UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 17 NZERI 2023

Mbifurije amahoro y’Imana bana banjye kandi bana banjye nkunda iteka ryose nkabahoza ku mutima uko bwije n’uko bukeye nkaza kubuzuza urumuri n’urukundo by’Imana isumba byose, nimukomere rero kandi mukomeze kugubwa neza kuko mbashyigikiye mu rukundo rw’Imana kandi iteka ryose nkaba nza kubuzuza urukundo rw’Imana, bana banjye rero muri aka kanya nifatikanyije namwe ndi Mutagatifu Mariya Madalena ubazanira ibyiza byinshi by’agatangaza kugira ngo mubashe gushyigikirwa n’ububasha bw’Ijuru ryose kandi mukomeze murindirwe mu burinzi bw’Ijuru.

Nimukomere rero kandi mukomeze kuba amahoro kuko nifatikanyije namwe muri ubu butumwa kandi muri uru rugendo kugira ngo nkomeze mbavuvuriremo umugisha kandi mbahereze buri kimwe cyose mugomba kandi buri kimwe cyose mukeneye kugira ngo mukomere kandi mukomeze urugendo mugende nta kwitega kandi mugende nta gihunga kuko nje kubamara igihunga icyo ari cyo cyose nkaba nje kubamara ubwoba kugira ngo mukomeze gutaguza mutikanga nk’abanyabwoba maze bana banjye nkomeze kwifatikanya namwe muri ubu butumwa kandi muri uru rugendo, Nyagasani Yezu Kristu ni we wabitoreye kandi ni we ubashyigikiye mushyigikiriwe mu mahema ye kandi mushyigikiriwe mu biganza bye kuko ababumbatiye wese wese, ibiganza bye byombi birabafashe kugira ngo mudatsindwa kugira ngo mudatsikira kuko umwanzi Sekibi iteka ryose ahora arekereje kugira ngo arebe yuko yakwasama kugira ngo arebe ko hari n’umwe yamira, ariko twaje kubumba urwo rwasaya rwe rwasamye kugira ngo buri wese muri mwebwe akomeze kandi buri wese muri mwebwe akomere bityo buri wese azasoze urugendo neza kandi urugendo rwanyu rukomeze kuba rwiza kandi ruhire kuri buri wese, bana banjye rero ndaza nkabiyegereza nkabashyira mu rukundo rwanjye kandi iteka ryose nkabasabira igikwiye ku Mana, ndabitegereza nkamenya icyo buri wese agomba kandi nkamenya buri wese icyo akeneye nkakibasabira kuri DATA Uhoraho Imana ariko kandi DATA na we ntabwo ajya anyima icyo musabye kuko aba abona ko ndi gusabira abana banjye bityo rero iyo amaze kunshyikiriza icyo namusabaga nanjye ndihuta bwangu nkakibashyikiriza bana banjye kuko njya kugisaba DATA mbona ari ingenzi kandi ko ari ngombwa bityo rero bana banjye nkabarinda gutsikira bya hato na hato.

Iteka ryose mbamenyera igikwiriye kandi iteka ryose mbamenyera icy’ingenzi, nimukomeze rero muze mwisange kandi mwisanzure mu rukundo rwanjye, bana banjye isoko y’ibyiza ari we Nyagasani Yezu Kristu arabavomerera umunsi ku wundi, bana banjye rero namwe ndagira ngo mbabwire nti nimuzane ibivomesho byanyu bityo muvome muri Yezu Kristu kuko yabafungiriye amasoko ye kandi ibyiza bye kugira ngo bibururukireho umunsi ku wundi, ibyiza by’agatangaza bihore iteka bivubuka mu isoko Yezu Kristu yabafunguriye kugira ngo muvome, nimuze muvome iteka ryose kandi mukomeze kwisanzura mu rukundo rwa Nyagasani Yezu Kristu kuko ari amahoro masa masa kandi akaba ari urukundo rusa rusa, iteka ryose avomerera bose iteka ryose arambika kandi agasukura agatazanurira amayira bose akambika bose agakomeza gutanga umugisha kandi agakomeza gutanga ibyiza bye byinshi by’agatangaza kugira ngo avuburire bose, bana banjye rero nimuze mwakire kandi mukomeze kwakira ibyiza Yezu Kristu abazanira umunsi ku wundi ariko nanjye uko bwije n’uko bukeye ndabazanira bana banjye kugira ngo mukomeze urugendo kugira ngo mukomezanye mwese kugira ngo mukomeze mushyigikirwe n’imbaraga zo mu Ijuru kugira ngo mukomeze mushyigikirwe n’ububasha bw’Imana isumba byose, ndabazi mwese rero bana banjye niyo mpamvu iteka ryose mbazanira umugisha kandi nkabazanira amahoro kandi nkabazanira kugubwa neza kandi nkaza kubaha kwisanzurira mu rukundo rw’Imana isumba byose.

Nimukomere rero kandi mukomeze urugendo mukomeze gushyigikirwa n’ububasha bw’Imana isumba byose, iteka ryose nifatikanaya namwe mu isengesho kuko igihe cyose mutangiye isengesho ndaza nkifatikanya namwe nkakomeza gucagagura iminyururu y’umwanzi kandi nkakomeza guhinda negezayo kugira ngo isengesho muri gusenga rirusheho kugira akamaro kandi rirusheho kugira agaciro mu kubohora benshi kandi mu kubohoza benshi mu gushyira byinshi ku murongo kandi mu guhumura benshi amaso, bana banjye murashyigikiwe kandi mwatowe n’Uhoraho Imana we wabatoye kuva kera na kare kandi we wabitoreye kuva mbere, benshi batabizi rero bagira ngo ibi ngibi murimo ni amashyengo, benshi batabizi rero bagira ngo isengesho mukora ni ibyo muba mwihangiye cyangwa ni ibyo mwihangishijweho ariko kuva kera na kare Uhoraho yari yarabateganyirije uyu mugambi, nimuwubemo kandi muwubemo neza, oya ntimuzigere musubira inyuma kandi ntimuzigere musubika urugendo rwanyu ngo ni ukubera uruvugo rw’abantu, ibi ngibi ntibijya bishira mu mu bantu bizera Imana, ibi ngibi ntibijya bishira mu mu bantu batereje Nyagasani Yezu Kristu, iteka ryose rero nimukomeze mwiringire kandi mukomeze muhange amaso Nyagasani kugira ngo akomeze ababere umurengezi kugira ngo akomeze ababere umucunguzi, iteka ryose rero mwahawe isoko y’ibyiza byose bibaho kugira ngo mukomeze muvomererwe na we kuko urukundo rwe ruhora iteka rubavomerera kandi ibyiza bye by’agatangaza bikavubuka mu mutima we, nimukomeze muze muvome mu Mutima we Mutagatifu kandi mukomeze kwisanzura kuko yabahaye uburenganzira bwo kugira ngo muze muvome mu Mutima we Mutagatifu.

Iteka ryose rero mubona imbaraga ze kandi mukabonera iruhuko mu mutima wa Nyagasani Yezu Kristu mukambikwa imbaraga kandi ububasha bubafasha gutsinda ikibi cyose kandi bubafasha kurindimura imigambi mibisha y’umwanzi, iteka ryose nimuhore mufashe intwaro kirimbuzi zo kurindimura imigambi mibisha y’umwanzi kugira ngo igihe cyose twifatikanyije mu buryo nk’ubu ngubu bw’isengesho turindimure ibikorwa bibisha by’umwanzi kandi imigambi ye mibisha aba yapangapanze tuyipangure dukoresheje isengesho kuko iteka ryose muri kumwe nanjye muri ubu buryo mu isengesho nururukira kuza kwifatikanya namwe kugira ngo dukore ibikorwa bikomeye mu Isi ari nako tugenda tugorora ibyagoramye kandi dushyira byose ku murongo, turushaho kubahuza n’Ijuru ryose kandi namwe mukarushaho kuzana benshi uko bwije n’uko bukeye, nimukomere rero mukomeze urugendo kuko mbashyigikiye kandi nkaba nifatikanyije namwe mu buryo bwo kugenda mbatazanurira amayira mbambika imbaraga kugira ngo muhore muri intwari kandi mukataje mu rugendo rwanyu mudatsindwa, iteka ryose rero nimuhore muhanze amaso Nyagasani Yezu Kristu kuko Uwiteka Imana na we ahorana namwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo akomeze kubatera ubutwari ibikorwa bikomeze bikoreke imbaraga ze zidatsindwa kandi zitajya zigizwayo nizikomeze kuba imbaraga zibashyigikira kandi zibarengera amanywa na nijoro nanjye naje kwihuza namwe bana banjye kugira ngo mbasabire igikwiye ku Mana kandi nkomeze mbasabire umugisha ubiyambika kandi ubaherekeza amanywa na nijoro kugira ngo ubwiza bw’Imana burusheho kuza bubasanganira kandi urukundo rw’Imana rwabagendereye rurusheho kubagenderera igihe cyose kandi rurusheho kubiyambika amanywa na nijoro bityo namwe muhore mukatarije ikiri icyiza kandi imbaraga zihore iteka ryose zuzuye kuri  mwebwe, ntimuzigere rero mutsindwa bibaho kandi ntimuzigere musubira inyuma kuko iteka ryose nza kubikomereza bana banjye kandi nkabasabira igikwiye kuri DATA kugira ngo mukomeze mube amahoro kandi mukomeze mugubwe neza, nimukomeze gutaguza intambwe z’ibirenge byanyu musanganira Nyagasani Yezu Kristu kuko nanjye mbitaho iteka ryose kugira ngo nkomeze kubasabira kuko nanjye igihe cyose ndi kumwe namwe mbasabira igikwiriye bana banjye kandi nkabamenyera ikiri icy’ingenzi ndabasabira ku Mana kikabagirira umumaro kandi na DATA kikamuhesha ikuzo, nimukomeze muze rero tujyane mu rugendo rwo kurohora benshi kandi rwo gutabara benshi mu kuzahura abazikamye kandi mu kuza guca akarengane mu Isi mu gukomeza kuzahura abazahazwa n’ibikorwa bibisha by’umwanzi abo Sekibi apfukirana umunsi ku wundi abo bose ashyiraho igihu cye tukaba twururukiye kuza kumuhinda no kumwigizayo kugira ngo ibikorwa by’Imana isumba byose bikomeze kwigaragariza muri mwebwe, Imana idahemuka nikomeze igendane namwe kandi ubuntu bwayo bukomeze kwigaragariza mu biremwa byose binyuze muri mwebwe yatoye kandi akaba yaratoranyije kugira ngo imirimo n’ibikorwa bokomeye kandi bihambaye bikomeze kwigaragariza muri mwebwe, nanjye rero nkomeje kuza kwifatikanya namwe mu buryo nk’ubu ngubu kugira ngo nkomeze gukorana namwe imirimo ikomeye mu Isi kandi nkomeze kubuzuza urukundo rw’Imana isumba byose kandi nkomeze kubasakazaho imbaraga kuri buri wese kugira ngo buri wese ajye ahora iteka ryose akereye guhinda umwanzi kandi akereye kwigizayo imigambi mibisha y’umwanzi, ndabashyigikiye cyane rero mu rukundo rw’Imana kandi mbabereye maso kandi buri wese muri mwebwe niyakire intwaro kandi buri wese akindikize intwaro y’isengesho kuko ari yo ihashya umwanzi Shitani, ibindi byose mubyime amatwi kandi ibindi byose mubitere umugongo bityo mukataze muze tugende ntimuzigere musubika urugendo rwanyu ngo murusubikishwe na kiriya cyangwa kiriya ahubwo iteka ryose nimwizere ko Uhoraho Imana ari we ufite umugambi ndakuka kuri mwebwe kandi akaba uri we iteka ryose ubambika imbaraga ndetse n’ubutwari kugira ngo mukomeze mugume mu murimo kandi mukomeze muwukatazemo kuko ari wo wabahaye akazi ku gukora, nimukomeze mugakore kuko igikorwa nk’iki ngiki kandi umurimo nk’uyu nguyu atari mwe mwawihamagayemo ahubwo ari Uhoraho Imana wawuteguye kandi akaba yarawupanze ibihe nk’ibi ngibi rero akaba ari kugenda yuzuza ibyo yari yarateganyije kandi yari yarateguye ko azakorana namwe, nanjye rero ndushijeho kuza kwihuza namwe kugira ngo ibikorwa byanjye by’indashyikirwa kandi ibikorwa by’Ijuru ryose by’indashyikirwa bikomeze bitangarizwe muri mwebwe.

Muri aka kanya rero dukoze ibikorwa bikomeye cyane kandi nifatikanyije namwe mu kurohora Isi ndetse n’abayituye kandi mu gushyira byinshi ku murongo niko nakoranye namwe mu kwamururaho benshi imbaraga z’umwanzi mu gushyira byinshi ku murongo kandi mu kwambura benshi Sekibi kuko Sekibi hari benshi yari yigaruriye kuri uyu munsi azi neza ko ari bubamire bunguri abo bose rero muri aka kanya dutesheje agaciro kandi Sekibi imipangu myinshi yari afite ku bana ba DATA imyinshi tukaba tuyihiritse kandi tukaba tuyipanguye kubera inkunga y’amasengesho yanyu, ntimuzigere rero mwipfobya cyangwa ngo mwisuzugure kuko igihe cyose muhuriye ku cyiza kandi muhuriye hamwe muzi neza ko mugiye gusenga mukabikorana ubwira bwinshi ndetse n’urukundo kandi mubishaka mukabikora mubikunze iteka ryose Ijuru ryose tuza kwihuza namwe kandi tukiyuzuza namwe tukaza kwifatikanya bityo tugakora imirimo ikomeye mu Isi kandi tugakora ibihambaye, ntimuzigere rero mwipfobya cyangwa ngo mwisuzugure kuko imbaraga zacu tuzihuza n’izanyu bityo zikabyara igikorwa gikomeye cyane mu kurohora Isi ndetse n’abayituye.

Muri aka kanya tuzahuye benshi muri aka kanya dukikije benshi, hari abo Sekibi yari buteze ubusazi kubera ko yari yabonye intambwe batangaiye gutera kandi yari yabonye yari yitegereje neza abona ibyo Uhoraho Imana yari bubakorere kandi ibyo Uhoraho Imana yabateguriye imbere yabo yifuza rero kuba yabasubiza inyuma mu rugendo rwabo yifuza kuba yabateza kiriya na kiriya ubukozi bw’ibibi bwa hato na hato ibyo byose turamanutse dukuyeho kandi izo nzitizi zose tuzikuyeho, hari iyindi migambi mibi rero yari kugirwa kuri benshi cyane cyane ku biringiye Uhoraho Imana kandi ku bizeye DATA bose bakaba bamuhanze amaso Sekibi akaba yari yabagiriye imigambi mibi yo kubateza kiriya na kiriya ibyo byose tubitesheje agaciro, hari byinshi cyane Sekibi yari yapangapanze yabyujuje azi neza ko agiye kubahigika ku bana ba DATA tukaba natwe twururutse mu mbaraga nyinshi zihanitse kandi zihambaye muri aka kanya tukaba tubimushubijeho akaba ari we tubihiritseho muri aka kanya kandi ingabo ze zose turazitsembye kandi turaziritaguye kuko zari zahagurukiye kuza kurwanya abana ba DATA, none rero natwe turazitsiratsije kandi turazirindimuye kuko icyo Sekibi yari yiteze tugipanguye kandi ibyo yari azi neza ko ari bukore byose tukaba tubipfobeje kandi tukaba tubihinduye amanjwe, muri iri sengesho rero dukozemo ibikorwa bihanitse kandi bihambaye niko dukomeje kwamururaho benshi umwanzi, hari benshi Sekibi yari yashinyikiye amenyo kandi hari abo Sekibi yari yaradadiye yaraboshye abo bose turababohoye, hari abo Sekibi yari yaradadiye kubera ko yari yarafashe imitima yabo akayirindagiza, abo ngabo bari bari mu cyerekezo cy’inzira nziza yo kugana Uhoraho Imana yari yarabonye yuko ashaka kubagusha yari yarabonye yuko bafite byinshi bateganyirijwe imbere yabo ahagurukira rero kubarwanya abayobya ubwenge abateza kiriya na kiriya bityo arabatsikamira kwinyagambura kuri bo bikaba byangaga, nabo babibonaga ko bari mu karengane kandi babonaga yuko Sekibi yabafashe ariko kwinyagambura n’imbaraga zabo bakaba batabishoboraga, muri aka kanya rero  tubohoye benshi, hari imitima myinshi dufunguye kugira ngo itege Uhoraho Imana amatwi kandi hari benshi dushyize mu rumuri rw’Imana isumba byose, muri aka kanya hari benshi dukuye mu nzarwe z’umwanzi, hari benshi rero duhanduyemo urubori rw’umwanzi Sekibi yari yaragiye abashyiramo bityo kwinjira mu gushaka kwa DATA kandi mu kunyoterwa n’ugushaka kwa DATA bikaba ntacyo byari bibabwiye, muri aka kanya rero urwo rubori umwanzi yari yarabashyizemo turukuyemo kuko twaje n’imbaraga zacu kandi n’ububasha bwacu buhanitse twururutse turi imbaga itabarika y’abatagatifu ndetse n’abamalayika twari turi kumwe namwe mu bikorwa bihanitse kandi bihambaye, igihe cyose rero muri mu isengesho turaza tukifatikanya tukabohora kandi tugakora ibikorwa bikomeye ntimuzigere mwipfobya cyangwa ngo mwisuzugure kuko igihe cyose duhorana namwe mu kuzahura Isi ndetse n’abayituye mu gushyira byinshi ku murongo, bana banjye nimukomereze aho ngaho ntimuzigere mucika intege nimukomeze mukore ikiri icyiza kandi mukomeze muhange Nyagasani Uhoraho Imana amaso kugira ngo ibikorwa byanyu birusheho kugenda neza kandi ibikorwa byanyu bihore ari iby’agaciro kandi bihore ari iby’ingenzi mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Uru rugendo rero twifatikanyijemo namwe kugira ngo dukomeze tubikomereze dukomeze kubahumura amaso dukomeje kandi dukomeze kubagabira imbaraga zibafasha gutsinda imigambi mibisha y’umwanzi kurindimura ibikorwa bibi mu Isi kandi mu gukomeza gukura benshi mu karengane kuko twaje gukubura kandi twaje kwigizayo kugira ngo abari mu kaga k’umwanzi kandi abahora iteka ryose bapfukiranwa n’umwanzi bahora iteka ryose bahura n’inzitizi z’umwanzi bityo urugendo bari bafite kandi bari batangiye rwo gusanganira Uhoraho Imana bakarusubika babitewe n’umwanzi, ibyo byose twaje kubica kandi twaje kubyigizayo kuko hari ibikorwa byinshi twaje guhindura kandi twaje gukumira kugira ngo ibikorwa by’Imana isumba byose bikomeze bisakazwe mu Isi yose, mu Isi yose rero twaje guhindura byinshi kandi twaje kujyana ibintu bundi bushya kuko hari byinshi Sekibi yagoramishije kandi hari byinshi Sekibi yagiye atambamisha ariko ibyo byose tukaba tudashaka yuko bikomeza gutambama tukaba twaraje gushyira byose ku murongo.

Bana banjye nkunda rero nimwakire urukundo rwanjye naje mbazaniye kuri uyu munsi kandi mwakire amahoro y’Imana abuzure kandi abasesekareho mwakire umugisha w’Imana ubaherekeze kandi ubasesekareho kuri buri wese kugira ngo umugisha w’Uhoraho Imana ukomeze kubiyambika kuko igihe cyose muri mu mugisha w’Uhoraho Imana ubaherekeza igihe cyose ntabwo imivumo ya Sekibi izigera ibafata izajya isanga iteka ryose muri umugisha kandi muri amahoro kuko iteka ryose umugisha n’umuvumo bitajya bibangikana, nimube amahoro rero kandi mube umugisha iteka ryose bityo Sekibi akomeze gukorwa n’isoni icyo yari yiteze kuri mwebwe akibure kandi igihe cyose imipangu ye turangwe no kuyipangura twifatikanyije  mu nkunga y’isengesho ryanyu y’ubudahwema kandi mu bwitange bwanyu mu guhozaho iteka ryose, nimukomeze rero mube urukundo kandi mukomeze mube amahoro turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye bana banjye, nimube amahoro rero kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe nkomeje kubashyigikira mu rukundo rw’Imana isumba byose kugira ngo igihe cyose nkomeze mbambike ububasha bw’Imana kandi nkomeze mbambike urukundo rw’Imana ubwiza bw’Imana bukomeze bubiyambike, Nyagasani Uhoraho Imana yararebye abona kuba mu mugambi nk’uyu nguyu bibabereye arabibambika kandi arabatora  buri wese najye yikebuka arebe gukorera Imana ko bimubereye, mwese rero birababereye Uhoraho umwanya yabashyizemo kuri buri wese urabakwiriye kandi urababereye, nimukomeze muhagarare aho mwahagaritswe kandi mukomeze mwambare icyo mwambitswe kuko ari icyiza kandi mukaba mwarambitswe ikirezi kibakwiriye kandi kibabereye, nimukomeze mugubwe neza bana banjye mu rukundo rw’Imana bityo ubwiza bw’Imana bukomeze kubasesekaraho igihe cyose, nanjye iyo mbona muri gutaguza musanganira Uhoraho Imana biranshimisha kandi bikanezeza kandi iyo mbona ukuntu mufite igishyika cy’urukundo kandi igishyika cyo guhora iteka ryose muhanze Uhoraho Imana amaso nanjye biranezeza cyane bikantera ubwira bwinshi bwo kugira ngo mbasanganire bana banjye mbakomeze kugira ngo mutazigera musubira inyuma, nimukomeze rero kugira amahoro kandi mukomeze kugira ibihe byiza ikiruta ibindi murusheho kugira urukundo bana banjye mwubakane kuko iteka ryose uko mbasanze mbazanira urukundo kandi nkaza kurubakomezamo no kurububakamo muri byose, nimukomeze rero mutahirize umugozi umwe mube umwe bityo mugirirane urukundo bana banjye mukomezanye kandi murandatane igihe cyose mujye muhuzwa n’icyiza cy’isengesho igihe cyose muhurize ku mugambi umwe kandi muhurire ku njyana imwe mwirinde ibindi byose byabatesha umutwe kandi ibindi byose byababuza uburyo muhange amaso Uhoraho Imana wenyine, mwirinde kujya mu bitekerezo bya hato na hato cyangwa kureba kiriya na kiriya, Uhoraho Imana ni we mukemuzi w’ibibazo byose bibaho ni we mugomba guhanga amaso kandi igihe cyose mukaguma mu isengesho ibindi byose akabibakemurira kuko ari umukemuzi w’ibyananiranye kandi akaba ari umushobozi w’ibyananiranye iteka ryose kuko mu nzira ze zirenze igihumbi ntabwo ajya abura aho anyura ngo atabare, aratabara kandi akarengera ubwoko bwe niyo mpamvu mbabwiye nti bana banjye nimumuhange amaso kandi iteka ryose muhore mumwizihiye.

Nimugire rero amahoro kandi mugire kugubwa neza nifatikanyije namwe muri uyu mugoroba kugira ngo nkomeze mbambike urukundo kandi nkomeze mbambike ububasha bw’Imana isumba byose, mbaye rero mbasezeyeho bana banjye ariko kandi simbasize kuko ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo, byari byiza kandi byari ngombwa ko nkomeza kuganira namwe no kubasangiza ibyiza by’Ijuru muri ubu buryo ariko kandi bana banjye hari n’ibindi mwakagombye gukora hari n’abandi biba bikurikiraho mwakagombye kwinjiramo kandi byose byuzuzanya, nimukomeze rero mube amahoro bana banjye mbaye mbasezeyeho kandi ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo, nimukomeze mube amahoro kandi mukomeze mugire ibihe byiza n’urugendo rwiza kuri buri wese turi kumwe.

AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA BANA BANJYE NIMUKOMEZE MUGWIRIZWE IBYIZA BY’IJURU KANDI MUTURE MU MUTIMA WA NYAGASANI YEZU KRISTU NANJYE UMUTIMA WANJYE NAWUFANGURIYE KUGIRA NGO MUWUTUREMO KANDI MUWUGANZEMO, AKANYA DATA YARI YAMPAYE KO KUZA KWIFATIKANYA NAMWE KARARANGIYE, NIMUGIRE AMAHORO KANDI MUSIGARE AMAHORO MUKOMEZE KUGUBWA NEZA KANDI MUKOMEZE GUTAGURIZA URUKUNDO RW’IMANA NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO, IJORO RYIZA KURI BURI WESE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *