UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 18 GASHYANTARE 2024
Nimugire amahoro bana banjye, nimugire amahoro ndabakunda, nimugire amahoro, mbasenderejeho urukundo rwanjye kandi mbujujemo ububasha bwa DATA, nimukomere mukomeze kugubwa neza, ntaramanye namwe, nsabanye namwe, bana banjye, muri byinshi no muri byose, naje kubuzuzamo urukundo ruhebuje rwa DATA kugira ngo buri wese muri mwebwe mukomeze kandi mbashyigikirire hamwe mu rukundo rw’abana b’Imana ; bana banjye iteka ndabarundarunda kandi nkabateza intambwe, nkabashyigikirira mu rukundo rwanjye, ngaharanira iteka, bana banjye, ikibahesha ishema mu maso ya DATA, igituma mukomeza kubengerana ubwiza bw’Imana Umusumbabyose ; nimwambare muberwe, nimwizihirwe muberwe, kuko naje kubataramisha kandi ndahwema kuza kubasabanisha n’Ijuru ; bana banjye, iyo mutaramanye n’Ijuru biranshimisha, iyo musabagizwa ibyishimo by’ab’Ijuru biranezeza, nibibuzure kandi bibasabemo, mwarahawe kandi mwahawe ku buntu nta kiguzi, nimwakire ibyo byiza Uhoraho Imana, Umuremyi kandi Umugenga wa byose yabageneye kandi yabateguriye mu buryo bw’agatangaza ; nimwakire kubaho mwakire gukomera no kugubwa neza, buri wese atege ibiganza yakire ibyiza namuzaniye kuri uyu munsi, bana banjye nkunda, bana banjye nshyigikiye, bana banjye nkomeje iteka kandi nzakomeza iteka mu rukundo rwanjye, nkakomeza kubashyigikira no kubahumuriza mu buryo bw’agatangaza.
Nabahaye rero gukomera no kugubwa neza, mbafasha muri byose kandi nkabarengera muri byinshi, iteka ryose nkabagenda imbere n’inyuma, nkaba igihozo cyanyu, nkabatsindira kandi nkababera ingabo ibakingira mu buryo bw’agatangaza ; bana banjye mbahaye gukomera, bana banjye mbahaye kugubwa neza, bana banjye mbahaye gukatariza icyiza, mbahaye kubaho mu mahoro y’Imana, bana banjye, amahoro y’Imana ni meza, nimuyaharanire, muyaturemo, muyiyambike umunsi ku wundi kandi ku wemera wese biramushobokera ku wemeye kwirekurira mu gushaka kw’Imana byose biramutunganira ; bana banjye, nimutuze mu mitima yanyu bityo mwiyumvemo iruhuko n’ihumure mu buryo budasanzwe, kuko iyo mutuje, iyo mutekaniye mu rukundo rw’Imana birushaho kunezeza kandi bikarushaho kunshimisha, bityo rero nanjye nkifuza ko hari icyiza mwabona umunsi ku wundi kandi mwakomeza kururukirizwamo ingabire z’agatangaza zibakomeza kandi zibashyigikira umunsi ku wundi ; ibihe ni ibi ngibi byo kugira ngo mbakomeze, igihe ni iki ngiki cyo kugira ngo mbashyigikirire hamwe mu rukundo rw’Imana, kuko mbakomeza iteka kandi nkabashyigikirira hamwe mu rukundo kandi mu bumwe bw’abana b’Imana.
Mbahaye gukomera no kugubwa neza, mbambitse imbaraga, ubutwari n’ububasha, nimukomerere mu rukundo rwanjye, mukomerere mu rukundo rwa Jambo, nimukomerere mu rukundo rw’Imana, nanjye mbahora hafi bana banjye ; bana banjye, bibondo byanjye, twana twanjye nahawe na DATA, nimukomeze ubutumwa kandi mukomeze urugendo mu butumwa mwahawe, bityo nkomezanyije namwe urugendo kugira ngo mbatazanurire amayira, nsize, nigizeyo udusindu utwo ari two twose, naje kubaha kuberwa no kubengerana ubwiza bw’Imana kuko mbahoza ku mutima wanjye, nkabacishiriza inzira aho zitari kuboneka zikahaboneka, bityo bana banjye nkabasimbutsa byinshi kandi nkabambutsa byinshi.
Bana banjye rero nimukomeze urugendo kuko ubahamagara ni Umuremyi, ni Umugenga wa byose, ni we wabinjije muri iki gikorwa, ni we wabahaye gukora muri uyu muzabibu, nimuwukoremo neza, muwugaragire, muwukaragire umunsi ku wundi, najye mbibafashamo bana banjye ; erega bana banjye mbibabwira kenshi, Isi ndayizi nayibayemo n’ibibi bihabera ndabizi, n’ibishuko bya Sekibi ndabizi, nimuhumure rero kubera ko byinshi nabinyuzemo nzajya mbibafasha kugira ngo mubashe kubitsinda kandi mubashe gusimbuka iyo mitego ya Sekibi ya hato na hato, y’umunsi ku wundi abatega, kuko ntabwo yifuza gutera intambwe kwanyu, we aba yifuza yuko yabasuzbiza inyuma, akabacubya, akaba yabaca intege mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi ; ariko nimukomere muhumure bana banjye turi kumwe, ab’Ijuru twaratsinze n’ubwo twanyuze mu magorwa yo mu Isi, ariko ubu ngubu twarayatsinze, twarayasimbutse, niyo mpamvu tuzirikana iteka Mwene Muntu ukiri muri uru rugendo tukabibuka kandi tukabatekerezaho cyane, by’agahebuzo rero kandi by’agatangaza, Uhoraho Imana, Umuremyi kandi Umugenga wa byose yatwohereje nk’abatagatifu duhora iteka tubagaragiye kandi duhora iteka tubarinze nk’ingabo z’Ijuru zururukiye kubakomeza no kubashyigikira mu buryo bw’agatangaza kugira ngo tubakomeze ibi bidasubirwaho, kugira ngo iteka muhore mwakira kandi muzirikana urukundo rw’Imana muri mwebwe ndetse no kuri buri wese.
Bana banjye rero nimuhumure kandi muhumurizwe kuko naje kubahumuriza no kubashyigikira kuri uyu munsi, ibisitaza ndabibona biba ari byinshi kandi imitego ya Sekibi aba ari myinshi umunsi ku wundi, ariko nanjye simpwema kandi sincogora kuza kubahumuriza no kubashyigikira ; bana banjye rero ndashaka kubigisha ubwenge kuko ndi umubyeyi wanyu kandi nkashaka kubamenyesha buri kimwe kimwe cyose, kubateza intambwe no kubatoza icyiza mu buryo bw’agatangaza nivuye inyuma, kugira ngo mbamenyeshe byose kandi mbereke buri kimwe cyose, bityo umunsi ku wundi mujye murushaho gusobanukirwa na buri kimwe cyose, mubashe kumenya urugendo mugendamo urwo ari rwo kandi mubashe kumenya aho mujya aho ari ho kandi mubashe kumenya umubisha murwana na we uwo ari we ; ni umubisha, ni umwanzi w’ibyiza by’abana b’Imana kuko Sekibi iyo abonye hari icyiza mutegurirwa kandi mutegurirwa umunsi ku wundi, ntibimushimisha ahubwo bimutera ishyari, bityo agaharanira iteka ryose kuba yabasubiza inyuma ; ariko ndagira nti, bana banjye, ngaho nimukomere kandi mugubwe neza turi kumwe, ndabakomeje kandi nzakomeza mbakomeze, nzakomeza mbashyigikire ; bana banjye se, icyiza ntimukizi kandi n’ikibi murakizi ? Nimwihatire rero gukora ikiri icyiza, igishimisha Imana murakizi, ibikorwa byiza n’imigenzo myiza murabizi, ko ari byo bihesha Imana ikuzo n’icyubahiro muri kiremwa muntu aho kiva kikagera mu Isi yose ; namwe rero nimurangwe n’ibyo bikorwa byiza kandi murangwe n’urukundo umunsi ku wundi, twana twanjye, mbatoza urukundo kandi ndarubambika uko bwije n’uko bukeye, n’uyu munsi naje kubambika urukundo kandi naje kurubasendereza ; nimuhembuke bana banjye, muhemburwe n’urukundo, buri wese muri mwebwe yiyumvemo urukundo mu buryo budasanzwe, bana banjye, urukundo si yose ; namwe rero nimurangwe n’ibyo bikorwa byiza kandi murangwe n’urukundo umunsi ku wundi, twana twanjye, mbatoza urukundo kandi ndarubambika uko bwije n’uko bukeye, n’uyu munsi naje kubambika urukundo kandi naje kurubasendereza.
Nimuhembuke bana banjye, muhemburwe n’urukundo, nuri wese muri mwebwe yiyumvemo urukundo mu buryo budasanzwe, bana banjye, urukundo Yezu Kristu yanyujujemo, numvise nuzuye urukundo rw’agatangaza kandi rw’agahebuzo, numva mu mutima wanjye nduzuye kandi nsendereyemo urukundo, ibyishimo bikansaba umunsi ku wundi, namwe rero mbasabagijemo ibyo byishimo kandi mbujujemo urwo rukundo ruhoraho rw’Imana Umuremyi, nirubabemo rubuzure kandi rubasendere kuri buri wese kuko nkomeje kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo nkomeze mbahe gukatariza icyiza kandi mbahe gukomerera mu rukundo rw’Imana.
Bana banjye rero nimukomeze kuba intwari kandi mukomeze kuba intwari zikataje ku murimo, mutagamburura kandi mutagamburuzwa n’umwanzi ; nibyo koko umwanzi abakubitira agatoki ku kandi umunsi ku wundi kandi abahiga hasi no hejuru uko bwije n’uko bukeye, ibyo byose ndabibona bana banjye, nkabimenya kandi byose nkabibona ariko nkabarwanirira urugamba inkundura, nkabakingira kugira ngo mutsinde kandi mube amahoro kuri buri wese ; ngaho rero nimukomeze mukatazanye kandi mukomeze mushyigikirane, mwubakane umunsi ku wundi, bana banjye, naje kubahuza kugira ngo mbarinde guhuzagurika, namwe rero nimuhuze umunsi ku wundi, mwubakane kandi mushyigikirane, mugirane inama, umwe ku wundi, bityo bana banjye, mugirirane urukundo nk’abana b’ingoma y’Ijuru, nk’abana barangamiye umubyeyi umwe, nk’abana bakurikiye Imana nzima, mutozwa icyiza umunsi ku wundi bityo mwakire ibyo byiza by’agatangaza, by’agahebuzo naje kubashyiramo kandi naje kubururukirizamo umunsi ku wundi.
Nimwakire guhirwa kandi mwakire kuberwa bana banjye, mujye mumenyana kandi mumenyane koko, mukurikirane buri umwe umwe kuri mwebwe, bityo buri gihe, iteka ryose buri gihe cyose mubashe kumenya nimba hari ufite ikibazo bityo mwubakane kandi mushyigikirane, muhumurizanye kugira ngo mubashe kugendana hamwe muri uru rugendo kandi murusheho kubaho gitwari kandi murusheho gukatariza icyiza mwubakana kandi mushyigikirana kugira ngo murandatane, muzasozanye uru rugendo nta n’umwe usubiye inyuma kandi nta n’umwe ucitse intege ; icyo mbatoza ni urukundo, icyo mbaha bana banjye ni icyiza, ntabwo nifuza yuko hari ikibi cyabavogera bana banjye, nta kibi nifuza ko cyagera muri mwebwe bana banjye, nta kibi nabifuriza bana banjye, ahubwo icyiza aho kiva kikagera ndakibifuriza aho kiva kikagera kugira ngo kibazemo kandi kibaturemo rwagati bityo muhore iteka mwambariye ukuri k’Uhoraho kandi mwambariye gutsinda.
Nimukomeze rero mukataze mube intwari ku rugamba, mutsinde kandi muganze, muneshe, imirimo y’Uhoraho yigaragarize muri mwebwe, ibikorwa by’Uhoraho bikomeze bibuzure kandi bibasendere kandi bibasabemo igihe cyose ; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye igihe cyose mpora nifatikanyije namwe kandi mpora ngendana namwe kugira ngo mbahuze kandi mbashyigikirire hamwe mu rukundo rw’Imana ; mbahaye gukomera, kuganza no gukataza mu byiza kandi guhora iteka mwambariye urugamba, gutsinda no kunesha, bana banjye, mujye muzirikana kandi mumenye neza umunsi ku wundi ko muri abasirikari b’Ijuru, mwatowemo ingabo, murimo intwari kandi muri ingabo z’Ijuru kuko murwana urugamba inkundura umunsi ku wundi ; twifatikanya namwe mu gutera umwanzi, twifatikanya namwe mu kurwanya umwanzi, mu guhinda umwanzi kandi mu kumukandagira ku mutwe, mu kumuribata no kumujajanga ; Sekibi ntahwema gupanga imigambi mibi, Sekibi ntahwema kwiga inama mbi zibagirira nabi, umunsi ku wundi rero abirukaho akabahiga hasi no hejuru, agakubita inkonji, agatoki ku kandi uko bwije n’uko bukeye, abahiga kugira ngo arebe yuko yabashyikira ; nanjye rero nk’umubyeyi ubakunda, nkabasimbutsa byinshi bityo aho yari abiteze ntahababonere, aho yari yabategeye ntahabafatire, aho yari yiteguye yuko yabacukuriye urwobo muragwamo nkarusiba mugatambuka bana banjye.
Ngaho rero nimukomeze mugubwe neza bana banjye kuko muriho mu rukundo rw’Imana, gusa nanjye biranshimisha kandi bikanezeza iyo mbona buri wese afite igishyika kandi yuzuyemo urukundo kugira ngo akomeze ahihibikanire icyiza kandi yakire amahoro n’urukundo by’Uhoraho, birushaho kunyura umutima wanjye kandi bikarushaho kunezeza, bityo nanjye mu kubasanga rero nkaza nuzuye ubwuzu n’ibyishimo ; muri aka kanya nuzuye ibyishimo byinshi kubera mwebwe bana banjye, kuko nje kubuzuzamo urumuri rwanjye n’ububasha bwanjye kandi nkaba nje kubuzuzamo urukundo rwanjye kugira ngo rubabemo kandi rubakomeze, rubashyigikire kuri buri wese ; nkomezanyije namwe urugendo kuko nkomeje kubabumbabumbira hamwe nk’abana b’Imana, nk’abana banjye ndangaje imbere muri iki gikorwa kugira ngo dukomeze kwifatikanya namwe mu kurohora abanyabyaha b’Isi yose.
Muri aka kanya rero bana banjye nari nifatikanyije namwe mu gikorwa dukoze kandi mu isengesho rikomeye twari twifatikanyijemo, mu gutsemba kandi mu guhirika ibikorwa bibisha byose by’umwanzi ; erega bana banjye hari benshi turokoye kandi hari benshi turohoye ; Uhoraho Imana ntabwo yanga umunyabyaha, ahubwo icyo yanga ni icyaha, kuko umunyabyaha uko yaba asa kose, uko yaba ameze kose, iyo agarutse Uhoraho Imana aramwakira, ntajugunya kandi ntatererana kuko atareba nka Muntu kandi atumva nk’uko Muntu yumva ; bana banjye rero ndababwiye nti, kandi mbagiriye inama, nimwubake kuri Uhoraho, ibindi byose ni umusenyi gusa, ibindi byose bivaho kandi ibindi byose birashira ; nimukomeze mwubake kuri Uhoraho mwayobotse kandi wabahamagaye kugira ngo mukore mu muzabibu we kandi muhore iteka mumwizeye, mumwiringiye, azabatabara kandi azabarengera, bityo namwe mukomeze kugenda mubibona umunsi ku wundi, mwumve mu mitima yanyu ko Uhoraho Imana urukundo rwe ruhoraho kandi ruhoraho iteka ; muri aka kanya rero hari benshi dukijije kandi hari benshi turohoye, muri urwo rukundo rw’Imana, muri ubwo bubasha bw’igisagirane twururukije muri aka kanya, mu gusendereza mu Isi kugira ngo dukomeze tugoboke benshi kandi tubagobotore, kuko hari benshi bari baragiye bagwa ku gasi kubera umwanzi yari yarabahagije hirya no hino, agahora iteka abirukankaho abahagiza, muri aka kanya turohoye benshi bari bananiwe, muri aka kanya dutuye benshi imitwaro yabagondaga ijosi mu buryo bw’ingeri zose ; muri aka kanya rero dukijije abanyabibazo b’ingeri nyinshi n’ubwo bose bose burundu badashizeho, ariko abenshi bari bababaye kandi batakambiraga cyane Uhoraho Imana kugira ngo abagirire neza, tubagezeho hari icyo dukoze kandi hari byinshi tubakoreye mu buryo bw’agatangaza.
Ngaho rero bana banjye nimukomeze umurava wo gukora icyiza turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu rukundo rw’Imana, nimukomeze mugubwe neza kandi mube amahoro, nanjye ubaha amahoro ndi amahoro kuko naje kubaha amahoro ndi amahoro, naje kubuzuza urukundo ndi urukundo, Yezu Kristu yarampindukije ndahindukira, ndamukurikira wese wese kandi nahindukiye mpindukiye, ubudasubira inyuma kuko urukundo rwe rwankuruye ; namwe rero niruhore iteka rubakurura umunsi ku wundi, muhore iteka munogewe n’urukundo rwe kandi muhore iteka munogewe no kubana na we, icyo ni cyo mbifurije, uwo ni wo murage mbahaye bana banjye, nk’uko Yezu Kristu yankoreye ibintu by’agatangaza namwe nakomeze abakorere ibintu by’agatangaza, bityo muhore iteka muguwe neza mu rukundo rwe kandi mubone ko nta handi mwabona ibyishimo n’iruhuko n’ivomo atari muri Kristu, bityo iteka ryose muhore mwuzuye urukundo n’amahoro.
Mbaye rero, bana banjye, mbasezeyeho muri ubu buryo, murabizi sinjya mbasiga ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo, nimukomeze mugubwe neza kandi mukomeze kuba amahoro turi kumwe kuri buri wese, ndabateruye kandi ndabahetse bibondo byanjye, twana twanjye nshyigikiye mu buryo bw’agatangaza, ndi Mutagatifu Mariya Madalena ubakunda cyane, nkifatikanya namwe umunsi ku wundi mu bikorwa bikomeye byo kugira ngo dukomeze dusendereze urumuri mu Isi kandi dukomeze twambure umwanzi ijambo, dushyigikire ibikorwa by’Imana muri bose.
AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE, IJORO RYIZA, UMUGOROBA MWIZA KURI BURI WESE TURI KUMWE, MURABIZI NDABAKUNDA, NIMUNKUNDIRE TUGENDANE, AMAHORO, AMAHORO !