UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 09 MATA 2024
Mbifurije gukomera no kugubwa neza bana banjye kuko nje mbasanga kuri uyu munsi kugira ngo mbasenderezemo urukundo rwanjye rukomeye, kuko mbabereye umubyeyi kuko nabahawe na DATA Uhoraho Imana kugira ngo mbiteho kandi mbacungire umutekano, nkaba rero mbahozaho ijisho kandi nkaba mbahozaho umutima, ngira ngo nkomeze kubitaho kandi nkomeze kubacungira umutekano mu buryo bw’umwihariko, kuko muri abana banjye ngomba kureberera kandi nkitaho amanywa na nijoro kugira ngo mbasenderezemo urukundo rwanjye rukomeye; mbahaye rero umugisha kandi mbasenderejemo ibyishimo, nibibuzure bibabemo bityo mukomeze gusabagizwa n’urukundo rwanjye rukomeye kuko nanjye niteguye kubakomeza no kubashyigikira iteka, kuko mbategeye ibiganza kugira ngo munsange bana banjye simpwema kuboza kandi simpwema kubakarabya no kubasiga, kugira ngo mbambike urukundo kandi ndubasige bityo umunsi ku wundi muhore muri abeza banogeye Uhoraho Imana kandi muhore muri abeza batunganiye Imana Umuremyi wa byose; mbahaye umugisha n’urukundo kuri uyu munsi, kuko naje kubafasha no kubakomeza mu bice byose bitandukanye kugira ngo nkomeze kubahuza n’Ijuru kandi nkomeze kubatazanurira amayira kugira ngo mukomeze gutambukana ishema n’isheja kandi urukundo rw’Imana rukomeze kwigaragariza muri mwe.
Nabahaye urukundo ndetse n’umugisha kandi mbasenderezamo ibyiza by’agatangaza, Uhoraho Imana yabagiriye ibyiza by’agatangaza kandi yabagiriye ubuntu bukomeye, nimukomeze rero gukomera kandi mukomeze kumukomeraho no kumwubakaho kuko nawe yaje kububaka kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo urukundo rwe muri mwe rwe kuba intaganzwa kandi rukomeze gushyigikira intambwe z’ibirenge byanyu; bana banjye naje mbasanga kuri uyu munsi kugira ngo mbabere igihozo ndetse n’ikiramiro, mu mirimo rero mukora yanyu ya buri munsi kandi ibikorwa mukomeje kugenda mugaragaza by’ubwitange bwanyu bana banjye mbibahereyemo umugisha, nimukomere kandi mukomereze aho ngaho kuko niteguye kubafasha muri byinshi, kubagoborera no kubagoboka kugira ngo impuhwe z’Imana n’urukundo rw’Imana rukomeze kwigaragariza muri mwe, kuko naje mbasanga kandi nkaba nkomeje kubagenderera kugira ngo nkomeze kubatazanurira amayira kandi mbahuze bana banjye; ntabwo nshaka ko mwitandukanya n’icyiza ahubwo ndashaka ko mwitandukanya n’ikibi, bityo icyiza kigahora muri mwe kandi icyiza kigahora kibaranga umunsi ku wundi; naje kubasendereza urukundo n’ibyishimo, naje kubagabira umugisha w’Imana isumba byose, yahozeho kandi izahoraho, kuko muri abana banjye mugoborerwa ibyiza kandi mugategurirwa ibyiza by’agatangaza.
Bana banjye mbahorera ku izamu kandi mpora mbabereye maso, murabizi sinabasiga sinabatenguha kandi sinabatererana, nshinzwe kubacungira umutekano kandi nkabitaho nk’abana banjye, imbere yanjye mbabona nk’abana batiya mwese kandi mbafata kimwe, bityo nkaza nkabaterura nkaboza kandi nkabasiga nkabahumuriza nkabakikira ku bibero byanjye, bana banjye, umunsi ku wundi nkabateramo umwete ishyaka ryo guhihibikanira urukundo rwa Yezu Kristu, urukundo rwa Yezu Kristu rurahanitse kandi rurahambaye, kurwumva Mwene Muntu ararwumva ariko kurucengera ngo arugereho, agere aho rugera ntabwo yahagera ngo aharangize kuko urukundo rwa Yezu Kristu ni rurerure cyane, mujye murutekerezaho kandi murwiyinjizemo buri wese ku giti cye kandi buri wese arwiyumvemo umunsi ku wundi, kuko Yezu Kristu yabakunze kandi yabasanze mu buryo bw’agatangaza; muri abatowe kandi muri abatoranyijwe, mu buzima bwanyu rero mukiri ku Isi Yezu Kristu yarabakunze, nimukomeze kubana n’ayo mahirwe kandi mukomeze kwakira kuri uwo mugisha mwahawe mwagabiwe, n’ubwo umwanzi Sekibi atishimira ko muwuhabwa cyangwa ngo mukomeze muwukomeze kandi mukomeze muwusenderezwe ariko nanjye niteguye gukomeza kubavuburira no kubagoborera ibyiza, kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kwigaragariza muri mwe.
Naje kubaha umugisha no kubasenderezamo urukundo rw’Imana kuri uyu munsi, ibihe nk’ibi ngibi ndi kugendana namwe kandi ndi kubakomeza mu buryo bw’agatangaza kuko Uhoraho Imana yabahaye urukundo rwe kandi akaba yiteguye gukomeza gukomeza intambwe za buri wese muri mwe, nanjye rero nkaba niteguye guhora iteka ryose mbabereye ku izamu, mbabereye ku rugamba, kugira ngo mbatsindire kandi mbabashishe mbashoboze muri byose; bana banjye muri abahiriwe kandi mwaratoranyijwe, nimukomeze mutoranyirizwe icyo cyiza kandi mukomeze mube muri urwo rukundo rwa DATA rukomeye, nanjye niteguye kubabeshaho mu rukundo rw’Imana kandi gukomeza kubashyigikiza impuhwe z’Imana n’urukundo rw’Imana rukomeye kugira ngo mukomeze urugendo kandi mukomeze kwifatikanya natwe mu gusendereza ibikorwa by’Ingoma y’Imana mu Isi, kuko twaje kubaka kandi twaje kururutsa urumuri rw’Imana muri benshi no muri bose.
Hari benshi bagishidikanya kandi hari benshi bakijegajega mu kwemera kwabo, bagashidikanya ku bikorwa byacu muri mwe kandi bagashidikanya mu bikorwa byacu dukomeje kugenda twururutsa dusendereza hirya no hino mu Isi, benshi rero bicwa no kutamenya kandi benshi bicwa no kutakira urukundo rw’Imana muri bo, bityo bigatuma bagenda biguru ntege kandi bakagenda batsitara batsikira hariya na hariya, kuba Mwene Muntu adafata Yezu Kristu ngo akomeze, kuba Mwene Muntu adakurikira Yezu Kristu ngo ahagarare kigabo ahagarare gitwari ni cyo gituma benshi bagenda biguru ntege, batsikira bagwa babyuka bagwa babyuka kubera ko badafata Yezu Kristu neza ngo bakomeze kugira ngo na we ababere inshyimbo ya buri munsi, abasindagize kandi abakomeze mu buzima bwabo bwa buri munsi, bityo rero Mwene Muntu bikamutera kugenda agwa kandi bikamutera kugenda ahumagurika, bikamutera kugenda ayobagurika.
Nabasanze kandi nkomeje kubasanganira bana banjye, kugira ngo mbakomeze mbashyigikire kandi mbahumurize, mbururukirizemo urukundo rwanjye rukomeye, mbubake kandi nkomeze kububaka bikwiye kandi nkomeze kububaka bikomeye, bityo nkomeze intambwe z’ibirenge byanyu, kuko muri abana banjye ngomba gukomeza kandi ngomba gushyigikira uko biri n’uko bikwiye, uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo mbashyire mu rukundo no mu rumuri rw’Imana iteka kandi ubuziraherezo; naje mbasanga kuri uyu munsi bana banjye kugira ngo mbakomezemo ubutwari ndetse n’ukwemera mu buryo budasubirwaho, kugira ngo buri wese muri mwebwe yiyumvemo ihumure kandi yiyumvemo ibikorwa bidasanzwe, bityo mukomeze gukorera Ijuru nta ntugunda kandi mukomeze gukorera Ijuru nta gahato; ntimugakorere Uhoraho Imana ku gahato kandi ntimugakorere Uhoraho Imana mufite urwikekwe, ahubwo nimukorere Uhoraho Imana n’umutima wanyu wose kuko muzabihemberwa, nimukomeze kwirekura kuri buri wese, kandi muharanire icyiza turi kumwe, mbahaye umugisha kandi mbasenderejemo urukundo rukomeye, kuko naje mbasanga kandi naje mbagenderera kugira ngo mbakomeze kandi mbishyigikirire bana banjye.
Naje kubaha umugisha, naje kubateza intambwe, naje kubatoza icyiza, naje kubururukirizamo urukundo rw’Imana, kuko nkomeje kubasabanisha kandi nkaba nkomeje kubashyigikira bana banjye, kugira ngo mbabumbabumbire hamwe, bityo imigambi mibisha ya Shitani ice ukubiri namwe; ni igihe rero cyo kubahaza kandi ni igihe cyo kubasenderezamo urukundo rukomeye rw’Imana kandi ni igihe cyo gukomeza ibikorwa byacu bikomeye muri mwe kugira ngo nkomeze mbishyigikirire nk’abana banjye ndangaje imbere muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo, kugira ngo nkomeze kubafasha muri byinshi bityo ibikorwa byanyu kandi ibikorwa byacu bikomeze kwigaragariza muri mwe ari agatangaza; ntimukagire ubwoba kandi ntimugakangarane, Ijuru ryabatoye rirabazi kandi ribamenyera byose uko bwije n’uko bukeye, nanjye nk’umubyeyi wanyu nkarushaho kubategurira ibyiza kandi nkarushaho kubahugura mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega nimurangwe no gusenga kandi ntimukazabure ubwenge mu by’Ijuru, kuko tubagabira ubwenge uko bwije n’uko bukeye, muririnde rero kuzatakaza, nimujye mumenya kurundarunda kandi mumenye kurundarundana mushyigikirane kandi mwubakane, mumenye igikwiye icy’ingenzi ikiboneye n’igitunganye bityo muharanire icyiza umunsi ku wundi, nanjye niteguye kubaba hafi, nanjye niteguye guhora iteka ryose mbatera ubutwari mbuzuzamo imbaraga n’urukundo kugira ngo mbafashe muri byinshi; Sekibi yariraritse, Sekibi yajunguje umurizo kugira ngo arebe yuko yabasubiza inyuma, kugira ngo arebe yuko yabagamburuza, nyamara ngiki igihe kiraje cyo kugira ngo dukomeze tubakomeze kandi tubashyigikire, tubururukirizemo urukundo rw’Imana rukomeye.
Naje kubakomeza kandi naje kubafasha kuri uyu munsi, kuko nkomeje kubagenderera kandi nkomeje kugendana namwe, kugira ngo mbuzuzemo urukundo kandi mbasenderezemo ibyiza by’agatangaza, Sekibi ni umwanzi w’ibyiza kandi Sekibi ni umwanzi w’amahoro, arashaka kubatatanya kandi arashaka kubasubiza inyuma, none bana banjye ndangwa no kubaburira, kubereka icy’ingenzi ikiboneye n’igitunganye umunsi ku wundi, kugira ngo mbigishe guharanira icyiza kandi mbigishe kubaka kuri Yezu Kristu, we Rutare ruzima kandi we ubagoboka akabakomeza iteka kugira ngo urukundo rwe rukomeze gushyigikira intambwe z’ibirenge byanyu, niyo mpamvu rero umunsi ku wundi mbakomeza kandi nkabagenderera kugira ngo ndusheho kububaka no kubashyigikira bityo ububasha bwacu bukomeye bukomeze kububaka kandi bukomeze kubigaragarizamo; ibikorwa byacu rero ntibiteze guhigikwa kandi ibikorwa byacu ntibiteze kwigizwayo, kuko twaje kububaka no kubashyigikira kandi nkaba ndangwa no kubakomeza bana banjye, kubatoza icyiza no kubateza intambwe kugira ngo urukundo rwacu rwigaragarize muri mwe kandi imbaraga zacu zikomeye, zikomeze gushyigikira ibikorwa byacu muri mwe, ari yo mpamvu bana banjye mbahorera ku rugamba kandi nkabahorera ku izamu, nkabakomeza iteka kandi nkabashyigikirira mu rukundo rwanjye rukomeye.
Mbihereye umugisha rero kandi mbasenderejemo urukundo rwanjye bana banjye, Yezu Kristu yamvomereye urukundo ndi mu Isi, namwe rero ntahwema kurubavomerera, ahubwo umunsi ku wundi nimujye mutega ibivomesho byanyu, ntimuzigere mwumva yuko mwujuje kuko Mwene Muntu ukiri mu Isi agomba kuvoma umunsi ku wundi kandi akavoma ku byiza n’urukundo bya Yezu Kristu, bidakama kandi bihora iteka bifunguye kugira ngo ushaka wese avome kandi abyisesureho, niyo mpamvu rero mbabwira nti bana banjye nimujye muzana ibivomesho byanyu umunsi ku wundi, ntimuzigere muhaga cyangwa ngo murambirwe kuvoma ku rukundo no ku byiza bya Yezu Kristu kuko ari ibyo kuvomwaho umunsi ku wundi kandi akanya ku kandi, kugira ngo bibagabire ubuzima n’ubugingo muri we kandi mwifashishe urukundo rwe umunsi ku wundi, ruzabafasha gutsinda byose kandi ruzabafasha gusimbuka byinshi bityo muhore iteka muharanira ikibubaka n’ikibakomeza, nanjye niteguye kubabeshaho mu rukundo rw’Imana kandi niteguye kubakomeza no kubashyigikira iminsi yose, kugira ngo ububasha bw’Imana bukomeye bukomeze kububaka no kubashyigikira mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Naje mbasanga rero kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire, kuko ndi ubateza intambwe nkabatoza icyiza kandi nkabaha guharanira ibikorwa by’ingoma y’Imana umunsi ku wundi, nkaba rero bana banjye naje kubakomeza no kubarundarundira hamwe, nimuhorane amahoro n’umutekano n’ibyishimo bya Yezu Kristu mu mitima yanyu, mukinguremo ninjiremo kandi mukingure kugira ngo mbasenderezemo ibyo byiza by’agatangaza, ntaho nagiye kandi nta n’aho nenda kujya bana banjye, mwambona muri ubu buryo mutambona muri ubu buryo, iteka mba ndi kumwe namwe kandi sinjya mbasiga murabizi, kuko mparanira iteka kububaka no kubarundarunda no kubashyigikirira hamwe nk’abana banjye nahawe na Yezu Kristu-Rukundo, wabampaye nanjye nkaba niteguye kubakomeza no kubashyigikira iteka kugira ngo ibyiza bikomotse mu Ijuru kandi bikomoka mu Ijuru, bikomeze kwigaragariza muri mwebwe kandi nkaba niteguye kubashyigikira no kubakomeza umunsi ku wundi, kugira ngo urukundo rw’Imana rutanganzwa kandi rudahezwa rwuzuye rusendereye rukomeze kwigaragariza muri mwe; naje kubaha urukundo n’umugisha kuri uyu munsi, nimubeho mukomere kandi mubeho mukomere bana banjye, mukomere koko kuko Yezu Kristu yashatse kububaka akabakomeza nk’umusingi ukomeye, kugira ngo abubakireho ibikorwa bye bikomeye kandi akomeze abarinde kandi akomeze abatazanurire amayira.
Naje kubaha urukundo no kubuzuzaho urumuri kuri uyu munsi, kugira ngo nkomeze nshyigikire intambwe z’ibirenge byanyu bityo mukomeze guhesha ishema DATA Uhoraho Imana kandi namwe ubwanyu muba mwigirira neza, kuko ibyo mukora bibahesha ikuzo kandi bigatuma mutera intambwe mujya mbere mu rukundo rw’Imana; nururukiye kubakomeza no kubashyigikira kuri uyu munsi, kuko ntashaka yuko hari n’umwe wagamburura kubera impamvu y’umubisha, ahubwo ndashaka kubambika urukundo no kubasenderezamo ibyiza by’agatangaza kugira ngo impuhwe z’Imana n’urukundo rw’Imana bikomeze kwigaragariza muri mwe mu buryo bw’agatangaza; ndabakomeje bana banjye kandi ndabashyigikiye, nimukomeze kumenya icy’ingenzi ikiboneye n’igitunganye kugira ngo umunsi ku wundi muze mwakire kandi muvome ku iriba ry’ibyiza Yezu Kristu yabafukuriye kandi murye ubudahaga ngo mube mwarekeraho kurya bana banjye, kandi munywe mushire inyota ariko mwirinde umurengwe mu by’Ijuru kuko Ijuru ryabahaye buri kimwe cyose, nimujye murya rero muhage kandi munywe mushire inyota mwijute, kandi aho mwasomye mwongere mushake gucurura kandi mwongere mushake gusoma, ntimuzigere mutera umugongo iby’Ijuru, ibyo tubazanira kuko ari iby’ingenzi kandi akaba ari iby’agatangaza.
Muri aka kanya rero mu isengesho bana banjye twakoranye, aba ari ingenzi kandi aba ari ingirakamaro, twakijije benshi kandi twururukirijemo benshi urukundo rw’Imana, hari benshi twagobotse mu kubagobotora mu maboko y’umwanzi kandi mu guhashya imigambi mibisha ya Sekibi, gukomeza gutengeneza no kuringaniza ibitaringaniye no kugenza neza ibitagenda neza, kugira ngo urukundo rw’Imana rugwirizwe bose kandi rugere hose mu bantu; hari benshi bahora iteka bateze amatwi kandi bafunguye imitima yabo kugira ngo bakire urukundo rw’Imana muri bo, natwe rero tugahora iteka ryose dutengeneza kandi turinganiza kugira ngo ububasha bw’Imana bugere muri bose kandi bugere mu Isi yose, bityo dukomeze ibikorwa byacu kandi dukomeze gukomeza n’abo Yezu Kristu ashaka kurukiririzamo impuhwe ze.
Muri aka kanya twakijije benshi kandi mu nkunga y’isengesho mwazamuye kandi mukomeje kugenda muzamura uko bwije n’uko bukeye dukiza benshi, dukijije rero benshi, abarwayi ba roho ndetse n’ab’umubiri mu kururukirizamo benshi ibikorwa by’impuhwe z’Imana, gufungura imitima ya benshi ifunze kugira ngo dukureho ibyo byose bituma badanangira kandi ibyo byose bituma imitima yabo yibana, kugira ngo rero umwanzi Sekibi akomeze ayifunge cyangwa akomeze ayibane bityo tukaba twururukije ububasha bukomeye bwo guhambura izo ngoyi kandi bwo gukomeza gusenyura iyo mitima kugira ngo imeneke yakire urukundo rw’Imana kandi abo bose bikomeraho tuboroshye, bityo abumva ko bafite ubwikanyize muri bo tubacishe bugufi bityo bakire urukundo n’ibyiza by’Ingoma y’Imana byaziye benshi.
Ndabakomeje kuri uyu munsi bana banjye, ntabwo muruhira ubusa kandi ntimugokera ubusa, nimukomeze musenge ubutaretsa kandi mube mu mwanya wo gusenga kuri buri wese, mujye mumenya igikwiye ikiboneye n’igitunganye kandi mwuzuzanye mushyigikirane, kandi bana banjye ntihazagire na kimwe gipfa mu bikorwa byanyu, buri kimwe cyose mujye mumenya kugitengeneza no kugishyira ku murongo kugira ngo urukundo rw’Imana umunsi ku wundi rujye ruza rubasange, rusange buri kimwe cyose kiri ku murongo kandi muharanire iteka kwishyira ku murongo kugira ngo byose bigende neza, nta na kimwe kiburijwemo, yaba mu buryo bwa roho no mu buryo bw’umubiri kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kubasanga, kandi urukundo rw’Imana rukomeze kubuzura; mbahaye rero guharanira icyiza umunsi ku wundi kandi mbahaye kubaka kuri Uhoraho Imana, kugira ngo ababere Umukiza Umugenga kandi ababere Umurengezi mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye niteguye kubabeshaho mu rukundo rw’Imana, kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo ibyiza by’agatangaza by’Ingoma y’Ijuru bikomeze kwigaragariza muri mwe.
UMUNSI MWIZA BANA BANJYE NDABAKOMEJE, NGAHO NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUBA AMAHORO TURI KUMWE, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA UBAHORA HAFI BANA BANJYE, NGAHO NIMUBE AMAHORO KANDI MUGUBWE NEZA, NDABAKUNDA, NDABAKUNDA BANA BANJYE, MURI MU MUTIMA WANJYE, MURI MU RUKUNDO RWANJYE NIMUBEHO MUGIRE AMAHORO KANDI MWAKIRE URUKUNDO RW’IMANA, NDABAKUNDA BANA BANJYE, BANA BANJYE, NDABAKUNDA NIMUBE AMAHORO, KANDI TWANA TWANJYE NIMUGIRIRANE URUKUNDO KUKO NANJYE MBAKUNDA, NAMWE NIMUKUNDANE NK’UKO MBAKUNDA, NK’UKO YEZU KRISTU YABAKUNZE TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO!