UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 06 GICURASI 2024
Ndabakomeje bana banjye, ndabakomeje bana b’Imana, ndabahobereye mu byishimo byinshi, mbasanganije urukundo n’urugwiro kandi ineza y’Imana nihorane namwe, ibyiza by’agatangaza bikomoka kuri DATA bibuzure, ndabagendereye kandi naje kubakomeza no kubashyigikira, kuko muri intore kandi mukaba muri intumwa z’Uhoraho Imana; nimwakire umugisha w’Uhoraho Imana, mwakire kugubwa neza mu rukundo rw’Uhoraho Imana, mbahaye umugisha kuri uyu munsi kandi mbahaye kugubwa neza mu rukundo rw’Uhoraho, nimwakire gukomera kandi mwakire gukomeza urugendo, mugubwe neza kandi mukomeze mukatarize icyiza turi kumwe; erega mbabereye maso kandi mbabera ku rugamba, iteka n’iteka ndabarwanirira nakabatsindira ikibi n’umwanzi, nkabafasha kurwana urugamba inkundura kandi mugatsinda bana banjye; twana twanjye nkunda kandi twana twanjye nikundira, ese muri amahoro? Ese mumeze neza kuri buri wese? Nimube neza kandi nimugubwe neza, naje kubakomeza kandi mbaramukije mwese mu byishimo no mu rukundo mbakunda, nimwakire ubwiza kandi mwakire ineza y’ineza y’Imana kuri buri wese, nimwakire ibyishimo, mwakire urumuri kandi mwakire gukatariza icyiza, guharanira icyiza amanywa na nijoro.
Bana banjye, Yezu Kristu nababere umusingi mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mwubake mukomere kuko ari we nyubako nzima yubakika kandi ibaho uwubatse wetse agakomera kandi agakomeza urugendo; nimukomeze kugendera muri Yezu Kristu, nimwakire ubuzima kandi mwakire amahirwe nyamahirwe, atari nk’uko abantu bayatanga, atari nk’uko Mwene Muntu abitekereza, nimube abanyamugisha kandi mube abanyamahirwe muberwe mwizihirwe kandi munogerwe turi kumwe; erega ntabarana namwe, nkabakomeza kandi nkabashyigikira, ngendana namwe amanywa na nijoro, gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu, kubarinda gutsikira no gutsitara, kugira ngo mukomeze kuzirikana urukundo rw’Uhoraho.
Nyamara ibikorwa byacu ni indashyikirwa, imirimo yacu muri mwe irahanitse kandi irahambaye; mbega bana banjye ukuntu Uhoraho Imana yabakunze yabakungahaje, mbega ukuntu bana banjye Uhoraho Imana yabitoranyirije, mbega urukundo rukomeye, mbega ibyiza by’agatangaza mwahawe, mbega ngo Uhoraho Imana arabambika, mbega ngo Uhoraho Imana arabasendereza ibyiza bye, mbega ineza y’agatangaza ngo irurukira muri mwe! Nimukusanire gukomeza urugendo bana banjye nkunda, bana banjye nikundira, nkoramutima za Jambo kandi twana twanjye, bibondo byanjye, nimuze ndabaterura kandi muze ndabaheka, nimuze munsange kandi mukomeze muze munsange, mwitinya kandi mwisubira inyuma, mwitinya kandi mwititira mwigira ubwoba, nanjye ndi kumwe namwe, ndabakunda nimuze munsange mwizihirwane nanjye, mwishimane nanjye tugendane mbakomeze kandi mbashyigikire.
Yezu Kristu rero urwo yankunze ndabona namwe umunsi ku wundi agenda arubinjizamo, ese murabyumva, mwumva ineza y’Uhoraho Imana ko iri muri mwe, mwumva urukundo rwa Yezu Kristu rubahamagara umunsi ku wundi? Yarubashyizemo kandi arubatamika nk’umunyururu ukomeye abakuruza umunsi ku wundi bityo mukagira igishyika kandi mukuzura urumuri rwo kugira ngo mukomeze guharanira ibikorwa by’Ingoma ye mu buzima bwanyu ku Isi, nyamara Yezu Kristu yarabakunze kuko abasendereza umugisha we amanywa na nijoro agakomeza intambwe z’ibirenge byanyu, kugira ngo abarinde gutsikira no gutsitara kandi abahe umugisha mu rukundo rwe rukomeye, mwubakire mu rukundo rwe rukomeye, mukomeze urugendo kandi mukomeze kugubwa neza.
Igihe ni iki ngiki dukomeje ibikorwa byacu muri mwe kandi ibihe nk’ibi ngibi turagendana tukabakomeza kandi tugakomeza kubashyigikirira hamwe nk’abana b’Imana dukomeza gukomeza kandi dukomeza gushyigikira iteka ryose; naje kubaha umugisha, nururutse nje kubana namwe ngira nti “Nimutege ibiganza mwakire ineza y’Uhoraho Imana, nimutege ibiganza mwakire ibyiza by’Uhoraho Imana”, nanjye nkomeje kubakomeza kandi nkomeje kubabeshaho, nkomeje kubashyira mu rumuri rw’Imana ikomeye, mu rumuri rw’Imana isumba byose kugira ngo mwumve ineza y’Uhoraho Imana, nyamara naje kubaha umugisha kubakomeza no kubashyigikirira mu rukundo rw’Uhoraho, kugira ngo nkomeze intambwe z’ibirenge byanyu kandi nkomeze kubashyigikira; mwatowe n’Ijuru, mwatoranyijwe kandi mwatoranyijwe koko kugira ngo muhabwe ku byiza by’agatangaza mugabirwa mu rukundo rw’Uhoraho, amanywa na nijoro turabakomeza umunsi ku wundi tukabashyigikira tukabururukirizaho ibyiza by’agatangaza.
Bana banjye rero kuri uyu mwanya ndi kumwe namwe ndishimye kandi ndizihiwe, ndishimye bitavugwa kubera mwebwe Uhoraho Imana yampaye, kugira ngo umunsi ku wundi nkomeze kubakomeza kandi nkomeze kubarangaza imbere, urukundo rwa Yezu Kristu rwaramparanyije kandi rurampihibikanya umunsi ku wundi, ineza yangiriye narayibonye mbona nta handi nari narigeze nyibona mu buzima bwa Kiremwa Muntu, ineza ya Yezu Kristu uwo yagezeho iramusanga, ikamwiyambika akayigendana kandi ikamukomeza ikamushyigikira, namwe rero niyo mwambitswe kandi niyo mugendana umunsi ku wundi, niyo mwasenderejwe kandi niyo mwambitswe, nyamara ineza y’Uhoraho Imana iri muri mwe, ihora muri mwe kandi igendana namwe, kuko mu rumuri kandi mu mugisha muhabwa umunsi ku wundi harimo ibyiza by’agatangaza Uhoraho Imana abagabira kandi abasendereza.
Mbabitse rero umwambaro w’ubwiza bw’Ijuru bana banjye, mbambitse umwambaro w’urukundo kandi mbambitse umwambaro w’agatangaza wo guharanira ibikorwa by’Ingoma y’Ijuru amanywa na nijoro, ubwitange nyabwo, guhorana umwete n’ishyaka ku murimo, guhatanira icyiza, kudacibwa intege n’umwanzi Sekibi ahubwo gukomera no gukomeza urugendo kugira ngo mwiyumvemo amahoro n’iruhuko kandi mwiyumvemo ibyishimo mu buryo budasanzwe; nabasanganiye kandi nabagendereye kuri uyu munsi, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza kandi n’intore kandi abatagatifu twazanye bose barabishimira kandi barabishimiye, nimukomeze kugubwa neza kandi mukomeze guhatanira icyiza, abakorera Uhoraho Imana ntacyo baganya kandi nta ntimba n’agahinda ibashengura umutima, kuko abagiye gushenguka umutima kandi abagiye kujya kure hari ubagarura kandi hari urukundo rw’Uhoraho Imana rububaka umunsi ku wundi bityo mukagaruka bwangu, hari ukuntu tubakumakuma kandi hari ukuntu tubahamagara tukabibutsa urukundo rwa Yezu Kristu, bityo ibyari bigiye gutuma mutana mugatandukira mukabyibagirwa kandi mukabisiga inyuma mukabitera umugongo, bityo mukambarira urugamba kandi mugatsindira mu rukundo rw’Imana; nimukomeze rero mutsindire muri rwo kandi mukomeze mutsindirwe na rwo, he kuzagira imigambi mibisha y’umwanzi ibahangara cyangwa ngo ibavogere, umubisha ibyo yikoza byose arabizi aribeshya kandi arigiza nkana kuko abarwanirirwa n’Uhoraho Imana baratsinda kandi bagatsinda kakahava, na nyuma ya zeru Uhoraho Imana arakora kandi akagaragaza ibitangaza bye kandi akambutsa abari bari kubona ko batari bwambuke bityo Uhoraho Imana akabambutsa kandi akabashyigikira; namwe rero nimukomeze mwakire kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, mbabereye maso mbabereye ku rugamba, nimukomeze mutege amatwi mwumve ibyiza by’agatangaza, nimukomeze mwakire kubaho gukomera no kugubwa neza mu rukundo rw’Uhoraho Imana, mbahaye umugisha kandi mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza ibihe nk’ibi ngibi kandi umunsi nk’uyu nguyu ndabakomeje ndabashyigikiye mbabereye maso bana banjye.
Nimwakire gukomera kandi mwakire gukomeza urugendo, mwakire kugubwa neza turi kumwe, mbahaye amahoro n’umugisha mu rukundo rw’Uhoraho, nimukomeze mukatarize icyiza umunsi nk’uyu nguyu turi kumwe, ndabakomeje kandi mbarangaje imbere nimukomeze kwakira kandi mukomeze kubeshwaho n’urukundo rw’Imana rukomeye, nanjye naje nje kubasanganira, naje nje kubakomeza, naje nje kubereka icyiza, kandi naje kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo ndusheho kubaha gukatariza icyiza, mudategwa kandi mudatsikira mudatsitara, bana banjye, muranshimisha cyane kandi muranezeza, by’umwihariko kandi by’akarusho iyo mwirundarundiye hamwe nk’uku nguku ndabasanga nkizihirwa muri mwe, ngatarama ngatwenga kandi nkishima cyane, namwe nimujye mutarama mutwenge kandi mwishime cyane, kuko ibyishimo byanjye ari ibyanyu kandi ibyishimo byanyu ari ibyanjye, nimujye mwumva yuko muri umwe muri njye kandi umunsi ku wundi mbabona nk’abana banjye nikundira kandi nikundiye nahawe na DATA Uhoraho Imana, kugira ngo mbiteho mbagenge kandi nkomeze gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu, kubaherekeza mu rugendo, kugira ngo mbatsindire umubisha uhora iteka ashaka kubavutsa amahirwe n’ibyishimo mu rukundo rw’Imana.
Nimukomere rero bana banjye mbahaye umugisha kandi mbasenderejemo ibyiza, kuri uyu munsi utagira uko usa w’agatangaza naje mbakomeza kandi naje mbagenderera, mwakire indamukanyo y’abatagatifu twazanye, nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza, abatagatifu twazanye ni abo kwifatikanya namwe kandi kuza kubahuza no kubarundarunda tubururukirizamo ibyiza byacu bidakama kandi bidashira, turabishimiye cyane twese kandi tubahaye umugisha mu rukundo rw’Uhoraho, nimwakire igeno ryanyu ry’uyu munsi kuko tubakomeje kandi tukaba tubashyigikiye.
Kuri uyu munsi rero kandi kuri aka kanya dukoranye ibikorwa byinshi, twagendanye kandi dukomeje kugendana, kuko hari benshi barohotse kandi hari benshi bakize, hari benshi bakize uburwayi bw’umubiri, hari benshi bakize uburwayi bwa roho, cyane cyane ku bari barembejwe n’imitwe kandi ku bari bumva ko batameze neza, bari bumva bagirijwe impande zombi, impande zose bakumva nta bwirukiro kandi bakumva nta buhungiro, Uhoraho Imana arakomeje kandi ashyigikiye abe, arengeye ibiremwa bye kandi ashyizeho garde-fou kuri benshi atabaye kandi kuri benshi yururukiye gutabara, hari ibiremwa hirya no hino bijugunywa kandi bitabwa, ba bandi batitabwaho Uhoraho Imana hari benshi agobotse kandi hari benshi agobotoye aremeye ubuzima kandi yongeye kubakira amateka akomeye kugira ngo benshi bazakurizeho kumenya ineza y’Imana, hari benshi tugobotse kandi hari benshi tugobotoye, hari benshi dukuye mu mukungugu tukaba tubakuye ibuzimu tubashyize ibuntu, hari benshi bakiriye gutabarwa k’Uhoraho Imana, hari benshi bari kwiyumvamo ibinezaneza mu buryo budasanzwe mu biremwa hirya no hino mu Isi, aho twagiye tugera hose dukiza kandi turokora turohora, hari abari bandikiwe ineza y’Uhoraho Imana, Uhoraho Imana akaba yujuje isezerano rye kuri bo, Uhoraho Imana abigiriye ukubasabira kandi ubwitange bwanyu bukomeye mukomeje kugenda musabira Isi ndetse n’abayituye.
Erega bana banjye ntimuruhira ubusa kandi ntimukora ubusa kuko buri gikorwa cyanyu cyose kigira akamaro kandi kigirira Isi ndetse n’abayituye akamaro gakomeye cyane, Mwene Muntu nakurizeho kubimenya kandi akurizeho kumenya ineza y’Uhoraho Imana, Uhoraho Imana yururukirije muri mwebwe, kugira ngo mwambare ineza mu buryo budasanzwe kandi mugire urukundo ruhanitse ruhambaye bityo mukomeze kwitangira igikorwa musabira bose mutarobanuye; ndabakomeje bana banjye kandi mbahaye umugisha, kandi mbifurije ibihe byiza, kandi mbifurije ijoro ryiza, nimukomere mukomeze kugubwa neza turi kumwe, mbabereye maso mbabereye ku rugamba, kandi iteka ryose ngendana namwe mu kubakomeza no kubashyigikira, mu kubasenderezamo ineza y’Uhoraho Imana, mbaha umugisha wanjye kuko mbakunda, kandi nkabakungahazaho ibyiza by’agatangaza.
AMAHORO BANA BANJYE TURI KUMWE, NIMWAKIRE UMUGISHA KANDI MWAKIRE INEZA YANJYE, NIMWAKIRE IBYISHIMO BYANJYE, MBAHAYE UMUGISHA KANDI MBASENDEREJEMO URUKUNDO NIMUKOMERE; AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA UBAKUNDA CYANE, NGAHO BANA BANJYE NIMUGUBWE NEZA KANDI MUKOMEZE KUBA AMAHORO TURI KUMWE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA ITEKA N’IBIHE BYOSE, MWAKIRE IBYISHIMO BYANJYE, NDABAKUNDA BANA BANJYE, NDABAKUNDA, NDABAKUNDA BANA BANJYE.