UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 21 KAMENA 2024
Mbifurije amahoro y’Imana twana twanjye, bibondo byanjye, nimugire amahoro ndabasanze kugira ngo nkomeze mbasanganize urukundo, kugira ngo nkomeze mbakangurire icyiza, kuko ndabakunda bana banjye kandi bana b’Imana, nshimira DATA cyane wabampaye kugira ngo mbabere umubyeyi, kuko nanjye bimpihibikanya kandi bikantera igishyika cyo kubasanga buri munsi, kugira ngo ndusheho kubasabira icy’ingenzi, igikwiye ikiboneye n’igitunganye, kugira ngo ndusheho kubuzuzamo urukundo rw’Imana rukomeye, kugira ngo rubabemo rubakomeze kandi rubashyigikire.
Kwiberaho mu mahoro y’Imana, kwiberaho mu rukundo rw’Imana ni iby’ingenzi, ni iby’agaciro, nimukomeze mukomere kandi mukomeze mukomezanye mushyigikirane mwubakane muberane maso, nanjye turi kumwe mu rugendo, nimukomeze guhuguka kandi mukomeze gusobanukirwa muri byose, twabagendereye tubakunze kandi ibyiza twabazaniye ni iby’agatangaza, urukundo rw’Imana rero nirukomeze rubakomeze kandi rukomeze kubabamo mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mumenye ko Uhoraho Imana ari we ubarangaje imbere muri uru rugendo kandi ari we ubafashe ukuboko; nanjye mbafatiye iry’iburyo nk’umubyeyi wanyu wabahawe kugira ngo mbiteho bana banjye, mbacungire umutekano mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Ndabakunda bibondo byanjye, ndabakunda twana twanjye, ndabishimira cyane kandi ndabakomeza nkabashyigikira umunsi ku wundi, kuko ntebukira kubatabara, kubaba hafi, kubagoboka no kubagobotora kuko imitego ya Sekibi ibatezwe umunsi ku wundi nyibona cyane, ntabwo nakwishimira ko bana banjye umubisha yabatega imitego kugira ngo ibashibukane, mbangukira kubaba hafi kugira ngo nyitegure yose bityo nkomeze mbagwirize umugisha w’Imana, nyamara mbahaye ibyiza by’agatangaza kandi mbasenderejemo urukundo rw’Imana rukomeye, nirukomeze rubakomeze kandi rukomeze kubabamo kuri buri wese.
Mbaramburiye ibiganza kandi mbasenderejemo urukundo rw’Ushoborabyose nirubabemo rube kuri buri wese, mbategeye iry’iburyo bana banjye kandi mbategeye ibiganza nimunsange mukomeze mwisange muri njye nanjye umunsi ku wundi ndabasanga, kuko mbabwira byinshi mbahishurira byose, urukundo rwa Yezu Kristu n’urukundo rw’Imana, gukunda Imana, kuyikundira, kuyegera mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ni byiza kandi ni iby’agaciro kandi mumenye ko uhorana n’Uhoraho Imana akomeza agatemba itoto kandi agatetera mu byiza by’Uhoraho Imana, namwe nimukomeze mutembe itoto kandi mukomeze mutate kandi mwishimire mu byiza by’Uhoraho Imana; ibi byiza by’agatangaza byaranshimishije bitavugwa kandi biranezeza bana banjye, kubona mufite ubwihisho, ubwikingo butavogerwa Uhoraho Imana abo afite abafiteho umugabane ukomeye, kuko abitaho akabarengera kandi akabatazanurira amayira umunsi ku wundi, akaba yarabahaye kubaho mu buryo bw’umwihariko mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nyamara ibi byiza by’agatangaza bibamo ababitorewe, ababitoranyirijwe, ababigenewe kandi ababihawe babibamo, barabyakira kandi barabishyikirizwa umunsi ku wundi; nimurusheho gukataza kandi murusheho kujya mbere mu rukundo rw’Imana, ntimucogore, ntimudandabirane, ntimugire ubwoba turi kumwe, nimukomeze kubaho mu kuri k’Uhoraho Imana, mukomeze kuganza iteka, mukomeze kuba abantu b’indashyikirwa, kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kubashoboza, kubashoboza muri byinshi, namwe murusheho gukura mujya mbere mu kwemera n’urukundo rw’Imana kandi murusheho gukatariza icyiza turi kumwe.
Mbahaye kwizihirwa, kuberwa, gukomeza urugendo, gukomeza kubaho mu mugambi w’Imana kuko n’ubundi muriho mu mugambi w’Imana, namwe murabibona kandi n’abatabibona mubibone mubisobanukirwe, nyamara muriho mu mugambi w’Imana, abatabizi barabihinyura, abatabizi barabipinga cyangwa bakabinnyega, ariko mwebwe mubihabwa kandi mwabihawe mubigabirwa umunsi ku wundi, nimumenye ko mwahawe ibyiza by’agatangaza bitagereranywa kandi by’indashyikirwa, ubuntu Imana yabagiriye ntibugereranywa, urukundo Imana yabahaye ni rwinshi cyane, kuko yabagize ab’igikundiro gikomeye kandi ab’igikundiro kirenze kandi mukomeze rero mube muri icyo gikundiro, mukomeze mube muri uwo mugambi, muri urwo rukundo rw’Imana; mbihereye umugisha, ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye biremwa by’Imana kandi bana ba DATA, nimukomeze umurava, umurego mukomeze kwiyumvamo ubutwari, mukomeze mubengerane urukundo rw’Imana, naje nje kubakomeza, naje nje kubaha umugisha biremwa bana ba DATA, nimukomeze umurava, umurego kandi mukomeze kwigiramo intego y’icyiza turi kumwe.
Nkomeje buri wese kandi ndabashyigikiye, nimwakire urukundo rw’Imana kandi mukomeze kubaho mu kuri k’Uhoraho, mbarangaje imbere kandi ndabashyigikiye, ndabakunda cyane bana banjye, nimukomeze muberwe kandi mwizihirwe, nanjye mbahaye umugisha kandi mbakomejemo ubutwari n’ukwemera, nimukomeze guharanira kujya mbere kandi mukomeze gukatariza icyiza nanjye turi kumwe igihe nk’iki ngiki, kuko ari igihe cyo gukomera kandi akaba ari igihe cyo gukomeza urugendo kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kubabamo kandi imbaraga z’Umusumbabyose zikomeze gusendera buri wese.
Mbahaye rero umugisha w’Uhoraho Imana kandi mbasenderejemo urukundo rw’Uhoraho Imana, nirube muri buri wese kandi rusenderezwe buri wese, naje mbagenderera kuri uyu munsi, kugira ngo nkomeze buri wese, kugira ngo nkomeze intambwe z’ibirenge byanyu kandi nkomeze kubegeza mbere mu rukundo rw’Imana, kuko muri abatowe muri abatoranyijwe mugomba kubaho mu mugambi w’Imana, mugomba kubaho mu rukundo rw’Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko Uhoraho Imana akomeje kubategurira ibyiza by’agatangaza kandi inzira zanyu akaba aziringaniza buri munsi n’ubwo umubisha yibwira ko aba ashaka kubatega imitego ya hato na hato buri munsi, ariko ab’Ijuru ntiduhwema ntiducogora kubagabira urukundo rukomeye, kandi tukabasenderezamo ibyiza by’agatangaza, kugira ngo mubone ineza y’Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Ineza y’Imana irakomeye kandi ibyiza by’Imana ni intavogerwa, ni intashyigikirwa, ibyo byiza rero nimukomeze mubibemo, ibyo byiza rero nimukomeze mubyakire, muri abahiriwe kandi muri abatoranyijwe, erega bana banjye mbasanga nishimye kandi mbasanga nezerewe, kuko mbona ibyiza Ijuru ribagirira kandi ribakorera umunsi ku wundi, ni iby’agaciro kandi ni iby’agatangaza, nkiri mu Isi kandi nkigenda mu Isi, ncyambaye umubiri w’ubuzima ntabwo nigeze mbona ibi byiza Uhoraho Imana yabagiriye, natwe abatagatifu turabireba tukishima tukanogerwa kandi tukanezerwa cyane, ari yo mpamvu bidutera igishyika, bikadutera urukundo rwinshi tukabasanga twishimye, tukabasanga tunezerewe, kugira ngo turusheho kubahuza kandi turusheho kubatazanurira amayira bityo mubane namwe kandi mugendane natwe muri byose no muri byinshi, kugira ngo dukomeze intambwe za buri wese kandi dukomeze kubarinda no kubashyigikirira mu buntu bw’Imana; ngaho nimukomere mukomeze umurava n’umurego w’icyiza, bityo mukomeze kubengerana ubuntu n’urumuri rw’Imana rube muri mwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye.
Mbifurije rero bana banjye umunsi mwiza, nimukomeze umurava, umurego, intego y’icyiza, ndi kumwe namwe kandi nifatikanyije namwe kuri uyu munsi, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza ndabakunda bana banjye, nimuhirwe muberwe mukomere mukomeze urugendo, mukomeze kubaho mu gushaka kw’Imana, mubengerane ubutungane kandi mukomeze kwizihirwa kuko Uhoraho Imana yabahaye kwizihirwa, kubaho mu buzima bwanyu bwa buri munsi muriho mu gushaka kwe, kuko ari we wabikoze, ni we wabigennye, ni we wabiteguye bigomba kuba uko nguko kuko Uhoraho Imana uwo yahaye nta wumunyaga, uwo yambitse nta wumwambura, Mwene Muntu cyangwa umwanzi ashobora kwibwira ko ahagurukiye kubarwanya, kubashikamira ariko Uhoraho Imana yamaze gushyiraho garde-fou kandi yamaze kubashyiraho ikimenyetso cye gikomeye gitagatifu kugira ngo mukomeze kurindirwa mu rukundo rwe.
Mbahaye umugisha kuri uyu munsi, mbahaye kunezerwa no kwizihirwa nimukomeze umurava n’umurego n’intego y’icyiza mujye mbere mu rukundo rw’Imana bana banjye, kuko mu gikorwa nk’iki ngiki cy’isengesho nifatikanyamo namwe kandi tugakomeza kugirira neza ibiremwa byinshi mu Isi, kuko hari benshi cyane baba bategereje kandi bakeneye kwakira imbabazi z’Imana, kwinjira mu gushaka kw’Imana, kugira ngo abatarabona ibyiza by’Ijuru nabo babibone, bityo rero hari benshi tugobotora kandi hari benshi tugoboka, hari benshi dukura mu buretwa bw’umwanzi kandi hari benshi dukomeza gukomeza, hari benshi dukomeza kwereka ineza n’urukundo rw’Imana, hari benshi dukomeza kugoboka tubagobotora, hari benshi dukomeza gucanira amatara kugira ngo bave mu mwijima w’umwanzi, dukomeze kugenda tubohora ababoshye twifatikanyije namwe; mu gikorwa rero tukibanyemo namwe kandi abatagatifu uko bwije n’uko bukeye ntiduhwema kandi ntidutindiganya na gacye, duhora twifatikanyije namwe mu bikorwa by’urukundo kugira ngo turusheho gusendereza benshi urumuri rw’Imana rukomeye.
Nimukomere mukomeze kugira umwete n’ishyaka ku murimo, ndabakunda bana banjye ntore z’Imana, turi kumwe ndabakunda, nimugire ibihe byiza kandi muharanire kubaho mu rukundo rw’Imana, mbarangaje imbere kandi nifatikanyije namwe, ndi Mutagatifu Mariya Madalena, bana banjye ndabakunda, ndabakunda bana banjye, ntabwo mba nabasiga ariko bana banjye kubera ko byose byuzuzanya, ni yo mpamvu mbasezeraho muri ubu buryo kugira ngo nkomezanye namwe muri ubu buryo, mbaye rero mbasezeyeho, nimukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kugubwa neza, mugwirizwe umugisha w’Imana, nifatikanyije namwe kuri uyu munsi, ndetse n’ibihe byose kugira ngo nkomeze kuburiza mu ntera kandi mbashyigikirire mu buntu b’Imana, mukomeze umurava n’intego y’icyiza, mbarangaje imbere kandi nifatikanyije namwe bana banjye, amahoro amahoro, cyane cyane mwakire indamukanyo y’abatagatifu bari kubaramutsa mwese kandi babatashya cyane, kuri buri wese twaje tubasanga kugira ngo tubuzuze urukundo, ibyishimo kandi turusheho gucana amatara yanyu kugira ngo arusheho kugurumana, kandi mukomeze kugenda mucaniwe mu nzira z’urugendo rwanyu.
NDABAKUNDA BIBONDO BYANJYE, AMAHORO AMAHORO, NIMUGIRE UMUGOROBA MWIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.