UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 30 WERURWE 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore za DATA dutaramanye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye kandi nkomeje kubasesuraho ubuziranenge bwanjye ndi Mutagatifu Mariya Madalena, nifatikanyije namwe kandi nishimanye namwe muri iki gikorwa cyo guhuriza hamwe isengesho ryanyu kugira ngo koko rikomeze kubera ikiramiro benshi, kandi rikomeze kubera igihozo imbaga itabarika y’abari mu Isi bari hirya no hino; dukomeje rero guhuriza hamwe imbaraga zacu ari zo zanyu kugira ngo koko umusabano wacu nk’ab’Ijuru urusheho kumvikanira muri mwe kandi urusheho kumvikanira mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko naje kubashyigikira mu bikorwa nk’ibi kandi nkaba naraje kubakomeza, nkaba naraje kubateza intambwe mu nzira igana Imana, kugira ngo koko murusheho gushishikara kandi murusheho kwakira imbaraga zibafasha muri buri kimwe cyose.

Ngaho rero nimukomeze gutera intambwe mujya mbere, murakunzwe kandi murashyigikiwe, kuko Ijuru ryose twururukiye kurwanana namwe urugamba kandi tukaba twaraje kubashyigikira mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kugira ngo koko dukomeze gutsinda umubisha kandi dukomeze gutsinda ikibi cyose aho kiva kikagera, cyane cyane icyibasiye Mwene Muntu muri ibi bihe, tukaba dukomeje kugitsinda kandi tukaba dukomeje kugitsembesha ububasha bwacu mu buryo bukomeye, kuko muri ibi bihe dukomeje kugendera mu mpinduka zidasanzwe z’ibikorwa bya DATA bikomeje kwigaragariza hirya no hino mu buryo bugiye butandukanye, kuko Isi muri rusange dukomeje kuyigaragarizamo imirimo yacu ikomeye kandi tukaba dukomeje kuyigaragarizamo ibimenyetso ndetse n’ibitangaza bikomeye, bityo rero tukaba dukomeje kwigarurira Mwene Muntu mu buryo budasubirwaho kandi tukaba dukomeje gutanga urukundo rwacu mu mbaraga zikomeye kandi mu bubasha bukomeye dukomeje kugaragariza hirya no hino mu Isi muri rusange.

Turi kumwe namwe rero mu nteguro idasanzwe y’ibikorwa bya DATA, cyane cyane muri ibi bihe kuko dukomeje kwibanira namwe kandi tukaba dukomeje kugendana mu bikorwa bya buri munsi, kugira ngo koko turusheho gucyaha umwanzi kandi turusheho gutsinda ibikorwa bye bibi kandi bibisha muri Mwene Muntu; ni yo mpamvu rero dukomeje gutegura buri wese aho ava akagera, kugira ngo koko abereho kwakira imbaraga ndetse n’urukundo rukomoka muri DATA bityo rusenderere kandi ruture koko mu mutima wa buri wese, bityo iteka ryose ruhore rumusabanisha n’Ijuru ryose; ni kuri iyo mpamvu rero nkomeje kugendana namwe kandi ni kuri iyo mpamvu naje kugendana na buri wese muri mwe, kugira ngo koko ndusheho kumushishikaza kandi ndusheho kumuteza intambwe mu nzira igana Imana, bityo arusheho kwakira imbaraga ndetse n’ububasha ahabwa na DATA ibihe ndetse n’imburabihe, bityo zimuvugurure kandi zimubature ku mwanda w’ikibi cyose aho kiva kikagera, bityo abereho gusingiza Imana ndetse no kuyirata mu buryo bwimbitse kandi mu buryo bwuzuye mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ngaho rero nimwakire imbaraga mbaha kandi nimwakire ububasha ndetse n’ubushobozi bya buri munsi, byo gutsinda umwanzi kandi byo gutsinda ikibi cye cyose aho kiva kikagera kuko nganje muri mwe kandi nkaba nganje mu bikorwa byanyu bwa buri munsi kugira ngo nkomeze kubateguriramo integuro idasanzwe y’ibikorwa bya DATA kandi nkomeze koko gutegura amayira yanyu iteka ryose, kugira ngo murusheho kugendera aheza kandi ahatunganye kandi murusheho gutambukira mu ntambuko ndetse n’integuro ikomeye mwateguriwe n’Ijuru ryose, kugira ngo koko muyitambukemo mwemye kandi mwemarariye umutsindo wacu mu buryo bukomeye; dukomeje rero kubashyigikira kandi dukomeje kubateza intambwe muri buri kimwe cyose, ngaho rero nimukomeze gusanganira Uhoraho muri urwo rukundo rusa rusa mwemera kwitanga kandi mwemera kwitamba wese, kugira ngo Mwene Muntu akire kandi Mwene Muntu aho ava akagera wazahajwe n’icyaha aho kiva kikagera, abashe kugirirwa impuhwe kandi abashe guhabwa impuhwe n’imbabazi zidashira, zubaka kandi zikagaragarizwa buri munyabyaha wese aho ava akagera; ni muri iyo mpamvu rero dukomeje kubakoreramo imirimo ndetse n’ibitangaza dukorana buri munsi uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko urukundo rw’Uhoraho Imana yabuganirije mu mibiri yanyu koko rubashe  kugirira Isi yose umumaro mu buryo budasanzwe kuko hari benshi bakomeje kubaboneramo iruhuko ndetse n’ibyishimo, cyane cyane mu gutakamba ndetse no kutabaza kwanyu kwa buri munsi, bikaba bikomeje kubyarira inyungu Isi ndetse n’umumaro ukomeye mu gukomeza kwiyegereza Mwene Muntu, kugira ngo koko tumutandukanye n’ikibi cyose aho kiva kikagera bityo yakire imbaraga kandi yakire ububasha, yakire ubushobozi butsinda kandi bugatsiratsiza ikibi mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ndi muri mwe rero mbavugurura kandi ndi muri mwe mbaha umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo ubakomeze bityo mubashe gukomera mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kandi ubafashe gutsinda ikibi cyose aho kiva kikagera bityo aho muri hose muhore mwegukiye ibikorwa by’umwanzi mu kubitsinda kandi mu kubiribatisha ububasha mugabirwa na DATA uko bwije n’uko bukeye; erega muri mu mirimo idasanzwe cyane cyane muri ibi bihe kuko hari imbaraga dukomeje kubasendereza kandi hakaba hari ibikorwa dukomeje kugaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bitsinda ikibi kandi bigatsiratsiza ibinyabubasha byose aho biva bikagera, cyane cyane mu biri mu Isi kandi muri bimwe na bimwe bigiye byihishe mu bantu bagiye batandukanye kandi mu buryo bugiye butandukanye, ibyo byose tukaba dukomeje kubihindisha ububasha bwacu tubinyujije mu mibiri yanyu.

Ngaho rero nimukomeze kwitanga wese musabira bose kandi nta n’umwe mwirengagije, bose mubashyire mu nyanja y’impuhwe za Nyagasani, bityo babashe gusukurwa koko mu buryo bukomeye kandi babashe guhabwa imbaraga zibafasha kujya ku rugamba kandi babashe guhabwa imbaraga zibakomeza mu minsi mibi; namwe mbakomereje intambwe kandi ndabashyigikiye, nimugume mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, mwakira kandi muhabwa imbaraga mubuganirizwamo buri munsi kugira ngo koko zibakomeze kandi zibashyigikire mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; ndi kumwe namwe mu buryo budasubirwaho kandi ndi kumwe mu kubakomeza, mu kubambika imbaraga kandi mu kubashyigikira muri buri kimwe cyose, kuko hari imirimo ikomeye nkomeje gukorana namwe cyane cyane kuri uyu munsi, nkaba naje kurwanana namwe urugamba kandi nkaba naje kwifatikanya namwe mu gushyira mu bikorwa buri kimwe cyose, kigendanye n’integuro ya DATA mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko hari byinshi mwateguriwemo kuva kera na kare.

Ni yo mpamvu rero buri wese ari igihe cyo kugaragaza imbaraga ze kandi akaba ari igihe cyo kugaragaza urukundo nyakuri afitiye DATA, mu kugendana na we kandi mu kugenzura izamu rye, yirinda icyabangamira urukundo rwa DATA muri we kandi yirinda guca ukubiri n’icyo amushakaho bityo buri wese agahora arinda kandi asigasira ibyo byiza by’agatangaza yagenewe kandi yateguriwe ibihe ndetse n’imburabihe; ngaho nimukomere rero ndakomeje mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye urukundo rwanjye kuri uyu munsi udasanzwe, naje kubaramutsa mwese mu rukundo rwanjye kandi nkaza kubahobera mu muhoberano wanjye mutagatifu ngira nti “Nimwishime bana banjye kuko mbabereye ku rugamba kandi nkaba mbashyigikiye muri buri kimwe cyose, bityo nkaba nkomeje intambwe ya buri wese muri mwe kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rwanjye iteka”.

Ndi kumwe namwe rero nimwizihirwe kandi nimutwaze muri byose, turi kumwe ndabashyigikiye kandi mbatwaye ku mutima ibihe byose, kugira ngo mpore iteka mbahumuriza kandi mpore iteka mbasabanisha n’Ijuru ryose muri buri kimwe cyose; ndahari rero kandi ndi kumwe namwe mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kugira ngo ndubahaze kandi ndusheho kurubasendereza cyane cyane imibiri yanyu koko irusheho gutagatifuzwa, irusheho kuba koko igisingizo cy’Imana kiyinyuze kandi kiyibera koko umubavu mwiza uyihumurira ibihe byose; mbahaye gutsinda ndetse no gukomera mu rugendo rwanyu rero, nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko mbambitse imbaraga kandi nkaba mbashyigikiye, nkaba mbashyize mu mujishi wanjye, kugira ngo murindwe kandi murusheho gusigasirwa n’urukundo rwanjye.

Mbahaye imbaraga nimurusheho gukotanira icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mwirinde ibicantege by’umwanzi kandi mwirinde icyatuma mujya kure y’urukundo rw’Uhoraho Imana, bityo mwakire imbaraga zanjye kandi mwakire ubutwari bwanjye, cyane cyane ubwandanze mu rugendo rwanjye nkiri ku Isi, namwe nibwo nje kubasesekazaho kandi nje kubasendereza, kuko igihe nasobanukirwaga by’ukuri kandi byuzuye Uhoraho Imana mu buzima bwanjye icyo ari cyo ndetse n’uwo ari we, nitanze wese kandi nemera kwirundurira mu rukundo rwe, ni yo mpamvu rero namwe iteka ryose nza kubabwira kandi nkaza kurata ndetse no gukuza mu ruhame rwa benshi iyo Mana namenye, kandi nigishijwe njyewe ntari nsobanukiwe ubwiza ndetse n’urukundo rwayo rukomeye kuri njye ndetse no ku Biremwa byose aho biva bikagera, bityo rero nkaba ndi umugabo wo guhamya iby’urwo rukundo kandi nkaba ndi umugabo wo guhamya iby’ubwo butwari nagaragarijwe igihe nari kure y’Uhoraho Imana kandi igihe nari ndi mu nzira zizitanye kandi nari ndi mu nzira zidafututse, Uhoraho Imana yangiriye impuhwe ndetse n’imbabazi yemera kunyereka uruhanga rwe, kandi yemera kunyigaragariza wese, kugira ngo koko mbashe gutandukana n’ikibi kandi mbashe gutandukana n’ikizira.

Namwe rero nimurusheho guhungira kure ibikorwa by’umwanzi, ibibatanya n’urukundo rwa DATA kandi ibibatanya n’urukundo rwa Jambo, mwirinde kandi murusheho kwirukana ikibi cyose aho kiva kikagera cyazana umwijima mu buzima bwanyu, ahubwo nimubereho kwakira urukundo rwa DATA, rubayobore kandi rubashyigikire bityo urumuri rwe ruhore muri mwe kandi ruhore rubasabanisha n’Ijuru ryose, kuko ari muri mwe kandi akaba aganje mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kugira ngo abateze intambwe kandi abayobore mu nzira y’ukwemera ndetse n’ukwizera ategurira kandi akomeje guteguza abe bose aho bava bakagera; nimukomere rero kuri uyu munsi mbambitse imbaraga kandi mbakomeje mu buryo bw’ukwemera ndetse n’ukwizera, kandi mbashyigikiyemo ububasha bwanjye bubafasha gutsinda muri buri kimwe cyose; nimwakire ingabire ndetse n’ingabirano kuri uyu munsi kuko nabazaniye byinshi cyane, kandi nkaba nabazaniye urukundo rwanjye kugira ngo koko rurusheho kwisesurira mu buzima bwanyu.

MBAHAYE IMBARAGA NTORE Z’IMANA KANDI NDABASHYIGIKIYE NSHUTI BAVANDIMWE BANJYE, NIMUKOMERE KU MURIMO KANDI NIMUKOMERE MU RUGENDO TURI KUMWE, MBAMBITSE IMBARAGA KANDI NDABASHYIGIKIYE MURI BURI KIMWE CYOSE, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *