UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 12 GASHYANTARE 2025

Ndabakomeje kandi mbifurije umunsi mwiza, ndabakunda cyane Ntore z’Imana dutaramanye ndi Mutagatifu Mariya Madalena, mbahobereye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kandi mbasanganije ubwuzu, urukundo ndetse n’urugwiro rwinshi, kuko turi kumwe mu njyana y’ibikorwa bidasanzwe bya DATA kandi nkaba mbashyigikirishije ububasha bwanjye bukomeye; nimwakire rero indamukanyo yanjye kuko mbahobereye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kandi nkaba mbashyigikiye mu ntambwe yanyu ya buri munsi, nimukomere rero kandi mukomeze injyana y’urugamba kuko turi kumwe mu buryo budasanzwe kandi tukaba turi kumwe mu buryo budatsimburwa, kugira ngo dukomeze gutsinda umwanzi ibitego kandi dukomeze kumwambura ijambo mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; erega turi kumwe ndabakunda, mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye kandi mbashyigikiyemo ububasha bukomeye bwa DATA kandi mbashyigikiyemo imbaraga zanjye za gitwari namwe kugira ngo murusheho kuba intwari ku rugamba, mutsinde kandi mutsiratsize umwanzi mwivuye inyuma.

Ngaho nimukomere mu rugendo turi kumwe, ndabashyigikiye kandi mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye, ndi kumwe namwe muri byose kandi ndabashyigikiye, nimukomere kuko mbakomeje nkaba mbashyigikiye, imbaraga zanjye rero nizibabemo kandi zibasenderere aho muri hose, kuko ndi mu bikorwa muri mwe kandi nkaba ndi mu bikorwa mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, mu kuvugurura kandi mu kuvuguruza Isi ndetse n’abayituye kuko hari byinshi umwanzi akomeje kugenda yimika mu mitima ya benshi kandi hakaba hari benshi umwanzi akomeje kugenda yimakazamo ingeso mbi ze mu buryo bukomeye, ariko kandi turi gutsemba kandi tukaba turi kugenda duhirika ibikorwa bye bibi kandi bibisha aho biva bikagera, mu kurushaho gutegura Mwene Muntu kandi mu kurushaho kumugaragariza urukundo rukomeye Uhoraho Imana amufitiye kandi ubuzima bw’Ikiremwa Muntu cyose aho buva bukagera, tukaba twaraje kubwubaka bundi bushya, kugira ngo turusheho kuvugurura Isi ndetse n’abayituye.

Turi mu nteguro idasanzwe mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko twamanukanye ububasha bukomeye kugira ngo koko turusheho gutsiratsiza ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera kandi turusheho kugaragaza integuro yacu idasanzwe mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, bityo rero akaba ari yo mpamvu tuza guhigikana ibitero by’umwanzi kandi tukaza gukuraho ikibi cyose muri Mwene Muntu, twamurura imigambi ikomeye ya Nyakibi mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kandi ducogoza ubukana bwe mu buryo bukomeye kuko hari benshi akomeje guhagararaho nkana kandi hakaba hari benshi akomeje kwigarurira mu buryo bwa bucece, ariko kandi natwe turahari mu gutsemba kandi mu guhirika ibikorwa bye bibi kandi bibisha aho biva bikagera; nimube intwari rero kandi mukomere ku rugamba mukomere mu rugendo, nanjye ndahari mu kubakomeza kandi mu kubashyigikira, ndahari mu kubambika imbaraga ndetse n’ububasha nkomora muri DATA kugira ngo bihore iteka byigaragariza muri mwe kandi naje kubafunguriramo ibyiza by’agatangaza bikomeye, kugira ngo bihore iteka byigaragariza iteka mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ngaho rero nimwakire kuko buri kimwe cyose nkomeje kukibasendereza bana banjye nkunda kandi bana banjye nshyigikiye, mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye kandi mbahaye buri kimwe cyose kibafasha gutsinda Isi ndetse n’abayituye kandi mbahaye buri kimwe cyose kibafasha kujya ku rugamba uko bikwiriye, kuko ndi kumwe namwe mu rukundo rwanjye na DATA kugira ngo nkomeze kubafunguriramo imiyoboro y’ibyiza by’Ijuru, mbasesekazaho urukundo rwanjye kandi mbasesekazaho ububasha bwanjye butavogerwa kugira ngo buhore iteka bwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega ndahari ndaganje n’ubwo iteka n’iteka mwumva ko muri mwenyine mu rugendo, ariko ndahari mu bubasha bwanjye butavogerwa kugira ngo nkomeze kubagaragarizamo imirimo ndetse n’ibitangaza.

Nk’uko natabawe n’Uhoraho Imana igihe Isi n’iby’Isi byari bindemereye kandi byari binyugarije, namwe naje kubatabara kandi naje kubakura mu kangaratete k’umwanzi kugira ngo mbahumurize, mbahe umugisha wanjye wa kibyeyi kandi mbakomereze intambwe, mbashyire mu rukundo rwanjye na DATA kandi mbambike imbaraga z’ubutwari zo gutsinda kandi zo kunesha ikibi cyose aho kiva kikagera; nimwakire rero impamba y’urukundo nabazaniye kandi nimwakire impamba yo gukora icyiza mpora mbifuriza iteka kandi ibihe byose nje mbasanga nza mbazaniye byinshi byiza kandi nkaza mbapfunyikiye cyane cyane urukundo rwanjye kugira ngo ndubasesekazeho kandi ndubasendereze, mu mbaraga zanjye rero kandi mu bubasha bwanjye nkomora muri DATA kandi mpabwa umunsi ku munsi nanjye nkomeje kububasendereza kandi nkomeje kububasakazaho kugira ngo burusheho kubafasha kwitegura kandi burusheho gutegura ubuzima bwanyu mu kurushaho kwakira Umukiza kandi mu kurushaho kwakira Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi nta na kimwe mumukinze kandi nta na kimwe kigamburuje ugushaka kwe muri mwe.

Nimugume rero mu rukundo rwe kandi murusheho kugurumana ikibatsi cy’urukundo mufitiye Uhoraho Imana bityo ubuzima bwanyu burusheho kwirundurira muri we kandi burusheho kubakika, kuko nanjye naje kububaka kandi nkaba naraje kubavugururamo imbaraga zikomeye kugira ngo zibabashishe kandi zibafashe gutsinda ikibi cyose aho kiva kikagera; ndabakunda cyane rero kandi mbambitse imbaraga z’ububasha bwanjye, kugira ngo zihore iteka zigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

IBIHE BYIZA TURATARAMANYE MBIFURIJE IGITONDO GIHIRE GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MARIYA MADALENA UBAKUNDA CYANE KANDI UBASHYIGIKIYE MU BIKORWA BY’URUGAMBA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *