UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 05 WERURWE 2024

Mbasendereje ububasha bwa DATA bukomeye kandi mbasenderejemo urumuri rw’Ijuru bana banjye, ntaramanye namwe kandi naje kubasesekazaho urumuri n’umugisha by’Ijuru kugira ngo mbasabanishe n’Ijuru kandi naje kwifatikanya namwe mu bikorwa bitagatifu bya buri munsi kugira ngo nkomezembahe kurangamira Ijuru no kuryizigira kugira ngo ubuzima bwanyu bwa buri munsi mukomeze gutera intambwe kandi mukomeze gutora icyiza, bityo ibikorwa bibisha byose by’umwanzi bikomeze kugenda bisubizwa inyuma kandi urukundo rw’Ijuru rukomeze kwigaragariza muri mwebwe umunsi ku wundi, akanya ku kandi; nje kubakomeza mu rukundo rwa DATA kandi nje kubashyigikira kuko urukundo rw’Ijuru ruhanitse kandi ruhambaye rwururukiye kubana namwe kandi naje kurubakomezamo kuri uyu munsi kugira ngo mbahe iteka ryose kubaho mu rukundo kandi mu rumuri rw’Imana iteka kandi ubuziraherezo.

Bana banjye nimukundane kandi bana banjye nimugire amahoro, mukundane nk’uko Yezu Kristu yabakunze kandi mube abatahiriza umugozi umwe umunsi ku wundi, ububasha bw’Imana bukomeze kwigaragaza muri mwebwe kandi ubutwari buhore iteka bubaranga, bityo mukomeze gukatariza icyiza, inzira y’icyiza ikomeze kwigaragariza muri mwe, umunsi ku wundi kandi amahoro ya DATA akomeze kubasaba, kubuzura no kubasendera kuri buri wese.

Ntacyo muzakena mufite Uhoraho mu buzima bwanyu kandi ntacyo muzamuburana kuko ababera henshi kandi akababera ahakomeye, akabarwanira urugamba kandi akaba ku mazamu yombi, akabarwanira urugamba kandi akabatsindira urugamba inkundura uko ibihe bigenda bisimburana iteka, urukundo rw’Imana ntiruhunga kandi ntirucogora, muri iki gihe Uhoraho Imana yaje kugaragaza urumuri rudatsindwa kandi rudacogora, kurugaragariza muri mwebwe kandi gutsinda umwijima w’umwanzi kugira ngo ububasha bwa DATA bwigaragarize muri mwe kandi bukomeze gusendera kuri buri wese muri mwebwe, kandi ububasha bwa DATA bugere kuri Kiremwa Muntu mu Isi yose.

Hari benshi biyambuye ukuri bityo biyambika incwabari z’umwanzi, hari benshi bahakana ukuri bazi neza bityo bakohoka ku by’umwanzi, hari benshi bivana mu buntu bw’Imana kandi babizi, babibona neza, hari benshi bava mu byiza bityo bagasanga umwanzi bazi neza ko uwo bari gusanga ari umwanzi, nyamara iki ni igihe cyo kugira ngo Mwene Muntu tumurokore kandi tumubohore, bityo rero dukomeze gushyira benshi mu rumuri rwa DATA kandi dukomeze kugoboka benshi no kugobotora benshi tubashyira mu rumuri rw’Imana no mu rukundo rw’Imana iteka.

Muri intore zakunzwe n’Uhoraho Imana kandi muri intore zakungahajwe mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza, mwaratoranyijwe musenderezwa urumuri n’urukundo n’ububasha bya DATA umunsi ku wundi, bana banjye nkunda kandi bana banjye nikundiye, nikundira umunsi ku wundi, mbasendereza kandi mbasesekazaho ububasha bwa DATA kugira ngo buri wese muri mwe yiyumvemo ihumure kandi yiyumvemo ugushaka kw’Imana gukomeye kubakomeze kandi kubashyigikire.

Ni igihe rero cyo kugera kuri buri wese ku bamenye kandi ku bayobotse Uhoraho Imana Umugenga kandi Umutabazi wa byose, nimumukomereho kandi mumwubakeho kuko ni Mudatenguha kandi ntatererana abamwizera, abamwemera n’abamwiringira, ahora iteka ari maso kandi ahora iteka agaragaza ukuri kwe kandi agaragaza umutsindo we udahuga kandi udatsindwa, agahora iteka yitegeye aho amenya buri wese kandi aho areba buri wese, akabakomeza kandi akabashyigikira iteka mu rukundo rwe rwuzuye ruhanitse kandi ruhambaye rutagabanyije iteka ryose ruhora rwuzuye ari igisagirane bityo akarugabira Kiremwa Muntu kandi akarusesekaza mu Isi yose bityo Isi ndetse n’abayituye bakagira ubugingo muri ibi bihe kandi niwe turi kwirukaho kugira ngo tumuzane mu rukundo rw’Imana, ntabwo agira inzika nka Muntu, ahubwo twebwe urukundo rwacu ruraduharanya umunsi ku wundi, bikadusaba rero gutahura bose, abo bose bazimizwa n’umwanzi umunsi ku wundi, bene abo bose bivana mu buntu bw’Imana babizi neza ko bari kugana mu nzira y’umwanzi, tukaba rero duhagurukiye gutabara benshi, kurokora benshi no gutahura benshi kugira ngo tubazane mu rumuri rw’Imana bamurikirwe kandi batabarwe n’ububasha bwa DATA.

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye turi kumwe bana banjye, kuko mbarangaje imbere muri uru rugendo, nkaba nifatikanyije namwe mu bikorwa bikomeye kugira ngo mbakomeze kandi mbasenderezemo urumuri n’ububasha by’Ijuru; nimukomere turi kumwe kandi mukomeze urugendo, mukomeze kwifatikanya n’Ijuru ryose kandi mukomeze kuba mu butabazi bw’Imana bukomeye, kuko ari ho murindirwa kandi akaba ari ho mucungirwa umutekano, bityo ibyanyu byose bikabamo Ijuru kandi ibikorwa byanyu bya buri munsi Ijuru rikabigaragarizamo, rikabakomeza kandi rikabashyigikira uko ibihe bigenda bisimburana iteka, umunsi ku wundi mugashyigikirirwa mu rukundo rw’Imana.

Twana twanjye nahawe na DATA kandi twana twanjye nterura iteka kandi nkabashyigikira iteka ryose, nimube amahoro kandi nimugubwe neza mu rukundo rwa Yezu Kristu, Yezu Kristu Jambo-Rumuri wabakunze mbere kandi wabahanze akabahangira uyu mugambi, akabatoranya mu bandi kugira ngo abasendereze urumuri rwe bityo ibikorwa bye bikomeze kwigaragariza muri mwebwe ari agatangaza; amategeko y’Uhoraho nimukomeze muyagenderemo kandi mukomeze iteka ryose muyazirikane umunsi ku wundi, mumenye ibyo DATA ashaka kandi mumenye icyo Ijuru twanga, icyo twanga mucyange, icyo dukunda mugikunde, turi kumwe mu rugendo, ntidusigana kandi  ntitwabasiga kuko tubaherekeza iteka, kugira ngo tubashyigikire kandi tubarengere; tubatera inkunga umunsi ku wundi mu bikorwa byanyu bya buri munsi, bityo umutsindo w’Imana ugakomeza kugenda wigaragariza muri mwebwe uko bwije n’uko bukeye, nyamara Uhoraho Imana yaraje kugira ngo yigaragaze muri mwe kandi atangaze ukuri kwe, ko ijambo rye ridatsindwa kandi ko ukuri kw’ijambo rye ribeshaho kandi ryubaka byinshi bityo rigashyigikira byinshi mu Isi.

Nimugire ubugingo muri Kristu kandi mwambare, mwambarire urugamba, mwambare mwikwize, kuko naje kubambika, kubakwiza no kubasenderezamo ibyiza by’agatangaza; nimususuruke bana banjye, mushire ubukonje kandi mushire imbeho y’ubuhakanyi, murambure amaso yanyu, murebe ibyiza by’agatangaza by’Ijuru mugabirwa kandi mugenerwa umunsi ku wundi; naje kubambika rero urukundo bana banjye by’umwihariko, kurubatamiriza kandi kurubasiga  rubahumureho bityo mujye mubasha kumenya uko mutsinda umwanzi, ikibi ndetse n’ingeso mbi zose z’umwanzi, bityo mukomeze gukatariza mu cyiza turi kumwe mbarangaje imbere muri uru rugendo, njyewe utabasiga kandi njyewe utazigera mbatenguha ngo mbe nabatererana, ahubwo nkabaha iteka ryose kuzirikana urukundo rw’Imana kandi nkabaha kubaho mu kuri k’Uhoraho kudatsindwa, kugira ngo mukomeze urugendo nta kibatsikiza kandi ntakibasubiza inyuma kuko mbakomeje nkaba mbarangaje imbere muri uru rugendo.

Muzi urukundo mbakunda bana banjye kandi muzirikane neza ko iteka mporana namwe mu kwifatikanya mu gukora imirimo ikomeye mu Isi, mu gukomeza kugamburuza imigambi mibisha y’umwanzi, mu gucecekesha amajwi y’umwanzi kugira ngo urukundo rw’Imana kandi ibikorwa bya DATA bikomeze gusabagira muri mwebwe kandi urukundo rw’Imana rukomeze kuzura muri mwebwe rwe kuba igicagate ahubwo rwuzure bityo mufungurire n’abandi hirya no hino mu Isi, kuko hari benshi bakeneye impuhwe z’Imana, hari benshi bakeneye urukundo rw’Imana, hari benshi bakeneye kwakira ubutabazi bwa DATA mu buryo bwihuse kugira ngo barokoke kandi bave mu nyanja y’umwijima, umwanzi Sekibi agenda ateza benshi kandi muri henshi agenda azimirizamo intore kandi ubwoko bwa DATA; nyamara iki ni igihe cyo kumwambura ijambo kandi iki ni igihe cyo kugarura benshi bajyanywe bunyago n’umwanzi, kugira ngo tubagoboke abemera kandi abareka ubwikanyize no kwikomeraho barahirwa, kuko twururutse kuri uyu munsi kubatabara no kubarokora, abateze ibiganza ngo bakire ibyiza by’Ijuru barahirwa, kuko bagiye guhabwa kandi bagasenderezwa ibyiza bye by’urumuri kandi ububasha bwa DATA bubafasha kuva mu bubata bw’ikibi kandi bubafasha gutsemba no gutsiratsiza imbaraga z’umwanzi kugira ngo urukundo rw’Imana rwigaragaze.

Mbifurije  kubaho mu rukundo kandi mbifurije kubana n’Uhoraho mu buzima bwanyu, iteka ryose n’ibihe byose turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye bana banjye; erega nimugire urukundo kuko ndubatoza umunsi ku wundi, nkarubambika kandi nkarubasendereza; nimube maso kandi mube nk’intwari zirangamiye Yezu Kristu kandi mukataje ku rugendo, nta musirikari wa Kristu n’umwe ujya ujya mu rugamba ngo arambike intwaro, asubore inyuma ahubwo iteka mugomba kurambura amaboko kandi mugafata intwaro zanyu mukazikomeza kandi mukitegura iteka kurasa umwanzi mu cyico kugira ngo arusheho gutsembwa no gutsiratsizwa; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe mu rugendo, mu bikorwa byanyu bya buri munsi bana banjye, ntabwo ibyo mukora ari imfabusa, ibyo mukora ni ingirakamaro, kuko bigirira Isi ndetse n’abayituye akamaro gakomeye cyane.

Muri aka kanya rero dukijije benshi kandi turohoye benshi kuko hari imitima myinshi duhindukije kandi hari imitima myinshi dushyizeho urukundo kandi dushyizemo inkomanga ya DATA, benshi bakaba batangiye kugarukira ubuntu bw’Imana, benshi bari batangiye gutakaza icyiza bakaba bongeye kugaruka kugishyikira, kugira ngo badata icyiza kandi bakarekura ikirezi bari bambaye, bakaba bajya kwivuruguta mu isayo no mu byondo by’umwanzi, nyamara tudahwema kuza kubuhagira no kubasukura mu buryo budasubirwaho.

Nimwakire imbaraga rero zibafasha guhora iteka mukarabya benshi bivuruguta mu isayo y’ibyaha nk’uko muri aka kanya tubikoranye namwe, nk’uko muri aka kanya tuzahuye benshi kandi tuzikamuye benshi bari barazikamishijwe n’umwanzi; hari benshi dukuye ibuzimu tukaba tubashyize ibuntu mu rukundo rw’Imana, benshi bari kureba ibyo bakorewe kandi uburyo batabawemo bakaba bari gusingiza Imana nzima, irokora kandi ikabeshaho, igakomeza urukundo rwayo mu bantu.

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye turi kumwe, mbarangaje imbere muri iki gikorwa, muri uru rugendo mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza, bana banjye, nimugire amahoro, bana banjye, nimugubwe neza, ngaho bana banjye nimumpobere kuko mbahobereye mwese, nimwakire umuhoberano wanjye kandi mwakire indamukanyo yanjye, ndakunda kandi ndabahobereye kuri buri wese, mbasenderejemo urukundo rwanjye kuri buri wese, nimutegure imitima yanyu kugira ngo mbasenderezemo ibyiza nabazaniye, ntabwo naje amara masa bana banjye kuko sinatunguka imbere yanyu amara masa, ahubwo hari byinshi byiza by’agatangaza mba mbazaniye kugira ngo bibakomeze kandi bibashyigikire mu rukundo rw’Imana.

Hari rero n’abatagatifu twazanye nabo barabatashya, nimwakire indamukanyo yabo kandi mwakire umuhoberano wa gitagatifu turi kubahoberamo, kandi mwakire indamukanyi yacu nziza, mwakire amahoro yacu meza tubasendereje, mwakire urukundo rwacu ruhebuje rubuzure kandi rubasakaremo; nimugire kugubwa neza turi kumwe, mukomeze urugendo turi kumwe, mbarangaje imbere kandi nifatikanya namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kugira ngo murusheho gusimbuka imitego ya Sekibi ibategwategwa umunsi ku wundi; nimugire amahoro kandi nimugire kugubwa neza mu rukundo rw’Imana, musabane na Jambo-Rumuri wabatoye kandi akaba yarabahaye gusabana n’ibyiza by’Ijuru kandi akaba yarabahaye gusabagirira mu rukundo rwe umunsi ku wundi; erega namwe ubwanyu mugomba kwishimana kandi mugomba kujya mushyigikirana, mukishimana kandi mukanezererwa, mukishimira ko Uhoraho Imana yababumbabumbiye hamwe kandi yabahuje mu rukundo rwe, nk’uku nguku mumeze kugira ngo mukomeze kuba abatahiriza umugozi umwe kandi mugendera hamwe mu rukundo rw’Imana; ntimusigana rero namwe ubwanyu muba muri kumwe umunsi ku wundi kuko mparanira iteka kubahuza no kubarundarunda kugira ngo hatagira ikibatatanya mu rukundo rw’Imana, hakaba ujya hariya cyangwa hariya bityo mukaba mwava mu buntu bw’Imana; ndabakomeje kandi nzakomeza mbakomeze, nimugire ijoro ryiza, nimugire ibihe byiza, ndabakunda, ndabakomeje bana banjye, biremwa by’Imana nkunda kandi nshyigikiye, ndi Mutagatifu Mariya Madalena wakunzwe na Yezu Kristu akanyuzuza urukundo rwe nkamukunda, namwe rero mbujuje urwo rukundo rwa Yezu Kristu, namwe nimumukunde kuko nanjye mbakunda kandi na Yezu Kristu arabakunda, n’urukundo rwe rero nirubataheho kuri buri wese kuri uyu munsi, nk’uko yarunyujuje nkamukurikira ubudasubira inyuma kandi ubutajijinganya, namwe ntimukajijinganye, icyiza mwafashe ntimukarekure.

IJORO RYIZA, UMUGOROBA MWIZA NDABAKUNDA, IBIHE BYIZA, NIMUKOMEZE KUBA AMAHORO, MBAYE RERO, BANA BANJYE, MBASEZEYEHO MURI UBU BURYO NGIYE GUKOMEZANYA NAMWE MU BUNDI BURYO, MURABIZI TUBA TURI KUMWE, NIMUKOMEZE KUBA AMAHORO KANDI MUGUBWE NEZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, BANA BANJYE, BIBONDO BYANJYE MPORA ITEKA RYOSE NTERUYE KU BIBERO BYANJYE KANDI NKABAHA AMAHORO N’URUKUNDO BYA DATA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *