UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 22 MUTARAMA 2024

Amahoro y’ Uwiteka Imana nabane namwe kandi umugisha w’ Uhoraho nubuzure, ndabakomeje bana banjye, ndabahobereye mwese, nimugire amahoro, ndabakunda, nimugire amahoro y’ Uhoraho, ndabakunda nimugire amahoro ya DATA kuri buri wese nimwuzure urumuri kandi mwakire umugisha w’ Imana isumba byose ukomeze kubakomeza kandi ukomeze kubuzura kuri buri wese, kuko naje kwifatikanya namwe kuri uyu munsi kugira ngo mbuzuze imbaraga n’urukundo, kandi mbasendereze ububasha bukomoka kuri DATA kuri buri wese, bana banjye ndabakomeje, ndabakunda kandi nishimira gutaramana namwe muri ubu buryo, nishimira gusabana namwe muri ubu buryo, niyo mpamvu  iteka ryose nza kubasanganira nuzuye urukundo, ibyishimo, kandi bana banjye nkabasanganira nuzuye urumuri rw’ Ijuru, ari nako ndushaho kurubakindikizaho kandi ari nako ndushaho kurubamanuriramo kuri buri wese.

Ngaho bana banjye nimugubwe neza, mwakire ibyiza nabazaniye kuri uyu munsi, mbere na mbere nabazaniye ibyishimo n’ urukundo kandi nabazaniye kugubwa neza kuko nkomeje kugenda nagura byinshi muri mwebwe kandi nkaba nkomeje kugenda  nshyira umuyoboro w’ ibyiza by’Ingoma y’ Ijuru muri mwebwe isoko y’ ibyiza idudubiza ibyiza iteka ryose muri mwe, nihore idudubiza ibyiza by’ agatangaza, muhorane amahoro kandi muhorane amatara acanye, iteka ryose mukomeze kumurikirwa mu ntambwe z’ ibirenge byanyu, mukomeze ab’amavi adandabirana mushyire imitima yanyu hamwe kuko nifatikanyije namwe, nkaba nkomeje kubarangaza imbere, iteka ryose ndi umubyeyi wanyu ubakunda, ndi Mutagatifu Mariya Madalena, wishimira gusabana namwe, nkishimira gutaramana namwe, nkishimira kugendana namwe bana banjye kandi nkifatikana namwe mu bikorwa bya buri munsi byo gukiza, kurohora, kubohora, gutabara benshi kandi kuzahura benshi, kuko ari cyo gikorwa gishimisha DATA, ubwitange bwanyu rero buramushimisha, kandi inkunga yanyu ya buri munsi mukomeza gutanga, mukomeza kuzamura irakirwa cyane kuko ibikorwa mukora bishimisha DATA Uhoraho Imana; mukaba rero muhabwa umugisha kandi mukuzuzwa urumuri rw’ Imana kugira ngo muhorane amatara yaka, kugira ngo muhorane ubudacogora kuri buri wese, ari nako mukomeza gukomeza inzira y’ icyiza kandi ari nako mukomeza gukora nta gihunga kandi nta mususu, kuko urukundo rw’  Imana rwaje kubuzura, kubasabagiramo no kubasendera kuri buri wese.

Ibi ni ibihe rero nkomeje kubakomeza, ibi ni ibihe  nkomeje kubashyigikira, ibi ni ibihe mbarangaje imbere mu buryo bw’ agatangaza, bana banjye, iyo mutera agatambwe mujya mbere biranezeza bikanshimisha, nanjye nkamenyeraho ko ntaruhira ubusa mu kuza gukorana namwe kandi mu kuza kubashyigikira, kububaka no kubarinda bana banjye; igikorwa mukoze cyose kiranshimisha kandi kikanezeza umutima wanjye by’ agatangaza, nkashimira DATA Uhoraho Imana ukomeje kubabera maso kandi ukomeje kubashyiramo imbaraga ze n’ ububasha bwe kugira ngo bubarinde kandi bubarundarundire hamwe nk’ abana banjye mbone iteka ryose mubumbabumbiwe hamwe, iteka ryose rero bana banjye ndaza nkabarundarunda, nkabashyira mu gishura cyanjye, kandi nkabarinda imbeho y’ ubuhakanyi, nk’ uko iteka inkoko ibundikira udushwi twayo nanjye iteka ryose nza kubabundikira kandi nkabakingira bana banjye, nkifatikanya namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi yaba ibireba ibya roho kandi yaba ibireba iby’ umubiri, mba nifatikanyije namwe kuko sinjya mpuga ngo mbe najya kure yanyu, ahubwo nifatikanya namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kuko urukundo mbakunda ari urukundo rw’ agatangaza, DATA Uhoraho Imana yarumariyemo wese, nanjye urukundo rwanjye ndubamariramo wese wese, ari nayo mpamvu nanjye ubwanjye mbatoza urukundo kandi nkarubuzuza, nkarubasendereza kuri buri wese. 

Ngaho namwe rero twana twanjye nimukomeze mwuzuzanye kandi mukundane, kandi mushyigikirane mu bikorwa banyu bya buri munsi. Erega mbarangaje imbere bana banjye, ndi umubyeyi wanyu, ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nezerwa iyo mbona munezerewe, nkishima iyo mbona mwishimye, nkababara mbona hari ugiye kubabara muri mwebwe, nkakora ibishoboka byose kugira ngo mbagarurire ibyishimo kandi mbuzuze amahoro muri mwebwe kuko umwanzi, umubisha atishimira amahoro mbagabira kandi atishimira ibyishimo banyu ahora iteka ashaka icyabavutsa urukundo kandi icyabavutsa ibyishimo, icyatuma mugira amahoro makeya, iteka ryose agakora hasi no hejuru kugira ngo ashyire imvururu muri mwebwe, ariko nanjye ngakora ibishoboka byose kugira ngo nkomeze kubavuburira ibyiza b’ agatangaza.

Ngaho nimubeho kandi mukomeze kugwirizwa umugisha, mukomeze kubaho mu rukundo rw’ Imana, erega ntacyo muzabura kuko Ijuru tubakunda, ntacyo muzabura kuko DATA Uhoraho Imana abashyigikiye kandi akaba abakomeza koko, nanjye nk’ umutagatifu wabakunze, wabahawe na DATA nkaba nkomezanyije namwe urugendo, uko byagenda kose ndi kumwe namwe, nifatikanyije namwe, uko umwanzi yakwikoza kose niteguye kumuhashya kandi niteguye kumukoma mu nkokora, erega bana banjye namwe erega mumaze kuba intwari, kandi koko mumaze kuba abasirikare ku rugamba kandi mumaze kwigishwa by’ agatangaza kuba ku rugamba kandi kurasa umwanzi nta kumubabarira koko, intera kandi intambwe turi kugenda tubagezaho ni intambwe ikomeye cyane yo kugira ngo  mukomeze kumenya ibiza by’ Ijuru kandi yo kugira ngo mukomeze kumenya amabanga y’ umwanzi, muyasenyagure yose muyasuke hanze nta na kimwe mubabariye.

Nimukomere ndabakomeje bana banjye, iteka ryose nshimishwa no kuza kubakomeza kandi nkarangwa no kuza kubahumuriza mu mitima yanyu kuri buri wese, nimwuzure urukundo n’ urumuri rw’ Imana ubuziraherezo; nimukomeze mushyigikirwe n’ imbaraga z’ Uhoraho, kandi mukomeze mucungirwe umutekano mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, amahoro y’ Uhoraho akomeze kubuzura, kubasendera kuri buri wese, ibyiza by’ agatangaza by’ Ijuru byururukiye kuza kubana namwe, mbega ngo murahirwa bana banjye bikanyura kandi bikanshimisha, mbega ngo Uwiteka Imana arabagira abatoneshwe kandi arabagira abahire mu buryo bw’ agatangaza!

Uburyo muhabwa ijambo n’ Ijuru, uburyo muhabwa inyigisho n’ Ijuru, uburyo mutozwa icyiza n’ Ijuru mukaganirizwa kandi namwe ubwanyu mukishima kandi mukanezerwa, kuko buri kimwe cyose mubaza Ijuru kandi mukarisanga, mukaryereka buri kimwe cyose; oya ntihazagire ikibayobera, ntihazagire ikibashobera, ab’ Ijuru turahari kugira ngo tubamenyeshe byose, tubasobanurire byose, ibyo mudasobanukiwe kugira ngo tubibabwire, tubibamenyeshe, turahari cyane; erega DATA yarabakungahaje ku bukungu bw’ Ijuru, abamenyera byose kandi akabamanyesha buri kimwe cyose.

Ni iki se cyabakangaranya, niki cyabatera ubwoba ko murinzwe n’ Ijuru ryose, DATA Uhoraho Imana akaba yarabahaye ubutoneshwe mu buryo bw’agatangaza, akaba yarabiyambikiye ububasha bwe kandi akaba yarabasize urukundo rwe, impumeko ye nziza ikaba ihora muri mwebwe, ariyo mpamvu muhora iteka mutemba itoto ry’ Ijuru kandi mukuzura ibyishimo n’ ububasha bukomoka ku Ijuru?

Erega bana banjye murakunzwe kandi mwakunzwe n’ Imana kare, ni iki cyashaka kubavutsa rero amahirwe mwagabiwe n’ Imana, kandi Uhoraho Imana uwo yahaye ntawe umunyaga kandi uwo yambitse ntawe umwambura? Mwarasizwe, musigwa amahoro n’ Uhoraho, musigwa ibyiza n’ Uhoraho, ariyo mpamvu ngira nti nimuberwe, nimwizihirwe, nimusakazweho ibyo byishimo, urwo rumuri rw’ Imana rukomeze rumurikire intambwe zanyu za buri munsi, nanjye nkomeje kubakomeza kandi ndabashyigikiye cyane bana banjye.

Erega bana banjye ndabakunda, mbasabira igikwiye kuri DATA kandi nkabasabira umugisha ku Mana, uko bwije n’uko bukeye nkabasabira icy’ ingenzi, kubera ko njyewe nzi kureba nkitegereza, nkabamenyera igikwiriye Mwene Muntu kandi nkamenya ikibakwiriye bana banjye; nditegereza nkabareba neza kuri buri wese, kuko muri ibibondo byanjye, muri utwana twanjye nishima mbona munezerewe, nkagenda nkajya imbere ya DATA nkabasabira icyo mbona kibakwiriye kandi kibabereye mbaha kukabagirira umumaro kandi na DATA kikamushesha ikuzo, bityo icyo icyaricyo cyose ngahora iteka imbere ya DATA nkibasabira, kugira ngo mutunge mutunganirwe, muberwe mwizihirwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Muri aka kanya rero nejejwe no kubabwira nti bana banjye nimukomeze kubaka urukundo kandi mukomeze kubaka amahoro y’ igisagirane mu Isi, mukomeze guca inzangano n’imvururu mu Isi mu bikorwa byanyu bikomeje bya buri munsi, mu bwitange bwanyu buhanitse kandi buhambaye bwo gukomeza kugamburuza imigambi mibisha y’ umwanzi; turi kugenda tububaka mu buryo bw’ agatangaza kandi dukomeje kububaka koko, kugira ngo umwanzi tumwambure ijambo mu Isi mu biremwa yigaruriye, tubyigarurire kandi tubarengere; erega hari benshi bakeneye ubutabazi kandi hari benshi bakeneye uburokozi bw’ Imana, abo bose rero nimuze twifatikanye mu kubatabara, mu kubarengera kandi mu kubahora hafi, kugira ngo bibonere urumuri rw’ Imana kandi babone ububasha bw’ Imana isumba byose, kuko ibi ari ibihe bo kugira ngo benshi babone imbaraga z’ Uhoraho, babone ububasha bw’ Imana ubuziraherezo.

Ndabambitse bana banjye kandi ndabasendereje,  ndabakwije, cyane cyane rero mbambitse urukundo, ndarubasize, nirubahumureho, amahoro y’ Uwiteka Imana asabe mu mitima yanyu, ntihazagire ibikuramutima byabahungabanya, ntihazagire ibikuramutima byabatera ubwoba, Ijuru turahari, turi kumwe namwe, gusa nk’ abana banjye nshyigikiye kandi nkomeje kubera umurinzi, ndagira nti nimumenye ubwenge, mujye mwitegereza mukenge, musobanukirwe na buri kimwe cyose bana banjye, umwanzi Sekibi ntakabahende ubwenge, nimutahure amayeri ye mumenye uburyarya bwe, mbahaye ingabire y’ ubumenyi n’ ubushishozi, ndayibagabiye bana banjye, nimwitegereze mumenye kandi mukenge, ni umushukanyi kandi ni umuhendanyi, nimujye mutahura uburyarya bwe igihe cyose, ntakabanyage ibyiza kandi ntakabanyage ibyishimo mwagabiwe n’ Imana nzima, yabatoye kandi yabahanze kare, ikabagabira kandi ikabagenera uyu mugabane mwiza mu buryo bw’ agatangaza budasubirwaho.

Nimugire Amahoro rero, ndabakunda kandi ndabashyigikiye bana banjye, nifatikanyije namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi; mbahaye Amahoro y’ Uwiteka Imana kandi mbahaye umugisha w’ Uwiteka Imana, nububake kandi nubakomeze, nanjye nuzuye urukundo kandi nuzuye ibyishimo by’ agatangaza kuko nongeye kwifatikanya namwe bana banjye muri ubu buryo, erega iteka ryose nubwo mba ntari kumwe namwe muri ubu buryo, mporana namwe kugira ngo mbasendereze  ibyiza, ibyishimo, bana banjye murabizi ndabakunda, sinabasiga, niyo mpamvu iteka ryose mparanira ikibubaka.

Muri aka kanya rero nari nifatikanyije namwe mu bikorwa bikomeye, mu bubasha kandi mu rumuri twari turi kugabira abatuye Isi, muri benshi twari turi kwambura umwanzi kandi muri benshi twari turi gusendereza ingabire yo kugira ngo babashe kugira ubushishozi, bityo basige ikibi basanganire icyiza, kuko hari benshi bagabirwaga icyiza bakagisiga bakiruka inyuma y’ umuyaga; hari benshi bari bambaye ikirezi, bari baracyiyambuye biruka inyuma y’ umwanzi, bityo umwanzi abambika incabari.

Muri aka kanya rero dutabaye benshi, twongeye kwambika benshi mu buryo bw’ agatangaza kandi dusendereje muri benshi urukundo rw’ Imana rw’ igisagirane; erega bana banjye dukomeje kubagira koko umutako w’ ibyiza b’ ingoma y’ Ijuru kandi dukomeje kubagira koko ubukungu bw’ Ijuru dusendereza mu Isi, kuko ibikorwa byanyu n’ imirimo yanyu ikomeye ikomeje ya buri munsi dukomeje kugenda tuyisesekaza mu Isi kandi dukomeje kugenda dukirizamo benshi.

Muri aka kanya rero hari abarwayi ba roho mbi dukijije kandi hari abari bataye ubwenge ku buryo bw’ ubusazi, bari batangiye kwirukanka ku misozi dutabaye kandi turengeye kuko abagizi ba nabi atari uko bo ubwabo ari abagizi ba nabi ahubwo ari umwanzi wasabitse ibitima yabo yabateye, bityo akabateza kugirira bagenzi babo nabi; muri aka kanya, ari abo bose bitwa nk’aho ari abagizi ba nabi bagiriraga abandi nabi, hari benshi dukoze ku mitima yabo kandi n’ abari baragiriwe nabi, muri aka kanya dukijije ibiremwa byinshi mu buryo bw’ agatangaza twifatikanyijemo namwe.

Nimugire amahoro, mukomere ndabakunda, mbujuje umugisha w’ Imana kandi mbasendereje urukundo rw’Uhoraho, bana banjye nimukure mu rukundo rwanjye rusa rusa, nimukure murutohagiriramo, nimukure murusenderezwa, nimukure iteka ryose murwambara, murwisiga, bityo ibyiza by’ agatangaza bibahumureho, intamo y’ ibyiza by’ Ijuru ikomeze kubatamatamaho, iteka ryose ndi kumwe namwe, ndabakunda kandi ndabashyigikiye bana banjye.

NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, UBASHYIGIKIRA NKABAKOMEZA ITEKA RYOSE, UMUGOROBA MWIZA KURI BURI WESE TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE BANA BANJYE; AMAHORO NABUZURE MU MITIMA YANYU NDABASHYIGIKIYE, BIBAYE NGOMBWA RERO KO MBASEZERAHO MURI UBU BURYO, NGIYE GUKOMEZANYA NAMWE MU BUNDI BURYO KUGIRA NGO NAMWE MUKOMEZE N’ IBINDI KUGIRA NGO BYOSE BIJYE BIKOMEZA BYUZUZANYE BITYO MUKOMEZE KUGIRA UBUZIMA BWIZA; AMAHORO Y’ IMANA AKOMEZE ABASENDERE MURI BYOSE NDABAKUNDA; IJORO RYIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *