UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA BWO KU WA 24 UGUSHYINGO 2025
Ububasha bwa DATA nibubasesekareho nshuti bavandimwe nkunda kandi Biremwa by’Umusumbabyose, mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije ibihe byiza kuri uyu munsi, byo kuzirikana ububasha bwa DATA ndetse no kuzirikana urukundo yabakunze ; nimumukingurire imitima yanyu kugira ngo yishyire yizane kuko yabahaye kumumenya, kandi akaba yarabahaye byose kugira ngo musobanukirwe n’ububasha bwe ; namwe rero ubwo mwifatikanyije na we mu buryo budasanzwe mu gutabara Isi, nimukomeze mutere intambwe mwishime kandi munezerwe kuko mwagizwe abakozi beza kandi mugashyirwa mu muzabibu, kugira ngo mumenye kwicira ndetse no kuhira mu buryo bukwiriye kandi bubereye abana b’Imana ; nimwishimire aho muri n’aho mwagejejwe kuko muri kugenda mutezwa intambwe, muzamurwa hejuru ku gasongero k’ibyiza by’Ijuru, kugira ngo mukomeze musogongere ku bukungu bwa DATA.
DATA yafunguye byose kugira ngo mwishyire mwizane, namwe nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko mushyigikiwe n’uwabatoye, nishimanye namwe kuri uyu munsi kandi nje mbasanga mu byishimo byanjye mpabwa na DATA we wankunze mbere kandi akangaragariza urukundo rwe mu buryo burenze kandi mu buryo buhoraho ; urukundo rwe yarunsendereje mu buryo bukomeye ndarwakira rwose mu buryo budasanzwe, kuko impuhwe ze zantwikiriye kandi ibikorwa bye bikangaragarira nkafata iya mbere mu kumurikira, mu kumwubaha ndetse no kumwiha wese, namwe abamaze gusogongera ku byiza bye, nimukomeze mutere intambwe mujye mbere, muherekezwe n’urukundo rwe mushyire ejuru, murangurure amajwi yanyu muvuga muti : « Nihasingizwe Imana DATA, we nyir’ububasha kandi we nyir’ubushobozi, we wakoze imirimo y’agatangaza kandi akaba akomeje kutugaragariza ineza ye mu byishimo ndetse no mu birori ; nahabwe impundu n’icyubahiro Nyakuratwa, we ukomeje kuturwanirira ndetse no gutambutsa buri wese, kugira ngo tugende kandi dukataze mu nzira imuganaho, kuko ari igihe cyo kwibanira na we ubuziraherezo ».
ICYO GISIGO RERO KIJYE GIHORA KU MUNWA WA BURI WESE, kuko buri wese uri mu Isi yahanzwe na we kandi ahabwa ububasha na we mu buryo bwo kumenya no gusobanukirwa ibikorwa by’Ijuru, yabahaye ubwenge n’ubumenyi kugira ngo mumenye gutandukanya ikibi n’icyiza abavomerera mu buryo bw’agatangaza, nimwakire rero imbaraga zibaherekeza kandi zibakomeza muri urwo rugendo kugira ngo munezezwe no kwibanira na we ubuziraherezo ; mwagizwe abagenerwamurage kugira ngo iteka ryose mube iruhande rwa DATA kandi mumenye icyo yifuza ndetse n’icyo ashaka, kuko mukomeje guharanira kuba mu gushaka kw’Imana, ndetse no kuganishamo buri wese, imirimo yanyu n’ibikorwa byanyu bikomeje kwigaragaza mu buryo budasubirwaho kuko mukomeje kurohora roho nyamwinshi mu bwitange bwanyu bwa buri munsi.
N’ubwo koko hari ibikorwa bikomeye kandi hasabwa ubwitange bukomeye budasanzwe, ariko kandi mu kwakira urukundo rw’Imana dukomeje kubashoboza byose mu buryo bwo kwirekura ndetse no mu buryo bwo kumenya icy’ingenzi icya ngombwa kigomba gukorwa ndetse n’ikigomba kugerwaho ; nimwishyire mwizane munezezwe n’aho muri, kuko ububasha bw’Imana bukomeje kubatwikira, imirasire ya DATA ikomeje kubasenderera mu bubasha bw’impuhwe ze, kugira ngo mwebwe abakiriye izo mbaraga mukomeze muvomerere bose kandi mubageze ku butungane ; nimwishyire mwizane kandi munezezwe n’ibikorwa by’Ijuru muri mwe, kuko aho muri n’aho muhagaze mutibeshejeho, mufite ubahagaritse ku rugamba ndetse ubabereye byose mu buryo bwuzuye, ubahishurira iby’ingenzi kandi akomeje kubayobora mu buryo bukomeye, mu buryo budasubirwaho ; natwe rero nk’abatagatifu dukomeje kubagaragariza ineza yacu, kuko tudahwema kubasabira ndetse no kubatakambira, kugira ngo iteka ryose ibikorwa byanyu byigaragaze mu buryo buhoraho kandi mu buryo budasubirwaho ; hari byinshi twafunguye muri mwe kandi dukomeje kugaragariza muri mwe mu buryo buhoraho kandi ibyo byiza bikomeje kwigaragariza abemera ; erega dukomeje kubagaragariza ko turi kumwe namwe, cyane cyane mu ntambara zanyu za buri munsi, cyane cyane mu buzima muhura nabwo ndetse n’ubwo mugenda mucamo, ikiganza cy’Imana ntimuhwema kukibona kandi ububasha bw’Ijuru ntibuhwema kubigaragariza.
Nimubeho rero iteka ryose mu bikorwa by’Ijuru kugira ngo uwabahaye akazi akomeze yishimire ko ibikorwa bye muri kubikora neza, kandi ko muri kurushaho kumenya no gusobanukirwa ineza ye mu buryo budasubirwaho ; nimukomeze mwakire izo mbaraga zibafasha kurushaho gukataza mu nzira igana Imana, kugira ngo aho muri, aho muganje, aho mwicaye, aho mugenda, ibyo mukora byose byose mubikorane urukundo ; nasogongeye ku rukundo rwa Kristu Nyagasani ngenda wese, namwe rero urwo rukundo yampaye yararubahaye, nimurwinyagamburiremo murwogemo nk’inyanja ngari bityo rubashoboze byose kandi rubageze ku butungane ; erega nshuti kandi Ntore z’Imana utari mu rukundo rw’Imana ntacyo ari cyo, kuko icyo wakora cyose utagikoranye urukundo cyaguhindukira umuyonga.
Tuje rero gukubura ndetse no kwigizayo ikitari urukundo, kuko Isi igomba kuba inyanja nyine y’urukundo buri wese akayinyagamburiramo, akayakira, akayibamo ubuziraherezo, kuko ari cyo kigomba kubeshaho Muntu mu Isi nshya na Muntu ugomba guhinduka mushya ; bizaba ari byiza kandi bizaba ari ibirori ku bazabibonesha amaso yabo, ari ay’umubiri ndetse ari n’ay’umutima ; byinshi rero twarabitangiye ku bafite amaso y’umutima, nimurebe kandi mubone, n’ubwo koko hari benshi bakikomeyeho, bumva ko ibyo barimo ari byo byo nyamara bakaba basabitswe n’ikibi, icyo kibi cyabo ni igihe kidasanzwe kigiye kubagaruka, kuko buri wese tugiye kumurutsa ikibi cye, ndetse n’ibimurimo bitari byiza akaba agomba kubisohora, kugira ngo yakire ibyiza by’Ijuru, cyane cyane yayateguriwe kandi yateganyirijwe ; nta mpaka, nta mpagarara ku Kiremwa Muntu mu bubasha bw’Ijuru kuko mu bubasha bwa DATA nta na kimwe gishobora kuvuguruza izo mbaraga, cyane cyane igihe yururutse gukora ndetse no kugaragaza imirimo ye.
Nimwakire rero mwebwe mwese Biremwa bya DATA, imbaraga z’umutsindo kugira ngo mubeho mu ntsinzi, iteka ryose icyo mwifuje mu Izina rya DATA cyuzuzwe kandi gikoreke kandi ndusheho kubagaragariza imbaraga zanjye mu buryo bwo kubegereza DATA ; nimukomeze musabe rero kuko nkungahaye kuri byose mu buryo bwuzuye, kandi iteka ryose nkabasabira ikiri icyiza kuri DATA, kugira ngo ikiruta ikindi urukundo rwe impuhwe ze ubudahemuka bwe bukomeze abubatwikirize bityo mubeho muri urwo rukundo mushize amanga.
AMAHORO, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA, NIMUKOMEZE MWENYEGEZE KANDI MUKOMEZE MUBE MU RUKUNDO RWA DATA UBUZIRAHEREZO, NANJYE NTARAMANYE NAMWE NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, AMAHORO AMAHORO !
