwe n’ uko muri Intumwa kandi mukaba muri intore zahiswemo, kandi mukaba muri intore zatowe kandi zatoranyijwe, kugira ngo mukomeze gutura rwagati mu rukundo rw’ Imana, mumenyeshwa buri kimwe cyose.

Erega natwe Abatagatifu, iyo Uhoraho Imana yaduhaye kuza muri mwebwe tuza twishimye, kandi abo yakinguriye kugira ngo tujye duhorana namwe amanywa na nijoro, turizihiwe kandi turaberewe, kandi duhora iteka ryose twishimye; hari na benshi cyane baba bashaka kubagenderera kugira ngo babavugishe muri ubu buryo n’ ubwo igihe kitari cyagera, ariko bazaza, gusa turazana, tukaza kwizihirwa muri mwebwe, n’ ubwo bo batabona uburyo bwo kubavugisha, nk’ ubu buryo mba ndi kubaganirizamo bana banjye, ariko baba babikeneye cyane kandi babishaka, ariko igihe nikigera buri wese azabumva kandi buri wese azumva abo bose bashaka kubagenderera. Gusa barabatashya, kandi barabahobera cyane, kandi bakomeje kubifuriza umugisha w’ Imana, kubasendereza ibyiza by’ agatangaza, kandi bakomeje kubakomeza no kubashyigikira umunsi ku wundi.

Hari abo tudasigana cyane rero, iyo mbasanze, baza bihuta tukazana, kuko babakunda cyane, nabo bakaba bakomeje kubakomeza no kubashyigikira muri iki gikorwa; erega turishima cyane by’ agatangaza, kuko Uhoraho Imana yadukinguriye kugira ngo tuze kwihuza namwe mukiri mu mubiri n’ ubwo twebwe tutakiwurimo, ariko turabishimira cyane, turabakunda cyane mu buryo bw’ agatangaza, niyo mpamvu tugira igishyika cyinshi, tukaza twihuta tubasanganira akanya nk’ aka ngaka tuba duhawe n’ Uhoraho Imana kugira ngo tuze twishimane namwe, twizihirwe muri mwebwe, karadushimisha kandi kakatunezeza cyane.

Abatagatifu rero twazanye kuri uyu munsi barishimye cyane kandi baranezerewe, bari guhobera buri wese muri mwebwe, kandi bari kubatashya cyane babaramutsa, babifuriza amahoro y’ Imana, babashyira mu rukundo rw’ Imana, buri wese bari kumusendereza ibyiza yagiye azanirwa; buri mutagatifu twazanye afite igeno yageneye buri wese, niyo mpamvu buri wese ari guhereza icyo yagiye azanira buri wese, n’ ubwo mutari kubibonesha amaso yanyu y’umubiri rero, ariko ndagira nti nimwakire indamukanyo y’ Abatagatifu twazanye kandi buri wese yakire igeno yazaniwe na buri mutagatifu twazanye muri uyu munsi.

Mu buryo bw’ agatangaza rero, nanjye nkomeje kubahereza ibyiza by’ Ijuru nkomeje kubazanira umunsi ku wundi; bana banjye, ntore z’ Imana nkunda, nshyigikiye muri iki gikorwa muri uru rugendo, nimukomere kandi mukomeze kuba intwari, nzakomeza kwifatikanya namwe amanywa na nijoro; nkomeje kubakingurira Ijuru kugira ngo mwinjire nta gihunga kandi nta mususu, kuko Uhoraho Imana yabyemeye kugira ngo mukingurirwe mwinjire, mwishimane n’ Ijuru ryose.

Abatagatifu rero turishima kandi tukanezerwa iyo tubona ibyiza Uhoraho Imana akomeje kugaragariza rwagati muri mwebwe, uburyo akomeje kubarinda no kubacungira umutekano, uburyo akomeje kubitaho amanywa na nijoro, Sekibi atega imitego, Uhoraho Imana agategura, akatwohereza nk’ Abatagatifu dukomeje kubarinda no kubacungira umutekano, yatwujuje imbaraga nyinshi n’ ububasha bwinshi, ku uburyo buri kimwe cyose gihigikwa kikigizwayo, muri buri kimwe cyose tuba tuje guhungiza twigizayo kugira ngo mukomeze urugendo nta za birantega zikomeje kubatega imbere yanyu, ahubwo mukomeze urugendo nta gihunga nta n’ ubwoba, kuko mukomeje kurindwa no gucungirwa umutekano.

Mbahaye kwizihirwa no kuberwa muri Uhoraho, nimukomeze mwishime munezerwe bana banjye rero, muri aka kanya dukoranye ibikorwa byinshi bihanitse kandi bihambaye, kuko Abatagatifu twazanye twifatikanyije namwe mu gucogoza ubukana bw’ umwanzi, kandi mu kwigizayo ubumara bw’ umwanzi, kuko hari benshi yari yaragiye aruma, urubori rwe rukabinjiramo rwagati nyirizina, kurubahanduramo ntabwo byari byoroshye, ariko muri aka kanya hari benshi tubohoye ku ngoyi y’ umwanzi kandi hari benshi duhanduyemo imbori z’ umwanzi, tukaba tubashyize mu rukundo rw’ Imana nyirizina, nabo ubwabo bumvaga ko baboshye, ariko kwibohora bakayoberwa buryo ki bazabohoka, ariko muri aka kanya bari kumva ko barinzwe kandi bashyigikiwe, nabo bageze mu maboko y’ Imana, bari gusingiza ubutitsa kandi bari kurata Imana ihoraho yabakijije kandi yababohoye. Hari n’ abandi rero bagendaga baraguye isari mu buryo bwa Roho, barumiranye, batazi urukundo rw’ Imana, badatekereza no ku mpuhwe z’ Imana na gato, muri aka kanya tubashyize mu rumuri rw’ Imana.

Hari n’ abandi bari baciriwe urw’ iteka, mu buryo bwo kuzira akarengane, kuko Sekibi yari yabasabirije, kuko yarebaga akabona imigambi yabo ari myiza kandi akabona Uhoraho Imana abafiteho umugambi mwiza, nabo mu bitekerezo byabo bashaka gukorera Uhoraho Imana, mu kwirekura kugira ngo ugushaka kw’ Imana kubakoreremo, akifuza rero y’uko icyo gikorwa batakigeraho, akaba yari yatangiye kwitambika kugira ngo abavutse amahirwe n’ ibyishimo. Muri aka kanya, ibyo byose tubikuyeho, turabihanaguye kuri abo bose Sekibi yari yapangapangiye imigambi mibi; namwe ubwanyu rero turabarinze kuko hari byinshi Sekibi yari yatangiye gushaka kubasabirizamo, kubaca intege, kandi yari yatangiye gushaka kubateza imvururu, kandi hari byinshi yari ari gupangapanga ibyo byose rero tubyigijeyo, turabihagaritse; bana banjye, nimubeho mu rukundo rw’ Imana, nimube mu mahoro y’ Imana asagambye, nanjye ndabibifurije; bana banjye, nimukomeze mubeho mu rumuri rw’ Uhoraho, mu rukundo rw’ Uhoraho Imana Nyir’izina; nkomeje rero kubifuriza ibihe byiza, kandi mbifurije gukomera no kugubwa neza; nimugire ibihe byiza, kandi mukomeze kugubwa neza, nifatikanyije namwe iteka ryose, iminsi yose nimubeho kandi mukomeze muganze mu rukundo rw’ Imana. Amahoro, amahoro, ibihe byiza, nimukomere kandi mugubwe neza, nifatikanyije namwe iminsi yose.

NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA; MBAYE MBASEZEYEHO MURI UBU BURYO, MUSIGARE AMAHORO KANDI MUKOMEZE KUBA AMAHORO, NGIYE GUKOMEZANYA NAMWE MU BUNDI BURYO, MUGIRE IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO, AMAHORO IBIHE BYIZA, TURI KUMWE, NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *