UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 07 KAMENA 2024

Nimusenderezwe imbaraga z’Uhoraho kandi nimugabirwe umugisha w’Imana, kuko mbasanganiye kugira ngo mbakomeze kuri uyu munsi kuko mbashyigikira umunsi ku wundi kandi nkabasanganiza urukundo n’urugwiro, bana banjye nkunda nishimira iteka kandi nkabahundagazaho umugisha w’Uhoraho, nje mbasanga kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire mu butwari n’ukwemera, kugira ngo mbahe kubonera kubaho mu gushaka kw’Imana, ntimugatsikire kandi ntimugatsitare, imitwaro ibagonda ijosi oya ntikabagonde ijosi kandi ntihazagire ikibananira ngo kibananize, kuko ndi hafi yanyu ndi bugufi bwanyu, niteguye kubagoboka no kubagobotora iteka, kugira ngo mukomeze kubona gutabara kw’Imana ikomeye kandi mukomeze kubona ibikorwa by’Imana idasumbwa, bityo imirimo yayo ikomeye ikomeze kwigaragariza muri mwe; nkomeje rero kubakomeza nk’abana banjye nkunda kandi nishimira umunsi ku wundi, kuko iteka ryose kandi umunsi ku wundi mpora mbanezerewe cyane bana banjye nkunda nishimiye kandi ndabishimiye ndabanezerewe, kuko nezezwa n’uko mbana namwe nkagendana namwe nkabakomeza kandi nkabashyigikira, ububasha bw’Imana nibukomeze kwigaragariza muri mwe kandi imbaraga z’Imana idasumbwa zikomeze kubakomeza no kubashyigikira, nanjye nkomeje kugendana namwe, mbakomezamo ubutwari kugira ngo mbabwire nti “Muharanire kubaho mu gushaka kw’Imana kandi murindirwe mu gushaka kwayo iminsi yose”.

Bana banjye nkunda mwaratowe kandi mwaratoranyijwe, nimukomeze guharanira kuba mu mugambi w’Uhoraho Imana kandi mwakire umugisha wayo, nanjye nezerewe kubana namwe kandi nishimiye gutaramana namwe, kuko nkomeje kubasakazaho no kubasenderezamo urukundo rw’Imana kugira ngo nkomeze intambwe za buri wese muri mwe, ni byo koko ndabizi kandi ndabibona cyane, nkereye kubakomeza no kubishyigikirira, ngambiriye kubageza ku cyiza kandi icyi nifuza kuri buri wese ni icyiza, nifuza kubakomeza kandi nifuza kubateza intambwe bana banjye, kuko ndabishimira cyane kandi ndabakomeza, bana banjye nkunda, nabahawe na DATA, bana banjye nkunda, Uhoraho Imana yampuje namwe kugira ngo mbabere umubyeyi bityo namwe mumbere abana, ntabwo nzigera rero mbasiga kandi sinzigera mbatenguha, ntabwo nzigera mbatererana kuko ngomba gukora ikinogeye umugambi w’Imana muri mwe, ikinogeye umugambi w’Imana mu bantu muri mwe, bityo mu buzima bwanyu bwa buri munsi mukakira ibikorwa by’Ijuru kandi mukakira urukundo rw’Imana rugakomeza kwigaragariza muri mwe.

Naje mbasanga kugira ngo mbakomezemo ukwemera n’ubutwari, kandi nkomeze kwifatikanya namwe mu mirimo yacu ikomeye kandi ikomeje, kugira ngo Mwene Muntu uri mu Isi aho ava akagera, akomeze kugenda abona urukundo rw’Imana ikomeye kandi akomeze kwambara imbaraga akataze mu gukurikiza icyiza; tugambiriye kugezaho Mwene Muntu inkuru nziza y’urukundo rw’Imana kandi Mwene Muntu twiteguye kumugoboka kumugobotora, kugira ngo tubashishe benshi, kugira ngo tubature benshi; ngaho rero ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye, kuko mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, nimukomeze mwambare imbaraga kandi mukomeze mukingurirwe, muhishurirwe byose.

Naje mbasanga mu kubakomezamo imbaraga n’ubutwari, kugira ngo buri wese aharanire kubaho mu gushaka kw’Imana kandi buri wese akomeze kugira urukundo rukomeye; igihe nk’iki rero ni igihe cyo gukomera kandi igihe nk’iki ni igihe cyo gukomeza urugendo, kuko ntimugomba kureba hirya cyangwa hino, kuko mugomba kubaho mu gushaka kw’Imana kandi urukundo rwayo rugakomeza kuba indasumbwa muri mwe; bana banjye nkorana namwe ibikorwa byinshi bigiye bitandukanye, kuko igihe cyose mwihuje mugahuriza ku cyiza kandi mugahuriza mu mugambi w’Uhoraho Imana, hari byinshi bikorwa kubera urukundo kandi hari byinshi bikorwa kubera ‘yego’ yanyu, nimukomeze mwitabe ‘yego’ kandi ‘karame’ yanyu ntikabe imfabusa, kuko igirira benshi akamaro gakomeye cyane; nimukomeze rero mubeho muri urwo rukundo, umugambi w’Imana ukomeze ube indasumbwa indashyikirwa murimwe, ntimuzigere mutentebuka kandi ntimugacogore, kuko Uhoraho Imana agambiriye gukomeza kubagirira neza, kandi yiteguye gukomeza kubasenderezamo urukundo rwe rukomeye.

Ni yo mpamvu mbahaye umugisha kandi nkaba mbakomeje koko, kugira ngo nkomeze mbwire buri wese kubaho mu gushaka kw’Imana, kandi koko mwambare imbaraga zikomeye, zikomeze buri wese kandi mukomeze murindirwe mu buntu bw’Imana; bana banjye, ntimukavutswe amahirwe n’ibyishimo muri Yezu Kristu, nimwuzure ibyishimo, umunezero kandi muhimbarwe koko kuko Yezu Kristu abakomeza kandi akabashyigikira, mbabwira nti “Nimube maso kandi mube intwari ku rugamba, mutege amatwi mwumve kandi muhangamure ibyigize ibihangange, murebe igikwiye kandi ikiboneye, mutege amatwi mwumve bityo mushishoze mutihenze, bityo mwumve icy’ingenzi kandi mukomeze kwakira ikibagirira akamaro, kuko ibyo tubahereza umunsi ku wundi ni iby’ingenzi, ni iby’ingirakamaro, ntidushaka yuko Sekibi yabagamburuza kandi ntidushaka yuko Sekibi yabavutsa amahirwe n’ibyishimo, ahubwo turashaka yuko Sekibi atsindwa kandi agatsiratsizwa, bityo urukundo rw’Imana rugakomeza kuba indashyikirwa kandi rugakomeza kuba indasumbwa, kugira ngo imirimo y’Imana ikomeze kwigaragariza mu Isi yose”.

Dukomeje rero kubagenderera nk’abatagatifu tubahora hafi kandi tugahora twifatikanyije namwe, ariko cyane cyane bana banjye by’umwihariko ndabishimira, bana banjye Uhoraho Imana yampaye kugira ngo mumbere abana nanjye mbabere umubyeyi, ndi umubyeyi wanyu bana banjye, ntimukagire ubwoba bwo kunsanga, kandi ntimugatinye kunyegera, kuko nza mbiyegereza cyane kugira ngo mbambike mbasukure kandi nkomeze kubatazanurira amayira, bityo mugire byinshi mumenya kandi mugire byinshi musobanukirwa na byo, kuko mugomba kumenya kandi mugasobanukirwa na buri kimwe cyose, kuko nta na kimwe mugomba kuyoberwa, mugomba kumenya byose kandi mugasobanukirwa na buri kimwe cyose, kugira ngo urukundo rwacu rukomeze kwigaragariza muri mwe; naje rero mbaha umugisha kandi naje nje kubakomeza, kuko nkomeje buri wese kandi nkaba mbishyigikiriye bana banjye.

Ngaho nimubeho mugire ubuzima n’ubugingo muri Yezu Kristu, amahoro y’Imana akomeze asagambe kandi akomeze asakare kuri buri wese, naje mbasanga mu buryo bwo kubakomeza kandi mbaha ihumure, ni byo koko igihe nk’iki giki nkomeje kubabera umubyeyi bana banjye, ngendana namwe, Yezu Kristu ni urukundo rusa rusa, naramusanze ndishima kandi ndanezerwa, kuko Yezu Kristu ntaca urubanza, ahubwo agirira imbabazi n’impuhwe n’ibambe buri wese, ni yo mpamvu buri wese agomba kumusanga kandi akamusanganira koko, Yezu Kristu yanyujujemo ibyishimo n’urukundo kubera ineza n’ibambe n’imbabazi yari angiriye zihebuje, zirenze izo Mwene Muntu ashobora kugirira undi, ahubwo ukabona afite urukundo rurenze, namwe rero nimumusange kuko urukundo rwe rurarenze kandi rurahambaye rurahebuje cyane, bityo muvome ibyo Mwene Muntu atashobora kubavomerera kandi mwakire ibyo Mwene Muntu atashobora kubahereza , bityo muri Yezu Kristu mubone byose kandi mukomeze kuhahererwa umugisha mwinshi ukomeye, ukomeze intambwe za buri wese; mbahaye rero umugisha nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza, mube intaganzwa kandi mwe gutsindwa mwe gutsikira, ndabishimiye kandi ndabanezerewe cyane, abatagatifu tuzana kandi twazanye kuri uyu munsi, bakomeje kubishimira kandi dukomeje kwifatikanya nabo kuko uyu munsi nk’uyu nguyu twaje kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo dukomeze kwifatikanya namwe, twazanye nabo kandi twaje kwifatikanya namwe, kugira ngo dukomeze intambwe za buri wese kandi dukomeze kubashyigikira.

Muri aka kanya rero hari ibikorwa byinshi dukoranye kandi hari ibikorwa byinshi dukomeje kugenda tugaragariza mu Isi, kuko urukundo rw’Imana rurushaho kuba indashyikirwa kandi imbaraga z’Umuremyi zikaba zikomeje kugenda zisendera buri wese, nimukomeze murambure ibiganza byanyu mwakire ugushaka kw’Imana kandi mutege amatwi mwumve urukundo rw’Imana, kuko hari benshi bakomeje kugenda bagabirwa umugisha n’ubuzima n’ubugingo muri Yezu Kristu, kuko amahoro y’Imana akomeje kuba indasumbwa kandi urukundo rw’Imana rukaba rukomeje kuba igisagirane; nimukomeze guhishurirwa byose kandi mukomeze gutega amatwi mwumve, kuko igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo gukomera kandi ni igihe cyo gukomeza urugendo, ni igihe cyo kumva kandi ni igihe cyo gutega amatwi mugahanga Uhoraho Imana amaso kandi mugatega amatwi koko mukagobotorwa kandi mugakomeza kugenda mugoboka benshi.

Mbifurije umunsi mwiza bana banjye kandi mbifurije ibihe bihire byo kuba maso, byo kuba intwari kuri buri wese, kutsindwa kudatsikira kandi kutarangazwa n’ibikorwa bibisha by’umwanzi, gukomeza gutega amatwi mutegura imitima yanyu kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kuba igisagirane muri mwe; mbahaye rero umugisha ubakomeza kandi ubashyigikira, kuko naje mbasanga mbishimiye kuri uyu munsi ukomeye kugira ngo nkomeze buri wese, ndi Mutagatifu Mariya Madalena; bana banjye ni byiza ko nagumana namwe, kandi ni byiza ko nakomeza kunezerwa hamwe namwe, nishimana namwe mbaganiriza mbaterura mbaheka kandi mbanezererwa cyane, mba numva ntakwitandukanya namwe, mu buryo bwo kubaganiriza kandi mu buryo bwo gukomeza kubishimira nganira namwe bana banjye, ariko bikaba ngombwa ko mbasezeraho, nkakomezanya namwe mu bundi buryo; ngaho nimukomeze mube amahoro kandi mwambare umugisha w’Imana, mukomeze gusenderezwa ibyiza byayo by’agatangaza, nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu buntu bw’Imana ikomeye.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA KANDI MUGIRE GUKOMERERA MU BUNTU MU RUKUNDO RW’IMANA MUKOMERE MUGUBWE NEZA, MUBE AMAHORO KANDI MUKOMEZE KWAKIRA URUKUNDO RW’IMANA NANJYE MBARANGAJE IMBERE KANDI NDABASHYIGIKIYE CYANE, BANA BANJYE NKUNDA, NIMUGIRE AMAHORO KANDI MUGIRE IBIHE BYIZA, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA UBAKUNDA, NDABATERUYE KANDI NDABAHETSE KU MUGONGO WANJYE, MUKINDIKIJWEHO URUKUNDO RUKOMEYE KANDI MWAMBITSWE IMBARAGA ZIKOMEYE KUBERA URUKUNDO RWANYU N’UBWO BWITANGE BWANYU BUKOMEYE, UHORAHO IMANA NAKOMEZE ABE INDASUMBWA MURI MWE, NANJYE NDI KUMWE NAMWE NDETSE N’ABATAGATIFU TWIFATIKANYA NAMWE KURWANA URUGAMBA INKUNDURA KUGIRA NGO MUTAHUKANE UMUTSINDO; AMAHORO AMAHORO, NDABAKUNDA.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *